Ese twashobora kubitekerezaho! Ya Nkingi imwe y’Umuriro yaje kuri abo bantu banditse Bibiliya niyo Nkingi y’Umuriro imwe turimo twumva buri munsi, idusobanurira ubwiru bwose bwa Bibiliya: Ijambo ry’Imana Rigaragajwe!
Imana yihishe Ubwayo mu Bahanuzi Bayo ba kera kugira ngo ibabwire Amagambo Yayo. Icyo nicyo Yakoze icyo gihe. Ariko mu minsi yacu, umuhanuzi wacu, William Marrion Branham yari Ijambo rizima ku bantu, atwikiriwe n’Inkingi y’Umuriro
Gusigwa ni umuntu. Ijambo Kristo bishatse kuvuga umuntu usizwe, murabona, “uwasizwe”. Noneho, Mose yari Kristo mu gihe cye, yari uwasizwe. Yeremiya yari Kristo mu gihe cye, hamwe n’umugabane w’Ijambo ku bw’icyo gihe.
Nkuko byagiye bigenda mu bisekuru byose, Ubumana buhishe mu mubiri w’umuntu. Murebe, ni cyo Yakoze. Abahanuzi, bari Ubumana, buhishe. Bari Ijambo ry’Imana (Ese uko si ukuri?) rihishe mu mubiri w’umuntu. Rero, ntibanamenye Mose wacu, murabona, Yesu.
Ubu kuri twe ntabwo ari Ijambo ryanditse gusa, ahubwo ni ibifatika. Turi muri We. Ubu turanezerewe. Ubu turamwitegereza. Ubu turamureba, Jambo, wigaragaza Ubwe. Hanyuma tugahinduka igice Cye. Turi igitwikirizo kimutwikiriye. Turi igice Cye; igihe cyose Kristo ari muri wowe, nkuko Kristo yari uw’Imana.
Dutwikiriye Kristo mu ngando iri imbere mu mibiri yacu y’ubumuntu. Turi inzandiko zanditswe, Ijambo Ryanditse. Turi Ijambo ryanditswe, rigaragajwe.
Kandi iyo mubonye Ijambo rigaragajwe, muba mubonye Data, Imana, kubera ko Ijambo ari Data. Ijambo ni Imana. Kandi Ijambo rigaragajwe, ni Imana Ubwayo ifashe Ijambo Ryayo bwite maze ikarigaragaza mu bizera. Nta kindi gishobora kuribeshaho uretse abizera, abizera gusa.
Imana, yihishe mu mubiri w’umuntu, irimo kuvuga kandi Ikaduhishurira Ijambo Ryayo umunsi ku wundi. Imana mu mubiri w’umuntu ituye muri buri umwe muri twe.
Mwene Data Joseph Branham
Ubutumwa: 64-0614M “Imana Itwikuruwe” Igihe: Saa Sita z’Amanywa, ku Isaha y’I Jeffersonville *Mwibuke impinduka z’amasaha
Igihe kirageze ubwo umuntu wese agomba kwibaza ngo: “Igihe ndimo kumva amakasete, ni ijwi bwoko ki mba ndimo kumva? Ese aba ari ijwi rya William Marrion Branham, cyangwa mba numva Ijwi ry’Imana ry’igihe cyacu? Ese aba ari Ijambo ry’Umuntu, cyangwa mba ndimo kumva Uku niko Uwiteka Avuze? Ese nkeneye uza ngo ansobanurira ibyo ndimo numva, cyangwa se Ijambo ry’Imana ryaba rikeneye ubusobanuro?”
Igisubizo cyacu ni: Turimo kumva Ijambo Rivuzwe ryambaye umubiri. Turimo kumva Alpha na Omega. Turimo turamwumva We, Nkingi y’Umuriro, avuga anyuriye mu minwa y’umuntu nkuko Yavuze ko Yajyaga kubigenza mu minsi yacu.
Ntabwo twumva umuntu, twumva Imana, uko yari ejo niko ari uyu munsi, kandi niko azahora iteka. Ijwi ry’Imana rirabangutse, kandi rifite imbaraga kurusha inkota ikebera amugi yombi, rihinguranya amagufa, kandi rikarondora ibitekerezo biri mu mutima.
Byaraduhishuriwe ko icyo Yaricyo igihe Yagendaga I Galilaya nicyo Aricyo uyu mugoroba muri Jeffersonville; nicyo kintu kimwe Aricyo kuri Branham Tabernacle. Ni Ijambo ry’Imana rigaragajwe. Icyo Yaricyo icyo gihe, Nicyo Aricyo uyu mugoroba, kandi nicyo Azabacyo iteka. Icyo Yavuze ko Azakora, Yamaze kugikora.
Umuntu ntabwo ari Imana, ariko Imana iriho kandi ivugana n’Umugeni Wayo inyuriye mu muntu. Ntabwo dutinyuka kuramya umuntu, ariko turamya Imana iri muri uwo muntu; kuko ni uwo muntu Imana yatoranije ngo abe IJWI RYAYO kandi ngo ayobore Umugeni Wayo muri iyi minsi ya nyuma.
Kubera ko yaduhaye uku Guhishurirwa gukomeye kw’igihe cya nyuma, ubu dushobora kumenya ABO TURIBO, Ijambo ryambaye umubiri muri iyi minsi yacu. Satani ntabwo ashobora kudushuka, kubera ko tuzi ko turi Umugeni Jambo umwari wagaruwe mu buryo bwuzuye.
Ririya Jwi ryaratubwiye ngo: Ibyo dukeneye byose TWAMAZE kubihabwa, ntabwo dukeneye gutegereza. Byaravuzwe, ni IBYACU, NITWE BENE BYO. Satani nta mbaraga afite kuri twe; yaratsinzwe.
Ni ukuri, Satani ashobora kuduteza uburwayi, umuhangayiko, no kurwara umutima. Ariko Data yamaze kuduha ubushobozi bwo KUBYIRUKANA… TUVUGA IJAMBO GUSA, kandi agomba kugenda… atari ukubera ko twe tuvuze dutyo, ahubwo kubera ko IMANA ARI UKO YAVUZE.
Imana imwe yaremye udukima, mu gihe nta dukima twari duhari. Iyo yahaye Mushiki wacu Hattie icyifuzo cy’umutima we: abahungu be babiri. Iyo yakijije ikibyimba Mushiki wacu Branham mbere y’uko ikiganza cya dogiteri kimukoraho. Niyo MANA IMWE atari ukuba iri kumwe natwe gusa, AHUBWO IBA KANDI ITUYE MURI TWE. TURI IJMABO RYAMBAYE UMUBIRI.
Igihe dushaka kandi tukumva Ijwi riri ku makasete, tubona kandi twumva Imana yihishura Ubwayo mu mubiri w’umuntu. Tubona kandi tukumva uwo Imana yohereje kutuyobora ngo atujyane mu Gihugu cy’isezerano. Tuzi neza ko ari Umugeni gusa uzagira iryo Hishurirwa, niyo mpamvu twahindutse abatagira ubwoba. Nta mpamvu yo guhagarika umutima, yo kwiheba, yo kugira umunabi, no kwibaza cyangwa gutinya… TURI UMUGENI.
Tega amatwi wumve, kandi ubeho, mwene Data, ubeho! tega amatwi Yesu ubu kandi ubeho Kubera ko byafashwe amajwi ku makasete, halleluya! Niyo yonyine twumva maze tukabaho.
Oh, Mugeni wa Yesu Kristo, mbega umunsi ukomeye turi kubamo. Mbega icyo dutegereje, umunota ku munota. Umunsi uwo ariwo wose tugiye kujya kureba abo dukunda, noneho, mu kanya gato nk’ako guhumbya no guhumbura, tuzaba tuvuye hano kandi tuzaba turi kumwe nabo kurundi ruhande. Biregereje cyane bisa nkaho dushobora kubyiyumvamo… ICYUBAHIRO KIBE ICY’UWITEKA!
Ngwino Mugeni, reka twiyunge hamwe indi nshuro tuzengurutse Ijwi ry’Imana kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’amanywa ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe tumwumva We atubwira Ijambo ry’Ubugingo Buhoraho.
Mwene Data Joseph Branham
Ubutumwa: 63-1229E Gutumbira Yesu
Ibyanditswe:
Kubara 21: 5-19 Abantu bavuga Imana na Mose nabi bati “Mwadukuriye iki muri Egiputa mukatuzana gupfira mu butayu? Ko ari nta mitsima tuhaboneye, akaba ari nta mazi, kandi tubihiwe n’iyi mitsima mibi.” Uwiteka yohereza mu bantu inzoka z’ubusagwe butwika zirabarya, abantu benshi bo mu Bisirayeli barapfa. Abantu basanga Mose baramubwira bati “Twakoze icyaha, kuko twavuze Uwiteka nawe nabi. Saba Uwiteka adukuremo izi nzoka.” Mose arabasabira. Uwiteka abwira Mose ati “Cura inzoka isa n’izo, uyimanike ku giti cy’ibendera, maze uwariwe n’inzoka wese nayireba, arakira.” Mose acura inzoka mu miringa, ayimanika ku giti cy’ibendera, uwo inzoka yariye yareba iyo nzoka y’umuringa, agakira. Abisirayeli barahaguruka, babamba amahema muri Oboti. Bahaguruka muri Oboti, babamba amahema Iyabarimu, iri mu butayu bw’iruhande rw’iburasirazuba rw’i Mowabu. Barahahaguruka, babamba amahema mu gikombe cy’i Zeredi. Barahahaguruka, babamba amahema hakurya y’umugezi wa Arunoni, uri mu butayu ugaturuka mu gihugu cy’Abamori, kuko Arunoni ari urugabano rw’i Mowabu, rugabanya Mowabu n’Abamori. Ni cyo cyatumye byandikwa mu gitabo cy’Intambara z’Uwiteka ngo “Vahebu y’i Sufu, N’utugezi twa Arunoni, N’umukoke w’utugezi Ugenda werekeje ku mazu ya Ari, Ugahererana n’urugabano rw’i Mowabu.” Barahahaguruka bajya i Bēri. Iryo ni ryo riba Uwiteka yabwiye Mose ati “Teranya abantu mbahe amazi.” Maze Abisirayeli baririmba iyi ndirimbo bati “Dudubiza Riba, nimuriririmbe. Iri ni iriba ryafukuwe n’abatware, Iry’imfura z’abantu bafukurishije inkoni y’icyubahiro N’ingegene zabo.” Bahaguruka muri ubwo butayu bajya i Matana, barahahaguruka bajya i Nahaliyeli, barahahaguruka bajya i Bamoti.
Yesaya 45: 22 Nimumpugukire mukizwe, mwa bari ku mpera z’isi mwese mwe, kuko ari jye Mana nta yindi ibaho.
Zekariya 12: 10 Kandi nzasuka ku nzu ya Dawidi no ku baturage b’i Yerusalemu umutima w’imbabazi n’uwo kwinginga. Bazitegereza jyewe uwo bacumise, bazamuborogera nk’uko umuntu aborogera umwana we w’ikinege, bazamuririra bashavure, nk’uko umuntu agirira umwana we w’imfura ishavu.
Yohana 14:12 Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data.
Mwami, ni buryo ki twasobanuramo icyo aya magambo atandatu asobanuye kuri twe, Umugeni wa Yesu Kristo? Ni Uguhishurirwa k’Ubutumwa bw’igihe kuri twe. Ni Imana irimo kuvuga inyuriye muri marayika Wayo intumwa Ibwira Umugeni Wayo ngo, “Ndabizi ko muzagumana n’Ijwi Ryanjye. Nzi icyo Ijambo Ryanjye kuri izi kasete risobanuye kuri mwe. Ndabizi ko muzagira Guhishurirwa ko ubu Butumwa Navuze ku makasete ari Ikimenyetso Cyanjye kubw’uyu munsi.”
“Nashyize Ijwi Ryanjye kuri aya makasete y’imigozi; kubera ko ubu Butumwa bugomba kubumbira hamwe Ijambo ryose. Hazaba ibihumbi gukuba ibihumbi bazumva Ijwi Ryanjye ku makasete kandi bazagira Guhishurirwa ko uyu ari umurimo Wanjye. Ni Umwuka Wera uyu munsi. Ni Ubutumwa bw’Ikimenyetso.”
Ni igihe aho buri muntu agomba kwigenzura kandi akibaza ubwe, ni iyihe nzira y’Imana itunganye uyu munsi? Ijambo ry’umuhanuzi ntiryigeze rinanirwa na rimwe. Ryarahamirijwe ko ariryo kuri RYONYINE, nicyo kintu CYONYINE kizunga Umugeni Wayo.
Buri kintu cyose yavuze cyagenze neza neza nkuko yakivuze. Inkingi y’Umuriro iracyari hano hamwe natwe. Ijwi ry’Imana riracyavugana natwe ku makasete. Umuhanuzi yatubwiye ko Imana izatunyuraho igihe Izabona Ikimenyetso. Ni igihe cyo kumaramaza kuri bose ngo bajye munsi y’Ubutumwa bw’Ikimenyetso
Twabonye Ukuboko gukomeye kw’Imana muri iki gihe cya nyuma. Yaduhaye Uguhishurirwa k’ukuri kw’Ijambo Ryayo kandi kwaje munsi y’ibiranga Ikimenyetso. Noneho, mu gihe turi munsi y’ibiranga Ikimenyetso, reka tujye hamwe maze dufate Ifunguro Ryera mu kumaramaza; kubera ko tuzi ko Imana irimo itegura gukubitisha urubanza.
Ndifuza gutumira buri wese muri mwe kugira ngo yumve kandi afate Igaburo Ryera hamwe n’Umurimo wo Kozanya Ibirenge kuri iki Cyumweru, mu gihe twumva Ubutumwa: Kumaramaza 63-0901E.
Ubutumwa n’Amateraniro y’Igaburo Ryera araba arimo gutambuka kuri Radiyo Ijwi guhera Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba. Ku isaha y’I Jeffersonville. Nyamuneka niba mubishaka mushobora kugira amateraniro yanyu Saa Kumi n’Imwe z’Umugoroba ku isaha y’Iwanyu, kuko mbizi ko bizagora benshi bo mu bizera bo hakurya y’inyanja gutangira amateraniro yanyu kuri iriya saha. Haraba hari umurongo wo kumanuriraho inyandiko z’amateraniro
Mwene Data Joseph Branham
Ibyanditswe byo gusoma mbere y’Amateraniro:
Kuva 12:11 Uku abe ari ko muzazirya: muzazirye mukenyeye, mukwese inkweto, mwitwaje inkoni, muzazirye vuba vuba. Iyo ni yo Pasika y’Uwiteka.
Yeremiya 29:10-14
Ahubwo Uwiteka aravuga ati “Imyaka mirongo irindwi yahanuriwe i Babuloni nishira nzabagenderera, mbasohozeho ijambo ryanjye ryiza rituma mugaruka ino. Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga. Kandi muzanyambaza, muzagenda munsenga nanjye nzabumvira. Muzanshaka mumbone, nimunshakana umutima wanyu wose. Nzabonwa namwe, ni ko Uwiteka avuga, kandi nzagarura abanyu bajyanywe ari imbohe, nzabakoranya mbakuye mu mahanga yose n’ahantu hose, aho nari narabatatanyirije, ni ko Uwiteka avuga, kandi nzabagarura aho nabakuje mukajyanwa muri imbohe.”
Luka 16:16 Amategeko n’abahanuzi byabayeho kugeza igihe cya Yohana, uhereye icyo gihe ni ho ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana bwigishirijwe, umuntu wese arabutwaranira.
Yohana 14:23 Yesu aramusubiza ati “Umuntu nankunda azitondera ijambo ryanjye, na Data azamukunda, tuzaza aho ari tugumane na we.
Abagalatiya 5:6 Muri Kristo Yesu gukebwa nta cyo kumaze cyangwa kudakebwa, ahubwo ikigira icyo kimaze ni ukwizera gukorera mu rukundo.
Imana niyo munezero wacu. Imana niyo mbaraga zacu. Kubwo kumenya ubu Butumwa, kubwo kumenya ko ari ko Kuri konyine, kubwo kumenya ko ari Ikimenyetso, ibyo birahagije, ariko nyamara kigomba gushyirwaho.
Umuhanuzi yaravuze ngo ubu Butumwa ni Ikimenyetso kubw’uyu munsi. Ubu Butumwa ni Umwuka Wera. Niba hari Ihishurirwa ry’Ubutumwa ufite ushobora kubona mu buryo bweruye isaha turi kubamo. Rero benshi baravuga ngo, “Ndabyizera. Imana yohereje umuhanuzi. Ni Ubutumwa bw’igihe,” ariko bakirata bavuga ko ntabyo bakora, kandi ko batazigera babikora, gucuranga iryo Jwi nyirizina ry’Ikimenytso mu nsengero zabo.
Ese Imana ntiyavugiye muri marayika Wayo ukomeye kandi icyo Yavuze nicyo yashakaga kuvuga. Yatubwiye ko azatwigisha binyuze mu bishushanyo n’ibicucu. Muri ubu Butumwa umuhanuzi ajya kure mu kutubwira icyo Rahabu n’umuryango we bakoze kugira ngo BAROKOKE, kugira ngo bahinduke Umugeni. Agaragaza neza icyo Rahabu yakoze.
Igihe abasore b’amakasete bacuranze “KASETE”… Tegereza akanya gato, ni iki intumwa yakoze? Yacuranze Kasete. Noneho ni iki Rahabu yakoze? Yahinduye urugo rwe ITORERO RY’AMAKASETE. Ntabwo yari atewe isoni no kuvuga ngo, “Murabona kariya gatambaro gatukura, biriya bisobanura ko ndi ITORERO RY’AMAKASETE”
Mutekereza ko iyo ajya kuba yaravuze ngo, “Yego, nizera intumwa n’Ubutumwa, ariko ntabwo tuzigera ducuranga Amakasete mu nsengero zacu. Mfite pasteri wavuze OYA, we agomba kubwiriza kandi agasubiramo icyo amakasete yavuze.” Mutekereza ko yajyaga kurokoka…???
Yashyizeho ikimenyetso, kandi inzu ye irarokoka, naho ubundi yagombaga kurimbukira hepfo aho yari ari.
Mwumvise benshi mu babwiriza batanga impamvu kubijyanye no gucuranga amakasete, ariko hafi ya bose baravuga ngo, “umuhanuzi ntabwo yigeze avuga ko tuzacuranga amakasete mu rusengero.”
Mwene Data na Mushiki wacu, ndakwinginze, ntabwo ndimo kuvuga ko umupasteri atabwiriza ubu Butumwa, cyangwa ko byaba ari amakosa aramutse abikoze. Mu buryo bwanjye, ndimo ndabwiriza ubu binyuze muri uru rwandiko, ariko fungura umutima wawe maze wumve icyo umuhanuzi arimo kuvuga kandi atuburira kuri byo. Niba uri pasteri ukaba utajya, cyangwa utazigera, ucuranga amakasete mu rusengero rwawe kubwo gutanga impamvu runaka; icyo byaba biricyo cyose, bikurikije Ijambo, uko wavuga kose ko wizera Ubutumwa bw’igihe, nkurikije icyo nizera ko Ijambo rivuga, Ikimenyetso, Ubutumwa bw’iyi saha, ntabwo urimo kugishyiraho.
Kuri iki Cyumweru, ndagutumira ngo wumvire hamwe na Branham Tabernacle I saa Sita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, Ubutumwa : Ikimenyetso 63-0901M. Niba udashobora kwifatanya natwe, ucurange Ubutumwa ubwaribwo bwose bw’Ikimenyetso, kandi ugishyireho.
Mwene Data Joseph Branham
Ibyanditswe byo gusoma mbere yo kumva Ubutumwa:
Yosuwa igice cya 12
Aba ni bo bami b’ibihugu Abisirayeli barwanije bagahindūra ibihugu byabo hakurya ya Yorodani iburasirazuba, uhereye ku kibaya cya Arunoni ukageza ku musozi wa Herumoni, no muri Araba yose iburasirazuba.
Igihugu cya Sihoni umwami w’Abamori wabaga i Heshiboni, agatwara Aroweri mu ruhande rw’ikibaya cya Arunoni n’umudugudu wari hagati mu kibaya, n’igice cy’i Galeyadi kugeza ku mugezi Yaboki mu rugabano rw’Abamoni.
Kandi uhereye muri Araba ukageza ku ruzi rwa Kinereti iburasirazuba no ku nyanja ya Araba, ari yo Nyanja y’Umunyu mu nzira y’iburasirazuba ijya i Betiyeshimoti urugabano rwacyo rw’iruhande rw’ikusi rwanyuraga munsi y’imirenge y’imisozi Pisiga.
Kandi ahindūra n’igihugu cya Ogi umwami w’i Bashani wo mu Barafa bacitse ku icumu, babaga muri Ashitaroti no muri Edureyi.
Ni we watwaraga umusozi wa Herumoni n’i Saleka n’i Bashani yose kugeza mu rugabano rw’Abanyageshuri n’Abanyamāka, igice cy’i Galeyadi kugeza ku rugabano rwa Sihoni umwami w’i Heshiboni.
Kandi aba ni bo bari abami b’ibihugu byo hakuno ya Yorodani iburengerazuba, abo Yosuwa n’Abisirayeli banesheje, uhereye i Bāligadi mu kibaya cy’i Lebanoni ukageza ku musozi wa Halaki uzamuka i Seyiri. Yosuwa agiha imiryango y’Abisirayeli ngo habe ahabo nk’uko bagabanijwe.
Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho,
1 Abakorinto 12:13
kuko mu Mwuka umwe twese ari mo twabatirijwe kuba umubiri umwe, naho twaba Abayuda cyangwa Abagiriki, naho twaba imbata cyangwa ab’umudendezo. Kandi twese twujujwe Umwuka umwe.
Abefeso 2:12
mwibuke ko icyo gihe mwari mudafite Kristo mutandukanijwe n’Ubwisirayeli, muri abashyitsi ku masezerano y’ibyasezeranijwe, ari nta byiringiro mufite by’ibizaba, ahubwo mwari mu isi mudafite Imana Rurema.
Abefeso 4:30
Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w’Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa.
Abaheburayo 6:4
Kuko bidashoboka ko abamaze kuvirwa n’umucyo, bagasogongera impano iva mu ijuru, bakagabana ku Mwuka Wera,
Abaheburayo 9:11-14
Ariko Kristo amaze kuza, ahinduka umutambyi mukuru w’ibyiza bizaza, anyura mu ihema rirusha rya rindi gukomera no gutungana rwose ritaremwe n’intoki. Ibyo ni ukuvuga ngo ritari iryo mu byaremwe ibi.
Igihe Wambaye umubiri maze Ugatura hano ku isi, Wunze hamwe abigishwa Bawe. Wabatandukanije na buri kintu ndetse na buri wese kugira ngo Ubahishurire Ijambo Ryawe. Ku munsi wa Pantekote, Wongeye indi nshuro guhuriza ahantu hamwe Itorero Ryawe, mu bitekerezo bimwe no guhuza umutima mbere y’uko Uza kugira ngo ubahe Umwuka Wawe Wera.
Najyaga nibaza, niburyo ki Mwami ibyo byashoboka uyu munsi? Umugeni Wawe akwirakwijwe hirya no hino ku isi. Ese Umugeni wese azaza I Jeffersonville? Ibyo ntabyo nabonye biba Mwami. Ariko Uwiteka, ntabwo ujya uhindura gahunda Yawe. Ni Itegeko Ryawe, ntaburyo buhari bwashobora kubihagarika. Ese niburyo ki Uzabikora?
ICYUBAHIRO KIBE ICY’UWITEKA… UYU MUNSI, dushobora kubibona n’amaso yacu, kandi icy’ingenzi kurutaho, NI UKUBA TURI IGICE CYABYO: Ijambo ry’Iteka ry’Imana ririmo rirasohora. Ntabwo turi ahantu hamwe MU BURYO BW’UMUBIRI, dukwirakwijwe hirya no hino ku isi yose, ariko Umwuka Wera YUNZE HAMWE UMUGENI AKORESHEJE IJWI RY’IMANA. IJAMBO RYAYO RYAVUZWE KANDI RIGAFATWA AMAJWI KU MAKASETE, Ikidakuka cy’Imana kubw’uyu munsi, riri guhuriza hamwe kandi RIKUNGA UMUGENI WAYO… KANDI NTA KINTU GIHARI GISHOBORA KUBIHAGARIKA.
Imana irimo kunga hamwe Umugeni Wayo. Ari kujya hamwe, uhereye Iburasirazuba n’Iburengerazuba, n’Amajyaruguru n’Amajyepfo. Hariho igihe cyo kwihuriza hamwe, kandi biri kubaho ubu. Ni kuyihe mpamvu yihuza? Izamurwa. Amina!
Igihe cyo kunga ubumwe kirimo kubaho UBU NYINE!!! Ni iki kirimo kutwunga? Umwuka Wera binyuze mu Ijambo Ryayo, Ijwi Ryayo. Turi kunga ubumwe kubw’iki? IZAMURWA!!! Kandi turagiye ndeste nta n’UMWE tuzasiga inyuma.
Imana irimo kumutegura. Yego Mugabo, ukwihuriza hamwe! Ni iki Yihuza na cyo? Hamwe n’Ijambo!
Ijambo ry’igihe cyacu n’iki? Ubu BUTUMWA, IJWI RYAYO, Ijwi ry’Imana ku Mugeni Wayo. Ntabwo ari umuntu. Ntabwo ari abantu. Ntabwo ari itsinda. Uwahamirijwe n’Inkingi y’Umuriro, IJWI ry’Imana riri ku makasete.
“Erega ijuru n’isi byose bizashira, ariko Ijambo Ryanjye ntirizashira.” Arimo kwihuza Ubwe n’UKU NIKO UWITEKA AVUZE atitaye ku byo amadini ayo ari yo yose cyangwa undi muntu wese avuga.
Hatitawe kucyo UWO ARIWE WESE yavuga, turimo turiyunga n’Ijwi ry’Uku Niko Uwiteka Avuze ry’igihe cyacu. Atari ubusobanuro bw’umuntu runaka; Nonese kubera iki tugomba gukora ibyo? Bigenda bihinduka kuri buri muntu, ariko Ijwi ry’Imana ku makasete NTIRYIGERA RIHINDUKA kandi ryatangajwe n’Inkingi y’Umuriro Ubwayo ko ari Ijambo ry’Imana n’Ijwi ry’Imana.
Ikibazo cyabyo ni iki,ku muntu, ntabwo amenya umuyobozi we. yego, mugabo. Bazihuriza inyuma y’idini, bazihuriza inyuma ya musenyeri cyangwa umuntu, ariko ntibazihuriza inyuma y’Umuyobozi, Umwuka Wera mu Ijambo. Murabona? Baravuga ngo, “Oh, rero, mfite ubwoba ko nzahindukamo inkundarubyino; Mfite ubwoba ko naca ahatariho.” ohhh, ngaho aho muri!
Aha niho abanegura bashinjira bereka amatorero yabo maze bakavuga ngo, “Murabona, barimo barashyira hejuru umuntu, Mwene Data Branham. Ni abizera ibyo kugira umuntu imana. kandi bakurikira umuntu, ntabwo ari Umwuka Wera.”
Ni ubupfu, Turimo turiyunga ku IJWI RY’IMANA RYAVUZWE RIGAHAMIRIZWA BINYUZE MU MUNTU. Mwibuke, uwo ni we muntu Imana yatoranije kugira ngo abe Ijwi Ryayo ryo guhamagara no kuyobora Umugeni Wayo muri iyi minsi. Iryo niryo Jwi RYONYINE ryahamirijwe n’Imana Ubwayo.
Ariko ku bihabanye nibyo, BO barimo kwiyunga ku BANTU. NTABWO bazavuza Ijwi ry’Imana riri ku makasete munsengero zabo. Muribaza ibyo bintu??? Umubwiriza ahamya ko yizera ubu Butumwa ko ari Ubutumwa bw’iyi saha, Uku Niko Uwiteka Avuze, ariko agashaka ubusobanuro bw’impamvu BATAvuza iri Jwi mu nsengero zabo, cyokora ubabwiriza BAGOMBA kumwumva n’abandi babwiriza Ijambo… Hanyuma bakavuga ko dukurikiye umuntu !!!
Twumvise Kucyumweru gishize icyo Imana yakoze kuri abo bantu!!
Turimo kwitegura Ubukwe. Turimo turahinduka Umwe hamwe na We. Ijambo rihinduka wowe, na we ugahinduka Ijambo. Yesu yaravuze ngo, “Icyo gihe muzabimenya. Ibyo Data aribyo byose, Ndibyo; kandi ibyo Ndibyo byose, muribyo, kandi ibyo muribyo byose, nibyo Ndibyo. Icyo gihe muzamenya ko Ndi muri Data, Data akaba muri Njye, Njye muri mwe, na mwe muri Njye.”
Urakoze Mwami kubwo Kwihishura Wowe Ubwawe, natwe, mu minsi yacu. Umugeni Wawe ari kwitegura Ubwe binyuze mu Ijambo Ryawe Rivuzwe. Turabizi ko turi Ubushake Bwawe butunganye kubwo kugumana n’Ijambo Ryawe rifashwe amajwi.
Ndatumira isi kugira ngo yumve Ijwi Ryonyine rihamirijwe n’Imana kubw’igihe cyacu kuri iki Cyumweru. Muratumiwe kugira mwiyunge natwe Kucyumweru I Saa Sita z’Amanywa. Ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva : 63-0818, Igihe cyo Kunga Ubumwe n’Ikimenyetso. Niba udashobora kujya ku murongo ngo wumve hamwe natwe, ufate kasete, KASETE IYO ARIYO YOSE; yose ni UKU NIKO UWITEKA AVUZE, kandi kumva Ijambo ry’Imana biragutunganya ndetse bikagutegurira kuza Kwe kwegereje.
Mwene Data Joseph Branham
Zaburi 86:1-11 Matayo 16:1-3
Arimo kwihuriza hamwe We ubwe. Arimo kwitegura. Kubera iki? Ni Umugeni. Uko ni ukuri. Kandi Arimo Yihuza hamwe n’Umukwe We, murabona, kandi Umukwe ni Jambo. “Mu ntangiriro hariho Ijambo, Ijambo ryari kumwe n’Imana, kandi Ijambo ryari Imana. Nuko Ijambo ryambaye umubiri ritura hagati muri twe.”
Zaburi 86:1-11
Gusenga kwa Dawidi. Uwiteka, ntegera ugutwi unsubirize, Kuko ndi umunyamubabaro n’umukene.
Rindira umutima wanjye kuko ndi umukunzi wawe, Mana yanjye, kiza umugaragu wawe ukwiringira.
Mwami, mbabaririra, Kuko ari wowe ntakira umunsi ukīra.
Wishimishiriza umutima w’umugaragu wawe, Kuko ari wowe Mwami ncururira umutima.
Kuko wowe Mwami uri mwiza, witeguye kubabarira, Kandi wuzuye imbabazi ku bakwambaza bose.
Ariko mu minsi yacu Yaravuze ngo, “Nzagira itsinda rito, bake batoranijwe. Bari muri Njye kuva mbere. Bazanyakira kandi bizere Ijambo kandi umuntu natoranije guhishura Ijambo Ryanjye. Azaba ari Ijwi Ryanjye kuri bo.”
“Ntabwo bazaterwa isoni no gutangaza Ijwi Ryanjye. Ntabwo bazagira isoni zo kubwira isi ko Naje nkongera kwigaragaza Njye Ubwanjye binyuze mu mubiri w’umuntu nkuko navuze ko nzabikora. Iyi nshuro ntabwo bazaramya umuntu, ahubwo ni Njye bazaramya, Ijambo, rizaba rivugira mu muntu. Bazankunda kandi banyamamaze n’imbaraga zabo zose”
“Rero, Nabahaye ibyo bakeneye byose kugira ngo bahinduke Umugeni Wanjye. Narabakomeje Nkoresheje Ijambo Ryanjye; kubera ko NI IJAMBO RYANJYE ryambaye umubiri. Iyo bakeneye gukira indwara, bavuga Ijambo Ryanjye. Iyo hari imbogamizi irimo ibabuza gutambuka, bavuga Ijambo Ryanjye. Iyo bafite umwana wataye mu nzira, bavuga Ijambo Ryanjye. Icyo bakeneye cyose, bavuga Ijambo Ryanjye, Kubera ko bo ni Ijambo Ryanjye ryambaye umubiri.”
“Bazi abo ari bo, kubera ko nabihishuriye Ubwanjye. Bagumye kuba abizerwa n’abakiranukira Ijambo Ryanjye kandi barimo kwiyunga ku Ijwi Ryanjye. Kubera ko bazi Ijwi Ryanjye, Ijambo Ryanjye, Umwuka Wanjye Wera. Barabizi ko, aho Ijambo riri, niho Ibizu bizateranira.”
Mu gihe umuhanuzi Wayo avuga Ijambo Ryayo kandi agashinja iki gisekuru kubamba Yesu Kristo ku nshuro ya kabiri kandi agatangaza akaga kuri bo, Umugeni we azaba arimo anezerwa. Kubera ko tuziko TURI Umugeni We wemeye kandi akakira Ijambo Ryayo. Turimo turarangurura biturutse mu ndiba z’imitima yacu maze tukavuga ngo:
Ndi Uwawe, Mwami. Nishyize aha ubwanjye kuri iki gicaniro, nkwiyeguriye ubwanjye mu buryo bwose nashobora kumenya. Unkuremo isi, Mwami. Nkuramo ibintu byangirika; umpe ibitangirika, Ijambo ry’Imana. Mbashe kubaho muri iryo Jambo nryegereye cyane, kugeza ubwo Ijambo rizaba muri njye, maze nanjye nkaba mu Ijambo. Biduhe, Mwami. Ureke sinzigere ntandukana Naryo.
Nkunda Umwami, Ijambo ry’Imana, ubu Butumwa, Ijwi Ryayo, umuhanuzi Wayo, Umugeni Wayo, kuruta ubuzima ubwabwo. Ibyo byose NI KIMWE KURI NJYE. Ntabwo nshaka kuba nagira n’akanyuguti na kamwe ntatira, niyo kaba gato, cyangwa IJAMBO RIMWE Imana yanditse mu Ijambo Ryayo cyangwa yavuze binyuze mu muhanuzi Wayo. Kuri njye, byose ni Uku Niko Uwiteka avuze
Imana yarabitekereje, hanyuma ibibwira abahanuzi Bayo, Nuko barabyandika. Nuko yohereza marayika Wayo ukomeye, William Marrion Branham, ku isi muri iyi minsi kugira ngo abashe kwihishura Ubwe mu mubiri indi nshuro, nkuko Yabikoze hamwe n’Abrahamu. Hanyuma Ivugira mu muhanuzi Wayo ko ari Ijwi ry’Imana ku isi, kugira ngo ahishure kandi asobanure ubwiru bwose bwari bwarahishwe guhera ku mfatiro z’isi kugera ku Mugeni Wayo wamenywe mbere.
Ubu, Umugeni Wayo, MWEBWE, murimo guhinduka Ijambo ryambaye umubiri; Umwe hamwe na We, Umugeni Jambo Wayo ugaruwe mu buryo bwuzuye.
Nzi neza ko hari abanyumva nabi mu byo mvuga cyangwa nandika. Nshaka kuvuga mu buryo buciye bugufi nkuko umuhanuzi yavuze, ntabwo nize amashuri kandi ntabwo nzi kwandika no kuvuga mu buryo butunganye ibyo numva mu mutima wanjye. Nemera ko bisa nkaho nandika n’umwaga rimwe na rimwe. Igihe mbikoze, ntabwo aba ari ikinyabupfura gike, cyangwa ngo bibe ari ikirere kibi cyangwa ngo mbe hari uwo nshaka gucira urubanza, ahubwo ni ibihabanye nabyo. Mbikora bitewe n’urukundo rw’Ijambo ry’Imana mu mutima wanjye.
Ndashaka ko buri wese yemera kandi akizera Ubutumwa Imana yohereje kugira ngo isohore Umugeni wayo. Ntabwo nigeze na rimwe numva mu mutima wanjye cyangwa ngo ntekereze ko ababwiriza badakwiriye kongera kubwiriza ukundi; byaba bihabanye n’Ijambo ry’Imana. Mfite gusa ishyaka kubw’Ijwi ry’Imana riri ku makasete. Nizera ko ariryo Jwi ry’ingenzi UBUKOZI BWOSE bukwiriye gushyira IMBERE y’abantu. Ibi ntabwo bisobanura ko badashobora kubwiriza, ndashaka kubakangurira gucuranga amakasete mu nsengero zabo igihe abantu bateraniye munsi y’uko gusigwa.
Yego, nkunda cyane kubona isi yose irimo yumva Ubutumwa bumwe ku isaha imwe ku isi yose. Atari ukubera ko “NJYE” nabivuze ntyo, cyangwa kubera ko “NJYE” nahisemo ikasete yo kumva, ahubwo niyumvamo nyakuri ko Umugeni agomba kubona uburyo Imana yagennye inzira ibi bigomba kubaho muri iyi minsi yacu.
Uyu munsi iyo tujya kugira amajwi ya Yesu yafashwe arimo kuvuga ku makasete, bikaba Atari inyandiko za Matayo, Mariko, Luka cyangwa Yohana z’ibyo Yesu yavuze (kuko bose bafitemo akantu k’itandukaniro gato iyo babivuga), ariko mwajyaga kwiyumvira n’amatwi yanyu, Ijwi rya Yesu, Uko ateye, za hain’t, totes, na fetches Ze, ese umupasteri uyu munsi yajyaga kubwira itorero rye ati, “ntabwo turibucurange kasete za Yesu mu rusengero rwacu. Narahamagawe kandi nasigiwe kubwiriza, no kubisoma. Muzabyumve ari uko mugeze mu rugo.” Ese abantu bajyaga kubyihanganira? Biteye agahinda kubivuga gutyo, ariko nibyo neza neza barimo gukora uyu munsi. NTA TANDUKANIRO RIHARI, uburyo bwose bagerageza kubisigiriza.
Kubwanjye, Mwene Data Branham yaduhaye urugero. Yakundaga iyo insengero zose, ingo, cyangwa aho baba bari hose, babaga bari ku mirongo y’itumanaho kugira ngo babashe kumva Ubutumwa bose kugihe kimwe. Yarabizi ko bashobora, kandi babikora, gushaka amakasete no kuyumva nyuma, ariko yashakaga ko baba umwe maze bakumva Ubutumwa bose ku isaha imwe… KURI NJYE NI IMANA YARIMO YEREKA UMUGENI IBIGOMBA KUBAHO MU MINSI YACU N’ICYO GUKORA.
Buri mubwiriza w’ukuri wizera Ubutumwa azemera ko nta kintu cyaruta kwicara munsi yo gusigwa uri kumva Ijwi ry’Imana, ariryo ryafashwe amajwi kandi rigashyirwa ku makasete. Umugeni azabyizera, kandi agire Guhishurirwa, ko ubu Butumwa ariryo Jambo ry’Imana kubw’uyu munsi. Nashobora guca urubanza binyuze mu Ijambo gusa, ariko umuntu wese utazavuga ko ubu Butumwa aribwo Kidakuka cye nta Guhishurirwa afite kw’Ijambo ry’uyu munsi, none, ni gute abo baba Umugeni We?
Ntabwo ari ugusubiramo amagambo, kubwiriza cyangwa kwigisha, ahubwo kumva amakasete niho HANTU HONYINE Umugeni ashobora kuvuga ngo nizera buri Jambo. Ubu Butumwa ni Uku Niko Uwiteka Avuze. Icyo mbwiriza cyangwa nigisha ntabwo ari Uku Niko Uwiteka Avuze, ahubwo icyo Ijwi ry’imana rivuze ku makasete NI ICYO… ni Ijwi RYONYINE rihamirijwe binyuze mu Nkingi y’Umuriro.
Ndabizi ko hari bene data na bashiki bacu bavuga, kandi bakumva ko, “niba utumva Ubutumwa bwa Branham Tabernacle itangaza, ngo usome inzandiko z’Ibizu Biteranye, kandi ngo mwumve mu ngo zanyu ku isaha imwe ko utari Umugeni” cyangwa “ko ari kosa kujya ku rusengero, ko mugomba kuguma mu ngo zanyu.” IBYO BIRAPFUYE. SINIGEZE NARIMWE mbitekereza, ngo mbivuge, cyangwa ngo mbyizere. Ibyo byateye gutandukana kwinshi, kwiyumva nabi, ndetse kudasabana k’Umugeni kandi umwanzi arabikoresha kugira ngo atandukanye abantu.
Sinigeze nshaka gutandukanya Umugeni, Ndashaka kunga Umugeni nkuko Ijambo rivuga TUGOMBA KWIYUNGA NK’UMUNTU UMWE. Ntabwo dukwiriye guhangana umwe ku wundi, ariko nta kindi gihari cyatwunga kitari Ijwi ry’Imana riri ku makasete
Ntabwo twagakwiye kuba tujya impaka no kubwira abantu icyo BAKWIRIYE GUKORA cyangwa ko batari Umugeni, mwe gusa mukora nkuko UMWAMI ABAYOBOYE GUKORA. Baracyari bene Data na bashiki bacu. Dukeneye gukundana no kubahana umwe kuwundi.
Mu by’ukuri, ntimugatongane. Murabona? Ikirere kibi kibyara ikirere kibi. Ikintu cya mbere, murabizi, muteza Umwuka Wera agahinda kandi mukamujyana kure yanyu, kandi mugakomeza gutongana. Icyo gihe Umwuka Wera arigurukira. Ni ukuri. Ikirere kibi kibyara ikirere kibi.
Kuri iki Cyumweru turaba duteraniye hamwe kimwe n’abana b’Abaheburayo uko babikora kugira ngo bakire manu bahabwaga mu ijoro, kandi iyo yagombaga kubatunga umunsi ukurikiyeho. Tuributeranire hamwe kubwa Manu yacu y’Umwuka ariyo iduha imbagara kubwo Gusohoka kwacu gukomeye kwegereje.
Nta yindi nzira iruta iyo kwemerera Ijwi ry’Imana Rikabivuga Ubwaryo, kuri We Ubwe, n’ubu Butumwa tugiye kumva BURAPAKIYE!
Imana yajyanye umuntu umwe mu butayu, Iramutoza maze Iramugarura, hanyuma Yishingira icyo kintu aba ari yo Ikigenzura, maze Isohora ubwoko Bwayo. Mwaba musobanukiwe icyo nshaka kuvuga? Ntiteze kuzahindura gahunda Yayo. Ni Imana.
Noneho hano Atubwira mu buryo bweruye ko Atazigera ahindura gahunda Ye. Icyo Yakoze guhera mu itangira, Azongera Kugikora ku iherezo, Yarabisezeranye. Noneho ubu tugomba kumenya icyo Gahunda Yayo yari cyo icyo gihe kuko igomba kuba ari iyo Gahunda imwe ubu.
Ntiteze kuzakoresha itsinda; nta byo Yigeze; Ikoresha umuntu ku giti cye, uko Yabikoze, n’uko Izabikora, kandi Yanabisezeranye muri Malaki 4 ko Yajyaga kubikora,
Ntiyigera ikoresha itsinda. Rero, yasezeranije mu minsi yacu ko Izohereza umuntu, Malaki 4, afite Uku Niko Uwiteka Avuze.
Uko ni ukuri. Noneho ngiryo rero isezerano Ryayo, icyo Yari cyo, isezerano Yavuze ko yagombaga gusohoza, none dore ni ho turi. Mbega ubwoko buhiriwe twakagombye kuba bwo! Abaha ikimenyetso binyuze mu kimenyetso cy’Ijambo Ryayo ryasezeranywe, Ijambo ryasezeranywe… Yasezeranye ko Yajyaga kubikora.
Ni buryo ki Imana yahisemo kugarura Umugeni Wayo noneho?
Imana yaratoranije, igihe cyo gusohoka, Yahamagariye itsinda gusohoka muri ririya tsinda… Nashakaga ko mugira icyo mwitegereza. Habayeho babiri (2) gusa bashoboye kugera mu Gihugu cy’Isezerano. Ni ubuhe buryo Yakoresheje ibavanayo?
Ngaha aho biri. Ibi ni ingenzi cyane ku bitekerezo by’umwuka kubishyikira. Uburyo Imana yahisemo kuyobora no kujyana Umugeni mu gihugu cy’Isezerano?
Mwitegereze, ni iki Yakoze mu isohoka rya mbere? Yohereje umuhanuzi usizwe hamwe n’Inkingi y’Umuriro, maze Ihamagarira abantu gusohoka. Iryo ryari isohoka rya mbere…
Mu isohoka rya kabiri, Yahagurukije Umuhanuzi, usizwe, ari we wari Umwana Wayo, Imana-Muhanuzi. Mose yari yaravuze ko Yajyaga kuba Umuhanuzi, kandi Yari afite Inkingi y’Umuriro kandi Yakoze ibimenyetso n’ibitangaza,
Benshi bazabyemera bavuge bati, yego, yohereje umuhanuzi guhamagara Umugeni ngo asohoke, ariko ubu Umwuka Wera niwe uzayobora Umugeni binyuze mu bukozi; ariko ntiyigeze avuga ibyo… Reka noneho dukomeze dusome.
Mwitegereze Inkingi y’Umuriro yabahamagariye gusohoka, ikabayobora mu Gihugu cy’Isezerano munsi yo gusigwa k’umuhanuzi. Inkingi y’Umuriro babonaga yabayoboye mu Gihugu cy’Isezerano binyuze mu muhanuzi usizwe. Kandi bahoraga bamwanga. Ese siko biri? Ni ukuri
Iyi Nkingi y’Umuriro imwe irimo irayobora abantu indi nshuro ibajyana mu Gihugu cy’Isezerano, Ingoma y’Imyaka Igihumbi.
Inkingi y’Umuriro, munsi yo kuyoborwa n’Imana… Imana yari Umuriro, kandi nta kindi Inkingi y’Umuriro yakoraga usibye gusiga umuhanuzi. Inkingi y’Umuriro yagombaga kuba hariya nk’umuhamya w’Ijuru w’uko Mose yahamagariwe gusohoka.
Noneho, mwibuke ko Mose atari we iyo Nkingi y’Umuriro. Yari umuyobozi usizwe, uyobowe na ya Nkingi y’Umuriro, kandi iyo Nkingi y’Umuriro nta kindi Yakoraga uretse guhamiriza Ubutumwa Bwe n’ibimenyetso n’ibitangaza.
Ncuti zange, nta kwibeshya kurimo, ibifite agaciro si ibyo mvuga; ndi mweneso gusa; Ahubwo ni Icyo Imana ihamya imbere yanyu, ni Cyo kigira ibyo Ukuri. Ya Nkingi y’Umuriro Yakoresheje izo nshuro ebyiri zindi, Yayigaruye hagati yanyu none kandi Bihamijwe n’ubushakashatsi.
Hariho Ijwi rimwe gusa, umuhanuzi umwe, uwo ufite Uku Niko Uwiteka Avuze, William Marrion Branham. We ntabwo ari Inkingi y’Umuriro, ahubwo we ni umuyobozi uyobowe n’Inkingi y’Umuriro,
Twese turashaka kuba mu Bushake BUTUNGANYE bw’Imana. Ijambo Ryayo NI ubushake Bwayo Butunganye. Ijambo rihamirijwe ry’iminsi yacu ni ubu Butumwa. Umuhanuzi Wayo yatoranijwe kugira ngo ayobore Umugeni Wayo. Niba mutizera ibyo, ntimushobora kuba Umugeni Wayo.
Ngwino maze dutegure Gusohoka kwacu gukomeye binyuze mu kumva Ijambo ritunganye ry’Imana hamwe natwe ku Cyumweru I saa Sita z’amanywa., ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva: Gusohoka kwa Gatatu 63-0630M
Ijwi ry’Ibyanditswe ryavugiye mu Nkingi y’Umuriro, riramubwira riti: “Naragutoranije, William Branham. Ni wowe muntu. Narakureze ku bw’iy’impamvu. Nzaguhamiriza binyuze mu bimenyetso n’ibitangaza. Ugiye kumanuka kugira ngo uhishure Ijambo Ryanjye no kuyobora Umugeni Wanjye. Ijambo Ryanjye rigomba gusohozwa NAWE.”
Umuhanuzi wacu yari azi neza ko yatumwe kubw’iyo mpamvu nyirizina yo kugira ngo ahishure ubwiru bwose bwa Bibiliya, no kugira ngo ayobore Umugeni w’Imana mu Gihugu cy’Isezerano. Yari azi ko icyo avuze Imana igihagararaho kandi ikagisohoza. Ndashaka ko mutigera mwibagirwa iryo Jambo. Icyo umuhanuzi wacu avuze, Imana izacyubaha, kubera ko Ijambo ry’Imana ryari muri William Marrion Branham. Ni we Jwi Ry’Imana ku isi.
Yari abizi ko ari we ntumwa y’Imana marayika wa karindwi usizwe. Yari azi neza mu mutima we ibintu byose Imana yamuvuzeho mu Ijambo Ryayo. Ibya gurumanaga mu mutima we byahindutse ukuri. Yari asizwe kandi abizi ko afite UKU NIKO UWITEKA AVUZE. Ntacyari gihari cyajyaga kumubuza gukomeza kuvuga Ijambo ry’Imana.
Imana yaramubwiye iti: “Ijambo ryanjye, na we, intumwa yanjye, byose ni kimwe.” Yari azi ko ari we watoranirijwe kuvuga Ijambo ritagira ikosa. Ibyo nibyo gusa yari akeneye. YARAVUGAGA, MAZE IMANA IKABISOHOZA.
Uko twaba turi itsinda rito kose, uko baduseka kose, bakatugaya, ntacyo bihindura. TURABIBONA. TURABYEMERA. Hari ikintu kiri muri twe. Twari twaragenewe kuKIbona, kandi nta kibasha kutubuza kuCYIzera.
Twibuka icyo Iyerekwa ryavuze ngo: “Subirayo ugende uhunike Ibyo Kurya.” None se ubwo bubiko bw’Ibyo Kurya bwari he? Mu Ngando ya Branham. Ese Haba hari ahandi mu gihugu, cyangwa ku isi hose hagereranywa n’ubutumwa dufite? NIRYO Jwi ryonyine ryahamirijwe n’Imana Ubwayo ko ari Uku Niko Uwiteka Avuze. IJWI RIMWE GUSA!
Ni he handi se twashobora cyangwa twakwifuza kujya, mu gihe yavuze ngo:
“Hano ni ho Ibyo Kurya byahunitswe…
byahunitswe hano. Biri ku makasete. Bizajya ku isi hose, aho abantu bari mu mazu yabo.
Turi Umugeni Jambo We Utunganye uwo wagumanye n’Ibyo Kurya Byahunitswe. Nta mpamvu yo kongera kurira ukundi, tuvuga Ijambo gusa maze tukigendera, kubera ko TURI Ijambo.
Buri wese muri twe! wenda waba uri umugore mu rugo, cyangwa ukaba uri umukobwa utarashaka, cyangwa ukaba uri umukecuru, cyangwa ukaba uri umusore, cyangwa ukaba uri umusaza, cyangwa icyo waba uricyo cyose, turagiye, uko biri kose. Nta n’umwe muri twe uzasigara. Amen! Buri wese muri twe aragiye, kandi ntakibasha kuduhagarika.
muvuga ibijyanye no kuduha KWIZERA kw’Izamurwa!!!
Ngwino wiyunge n’igice cy’Umugeni w’Imana mu gihe duteranira ku Ijwi ry’Imana rihamirijwe, mu gihe Avuga kandi Akatubwira ngo: Nkoramutima yanjye, Ntore yanjye, Mugeni Wanjye, Kuki Urira, Vuga, maze ukomeze ugende
Bro. Joseph Branham
Ubutumwa: 63-0714M – “Kuki Urira? Vuga!”
Isaha: Saa Sita z’amanywa (12:00 PM) – Isaha ya Jeffersonville
Ahantu:
Ariko hari Itorero rimwe nyakuri, kandi nturyiyungaho. Urivukamo; Murabona? Niba wararivutsemo, Imana nzima Ubwayo ikorera muri wowe, maze Ikimenyekanisha. Murabona? Aho ni ho Imana ituye: mu Itorero ryayo. Imana ijya ku Rusengero buri munsi, ndetse Iba mu Rusengero. Iba muri wowe. Uri Urusengero Rwayo. Uri Urusengero Rwayo. Uri Ingando Imana ituramo. Uri Urusengero rw’Imana nzima, wowe ubwawe.