Ubutumwa: 62-0311 Intambara Ikomeye Itarigeze Kurwanwa
Bakundwa Aba Mikaya,
Intambara ikomeye itarigeze kurwanwa ubu igiye gutangira. Imana imaze imyaka irenga ibihumbi bitandatu itoranya ingabo Zayo Z’intwari, kandi mwagenwe mbere ndetse mutoranirizwa kuba Ingabo Zayo Zikomeye.
Yagiye ibaboneza, ndetse ikabatoza, kandi ubu urugamba rurageze, rwiteguye gutangira. Atari ukubera ko gusa Yabatoranije ngo mube Ingabo Ze Zikomeye, ahubwo Yabahisemo ngo mube umuhanuzi Mikaya mu ngabo Zayo.
Igihe kirageze, umunsi urageze; mugiye kwakira imyitozo mu buryo butaziguye iturutse ku Nkingi y’Umuriro Ubwayo kugira ngo muneshe buri mwanzi. Mugiye kwakira amabwiriza adasanzwe, Ijambo ku Ijambo, y’icyo mukwiriye gukora kugira ngo urimbure buri mwuka mubi. Bizakuraho buri ndwara na buri dayimoni yose iza imbere yanyu. Nta kintu gishobora guhagarara mu nzira yawe.
Nyuma y’iyi myitozo idasanzwe, muzaba mukomeye cyane hamwe n’Ijambo Ryayo kuburyo muzirukana ikibi cyose. Gukubita hasi buri gutekereza. Gukubita hasi myizerere y’ibinyoma. Gukubita hasi ubwoba. Gukubita hasi uburwayi. Gukubita hasi icyaha. Muzasobanukirwa ko muri hejuru yabyo, mwazutse muri Kristo Yesu, mwicajwe ahantu ho mu Ijuru, aho buri dayimoni yose iri munsi y’ibirenge byanyu. Muzabisobanukirwa mu buryo bwuzuye kandi MWIZERE ko muri Ijambo.
Azabatoza ibyo mugomba kubera maso. Azabaha amabwiriza y’uko igihe umwanzi abagejeje aho mwizera ko Intwaro yanyu idakomeye bihagije, aba agiye kuyibambura.
Ariko tuzibuka imyitozo yacu, abasirikare, maze tubwire satani ngo : ntabwo ari twe, ntacyo turicyo. Intwaro zacu ni Ijambo ry’Imana kandi rizatsinda BURI DAYIMONI YOSE, igihe cyose, ahantu hose, kubera ko ni IJAMBO RYAYO, KANDI YARADUTOJE NDETSE ADUHISHURIRA KO UBU TURI IJAMBO RYAYO RYAMBAYE UMUBIRI. KUBW’IBYO, ntidushobora gutsindwa, turi ingabo z’IMANA zidatsindwa.
Umwe mu minsi ikomeye kuruta indi mu mateka y’isi ugiye kubaho kuri iki Cyumweru. Ba Mikaya Bayo baraza kwiyunga hamwe baturutse hirya no hino ku isi bumva Ijwi ry’Umugaba Mukuru, aho tuza kuba twunzwe hamwe duhuje umutima, nta n’agacu ko gushidikanya aho ariho hose.
Noneho, nituba twizeye gusa, KANDI TURIZEYE, nta munyantegenke uzaba uhari hose mu isi. Niba dushobora kureka icyo kintu kikabaho, haraba nta muntu n’umwe ushaka Umwuka Wera utarawubona, kandi haraba gukira indwara by’ako kanya byombi ubugingo n’umubiri, nituramuka tugumye mu gihagararo cyacu. Noneho ubu nicyo gihe. Turi ubwoko. Umwuka w’Imana washyizeho igihagararo kirwanya buri dayimoni; turi UMWE MURI BO kandi nta gishobora kuduhagarika!!
Twapfuye ku byiyumvo byacu, twapfuye kugutekereza kwacu, twapfuye kuri ibyo bintu byose. Ubuzima bwacu burahishwe kandi twahambwe mu Izina rya Yesu Kristo, maze tuzukana na We. Kandi aho Ari hose, niho natwe tuba turi.
Twisaturiye inzira yacu turasohoka, satani,kubwo kukujegeza dukoresheje, “UKU NIKO UWITEKA AVUZE. UKU NIKO UWITEKA AVUZE. UKU NIKO UWITEKA AVUZE.” None ku iherezo turimo turahumeka umwuka mwiza ufutse. “UKU NIKO UWITEKA AVUZE.” Aha turaje satani, twasohoye imitwe yacu hanze. “UKU NIKO UWITEKA AVUZE, WATSINZWE.”
Ese ni iki dutsindisha satani?
Ijambo!
Reka tubivuge; Ijambo ! Ijambo ! IJAMBO!!
ANDI MABWIRIZA KU MYITOZO
Noneho igihe umwanzi ateye maze akagerageza kukubwira ko ugomba gukora ibi, ugomba gukora biriya, akubwira ko utari mwiza, ko udakwiriye, ko utakize indwara, ko ugifite bya bibazo bimwe. Ni iki ugiye gukora?
“Jya kure yanjye.” Mutere! Mukebeshe Ijambo. Yaba ari dayimoni, yaba ari umwanzi, yaba ari uburwayi, yaba ari icyorezo, icyo cyaba aricyo cyose, mufate iryo Jambo hanyuma murikururishe Inkota. Niba kandi muyiteye bwa mbere, mukabona itanyeganyega, yitere indi nshuro, ndetse wongere uyitere, maze wongere uyitere.
Twemera ijambo tugendeye ko, “Ari ko Imana yavuze,” kandi ibyo bishyiraho umuyoboro hagati yacu na Yo. Buri muyoboro ugomba gufunguka hagati yacu. Turavuga ngo, “Ntabwo nzi igihe ngiye kubyakirira, ariko nzabyakira. IMANA NIKO YAVUZE. Buri gushidikanya KWAGIYE… turi gushidikanya ku gushidikanya kwacu. “
Turwanya satani maze tugafata Ijambo ry’Imana. Naba nagize kwiyumvayumva, cyangwa akaba nta kwiyumvayumva kwabayeho, Imana yarabivuze. Ibyo bikemuye ikibazo.
Mukurikire aya mabwiriza, basirikare, uko yakabaye. Musubiremo aya Magambo igihe umwanzi abateye. Ntabwo ari Amagambo yanyu, ni AMAGAMBO YAYO, KANDI IJAMBO RYAYO NTABWO RISHOBORA KUNESHWA. Yaduhaye ububasha bwo gukoresha Ijambo Ryayo kubwo kutugira ubwacu Ijambo Ryayo. Igihe Satani ateye, musomere amabwiriza yawe..
AMABWIRIZA Y’UMUKURU W’INGABO
Dore neza neza icyo nshaka ko mukora
Musubiremo iri sezerano kandi mwizere buri Jambo kubwo kubohorwa kuzuye.
Satani, Jya kure yanjye! ngiye gusohoka hano.
Ntabwo cyongeye kuryama hano ukundi. Sinkicaye hano, ukundi. Ntabwo nongera kuguma kuri ubu butaka bw’umwanzi ukundi. Ndimo ndikorogoshorera inzira yo gusohoka, iki gitondo.
Ndi ikizu.” Amen! Halleluya!
Hanyuma ndashaka ko ukora ibi:
Musandaze ukoresheje, “UKU NIKO UWITEKA AVUZE. UKU NIKO UWITEKA AVUZE. UKU NIKO UWITEKA AVUZE.”
Fungura ibitekerezo byawe, maze uvuge ngo, “Ijambo Ryawe ni ukuri.”
Mwami, ntabwo nongera kwita kuburyo numva meze, icyo undi wese, yavuga kugiti cye. Ndabihagaritse, ndimo ndasibanganya buri nzira yose yinjira muri njye, guta umutwe kose, no gushidikanya, no kutizera naba narigeze ngira. Buri kwiyumvayumva kose naba narigeze ngira, uburwayi bwose naba narigeze ngira, buri kintu cyose naba narigeze ngira, ndabishwanyaguza byose. Ndarenga ibyo bintu byose. Ndaje n’imbaraga zose nerekeza ku mwuka wanjye.
KWIZERA kwawe kuratangira kugenda gukura. Hanyuma umubwire ngo, “O Mwami, ngwino. Wavuze ko Wangize umuntu ufite uburenganzira bw’amahitamo.”
“Uri, umwana Wanjye.”
Ni ukuri, mfunguye umutima wanjye n’ibitekerezo byanjye.
“Injira, Mwami Yesu.”
Singira Kwizera, iyo Nkota y’Umwuka, UKU NIKO UWITEKA AVUZE.
Rangurura, “Halleluya” Amena.
Hanyuma ukubite hasi bri mwanzi wese uri imbere yawe. Amena. Ngaho aho biri. Keba buri mwanzi. Niba … umwuka mubi ugutera kumva ibyo… Keba icyo kintu ugite kure, hamwe n’Ijambo ry’Uwiteka.
AMABWIRIZA YAWE YANYUMA MUSIRIKARE.
UBWIRE UMWANZI:
“Jya kure yanjye.” Mutere!
Mukebeshe Ijambo. Yaba ari dayimoni, yaba ari umwanzi, yaba ari uburwayi, yaba ari icyorezo, icyo cyaba aricyo cyose, mufate iryo Jambo hanyuma murikure mu rwubati n’Inkota. Niba kandi muyiteye bwa mbere, mukabona itanyeganyega, yitere indi nshuro, ndetse wongere uyitere, maze wongere uyitere. Kandi muyicumite kugeza mucukuyemo umwobo, nk’uko inkoko ntoya yikorogoshorera inzira ikoresheje umunwa; cyangwa ikizu, icyo waba uricyo. Ikorogoshorere ubwawe inzira muri icyo gikonoshwa cy’uburwayi. Toboramo inzira maze usohoke, hanyuma uvuge ngoi: “Haleluya!
Igikurikiye kiri he?” Amina. Iyo ni yo ntambara. Uwo ni we musirikare. Nguwo umusirikare w’umusaraba. Yego mugabo. Mukubite hasi buri mwanzi. Kubera iki? Kubera iki?
Twe, abagenwe mbere, Urubyaro rwa cyami rw’Abrahamu.
Icyubahiro kibe icy’Uwiteka, buri mwanzi yatsinzwe. NTA KINTU GIHARI cyashobora guhagarara imbere y’Ijambo ry’Imana, kandi turi Ijambo ry’Imana. Turi Urubyaro Rwayo rwa Cyami kandi buri sezerano ni IRYACU.
Igihe kirageze ngo, Umugeni yizere buri Jambo kandi niryo arimo kugenderaho. Twariteguye Ubwacu kubwo kumva no kwizera Ijambo Ryayo
Niba hari ikintu ukeneye, niba ushaka kuzura Umwuka Wera, niba ushaka gukira uburwayi, niba ushaka ko buri dayimo yirukanwa, niba ushaka kuba Umugeni wa Kristo, ubu nicyo gihe, kumva no kwizera Ijwi Ryayo nibwo buryo bwo kubigeraho.
Niba ushaka ibi bintu kandi ugashaka kuba imbere y’Uwiteka, ukamwegera kurusha uko byigeze bibaho, ngwino wiyunge natwe kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa., Ku isaha y’I Jeffersonville(saa kumi n’ebyiri ku isaha y’ikigali n’ibujumbura), mugihe Generali wacu w’inyenyeri enye ahereza amabwiriza Umugeni We ukomeye wo muburyo bwa Mikaya y’uburyo agomba kunesha buri dayimoni, buri mwanzi, ukabohorwa, maze ukuzura Umwuka Wera, kandi ukaba witeguye Kuza Kwe kwegereje.
Mwene Data Joseph Branham
.
Ubutumwa : Intambara Ikomeye Itarigeze Kurwanwa. 62-0311
Ibyanditswe:
1 Petero 5: 8-10
Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera.
Mumurwanye mushikamye kandi mufite kwizera gukomeye, muzi yuko bene Data bari mu isi muhuje imibabaro.
Kandi Imana igira ubuntu bwose yabahamagariye ubwiza bwayo buhoraho buri muri Kristo, izabatunganya rwose ubwayo ibakomeze, ibongerere imbaraga nimumara kubabazwa akanya gato.
Abefeso 6:10-17
Ibisigaye mukomerere mu Mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi.
Mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani.
Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.
Nuko rero mutware intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe.
Muhagarare mushikamye mukenyeye ukuri, mwambaye gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza,
mukwese inkweto, ari zo butumwa bwiza bw’amahoro bubiteguza,
kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk’ingabo, ari ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro.
Mwakire agakiza kabe ingofero, mwakire n’inkota y’Umwuka ari yo Jambo ry’Imana,
Daniyeli 12: 1-7
Maze icyo gihe Mikayeli, wa mutware ukomeye ujya ahagarikira abantu bawe azahaguruka, hazaba ari igihe cy’umubabaro utigeze kubaho uhereye igihe amahanga yabereyeho ukageza icyo gihe. Nuko icyo gihe abantu bawe bazaba banditswe mu gitabo, bazarokorwa.
Kandi benshi bo muri bo bazaba barasinziriye mu gitaka bazakanguka, bamwe bazakangukira ubugingo buhoraho, abandi bazakangukira gukorwa n’isoni no gusuzugurwa iteka ryose.
Kandi abanyabwenge bazarabagirana nk’umucyo wo mu isanzure ry’ijuru, n’abahinduriye benshi ku bukiranutsi bazaka nk’inyenyeri iteka ryose.
Nuko Daniyeli, bumba igitabo ugifatanishe ikimenyetso kugeza igihe cy’imperuka, benshi bazajarajara hirya no hino kandi ubwenge buzagwira.”
Nuko jyewe Daniyeli nditegereza mbona abandi bagabo babiri bahagaze, umwe ku nkombe yo hakuno y’uruzi, undi ku yo hakurya.
Umwe abaza wa mugabo wari wambaye umwenda w’igitare wari hejuru y’amazi y’urwo ruzi ati “Ibyo bitangaza bizagarukira he?”
Mbona wa mugabo wari wambaye umwenda w’igitare wari hejuru y’amazi y’uruzi, atunga ukuboko kw’iburyo n’ukw’imoso ku ijuru, numva arahira Ihoraho iteka ryose ngo bizamara igihe n’ibihe n’igice cy’igihe kandi ati “Nibamara kumenagura imbaraga z’abera, ibyo byose bizaherako birangire.”