Pesan: 65-0718E Ibyo Kurya by’Umwuka mu Gihe Gikwiriye
- 26-0503 Ibyo Kurya by’Umwuka mu Gihe Gikwiriye
- 24-0728 Ibyo Kurya by’Umwuka mu Gihe Gikwiriye
- 23-0108 Ibyo Kurya by’Umwuka mu Gihe Gikwiriye
- 21-0912 Ibyo Kurya by’Umwuka mu Gihe Gikwiriye
- 20-0329 Ibyo Kurya by’Umwuka mu Gihe Gikwiriye
- 18-0714 Ibyo Kurya by’Umwuka mu Gihe Gikwiriye
- 16-1221 Ibyo Kurya by’Umwuka mu Gihe Gikwiriye
Mukundwa Mugeni,
Ijwi twese dukunda kumva riraza kuvuga kuri iki Cyumweru, kandi riratuzanira Ubutumwa bw’Urwandiko rudasanzwe rw’Urukundo, bugenewe Umugeni wa Yesu Kristo gusa.
Iryo Jwi ryabwiye isi kandi rirayiburira ngo, “Ntimukagerageze kunkorera umurimo mu bitari ubushake Bwanjye. Mfite inzira itunganye Natanze kubwanyu, Umugeni Wanjye. Mwibuke Amagambo Yanjye, muvuge gusa ibyo Navuze ku makasete Yanjye, kubera ko muri kwinjira mu rubanza. Imbabazi zaranzwe. Ariko mwishime, kandi munezerwe, kuko Nabateguriye kandi nkabaha Ibyo Kurya Bihishwe, Ibyo Kurya by’Umwuka, kugira ngo mubeshweho n’ineza n’imbabazi zo guhishurirwa Yesu Kristo. “
Hariho amapfa mu gihugu bashaka kumva Ijwi Ryanjye. Ntabwo babasobanukirwa kuko muvuga ko muri abantu b’Amakasete, kandi mushaka kumva Ijwi Ryanjye ku Makasete; ariko narabahamagaye kandi mbahishurira inzira Yanjye itunganye kubw’uyu munsi.
Ntabwo mwifatanije ubwanyu n’abatizera muri ayo mapfa. Naguhaye Ijwi Ryanjye kugira ngo rigukomeze. Kubwo gucuranga Ijwi Ryanjye, Icyibo cyawe ntabwo kizigera kibamo ubusa, habe n’umukondo wawe w’amavuta ntuzigera ukama, kugeza umunsi Nzazira maze Nkakujyana nk’Umugeni Wanjye.
Iyo niyo mpamvu yatumye Mfata amajwi Ijwi Ryanjye, kugira ngo uzagire ahantu hatunganye ho kujya, aho hatarimo n’ikosa na rimwe, nta busobanuro bikeneye, ni Ijwi ry’Imana Ritunganye. Ahantu ushobora kujya kugira ngo wumve neza neza icyo Navuze ko ari: Uku Niko Uwiteka Avuze.
Ndibuvugane namwe mu buryo bweruye kuri iki Cyumweru. Ndashaka ko mutazigera mwibagirwa icyo ngiye kubabwira. Izi kasete nibyo Byokurya by’Umwuka Byanyu muri iki Gihe. Birakomeye cyane kuri bamwe muri bo; ntibashobora kubyakira. Ntabwo byabahishuriwe, ariko WOWE Naragutoranije, kandi nguha Guhishurirwa inzira Itunganye Natanze.
Kuri wowe, Ni ibyo Kurya Bihishwe, aho ubeshwaho n’ineza n’imbabazi z’Ijambo Rizima.
Igihe nabagaho mu mubiri mu Mwana wanjye, ntibashoboraga kwemera na gato uwo Nariwe: Imana n’umuntu. Noneho Nasezeranye ko Nzongera kugaruka indi nshuro mu minsi yanyuma maze nkabaho mu mubiri w’umuntu indi nshuro nkuko nabikoreye imbere y’Abrahamu, kandi najyaga kumanuka maze Nkiyerekana Ubwanjye mu mubiri w’umuntu nkuko nabikoze muri icyo gihe.
Hano hari icyo batamenye, icyo gihe n’ubu, ariko Nsishaka ko mwe mubyibagirwa. Ibyo Kurya byahunitswe ndimo mbagaburira, n’intumwa yanjye, ni ikintu kimwe. Ntushobora kubitandukanya. Ubutumwa n’intumwa ni ikintu kimwe. Nababwiye mu Ijambo Ryanjye icyo Nagombaga gukora muri iyi minsi. Niyo mpamvu ari ubushake Bwanjye gushyira Ijwi Ryanjye mu nsengero zanyu, mu ngo zanyu, ahantu hose mujya; kubera ko niryo Jwi ry’ingenzi cyane mugomba kumva. Niryo Jwi RYONYINE rihamirijwe rishobora kuvuga Uku Niko Uwiteka Avuze.
Imbabazi zaranzwe. Ubu murimo kubeshwaho n’Ijambo Ryanjye. Nabahaye Guhishurirwa k’Uwo Ndiwe n’ukwabo Muribo. Aho ntabwo hashobora kuba n’agacu na gato ko gushidikanya mu mitima no mu bitekerezo byanyu. Muri Abo Natoranije, Intore, Umugeni Wagenwe Mbere. Muri Ijambo Ryanjye Rivuzwe iryo ryari muri Njye mu itangira.
Mufite uburenganzira ku Byo Kurya, Ibyo Kurya by’Umwuka, ibyo isi idafite na kimwe iziho.
Mufite uburenganzira ku gukira kwa Kimana kw’imibiri yacu igihe abadogiteri bananiwe; Ni bimwe mu Byo Kurya Nasezeranye kandi nabahaye mu minsi yanyuma.
Nasezeranye guhishura amabanga y’imitima no gukora ibyo bintu. Ndi muri mwe. Muri igice cya Njye, kandi ndi igice cyanyu. Ibi bimenyetso bizaherekeza abizeye.
Kuri iki Cyumweru ndaba ndimo nunga Umugeni Wanjye wo hirya no hino ku isi n’Ijwi Ryanjye. Ndaza kubabwira kurambikanaho ibiganza umwe kuwundi. Ntiwisengere ubwawe, usengere uwo urambitseho ibiganza byawe, kubera ko nawe barimo baragusengera. Turibusengere hamwe, kandi nta n’umwe muri mwe uzagira intege nke ahariho hose mu isi niba mwizeye.
Niba wizeye, kandi ukaba nta gushidikanya mu mutima wawe, ndibwature ngo:
Satani, waratsinzwe! Yesu Kristo yaragutsinze! Yazutse mu bapfuye ahagaze hagati yacu muri iri joro, yemeza ubu Butumwa bwo mu minsi y’imperuka. Sohoka muri aba bantu! Bareke, mw’Izina rya Yesu Kristo! “Mw’Izina Ryanjye bazirukana abadayimoni,” kandi agende. Mw’Izina rya Yesu Kristo, va muri iri teraniro!
Haribubeho gukira indwara hirya no hino ku isi mu buryo butigeze buba mbere.
Kuki wakomeza gutegereza, Mwene Data nkunda, mushiki wanjye, hano hari, Umwuka Wera, Imana, hano neza, Ibintu by’ingenzi twavuzeho.
Ndatumira isi kuza kwiyunga natwe kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa, Ku Isaha y’I Jeffersonville, nuko twumve Ubutumwa n’itumwa Yayo ituzanira Ibyo Kurya By’Umwuka Mu Gihe Gikwiriye, Ibyo Kurya Byahishwe Kubw’Umugeni.
Mwene Data Joseph Branham
Ubutumwa: Ibyo Kurya By’Umwuka Mu Gihe Gikwiriye 65-0718E
Intumwa: Rev. William Marrion Branham
Ibyanditswe:
1 Abami 17:1- 7
Bukeye Eliya w’i Tishubi, umwe mu basuhuke b’i Galeyadi asanga Ahabu aramubwira ati “Ndahiye Uwiteka Imana ya Isirayeli ihoraho, iyo nkorera iteka, yuko nta kime cyangwa imvura bizagwa muri iyi myaka, keretse aho nzabitegekera.”
Hanyuma ijambo ry’Uwiteka rimugeraho riti
Va hano ugende werekere iburasirazuba, wihishe iruhande rw’akagezi kitwa Keriti, ahateganye na Yorodani.
Uzajye unywa amazi yako, kandi ntegetse ibikona kujya bikugemurirayo.
Nuko aragenda agenza uko Uwiteka yavuze, ajya kuri ako kagezi Keriti ahateganye na Yorodani, agumayo.
Ibikona bikajya bimuzanira umutsima n’inyama uko bukeye uko bwije, kandi akajya anywa amazi y’ako kagezi.
Hashize iminsi ako kagezi karakama kuko nta mvura yagwaga muri icyo gihugu.
Amosi 3:7
Ni ukuri Uwiteka Imana ntizagira icyo ikora itabanje guhishurira abagaragu bayo b’abahanuzi ibihishwe byayo.
Yoweli 2:28
Hanyuma y’ibyo, nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n’abasore banyu bazerekwa.
Malaki 4:4
Nimwibuke amategeko y’umugaragu wanjye Mose, ayo namutegekeye i Horebu yari ay’Abisirayeli bose, yari amategeko n’amateka.
Luka 17:30
Ni na ko bizamera umunsi Umwana w’umuntu azabonekeraho.
Yohana 14:12
Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data.