26-0614 Kandi Ntabwo Ubizi

Ubutumwa : 65-0815 Kandi Ntabwo Ubizi

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Abatoranijwe

Kuvuka bundi bushya ni Kirisito, ni uguhishurirwa. Imana yaguhishuriye ubu bwiru bukomeye, kandi uko niko kuvuka bundi bushya. Noneho, ni iki mugiye gukora igihe muzashyira ya matsinda hamwe?, aho guhishurirwa kurimo guhuza muburyo butunganye,

Imana irimo irateraniriza hamwe itsinda Ryayo ryose ry’Ibizu mu guhuza mu buryo butunganye, ihishurira Umugeni Wayo Ijambo Ryayo.

Inzira y’Imana, yo kugira umwami, nka Dawidi, byari – byari byiza, muba mufite igitekerezo cyiza gihuriye ku … Ni nk’umuyobozi umwe mu ruhuri rw’ibishuhe, n’ibindi n’ibindi, ntihabasha kubaho bibiri cyangwa bitatu. Aho, urabyangiza byose, uzasangabo ubwoko bwose bw’ibitekerezo.

Noneho ni iki dukwiriye gukora, Mwami?

ikintu cyonyine mukwiriye gukora ni ukumenyekanisha Ijwi rya Njye.” Zirarimenya, kuko intama za Njye zizi Ijwi rya Njye.

Mwami Ijwi Ryawe ritunganye uyu munsi ni irihe?

Niba mbakomerekeje kubwo kuvuga ibyo, mumbabarire, ariko, niyumvishemo ko bishobora kutemerwa, ariko, ndi Ijwi ry’Imana kuri mwe.

Twizera ibyo hamwe n’imitima yacu yose. Ubu nibwo buryo twiyumva, Mwami.

Ntibakeneye kwerekanisha icyo ari cyo cyose ubuhanga, cyangwa kubaza igitekerezo cy’umusadukayo cyangwa cy’Umufarisayo, cyangwa cy’icyo ari cyo cyose kuri iyo ngingo. Narabivuze, barabyizera. Kuko intama za Njye zumva Ijwi rya Njye.“

Iri Jwi riri ku makasete nibwoko ki ku Mugeni Wawe?

Iri ni Ijwi ry’Imana ku buryo bwanditse, kubera ko Iri ni uguhishurwa kuzuye kwa Yesu Kirisito, Isezerano rya Kera n’Isezerano rishya hamwe. Amina. Ngaho aho muri.

Ese amakasete aracyafite umumaro uyu munsi?

Kandi nziko nyuma y’uko nzaba mvuye kuri iyi si, aya makasete n’ibi bitabo bizasigara ari bizima, kandi benshi muri mwe bakiri bato, muzabibona, mu minsi izaza, ko ibi ari ukuri neza neza,…

Mwami, twizera ko aya makasete n’ibitabo ari umurimo Wawe muzima uriho wasigiye Umugeni Wawe.

Kubera iki amakasete ari IJWI RY’INGENZI CYANE KURUTA IBINDI dukwiriye kumva?

Kubera ko turi mu gisekuru gishukana cyane icyo tutigeze na rimwe tugira. “Cyayobya ndetse Intore, bibaye bishoboka,” kubw’ibyo, bafite ugusigwa, babasha gukora byose nk’abandi.

”Uwari we wese uzongera ijambo rimwe kuri Ibi cyangwa akabikuraho Ijambo rimwe …“ Mugomba kugira ikidakuka ahantu runaka.

Rero, Ikidakuka cyacu kigomba kuba Ijambo ry’Imana. Waduhishuriye ko Ijambo ry’Imana n’Ijwi ry’Imana ari Kimwe. Ijwi ni icyo gitekerezo cy’Imana nyirizina kivuzwe, nkuko Wabikoze mu bahanuzi igihe wandikaga Bibiliya; ariko muri iyi minsi yanyuma, Warinze Ijambo Ryawe, Ijwi Ryawe, kubwo kurifata amajwi nuko ukarishyira kuri kasete. Rero, Ijwi Ryawe rivuzwe ku makasete ni ikidakuka cy’Umugeni.

Abantu ntabwo batekereza ko ari ingenzi gucuranga Ijwi mu nsengero zabo uyu munsi. Bigishwa mu nsengero zabo ko Mwene Data Branham atigeze avuga ko tugomba gucuranga amakasete mu rusengero, bakeneye kumva ubukozi bw’umubwiriza maze agasubiramo Ijambo.

Kandi niba Itorero ariryo kidakuka cyanyu, mukaba mutita kucyo uwo ari we wese yavuga. Ni ikidakuka cyanyu.
Yoo! Mana, kora ku buryo ibi byinjira neza!
Kubwanjye, icyo kintu cyose kirapfuye. Ijambo ry’Imana niryo kidakuka. Ikintu cyose iri Jambo rivuga, rero icyo nicyo cy’ukuri.

Yarategereje ko bamutumira. Icyo nicyo Ategereje uyu mugoroba; kubwanyu kugirango mumutumire.
Kandi mwitegereze igihe abo bigishwa bamutumiye mu busabane bwabo aho ku meza,

Ni gute uwo ari wese yavuga, agasobanura, cyangwa agatanga impamvu, kuri abo bavuga ko bizera ubu Butumwa bw’igihe cyanyuma, n’igituma badacuranga amakasete mu nsengero zabo mu gihe bafite amahirwe yo kumva IJWI NYIRIZINA RY’IMANA? Ni Amagambo Imana yavuze inyuriye mu minwa y’umuntu ikoresheje umuhanuzi Wayo yasize. IJWI RYONYINE ryahamirijwe n’Inkingi Y’Umuriro, rikemezwa binyuze mu kumenya amabanga y’umutima, rigahamywa binyuze mu bimenyetso n’ibitangaza, iryo NIRYO Jwi ry’Imana kuri iki gisekuru.

Byashoboka bite ko hagira ubona ICYO yitwaza, ibisobanuro, cyangwa igituma adashaka kumva Ijwi ry’Imana buri nshuro yose bateranye?

Mwami, reka negufata Ijwi Ryawe ku makasete nk’ibisanzwe. Reka igihe cyose mpamirize isi ko Ariryo Jwi RYONYINE bakeneye kumva. Reka mbitangarize Umugeni Wawe, ICYO BAKENEYE GUSA NI IJWI RYAWE RIRI KU MAKASETE.

Dukunda ubusabane. Dukunda kuvuga kuri Wowe no gusubiramo Ijambo Ryawe, ariko nta kintu gihari gikomeye Wajyaga gukorera Umugeni Wawe kiruta kumuha Ijambo Ryawe hejuru y’Ijambo, Guhishurirwa Ijwi Ryawe, maze hanyuma tukamenya ABO TURIBO, UMUGENI WAWE W’UMWIZERWA.

Ni gute nakomeza kuvuga nkongera nkavuga, ubusabane kubijyanye no guhishurirwa gukomeye Imana yaduhaye. Ntibigira iherezo; ariko ikintu gikomeye cyane nashobora gukora ni ukubatumira ngo muze kumva ubwanyu Ijwi ry’Imana hamwe n’igice cy’Umugeni kuri iki Cyumweru i Saa Sita z’Amanywa ku isaha y’I Jeffersonville(saa kumi n’ebyiri ku isaha y’i Kigali), mu gihe twumva: 65-0815 – Kandi ntabwo Ubizi.

Mwene Data Joseph Branham

Ibyanditswe byo gusoma:

Ibyahishuwe 3:14-19
Wandikire marayika w’Itorero ry’i Lawodikiya uti Uwiyita Amen, umugabo wo guhamya kandi ukiranuka w’ukuri, inkomoko y’ibyo Imana yaremye aravuga aya magambo ati
Nzi imirimo yawe, yuko udakonje kandi ntubire. Iyaba wari ukonje cyangwa wari ubize!
Nuko rero kuko uri akazuyazi, udakonje ntubire, ngiye kukuruka.
Kuko uvuga uti “Ndi umukire, ndatunze kandi ndatunganiwe nta cyo nkennye”, utazi yuko uri umutindi wo kubabarirwa, kandi uri umukene n’impumyi ndetse wambaye ubusa.
Dore ndakugira inama: ungureho izahabu yatunganirijwe mu ruganda ubone uko uba umutunzi, kandi ungureho n’imyenda yera kugira ngo wambare isoni z’ubwambure bwawe zitagaragara, kandi ungureho umuti wo gusīga ku maso yawe kugira ngo uhumuke.
Abo nkunda bose ndabacyaha, nkabahana ibihano. Nuko rero gira umwete wihane.

Abakolosayi 1:9-20
Ni cyo gituma tudasiba kubasabira uhereye igihe twabyumviye, twifuza ko mwuzuzwa ubwenge bwose bw’Umwuka no kumenya kose ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka,
mugende nk’uko bikwiriye ab’Umwami wacu, mumunezeze muri byose, mwere imbuto z’imirimo myiza yose kandi mwunguke kumenya Imana,
mukomereshejwe imbaraga zose nk’uko ubushobozi bwayo bw’icyubahiro bungana, ngo mubone uko mwiyumanganya muri byose mukihanganana ibyishimo,
mushima Data wa twese waduhaye kuraganwa n’abera umurage wo mu mucyo.
Ni we wadukijije ubutware bw’umwijima, akadukuramo akatujyana mu bwami bw’Umwana we akunda.
Ni we waducunguje amaraso ye ngo tubone kubabarirwa ibyaha byacu.
Ni na we shusho y’Imana itaboneka, ni we mfura mu byaremwe byose,
kuko muri we ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka, intebe z’ubwami n’ubwami bwose, n’ubutware bwose n’ubushobozi bwose. Ni we wabiremye byose kandi rero ni na we byaremewe.
Yabanjirije byose kandi byose bibeshwaho na we.
Ni we Mutwe w’umubiri, ni we Torero kandi ni we Tangiriro, ni imfura yo kuzuka mu bapfuye kugira ngo abe uwa mbere uhebuje byose,
kuko Imana yashimye ko kuzura kwayo kose kuba muri we.
Kandi imaze kuzanisha amahoro amaraso yo ku musaraba we imwiyungisha n’ibintu byose, ari ibyo ku isi cyangwa ibyo mu ijuru.