26-0712 Ihishurwa Rya Yesu Kristo

Ubutumwa : Ihishurwa Rya Yesu Kristo 60-1204M

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Bwoko Bw’Abizera Ubuhanuzi,

Mbega uburyo dukunda ijambo, GUHISHURIRWA! Umumaro w’Uguhishurirwa k’Ukuri KOSE gutanzwe n’Umwuka Wera ku mwizera w’ukuri si ikintu washobora gukabya. Uguhishurirwa kuruta ubuzima ku Mugeni; kubera ko kuri URU RUTARE, GUHISHURIRWA, Nzubakaho Itorero ryanjye, kandi kubw’ubuntu n’imbabazi z’Imana, turi Itorero Rye hamwe no Guhishurirwa Kwe k’Ukuri.

Igitabo cy’Ibyahishuwe ntabwo gisobanurwa na buri muntu wese. Nta muntu washobora kugisobanukirwa. Ni Igitabo cy’ubuhanuzi nicyo cyandikiwe, kandi abashobora kugisobanukirwa, n’ubwoko bw’abantu bizera ubuhanuzi: TWE, Umugeni wa Yesu Kristo.

Ni cyo Gitabo cyonyine Kristo Yanditse Ubwe muri Bibiliya yose, ariko Yaracyohereje kandi Akimenyesha imbata Ye Yohana binyuze muri marayika We. Abigishwa ntabwo bigeze bamenya uku kuri kwanditswe. Mbere ntabwo byari byarigeze bibahishurirwa. Habe na Yesu ntabwo yashoboraga kubabwira kubijyanye n’umwanya We muri Cyo; kubera ko Data atari yarabimuhishuriye.

Ariko ubu, nyuma y’urupfu Rwe no kuzuka, kandi no muri iki gihe nyirizina, Ashoboye guhishurira Yohana uku Guhishurirwa Kwe Ubwe, icyo ubwiza Bwe no kugaragara kwe mu itorero bishobora gusobanura no gukora.

Ariko habe n’ubu, nyuma y’imyaka ibihumbi bibiri, isi yaratekereje, abanyatewolojiya barize kandi bagerageza gucishiriza, ariko nta numwe wagize ubusobanuro butunganye no guhishurwa ubu bwiru bwanditswe mu Gitabo cy’Ibyahishuwe kugeza kuri uyu munsi, kugeza iki gihe, igihe Imana yohereje uwo marayika umwe ku isi guhishurira TWEBWE byose kuri Cyo, Umugeni Wayo yatoranije.

Kugerageza gusobanukirwa uburemere bwo kuba Imana yarantoranije, kandi Ikagutoranya; ngo tugire Uguhishurirwa k’Ukuri kw’Ijambo Ryayo ni ibirenze uko umuntu yabivuga. Mu gihe hari benshi bahamya ko bakurikira Ubutumwa kandi bakavuga ko bizera ko Imana yohereje umuhanuzi, bakaba badafite Guhishurirwa kuzuye mu kumenya ingaruka zo kutagira Ijwi Ryayo ijwi ry’ingenzi BAGOMBA KUMVA. Kugira uko Guhishurirwa kw’Ijwi Ryayo muri iki gihe ni Imarigarita y’igiciro cyinshi.

Imana yaradutoranije ngo abe ari twe Ihishurira uko GUHUSHURIRWA K’UKURI. Kubw’ibyo, turi ITORERO RYAYO RY’UKURI, ingabo Zayo zitaneshwa imbere yazo Satani nta mbaraga afite, kandi arazitiwe byuzuye. Hamwe no Guhishurirwa Kwayo k’Ukuri mu buzima bwacu, amarembo y’ikuzimu ntabwo ashobora kutunesha, ahubwo tuzayanesha. NTA KINTU gihari cyashobora kuduhagarara imbere.

Guhishurirwa k’Ukuri kandi kuzuye kubw’uyu munsi ni ukumenya umumaro w’Ijwi ry’Imana kubw’igihe cyacu. Niba ujya ku rusengero, ukabarizwa mu rusengero, ukitanga, ugasenga, ndetse ukaramya Imana akaba aribyo gusa Imana isaba, noneho Imana yaba idakiranuka kubwo guciraho iteka Gahini kandi yarakoze neza neza icyo Yavuze ko bagomba gukora.

Iki nicyo Ijwi riri ku makasete risobanuye kuri twe:

Guhishurirwa kuzuye kw’iki kintu cyose kwashyizwe aha ku mpera, hamwe n’umugisha ku ubisoma no ku ubyumva, kandi umuvumo ku bongeraho cyangwa bagakuraho. Ni igitabo cyuzuye. Yoo, ni Ikidakuka! Nta kintu gishobora kongerwaho. Kandi umuntu agerageje gukuramo cyangwa kongeramo ikintu cyose, Imana yavuze ko Izakura umugabane we mu Gitabo cy’Ubugingo. Murabona? Izakuramo umugabane we mu Gitabo, nagira icyo yongera kuri Cyo.

Kuruta uko byigeze kubaho mbere, Imana yatanze INZIRA ITUNGANYE nta kongeraho cyangwa ngo ukureho ku Ijambo Ryayo. Yaduhaye amahirwe yo kumva Ijwi Ryayo mu gihe Atubwira kandi Akaduhishura Ijambo Ryayo. Mu buryo bweruye nta kintu cyaruta ibyo.

Uku ni UGUHISHURIRWA K’UKURI kubw’uyu munsi

Birantangaje cyane ndetse binteye amatsiko ibyo Uwiteka atubikiye mu bubiko mu gihe twumva, dusoma, kandi twiga Ibihe Birindwi by’Itorero. Imana yarabyanditse, ibyoherereza marayika Wayo ngo abimenyeshe Yohana, hanyuma itegereza ngo tube hano ku isi muri iki gihe nyirizina kugira ngo Yohereze uwo marayika umwe kuri twe kubiduhishurira!

Ntabwo higeze habaho ikindi gihe cyiza mu mateka y’isi cyaruta uyu munsi. Ntabwo umuntu yigeze ahabwa agaciro bikomeye byaruta kugira amahirwe yo kumva Ijwi ry’Imana bo ubwabo. Ntabwo higeze habaho igihe ubwo Umugeni Wayo yashobora kwiyunga ku Ijwi Ryayo bose hamwe ku isaha imwe.

Mwitegure, Imana igiye kuduha Guhishurirwa Kwayo Ubwayo ndetse kuruseho n’ukwabo turibo: Ingabo Zayo zitaneshwa, intore Zayo, Umugore Watowe, Umukundwa Wayo Yategereje guhera mu itangira ry’igihe.

Nta kintu kibaho cyatwambura ibyo. Biratsitse mu mitima n’ubugingo bwacu kuruta uko byigeze bibaho mbere. Byahindutse impamo ubu birimo biraduha Kwizera kw’izamurwa.

Turatangira urugendo rwacu rukomeye kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva Ubutumwa bwa mbere: 60-1204M Guhishurirwa Kwa Yesu Kristo.

Ndashaka kubakangurira gufata igitabo cyanyu cy’Ibihe Birindwi by’Itorero, mubisome mu cyumba cyanyu gituje kandi mubyige, igice ku kindi, buri cyumweru. Tugiye kwiyunga hamwe twumva Ijwi Ryayo, hanyuma twijye Ijambo Ryayo.

Mwene Data Joseph Branham