Noneho, ndatekereza ko nta cyubahiro gihagije twashobora guha umubyeyi.
Mama wacu ni uwa mbere kuri twe, kandi yahawe inshingano zikomeye z’icyo tuzabacyo ndetse n’inzira tugomba kunyura. Yahawe ibwiriza rivuye ku Mana ryo kudushyira mu nzira ikwiriye. Niyo mpamvu abamama bafite akantu kihariye kadasanzwe bahawe n’Imana.
Mbega umugisha udasanzwe tubikiwe mu bubiko kuri iki Cyumweru, mu gihe duha icyubahiro Abamama bose, igihe twumva marayika wa Karindwi w’Imana agaragaza urukundo no kubaha ba mama bacu bafite mu mitima yacu.
Turabizi ko buri munsi ari Umunsi Mukuru w’umubyeyi, ariko kuri iki Cyumweru turaha icyubahiro kidasanzwe Abamama bose mu gihe twumva umuhanuzi wacu abaha icyubahiro nkuko yabivuze imyaka 67 ishize kuri uwo munsi umwe, taliki 10 Gicurasi 1959
Mwene Data Joseph Branham
Ubutumwa: Umunsi w’Umubyeyi 59-0510M
Igihe: Saa Sita z’amanywa ku isaha y’I Jeffersonville
Ijwi twese dukunda kumva riraza kuvuga kuri iki Cyumweru, kandi riratuzanira Ubutumwa bw’Urwandiko rudasanzwe rw’Urukundo, bugenewe Umugeni wa Yesu Kristo gusa.
Iyo niyo mpamvu yatumye Mfata amajwi Ijwi Ryanjye, kugira ngo uzagire ahantu hatunganye ho kujya, aho hatarimo n’ikosa na rimwe, nta busobanuro bikeneye, ni Ijwi ry’Imana Ritunganye. Ahantu ushobora kujya kugira ngo wumve neza neza icyo Navuze ko ari: Uku Niko Uwiteka Avuze.
Ndibuvugane namwe mu buryo bweruye kuri iki Cyumweru. Ndashaka ko mutazigera mwibagirwa icyo ngiye kubabwira. Izi kasete nibyo Byokurya by’Umwuka Byanyu muri iki Gihe. Birakomeye cyane kuri bamwe muri bo; ntibashobora kubyakira. Ntabwo byabahishuriwe, ariko WOWE Naragutoranije, kandi nguha Guhishurirwa inzira Itunganye Natanze.
Kuri wowe, Ni ibyo Kurya Bihishwe, aho ubeshwaho n’ineza n’imbabazi z’Ijambo Rizima.
Igihe nabagaho mu mubiri mu Mwana wanjye, ntibashoboraga kwemera na gato uwo Nariwe: Imana n’umuntu. Noneho Nasezeranye ko Nzongera kugaruka indi nshuro mu minsi yanyuma maze nkabaho mu mubiri w’umuntu indi nshuro nkuko nabikoreye imbere y’Abrahamu, kandi najyaga kumanuka maze Nkiyerekana Ubwanjye mu mubiri w’umuntu nkuko nabikoze muri icyo gihe.
Hano hari icyo batamenye, icyo gihe n’ubu, ariko Nsishaka ko mwe mubyibagirwa. Ibyo Kurya byahunitswe ndimo mbagaburira, n’intumwa yanjye, ni ikintu kimwe. Ntushobora kubitandukanya. Ubutumwa n’intumwa ni ikintu kimwe. Nababwiye mu Ijambo Ryanjye icyo Nagombaga gukora muri iyi minsi. Niyo mpamvu ari ubushake Bwanjye gushyira Ijwi Ryanjye mu nsengero zanyu, mu ngo zanyu, ahantu hose mujya; kubera ko niryo Jwi ry’ingenzi cyane mugomba kumva. Niryo Jwi RYONYINE rihamirijwe rishobora kuvuga Uku Niko Uwiteka Avuze.
Imbabazi zaranzwe. Ubu murimo kubeshwaho n’Ijambo Ryanjye. Nabahaye Guhishurirwa k’Uwo Ndiwe n’ukwabo Muribo. Aho ntabwo hashobora kuba n’agacu na gato ko gushidikanya mu mitima no mu bitekerezo byanyu. Muri Abo Natoranije, Intore, Umugeni Wagenwe Mbere. Muri Ijambo Ryanjye Rivuzwe iryo ryari muri Njye mu itangira.
Mufite uburenganzira ku Byo Kurya, Ibyo Kurya by’Umwuka, ibyo isi idafite na kimwe iziho.
Mufite uburenganzira ku gukira kwa Kimana kw’imibiri yacu igihe abadogiteri bananiwe; Ni bimwe mu Byo Kurya Nasezeranye kandi nabahaye mu minsi yanyuma.
Nasezeranye guhishura amabanga y’imitima no gukora ibyo bintu. Ndi muri mwe. Muri igice cya Njye, kandi ndi igice cyanyu. Ibi bimenyetso bizaherekeza abizeye.
Kuri iki Cyumweru ndaba ndimo nunga Umugeni Wanjye wo hirya no hino ku isi n’Ijwi Ryanjye. Ndaza kubabwira kurambikanaho ibiganza umwe kuwundi. Ntiwisengere ubwawe, usengere uwo urambitseho ibiganza byawe, kubera ko nawe barimo baragusengera. Turibusengere hamwe, kandi nta n’umwe muri mwe uzagira intege nke ahariho hose mu isi niba mwizeye.
Niba wizeye, kandi ukaba nta gushidikanya mu mutima wawe, ndibwature ngo:
Satani, waratsinzwe! Yesu Kristo yaragutsinze! Yazutse mu bapfuye ahagaze hagati yacu muri iri joro, yemeza ubu Butumwa bwo mu minsi y’imperuka. Sohoka muri aba bantu! Bareke, mw’Izina rya Yesu Kristo! “Mw’Izina Ryanjye bazirukana abadayimoni,” kandi agende. Mw’Izina rya Yesu Kristo, va muri iri teraniro!
Haribubeho gukira indwara hirya no hino ku isi mu buryo butigeze buba mbere.
Ndatumira isi kuza kwiyunga natwe kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa, Ku Isaha y’I Jeffersonville, nuko twumve Ubutumwa n’itumwa Yayo ituzanira Ibyo Kurya By’Umwuka Mu Gihe Gikwiriye, Ibyo Kurya Byahishwe Kubw’Umugeni.
Mwene Data Joseph Branham
Ubutumwa: Ibyo Kurya By’Umwuka Mu Gihe Gikwiriye 65-0718E
Intumwa: Rev. William Marrion Branham
Ibyanditswe:
1 Abami 17:1- 7
Bukeye Eliya w’i Tishubi, umwe mu basuhuke b’i Galeyadi asanga Ahabu aramubwira ati “Ndahiye Uwiteka Imana ya Isirayeli ihoraho, iyo nkorera iteka, yuko nta kime cyangwa imvura bizagwa muri iyi myaka, keretse aho nzabitegekera.”
Isaha irakuze. Igihe kiregereje. Icyemezo kigomba gufatwa. Imana irimo kuburira abana Bayo. Uwiteka Imana yacu yamenyesheje kandi Iduhamiriza icyo Ukuri Kwayo kuri cyo binyuze mu Ijambo Ryayo, no mu Mwuka Wayo. Atari kubw’imbaraga, atari kubwo gukomera, ahubwo kubw’ Umwuka Wanjye, kandi Ijambo Ryawe ni Ukuri.
Yahamirije Umugeni mu buryo budakuka ubu ko Yesu Kristo Ari uko Yari Ejo hashize, uyu munsi, ndetse n’iteka. Yatweretse kandi aduhishurira ko Ubutumwa n’intumwa y’igihe ari umwe. Yaduhishuriye ubwiru Bwe bwose bwari bwarahishwe mu Ijambo. Yabiduhamirije akoresheje Umwuka We Wera. Nta kibazo gihari mu bitekerezo byacu, mu mitima yacu n’ubugingo. Ijwi Ryayo ku makasete ni UKU NIKO UWITEKA AVUZE KU MUGENI WAYO.
Buri wese muri twe agomba gushaka inzira Yayo yatanze itunganye. Ni gute tuzamenya ko turi mu bushake Bwayo butunganye niba umuntu nyakuri usizwe, uje aturutse imbere y’Imana ako kanya, afite guhishurirwa, niba ari ubushake butunganye bw’Imana?
Hariho INZIRA IMWE YONYINE YO KUBA UZI NEZA, kandi Imana yahaye iyo nzira Umugeni Wayo.
Ijwi ry’Imana Ubwayo ryabwiye iri torero, namwe bantu mwese ku makasete, n’abantu bari ku murongo wa telephone hirya no hino mu bice by’isi, icyo gihe ndetse n’UBU. Yatubwiye kumva neza icyo ryarimo Rivuga, kandi ko TUDASHOBORA KUNANIRWA.
Uko niko mvuze mu Izina rya Yesu Kristo. Ntukongereho ikintu. ntugakureho… gushyira ibitekerezo byawe bwite muri byo. Ujye uvuga gusa ikivuzwe kuri aya makasete. Ukore gusa icyo Uwiteka Imana yawe yagutegetse gukora. Ntukagire icyo wongeraho
Ariko Yatubwiye mu buryo bweruye ko dushobora twese gusigwa, hamwe no gusigwa k’ukuri, tukuzuzwa Umwuka Wera, hamwe no guhishurirwa gushya, nyamara tukaba turi hanze y’ubushake Bwayo. Mu minsi yacu, Yaduhaye INZIRA ITUNGANYE yo kumenya neza ko urimo kumva Ijwi ry’Imana, riturutse ku Mana Bwayo. Niyo nzira YONYINE itunganye.
Ababwiriza ntabwo bagomba gusa gusubiramo no kubwiriza ubu Butumwa, tugomba gucurangira abantu Ijwi ry’Imana riri ku makasete. NTA GUSIGWA GUKOMEYE kwaruta kumva Ijwi ry’Imana. Nta bundi buryo buhari bwo kumenya nta gacu ko gushidikanya ko icyo turimo kumva ari NEZA NEZA Icyo Imana yavuze.
Muri iyi minsi, kurenza uko byigeze biba ikindi gihe mu mateka y’isi, Imana yatanze inzira ku buryo bidashoboka ko Warihusha, niba uri Umugeni Wayo Wagenwe Mbere. Byarahamirijwe kandi bihishurwa binyuze mu Nkingi y’Umuriro Ubwayo kuba ari Ijwi ry’Imana Ubwayo rivuga ridaciye iruhande ribwira Itorero Ryayo.
Mu binyagihumbi byinshi, abana b’Imana bifuje kandi basonzera kumva Ijwi ry’Imana ubwabo. Mbega uburyo bifuje kuba bari bahari cya gihe ubwo Yesu yabwirizaga ibihumbi ku musozi. Kugira ngo bumve uburyo Avuga Ijambo Rye hamwe n’urukundo n’imbabazi. Kugira ngo bumve uburyo Atsindagira buri Jambo. Mbega uburyo ryajyaga kuvugana n’imitima yabo kandi rikayikomeza.
Turi bazima ubu kandi turi n’Imbere y’Imana twumva Ijwi ry’Imana. Umunsi umwe vuba aha ntabwo tuzongera kugaruka muri ubu bwoko bw’ubuzima indi nshuro. Tuzagaruka nk’ibiremwa bidapfa. Icyaha kizaba cyaramazweho. Satani azaba aboshywe mu myaka igihumbi kandi tuzaba kuri iyi si iyo Uwiteka Imana yacu yaduhaye.
Turuzuye 100%. Ntitwigeze na rimwe tuba abishimye cyangwa abadafite ikibazo mu buzima bwacu. Turi Umwe na We n’Ijambo Rye. Turi Ijambo Rye. TURI MU BUSHAKE BWE BUTUNGANYE KUBWO KUGUMANA N’IJWI RYE, IJAMBO RYAYO. Azagaruka umunsi umwe ubu kugira ngo atujyane hamwe na We.
Urakoze Mwami Yesu!
Umwami Imana yawe yakugaragarije ikiri Ukuri icyo ari cyo. Umwami Imana yawe yahamirije ikiri Ukuri ikoresheje Ijambo Ryayo ndetse ikoresheje Umwuka Wayo. “Si kubw’imbaraga, si kubw’ububasha, ahubwo kubw’Umwuka Wanjye.” Kandi Umwuka… Imana ishaka ko abo bayiramya mu Mwuka no mu Kuri… “Ijambo Ryawe ni Ukuri.” Kandi birahamirijwe byuzuye ko Yesu Kristo ari uko yahoze ejo hashize, uyu munsi, n’iteka. Yaberetse Imbuto za nimugoroba. Yarabibahishuriye mw’Ijambo. Yarabibahamirije binyuze mu Mwuka Wayo.
Hamwe n’umutima wanjye ndatumira buri wese muri mwe kuza kwiyunga n’igice cy’Umugeni Wayo mu gihe duteranira hamwe duturutse hirya no hino ku isi I Saa Sita z’Amanywa. Ku isaha y’I Jeffersonville, kugira ngo twumve Ijwi Ryayo rivuga rinyuriye muri marayika Wayo wa karindwi intumwa kandi atuzanire Ubutumwa: KUGERAGEZA GUKORERA IMANA UMURIMO BITARI UBUSHAKE BW’IMANA 65-0718M.
Nta kintu na kimwe gifite agaciro kuri We. Nta kindi kindi azakenera. Agomba kuba anyuzwe kandi asazwe n’umunezero kubwo kugira Guhishurirwa ko kumenya Uwo Iriyo, no Kwimenya uwo ariwe. Agomba kumenya ko Izarinda Ijambo Ryayo. UMUGENI AZABA ANYUZWE, KUBWO KUMENYA KO ARI WE YATORANIJE NGO ABE UMUGENI WAYO.
Bene Data na bashiki bacu, Imana ishobora byose y’Ijuru n’isi Irebeye aho mu Iteka maze IRAGUTORANYA… WOWE NGO UBE UMUGENI MUKUNDWA WATORANIJWE.
Ndabatumira kugira ngo mwiyunge nanjye n’igice cy’Umugeni Wayo kuri iki Cyumweru, mu gihe Umukwe avuga anyuze muri marayika Wayo ukomeye maze akatubwira ko turi Umugeni Wayo Watoranijwe.
Mwene Data Joseph Branham
Ubutumwa : 65-0429E Ugutoranya Umugeni. Igihe: ni Saa Sita Z’amanywa. Ku isaha y’I Jeffersonville
Ibyanditswe:
Itangiriro 24:12-14 Arasenga ati “Uwiteka Mana ya databuja Aburahamu, ndakwinginze, umpe ihirwe uyu munsi, ugirire neza databuja Aburahamu. Dore mpagaze ku isoko, abakobwa b’abo mu mudugudu basohotse kuvoma. Bibe bitya: umukobwa ndi bubwire nti ‘Ndakwinginze, cisha bugufi ikibindi cyawe nyweho’, akansubiza ati ‘Nywaho nduhira n’ingamiya zawe’, abe ari we watoranirije Isaka umugaragu wawe. Ibyo ni byo bizamenyesha yuko ugiriye databuja neza.”
Yatubwiye ibyabayeho mu myaka 2000 ishize, hanyuma atwereka ibirimo biba mu 2026. Yesu niwe wari Ingano ya mbere y’Imana yazutse mu bapfuye. Yazutse bikozwe n’Imbaraga z’Imana zitanga Ubuzima. Imana yazuye Ubuzima Bwe, Yaramuzuye imukura mu bapfuye, kandi Yari imbuto ya mbere muri abo basinziriye. Yari Uwa mbere wageze ku bukure, Umuba w’Imana wazungujwe nk’urwibutso rw’ituro ry’ishimwe ry’Imana, mu kwizera ko abasigaye bo muri twe bagomba kuza. Cyari ikimenyetso.
HANYUMA ADUHISHURIRA IBIRIMO KUBA UYU MUNSI. Nkuko Yajungujwe hejuru ku Munsi wa Pantekote igihe hazaga ku bantu ijwi rivuye mu Ijuru rimeze nk’umuriri, nk’umuyaga uhuha cyane. Wagomba kongera kuzunguzwa bundi bushya imbere y’abantu nkuko Yasezeranye muri Luka 17:30 na Malaki 4, igihe umwana(S-o-n) w’umuntu azahishurwa akongera kuzuguzwa hejuru y’abantu.
Nonese, Umwana w’umuntu ni Nde? «Mbere na mbere hariho Jambo, kandi Jambo yahoranye n’Imana, kandi Jambo yari Imana. Kandi Jambo yabaye Umuntu aturana na twe.» Kandi niba rero, izi nyigisho twahawe, n’ihamirizwa ry’Ijambo ry’Imana: ku bw’Ijambo ry’Imana, ku bw’ibimenyetso, ku bw’ibitangaza, tubona uyu munsi, ibyo biri mu Gitabo cya… cya Luka hano, ibyo twakomeje tuvugaho, cyangwa muri… muri Luka igice cya 17 n’umurongo wa 30; no muri Malaki 4, no mu bice bitandukanye by’Ibyanditswe tuzi, y’uko rya Jambo indi nshuro rirazunguzwa hirya no hino hejuru y’abantu, ryerekana ko imigenzo ipfuye y’umuntu yapfuye rwose, kandi ko Umwana w’Imana akiri muzima binyuze mu mubatizo w’Umwuka Wera hagati yacu, kandi arimo kuduha Ubuzima.
Aba bantu dusangiye Ubwami, bafite Imbaraga z’umuzuko, Zigaragaze kuri bo, Mwami, none aha. Kandi Umwuka ave ku kizu ajya ku kindi, Ave ku Ijambo ajya ku rindi, kugeza ubwo igihagararo cyuzuye cya Yesu Krisito kigaragarira muri buri wose muri iyi mibiri, mu buryo bw’umubiri, mu buryo bw’umwuka, cyangwa icyo baba bakeneye cyose, mu gihe turambikanaho ibiganza umwe ku wundi. Mu Izina rya Yesu Krisito.
Iryo Jambo, Iryo Jwi. BURI KINTU dukeneye kiri ku makasete, Umugeni. Imana ntabwo ijya ihindura ibitekerezo Byayo kubijyanye n’Ijambo Ryayo. Nta n’agace na gato cyangwa akantu gato gashobora guhinduka, rero Yaremye inzira Umugeni We ashobora kumvamo bakoresheje amatwi yabo bakumva NEZA NEZA icyo Yashaka kubabwira.
Imana yavuganye n’Umugeni Wayo maze Imuhishurira BURI KINTU. Byafashwe amajwi. Umugeni agomba kuza ku Mukwe; iyo ni Inzira Yayo itunganye Yatanzwe igakorwa kubw’uyu munsi. Ni UKU NIKO UWITEKA AVUZE.
Ese Imana yigeze ihindura Ibitekerezo Byayo kubijyanye n’Ijambo Ryayo? OYA. Igira UBUSHAKE BUTUNGANYE, N’UBUSHAKE BUHASWE. Umugeni agomba kuba mu BUSHAKE BUTUNGANYE. Nta Bushake butunganye, cyangwa ahantu hatunganye, haruta kumva Ijwi ry’Imana rije ako kanya riturutse ku Mana Ubwayo.
Ubutumire Bwacu kuri buri umwe wese muri twe ni ukwiyunga kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa ku isaha y’I Jeffersonville, kugira ngo twumve Ijwi ry’Imana rituzanira ijambo Ritunganye. Nta gukekeranya bikenewe, icara inyuma maze uvuge AMENA KURI BURI JAMBO… Nta handi hantu ibyo byashobora gukorwa, uretse binyuze MUGUKANDAHO BIKAVUGA.
Mwene Data Joseph Branham
Ubutumwa: 65-0418E– Ese Imana Ijya Ihindura Igitekerezo Cyayo Kw’Ijambo Ryayo
Tuributangirire ku gice cya 61.
Ibyanditswe byo gusoma mbere yo kumva Ubutumwa:
Kuva igice cya 19
Mu kwezi kwa gatatu Abisirayeli bavuye mu gihugu cya Egiputa, kuri uwo munsi bagera mu butayu bwa Sinayi.
Bavuye i Refidimu bageze mu butayu bwa Sinayi, babubambamo amahema. Ni ho Abisirayeli babambye amahema, imbere y’umusozi.
Mose arazamuka ngo ajye aho Imana iri, Uwiteka ari ku musozi amubwira amutera amagambo ati “Uko abe ari ko ubwira inzu ya Yakobo, ubu butumwa abe ari bwo ubwira Abisirayeli uti
Mose aramanuka ava kuri uwo musozi, aza ku bantu arabeza, bamesa imyenda yabo.
Abwira abantu ati “Umunsi wa gatatu uzasange mwiteguye, ntimuterane n’abagore banyu.”
Ku wa gatatu mu gitondo inkuba zirakubita, imirabyo irarabya, igicu gifatanye kiba kuri uwo musozi. Ijwi ry’ihembe rirenga cyane rirumvikana, abantu bose bari mu ngando z’amahema bahinda imishyitsi.
Maze Uwiteka ahwejesha amaso ya Balāmu, abona marayika w’Uwiteka ahagaze mu nzira, akuye inkota ayifashe mu ntoki. Arunama, yikubita hasi yubamye.
Matayo 28:19
Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera,
Luka 17:30
Ni na ko bizamera umunsi Umwana w’umuntu azabonekeraho.
Ibyahishuwe igice cya 17
Haza umwe wo muri ba bamarayika barindwi bari bafite za nzabya ndwi arambwira ati “Ngwino nkwereke iteka maraya ukomeye azacirwaho, yicara ku mazi menshi.
Ni we abami bo mu isi basambanaga na we, abari mu isi bagasinda inzoga ari zo busambanyi bwe.”
Anjyana mu butayu ndi mu Mwuka, mbona umugore yicaye ku nyamaswa itukura yuzuye amazina yo gutuka Imana, ifite imitwe irindwi n’amahembe cumi.
Uwo mugore yari yambaye umwenda w’umuhengeri n’uw’umuhemba. Yari arimbishijwe n’izahabu n’amabuye y’igiciro cyinshi n’imaragarita, mu intoki ze yari afite igikombe cy’izahabu cyuzuye ibizira n’imyanda y’ubusambanyi bwe.
Mu ruhanga rwe afite izina ry’amayoberane ryanditswe ngo BABULONI IKOMEYE, NYINA W’ABAMARAYA, KANDI NYINA W’IBIZIRA BYO MU ISI.
Aha ni ho hakwiriye ubwenge n’ubuhanga. Iyo mitwe irindwi ni yo misozi irindwi uwo mugore yicaraho. Kandi ni yo bami barindwi: abatanu baraguye, umwe ariho undi ntaraza, kandi naza azaba akwiriye kumara igihe gito. Ya nyamaswa yariho ikaba itakiriho, iyo ubwayo ni uwa munani, nyamara kandi ni umwe muri ba bandi barindwi kandi arajya kurimbuka. Ya mahembe cumi wabonye ni yo bami cumi batarīma, ariko bahabwa gutegekera hamwe na ya nyamaswa nk’abami kumara isaha imwe.
Abo bahuje inama, baha ya nyamaswa imbaraga zabo n’ubutware bwabo.
Bazarwanya Umwana w’Intama, ariko Umwana w’Intama azabanesha, kuko ari we Mutware utwara abatware n’Umwami w’abami, kandi abari hamwe na we bahamagawe batoranijwe bakiranutse na bo bazayinesha.”
Nuko arambwira ati “Ya mazi wabonye wa maraya yicaraho, ni yo moko n’amateraniro y’abantu n’amahanga n’indimi.
Ya mahembe cumi wabonye na ya nyamaswabizanga maraya uwo, bimunyage bimucuze birye inyama ze, bimutwike akongoke.
Kuko Imana yashyize mu mitima yabyo gukora ibyo yagambiriye, no guhuza inama no guha ya nyamaswa ubwami bwabyo, kugeza aho amagambo y’Imana azasohorera.
Wa mugore wabonye ni we wa mudugudu ukomeye utegeka abami bo mu isi.
Iyi Pasika yasezeranwe kuba Pasika ikomeye kurusha izindi Umugeni yigeze agira. Twagumye imbere y’Umwana, turakomera, tumenya abo turibo. Kuzura kwa Yesu Kristo kurimo kuragaraga muri buri umw’umwe wese muri twe mu Ijambo Rye, Ijwi Rye, ririmo rirangurura, Ikizu ku kizu, riduhamagara kujya mu Birori by’Ubukwe Bwacu.
Buri mwaka muri iki gihe Umugeni aba ategerezanyije amatsiko kuza kw’impera y’icyumweru ya Pasika. Umwanya ubwo aduteraniriza hamwe duturutse hirya no hino ku isi mu minsi ine ikurikiranye, tumuhimbaza, tumushimira, tumuramya; kubera ko Yaduhagurukije kandi akaba aba muri buri wese muri twe. Umukwe n’Umugeni barimo barahinduka UMWE.
Arimo araduha iki gihe kidasanzwe kugira ngo dukingiranire hanze ibintu byose by’isi bituzengurutse hanyuma tumarane igihe hamwe na We. Nta birangaza by’isi, mu gihe turimo turema isi yacu hamwe na We. Dukinga imiryango yacu, tukazimya ibyuma byacu by’ikoranabuhanga n’ikindi kintu cyose kirangaza kitujyana kure Ye.
Icyifuzo gikomeye buri wese muri twe afite ni ukumwegera kurushaho. Turashaka kubaho ubuzima bumwiyeguriye kurashaho; kugira ngo turusheho igihe cyose kubaho mu bushake Bwe butunganye. Tukaba twiteguye Kuza Kwe. Nta kintu gihari muri iyi si, cyangwa mu buzima bwacu, cyaba icya gaciro kurusha ibi.
Yaduhaye amahirwe akomeye yo kugira ngo tumarane igihe hamwe na We, kugira ngo tuganire kandi tumutekerezeho. Kugira ngo twinjire mu bwiza Bwe maze dufungurire imitima yacu kuri We. BIRABA ARI UGUHINDURA UBUZIMA KU MUGENI WE!
Arabizi ko bishobora kuba bigoye kuri bamwe muri mwe mufite abana, imiryango, n’izindi nshingano dufite, ariko nituramuka dukoresheje buri sogonda ryose tubonye ngo tuvugane na We, tumwegere kurushaho, dufungurire imitima yacu kuri We, haraza kubaho impinduka zikomeye mu migendere yacu hamwe na We, kugeza ubwo tuza kuba tutakiri uko twari turi.
Nkuko Yabikoze mu gihe cya Mose igihe Yajyanaga abana Be mu mazu yaho, amaraso yarasizwe kandi barimo bitegura ubwabo kubwo Gusohoka; rero uko niko iyi mpera y’icyumweru ya Pasika idasanzwe Yateguwe kuba kuri buri wese wo muri twe.
[Gahunda Yacu iraza kuba muri ubu buryo:]
KUWA KANE
Hari Kuwa Kane nijoro ubwo Umwami Yesu yafashe Ifunguro Rya Nyuma hamwe n’abagishwa Be, mu kwibuka Pasika mbere yo gusohoka kw’abana b’Isiraheri. Mbega amahirwe dufite gusabana hamwe n’Umwami mu mazu yacu, mbere y’impera y’icyumweru yacu ihawe umugisha, ndetse tukamusaba kutubabarira ibyaha byacu, kandi akaduha ibyo dukeneye byose mu rugendo rwacu.
Data wo Mu ijuru, turanezerewe kubw’ibi, ikindi gihe cyo guteranira hamwe, kuri uruhande rw’Iteka. Kandi dutegereje iki gitondo kubwo kuvugururwa kw’imbaraga zije ziturutse kuri Wowe, kudutera umwete kubw’urugendo rudutegereje. Turateranye nk’uko abana b’Abaheburayo babikoze muri ibyo bitondo kare, kugira ngo bakire manu yabaga yatanzwe kubwabo mu ijoro, kugira ngira ngo ibongerere imbaraga mu munsi ukurikiyeho. Turateranye kubwa Manu y’umwuka, iki gitondo, duhe imbaraga kubw’urugendo.
Reka duteranire hamwe twese ku isaha ya Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba ku masaha y’iwanyu kugira ngo twumve Ubusabane 62-0204, kandi noneho umuhanuzi aratwinjiza mu materaniro yacu y’Ubusabane budasanzwe no Kozanya Ibirenge ku musozo w’iyi kasete, ariyo iraza kuba icurangwa kuri Lifeline app (mu cyongereza), cyangwa mushobora kumanura amateraniro mu Cyongereza cyangwa mu zindi ndimi kubwo gukanda ku murongo uri munsi.
KUWA GATANU
Reka twinjire mu masengesho hamwe n’imiryango yacu I saa Tatu za mugitondo, kandi nyuma nanone I Saa Sita z’amanywa, dutumire Umwami kuba hamwe natwe kandi yuzuze ingo zacu Umwuka Wera mugihe tumwiyegurira ubwacu.
Reka ibitekerezo byacu bigaruke kuri wa munsi I Karuvari mu myaka 2000 ishize, kandi turebe Umukiza wacu amanitse ku musaraba. Reka twibuke igiciro gikomeye Yishyuye kubwacu. Yari Umwana w’Imana utagira icyaha, ariko yagombye kubabara kurusha uko undi muntu wese yaba yarigeze ababara, kubera ibicumuro byacu byari bishyizwe kuri We.
Yagombye kumwohereza ikuzimu aciriweho iteka (murabona?), kubera ko yatwaye ibicumuro byacu. Kandi Kristo yapfuye, atari nk’umukiranutsi, Kristo yapfuye nk’umunyabyaha. Murabona? Kristo Ubwe ntiyigeze akora icyaha, ariko Yishyizeho ibicumuro byacu Ubwe.
Hanyuma Saa Sita n’Igice z’Amanywa, reka tujye hamwe mu ngo zacu kugira ngo twumve 57-0419 Gutungana.
Noneho reka tuze kongera kujya hamwe mu masengesho ako kanya nyuma y’amateraniro, mu kwibuka kubambwa k’Umwami wacu.
KUWA GATANDATU
Reka twongere tujye hamwe indi nshuro twese mu masengesho I Saa Tatu za mugitondo na Saa Sita z’Amanywa, maze dutegure imitima yacu kubw’ibintu bikomeye Aribukore kubwacu hagati muri twe.
Nshobora kumwumva Avuga ati: “Satani, ngwino hano!” Ubu ni Shebuja. Ahageze afata urufunguzo rw’urupfu n’ukuzimu, arushyira ku mushumi we. Ati “Ndashaka kukumenyesha ko. Wabaye kadahumeka igihe kirekire bihagije. Ndi Umwana wavutse ku isugi w’Imana nzima. Amaraso yanjye aracyatose ku musaraba, kandi umwenda wose warishyuwe! Nta burenganzira ugifite. Uranyazwe. Mpa izo mfunguzo!”
Hanyuma Saa Sita n’Igice z’Amanywa, turaza kujya hamwe twese kugira ngo twumve Ijambo: 57-0420 Gushyingurwa.
Mbega ukuntu uyu uza kuba UMUNSI UTAZIBAGIRANA ku Mugeni We hirya no hino ku isi.
Rero reka tujye hamwe twese mu masengesho ako kanya nyuma y’amateraniro.
KUCYUMWERU
Reka mbere yabyose tubyuke kare nkuko Mwene Data Branham yabikoze mu gihe iyi nshuti nto, ifundi, yamubyukije saa Kumi n’Imwe Za Mugitondo. Reka dushimire Uwiteka kubwo kuzura Yesu mu bapfuye:
Saa kumi n’imwe z’iki gitondo, agacuti kanjye k’ifundi (ifite agatorero k’umutuku) kahagaze ku idirishya ryanjye maze karankangura. Twajyaga kuvuga ko agatima kako kari kasabwe n’ibyishimo, kavuga kati: “Yazutse.”
I Saa Tatu Za Mugitondo reka tujye hamwe indi nshuro mu murongo w’amasengesho, dusengera buri umwe kuwundi kandi twitegura ubwacu kumva Ijwi ry’Imana.
I Saa Tatu n’Igice za Mugitondo, turajya hamwe kugira ngo twumve Ubutumwa bwa Pasika: 65-0418M Ni Ukurasa kw’Izuba.
I Saa Sita z’Amanywa turazamura amajwi yacu kuri We tumushimira kubw’Imbaraga Zizura.
I Saa Cyenda z’Igicamunsi, reka twongere tujye hamwe mu masengesho, tumushimira kubw’IMPERA Y’ICYUMWERU ITANGAJE YADUHAYE HAMWE NA WE KANDI HAMWE N’UMUGENI WE HIRYA NO HINO KU ISI.
Kuri bene Data na bashiki bacu bari hakurya y’inyanja, kimwe n’umwaka ushize, ndashaka kubatumira kugira ngo mwiyunge hamwe na twe ku isaha y’I Jeffersonville, twese hamwe mu bihe byo gusenga kuri iyi gahunda. Ndabona ko n’ubwo bimeze bityo, gukurikira Kasete Kuwa Kane, Kuwa Gatanu, no Kuwa Gatandatu nyuma ya Saa Sita ku I Saha y’I Jeffersonville bishobora kuza kugorana kuri benshi muri mwe, rero ndabasabye mwumve mubohotse muze kumva ubwo Butumwa ku isaha ibabereye. Ariko ndifuza ko twaza kujya hamwe twese kuri iki Cyumweru Saa Tatu za mu gitondo ku Isaha y’I Jeffersonvile, kugira ngo twumvire hamwe Ubutumwa Bwacu bwo Kucyumweru.
Ndifuza kandi kubatumira mwe n’abana banyu gukurikira Creations Projects (ibiganiro by’abana), ibinyamakuru, n’uburyo bwo gutegura ifunguro, ibyo umuryango wose ubasha kwishimira. Turatekereza ko muza kubikunda kubera ko byose bishingiye ku IJAMBO tuzumva muri iyi mpera y’icyumweru.
Kubijyanye na gahunda y’impera y’icyumweru, amakuru yo gutegura amateraniro y’Igaburo, ibikoresho biza gukenerwa kubwa Creations projects (Ibiganiro by’abana), n’andi makuru, urareba ku mirongo iri munsi.
Reka tuzimye telephone zacu kubw’impera y’icyumweru ya Pasika uretse gusa gufata amafoto, gusoma Imirongo y’Umunsi, no gucuranga Kasete ku mirongo ya the Table, the Lifeline, cyagwna indi mirongo yo kumanuriraho.
Ni iby’icyubahiro cyane kuri njye kubatumira n’imiryango yanyu kuza hamwe n’Umugeni wo hirya no hino ku isi kubw’impera y’icyumweru yuzuye GUHIMBAZA, KURAMYA NO GUKIRA INDWARA. Ndabyizeye nyakuri ko ari impera y’icyumweru izaguhindura ubuzima bwawe by’iteka.