Ijambo ry’Umunsi

Ijambo ry'Umunsi
September 8, 2026

63-0717 Imbohe

Ndashaka kuvuga aya magambo, ko, igihe cyose Imana ishaka gufata umuntu, uzayikorera by’ukuri, ugomba kuba imbohe Yayo. Umuntu agomba kurekura imigambi yose afite, buri kintu cyose aricyo, buri– buri kintu, ubuzima bwe, ubugingo, umubiri, ubushake, imigambi, na buri kintu cyose kindi, maze agahinduka mu buryo bwuzuye, imbohe ya Kristo, Ariwe Ijambo, kugira ngo akorere Imana.

Bizatuma ugenda biyuranye n’uburyo bwawe ubonamo ibintu. Ahari wenda, mu idini runaka, watekereza ko bazakuzamura maze bakaguha ikintu runaka gikomeye, kigushoboza kwerekana ubushobozi bwawe. Ariko ni iki uza kwibonamo? Nyuma y’akanya gato, wisanga utsinzwe, kugeza aho Imana ishobora kubona wa muntu witeguye guhinduka imbohe Yayo.

Imana irimo irashaka imbohe. Niko yabikoze igihe cyose. Mwashobora kubireba mu byanditswe. Umuntu agomba kuba imfungwa ya Kristo, agatandukana n’ikintu cyose. Kubw’ibyo, ntabwo ushobora kwiyunga n’ikindi kintu cyose uretse Kristo, habe na papa wawe, mama wawe, umuv

An Independent Church of the WORD,