Ubutumwa : Ibibazo n’Ibisubizo #1
- 26-0125 Ibibazo n’Ibisubizo #1
- 24-0428 Ibibazo nibisubizo # 1
- 22-1002 Ibibazo nibisubizo # 1
- 18-0204 Ibibazo nibisubizo # 1
Mukundwa Ngando ya Branham,
Ndamukije Umugeni wa Yesu Kristo hirya no hino ku isi, wizera ko Ingando ya Branham, Ijwi ry’Imana, ari itorero ryabo aho bagaburirwa Manu yahishwe mu buryo bw’umwuka iyo yahunitswe kandi ikabikirwa Umugeni wa Kristo.
Aha niho mu rugo; aha niho mfite ubuyobozi; aha niho dutuye. Noneho, ibyo mubifate mu mutwe icyaba cyose. Noneho niba muri abanyabwenge, muzabonamo ikintu. Icyaba cyose, aha niho buyobozi bwacu, aha nyine.
Abizera benshi igihe cyose bagiye basobanukirwa nabi cyangwa bakongeramo ibitekerezo byabo cyangwa ubusobanuro kucyo umuhanuzi yavuze hano, “Niba uri umunyabwenge, hari icyo uribukuremo, Aha niho buyobozi bwacu bukuru, ahangaha !”
Ese ni iki yashakaga gusobanura kuri ibyo?
Igihe Mwene Data Branham yari hano, benshi bamusobanukiwe nabi kandi batekereje ko Umugeni agomba kujya muri Arizona maze bakamukurikira hariya, kugira ngo bajye mu Izamurwa. Mwene Data Branham yabasubije mu buryo bweruye: MUGUME HANO, AHA NIHO HANTU.
itsinda rinini ryose rifata iyo nzira, kandi bashakaga kunyura aha kandi bagakora ibyo, nyuma y’uko nababwiye kuguma aho. Mugume aho, mugume hano; aha niho hantu.
Abantu baturukaga impande zose muri Leta Zunze Ubumwe bakajya muri Arizona, ariko yababwiye mu buryo bweruye ngo, Mugume hano, aha niho hantu!
Mugume muri Jeffersonville? Icyo nicyo yavuze!
Ihishurirwa Ryanjye, ni uko yari Imana, ivugira mu muhanuzi Wayo kandi ikavugana n’abantu ngo, “MUGUMANE N’AMAKASETE.” Aha niho HANTU !
Yari ababaye cyane kandi aravuga ngo hari ikintu afite icyo gukorana n’abo bantu bose. Ese ni iki yari akwiriye gukora? Ni irihe torero yajyaga kuboherezamo? Ese nihe bagombaga kujya? Ese ni iki Mwene Data Branham yavuze ko yagombaga gukora?
Uko niko noneho, ngomba kugarura abana hano kugira ngo babone icyo barya. Bari hariya hepfo aho barimo kwicirwa n’inzara.
Ntabwo yavuze ko bari bakeneye kujya mu nsengero zo mu gace ngo barye utwo tuvungukira duto bajyaga kubagaburira. Yavuze ko agomba KUBAGARURA HANO kubwo kugira ngo babone icyo kurya, naho ubundi bajyaga kwicwa n’inzara kugeza bapfuye.
GUHISHURIRWA KWANJYE, NSHUTI.
Noneho, atari ukongera kumusobanukirwa nabi indi nshuro, cyangwa ngo tuvuge icyo atavuze, kubwo kuvuga ngo, “Mwene Data Branham yashakaga ko buri mwizera ajya I Jeffersonville kugira ngo abe Umugeni.” Mwene Data Branham yari azi abantu bose, na BURI mwizera uturutse hiryo no hino ku isi, ntiyashoboraga kwimuka kandi ngo abe i Jeffersonville. Ibyo byari ibidashoboka. Nonese ni iki yashakaga kuvuga? Yarimo YUNGA Umugeni wa Kristo wo hirya no hino ku MAKASETE ayo yafashwe maze agahunikwa kubw’Umugeni kugira ngo abe ariyo amutunga.
Ubu Butumwa, Iri Jwi, ni Ijambo ry’Imana rivuzwe kubw’uyu munsi kandi rizunga ndetse ritunganye Umugeni wa Yesu Kristo.
umubiri ni iki? umubiri ni icyo ibizu birya. Noneho, ikizu muri Bibiliya gifatwa, nk’umuhanuzi. Umuhanuzi ni ikizu. Imana… Imana yiyita Ubwayo ikizu, kandi twe turi “ibizu bito” noneho, abizera. Murabona? Kandi uwo mubiri birya ni iki? Ni Ijambo. Aho Ijambo riri, imiterere nyakuri y’inyoni izigaragaza ubwayo.
Ni he hari ibitunganye, bihamirijwe, bitarimo urujijo, bikaba ari Ijambo ry’Uku Niko Uwiteka Avuze kubw’uyu munsi? Hariho ahantu hamwe gusa, Ku Makasete.
Nakomeza kuvuga, umurongo ku wundi, ariko ubu Butumwa n’icyo Mwene Data Branham yavuze bizana Guhishurirwa kuvuye ku Mana. Tugomba gusoma hagati mu mirongo binyuze mu guhishurirwa, ariko muvuge gusa icyo yavuze. Kubera ko ni IJAMBO RITUNGANYE.
Ibibazo n’Ibisubizo kubw uyu munsi n’icyo NIZERA.
Uyu munsi, ababwiriza benshi baravuga ngo abantu kubwo kugira Ingo zabo Insengero Z’Amakasete bahabanye n’Ijambo kandi icyo Mwene Data Branham yavuze ko tugomba gukora. Bumva ko tugomba kujya mucyo bita kandi babara ko ari itorero.
Nyakuri hariho imirongo myinshi, imirongo myinshi aho Mwene Data Branham yavuze mu buryo bweruye kuri ibi.
Noneho, mugende mushake itorero rishyigikira Ubutumwa bwiza bwuzuye noneho ribe itorero ryanyu ryo mu rugo.”
Kandi nizera ibyo n’umutima wanjye wose, kubera ko ariko yavuze. Ariko nizera ko turimo tubikora kubwo KUGIRA INGO ZACU INSENGERO Z’AMAKASETE. Aho duherereye sicyo gifite umumaro ku Mwami. Ntabwo ari inyubako. Ahubwo inshingano zacu ku Mwami ni ukugumana n’Ijambo Ryayo, ATARI AHANTU CYANGWA INYUBAKO. Ahantu ntabwo hacungura kandi ngo hatunganye Umugeni, IJAMBO NIRYO RIBIKORA.
Niba njya mu nyubako y’urusengero, ariko bakaba baribagiwe IKINTU CY’INGENZI: aricyo kumva Ijwi ry’Imana kubwo Gukandaho Bikavuga, kandi bakaba barabisimbuje kumva GUSA ababwiriza babwiriza Ubutumwa, ese ibyo byagaburira kandi bikanyura ubugingo bwawe? ahari byanyura ubugingo bwawe, mwene Data cyangwa mushiki wacu, ariko ntibizigera binyura Umugeni.
Reka ngire icyo mvuga hano kandi mvuge ko hari ibihumbi by’abantu badafite inyubako z’insengero bashobora kujyamo. Ese barayobye? Niba badafite pasteri cyangwa itorero, ibyo bisobanuye ko badashobora kuba Umugeni? Niba uba mu birometero 160 uvuye ahari inyubako y’urusengero, ese ukwiriye kujya kuri urwo rusengero? Ariko niba ntuye kure, ubwo si ngombwa? Ese nkwiriye gukurikirira ku murongo umubwirizabutumwa, ariko nkaba ntakwiriye gukurikira amakasete? Ese inyubako ifatika nicyo kintu cy’ingenzi umuhanuzi avuga ko dukwiriye kujyamo?
Ese nihe umuhanuzi ashaka kugeza Umugeni?
Niba udashobora kuza hano ku Ngando, ujye mu itorero ahantu runaka; uzarijyemo.
None se, aho yahisemo bwa mbere kohereza abantu ni he? Kuri Branham Tabernacle, Ijambo, amakasete. Icyo nicyo Imana yahaye Umugeni Wayo gukora muri ikigihe cyanyuma, kandi turabikora buri munsi NDETSE buri Cyumweru.
Rero ntabwo ari ukubyumva nabi. NTABWO NDIMO MVUGA KO mugomba gukurikira amakasete ku murongo hamwe n’Ingando ya Branham kugira ngo mube muri Umugeni. NTABWO NDIMO MVUGA ko utagomba kujya ku rusengero. NTABWO NDIMO MVUGA KO udashobora kumva ababwiriza. Niba ubyizeye utyo uhabanye n’Ijambo. Ndimo ndavuga ko kumva Ijwi ry’Imana ku makasete ari Ijwi ry’ingenzi TUGOMBA KUMVA, kandi nizera ko buri mupasteri agomba gucuranga Ijwi, amakasete, mu rusengero rwe. Ariko bashyizeho urwitwazo rw’IMPAMVU BADACURANGA AMAKASETE. Niba iryo ariryo torero ryawe, ntabwo urimo ugaburirwa Ijambo.
Icyo nicyo nyakuri atashakaga ko kibaho kandi nicyo abantu bakoraga..
Kandi mujye ku rusengero; ntimukagume mu rugo, ngo mujye kuroba, no guhiga, n’ibintu nk’ibyo Kucyumweru
Ntabwo twe tubikora. Duteranira hamwe ku kintu cyonyine kizunga Umugeni, Ubu Butumwa, Iri Jwi.
Nongere mbivuge, nizera mu kujya ku rusengero. Hariho insengero nyinshi hirya no hino ku isi zishyira amakasete ku mwanya wa mbere ku gicaniro cyabo, icyubahiro kibe icy’Uwiteka. Ese naba nizera ko mukwiye kuguma mu ngo zanyu cyangwa mukaba mutari Umugeni? OYA, OYA, OYA… Ntabwo nigeze mbitekereza, ntabwo nigeze mbyizera. Ndashaka ko gusa MUKANDAHO BIKAVUGA aho mwaba muri hose ntacyo bitwaye cyangwa itorero mwaba mujyamo.
Niba udafite Guhishurirwa kw”icyo arimo kuvuga, noneho ukwiriye kuvuga mu buryo bweruye ngo, “Ntabwo numva Mwene Data Branham habe no KWEMERANYA n’ibyo avuga byose. Ni nako yavuze, hariho abandi bantu benshi Imana yahamagaye.”
Muzajyeyo. Tubonye hano avuga ati, “Ese dukwiriye kujya mu itorero ritemeranya na we?” Nibyo, ntabwo ari njye kabuye konyine kari ku nkombe y’inyanja, murabizi. Hari… hari abandi bantu b’Imana ahantu hose; nibwira ko ndi umwe muri bo.
Ijwi ry’Imana ku makasete ni AKABUYENGE GATO, URUTARE RWANJYE. Ni Ijwi nshaka kumva kandi ni Ijwi nshaka ko Branham Tabernacle yumva.
Niba mwifuza kwiyunga natwe, muhawe ikaze bikomeye, bene Data na Bashiki bacu. Mwiyunge natwe kuri Iki Cyumweru Saa Sita z’Amanywa ku isaha y’I Jeffersonvile, mu gihe twumva Ijwi ry’Imana rivuga kandi risubiza ibisuzo byinshi mushobora kuba mufite mu mitima yanyu. Kandi wiyumvire ubwawe niba ibintu navuze muri uru rwandiko bihabanye n’Ijambo kandi nkaba narumvishe nabi icyo Imana irimo kuvuga ku Mugeni Wayo.
Icyo yavuze ku makasete ni Uku Niko Uwiteka Avuze. Ntabwo ari icyo ndimo mvuga ko yavuze, cyangwa icyo nizera ko yavuze, kandi Imana YONYINE niyo ishobora kuguha Guhishurirwa k’ukuri.
Mwene Data Joseph Branham