Ubutumwa : 65-0829 Edeni ya Satani
Mukundwa Mugeni Utunganye
Ariko kubona ibinyoma by’umwanzi, nta bwo twigeze tubona ibihe nk’ibi. Ni igihe ubucakura n’ibinyoma birenze uko byigeze. Kandi iyo mbibonye, ikinza mu bitekerezo, ni uko Umukristo agomba ukuba maso uko byigeze biba mu bisekuru byose.
Mwene Data Branham yabwiye aya magambo Umugeni hashize hafi imyaka 61 kugera kuri iyi tariki.Ubushukanyi bw’umwanzi bwari bumeze bute mu myaka 61 ishize ugereranije n’ubu? Mu kubirebera muyindi shusho, ni irihe koranabunga ryari mu isi mu myaka 61 ugereranije n’icyo riricyo uyu munsi?
1961 hariho irushanwa ryo kujya mu isanzure, za mudasobwa zari ibyumba binini cyane bikoresha amatara y’amatube (vacuum) n’amakarita y’imbaho zitobaguye aribyo byabaga bisaba abahanga b’inzobere kugira ngo bakore za programu. Amatelefone yari afashe ku bikuta kandi akaba ashingiye ku nsinga zikomeye n’imirongo y’uburyo budahamye(analog) bukozwe mu miringa, za transistor nk’imyanya mikuru, imashini zandikishwa intoki mu buryo buri mekanike, uburyo bwo kubika impapuro na imashini zibara zari mekanike.
Ariko uyu munsi dufite interneti, imikorere y’ubwenge bw’ubukorano ishobora guhanga ibihangano, ikandika, no gufasha abantu mu mirimo mu buryo bubangutse. Za roketi ziyobora zikajya kuri Marisi. Telefone ngendanwa nto zigezweho, amasaha akoranye ikoranabuhanga, n’ibikoresho bikoranye imiyoboro ya interneti mpuzamahanga itagira insinga ishobora guhuza by’ako kanya amamiriyari y’abantu binyuze mu majwi, inyandiko, n’amashusho. Kwifashisha za Robo.
ubucakura n’uburinganya bw’umwanzi burenze ikindi gihe byigeze bibaho. Urubyaro rubi rwa Satani rugeze ku gukura kwarwo kandi rwaremye Edeni ya Satani. Ariko muri icyo gihe kimwe, Imana ifite Umugeni nawe ugeze ku gukura kuzuye, Urubyaro Rwa Cyami Rwayo rwiteguye Ubwarwo kubwo kuguma imbere y’Umwana Wayo, Ijambo Ryayo, Ijwi Ryayo.
Imana yari Ibizi ko igomba gutanga inzira izakomeza Umugeni Wayo muri iki gisekuru kibi, gishukana. Inzira itunganye batagomba kwigera narimwe bibazaho, bakeka, cyangwa ngo bafate ijambo ry’umuntu uwo ariwe wese ko ari Ijambo ritavangiye ry’ukuri. Yari ibizi ko bazifuza ubwabo kumva Ijwi ry’Imana, kubera ko Yababuriye ko bizaba byegeranye cyane kuburyo byayobya n’intore iyo biba bishoboka.
Abantu bashobora gusigwa, bakuzura Umwuka Wera, kandi bakaba abanyabinyoma. Igomba gutanga inzira. Kubw’ibyo, Yaremye INZIRA ITUNGANYE kubw’Umugeni Wayo, aribyo byasaga n’ibidashoboka igihe Yatangiraga gufata amajwi Ijwi Ryayo mu 1947; ibyo biri hafi y’imitwe y’intoki zabo, isi ishobora kwiyumvira ubwayo buri Jambo Yavuze, ndetse no mu ndimi zabo bwite. Aho NTA BIBAZO, NTA KWIBAZA. BASHOBORA KUMVA UKU NIKO UWITEKA AVUZE UBWABO.
Ndetse yaremye uburyo Ishobora kunga Umugeni Wayo wo hirya no hino ku isi kugira ngo yumve Ijwi Ryayo, byose bigakorwa ku isaha imwe, bityo bagashobora kuba mu mwuka umwe, bahuje umutima, barimo bamwumva Avuga.
Yacyuye intumwa Yayo, ariko Isiga Ijwi Ryayo, Ijambo Ryayo ritunganye kubw’Umugeni Wayo. Kubwo kumva no kugumana n’Ijwi Ryayo, babasha kumenya ko batazigera bayobywa.
Kandi ngibi hano, ni bwo buryo Imana yashinze Itorero Ryayo: buri Jambo rikurikije ubwoko Bwaryo! “Umuntu ntabeshwaho n’imitsima gusa, ah’ubwo n’Ijambo ryose riva mu kanwa k’Uwiteka.”
Tuziko ibi ari ukwizera buri Jambo Umwuka Wera avuga, ariko kuri njye, mfite ihirwe rikomeye kuruta iryigeze guhabwa ikindi kiremwa muntu. Nshobora kumva, hamwe n’amatwi yanjye, IJWI nyirizina RIVUGA buri Jambo riva mu kanwa k’Imana.
Ntayindi nzira kuri njye. Imana yatanze inzira nyinshi zo gukiza abana Bayo, ariko kuri njye, Imana yatanze INZIRA ITUNGANYE KUGIRA NGO ITUNGANYE UMUGENI WAYO.
Uyu munsi, Satani irimo kugoreka igice cy’Ibyanditswe bigenewe iki gihe. Izabemerera kumenya ko ibyo Yesu yakoze byose byakozwe mu buryo butunganye. Izabemerera kumenya ko ibyo Mwene Data branham yakoze byose byakozwe mu buryo butunganye, kandi ko yari umuhanuzi w’Imana. Ariko igihe bigeze ku gucuranga mu nsengero zabo iryo Ijwi ry’Imana nyirizina ryahamirijwe, bazavuga ko ibyo bitareba iki gihe, ko ari ubukozi.
Icyo akeneye gukora cyonyine, murabona, ni ugutera abantu kubyizera batyo, kandi ibyo–ni ibyo gusa. Kandi mu by’ukuri, “ntiwemerewe kurigabanyaho Ijambo na rimwe, habe no kuryongeraho ijambo na rimwe”. Ariko ni byo akora.
Ni iki umuyobozi wawe w’umwuka ashyira imbere mu rusengero rwanyu? Ni irihe Jwi ry’ingenzi cyane Umugeni agomba kumva uyu munsi? Mu kwiriye kugira 1 nyamukuru.
A: Ijwi ry’ubukozi?
B: Ijwi ry’Imana ku makasete?
Buri mbuto igomba kororoka ikurikije ubwoko bwayo.” Ni bwo buryo Imana yashyizeho Edeni Yayo
Ntabwo ndwanya ko ubukozi bukora. Ndabizi, kandi ndabyizera, Imana yarabahamagaye. Ariko kuri njye, ubukozi bw’ukuri buzabwira iteraniro ryabo ko Ijwi riri ku makasete ariryo Jwi ry’ingenzi BAGOMBA kumva, bityo bagomba gucuranga amakasete mu nsengero zabo, kubera ko ariryo JWI NYAMUKURU.
Kubwanjye n’inzu yanjye, na Branham Tabernacle, tuzagumana n’INZIRA ITUNGANYE YATANZWE N’Imana. Tugiye GUKANDAHO BIVUGE maze twumve Ijwi ry’Imana.
Ndifuza gutumira isi kuza kwiyunga natwe kugira ngo twumve Ijwi kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa, Ku Isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twongera kwiyunga hamwe tuzengurutse inzira Yayo yatoranijwe igatangwa kubw’uyu munsi.
Mwene Data. Joseph Branhm
Ubutumwa: Edeni Ya Satani 65-0829
Ibyanditswe byo gusoma mbere yo kumva Ubutumwa:
2 Timoteyo 3:1–9
Umenye yuko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya,
kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera,
badakunda n’ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza,
bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana,
bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako. Abameze batyo ujye ubatera umugongo.
Kuko muri bo harimo abagabo bomboka mu mazu bakanyaga abagore batagira umutima, baremerewe n’ibyaha, batwarwa n’irari ry’uburyo bwinshi,
bahora biga ariko ntabwo babasha kugira ubwo bamenya ukuri.
Nk’uko Yane na Yambure barwanije Mose, ni ko n’abo bagabo barwanya ukuri. Abo ni abononekaye ubwenge badashimwa ku byo kwizera.
Ariko ntibazabasha kurengaho kuko ubupfu bwabo buzagaragarira abantu bose, nk’uko ubwa ba bandi na bwo bwagaragaye.
Ibyahishuwe 3:14
Wandikire marayika w’Itorero ry’i Lawodikiya uti Uwiyita Amen, umugabo wo guhamya kandi ukiranuka w’ukuri, inkomoko y’ibyo Imana yaremye aravuga aya magambo ati
2 Abatesalonike 2:1–4
Turabinginga bene Data, ku bwo kuzaza k’Umwami wacu Yesu Kristo no kuzamuteranirizwaho kwacu,
kugira ngo mutanamuka vuba mukava mu bwenge cyangwa ngo muhagarike imitima, naho mwaba mubitewe n’umwuka cyangwa n’ijambo cyangwa n’urwandiko rukekwa ko ruvuye kuri twe, bihamya yuko umunsi w’Umwami wacu umaze gusohora.
Ntihakagire umuntu uboshya uburyo bwose, kuko uwo munsi utazaza kurya kwimūra Imana kutabanje kubaho, kandi urya munyabugome atarahishurwa ari we mwana wo kurimbuka.
Ni umubisha wishyira hejuru y’icyitwa imana cyose cyangwa igisengwa, kugira ngo yicare mu rusengero rw’Imana, yiyerekane ko ari Imana.
Yesaya 14:12–14
Wa nyenyeri yo mu ruturuturu we, mwana w’umuseke ko uvuye mu ijuru, ukagwa! Uwaneshaga amahanga ko baguciye bakakugeza ku butaka!
Waribwiraga uti Nzazamuka njye mu ijuru nkuze intebe yanjye y’ubwami isumbe inyenyeri z’Imana’, kandi uti Nzicara ku musozi w’iteraniro mu ruhande rw’impera y’ikasikazi,
nzazamuka ndenge aho ibicu bigarukira, nzaba nk’Isumbabyose.’
Matayo 24:24
Kuko abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n’intore niba bishoboka.