26-0419 Gutoranywa k’Umugeni

Ubutumwa : 65-0429E Gutoranywa k’Umugeni

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni Watoranijwe,

Mu gihe twumva ubu Butumwa, Ugutoranya Umugeni, bamwe baterekeza ko umuhanuzi yarimo avuga gusa kandi atwigisha ibijyanye n’imico n’igihagararo umuntu yakwiriye kwitaho mu gihe atoranya uwo ashaka ko amubera umugore. Ibyo ni ukuri, nibyo yarimo, ariko hariho urwandiko rw’urukundo rwari mu Magambo Ye. Ibyo Yarimo Ihishurira Umugeni Wayo ni ibintu bifite uburebure cyane. Imana yarimo ivugana na We idaciye ku ruhande, ibwira Umugeni icyo yari ikurikiye muri We, n’impamvu Yamutoranije guhera mu itangira. Yashakaga ko Amennya ko Yamutoranije kugira ngo abe UMUGENI WAYO MUKUNDWA W’IGIKUNDIRO, uwo Yashakaga gusangira nawe Iteka Ryayo.

Mu itangira, Imana yarimo ishaka Umugeni wagombaga kugira Umuco umwe n’Uwayo. Umwuka umwe n’Uwayo wagombaga kugaragara muri We. Yashakaga Umugeni yiguriye Ubwayo, n’Ijambo ry’Isezerano Ryayo, kugeza ubwo Ibitekerezo byari muri Yo byagombaga kuba muri We. Agomba gucongwa kimwe n’uko Iri.

Yashakaga ko baba umubiri umwe na We, amagufwa amwe, Umwuka umwe, buri kintu cyose kimwe, neza neza kimwe na Yo. Bombi bagahinduka UMWE.

Umugeni ntashobora kugira mwene iyo mirebere ya Kinyamaswa mu maso ye. Nta nubwo akururana bya gihehesi n’irindi jwi. Yagombaga kuba uw’ukuri n’uwo kwizerwa kuri Yo, icyo undi muntu wese yavuga. Agomba gufatira Imana ku Ijambo Ryayo. Icyo Ivuze cyose, AGOMBA KWIZERA BURI JAMBO, uko igihe byamara bitarasohora cyangana kose, Azabyizera. Azagumana n’Ijambo Ryayo.

Umugeni Agomba Kuyikunda, kandi Yo yonyine. Ntabwo Igombera kumuha ubutunzi bwinshi, umugeni afite Ibuye ry’igiciro gikomeye, Guhishurirwa k’ukuri Kwayo. Agomba kumenya ko, bari UMWE ndetse kimwe. Umwuka Wayo azatura muri We. Icyo Yakenera cyose, Izakimuha, icyo Akwiriye gukora gusa ni ugusaba no kwizera, maze Ikabikora.

Umugeni Arabizi ko Yagiye hashize igihe kinini yagiye kumwubakira inzu izaba irimo buri kintu kijyanye neza n’uko Ashaka no kwifuza kwe. Yarimo ayubaka uburyo buhuye n’uko Umugeni abikunda. Yamenye ko umunsi umwe Izagaruka Kubwe, nkuko Yabiseranye, hanyuma bagire ibirori by’Ubukwe bikomeye mu gihe cy’imyaka igihumbi. Hanyuma, bazajya muri urwo Rugo rwiza Yamwubakiye kugira ngo Ahabe Iteka.

Nta kintu na kimwe gifite agaciro kuri We. Nta kindi kindi azakenera. Agomba kuba anyuzwe kandi asazwe n’umunezero kubwo kugira Guhishurirwa ko kumenya Uwo Iriyo, no Kwimenya uwo ariwe. Agomba kumenya ko Izarinda Ijambo Ryayo. UMUGENI AZABA ANYUZWE, KUBWO KUMENYA KO ARI WE YATORANIJE NGO ABE UMUGENI WAYO.

Bene Data na bashiki bacu, Imana ishobora byose y’Ijuru n’isi Irebeye aho mu Iteka maze IRAGUTORANYA… WOWE NGO UBE UMUGENI MUKUNDWA WATORANIJWE.

Ndabatumira kugira ngo mwiyunge nanjye n’igice cy’Umugeni Wayo kuri iki Cyumweru, mu gihe Umukwe avuga anyuze muri marayika Wayo ukomeye maze akatubwira ko turi Umugeni Wayo Watoranijwe.

Mwene Data Joseph Branham

Ubutumwa : 65-0429E Ugutoranya Umugeni.
Igihe: ni Saa Sita Z’amanywa. Ku isaha y’I Jeffersonville

Ibyanditswe:

Itangiriro 24:12-14
Arasenga ati “Uwiteka Mana ya databuja Aburahamu, ndakwinginze, umpe ihirwe uyu munsi, ugirire neza databuja Aburahamu.
Dore mpagaze ku isoko, abakobwa b’abo mu mudugudu basohotse kuvoma.
Bibe bitya: umukobwa ndi bubwire nti ‘Ndakwinginze, cisha bugufi ikibindi cyawe nyweho’, akansubiza ati ‘Nywaho nduhira n’ingamiya zawe’, abe ari we watoranirije Isaka umugaragu wawe. Ibyo ni byo bizamenyesha yuko ugiriye databuja neza.”

Yesaya 53:2
Kuko yakuriye imbere ye nk’ikigejigeji, nk’igishyitsi cyumburira mu butaka bwumye, ntiyari afite ishusho nziza cyangwa igikundiro, kandi ubwo twamubonaga ntiyari afite ubwiza bwatuma tumwifuza.

Ibyahishuwe 21:9
Haza umwe wo muri ba bamarayika barindwi bari bafite za nzabya ndwi zuzuye ibyago birindwi by’imperuka, avugana nanjye arambwira ati “Ngwino nkwereke umugeni, umugore w’Umwana w’Intama.”