All posts by admin5

26-1025 Kugirwa Abana #1

Ubutumwa : 60-0515E Kugirwa Abana #1

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Uwo Kwizerwa Muri Kristo Yesu,

Mbega ibihe bidasanzwe turimo kugira. Tuba dutegerezanyije amatsiko buri cyumweru igihe cyo kuza guteranira hamwe ku Ijwi Ryayo. Imitekerereze yacu yo mu buryo bw’umwuka iba nta kuvangirwa kurimo ikeye. Tukaba TUZI neza Uwo Ari We. TUZI neza Icyo Aricyo. TUZI neza abo turibo; umuryango umwe munini HAMWE NAWE!

Iyahaye umuntu kuba imana nto. Kubera ko We ni Imana Data, kandi Yaremye umuntu ngo abe imana nto, uko niko Yo yibeshaho ubwayo; Ibana n’Umuryango Wayo. Amena. Elah, Elah, Elohim… Ubu, noneho Yo ni Yehova, ”Yehova“ bisobanuye ”Ubana n’umuryango We.“

Umuryango w’Umugeni WE urimo gutunganywa binyuze mu Ijwi rya Yehova Ubwe. Yatwigishije uburyo tugomba kurwana urugamba turwanya buri mwanzi uduteye; uburyo dushobora gutsinda kandi tukanesha dukoresheje Ijambo, kubera ko Ijambo Ryayo riba kandi Rigatura muri twe. Yaduhamirije ko, “TURI IJAMBO.” Kubw’ibyo buri kintu dusaba mu Izina Rye, dushobora kugihabwa niba twizeye… KANDI TURIZEYE!

Yavuganye natwe kandi Iduhishurira uburyo duhindukamo abagabo n’abagore b’igihagaro gikwiriye kugira ngo duhinduke ahantu h’ubuturo Aho Itura. Yavuze honk ndetse yongera kuvuga honk kugira ngo Ateranirize hamwe Umugeni We mukundwa kugira ngo Atumenyeshe ko Ari We Muyobora Wacu, kandi Yagiye Atuyobora kandi atwereka inzira binyuze muri marayika umuyobora We wo ku isi, William Marrion Branham.

Ubu Afite irindi somo ridasanzwe Ashaka kutwigisha no Kuduhishurira. Arashaka gutangaza ko turi abo Yagize abana. Izina ryacu ni ryiza kimwe n’Irye. Twasohotse I Kanani, dusohoka mu isi, kandi UBU twicaye ahantu hamwe ho Mu Ijuru, turya Manu yahishwe yaduhunikiwe.

None ubu Agiye kutubwira icyo tugomba gukora kugira ngo tube twiteguye kubw’Ubutumwa Bwe bukurikiraho, n’igishobora kubaho nitubikora

Tugomba gusenga cyane kandi tukaba twitegye Ubutumwa; Tukajya hamwe ubwacu nk’abera kugira ngo twumve Ijwi Rye, tukabatizwa n’Umwuka Wera, tukuzuzwa n’imigisha y’Imana; nta gitekerezo kibi; nta kibi hagati y’umwe n’undi; tuvugana urukundo no guhuza; tukaba duhuje umutima, turi ahantu hamwe ho mu Ijuru turi mu mwuka w”Ijuru; ibyaha byacu byose biri munsi y’amaraso, mu kuramya gukwiriye; ibiganza byacu n’umutima bizamuwe imbere y’Imana, turimo turamya hamwe ahantu ho mu Ijuru.

Niba dukora ibi bintu, ibi nibyo biza kubaho kuri iki Cyumweru:

  • Gukira indwa kwa Kimana
  • Kumenya mbere ibizaba
  • Guhishurirwa
  • Amayerekwa
  • Imbaraga
  • Kuvuga mu ndimi
  • Kuzisobanura
  • Ubwenge
  • Kumenya
  • Imigisha yo Mu Ijuru
  • Umunezero utavugwa kandi wuzuye Ubwiza

Buri mutima wujujwe Umwuka. Hanyuma ako kanya haraza kumanuka umuriri uvuye mu ijuru umeze nk’umuyaga uhuha cyane kandi Araduha umugisha hamwe n’imigisha yose y’umwuka.

Ibyo nibyo bigomba kubaho kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa ku Isaha y’I Jeffersonville (saa kumi n’ebyiri ku isaha y’I Kigali n’I Bujumbura), aho Imana yateguye ahantu hadasanzwe aho Umugeni ashobora guteranira hamwe kugira ngo yumve Ijwi Ryayo n’umutima umwe, ahantu hamwe, hamwe n’ibiganza byacu n’imitima bizamuwe ku Mana, kugira tumuramye hamwe mu kirere cyo mu Ijuru.

Mwene Data Joseph Branham

Ubutumwa: Kugirwa Abana #1 60-0515E

Ibyanditswe:

Yoweli 2:28
Hanyuma y’ibyo, nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n’abasore banyu bazerekwa.

Abefeso 1:1-5
Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, ndabandikiye mwebwe abera bari muri Efeso bizera Kristo Yesu,
ubuntu bube muri mwe n’amahoro biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.
Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo na Se ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y’umwuka yo mu ijuru,
nk’uko yadutoranirije muri we isi itararemwa, kugira ngo tube abera tutariho umugayo imbere yayo.
Kuko yagambiriye kera ku bw’urukundo rwayo ko duhinduka abana bayo, tubiheshejwe na Yesu Kristo ku bw’ineza y’ubushake bwayo,

1 Abakorinto 12:13
kuko mu Mwuka umwe twese ari mo twabatirijwe kuba umubiri umwe, naho twaba Abayuda cyangwa Abagiriki, naho twaba imbata cyangwa ab’umudendezo. Kandi twese twujujwe Umwuka umwe.

1 Petero 1:20
wamenywe n’Imana kera isi itararemwa, ariko akerekanwa ku mperuka y’ibihe ku bwanyu,

Ibyahishuwe 17:8
Iyo nyamaswa ubonye yahozeho nyamara ntikiriho, kandi igiye kuzamuka ive ikuzimu ijye kurimbuka. Abari mu isi amazina yabo atanditswe mu gitabo cy’ubugingo, uhereye ku kuremwa kw’isi, bazatangara babonye iyo nyamaswa yahozeho ikaba itakiriho, kandi ikazongera kubaho.

Ibyahishuwe 13
Ngihagarara ku musenyi wo ku nyanja, ngiye kubona mbona inyamaswa iva mu nyanja ifite amahembe cumi n’imitwe irindwi. Ku mahembe yayo hariho ibisingo cumi, no ku mitwe yayo hariho amazina yo gutuka Imana.
Iyo nyamaswa nabonye yasaga n’ingwe, amajanja yayo yasaga n’aya aruko, akanwa kayo kasaga n’ak’intare. Cya kiyoka kiyiha imbaraga zacyo n’intebe yacyo y’ubwami, n’ubutware bukomeye.
Nuko mbona umwe mu mitwe yayo usa n’ukomeretse uruguma rwica, ariko urwo ruguma rwawishe rurakira. Abari mu isi yose bakurikira iyo nyamaswa bayitangarira.
Baramya icyo kiyoka kuko cyahaye iyo nyamaswa ubutware bwacyo, baramya n’iyo nyamaswa bati “Ni nde uhwanye n’iyi nyamaswa, kandi ni nde ubasha kuyirwanya?”
Ihabwa akanwa kavuga ibikomeye n’ibyo gutuka Imana, ihabwa no kurama ngo imare amezi mirongo ine n’abiri.
Ibumburira akanwa kayo gutuka Imana, no gutuka izina ryayo n’ihema ryayo n’ababa mu ijuru.
Ihabwa kurwanya abera no kubanesha, ihabwa no gutwara imiryango yose n’amoko yose, n’indimi zose n’amahanga yose.
Abari mu isi bose bazayiramya, umuntu wese izina rye ritanditswe mu gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’Intama, watambwe uhereye ku kuremwa kw’isi.
Ufite ugutwi niyumve.
Nihagira ujyana abandi ho iminyago na we ubwe azajyanwa ho umunyago, kandi uwicisha abandi inkota na we akwiriye kwicishwa inkota. Aho ni ho kwihangana kw’abera kuri no kwizera kwabo.
Nuko mbona indi nyamaswa izamuka iva mu butaka. Iyo yo yari ifite amahembe abiri nk’ay’umwana w’intama, ivuga nk’ikiyoka.
Itegekesha ububasha bwose bwa ya nyamaswa ya mbere mu maso yayo, ihata isi n’abayirimo ngo baramye ya nyamaswa ya mbere yakize uruguma rwayishe,
kandi ikora ibimenyetso bikomeye, imanura umuriro uva mu ijuru ugwa mu isi mu maso y’abantu.
Iyobesha abari mu isi ibyo bimenyetso yahawe gukorera imbere ya ya nyamaswa, ibabwira kurema igishushanyo cya ya nyamaswa yari ikomerekejwe n’inkota ikabaho.
Ihabwa guha icyo gishushanyo cy’inyamaswa guhumeka, ngo kivuge kandi cyicishe abatakiramya bose.
Itera bose aboroheje n’abakomeye, n’abatunzi n’abakene, n’ab’umudendezo n’ab’imbata, gushyirwaho ikimenyetso ku kiganza cy’iburyo cyangwa mu ruhanga,
kugira ngo hatagira umuntu wemererwa kugura cyangwa gutunda, keretse afite icyo kimenyetso cyangwa izina rya ya nyamaswa, cyangwa umubare w’izina ryayo.
Aha ni ho ubwenge buri: ufite ubwenge abare umubare w’iyo nyamaswa kuko ari umubare w’umuntu, kandi umubare we ni magana atandatu na mirongo itandatu n’itandatu.

26-1018 Umuyobora

Pesan: 62-1014E Umuyobora

PDF

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Nzu Y’Imbaraga

Imana yasezeranye kohereza umuyobozi ku Mugeni Wayo muri iyi minsi yanyuma kugira ngo Ibashe Kwihishura Ubwayo mu mubiri, nkuko Yabikoze igihe Yazaga ku isi mu Mwana Wayo, Yesu. Yaratubwiye mu Ijambo Ryayo ko Yajyaga kohereza Eliya umuhanuzi, ariwe ugomba kuba Umwana w’Umuntu wihishura Ubwe mu mubiri w’umuntu; kubera ko Afite byinshi byo kutubwira no kutwigisha.

kuko atazavuga ku bwe, ahubwo azavuga ibyo azaba yumvise byose, kandi azabamenyesha ibintu byenda kubaho. Kubera ko uwo azanyubahisha; kuko azafata ku byanjye akabibamenyesha.

Yohereje William Marrion Branham kugira ngo asohoze Ijambo Ryayo no kutwubaka ubwacu nk’abantu ku giti cyabo ngo tube igihagararo cya Yesu Kristo; umuntu utunganye ushobora kunesha buri mwanzi wese, kandi tukaba inzu ikomeye yo guturwamo n’Umwuka Wera akahaba.

Imana ntabwo yigeze na rimwe Inanirwa kohereza igihe cyose umuyobozi ku bwoko Bwayo. Ariko kugira ngo ube mu Mugeni Wayo, ugomba kwemera uwo muyobozi. Ugomba kubyizera. Ugomba kunyura mu nzi avuze ngo unyuremo naho ubundi wakisanga wazimiye. Icyo twaba dutekereza cyose, uko cyaba cyumvikana kose, cyangwa uburyo byaba bigaragara nk’ibisuzuguritse, ntabwo dufite uburenganzira bwo kubigabanyaho, umuyobozi niwe wenyine.

Muravuga ngo, Mwene Data Joseph, ese si Umwuka Wera ugomba kutuyobora, hari ubwo ari Mwene Data Branham. Amagambo avuga NI Umwuka Wera kandi ntabwo ari Mwene Data Branham; ahubwo niwe watoranijwe n’Imana guhishura Umwuka Wera, kandi akaba umuyobozi wacu wo ku isi.

Kandi rero, Imana burigihe yohereje abayobozi Bayo, igihe cyose, ntihigize habaho na rimwe igihe aho Itari ifite Umuyobozi, ibihe byose. Imana burigihe yabaga ifite umuntu wayihagarariraga kuri iyi si, mu bihe byose.

Tugomba kumenya uwo uwo muyobozi wo ku isi ariwe kandi ko ari Yo ahagarariye hano ku isi; aho hari Uguhishurirwa k’ukuri ku Ijambo Ryayo.
Turabizi ko Umwuka Wera ari we Muyobozi Mukuru uwo Data yohereje kuyobora Umugeni Wayo, ariko hano Imana yavuze ko igihe cyose Yohereza umuntu kugira ngo abe umuyobozi wo kuyihagararira no kuyobora Umugeni Wayo.

Umuyobozi Wayo yatubwiye ko Koroneriyo yari umuntu ukomeye w’umunyacyubahiro wubatse insengero. Watangaga ubufasha hamwe no gusenga buri munsi. Ariko igihe Umwuka Wera yaje, yarakeneye Umuyobozi.

Imana yamwoherereje Umwuka Wera. Yamwohereje mu muntu witwa Petero: “Ariko, Petero akivuga ayo magambo Umwuka Wera arabamanukira.” Imana yakoresheje Umuyobozi, Inyuze muri Petero. Yaramukoresheje, kubera ko yayoboye Koroneliyo inzira nziza.

Igihe Petero yarataratangira kuvuga, Umwuka Wera arabamanukira. Petero aravuga ngo,

Ninde ubasha kwima amazi aba bantu ngo batabatizwa?” Murabibona, Umuyobozi akomeza kuvuga, ntabwo yari Petero.

Ntabwo turimo kuyoborwa n’umuntu; tuyoborwa n’Umwuka Wera. UVUGA BINYUZE MU MUNTU W’IMANA WATORANIJWE KUGIRANGO ABE UMUYOBOZI WO KU ISI.

Umwuka Wera urimo uvuga binyuze mu muyobozi marayika Wayo uzavuga igihe cyose Ijambo. Yaratubwiye ngo, “Mfite byinshi byo kubabwira. Ntabwo mushobora kubisobanukirwa ubu, ariko igihe Azaza, Azabayobora kuri Ryo.”
Yohana yari ayobowe igihe yandikaga Ibyahishuwe. Yari ayobowe n’Umuyobozi. Ndetse yari ayobowe n’Umuyobozi kuvuga ngo, “Uzagira Ijambo akura kuri Iri, cyangwa akongera ijambo kuri Ryo, nawe umugabane we uzakurwaho, mu Gitabo cy’Ubugingo.”

Umwuka Wera ndetse wayoboye Mwene Data Branham kuvuga ko tugomba kuvuga gusa ikivuzwe ku makasete; nta kongeraho cyangwa ngo ukureho. Kandi Yatanze inzira y’aho dushobora gukora neza neza icyo yatwigishe dukwiriye gukora, Gukandaho Bikavuga.

None, ni buryo ki mushobora gusimbuza ikindi kintu Ijambo ry’Imana, mugakomeza kuvuga ko muyobowe n’Umwuka Wera.

Turimo turayoborwa n’Umwuka Wera uwo waduhaye Guhishurirwa k’uwo Ariwe, uwo Yohereje nk’umuyobozi Wayo wo ku isi kugira ngo ahamagare Umugeni Wayo, kandi ubu iryo buye risoza: Guhishurirwa k’uwo turiwe. Ni ibirenze ibyo amagambo y’umuntu yashobora kugaragaza.

Murebe ibyo yadukoreye, neza neza mu byumweru bike bishize. Yatwigishije uburyo bwo gutsinda buri mwanzi uza imbere yacu; uburyo bwo gukuramo Inkota yacu yo KWIZERA maze tukamucumita kugeza apfuye. Ntacyo dufite cyo gutinya. Nta gihari cyashobora guhagarara imbere yacu.

Uburyo yahunitse Ibyo Kurya Umugeni azarya. Habe n’igihe intumwa Yayo iri kure, turacyafite Umuyobozi uwo isi idafite na kimwe iziho; ariko ni iby’Umugeni Wayo, Ni Ibyo Kurya by’Umwuka Mu Gihe Gikwiriye, Manu yahishwe niyo dufungura buri munsi.

Yatwubatsemo igihagararo cy’umuntu utunganye bityo kugira ngo Abashe kutubamo kandi ature muri buri umwe wese muri twe. Yatwoherereje Umwuka Wera no kwihishura Ubwe mu mubiri, nkuko Yabikoze mu myaka 2000 ishize, kugira ngo abe Umuyobozi wacu, uba kandi akavugira mu muyobozi Wayo wo ku isi.

Ndatumira buri wese muri mwe kuza maze akumva izo za “Honk-honk, honk-honk!” aho Umugeni azaza yihuta kuri izo Honk. Azakora “Honk-Honk, honk-honk!” kandi aho hazaba hari kubera yubile ahantu hose ku isi. Kubera iki? Umugeni azi Ijwi ry’Umuyobozi Wabo.

Niba udashaka kuzimira, ngwino utege amatwi Umuyobozi wacu mu gihe Avuga anyuze mu muyobozi washyizweho wo ku isi kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa ku I saha y’I Jefferisonvile (saa kumi n’ebyiri ku isaha y’I Kigali n’I Bujumbura.)

Mwene Data Joseph Branham

Ubutumwa :
62-1014E –Umuyobozi

Ibyanditswe
Mariko 16:15-18
Arababwira ati “Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza.
Uwizera akabatizwa azakizwa, ariko utizera azacirwaho iteka.
Kandi ibimenyetso bizagumana n’abizera ngibi: bazirukana abadayimoni mu izina ryanjye, bazavuga indimi nshya,
bazafata inzoka, kandi nibanywa ikintu cyica nta cyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi bakire.”

Yohana 1:1
Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana.

Yohana 16:7-15
Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira ari uko ngenda, kuko nintagenda Umufasha atazaza aho muri, ariko ningenda nzamuboherereza.
Ubwo azaza azatsinda ab’isi, abemeze iby’icyaha n’ibyo gukiranuka n’iby’amateka;
iby’icyaha, kuko batanyizeye,
n’ibyo gukiranuka kuko njya kwa Data, kandi namwe muzaba mutakimbona,
n’iby’amateka kuko umutware w’ab’iyi si aciriweho iteka.
Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira.
Uwo Mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho.
Uwo azanyubahiriza, kuko azenda ku byanjye akabibabwira.
Ibyo Data afite byose ni ibyanjye, ni cyo gitumye mvuga nti ‘Azenda ku byanjye abibabwire.’

Ibyakozwe n’Intumwa 2:38
Petero arabasubiza ati “Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y’Umwuka Wera,

Abefeso 4:11-13
Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n’abandi kuba abahanuzi, n’abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n’abandi kuba abungeri n’abigisha,
kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby’Imana no gukomeza umubiri wa Kristo,
kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo,

Abefeso 4:30
Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w’Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa.

Abaheburayo 4:12
Kuko ijambo ry’Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokōro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira.

2 Petero 1:21
kuko ari nta buhanuzi bwazanywe n’ubushake bw’umuntu, ahubwo abantu b’Imana bavugaga ibyavaga ku Mana bashorewe n’Umwuka Wera.

Kuva 13:21

Uwiteka ku manywa yabagendaga imbere ari mu nkingi y’igicu ngo abayobore, nijoro yabagendaga imbere ari mu nkingi y’umuriro ngo abamurikire, babone uko bagenda ku manywa na nijoro.

26-1011 Igihagararo cy’Umuntu Utunganye

Pesan: 62-1014M Igihagararo cy’Umuntu Utunganye

PDF

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Gihagararo Cy’Umuntu Utunganye,

Mbega imyitozo twarimo duhabwa. Ijwi ry’Imana ryarimo rivugana natwe kandi ritwigisha, Ijambo ku Ijambo ku Ijambo, neza neza uburyo bwo gutsinda buri mwanzi. Yarabiduhishuriye kandi abishimangira mu mutima wacu, TURI IJAMBO. Rero, ntabwo dushobora gutsindwa.

Igihe umwanzi aje atwirukaho, icyo dukora gusa ni ukumutera indi nshuro tukamutera kandi tukongera tukamutera hamwe na bombe atomike yacu, ariyo Jambo ry’Imana Rivuzwe, Riba kandi rigatura muri twe.

Nyakuri, Urugamba rurarimbanije, ariko ubu ntabwoba tugifite; nta guhangayika. Ntabwo turi gutega amatwi umutimanama wacu. Ntabwo turi gutega amatwi kwibuka kwacu. Ntabwo turi gutega amatwi amarangamutima yacu. Twafunze ibitekerezo byacu kuri ibi bintu maze tubishyira ku Mwuka w’Ijambo Ryayo mu mutima wacu n’ubugingo. Twazimije buri kintu cyose kinyuranye n’ijambo Ryayo.

Gushidikanya kose kwaragiye. Ubwoba bwose bwaragiye. Buri gitekerezo cyose cyo gushidikanya cyaragiye. Buri kwiyumvayumva kose kwaragiye. Nta kindi kintu gihari uretse Ijambo ry’Imana riba kandi rituye MURI TWE, kandi Satani Iryo ntashobora kurirwanya.

Turimo turahinduka Ingando nzima z’Imana nzima. Ni Imana ituye muri twe, Irimo Iraduhindura kuba Nkayo, irimo irerekana Kubaho Kwayo muri twe.

Turimo gufata umwanya wa Kristo, dukomeza umurimo We. Atura mu gihagararo cy’umuntu mu gihe Yigaragaza Ubwe muri twe. Ubu dufite uburyo bwo kumuramya butunganye! Ni Imana irimo yiyerekana Ubwayo muri twe, kuko turi Ingando Yayo.

Ni iki twishingikirijeho tutanyeganyega mu kwemera ibintu nk’ibi? KWIZERA. Kandi kwizera kwacu nta kindi gukeneye; kubera ko kwizera kwacu kwizera Ijambo ry’Imana. Kubera ko kwizera kuzanwa no kumva, no kumva Ijambo ry’Imana, kandi Ijambo ry’Imana riza gusa ku muhanuzi, kandi ushobora KUMVA umuhanuzi binyuze gusa mu Gukandaho Bikavuga… YITERE!!

Kubwo kumva Ijwi Ryayo, turimo kwinjirwamo n’Imbaraga Zayo kandi twapfuye kugutekereza kwacu. Kwizera Kwacu kwahindutse kwizera k’umwimerere, kandi Ubuzima Bwe bwinjiye muri twe. Twahindutse ibiremwa bizima by’Imana, ubuturo aho Umwuka Wera ashobora kohereza imigisha Ye yuzuye ubwiza.

Ese Ijwi riri ku makasete ririmo gukora iki?

Kirisito ntiyigeze antuma kubaka idini! Kirisito yantumye kubaka abantu, no kubageza ku gihagararo cya Yesu Kirisito, kugira ngo babe ubuturo bw’ Umwuka We n’abagabura b’imbaraga Ze, binyuze mu Ijambo Rye – binyuze mu ijambo Rye. Murabona? Kubaka umuntu no kumugeza kuri icyo gihagararo.

Binyuze mu kumva Ijwi Ryayo, no kwizera ndetse tugakurikira Ijambo Ryayo, byaratwubatse kugeza duhindutse urugero rw’igihagararo cya Yesu Kristo; ahantu ho guturwa n’Umwuka Wera. Turi imbaraga nzima, ubumenyi buzima, kwihangana kuzima, kwera kuzima, Imbaraga nzima, bituruka ku Mana nzima, aribyo bitugira umuntu muzima, ishusho nzima, mu gihagararo cy’Imana

ah’ubwo «Wanyiteguriye umubiri». Umubiri Imana ishobora guturamo, Imana ishobora kugenderamo, Imana ishobora kureberamo, Imana ishobora kuvugiramo, Imana ishobora gukoreramo. Amina! Igikoresho cy’Imana gifite ubuzima,. Imana igendera ku birenge bibiri, muri wowe. Icyubahiro kibe icy’Uwiteka. “Intambwe z’umukiranutsi ziyoborwa n’Uwiteka.” Imana igendera muri wowe, kuko “muri inzandiko, zisomwa n’abantu bose”.

Icyubahiro Kibe icy’Uwiteka…!!! Ntitwitaye kuba dutuye mu ihema, mu karuri, kubaho cyangwa gupfa, kwibira cyangwa kurengerwa. Iki nicyo kintu cyonyine kidushishikaje, UBU BUTUMWA, IRI JWI, IJAMBO RY’IMANA. Ni Ubwami bw’Imana. Niyo nzira yateguwe n’Imana kubw’uyu munsi. Burimo kubaka Igihagararo cy’Umuntu Utunganye, ARI WE TURI WE!

Reka tujye hamwe maze tugenzure ubuzima bwacu mu gihe twumva Umwigisha wacu atwigisha icyo tugomba gukora, ndetse n’uburyo tugomba kubaho, kugira ngo duhinduke abahungu n’abakobwa b’Imana B-A-T-U-N-G-A-N-Y-E

Turasezeranya Umwami ko kubw’ubufasha Bwe no kubw’ubuntu Bwe, tuzasenga kandi tukamushaka buri munsi tudasiba, kugeza ubwo twumva muri buri wese ibyo Ashaka birimo bitembera mu kubaho kwacu. Tuzaguma aho kugeza duhindutse kugaragazwa k’ukubaho kwa Kristo.

Buri ku cyumweru ibyishimo n’amatsiko y’icyo Umwami agiye kudukorera no kuduhishurira tuba dufite birenze amagambo twashobora kuvuga. Mbega uburyo nshaka ko isi yiyunga kuri twe kuburyo nta kindi kintu kinini, cyangwa gitunganye cyaruta kwicara mu bwiza bw’Ijwi ry’Imana no guhinduka Igihagararo cy’Umugeni We Jambo Utunganye.

Mwene Data Joseph Branham

Ubutumwa: Igihagararo Cy’Umuntu Utunganye 62-1014M

Isaha: 12:00 z’amanywa ku isaha y’I Jeffersonville, Indiana (ariyo Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha y’I Kigali n’I Bujumbura)

Ibyanditswe:

Matayo 5:48
Namwe mube mukiranutse nk’uko So wo mu ijuru akiranuka.

Luka 6:19
Abantu bose bashaka kumukoraho, kuko imbaraga yamuvagamo ikabakiza bose.

Yohana 1:1
Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana.

Yohana 3:3
Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw’Imana.”

Yohana 3:16
Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.

Yohana 5:14
Hanyuma y’ibyo Yesu amubona mu rusengero aramubwira ati “Dore ubaye muzima, ntukongere gukora icyaha utazabona ishyano riruta irya mbere.”

Yohana 14:12
Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data.

Ibyakozwe n’Intumwa 2:38
Petero arabasubiza ati “Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y’Umwuka Wera,

Ibyakozwe n’Intumwa 7:44–49
Ba sogokuruza bari bafite ihema ry’ubuhamya bari mu butayu, nk’uko Iyavuganye na Mose yamutegetse kurirema, arishushanije n’icyitegererezo cy’iryo yabonye.
Iryo ba sogokuruza barihawe na ba se riba uruhererekane, barizana Yosuwa abagiye imbere ubwo batsindaga amahanga, ayo Imana yirukanaga imbere yabo kugeza mu gihe cya Dawidi
wari utonnye imbere y’Imana, asaba kubakira Imana ya Yakobo ubuturo.
Ariko Salomo ni we wayubakiye inzu.
Nyamara Isumbabyose ntiba mu mazu yubatswe n’amaboko, nk’uko wa muhanuzi yavuze ati
Ijuru ni ryo ntebe yanjye, Isi ni yo ntebe y’ibirenge byanjye. Muzanyubakira nzu ki? Ni ko Uwiteka ababaza. Cyangwa nzaruhukira hantu ki?

Ibyakozwe n’Intumwa Igice cya 10
Hariho umuntu w’i Kayisariya witwaga Koruneliyo, umutware utwara umutwe w’abasirikare wo mu ngabo zitwa Italiyana.
Yari umuntu w’umunyadini wubahana Imana n’abo mu rugo rwe bose, wagiriraga abantu ubuntu bwinshi, agasenga Imana ubudasiba.
Abona ku mugaragaro mu iyerekwa marayika w’Imana yinjiye iwe nko mu isaha ya cyenda y’umunsi, aramuhamagara ati “Koruneliyo.”
Aramutumbira, aramutinya, aramubaza ati “Ni iki Mwami?” Aramusubiza ati “Gusenga kwawe n’ubuntu bwawe byazamukiye kuba urwibutso imbere y’Imana.
Kandi none tuma abantu i Yopa, utumire umuntu witwa Simoni wahimbwe Petero.
Acumbitse kwa Simoni w’umuhazi, urugo rwe ruri iruhande rw’inyanja.”
Marayika wavuganaga na we amaze kugenda, ahamagara abagaragu be babiri, n’umusirikare w’umunyadini wo mu bamukorera iteka,
amaze kubabwira ibyo byose, abatuma i Yopa.
Bukeye bw’aho bakiri mu nzira benda gusohora mu mudugudu, Petero ajya hejuru y’inzu gusenga nko mu isaha ya gatandatu.
Arasonza ashaka kurya, bakibyitegura aba nk’urota
abona ijuru rikingutse, maze ikintu kiramanuka gisa n’umwenda w’umukomahasi, gifashwe ku binyita bine kijya hasi.
Harimo inyamaswa z’amoko yose zigenza amaguru ane, n’ibikururuka hasi byose, n’ibiguruka mu kirere byose.
Ijwi riramubwira riti “Haguruka Petero, ubage urye.”
Petero ati “Oya Mwami, kuko ntigeze kurya ikizira cyangwa igihumanya.”
Iryo jwi rimusubiza ubwa kabiri riti “Ibyo Imana ihumanuye wibyita ibizira.”
Biba bityo gatatu, icyo kintu giherako gisubizwa mu ijuru.
Petero agishidikanya mu mutima we uko ibyo yeretswe bisobanurwa, abantu batumwe na Koruneliyo bamaze kubaza inzu ya Simoni iyo ari yo, bahagarara ku irembo,
barahamagara babaza yuko Simoni wahimbwe Petero acumbitsemo.
Petero agitekereza ibyo yeretswe, Umwuka aramubwira ati “Dore abantu batatu baragushaka.
Haguruka umanuke ujyane na bo udashidikanya, kuko ari jye ubatumye.”
Petero aramanuka asanga abo bantu arababwira ati “Ni jyewe uwo mushaka, mwazanywe n’iki?”
Baramusubiza bati “Koruneliyo umutware utwara umutwe w’abasirikare ijana, umuntu ukiranuka wubaha Imana, ushimwa n’ubwoko bwose bw’Abayuda, yabwirijwe na marayika wera kugutumira, ngo uze iwe yumve amagambo yawe.”
Nuko arabinjiza arabacumbikira. Petero ajya kwa Koruneliyo Bukeye bw’aho Petero arahaguruka avanayo na bo, na bene Data bamwe b’i Yopa na bo bajyana na we.
Bukeye bagera i Kayisariya, basanga Koruneliyo abategereje, yateranije bene wabo n’incuti z’amagara.
Petero agiye kwinjira, Koruneliyo aramusanganira, yikubita imbere y’ibirenge bye, aramuramya.
Ariko Petero aramuhagurutsa ati “Haguruka, nanjye ndi umuntu nkawe.”
Bakivugana arinjira, asanga abantu benshi bahateraniye
arababwira ati “Muzi yuko kizira ko Umuyuda yifatanya n’uw’ubundi bwoko cyangwa ko amugenderera, ariko jyeweho Imana yanyeretse ko ntagira umuntu nita ikizira cyangwa igihumanya.
Ni cyo cyatumye ntanga kuza ntumiwe. None ndababaza icyo muntumiriye.”
Koruneliyo ati “Dore uyu ni umunsi wa kane, uhereye ubwo nari ndi mu nzu yanjye nsenga magingo aya ari yo saa cyenda, nuko umuntu ahagarara imbere yanjye yambaye imyenda irabagirana,
arambwira ati ‘Koruneliyo, gusenga kwawe kwarumviswe, n’ubuntu bwawe bwibutswe imbere y’Imana.
Nuko tuma i Yopa, utumireyo Simoni wahimbwe Petero, acumbitse kwa Simoni w’umuhazi hafi y’inyanja.’
Uwo mwanya ndagutumira, nawe wakoze neza ubwo uje. Nuko none turi hano twese imbere y’Imana, dushaka kumva ibyo Umwami Imana yagutegetse kutubwira.”
Petero aterura amagambo ati “Ni ukuri menye yuko Imana itarobanura ku butoni,
ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera.
Ijambo ry’ubutumwa bwiza bw’amahoro Imana yatumye ku bana ba Isirayeli ivugishije Yesu, ari we Mwami wa bose,
iryo jambo murarizi ryamamaye i Yudaya hose, rihereye i Galilaya hanyuma y’umubatizo Yohana yabwirizaga,
ni irya Yesu w’i Nazareti, uko Imana yamusutseho Umwuka Wera n’imbaraga, akagenda agirira abantu neza, agakiza abo Satani atwaza igitugu, kuko Imana yari iri kumwe na we.
Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo yakoreye mu gihugu cy’Abayuda byose n’i Yerusalemu: uwo bamwicishije kumubamba ku giti,
ariko Imana imuzura ku munsi wa gatatu, imwerekana ku mugaragaro.
Icyakora ntiyamweretse abantu bose, ahubwo yamweretse abagabo yatoranije bitari byaba, ni twebwe abasangiraga na we amaze kuzuka.
Adutegeka kubwiriza abantu no guhamya ko ari we Imana yategetse kuba Umucamanza w’abazima n’uw’abapfuye.
Abahanuzi bose baramuhamije, bavuga yuko umwizera wese azababarirwa ibyaha ku bw’izina rye.”
Petero akivuga ibyo, Umwuka Wera amanukira abumvise ayo magambo bose.
Abizeye bo mu bakebwe bajyanye na Petero barumirwa bose, kuko n’abanyamahanga na bo bahawe Umwuka Wera akaba abasutsweho,
kuko bumvise bavuga izindi ndimi bahimbaza Imana. Maze Petero arababaza ati
Aba ngaba bahawe Umwuka Wera nkatwe, ni nde ubasha kubima amazi ngo batabatizwa?
Ategeka ko babatizwa mu izina rya Yesu Kristo. Baherako baramwinginga ngo amareyo iminsi.

Ibyakozwe n’Intumwa 19:11
Kandi Imana yakoreshaga amaboko ya Pawulo ibitangaza bikomeye.

Ibyakozwe n’Intumwa 28:19
Ariko Abayuda bagiye impaka, mpatwa kujuririra kuri Kayisari, icyakora si uko mfite icyo ndega ubwoko bwacu.

Abefeso 4:11-13
Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n’abandi kuba abahanuzi, n’abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n’abandi kuba abungeri n’abigisha,
kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby’Imana no gukomeza umubiri wa Kristo,
kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo,

Abakolosayi Igice cya 3
Nuko rero niba mwarazuranywe na Kristo, mujye mushaka ibiri hejuru aho Kristo ari, yicaye iburyo bw’Imana.
Mujye muhoza umutima ku biri hejuru atari ku biri mu si,
kuko mwapfuye kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana.
Kandi ubwo Kristo ari we bugingo bwacu azerekanwa, namwe muzaherako mwerekananwe na we muri mu bwiza.
Nuko noneho mwice ingeso zanyu z’iby’isi: gusambana no gukora ibiteye isoni, no kurigira no kurarikira, n’imyifurize yose ari yo gusenga ibigirwamana,
ibyo ni byo bizanira umujinya w’Imana abatumvira.
Kandi namwe mwabigenderagamo kera, ubwo mwahoraga muri byo.
Ariko none mwiyambure ibi byose: umujinya n’uburakari, n’igomwa no gutukana, kandi ntihakagire amagambo ateye isoni aturuka mu kanwa kanyu.
Ntimukabeshyane ubwo mwiyambuye umuntu wa kera n’imirimo ye,
mukambara umushya uhindurirwa mushya kugira ngo agire ubwenge, kandi ngo ase n’ishusho y’Iyamuremye.
Aho ntihaba Umugiriki cyangwa Umuyuda, uwakebwe cyangwa utakebwe, cyangwa umunyeshyanga rigawa cyangwa Umusikuti, cyangwa imbata cyangwa uw’umudendezo, ahubwo Kristo ni byose kandi ari muri bose.
Nuko nk’uko bikwiriye intore z’Imana zera kandi zikundwa, mwambare umutima w’imbabazi n’ineza, no kwicisha bugufi n’ubugwaneza no kwihangana,
mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana.
Ariko ibigeretse kuri ibyo byose mwambare urukundo, kuko ari rwo murunga wo gutungana rwose.
Mureke amahoro ya Kristo atwarire mu mitima yanyu, ayo mwahamagariwe kuba umubiri umwe, kandi mugire imitima ishima.
Ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye rifite ubwenge bwose, mwigishanye, muhugurane muri zaburi n’indirimbo n’ibihimbano by’umwuka, muririmbirirana Imana ishimwe mu mitima yanyu.
Kandi icyo muzavuga cyose n’ibyo muzakora, mujye mubikora byose mu izina ry’Umwami Yesu, mushima Imana Data wa twese ku bw’uwo.
Bagore, mugandukire abagabo banyu nk’uko bikwiriye abari mu Mwami wacu.
Bagabo, namwe mukunde abagore banyu ntimubasharirire.
Bana, mwumvire ababyeyi banyu muri byose, kuko ibyo ari byo Umwami ashima.
Ba se, ntimukarakaze abana banyu batazinukwa.
Mbata, mwumvire ba shobuja bo ku mubiri muri byose, ntimubakorere bakibareba gusa ngo muse n’abanezeza abantu, ahubwo mubakorere mutaryarya mu mitima yanyu mwubaha Imana.
Ibyo mukora byose mubikore mubikuye ku mutima, nk’abakorera Shobuja mukuru badakorera abantu,
muzi yuko muzagororerwa na we muhawe wa murage, kuko mukorera Shobuja mukuru Kristo.
Ariko ukiranirwa aziturwa nk’uko yakiraniwe, kandi ntihariho kurobanurwa ku butoni.

Abaheburayo 10:5
Ni cyo cyatumye ubwo Yesu yazaga mu isi avuga ati “Ibitambo n’amaturo ntiwabishatse, Ahubwo wanyiteguriye umubiri.

Abaheburayo 11:1
Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri.

Abaheburayo 11:32-40
Mbese mvuge kindi ki? Igihe cyandenga mvuze ibya Gideyoni n’ibya Baraki, n’ibya Samusoni n’ibya Yefuta, n’ibya Dawidi n’ibya Samweli, n’iby’abahanuzi baheshejwe no kwizera gutsinda abami, no gukora ibyo gukiranuka no guhabwa ibyasezeranijwe, no kuziba iminwa y’intare
no kuzimya umuriro ugurumana cyane, no gukira ubugi bw’inkota no gukurwa mu ntege nke bagahabwa imbaraga nyinshi, no kuba intwari mu ntambara no kunesha ingabo z’abanyamahanga.
Abagore bahabwaga abo bapfushije bazutse. Abandi bakicishwa inkoni ntibemere kurokorwa, kugira ngo bahabwe kuzuka kurushaho kuba kwiza.
Abandi bakageragereshwa gushinyagurirwa no gukubitwa ibiboko, ndetse no kubohwa no gushyirwa mu mazu y’imbohe.
Bicishwaga amabuye bagakerezwa inkerezo, bakageragezwa bakicishwa inkota, bakazerera bambaye impu z’intama n’iz’ihene, banyazwe byose, bakababazwa bakagirirwa nabi.
Yemwe, n’isi ntiyari ikwiriye ko bayibamo! Bazereraga mu mashyamba no mu bihanamanga, no mu mavumo no mu masenga.
Abo bose nubwo bamaze guhamywa neza ku bwo kwizera kwabo, nyamara ntibahabwa ibyasezeranijwe
kuko Imana yatugambiriye ikirushaho kuba cyiza, kugira ngo abo badatunganywa rwose tutari kumwe.

Yakobo 5:14
Muri mwe hariho urwaye? Natumire abakuru b’Itorero, bamusabire bamusīze amavuta mu izina ry’Umwami.

2 Petero 1:1-7
Simoni Petero imbata ya Yesu Kristo n’intumwa ye, ndabandikiye mwebwe abagabanye kwizera kw’igiciro cyinshi guhwanye n’ukwacu, muguheshejwe no gukiranuka kwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu n’Umukiza.
Ubuntu n’amahoro bigwire muri mwe, mubiheshwa no kumenya Imana na Yesu Umwami wacu,
kuko imbaraga z’ubumana bwayo zatugabiye ibintu byose bizana ubugingo no kūbaha Imana, tubuheshejwe no kumenya neza uwaduhamagarishije ubwiza bwe n’ingeso ze nziza.
Ibyo ni byo byatumye aduha ibyo yasezeranije by’igiciro cyinshi, bikomeye cyane kugira ngo bibatere gufatanya na kamere y’Imana, mumaze guhunga no gukira kononekara kwazanywe mu isi no kwifuza.
Ibyo abe ari byo bituma mugira umwete wose, kwizera mukongereho ingeso nziza, ingeso nziza muzongereho kumenya,
kumenya mukongereho kwirinda, kwirinda mukongereho kwihangana, kwihangana mukongereho kūbaha Imana,
kūbaha Imana mukongereho gukunda bene Data, gukunda bene Data mukongereho urukundo.

Yesaya 28:19
Uko bizajya binyuramo bizabafata, kuko bizajya binyuramo uko bukeye ku manywa na nijoro, kandi kumenya ubutumwa kuzaba gutera ubwoba gusa.

26-1004 Intambara Ikomeye Itarigeze Kurwanwa

Ubutumwa: 62-0311 Intambara Ikomeye Itarigeze Kurwanwa

PDF

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Aba Mikaya,

Intambara ikomeye itarigeze kurwanwa ubu igiye gutangira. Imana imaze imyaka irenga ibihumbi bitandatu itoranya ingabo Zayo Z’intwari, kandi mwagenwe mbere ndetse mutoranirizwa kuba Ingabo Zayo Zikomeye.

Yagiye ibaboneza, ndetse ikabatoza, kandi ubu urugamba rurageze, rwiteguye gutangira. Atari ukubera ko gusa Yabatoranije ngo mube Ingabo Ze Zikomeye, ahubwo Yabahisemo ngo mube umuhanuzi Mikaya mu ngabo Zayo.

Igihe kirageze, umunsi urageze; mugiye kwakira imyitozo mu buryo butaziguye iturutse ku Nkingi y’Umuriro Ubwayo kugira ngo muneshe buri mwanzi. Mugiye kwakira amabwiriza adasanzwe, Ijambo ku Ijambo, y’icyo mukwiriye gukora kugira ngo urimbure buri mwuka mubi. Bizakuraho buri ndwara na buri dayimoni yose iza imbere yanyu. Nta kintu gishobora guhagarara mu nzira yawe.

Nyuma y’iyi myitozo idasanzwe, muzaba mukomeye cyane hamwe n’Ijambo Ryayo kuburyo muzirukana ikibi cyose. Gukubita hasi buri gutekereza. Gukubita hasi myizerere y’ibinyoma. Gukubita hasi ubwoba. Gukubita hasi uburwayi. Gukubita hasi icyaha. Muzasobanukirwa ko muri hejuru yabyo, mwazutse muri Kristo Yesu, mwicajwe ahantu ho mu Ijuru, aho buri dayimoni yose iri munsi y’ibirenge byanyu. Muzabisobanukirwa mu buryo bwuzuye kandi MWIZERE ko muri Ijambo.

Azabatoza ibyo mugomba kubera maso. Azabaha amabwiriza y’uko igihe umwanzi abagejeje aho mwizera ko Intwaro yanyu idakomeye bihagije, aba agiye kuyibambura.

Ariko tuzibuka imyitozo yacu, abasirikare, maze tubwire satani ngo : ntabwo ari twe, ntacyo turicyo. Intwaro zacu ni Ijambo ry’Imana kandi rizatsinda BURI DAYIMONI YOSE, igihe cyose, ahantu hose, kubera ko ni IJAMBO RYAYO, KANDI YARADUTOJE NDETSE ADUHISHURIRA KO UBU TURI IJAMBO RYAYO RYAMBAYE UMUBIRI. KUBW’IBYO, ntidushobora gutsindwa, turi ingabo z’IMANA zidatsindwa.

Umwe mu minsi ikomeye kuruta indi  mu mateka y’isi ugiye kubaho kuri iki Cyumweru. Ba Mikaya Bayo baraza kwiyunga hamwe baturutse hirya no hino ku isi bumva Ijwi ry’Umugaba Mukuru, aho tuza kuba twunzwe hamwe duhuje umutima, nta n’agacu ko gushidikanya aho ariho hose.

Noneho, nituba twizeye gusa, KANDI TURIZEYE, nta munyantegenke uzaba uhari hose mu isi. Niba dushobora kureka icyo kintu kikabaho, haraba nta muntu n’umwe ushaka Umwuka Wera utarawubona, kandi haraba gukira indwara by’ako kanya byombi ubugingo n’umubiri, nituramuka tugumye mu gihagararo cyacu. Noneho ubu nicyo gihe. Turi ubwoko. Umwuka w’Imana washyizeho igihagararo kirwanya buri dayimoni; turi UMWE MURI BO kandi nta gishobora kuduhagarika!!

Twapfuye ku byiyumvo byacu, twapfuye kugutekereza kwacu, twapfuye kuri ibyo bintu byose. Ubuzima bwacu burahishwe kandi twahambwe mu Izina rya Yesu Kristo, maze tuzukana na We. Kandi aho Ari hose, niho natwe tuba turi.

Twisaturiye inzira yacu turasohoka, satani,kubwo kukujegeza dukoresheje, “UKU NIKO UWITEKA AVUZE. UKU NIKO UWITEKA AVUZE. UKU NIKO UWITEKA AVUZE.” None ku iherezo turimo turahumeka umwuka mwiza ufutse. “UKU NIKO UWITEKA AVUZE.” Aha turaje satani, twasohoye imitwe yacu hanze. “UKU NIKO UWITEKA AVUZE, WATSINZWE.”

Ese ni iki dutsindisha satani?

Ijambo!
Reka tubivuge; Ijambo ! Ijambo ! IJAMBO!!

ANDI MABWIRIZA KU MYITOZO

Noneho igihe umwanzi ateye maze akagerageza kukubwira ko ugomba gukora ibi, ugomba gukora biriya, akubwira ko utari mwiza, ko udakwiriye, ko utakize indwara, ko ugifite bya bibazo bimwe. Ni iki ugiye gukora?

 “Jya kure yanjye.” Mutere! Mukebeshe Ijambo. Yaba ari dayimoni, yaba ari umwanzi, yaba ari uburwayi, yaba ari icyorezo, icyo cyaba aricyo cyose, mufate iryo Jambo hanyuma murikururishe Inkota. Niba kandi muyiteye bwa mbere, mukabona itanyeganyega, yitere indi nshuro, ndetse wongere uyitere, maze wongere uyitere.

Twemera ijambo tugendeye ko, “Ari ko Imana yavuze,” kandi ibyo bishyiraho umuyoboro hagati yacu na Yo. Buri muyoboro ugomba gufunguka hagati yacu. Turavuga ngo, “Ntabwo nzi igihe ngiye kubyakirira, ariko nzabyakira. IMANA NIKO YAVUZE. Buri gushidikanya KWAGIYE… turi gushidikanya ku gushidikanya kwacu. “

Turwanya satani maze tugafata Ijambo ry’Imana. Naba nagize kwiyumvayumva, cyangwa akaba nta kwiyumvayumva kwabayeho, Imana yarabivuze. Ibyo bikemuye ikibazo.

Mukurikire aya mabwiriza, basirikare, uko yakabaye. Musubiremo aya Magambo igihe umwanzi abateye. Ntabwo ari Amagambo yanyu, ni AMAGAMBO YAYO, KANDI IJAMBO RYAYO NTABWO RISHOBORA KUNESHWA. Yaduhaye ububasha bwo gukoresha Ijambo Ryayo kubwo kutugira ubwacu Ijambo Ryayo. Igihe Satani ateye, musomere amabwiriza yawe..

AMABWIRIZA Y’UMUKURU W’INGABO

Dore neza neza icyo nshaka ko mukora

Musubiremo iri sezerano kandi mwizere buri Jambo kubwo kubohorwa kuzuye.

Satani, Jya kure yanjye! ngiye gusohoka hano.

Ntabwo cyongeye kuryama hano ukundi. Sinkicaye hano, ukundi. Ntabwo nongera kuguma kuri ubu butaka bw’umwanzi ukundi. Ndimo ndikorogoshorera inzira yo gusohoka, iki gitondo.

Ndi ikizu.” Amen! Halleluya!

Hanyuma ndashaka ko ukora ibi:

Musandaze ukoresheje, “UKU NIKO UWITEKA AVUZE. UKU NIKO UWITEKA AVUZE. UKU NIKO UWITEKA AVUZE.”

Fungura ibitekerezo byawe, maze uvuge ngo, “Ijambo Ryawe ni ukuri.”

Mwami, ntabwo nongera kwita kuburyo numva meze, icyo undi wese, yavuga kugiti cye. Ndabihagaritse, ndimo ndasibanganya buri nzira yose yinjira muri njye, guta umutwe kose, no gushidikanya, no kutizera naba narigeze ngira. Buri kwiyumvayumva kose naba narigeze ngira, uburwayi bwose naba narigeze ngira, buri kintu cyose naba narigeze ngira, ndabishwanyaguza byose. Ndarenga ibyo bintu byose. Ndaje n’imbaraga zose nerekeza ku mwuka wanjye.

KWIZERA kwawe kuratangira kugenda gukura. Hanyuma umubwire ngo, “O Mwami, ngwino. Wavuze ko Wangize umuntu ufite uburenganzira bw’amahitamo.”

“Uri, umwana Wanjye.”

Ni ukuri, mfunguye umutima wanjye n’ibitekerezo byanjye.

“Injira, Mwami Yesu.”

Singira Kwizera, iyo Nkota y’Umwuka, UKU NIKO UWITEKA AVUZE.

Rangurura, “Halleluya” Amena.

Hanyuma ukubite hasi bri mwanzi wese uri imbere yawe. Amena. Ngaho aho biri. Keba buri mwanzi. Niba … umwuka mubi ugutera kumva ibyo… Keba icyo kintu ugite kure, hamwe n’Ijambo ry’Uwiteka.

AMABWIRIZA YAWE YANYUMA MUSIRIKARE.

UBWIRE UMWANZI:

 “Jya kure yanjye.” Mutere!

Mukebeshe Ijambo. Yaba ari dayimoni, yaba ari umwanzi, yaba ari uburwayi, yaba ari icyorezo, icyo cyaba aricyo cyose, mufate iryo Jambo hanyuma murikure mu rwubati n’Inkota. Niba kandi muyiteye bwa mbere, mukabona itanyeganyega, yitere indi nshuro, ndetse wongere uyitere, maze wongere uyitere. Kandi muyicumite kugeza mucukuyemo umwobo, nk’uko inkoko ntoya yikorogoshorera inzira ikoresheje umunwa; cyangwa ikizu, icyo waba uricyo. Ikorogoshorere ubwawe inzira muri icyo gikonoshwa cy’uburwayi. Toboramo inzira maze usohoke, hanyuma uvuge ngoi: “Haleluya!

Igikurikiye kiri he?” Amina. Iyo ni yo ntambara. Uwo ni we musirikare. Nguwo umusirikare w’umusaraba. Yego mugabo. Mukubite hasi buri mwanzi. Kubera iki? Kubera iki?

Twe, abagenwe mbere, Urubyaro rwa cyami rw’Abrahamu.

Icyubahiro kibe icy’Uwiteka, buri mwanzi yatsinzwe. NTA KINTU GIHARI cyashobora guhagarara imbere y’Ijambo ry’Imana, kandi turi Ijambo ry’Imana. Turi Urubyaro Rwayo rwa Cyami kandi buri sezerano ni IRYACU.

Igihe kirageze ngo, Umugeni yizere buri Jambo kandi niryo arimo kugenderaho. Twariteguye Ubwacu kubwo kumva no kwizera Ijambo Ryayo

Niba hari ikintu ukeneye, niba ushaka kuzura Umwuka Wera, niba ushaka gukira uburwayi, niba ushaka ko buri dayimo yirukanwa, niba ushaka kuba Umugeni wa Kristo, ubu nicyo gihe, kumva no kwizera Ijwi Ryayo nibwo buryo bwo kubigeraho.

Niba ushaka ibi bintu kandi ugashaka kuba imbere y’Uwiteka, ukamwegera kurusha uko byigeze bibaho, ngwino wiyunge natwe kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa., Ku isaha y’I Jeffersonville(saa kumi n’ebyiri ku isaha y’ikigali n’ibujumbura), mugihe Generali wacu w’inyenyeri enye ahereza amabwiriza Umugeni We ukomeye wo muburyo bwa Mikaya y’uburyo agomba kunesha buri dayimoni, buri mwanzi, ukabohorwa, maze ukuzura Umwuka Wera, kandi ukaba witeguye Kuza Kwe kwegereje.

Mwene Data Joseph Branham

.

Ubutumwa : Intambara Ikomeye Itarigeze Kurwanwa. 62-0311

Ibyanditswe:

1 Petero 5: 8-10

Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera.

Mumurwanye mushikamye kandi mufite kwizera gukomeye, muzi yuko bene Data bari mu isi muhuje imibabaro.

Kandi Imana igira ubuntu bwose yabahamagariye ubwiza bwayo buhoraho buri muri Kristo, izabatunganya rwose ubwayo ibakomeze, ibongerere imbaraga nimumara kubabazwa akanya gato.

Abefeso 6:10-17

Ibisigaye mukomerere mu Mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi.

Mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani.

Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.

Nuko rero mutware intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe.

Muhagarare mushikamye mukenyeye ukuri, mwambaye gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza,

mukwese inkweto, ari zo butumwa bwiza bw’amahoro bubiteguza,

kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk’ingabo, ari ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro.

Mwakire agakiza kabe ingofero, mwakire n’inkota y’Umwuka ari yo Jambo ry’Imana,

Daniyeli 12: 1-7

Maze icyo gihe Mikayeli, wa mutware ukomeye ujya ahagarikira abantu bawe azahaguruka, hazaba ari igihe cy’umubabaro utigeze kubaho uhereye igihe amahanga yabereyeho ukageza icyo gihe. Nuko icyo gihe abantu bawe bazaba banditswe mu gitabo, bazarokorwa.
Kandi benshi bo muri bo bazaba barasinziriye mu gitaka bazakanguka, bamwe bazakangukira ubugingo buhoraho, abandi bazakangukira gukorwa n’isoni no gusuzugurwa iteka ryose.
Kandi abanyabwenge bazarabagirana nk’umucyo wo mu isanzure ry’ijuru, n’abahinduriye benshi ku bukiranutsi bazaka nk’inyenyeri iteka ryose.
Nuko Daniyeli, bumba igitabo ugifatanishe ikimenyetso kugeza igihe cy’imperuka, benshi bazajarajara hirya no hino kandi ubwenge buzagwira.”

Nuko jyewe Daniyeli nditegereza mbona abandi bagabo babiri bahagaze, umwe ku nkombe yo hakuno y’uruzi, undi ku yo hakurya.

Umwe abaza wa mugabo wari wambaye umwenda w’igitare wari hejuru y’amazi y’urwo ruzi ati “Ibyo bitangaza bizagarukira he?”

Mbona wa mugabo wari wambaye umwenda w’igitare wari hejuru y’amazi y’uruzi, atunga ukuboko kw’iburyo n’ukw’imoso ku ijuru, numva arahira Ihoraho iteka ryose ngo bizamara igihe n’ibihe n’igice cy’igihe kandi ati “Nibamara kumenagura imbaraga z’abera, ibyo byose bizaherako birangire.”

26-0927 Imana Ikungahaye ku Mbabazi

Ubutumwa : 65-0119 Imana Ikungahaye ku Mbabazi

PDF

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Abakomoka Mu Mana,

Muri Ijambo ry’Imana rigaragajwe ryasezeranywe kubw’iki gihe.
Niko mwari mumeze igihe cyose. Ntabwo mwenda kuzaba byo, ahubwo ubu muri abahungu n’abakobwa b’Imana, kubera ko Imana, ikungahaye ku mbabazi, yari ibafite mu bitekerezo Byayo mbere mu itangiriro.

Mbere y’uko Ihinduka ifatika hano ku isi; mbere y’uko hagira ikintu kibaho, wari umwe mu Biyigize. Yari izi icyo izina ryawe rizaba aricyo. Yarizi ibara ry’umusatsi uzagira. Yarizi byose kuri wowe.

Noneho, igihe wumvishe Ijwi Ryayo rinyuze imbere yawe, hariho ikintu muri wowe cyahise kirangurura; umenya aho waturutse nuko uza kuri Ryo. Wamenye ko ryari Ukuri. Umenya ko ariyo nzira yateguwe n’Imana kubw’uyu munsi kubera ko Imbuto igihe cyose yari muri wowe.

Arimo aratujyana aduhetse ku mababa y’ikizu. Ijambo ritubwira ko igihe cyose Igereranya abahanuzi Bayo n’ibizu. William Marrion Branham ni intumwa kizu yahamirijwe n’Imana kubw’uyu munsi. Ayo ni amababa y’ikizu tugomba guhekwaho tujya mu Gihugu cy’isezerano, kubera ko we, umuhanuzi kizu w’Imana, ahetse ubutumwa bw’Imana, ahamagara kandi avuga Ijambo Ryayo, arimo atunganya Umugeni Wayo

Tuba dukurikiye Imana igihe dukurikiye William Marrion Branham hamwe n’ubutumwa Bwayo bwo kubohoka. Kandi Bibiliya ivuga ko, “… batarimburanywe n’abo batizeye.” Kubera ko Imana yari inkungahaye ku mbabazi kuri bo; kubera ko barimo bakurikira amategeko Yayo.

Imana ikunda ko dukurikira amategeko Yayo, kandi amategeko Yayo aravuga ngo: Ndi Ijwi ry’Imana kuri mwe. Muvuge GUSA ibiri kuri aya makasete. Ijwi Ryanjye niryo Jwi ryonyine rivuga Amagambo adashobora kwibeshya. Avuga mu buryo butunganye kandi mukayakira mu buryo butunganye aturutse ku Ijwi Ryanjye. Rero, Ijwi ry’Imana ku makasete nicyo kintu cyonyine mukeneye, kubera ko njye, Imana ikungahaye ku mbabazi, Naritanze kubwanyu. Niyo Nzira Yanjye Natanze kubw’iki gihe.

Imana ikungahaye ku mbabazi yatoranije kandi Igena mbere ko mwebwe mugomba kugira uko Guhishurirwa ko kumva iryo Jwi. Imana inkungahaye ku mbabazi yamenye ibi ko mu minsi yanyuma, igihe hazaba hari ukwibeshya kwinshi, amajwi menshi atandukanye n’ubusobanuro bw’Ubutumwa, ko dukeneye Ijwi ritunganye, n’Inzira Itunganye dushobora kunyuramo kugira ngo tubashe kwiyumvira ubwacu, Ijambo ku Ijambo ku Ijambo, neza neza icyo Yashakaga kubwira Umugeni Wayo.

Ntabwo wafata icyo umuntu runaka wundi yavuze. Ukwiriye gufata icyo Imana yavuze. Yaravuze iti, “Reka Ijambo ryose ry’umuntu ribe ikinyoma, Iryanjye ni ryo kuri.”

Rero, Imana, inkungahaye ku mbabazi Zayo, yatanze inzira kugira ngo Umugeni Wayo abashe kumva Ijwi Ryayo 24/7, mu munsi 365 y’umwaka, kubwo Gukandaho Bikavuga, no kwakira ubuzima binyuze mu Ijwi ry’Imana rivuga umunwa ku gutwi ribwira imitima yabo.

Turi Ijambo Ryayo ryambaye umubiri. Nta mbaraga dufite, ariko Yaduhaye ubutware Bwayo. Buri wese muri twe arabufite. Nimuramuka mubwanze, muzaguma aho muri. Ariko nituramuka tubyakiriye, bizakora ibirenze ibyo dutekereza, kubera ko Imana ikungahaye ku mbabazi Zayo.

Kandi igihe umugabo cyangwa umugore, ntabwo nitaye ku mimerere urimo, ufite ububasha mu Mana binyuze mu isezerano, kubera ko Yo ni umutunzi kandi Yasezeranye gukora ibirenze cyane. “Nuramuka ubwiye uyu musozi ngo, ‘Shinguka aho,’ maze ntushidikanye mu mutima wawe, ahubwo ukizera ibyo wavuze biraza gusohora, ushobora kubona icyo wavuze.” Nta mbaraga ufite, ariko ufite ububasha.

Umugeni yashobora gutunganywa no kugirwa umwe no kumva Ijambo Ryayo ritunganye ryatanzwe kubw’uyu munsi: Ijwi Ryayo. Niryo Jwi ryonyine rishobora kunga no gutunganya Umugeni. Niryo Jwi ryonyine Imana yatubwiye ko tugomba kumva kandi TUGAKURIKIRA. Kimwe na Mose, Mwene Data Branham yari azi ko ari we watoranijwe kujyana abana akabambutsa mu Gihugu cy’Isezerano kubera ko isezerano ariwe ryari ryahawe. Kandi agomba kutwambutsa mu Gihugu cy’isezerano.

Umuhanuzi kizu wacu yatwigishirije mu ngero. Isezerano Rya Kera ryari igicucu cy’Isezerano Rishya. Yatubwiye uburyo dukwiriye kwitonda cyane n’icyo dukwiye kurebaho muri iki gihe cya nyuma. Yatuburiye ku mwuka wa Kora, no kubyerekeye Datani, n’iryo tsinda ryabo ry’abatizera, uko bagerageza kwigana. Bagerageza kugira ikintu bongera muri gahunda y”Imana.

Ntabwo bashakaga gahunda y’umuntu umwe. Ibyo ntabwo babishakaga. Bagombaga kugira icyo nabo bakora. Kora aravuga ati, “Rero, hari abantu bera kukurusha, Mose. Ukora nkaho ari wowe wenyine ku nkombe… cyangwa nkaho ari wowe kabuye konyine ku nyanja.” Maze aravuga ngo, “Njye–njye… ntabwo wari ukwiriye gukora ibyo. kandi hari abantu benshi hano.

Bene Data na bashiki bacu, sindimo ngerageza gutandukanya amatorero kubwo kuvuga no gusubiramo ibi bintu, Ni Umwuka Wera urimo gutandukanya. Mutege amatwi ubu Butumwa tugiye kumva. Umuhanuzi niwe uburira Umugeni icyo akwiriye kuba arebaho. Arimo aratubwira icyo uwo mwuka wakoze kuribo icyo gihe, kandi nicyo uzongera gukora mu gihe cyacu.

Nyakuri, ntabwo ndimo ngerageza gukururira abantu ku bukozi butanu, nyakuri ntibashobora kunga Umugeni. Ndimo ndagerageza kubungira ku Ijambo ry’Imana ry’ukuri ritavangiye, Ijwi ryonyine rishobora kunga Umugeni.

Twumva ibyo bintu bimwe uyu munsi, Mwene Data Branham ntabwo ariwe wenyine ushobora kubwiriza Ubutumwa, twahamagariwe kubwiriza Ubutumwa. Nyakuri niko biri, ariko noneho, hari icyo bananirwa gusobanukirwa umumaro wo kumva iryo Jwi no kwizera ko Ari Ubutumwa bw’umuntu umwe, bagashyiraho inzitwazo zo KWANGA gucuranga Ijwi ry’Imana mu nsengero zabo, ahubwo bagashyira ubukozi bwabo imbere ko aribwo bw’ingenzi.

Kandi Bibiliya iravuga iti, “Bagendeye mu nzira ya Balamu, kandi barimbukira mu kwigomeka kwa Kora.” Barimbukiye mu kwanga ukuri kwa… Kwanga kumva ukuri kwa Kora kwari iki? “Kubera iki utekereza ko ari wowe muntu wera wenyine? Kubera iki, Imana… Twese turi abera. Itorero ryose ni uko riri. Buri wese… Twese tujye hamwe; icyo nicyo dukwiriye gukora.” Aho niho barimbukiye; ibyo, Kandi mu kuri nibyo bidukwiye. Dukwiriye kuba ibyo.

Ubu Butumwa, Ijwi Ryayo, niryo Jwi ryonyine ryavuze mu buryo bweruye kandi ririmo rirakirwa n’Umugeni muburyo bweruye. Ubukozi bw’ukuri buzakangurira abantu kugumana n’iryo Jwi kubwo kubwiriza no gusubiramo Ubutumwa. Ariko atari ukububwiriza gusa, ahubwo BAHATIWE kubuvuza munsengero zabo, maze bakabwira abantu ko ARIRYO JWI RY’INGENZI CYANE, bityo Umugeni agashobora kumva Ijwi ry’Imana, rivuye ku Mana Ubwayo.

Nta kintu kinini cyaruta kumva Ijwi ry’Imana. Nta gusigwa kunini kwaruta gusigwa kuri ku makasete. Nta yindi nzira yo kunga Umugeni uretse Ijwi ry’Imana ku makasete. Nta yindi NZIRA ITUNGANYE usibye binyuze MU GUKANDAHO BIKAVUGA NO KWIZERA BURI JAMBO MURIMO MWUMVA. Ni Imana nyakuri, Ikungahaye ku mbabazi Zayo kubw’Umugeni Wayo. Niyo nzira Yayo ITUNGANYE Yatanze kubw’uyu munsi.

Ndagutumira ngo uze wiyunge ku gusigwa kuruta ukundi kose ko mu minsi yacu kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa., ku Isaha y’I Jeffersonville,[saa kumi n’ebyiri ku isaha y’i Kigali n’i Bujumbura.Ed] mu gihe twumva Imana ivuga kandi ikigisha abana Bayo Ijambo ritunganye kubwo kuzana Ubutumwa: Imana Ikungahaye ku Mbabazi 65-0119

Mwene Data Joseph Branham

Ibyanditswe byo gusoma Abefeso 2:1-5
Namwe yarabazuye, mwebwe abari bapfuye muzize ibicumuro n’ibyaha byanyu,
ibyo mwagenderagamo kera mukurikiza imigenzo y’iyi si, mugakurikiza umwami utegeka ikirere, ari we mwuka ukorera mu batumvira.
Kandi natwe twese twahoze muri bo dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza, tugakora ibyo kamere n’imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya nk’abandi bose.
Ariko Imana kuko ari umutunzi w’imbabazi, yaduhinduranye bazima na Kristo
ku bw’urukundo rwinshi yadukunze, ubwo twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu (ubuntu ni bwo bwabakijije),

26-0920 Imbuto Yo Kunyuranya

Pesan: 65-0118 Imbuto Yo Kunyuranya

PDF

BranhamTabernacle.org

Mukundwa 1 muri TM [umwe mu Murimo w’Amakasete .Ed]

Igihe abantu batubajije ngo:

Q: Ese uri umwe muri abo “Bakandaho Bikavuga” bizera ko Imana yohereje William Marrion Branham guhamagara Umugeni w’Imana?

A: YEGO, ndi Umwe muri Bo.

Q: Wizera buri Jambo ryavuzwe ku Makasete?

A: Icyubahiro kibe icy’Uwiteka, Ndi Umwe muri Bo.

Q: None se ugomba no kwizera ko kugira ngo ube Umugeni wa Kristo uhatiwe Gukandaho Bikavuga ndetse ukumva Ijwi Ryayo?

A: Icyubahiro kibe icy’Uwiteka, icyo nicyo ndicyo, uwo niwe njye kugera ku musokoro… Ndi Umwe muri Bo.

Q: Ushaka kumbwira ko, nyakuri wizera ko uri uwo Yatoranije, Intore, Urubyaro rw’Ubwami urwo rwagenwe mbere y’imfatiro z’isi ko rugomba kwizera Ijambo Ryayo, rukaba Umugeni Wayo, kandi rutunganye mu maso Yayo, nta cyaha na kimwe bafite, kandi nta n’uburyo na bumwe bashobora gushukwa?

A: Halleluya, wabimenye, uwo niwe njye 110%[birenze uko bitekerezwa .Ed], NDI Umwe Muri Bo.

Nkuko Yesu Ubwe yabivuze ko turi ubusobanuro bw’Ijambo Ryayo. Abana b’Ubwami. Kugaragazwa k’Umwuka Wera. Urubyaro rw’Ubwami rwo muri iki gisekuru.

Muzi ikintu? Ni igihe aho buri wese agomba kumenya neza abo turibo kuburyo nta kwibeshya kwazamo. Turibureke Imana ivugire mu muhanuzi kandi byose ibishyire hamwe kubwanyu.

Za mbaraga zimwe zabwiye isi ngo ibeho ziri mu bantu bafite Umwuka Wera. Uko niko biri. Bagabo namwe bagore, ni gihe cyo kumenya abo muri bo. Satani arimo kugerageza kubahisha aho inyuma ababwira ko muri abantu b’imbabare. Ntabwo ari uko muri. Muri abahungu n’abakobwa b’Imana.

Ubumana ntabwo buri mu Ijuru, Buri muri mwe. Halleluya!

A: Ubumana ntabwo buri mu ijuru, buba kandi butura muri buri wese muri twe!

Buri munsi mushya, hamwe na buri mwuka duhumeka, Uguhishurirwa yaduhaye kw’abo turibo kugenda kurushaho kwaguka kurushaho. Turi Ijambo rizima rituye mu mubiri.

Tuzi ibi kubera ko Yaduhaye Guhishurirwa uwo Yohereje mu minsi yacu; uwo Imana Ubwayo yavuze ko Izohereza kugira ngo abwirize kandi yigishe Ijambo Ryayo mu Byahishuwe 22.

Njyewe, Yesu, nohereje marayika Wanjye ngo abahamirize ibyo bintu mu Matorero.

Yohereje marayika We: William Marrion Branham, ngo avugane n’AMATORERO YE… ibyo nshuti yanjye bisobanye GUCURANGA AMAKASETE MU NSENGERO ZANYU. Ibyo nta n’ubwo bikeneye guhishurirwa, ni ukubisoma gusa.

Nkuko Ijambo ryabivuze, iki nicyo gihe gishukana kurusha ibindi mu mateka y’isi. Umwuka w’ukuri n’uw’ikinyoma bizaba byegeranye cyane kuburyo bizashuka n’intore niba bishoboka.

Imana yohereje MARAYIKA WAYO ku matorero. Dufite Ijwi Ryayo hafi yacu cyane. Dushobora kumva neza neza Ijambo ku Ijambo icyo Yavuze. Ntabwo bisaba kubitangaho umucyo cyangwa kubisobanura, icyo Umugeni akeneye gusa ni UGUKANDAHO BIKAVUGA maze UKIZERA.

Yaratuburiye ngo, ntitugahinduremo n’akanyuguti na gato cyangwa akantu gato kuri aya makasete. Ntukigere ushyiramo imyumvire yawe cyangwa ibitekerezo byawe, wumve gusa Ijwi Ryayo kandi wizere. Kugeza uyu munsi, ibyo ntibyigeze bishoboka; ariko uyu munsi ni ukubera ko ari inzira yatanzwe n’Imana kubw’uyu munsi.

Twumvise Ibisekuru Birindwi by’Itorero n’uburyo ibyo byagenze muri buri gisekuru, aho hahagurutse imyuka yo gukura abantu ku Ijambo ry’ukuri. Uburyo muri buri gisekuru, nyuma y’uko intumwa igiye, bagiye batwara abantu ku mihango cyngwa imigenzo; no kuri bo ubwabo n’ibitekerezo by’abantu.

Uyu munsi bagerageza kwica gukongeza kwacu mu bantu maze bakavuga ngo, “Oh, bizera ko amakasete ariryo Jwi ry’ingenzi mugomba kumva. Ngo mugomba gucuranga amakasete mu rusengero rwanyu… Ibyo ni ubupfu. Mwene Data Branham ntabwo yigeze avuga ngo mucurange amakasete mu rusengero. Ahubwo ni ijwi ry’umubwiriza mugomba kumva.”

Kuri njye, iyo ni mbuto yo kunyuranya! MUGOMBA GUKANDAHO BIKAVUGA kandi mukumva Ijwi ry’Imana mu nsengero zanyu kuko Niryo Jwi RYONYINE ryahamirijwe n’Imana Ubwayo. Mugomba kubaha buri Ijambo Imana yavuze.

Njyewe, Yesu, nohereje marayika Wanjye ngo abahamirize ibyo bintu mu Matorero.

Uwo Malayika wahamirijwe uvugira mu Itorero ryacu; rero ndabatumiye ngo mwifatanye natwe kumva iryo Jwi hamwe n’Umugeni Wayo wo hirya no hino ku isi binyuze mu ihuzamirongo ku isaha ya saa sita z’amanywa (12:00 P.M.) ku isaha y’I Jeffersonville, kandi twumve: 65-0118 – “
Imbuto Yo Kunyuranya”

Mwene Data Joseph Branham