Ubutumwa : 65-0725E Ni Ukuhe Gukurura kuri Ku Musozi?
- 26-0524 Ni Ukuhe Gukurura kuri Ku Musozi?
- 24-0811 Ni Ukuhe Gukurura kuri Ku Musozi?
- 23-0122 Ni Ukuhe Gukurura kuri Ku Musozi?
- 21-0926 Ni Ukuhe Gukurura kuri Ku Musozi?
- 20-0419 Ni Ukuhe Gukurura kuri Ku Musozi?
- 18-1028 Ni Ukuhe Gukurura kuri Ku Musozi?
- 17-0122 Ni Ukuhe Gukurura kuri Ku Musozi?
Bakundwa Teraniro Ry’Ibizu,
Uku gukurura gukomeye kuri kubaho hirya no hino ku isi ni ukw’iki? Abantu baturutse hose ku isi baterana I saa sita z’amanywa ku isaha y’I Jeffersonville, bicaye mu mazu yabo no mu nsengero zabo hamwe no gutegerezanya amatsiko gukomeye, bategereje kumva Ijwi ry’Imana rivugana nabo.
Ni ibidasanzwe kandi bitumvikana kub’isi kuvuga ko twumva gusa amakasete. Baravuga ngo twumva kasete ibihe byose. Nta kindi gihari twakumva icyarimwe nayo. Bakavuga ngo mugomba kumva umurimo muzima, umubwiriza, atari amakasete gusa, Bafashwe mu migenzo yabo.
Ntakintu nk’iki cyigeze kibaho mu mateka y’isi. Ni iki cyakuruye aba bantu kugira ngo biyunge icyarimwe ngo bumve iryo Jwi rihamagarira Umugeni gusohoka? Ni Imana irimo isohoza Luka 17:30. Ni Imana irimo ihishura Ibyahishuwe 10:7. Ni Imana irimo ihishura Abaheburayo 13:8, Melikisedeki mu mubiri w’umuntu, nkuko Yabikoze kuri Abrahamu.
Barategereje kandi barimo baribaza ngo, ese ni iki Aza kuvuga? Ese ni iki kiribuze kubaho igihe Aributangire kuvuga? Barashaka kuba bari aho ku mirongo ya telephone kugira ngo bakire ikintu cyose Avuze. Bararishaka. Barashaka kubyumvira icyarimwe n’Umugeni wo ku isi hose. Kubera ko bizera ko we ari ijwi Imana yatoranije ko riba Ijwi Ryayo ryo guhamagarira Umugeni Wayo gusohoka no kumuyobora.
Nubwo bari ahantu handukanye cyane ku masaha, ariko bari hamwe nk’ITSINDA RIMWE, bakurikiye, barimo kumva iryo Jwi rivugana nabo bari aho mu Rusengero rwabo rwo Mu Rugo. Bicaye aho imbere y’Umwana, bakomera kandi bategereje Kuza Kwa Mesiya.
Imitima yabo irimo irasiganwa. Umwuka Wera arimo arabahishurira ikirimo kubaho. Imana yarategereje kugeza iki gihe kugira ngo Igaragaze Ijambo Ryayo kandi iteranye Umugeni Wayo. Birimo kubaho, kandi bo ni igice cya Ryo. Ukuri kw’ibiri kujya ahabona biri kumanukira mu mitima yabo. Bamaze ibinyejana basoma ibijyanye nabyo mu Byanditswe, ariko ubu ni ukuri. Uguhishurwa kw’Ijambo kurimo kuragaragazwa binyuze muri bo. Ibyahanuwe n’umuhanuzi birimo gusohora.
Mu gihe bicaye munsi y’uko gusigwa gukomeye kw’Ijwi Rye rikomeye, Abakangurira kwitegura; kubera ko ku mugoraba araza gusengera buri wese muri bo. Atubwira igihe Atangirira gusenga, mugende murambike ibiganza kuri abo barwaye, kubera ko kubera hose icyarimwe kw’Imana kuri ahantu hose hamwe nabo, aho baba bari hose: Texas, hakurya muri California, haruguru muri Arizona, Mu Majyepfo y’Amerika, ndetse no muri utwo tururi two mu mashyamba aho kurundi ruhande rw’isi. Aho ariho hose barimo bakurikiranira ku murongo, murambikaneho ibiganza umwe ku wundi igihe tuributangire gusenga kandi Imana Iraza gukiza buri wese muri mwe, niba bizeye, kubera ko ni Uku Niko Uwiteka Avuze.
Ubu noneho basobanukiwe ko muri buri gisekuru na buri muhanuzi wigeze kubaho cyangwa wajyaga kubaho, hariho umubare runaka w’abantu bagenwe mbere ko bagomba kumva ubwo Butumwa, kandi bakabukurikira. Ntibazita ku gihiriri. Ntibita ku kunegurwa n’abatizera bavuga ko ari bibi cyangwa ko atariyo nzira Imana yateguye. Nta mpaka bafitanye nabo. Bafite ikintu kimwe BAGOMBA GUKORA, ni ukwizera kandi bagafata buri gace kose Karyo uko bashoboye, bakabyinjizamo imbere kimwe na Mariya wari wicaye ku Birenge bya Yesu. Nta soni bafite, batewe ishema no kuvuga ko ari abahungu b’amakasete cyangwa abakobwa b’amakasete bakandaho bikavuga.
Iryo Jwi ryamaze kubaburira ko hazabaho abasigwa bo mu gihe cyanyuma bazagira gusigwa gukomeye, Umwuka Wera. Bazasubiramo umuhanuzi n’Ubutumwa bw’igihe; bahamya ko ari abizera, ariko ari abasigwa b’ikinyoma.
Bizaba byegeranye cyane n’ugusigwa k’ukuri kuburyo byashobora kuyobya n’intore iyo biba bishoboka, ariko barabizi ko badashobora kuyobywa, kubera ko bo NI IJAMBO. Bo ni Umugeni w’ukuri wagumanye n’Ijwi ry’Imana.
Iryo jwi ribabwira ibyo ko muri iyi minsi bitazaba ari indimu, cyangwa inkeri. Ibyo byakoroha kumenya itandukaniro. Ariko bizaba ari tangelo, igice cy’indimu, igice cy’ironji, uruvange rw’ibituburano. Bizaba bisa n’ironji, ariko ntabwo azaba ariryo, kubera ko iryo shami rishya rizaba ari kimwe n’iry’umwimerere 100%. BAZAGUMANA N’Ijwi ry’Ijambo ry’Umwimerere. Ntabwo bazahusha na gato. Bazagumana n’uwo Imana Ubwayo yatangaje ko ari IJWI RYAYO, IJAMBO RYAYO, rihamirijwe n’Inkingi y’Umuriro.
Ni iki kiri kubaho ?
Imbuto y’Imana yagenwe mbere nta kindi yakora ureste gukurikira no kumva iryo Jwi, kubera ko risobanuye ibiruta ubuzima kuribo. Ushobora gutwara ubuzima bwabo, ariko ntabwo ushobora gutwara iryo Jwi.
Ni ukuhe gukurura?
Imana, nk’uko bisanzwe, isohoza Ijambo Ryayo.
Ngwino winyunge natwe maze ube igice cy’ubuhanuzi bw’Umuhanuzi buri gusohora kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva Ibyanditswe birimo bigaragazwa.
Mwene Data Joseph Branham
Ubutumwa: 65-0725E “Ni Ukuhe Gukurura Kuri Ku Musozi?”
Ibyanditswe:
Matayo 21:1-4
Bageze bugufi bw’i Yerusalemu, bajya i Betifage ku musozi wa Elayono, maze Yesu atuma abigishwa babiri arababwira ati “Mujye mu kirorero kiri imbere, uwo mwanya muri bubone indogobe izirikanye n’iyayo, muziziture muzinzanire.
Ariko nihagira umuntu ubabaza ijambo, mumubwire muti Databuja ni we uzishaka’, maze araherako azibahe.”
Ibyo byabereyeho kugira ngo ibyavuzwe n’umuhanuzi bisohore ngo
Zakariya 9:9
Nezerwa cyane wa mukobwa w’i Siyoni we, rangurura wa mukobwa w’i Yerusalemu we, dore umwami wawe aje aho uri. Ni we mukiranutsi kandi azanye agakiza, yicishije bugufi agendera ku ndogobe, ndetse no ku cyana cyayo.
Zakariya 14:4-9
Uwo munsi azashinga ibirenge bye ku musozi wa Elayono, werekeye i Yerusalemu iburasirazuba. Uwo musozi wa Elayono uzasadukamo kabiri uhereye iburasirazuba ugeze iburengerazuba. Uzacikamo igikombe kinini cyane, igice cy’umusozi kimwe kizashinguka kijye ikasikazi, ikindi kizajya ikusi.
Muzahunga munyure mu gikombe cy’imisozi yanjye, kuko igikombe cy’iyo misozi kizagera Aseli. Nuko muzahunga nk’uko mwahungaga igishyitsi cy’isi cyabaye ku ngoma ya Uziya umwami w’Abayuda, maze Uwiteka Imana yanjye izazana n’abera bayo bose.
Nuko uwo munsi ntihazabaho umucyo urabagirana, kandi ntuzaba ikibunda.
Ahubwo uzaba umunsi umwe uzwi n’Uwiteka, utari amanywa ntube n’ijoro, ariko nibigeza nimugoroba hazaba umucyo.
Kandi uwo munsi amazi y’ubugingo azava i Yerusalemu, amazi amwe azatembera mu nyanja y’iburasirazuba, ayandi azatembera mu nyanja y’iburengerazuba. Bizaba bityo mu cyi no mu itumba.
Kandi Uwiteka azaba Umwami w’isi yose, uwo munsi Uwiteka azaba umwe n’izina rye rizaba rimwe.
Yesaya 29:6
Uwiteka Nyiringabo azamuteza guhinda kw’inkuba n’umushyitsi w’isi n’umuriri ukomeye, na serwakira n’inkubi y’umuyaga, n’ikirimi cy’umuriro ukongora.
Ibyahishuwe 16:9
Abantu botswa n’icyokere cyinshi, batuka izina ry’Imana ishobora kubateza ibyo byago, ntibīhana ngo bayihimbaze.
Malaki 3:1
Dore nzatuma integuza yanjye, izambanziriza intunganyirize inzira. Umwami mushaka azāduka mu rusengero rwe, kandi intumwa y’isezerano mwishimana dore iraje. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Malaki igice cya 4
Dore hazaba umunsi utwika nk’itanura ry’umuriro, abibone bose n’inkozi z’ibibi zose bazaba ibishingwe, maze habe umunsi uzabatwika bashire, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, ntuzabasigira umuzi cyangwa ishami.
Ariko mwebweho abubaha izina ryanjye, Izuba ryo gukiranuka rizabarasira rifite gukiza mu mababa yaryo, maze muzasohoka mukinagire nk’inyana zo mu kiraro.
Kandi muzaribatira abanyabyaha hasi, bazaba ivu munsi y’ibirenge byanyu ku munsi nzabikoreraho. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nimwibuke amategeko y’umugaragu wanjye Mose, ayo namutegekeye i Horebu yari ay’Abisirayeli bose, yari amategeko n’amateka.
Dore nzaboherereza umuhanuzi Eliya, umunsi w’Uwiteka ukomeye kandi uteye ubwoba utaragera.
Uwo ni we uzasanganya imitima ya ba se ku bana n’imitima y’abana ku ya ba se, kugira ngo ntazaza kurimbuza isi umuvumo.
Yohana 14:12
Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data.
Yohana 15:1-8
Ndi umuzabibu w’ukuri, kandi Data ni nyirawo uwuhingira.
Ishami ryose ryo muri jye ritera imbuto arikuraho, iryera imbuto ryose aryanganyaho amahage yaryo ngo rirusheho kwera imbuto.
None mumaze kwezwa n’ijambo nababwiye.
Mugume muri jye, nanjye ngume muri mwe. Nk’uko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye mu muzabibu, ni ko namwe mutabibasha nimutaguma muri jye.
Ni jye muzabibu, namwe muri amashami. Uguma muri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari nta cyo mubasha gukora mutamfite.
Umuntu utaguma muri jye ajugunywa hanze nk’ishami ryumye, maze bakayateranya bakayajugunya mu muriro agashya.
Nimuguma muri jye amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa.
Ibyo ni byo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi, mukaba abigishwa banjye.
Luka 17:22-30
Abwira abigishwa be ati “Hazabaho igihe muzifuza kubona umunsi umwe mu minsi y’Umwana w’umuntu, ariko ntimuzawubona.
Kandi bazababwira bati, Dore nguriya’, cyangwa bati Dore nguyu.’Ntimuzajyeyo kandi ntimuzabakurikire.
Nk’uko umurabyo urabiriza mu ruhande rumwe rw’ijuru, ukarabagiranira mu rundi, uko ni ko Umwana w’umuntu azaba ku munsi we.
Ariko akwiriye kubanza kubabazwa uburyo bwinshi, no kwangwa n’ab’iki gihe.
Kandi uko byari biri mu minsi ya Nowa, ni ko bizaba no mu minsi y’Umwana w’umuntu:
bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge, umwuzure uraza urabarimbura bose.
No mu minsi ya Loti na yo byari bimeze bityo: bararyaga, baranywaga, baraguraga, barabibaga, barubakaga,
maze umunsi Loti yavuye i Sodomu, umuriro n’amazuku biva mu ijuru biragwa, birabarimbura bose.
Ni na ko bizamera umunsi Umwana w’umuntu azabonekeraho.