Category Archives: Uncategorized

25-1228 Kumenya Igihecyawe n’Ubutumwa Bwacyo

Ubutumwa : 64-0726M Kumenya Igihecyawe n’Ubutumwa Bwacyo

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni Waconzwe,

Uyu munsi, Itorero ryibagiwe umuhanuzi waryo. Ntibagikeneye ko abwiriza mu matorero yabo. Bavuga ko bafite ba pasteri babo bo kubabwiriza no kubasubiriramo ndetse no kubasobanurira Ijambo. Ko kubwiriza ari ikintu cy’ingenzi kurusha kumva Ijwi ry’Imana riri ku makasete mu nsengero zabo.

Ariko Imana yari izi ko igomba gukoresha umuhanuzi Wayo; akaba aribwo buryo igihe cyose Yagiye ihamagara ndetse igasohora Umugeni Wayo. Yadukebye kuyandi mahanga yose Ikoresheje Inkota Yayo y’amugi abiri, Umwuka Wayo Wera, Ijwi Ryayo ryavuzwe n’umuhanuzi Wayo

Yaduconze ikoresheje ririya Jwi. Iyo niyo mpamvu Yatumye rifatwa amajwi maze rigashyirwa kuri kasete. Kubwo Guhishurirwa tubona uburyo Ibyanditswe bitunganye! Umugeni ntashobora kwera keretse Umwana amwejeje.

Uko wabwiriza kose, icyo wakora cyose, ntirushobora kuzera, ntirushobora kuzagaragazwa, Uwavuze ati: “Ni Njye Mucyo w’isi”, Jambo,

Ijambo ritubwira ko Umwuka Wera Ubwe azasohoka maze akatweza, guhamirizwa, kwemezwa no Kwigaragaza Ubwe. Umucyo wa nimugoroba waraje. Imana yiyerekana Ubwayo mu mubiri kugira ngo ihamagare Umugeni Wayo.

Niwe Wahamagaye MWEBWE ngo musohoke akoresheje Umwuka Wera, Ijambo Ryayo, Ijwi Ryayo. Ni We watoranije MWEBWE. Ni We wigisha MWEBWE. Ni We uyobora MWEBWE. Akoresheje iki? Umwuka Wera, Ijwi Rye rivugana NAMWE MUBURYO BUTAZIGUYE.

Ariko ni ibintu bya kera bitagezweho kuri bo muri iki gihe. Barenze ibyo gucuranga amakasete mu nsengero zabo. Ntabwo babiha agaciro. Iyo niyo mpamvu bari mu mirere nk’iyo barimo. Ariko kuri mwe, byarabahishuriwe ko ari inzira yatanzwe n’Imana, NI UKU NIKO UWITEKA AVUZE KURI MWE.

Rero, hagomba kuboneka Imbaraga, Umwuka Wera Ubwe, kugira ngo Yeze, cyangwa Ahamye, cyangwa Yerekane, cyangwa Agaragaze icyo Yavuze ko kigomba gusohora muri iki gihe. Ni Umucyo wa nimugoroba utanga ibyo. Mbega igihe turimo!

Turi Umugeni Jambo w’Imana utunganye uwo umuhanuzi Wayo yabonye mu iyerekwa. Nitwe Yoherereje umuhanuzi Wayo kugira ngo aduhamagare dusohoke akoreshe Ijambo Rye, kandi turimo turagira UBUBYUTSE ubu, kubera ko noneho tuzi abo turibo.

Gusubiza ubuzima; ni rya jambo rimwe rikoreshwa ahantu hose, maze kubisuzuma, risobanura “ububyutse”. “Azatubyutsa nyuma y’ iminsi ibiri.” Ibyo byaba ari ku: “Munsi wa gatatu, Azaduhagurutsa, nyuma yo kudutatanya, no kuduhuma, no kudushwanyaguza.”

Data yohereje umuhanuzi We kugira ngo arinde Umugeni We bityo kugira ngo tutava mu nzira. Mwibuke, iri ryari iyerekwa!

Umugeni yaratambutse, muri cya gihagararo, nk’uko Yari ari mu ntangiriro. Ariko narimo mureba Asohoka mu murongo, maze nkagerageza kumugarura. Dushobora kubivugaho byinshi, dushingiye ku gihe turimo!

Ariko se bishoboka bite ko “we” yamugarura uyu munsi? “Yo”, nk’umuntu, ntabwo iri hano ku isi. IKORESHA IJAMBO! Ni irihe Jambo RYONYINE ryahamirijwe muri iki gihe? Ijwi ry’Imana ku makasete.

Ababwiriza bahamagariwe kubwiriza Ijambo basubiramo neza neza icyo umuhanuzi yavuze. Nkuko umuhanuzi ubwe abivuga, ntibagomba kongeraho na kimwe.

Ni ukuri, bahamagariwe kwigisha no kubwiriza iryoJambo. Ariko hariho IJWI RIMWE RYONYINE RYAHAMIRIJWE N’IMANA UBWAYO KO ARI UKU NIKO UWITEKA AVUZE.

Uko niko mvuze nanjye, mu Izina rya Yesu Kristo. Ntukagire icyo wongeraho, ntukagire icyo ukuraho… ngo ushyiremo ibitekerezo byawe bwite muri byo. Ujye uvuga gusa ikivuzwe kuri aya makasete. Ukore gusa icyo Uwiteka Imana yawe yagutegetse gukora. Ntukagire icyo wongeraho

Iyo uvuze “amena” kuri buri jambo pasteri wawe cyangwa umubwiriza avuze, uba urimbutse. Ariko iyo uvuze “AMEN” KURI BURI JAMBO IMANA YAVUZE INYUZE MU MUHANUZI WAYO KU MAKASETE, URI UMUGENI KANDI UZABONA UBUGINGO BUHORAHO.

Umuhanuzi w’Imana yari umuntu Imana yatoranije kugira ngo imuvugiremo. Byari binyuze mu GUTORANYA KW’IMANA kugira ngo Imukoreshe avuge Ijambo Ryayo kandi arishyire ku makasete bityo kugira ngo Umugeni abashe IGIHE CYOSE KUGIRA UKU NIKO UWITEKA AVUZE YUMVA.

Ntabwo ishaka ko Umugeni Wayo yishingikiriza kucyo abandi bantu bavuga, cyangwa ubusobanuro bwabo ku Ijambo Ryayo. Ishaka ko Umugeni Wayo yumva ibivuye ku minwa Ye bijya ku matwi yabo. Ntabwo Ishaka ko Umugeni Wayo yishingikiriza ku muntu uwo ari we wese wundi uretse yo Ubwayo.

Igihe tubyutse mu gitondo, dukunda ko We atubwira ngo “Waramutse nshuti. Ngiye kuvugana nawe uyu munsi maze nkubwire uburyo Ngukunda n’uburyo wowe na njye turi UMWE. Mfite benshi nzaha ubugingo buhoraho, ariko ni WOWE wenyine Mugeni wanjye natoranije n’ikiganza. WOWE wenyine nahaye Guhishurirwa kwa mbere y’uko isi ishyirwaho urufatiro.

Abandi benshi bakunda kunyumva, ariko natoranije wowe kugira ngo ube Umugeni Wanjye. Kubera ko wamenye kandi ukagumana n’Ijambo Ryanjye. Ntabwo wigeze urigambanira, ntabwo wigeze ukururana n’abandi bagabo, ahubwo wagumye uri umunyakuri ku Ijambo Ryanjye.

Igihe kiregereje. Ndaje kubatwara vuba aha. Icya mbere, muzabona abari kumwe nanjye ubu. Oh, mbega uburyo bifuza cyane kubabona no kubana namwe. Ntimutinye bana bato, buri kintu cyose kiratunganye kuri iki gihe, mwe mukomeze mujye mbere gusa.”

Nk’umukozi w’Imana, simbona ikintu na gito cyaba gisigaye kuza, uretse kugenda k’Umugeni.

Mwene Data Joseph Branham.

Ubutumwa: 64-0726 M ” Kumenya Igihe cyawe n’Ubutumwa Bwacyo”

Isaha: 12:00 PM, ku isaha y’I Jeffersonville

Ibyanditswe Byo gusoma mbere yo kumva Ubutumwa:

Hoseya Igice cya 6
Nimuze tugarukire Uwiteka, kuko ari we wadukomerekeje kandi ni we uzadukiza, ni we wadukubise kandi ni we uzatwomora.
Azaduhembura tumaze kabiri, ku munsi wa gatatu azaduhagurutsa, kandi tuzabaho turi imbere ye.
Dushishikarire kumenya, tugire umwete wo kumenya Uwiteka: azatunguka nk’umuseke utambika nta kabuza, azatuzaho ameze nk’imvura, nk’imvura y’itumba isomya ubutaka.
Yewe Efurayimu we, nkugenze nte? Yewe Yuda we, nakugira nte? Kuko ineza yanyu ari nk’igicu cyo mu ruturuturu gitamuruka, kandi nk’ikime gitonyorotse hakiri kare.
Ni cyo gituma nabahanishije abahanuzi. Nabicishije amagambo y’akanwa kanjye, kandi imanza nabaciriye zimeze nk’umucyo ukwira hose.
Kuko icyo nshaka ari imbabazi si ibitambo, kandi kumenya Imana kubirutisha ibitambo byoswa.
Ariko bishe isezerano nka Adamu, ni ho bampemukiriye.
I Galeyadi ni umudugudu w’inkozi z’ibibi, hahindanijwe n’amaraso.
Uko ibitero by’abambuzi bicira umuntu igico, ni ko igitero cy’abatambyi cyicira abantu mu nzira igana i Shekemu. Ni ukuri bagira ubugambanyi.
Mu nzu ya Isirayeli nabonyemo ikintu gishishana: aho ni ho ubumaraya bwa Efurayimu bwagaragariye, ni ho Isirayeli yandurijwe.
Kandi nawe Yuda urindirijwe isarura, igihe nzagarura abajyanywe ari imbohe bo mu bwoko bwanjye.
Igihe nashakaga gukiza Isirayeli, gukiranirwa kwa Efurayimu kwahereyeko kurahishurwa, n’ubugome bw’i Samariya na bwo, kuko bakora iby’ibinyoma, umujura yinjira mu cyuho, kandi igitero cy’abambuzi kikamburira ku gasozi.

Ezekiyeli Igice cya 3
Ukuboko k’Uwiteka kwangezeho ansohora ndi mu Mwuka, aramanura angeza mu kibaya cyari cyuzuyemo amagufwa.
Anzengurukana aho yayakikije hose, maze mbona ari menshi cyane muri icyo kibaya, kandi yari yarumye rwose.
Maze arambaza ati “Mwana w’umuntu, mbese aya magufwa yabasha gusubira kubaho?” Ndamusubiza nti “Mwami Uwiteka, ni wowe ubizi.”
Arongera arambwira ati “Hanurira aya magufwa maze uyabwire uti ‘Yemwe mwa magufwa yumye mwe, nimwumve ijambo ry’Uwiteka.
Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira aya magufwa ngo: Dore ngiye kubashyiramo umwuka ngo mubeho.
Ngiye kubateraho imitsi, mbakwizeho inyama kandi mbatwikirize uruhu, mbashyiremo umwuka mubone kubaho, mumenye yuko ndi Uwiteka.'”
Nuko mpanura uko nategetswe. Ngihanura habaho guhinda, mbona isi itigita, amagufwa araterana igufwa risanga irindi ryaryo.
Nuko nitegereje mbona imitsi iyafasheho, maze inyama ziyameraho byoroswa uruhu, ariko nta mwuka wari ubirimo.
Maze arambwira ati “Hanurira umuyaga, uhanure mwana w’umuntu, maze ubwire umuyaga uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Uturuke mu birere bine wa mwuka we, uhuhe muri iyo mirambo kugira ngo ibeho.'”
Nuko mpanura uko yantegetse maze umwuka uyinjiramo. Nuko ibaho ihagarara ku maguru yayo, yiremamo inteko nyinshi cyane.
Maze arambwira ati “Mwana w’umuntu, ayo magufwa ni ay’ab’inzu ya Isirayeli yose. Dore baravuga bati ‘Amagufwa yacu arumye kandi ibyiringiro byacu biraheze, twaciwe burundu.’
Nuko rero hanura ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye gukingura ibituro byanyu, mbibakuremo mwa bwoko bwanjye mwe, nzabagarura mu gihugu cya Isirayeli.
Muzamenya yuko ndi Uwiteka igihe nzaba maze gukingura ibituro byanyu, nkabibakuramo mwa bwoko bwanjye mwe.
Kandi nzabashyiramo umwuka wanjye mubone kubaho, nzabashyira mu gihugu cyanyu bwite, mumenye yuko ari jye Uwiteka wabivuze kandi mbikomeje.'” Ni ko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka ryongeye kunzaho riti
Nuko mwana w’umuntu, wishakire inkoni maze uyandikeho uti ‘Ni iya Yuda, n’iy’Abisirayeli bagenzi be.’Maze ushake indi nkoni uyandikeho uti ‘Ni iya Yosefu, inkoni ya Efurayimu n’iy’inzu y’Abisirayeli bose bagenzi be.’
Maze uzihambiranyemo inkoni imwe, kugira ngo zihinduke imwe mu kuboko kwawe.
Maze igihe abantu b’ubwoko bwawe bazagusobanuza bati ‘Mbese ntiwadusobanurira impamvu z’ibyo?’
Uzababwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye kwenda inkoni ya Yosefu iri mu kuboko kwa Efurayimu, n’imiryango y’Abisirayeli bagenzi be, maze mbashyire hamwe n’inkoni ya Yuda mbagire inkoni imwe, babe umwe mu kuboko kwanjye.’
Kandi inkoni wanditseho zizaba ziri mu kuboko kwawe, uri imbere yabo.
Maze ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye kuvana Abisirayeli mu mahanga bagiyemo, mbateranirize hamwe baturutse impande zose, maze mbazane mu gihugu cyabo bwite.
Nzabagira ubwoko bumwe mu gihugu ku misozi ya Isirayeli, kandi umwami umwe ni we uzaba umwami ubategeka bose. Ntabwo bazongera kuba amoko abiri ukundi, kandi ntabwo bazongera gutandukanywa ngo babe ibihugu bibiri ukundi,
ntabwo bazongera kwiyandurisha ibigirwamana byabo, cyangwa ibizira byabo cyangwa ibicumuro byabo byose, ahubwo nzabarokorera mu buturo bwabo bwose, ubwo bakoreyemo ibyaha, maze mbeze na bo bazabe ubwoko bwanjye nanjye mbe Imana yabo.
‘Kandi umugaragu wanjye Dawidi azaba umwami wabo, bose bazaba bafite umwungeri umwe. Bazagendera no mu mategeko yanjye, bakomeze amateka yanjye kandi bayakurikize.
Bazaba mu gihugu nahaye umugaragu wanjye Yakobo, icyo ba sogokuruza bahozemo. Ni cyo bazabamo bo n’abana babo n’abuzukuru babo iteka ryose, kandi Dawidi umugaragu wanjye azaba umwami wabo iteka ryose.
Maze kandi nzasezerana na bo isezerano ry’amahoro ribabere isezerano ry’iteka ryose, kandi nzabatuza mbagwize, ubuturo bwanjye bwera nzabushyira hagati yabo buhabe iteka ryose.
Ihema ryanjye ni ryo rizaba hamwe na bo, kandi nzaba Imana yabo na bo babe ubwoko bwanjye.
Amahanga yose azamenya yuko ari jye Uwiteka weza Isirayeli, igihe ubuturo bwanjye bwera buzaba muri bo hagati iteka ryose.’

Malaki 3:1
Dore nzatuma integuza yanjye, izambanziriza intunganyirize inzira. Umwami mushaka azāduka mu rusengero rwe, kandi intumwa y’isezerano mwishimana dore iraje. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Malaki 4:5–6
Dore nzaboherereza umuhanuzi Eliya, umunsi w’Uwiteka ukomeye kandi uteye ubwoba utaragera.
Uwo ni we uzasanganya imitima ya ba se ku bana n’imitima y’abana ku ya ba se, kugira ngo ntazaza kurimbuza isi umuvumo.

2 Timoteyo 3:1–9
Umenye yuko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya,
kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera,
badakunda n’ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza,
bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana,
bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako. Abameze batyo ujye ubatera umugongo.
Kuko muri bo harimo abagabo bomboka mu mazu bakanyaga abagore batagira umutima, baremerewe n’ibyaha, batwarwa n’irari ry’uburyo bwinshi,
bahora biga ariko ntabwo babasha kugira ubwo bamenya ukuri.
Nk’uko Yane na Yambure barwanije Mose, ni ko n’abo bagabo barwanya ukuri. Abo ni abononekaye ubwenge badashimwa ku byo kwizera.
Ariko ntibazabasha kurengaho kuko ubupfu bwabo buzagaragarira abantu bose, nk’uko ubwa ba bandi na bwo bwagaragaye.

Ibyahishuwe: Igice cya 11
Bampa urubingo rusa n’inkoni bati “Haguruka ugere urusengero rw’Imana n’igicaniro n’abasengeramo,
ariko urugo rw’urusengero urureke nturugere kuko rwahawe abanyamahanga, kandi umudugudu wera bazamara amezi mirongo ine n’abiri bawukandagira.
Abahamya banjye babiri nzabaha guhanura, bahanure iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu bambaye ibigunira.”
Abo bahamya ni bo biti bya elayo bibiri n’ibitereko by’amatabaza bibiri, bihagarara imbere y’Umwami w’isi.
Kandi iyo umuntu ashatse kubagirira nabi umuriro ubava mu kanwa ukotsa abanzi babo, kandi nihagira umuntu ushaka kubagirira nabi, uko ni ko akwiriye kwicwa.
Bafite ubushobozi bwo gukinga ijuru ngo imvura itagwa mu minsi yo guhanura kwabo, kandi bafite ubushobozi bwo guhindura amazi amaraso no guteza isi ibyago byose uko bashatse.
Kandi nibarangiza guhamya kwabo, inyamaswa izazamuka ivuye ikuzimu irwane na bo, ibaneshe ibīce.
Intumbi zabo zizarambarara mu nzira nyabagendwa yo mu mudugudu munini, ari wo witwa i Sodomu no muri Egiputa mu mvugo y’umwuka, ari na ho Umwami wabo yabambwe.
Nuko abo mu moko n’imiryango n’indimi n’amahanga, bazamara iminsi itatu n’igice bareba intumbi zabo, ntibazazikundira guhambwa mu mva.
Abari mu isi bazazīshima hejuru bazikina ku mubyimba banezerwe, bohererezanye impano kuko abo bahanuzi bombi bababazaga abari mu isi.
Iyo minsi itatu n’igice ishize, umwuka w’ubugingo uva ku Mana winjira muri bo baherako barahaguruka, ubwoba bwinshi butera ababibonye.
Bumva ijwi rirenga rivugira mu ijuru ribabwira riti “Nimuzamuke muze hano.” Nuko bazamukira mu gicu bajya mu ijuru abanzi babo babireba.
Uwo mwanya habaho igishyitsi cyinshi, kimwe cya cumi cya wa mudugudu kiragwa, icyo gishyitsi cyica abantu ibihumbi birindwi, abasigaye baterwa n’ubwoba bahimbaza Imana nyir’ijuru.
Ishyano rya kabiri rirashize, dore irya gatatu riraza vuba.
Marayika wa karindwi avuza impanda. Mu ijuru havuga amajwi arenga ngo “Ubwami bw’isi bubaye ubw’Umwami wacu n’ubwa Kristo we, kandi azahora ku ngoma iteka ryose.”
Ba bakuru makumyabiri na bane bicara ku ntebe zabo imbere y’Imana, bikubita hasi bubamye baramya Imana bati
Turagushimye Mwami Imana Ishoborabyose, iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, kuko wenze ubushobozi bwawe bukomeye ukīma.
Amahanga yararakaye nuko umujinya wawe uraza, igihe cyo guciriramo abapfuye iteka kirasohora, n’icyo kugororereramo abagaragu b’imbata bawe ari ni bo bahanuzi, no kugororera abera n’abubaha izina ryawe, aboroheje n’abakomeye, kandi n’igihe cyo kurimburiramo abarimbura isi.
Urusengero rw’Imana rwo mu ijuru rurakingurwa, mu rusengero rwayo habonekamo isanduku y’isezerano ryayo, habaho imirabyo n’amajwi no guhinda kw’inkuba, n’igishyitsi n’urubura rwinshi.

25-1221 Kujya Hanze Y’Inkambi

Ubutumwa : 64-0719E Kujya Hanze Y’Inkambi

BranhamTabernacle.org

Nshuti Bakundwa,

Imana ntihinduka. Ijambo ryayo ntirihinduka. Gahunda yayo ntabwo ihinduka. Kandi n’Umugeni Wayo ntabwo ahinduka, tuzagumana n’Ijambo. Ni ibiruta ubuzima kuri twe; ni isoko y’Amazi y’Ubugingo.

Ikintu rukumbi twahawe nk’inshingano gukora ni ukumva Ijambo, ariryo Jwi ry’Imana rihamirijwe ryafashwe kandi rigashyirwa ku makasete. Nicyo kintu cyonyine tubona ko atari umuhango, atari itsinda ry’abantu, nta kindi tubona uretse Yesu, ndetse We ni Ijambo ryambaye umubiri mu minsi yacu.

Imana iri mu kambi yacu kandi turi mu nzira igana mu Bwiza kubwo kuba tuyobowe n’Inkingi y’Umuriro, ariyo Mana Ubwayo ivuga inyuriye mu muhanuzi Wayo wa Malaki 4 wahamirijwe. Turimo turarya ya Manu yahishwe, Amazi y’Ubugingo ibyo Umugeni ashobora kurya byonyine.

Imana ntihindura inzira Zayo, ndetse na satani ntabwo ajya ahindura ize. Icyo yakoze mu myaka 2000 ishize, nicyo kintu kimwe arimo gukora uyu munsi, usibye ko yarushijeho kuba inyaryenge.

Noneho, nyuma y’imyaka maganane Imana yagendeye hagati muri bo umunsi umwe. Ukurikije Ibyanditswe Yagombaga kwambara umubiri kandi agatura hagati muri bo. “Izina Rye ryagombaga kuba Umujyanama, Igikomangoma cy’Amahoro, Imana Ikomeye, Data Uhoraho.” Kandi igihe Yaje mu bantu be, baravuze bati, “Ntabwo twakwemera ko uyu muntu atuyobora.

Dukurikije Ibyanditswe, Umwana w’Umuntu agomba kongera kugaruka indi nshuro maze akabaho kandi akihishura Ubwe mu mubiri w’Umuntu, ndetse Yamaze kubikora, kandi nabo nicyo bavuga. Ni ukuri, basubiramo kandi bakabwiriza Ubutumwa, ariko ntabwo bazemera uwo muntu ko abategeka.

Ibyo nibyo neza birimo kubaho

Kandi nkuko byari bimeze noneho, niko bimeze ubu. Bibiliya yaravuze ngo itorero rya Lawodokiya rizamushyira hanze, kandi Yarimo akomanga agerageza kongera kwinjira. Hari ahantu hari ikintu kitagenda.None se, ni ukubera iki? Bari barakoze iyabo nkambi.

Umuntu ashobora kuvuga ngo, “Ndabizi kandi ndabyizera ko Mwene Data Branham yari Umuhanuzi. Yari marayika wa karindwi. Yari Eliya. Twizera ubu Butumwa. Nuko ibyo bakabitanga nk’urwitwazo, ariko uko biri kose, ntibacurange Ijwi ry’Imana RYONYINE ryahamirijwe mu matorero yabo… Hariho ikintu kitagenda ahantu runaka. None se ni kuki? Bubatse nkambi yabo bwite.

Ndavuga ibi bintu atari ukugira ngo ntandukanye itorero, Ijambo ry’Imana rirabikora. Ndashako twiyunga hamwe, tukaba ITSINDA RIMWE umwe ku wundi no hagati yacu na We, ariko hariho inzira imwe yo gukora ibyo; ni ukuzenguruka Ijwi ry’Imana riri ku makasete. Iryo niryo UKU NIKO UWITEKA AVUZE YONYINE Y’Imana.

Imana yahishuye inzira Yayo itunganye kuri twe. Ni inzira y’ubwiza butangaje kandi nyamara iroroheje. Muri buri Butumwa twumva We atubwira, akaduhariza, akadutera umwete, ko TURI UMUGENI WE. Turi mu bushake Bwe butunganye. Twariteguye ubwacu binyuze muri MUMWUMVIRE.

Ubu Butumwa buri kugihe kurenza amakuru azasohoka ejo mu kinyamakuru. Turi ubuhanuzi burimo burasohora. Turi Ijambo rigaragajwe. Imana iraduhamiriza muri buri Butumwa twumva ko uyu munsi, iki Cyanditswe kirimo kirasohora.

Byashoboka ko haba abantu mu bihugu bitandukanye, hose mu isi, bazagerwaho n’iyi bande mu ngo zabo cyangwa mu nsengero zabo. Turasenga, Mwami, ngo mugihe amateraniro akomeje, mu-mu… cyangwa mu gihe bazaba bacuranga iyi bande, cyangwa uko twaba duhagaze cyangwa-cyangwa uko twaba turi kose, Imana ikomeye yo mu Ijuru yubahirize ubunyakuri bw’imitima yacu muri iki gitondo, maze Ikize abafite ibibazo, Ibahe ibyo bakeneye.

Ba utegereje gato… Ni iki Ijwi ry’Imana ku isi ryahanuye kandi rikavuga?… Abantu bazaba bacuranga amakasete mu ngo zabo no munsengero zabo.

Ariko turanengwa kandi tugacyahwa kubwo kuvuga ngo NTIBYASHOBOKA KO twagira Itorero rya Kasete ryo Murugo? Ese Mwene Data Branham ntiyigeze avuga ngo mucurange amakasete mu NSENGERO zanyu?

ICYUBAHIRO KIBE ICY’IMANA, MUYUMVE, MUYASOME, NI UKU NIKO UWITEKA AVUZE. Kandi ntabwo ari ukubera ko gusa Yo yabize, ahubwo kubwo gucuranga amakasete mu ngo zanyu no munsegero, Imana ikomeye yo mu Ijuru izubaha ubunyakuri bw’imitima yanyu maze ikize ababaye kandi ibahe ICYO MUKENEYE CYOSE!!

Uyu murongo umwe UHAMYA KO abantu bumva abapastori babo ariko bakaba BATUMVA IJAMBO, cyangwa urabahinyuza kandi ukabemeza binyuze mu IJAMBO ko turi MU BUSHAKE BWAYO BUTUNGANYE, kandi biri MU BUSHAKE BWAYO BUTUNGANYE GUCURANGA AMAKASETE MU NSENGERO ZABO.

Ntabwo ndimo nshyira Ijambo mu mwanya utari uwaryo cyangwa ngo ndivuge uko ritari nkuko benshi bajya bavuga ko mbikora. Mubyumve kandi mubyisomere ubwanyu.

Ni ibintu byoroheje kandi bitunganye, ni UGUKANDAHO BIKAVUGA gusa maze mukumva Ijwi ry’Imana rivugana na mwe. Muvuge “Amen” kuri buri Jambo mwumva. Nta nubwo ari ngombwa gusobanukirwa, icyo musabwa gusa ni ukubyizera.

Ndashaka gusohoka mu rugo. Ntitaye kucyo bizansaba cyose, nzafata umusaraba wanjye maze nywikorere iminsi yose. Nzasohoka mu rugo. Ntitaye ku cyo abantu bazamvugaho, ndashaka kumukurikira hanze y’urugo. Niteguye kugenda.

Ngwino maze tujye hakurya y’urukuta rw’amajwi aho mu Ijambo ry’Imana hamwe natwe kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa ku Isaha y’I Jeffersonville. Ni ibitagira umupaka ibyo Imana ibasha gukora kandi izakorana n’umuntu witeguye kujya hakurya y’inkambi y’umuntu.

Mwene Data Joseph Branham

Ubutumwa: 64-0719E Kujya Hakurya y’Inkambi

Ibyanditswe:

Abaheburayo 13: 10-14
Dufite igicaniro, icyo abakora umurimo wa rya hema badahawe uburenganzira bwo kuriraho.
Kuko intumbi z’amatungo, izo umutambyi mukuru ajyana amaraso yazo Ahera kuba impongano y’ibyaha, zitwikirwa inyuma y’urugo.
Ni cyo cyatumye na Yesu ababarizwa inyuma y’irembo, kugira ngo yejeshe abantu amaraso ye.
Nuko dusohoke, tumusange inyuma y’urugo twemeye gutukwa ku bwe,
kuko hano tudafite umudugudu uhoraho, ahubwo dushaka uzaza.

Matayo 17: 4-8
Petero abwira Yesu ati “Mwami, ni byiza ubwo turi hano. Nushaka ndaca ingando eshatu hano, imwe yawe, indi ya Mose, indi ya Eliya.”
Akibivuga igicu kirabakingiriza, ijwi rikivugiramo riti “Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira, mumwumvire.”
Abigishwa babyumvise bikubita hasi bubamye, baratinya cyane.
Yesu arabegera abakoraho arababwira ati “Nimuhaguruke mwitinya.”
Bubura amaso ntibagira undi babona, keretse Yesu wenyine.

25-1214 Umunsi Mukuru w’Impanda

Ubutumwa : 64-0719M Umunsi Mukuru w’Impanda

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni Utunganye,

Ibi ntabwo ari ibihimbano biraho gusa ncuti zanjye. Ni UKU NIKO UWITEKA AVUZE, Ibyanditswe.

Buri Mukristo ashaka kuba Umugeni, ariko tuziko Umugeni Wayo azaba ari bake gusa batoranijwe. Turabizi ko Igira ubushake buhaswe, ariko Umugeni Wayo agomba kuba mu bushake Bwayo butunganye. Rero, tugomba gushaka Imana mu Ijambo Ryayo, ndetse no mu Guhishurirwa, tuzamenya ubushake Bwayo butunganye uburyo duhinduka Umugeni Wayo.

Tugomba gushaka mu Byanditswe, kubera ko tuziko Imana NTIYIGERA NA RIMWE ihindura ibitekerezo Byayo ku byerekeye Ijambo Ryayo. Imana ntabwo yigera ihindura gahunda Yayo. Ntiyigera igira NA KIMWE ihindura. Uburyo yabikoze inshuro ya mbere buratunganye. Icyo Yakoze ejo hashize Izongera igikore mu buryo bumwe uyu munsi.

Uburyo yakoresheje icungura umuntu mu itangira nibwo buryo bumwe Izakoresha icungura umuntu uyu munsi. Uburyo yakijije uburwayi umuntu wa mbere, Igomba kubikora mu buryo bumwe uyu munsi. Uburyo Imana yahisemo guhamagara no kuyobora Umugeni Wayo, nibwo buryo bumwe izakoresha uyu munsi, kubera ko ni Imana kandi ntabwo ishobora guhinduka. Ijambo ritubwira ko Yesu Kristo yari UKO YARI ejo hashize, uyu munsi ndetse n’iteka.

Rero, igihe dusomye Ijambo Ryayo, dushobora kubona mu buryo bweruye uburyo Yahisemo guhamagara no kuyobora Umugeni Wayo muri buri gisekuru. Yatoranije UMUNTU UMWE. Yavuze ko bari Ijambo ry’igihe cyabo. Umuhanuzi yatubwiye ko ITIGEZE NA RIMWE igira itsinda ry’abantu; bagira inzira zitandukanye, ibitekerezo bitandukanye, kandi ikiruseho, Yaravuze ngo IJAMBO RY’IMANA NTA BUSOBANURO RIKENEYE.

Kubw’ibyo, icyo buri muhanuzi yavuze muri buri gisekuru ntigishobora kugira icyongerwaho cyangwa ngo hagire igikurwaho. Bigomba kuba ari Ijambo ku Ijambo icyo YO YAVUZE. Biroroshye cyane uramutse umbajije inzira yateguwe n’Imana…GUMANA N’UMUHANUZI.

Noneho, ntabwo ari gusa kuba tuzi neza inzira yateguwe n’Imana icyo iricyo guhera mu itangira, Umwami azanavugira muri marayika Wayo maze atubwire icyo Azakora mu gihe kirimbere, gusa kugira ngo yongere kuduhamiriza ko, IMANA ITAJYA IHINDURA GAHUNDA YAYO.

Nyuma y’uko Umugeni Wayo(twebwe) avuye ku isi maze akaba ahamagawe kujya mu Birori by’Ubukwe, mbega ni buryo ki Imana igiye guhamagara abatowe bo mu Bayahudi 144 000 ? Ese ni itsinda ry’abantu?

Noneho, iryo Torero (Umugeni) rikimara kwiteraniriza hamwe, Rirazamurwa; kandi ubwo bwiru bw’Ikimenyetso cya karindwi, cyangwa ikimenyetso cya Karindwi, ubwiru bwo kugenda. Abayuda, bo, bahamagawe n’ubwiru bw’Impanda ya Karindwi; ni abahanuzi babiri, Eliya na Mose, kandi bongera kugaruka .

Rero Umugeni akimara kwihuriza hamwe, tuzazamurwa. Turabizi ko hari ikintu kimwe cyonyine gishobora gukururira Umugeni hamwe, Umwuka Wera, kandi Umwuka Wera ni Ijambo ry’Imana, kandi Ijambo Ryayo kubw’uyu munsi ni Ijwi ry’Imana, kandi Ijwi ry’Imana ni…

Niba mbacumuje kubwo kuvuga ibyo, mumbabarire, ariko, niyumvishemo ko bishobora kwakirwa nabi, ariko, njye ndi ijwi ry’Imana kuri mwe. Murabona? Nongeye kubivuga indi nshuro, kiriya gihe byari munsi yo gusigwa, murabona.

Reka ngire icyo mvuga hano kandi mvuge ko, ari IMVUGO IMWE gusa iturutse ku ntumwa marayika w’Imana wahamirijwe ikwiye kuba ihagije kuri abo bose biyita ko ari abizera muri ubu Butumwa bw’igihe cya nyuma kugira ngo basabe aba pasteri babo kugira ngo BAKANDEHO BIVUGE mu nsengero zabo cyangwa baveho hatorwe umupastori ufite GUHISHURIRWA K’UKURI KUVUYE KU MANA.

Rero, Impanda imaze kuvuga nuko abahanuzi babiri barahinguka kuko Idashobora kugira marayika Wayo wa karindwi n’Umugeni Wayo hano ku isi muri icyo gihe bazamo. Noneho ni gute Ihamagara Abayahudi? Mu buryo bumwe Yahamagaye Umugeni Wayo w’Umunyamahanga.

Abayuda, bo, bahamagawe n’ubwiru bw’Impanda ya Karindwi; ni abahanuzi babiri…

Umugeni agomba kuva mu nzira, agomba kuzamuka none aha; kugira ngo abo bagaragu bombi, abagaragu babiri b’Imana, bo mu byahishuwe, abo bahanuzi bombi babashe kwinjira mu murimo, kugira ngo bavugirize bariya Impanda, babamyeshe Kristo.

Birasobanutse, Imana ntabwo yigera ihindura gahunda Yayo. Yohereje umuhanuzi Wayo. Rero, Umugeni Wayo azagumana n’inzira Yayo yateguye, marayika Wayo muhanuzi, Ijwi ry’Imana ku makasete.

Noneho mu kongera kubiragaza neza mu buryo bweruye, Imana indi nshuro yaravuze maze ibwira Umugeni Wayo: Warankiranukiye Njye n’inzira nateguye, none inzira Yanjye nateguye kubw’igihe cyawe izakubwira ngo:

Malayika wa karindwi, intumwa, azavuga ati: “Nguyu Umwana w’intama w’Imana ukiza icyaha cy’abari mu isi!”

Mbega uburyo IRYO JWI ari ijwi ry’ingenzi; IJWI RY’IMANA rivuga rinyuriye muri marayika Wayo wa karindwi ku makasete. Imana igiye gukoresha IRYO JWI, IJWI RYA MARAYIKA WAYO WA KARINDWI. ATARI ITSINDA… ATARI NJYE… ATARI PASTERI WANYU… IJWI RYA MARAYIKA WAYO WA KARINDWI kugira ngo Atwibwire Ubwe, Umwami wacu Yesu Kristo.

Rero, twe TUZIKO:

  • TURI UMUGENI WAYO
  • TURI MU BUSHAKE BWAYO BUTUNGANYE.
  • DUKURIKIYE GAHUNDA YAYO KUBW’UYU MUNSI KUBWO GUKANDAHO BIKAVUGA.

Igice cy’Umugeni Wayo kiraza kuba giteraniye hamwe kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa. Ku isaha y’I Jeffersonville, twumva pasteri wacu, marayika w’Imana intumwa, William Marrion Branham, kandi araza kuba arimo kuvugana natwe kandi aduhishurira ko nta rindi torero, nta rindi tsinda ry’abantu kuva isi yaremwe, ryigeze rigira amahirwe nk’ayo dufite yo kwiyunga hamwe bakumva Imana ivugana nabo mu buryo butaziguye.

Mbega ubwoko buhawe umugisha turi bwo. Turanezerewe. Turashima cyane. Umugeni arimo arahinduka UMWE hamwe n’Umukwe.

Mwene Data Joseph Branham

Umunsi Mukuru w’Impanda 64-0719M.

Ibyanditswe byo gusoma mbere yo kumva Ubutumwa:

Abalewi 23:23–27
Uwiteka abwira Mose ati
Bwira Abisirayeli uti: Mu kwezi kwa karindwi ku munsi wako wa mbere, hajye hababeraho umunsi wo kuruhuka, ube uwo kubibukisha, muwurangishe kuvuza amahembe, muwuteraneho guterana kwera.
Ntimukagire umurimo w’ubugaragu muwukoraho, kandi mujye muwutambiraho Uwiteka igitambo gikongorwa n’umuriro.
Uwiteka abwira Mose ati
Ariko umunsi wa cumi w’uko kwezi kwa karindwi ni wo munsi w’impongano, ujye ubabera uwo guterana kwera, mujye muwibabazaho imitima, muwutambireho Uwiteka igitambo gikongorwa n’umuriro.

Yesaya 18:1–3
Dore re! Dore igihugu gihindisha amababa kiri hakurya y’imigezi ya Etiyopiya,
cyatumye intumwa zinyura mu nyanja zigenda ku mazi ku bihare by’inkorogoto kiti “Nimugende mwa ntumwa mwe z’impayamaguru, musange ishyanga ry’abantu barebare b’umubiri urembekereye, ryahoze ritera ubwoba na bugingo n’ubu, ishyanga risenya rigasiribanga igihugu cyaryo kigabanywa n’imigezi.”
Yemwe baturage bo ku isi mwese, yemwe abatura ku isi, ibendera nirishingwa ku misozi miremire mujye mureba, kandi ikondera nirivuga mujye mwumva.

Yesaya 27:12–13
Uwo munsi Uwiteka azakubita imbuto ze ngo ziragarike, uhereye ku Ruzi ukageza ku kagezi ka Egiputa. Nuko muzatoragurwa umwe umwe, mwa Bisirayeli mwe.
Uwo munsi ikondera rinini rizavuga, abari bagiye kurimbukira mu gihugu cya Ashuri n’abaciriwe mu gihugu cya Egiputa, bazaza basengere Uwiteka ku musozi wera i Yerusalemu.

Ibyahishuwe 10:1–7
Mbona marayika wundi ukomeye amanuka ava mu ijuru yambaye igicu, umukororombya uri ku mutwe we, mu maso he hasa n’izuba, ibirenge bye bisa n’inkingi z’umuriro.
Mu intoki ze yari afite agatabo kabumbutse. Nuko ashyira ikirenge cye cy’iburyo ku nyanja, n’icy’ibumoso agishyira ku butaka.
Arangurura ijwi rirenga nk’uko intare yivuga, avuze iryo jwi rirenga guhinda kurindwi kw’inkuba kuvuga amajwi yako.
Kandi guhinda kurindwi kw’inkuba kumaze kuvuga, nari ngiye kwandika nuko numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti “Iby’uko guhinda kurindwi kw’inkuba kuvuze ubizigame, bibe ubwiru ntubyandike.”
Marayika nabonye ahagaze ku nyanja no ku butaka amanika ukuboko kwe kw’iburyo, agutunga mu ijuru
arahira Ihoraho iteka ryose yaremye ijuru n’ibirimo, n’isi n’ibiyirimo n’inyanja n’ibiyirimo ati “Ntihazabaho igihe ukundi,
ahubwo mu minsi y’ijwi rya marayika wa karindwi ubwo azatangira kuvuza impanda, ni ho ubwiru bw’Imana buzaba busohoye nk’uko yabwiye imbata zayo ari zo bahanuzi.”

Ibyahishuwe 9:13–14
Marayika wa gatandatu avuza impanda, numva ijwi riva ku mahembe ane y’igicaniro cy’izahabu kiri imbere y’Imana,
ribwira marayika wa gatandatu ufite impanda riti “Bohora abamarayika bane baboheye ku ruzi runini Ufurate.”

Ibyahishuwe 17:8
Iyo nyamaswa ubonye yahozeho nyamara ntikiriho, kandi igiye kuzamuka ive ikuzimu ijye kurimbuka. Abari mu isi amazina yabo atanditswe mu gitabo cy’ubugingo, uhereye ku kuremwa kw’isi, bazatangara babonye iyo nyamaswa yahozeho ikaba itakiriho, kandi ikazongera kubaho.

25-1207 Nuko Yesu Araza Maze Arahamagara

Pesan: 64-0213 Nuko Yesu Araza Maze Arahamagara

PDF

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni Jambo,

Turi kubaho mu gihe cyijimye cyane, ariko NTA BWOBA DUFITE, Umwigisha yaraje. Yaje kugira ngo asohoze Ijambo Rye mu minsi yanyuma. Icyo Yaricyo ikindi gihe, nicyo Aricyo uyu munsi. Ukwigaragaza kwe n’ibimuranga yari afite icyo gihe, nibyo aribyo uyu munsi. Aracyari Ijambo Ry’Imana, yigaragaza Ubwe mu mubiri w’umuntu muri marayika We wa karindwi kandi yaratwihishuriye, turi Umugeni We w’Ijambo Rizima.

Nta mwanya dufite wo kujya impaka cyangwa guhangana; icyo gihe twarakirenze; turakomeje imbere, tugomba kugera hariya, Umwuka Wera yaje muri twe. Umwami Yesu mu ishusho y’Umwuka yarihishuye kandi ariyerekana Ubwe binyuze mu muhanuzi We y’uko We ari Ijwi ry’Imana ku Mugeni Wayo.

Yavuze ko Azaza. Yavuze ko Azakora ibi. Yavuze ko Azahaguruka Akinjira mu murimo mu minsi yanyuma kandi agakora ibi bintu nkuko Yabikoze mu mubiri mu gihe cya mbere, kandi nguyu hano arimo arabikora. Ese ni iki kibateye ubwoba? NTA NA KIMWE!!!

Turi mu nzira tugana mu Bwiza! Nta kintu gihari gishobora kuduhagarika. Imana igiye guhamiriza Ijambo Ryayo. Ntabwo nitaye kubirimo kubaho. Igihe cyo gushyira mu bikorwa kirageze. Igihe kirageze kugira ngo wizere cyangwa ureke kwizera. Umurongo utandukanya ugomba kuza kuri buri mugabo na buri mugore warageze.

Mwavutse kubera impamvu. Igihe Umucyo ubamuritseho, ukuraho umwijima wose kuri mwe. Igihe mwumvise Ijwi Rye rivugana namwe ku makasete, hariho ikintu kibaho. Rivugana n’ubugingo bwanyu. Rikavuga ngo, “Umwigisha yaje kandi arimo arabahamagara. Ntimucike intege, ntimutinye, nabahamagaye. Muri umugeni Wanye.”

Yemwe bantu, mugenzure neza! Ntimugafate amahirwe atuzuye kuri byo. Imana ifite gahunda; Ijambo Ryayo Yarifashe ku makasete. Umwigisha yaje kandi araguhamagara. Ngwino mu nzira Imana yateguye.

Umwigisha agiye kongera indi nshuro kunga Umugeni We hirya no hino ku isi hamwe n’Ijwi Rye. Agiye kudutera umwete, aduhamiriza, adukiza uburwayi, akatwinjiza mu Bwiza Bwe bukomeye maze akatubwira ngo:

Umwigisha Yaje kandi Araguhamagara. Oh ! wowe munyabyaha, oh ! wowe urwaye, ntubona ko Umwigisha yigaragaje mu biremwa-muntu, mu bizera ? Yaje guhamagarira abana Be kwizera ubuzima buzira umuze. Yaje guhamagara abanyabyaha ngo bihane. Wowe waguye, wowe muyoboke w’itorero, Umwigisha Yaje, kandi araguhamagara.

Mbega gucunshumurwa k’Umwuka We Wera Umugeni azaba arimo guhabwa kuri iki Cyumweru mu gihe Imana iteraniriza hamwe abana Bayo indi nshuro kandi ikinjira mu ngo zacu, mu nsengero zacu, aho duteraniye, kandi akaduhamagara kandi akavuga ngo , “Umwigisha yaje kandi arimo araguhamagara. Icyo ukeneye cyose, ni icyawe.”

Reka ayo magambo acengere mu ndiba z’imitima yanyu, bene Data na bashiki bacu. ICYO MWABA MUKENEYE CYOSE, UMWIGISHA YAJE KANDI ARAKIBAHA.

Data wo mw’ijuru, O Mwami, twemerere ibyo byongere bibe. Ibyo bintu byose navuze : « Yesu yaraje maze araguhamagara. » Mbese iyo Aje akora iki ? Arahamagara. Twemerere ibyo byongere bibe Mwami. Reka Umwuka Wera aze mu bantu kuri uyu mugoroba Mwami Yesu mw’ishusho y’Umwuka. Reka Aze Yihishure kandi Yigaragaze.

Mwene Data Joseph Branham

Ubutumwa: 64-0213 Nuko Yesu Araza maze Arahamagara
Igihe: Saa Sita z’amanywa ku isaha y’I Jeffersonville

Ibyanditswe:

Yohana 11:18-28
I Betaniya hari bugufi bw’i Yerusalemu, nka sitadiyo cumi n’eshanu.
Nuko Abayuda benshi bari baje kwa Marita na Mariya kubahumuriza, kuko musaza wabo yari yapfuye.
Marita yumvise ko Yesu aje ajya kumusanganira, ariko Mariya asigara yicaye mu nzu.
Marita abwira Yesu ati “Databuja, iyaba wari hano musaza wanjye ntaba yarapfuye.
Kandi n’ubu nzi yuko ibyo usabye Imana byose, Imana izabiguha.”
Yesu aramubwira ati”Musaza wawe azazuka.”
Marita aramubwira ati “Nzi yuko azazuka mu muzuko wo ku munsi w’imperuka.”
Yesu aramubwira ati “Ni jye kuzuka n’ubugingo, unyizera naho yaba yarapfuye azabaho,
kandi umuntu wese ukiriho unyizera ntazapfa iteka ryose. Mbese wizeye ibyo?”
Aramusubiza ati “Yee, Databuja, nizeye yuko uri Kristo Umwana w’Imana ukwiriye kuza mu isi.”
Amaze kuvuga ibyo aragenda, ahamagara mwene se Mariya rwihishwa aramubwira ati “Umwigisha yaje araguhamagara.”

25-1130 Umurimo Uhambaye

Ubutumwa : 64-0705 Umurimo Uhambaye

X

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Murimo w’Imana Uhambaye

Ubuzima bwose bwari mu ruti, imisatsi, n’ibishishwa, ubu burimo burihuriza hamwe muri twe, Imbuto ya Cyami y’Imana, Imirimo Ihambaye y’Imana, kandi barimo barategurirwa umuzuko, biteguye isarura. Alpha yahindutse Omega. Uwa mbere yahindutse uwanyuma, kandi uwanyuma ubu ni uwambere. Twanyuze muri urwo rugendo kandi twahindutse Imirimo Ye Ihambaye, igice Cye cyakubitswe.

Umugeni n’Umukwe ni Umwe!

Imana yeretse umuhanuzi Wayo igaragaza mbere(preview) rya buri umwe wese muri twe, Imirimo Ye Ihambaye, mu iyerekwa. Mu gihe yari ahagaze aho hamwe n’Umwami yitegereza Umugeni atambuka imbere ye,
Yabonye buri umwe wese muri twe. Twebwe TWESE amaso yacu yari atumbiriye AHO NEZA KURI WE. Yavuze ko twagaragaraga turi beza kurusha undi wese yaba yarigeze abona mu buzima bwe. Hari ikirere kuri twe. Twari beza cyane kuri we.

Mwibuke, iri ryari IYEREKWA ry’Umugeni; uko Azaba asa, kandi mu gihe atubwira icyo neza neza yarimo akora. Mwumve neza.

Azaturuka mu mahanga yose, bizakora Umugeni. Bose bari bafite imisatsi miremire, ari nta marange bisize, n’abakobwa beza cyane. Kandi bose bari bampanze amaso. Ibyo byashushanyaga Umugeni uzaturuka mu mahanga yose. Murabona? We, buri wese yari ahagarariye igihugu, mu gihe bagendaga, bagendera mu Ijambo neza.

Umugeni, reka nongere mbivuge indi nshuro, UMUGENI, uturutse muri buri gihugu ese bari bahanze amaso pasiteri wabo, ni itsinda ry’abantu se … OYA, icyo ntabwo aricyo yavuze. Bari bahanze amaso yabo KU MUHANUZI, bamwitegereza.

Igihe cyose bari bahanze amaso yabo umuhanuzi, bagendaga mumurongo muburyo butunganye. Ariko nyuma yaratuburiye, hariho ikintu cyabayeho. Bamwe bakuye amaso yabo kuri we nuko batangira guhanga amaso ikindi kintu aribyo byabakururiye mu kajagari.

Kandi, rero, ngomba kushyiraho jisho. Azava mu nzira z’Ijambo niba ntamubereye maso, mu gihe Arimo atambuka aho, naramuka abikoze. Ahari azaba ari igihe cyanjye, ubwo nzaba ntagihari, murabona, igihe nzaba narasoje, cyangwa ikindi kintu.

Yagomba kumubera amaso, naho ubundi We yajyaga kuva mu nzira mu gihe yatambukaga. Ariko noneho yaravuze ngo ahari byaba aricyo gihe cyanjye, igihe nzaba nshoje, igihe nzaba ntari hano, bashobora kuzava mu nzira kubwo kudakomeza guhanga amaso kuri we.

Yarimo aburira UMUGENI mu buryo bweruye, mugomba kugumisha amaso Yanyu ku Ijwi ry’Imana riri ku makasete. Iyo niyo nzira yateguwe n’Imana kubw’uyu munsi. Iryo niryo Jwi rizunga kandi rigatunganya Umugeni. Nimuramuka mukuye amaso Yanyu n’amatwi kuri iryo Jwi, Muzata umurongo kandi muzajya mu kajagari.

Buri Butumwa bugenda burushaho gusobanuka. Ni Imana ikomeye irimo iratwikururwa imbere yacu, igaburira Umugeni Wayo hamwe na Manu ihishwe ariyo yonyine dushobora kurya. Irakungahaye cyane kuri abo bandi bose, ariko ni Ibyo kurya Bihishwe by’Umugeni.

Mbega ibihe by’amashimwe Umugeni arimo kugira, asangira ku Ijambo, mu gihe ahinduka Umugeni Jambo Umurimo Wayo uhambaye utunganye.

Yari wenyine, nk’Umukwe, “yanzwe n’abantu, arasuzugurwa kandi yanzwe n’amadini”. Umugeni ni uko ahagaze. Ni ibiki? Ni Umurimo uhebuje We, murabona, ni Ijambo, Ashobora gukoreramo, ni Ryo Ashobora kugaragaza. Ukwangwa!

Ngwino wifatanye natwe kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe Imana ivuga inyuriye muri marayika Wayo ukomeye, maze ikadukata kandi ikadutunganya kugira ngo duhinduke Umurimo Uhambaye w’Imana.

Mwene Data Joseph Branham

Ibyanditswe byo gusoma mbere y’amateraniro:

Yesaya 53:1–12
Ni nde wizeye ibyo twumvise, kandi ukuboko k’Uwiteka kwahishuriwe nde?
Kuko yakuriye imbere ye nk’ikigejigeji, nk’igishyitsi cyumburira mu butaka bwumye, ntiyari afite ishusho nziza cyangwa igikundiro, kandi ubwo twamubonaga ntiyari afite ubwiza bwatuma tumwifuza.
Yarasuzugurwaga akangwa n’abantu, yari umunyamibabaro wamenyereye intimba, yasuzugurwaga nk’umuntu abandi bima amaso natwe ntitumwubahe.
Ni ukuri intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye, ariko twebweho twamutekereje nk’uwakubiswe n’Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa n’imibabaro.
Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha.
Twese twayobye nk’intama zizimiye, twese twabaye intatane, Uwiteka amushyiraho gukiranirwa kwacu twese.
Yararenganye ariko yicisha bugufi, ntiyabumbura akanwa ke amera nk’umwana w’intama bajyana kubaga, cyangwa nk’uko intama icecekera imbere y’abayikemura, ni ko atabumbuye akanwa ke.
Guhemurwa no gucirwa ho iteka ni byo byamukujeho. Mu b’igihe cye ni nde witayeho ko yakuwe mu isi y’abazima, akaba yarakubitiwe ibicumuro by’ubwoko bwe?
Bategetse ko ahambanwa n’abanyabyaha, yari kumwe n’umutunzi mu rupfu rwe nubwo atagiraga urugomo, kandi ntagire uburyarya mu kanwa ke.
Ariko Uwiteka yashimye kumushenjagura, yaramubabaje. Ubwo ubugingo bwe buzitamba ho igitambo cyo gukuraho ibyaha, azabona urubyaro, azarama, ibyo Uwiteka ashaka bizasohozwa neza n’ukuboko kwe.
Azabona ibituruka mu bise by’ubugingo bwe bimwishimishe, bimuhaze. Umugaragu wanjye ukiranuka azatuma benshi baheshwa gukiranuka no kumenya, kandi azīshyiraho gukiranirwa kwabo.
Ni cyo gituma nzamugabanya umugabane n’abakomeye, azagabana iminyago n’abanyamaboko, kuko yasutse ubugingo bwe akageza ku gupfa akabaranwa n’abagome, ariko ubwe yishyizeho ibyaha bya benshi kandi asabira abagome.

Malaki 3:6
Kuko jyewe Uwiteka ntabwo mpinduka, ni cyo gituma abahungu ba Yakobo mutamarwaho.

Matayo 24:24
Kuko abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n’intore niba bishoboka.

Mariko 9:7
Maze igicu kiraza kirabakingiriza, ijwi rikivugiramo riti “Nguyu Umwana wanjye nkunda mumwumvire.”

Yohana 12:24
Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko iyo akabuto k’ishaka kataguye hasi ngo gapfe kagumaho konyine, ariko iyo gapfuye kera imbuto nyinshi.

Yohana 14:19
Hasigaye umwanya muto ab’isi ntibabe bakimbona, ariko mwebweho muzambona, kuko ndiho namwe muzabaho.

25-1123 Imana Ikomeye Ihishuye Imbere yacu

Pesan: 64-0629 Imana Ikomeye Ihishuye Imbere yacu

PDF

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Ngando ya Branham

Mbega ibihe bidasanzwe turimo turagira. Ijambo n’Umugeni ni Umwe kandi ni kimwe. Turi kuba inyuma y’igitwikirizo mu kugaragara k’Ubwiza bwa Shekina. Tubona Imana yihishe Ubwayo inyuma y’uruhu mu ntumwa marayika Wayo wa karindwi. Imana, indi nshuro, yihishe Ubwayo inyuma y’uruhu rw’umuntu muri buri umwe wese muri twe. Nta kibazo kigihari. Nta gushidikanya ukundi, TURI intore Ze, abagenwe mbere, Ijambo ryambaye umubiri, Umugeni Jambo utunganye.

Mu gihe twiyunga hamwe duturutse hirya no hino ku isi, turimo turumva Ijwi rivugana natwe kandi riduhishurira mu buryo bwuzuye Ijambo Ryayo ni Uguhishurirwa kuzuye ko Yesu Kristo ari uko yari ejo hashize, uyu munsi ndetse n’iteka. Kugaragara kw’Ijambo, Elohim, Imana mu mubiri ivugana n’Umugeni Wayo. Imana mu mubiri iriho kandi igatura muri buri wese muri twe. Gahunda ya nyuma y’Imana ubu irimo irasohozwa mu buryo bwuzuye kandi igaragazwa muri buri umwe wese muri twe.

Turishimye cyane kandi turashimira Uwiteka kubwo kuba twitwa insuzugurwa ndetse n’amaburo afite inzira zisa nk’izitamenyerewe. Ariko tuzi Uwo inzira zacu zihura nawe, ndetse n’abo turibo: Umugeni w’Inzira z’Amakasete y’Imana; kandi arimo aradukururira kuri We Ubwe, turimo turagenda twomatana mu gihe duhinduka UMWE NA WE, Yesu Kristo uko yari ejo hashize, niko ari uyu munsi, ndetse n’iteka.

Twasatuye mu gitwikirizo maze twinjira mu Nkingi y’Umuriro kandi twasohokanye imigisha y’Imana ! Abantu ntibashobora kubibona. Ntibashobora kubisobanukirwa. Ariko kuri twe,ni ibigaragara, kubera ko turi mu mwuka umwe n’Umuhanzi wacu ndetse n’Umuyobozi. Ni Ijwi ry’Imana ku makasete riyobora Umugeni Wayo.

Turimo gutungwa n’Umugati wo Kumurikwa, Manu yatanzwe gusa kubw’ubwoko bwitandukanyije. Nicyo kintu cyonyine dushobora kurya. Nicyo kintu cyonyine twemerewe kurya. Kandi ni ibyagenewe gusa abantu bemewe, abagenwe mbere kandi bazi icyo biricyo.

Nkunda iyo We mwumva atubwira ABO TURIBO:

Uwo umwe wamanutse ku munsi wa Pantekote ni Umwuka Wera umwe urimo wigaragaza uyu munsi; tuva mu bwiza, tujya mu bundi bwiza, tujya mu bundi,maze tugasubira ku mbuto y’umubatizo w’Umwuka Wera, hamwe n’ibimenyetso bimwe, ibitangaza bimwe, umubatizo umwe, abantu bamwe bari gukora mu buryo bumwe, hamwe n’imbaraga zimwe, amarangamutima amwe. Ni ukuva mu bwiza tujya mu bundi.

Twagarutse ku Mbuto y’umwimerere hamwe n’umubatizo w’Umwuka Wera. Ibimenyetso bimwe, ibitangaza bimwe, umubatizo umwe, ubwoko bumwe bw’abantu, bakora mu buryo bumwe, hamwe n’imbaraga zimwe, no kwiyumvayumva kumwe.

TURI UGUTUNGANA KWE, ABAGARUWE BYUZUYE, UMUGENI JAMBO W’AMAKASETE!

Turi abarimo kunesha. Abasigaye. Abahagaze. Babeshejweho n’Ijambo Rye ritunganye ariryo ryagaruwe kubw’Umugeni We. Ridutunganya umunsi ku munsi. KWIZERA Kwacu kwageze ku rwego rwo hejuru kubwo kumenya ABO TURIBO, kandi ni:

Ibidakemangwa, Sibyo kwigwaho kandi ni hejuru ya byose, NI IBITAGIRA INSHINGANO.

Urashaka kuba uwishimye kurusha uko waba warigeze uba?
Urashaka kuba unyuzwe inshuro 1000% ko ibyo wumva ari Uku Niko Uwiteka Avuze? Urashaka gutunganywa n’Ijambo ry’Imana?

Noneho ndagutumira kuza kwiyunga natwe, Ingando ya Branham, kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva Ijwi ry’Imana rivugana natwe ku Magambo y’Ubugingo Buhoraho: Imana Ikomeye Itwikuruwe Imbere Yacu 64-0629.

Mwene Data Joseph Branham

25-1116 Kristo Ugaragajwe Mu Bisekuru Byose

Ubutumwa : 64-0617 “Kristo Ugaragajwe Mu Bisekuru Byose

Complete

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Jambo ry’Imana Rizima

Mu gihe cy’iyo myaka yose, Ibyo nabihishe mu mutima wanjye, mpishe (ntwikiriye) Kristo, ya Nkingi imwe y’Umuriro isobanura Ijambo, nk’uko byasezeranyijwe.

Ndabizi ko ibi bigiye kumvikana nabi ku bantu benshi, ariko mubashije kwihanganira marayika w’Imana akanya gato, maze mugasaba Imana Guhishurirwa kuruseho, nizera ko we, kubwo gufashwa n’Imana hamwe n’Ijambo Ryayo, ndetse bikurikije Ijambo Ryayo, azamuzana hano imbere yanyu. Imana, yitwikuruye kandi Ikigaragaza Ubwayo, isobanura kandi ihishura Ijambo Ryayo.

Mbega ububyutse bwabayeho muri uku kwezi gushize mu Mugeni wa Yesu Kristo. Imana, yitwikurura Ubwayo kuruta uko byigeze biba mbere, Ivugana n’Umukundwa Wayo, Igirana urukundo na We, Imwemeza neza ko We, Twe turi Umwe na We.

Nta gutinya guhari, nta gukekeranya, nta kwifata, habe n’agacu ko gushidikanya; Imana yaduhishuriye ko: Ijwi ry’Imana rivuga ku makasete ari INZIRA YATANZWE N’IMANA KANDI ITUNGANYE KUBW’UMUGENI WAYO UYU MUNSI.

Yatanze iyi nzira kugira ngo bitazadusaba kuyungurura, kubitangaho umucyo, gusobanura, habe no kugira ngo umuntu wese abifate uko yiboneye; ahubwo mwumve Ijwi ry’Imana ritunganye rivugana natwe umunwa kugutwi.

Yaribizi ko iki gihe kizaza. Yaribizi ko Umugeni Wayo yagombaga kurya gusa Manu Yahishwe, Ibyo Kurya by’Intama Byayo. Ntabwo twakwifuza kumva ikindi kintu uretse Ijwi ry’Imana rivuye ku Mana Ubwayo.

Twasatuye muri icyo gitwikirizo twinjira mu Bwiza bwa Shekina. Isi ntabwo ishobora kubibona. Umuhanuzi wacu ashobora kuba ataravugaga amagambo neza. Ashobora kuba atari yambaye neza. Ashobora kuba atari yambaye imyambaro myiza ya cyihayimana. Ariko inyuma y’urwo ruhu rw’umuntu, mu imbere aho hari Ubwiza bwa Shekina. Mu imbere aho harimo imbaraga. Imbere aho harimo Ijambo. Imbera aho harimo imitsima yo kumurikwa. Aho mu imbere harimo Ubwiza bwa Shekina, ari wo Mucyo ukomeza Umugeni.

Kandi kugeza igihe uzinjira aho inyuma y’ako gahu ka gasamunyiga, kugeza ubwo uzasohoka inyuma y’urwo ruhu rwawe rushaje, muri ibyo bitekerezo bishaje, iyo mihango yawe ya kera maze ukinjira mu bwiza bw’Imana; nibwo Ijambo rizahinduka rizima kuri wowe by’ukuri,noneho nibwo uzasobanukirwa Ubwiza bwa Shekina, nibwo Bibiliya izahinduka Igitabo gishya, noneho Yesu akaba ari uko yari ejo hashize, uyu munsi ndetse n’iteka ryose. Ugatura mu Bwiza Bwe, murya umutsima umuritswe watuwe uwo munsi ku bw’abizera bonyine, ku bw’abatambyi bonyine. “Kandi turi abatambyi, ubutambyi bwa cyami, ishyanga ryera, ubwoko bwihariye, butura Imana ibitambo by’umwuka.” Ariko ikibakwiye ni ukwinjira, kugera inyuma y’igikingiriza, ngo tubone Imana ihishutse. Kandi Imana yarahishutse: iryo ni Ijambo Ryayo rigaragajwe.

Turi intamenyekana ku b’isi, ariko turanyuzwe kumenya uwo Ivisi yacu ari we kandi dutewe ishema no kuba amaburo yo kuri kasete Ye, dufite inzira zihura n’Ijambo Rye, nkuko bidukururira kuri We.

Niba mudafungiwe ku makasete, nta kintu muricyo uretse ikirundo cy’ibyuma bijegera!!!

Mu by’ukuri, mwitegereze rero, Imana! Yesu yavuze ko abo Ijambo ry’Imana ryajeho biswe imana: bari abahanuzi. Nyamara, umuntu ubwe ntiyari Imana, ndetse n’umubiri wa Yesu Kristo ntiwari Imana. Yari Umuntu, kandi Imana yari yihishe muri We.

Imana, igihe kimwe yihishe inyuma y’impu za tahashi. Imana, igihe kimwe yihishe inyuma y’umubiri w’umuntu witwa Melikisedeki. Imana, yihishe mu muntu witwa Yesu. Imana, yihishe mu muntu witwa William Marrion Branham. Imana yihishe mu mubiri w’umuntu witwa UMUGENI WAYO.

Ni ingenzi cyane kubyibuka, ariko abenshi barananiwe kandi barimo barashaka ikindi kintu. Ikintu cya nyuma Abraham yabonye, ikintu cya nyuma cyabayeho mbere y’uko umuriro umanuka kandi isi y’abanyamahanga bagacirwa urubanza, mbere y’uko umwana wasezeranwe yinjira mu murimo, ikintu cya nyuma itorero rya gikristo rizabona kugeza kugaragara kwa Yesu Kristo ni Melikisedeki, Imana yiyerekanye mu mubiri, ihishura Ijambo Ryayo ku Mugeni Wayo

Nta kindi kigomba kuza. Nta kindi kintu cyasezeranwe mu Ijambo Ryayo. Nta muntu, habe n’itsinda ry’abantu bazaza kugira ngo batunganye Umugeni.

Oya. Bifuza kuza aha ku itorero kubwo gutunganywa. Murabona? Aha ku itorero, twebwe – dufitanye ubusabane bamwe ku bandi, ariko ugutunganywa guturuka ku mushyikirano hagati y’Imana na twe. Ni amaraso ya Kristo adutunganya kubw’Umwuka Wera.

Ubu butumwa, Iri Jwi, Ijambo ry’Imana rihamirijwe, ni uguhamiriza Umugeni wa Yesu Kristo.

Ndagutumira kugira ngo uze wumvire hamwe natwe Ijwi ry’Imana mu gihe ritunganya Umugeni Wayo kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’amanywa ku Isaha y’I Jeffersonvile, mu gihe twumva : 64-0617 “Kristo Ugaragajwe Mu Bisekuru Byose”.

Mwene Data Joseph Branham

Ibyanditswe byo gusoma mbere yo kumva Ubutumwa:

Gutegeka kwa Kabiri 18:15
Uwiteka Imana yawe izabahagurukiriza umuhanuzi umeze nkanjye ukomotse hagati muri mwe, muri bene wanyu, azabe ari we mwumvira.

Zekariya 14:6
Nuko uwo munsi ntihazabaho umucyo urabagirana, kandi ntuzaba ikibunda.

Malaki 3:1-6
Dore nzatuma integuza yanjye, izambanziriza intunganyirize inzira. Umwami mushaka azāduka mu rusengero rwe, kandi intumwa y’isezerano mwishimana dore iraje. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ni nde uzabasha kwihangana ku munsi wo kuza kwe? Kandi ni nde uzahagarara ubwo azaboneka? Kuko ameze nk’umuriro w’umucuzi, n’isabune y’abameshi.
Kandi azicara nk’ucura ifeza akayitunganya akayimaramo inkamba, azatunganya abahungu ba Lewi, abacenshure nk’uko bacenshura izahabu n’ifeza, maze bazature Uwiteka amaturo bakiranutse.
Maze amaturo y’i Buyuda n’i Yerusalemu azanezeze Uwiteka, nk’uko yamunezezaga mu minsi ya kera no mu myaka yashize.
Kandi nzabegera nce urubanza, nzabanguka gushinja abarozi n’abasambanyi n’abarahira ibinyoma, n’abima abakozi ibihembo byabo, bakarenganya abapfakazi n’impfubyi, bakagirira nabi umunyamahanga kandi ntibanyubahe. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Kuko jyewe Uwiteka ntabwo mpinduka, ni cyo gituma abahungu ba Yakobo mutamarwaho.

Luka 17:28-30
No mu minsi ya Loti na yo byari bimeze bityo: bararyaga, baranywaga, baraguraga, barabibaga, barubakaga,
maze umunsi Loti yavuye i Sodomu, umuriro n’amazuku biva mu ijuru biragwa, birabarimbura bose.
Ni na ko bizamera umunsi Umwana w’umuntu azabonekeraho.

Yohana 1:1
Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana.

Yohana 4:1-30
Nuko Umwami Yesu amenya yuko Abafarisayo bumvise ko yigisha kandi abatiza benshi, arusha Yohana,
(icyakora Yesu ubwe si we wabatizaga, ahubwo ni abigishwa be),
ni cyo cyatumye ava i Yudaya agasubira i Galilaya,
yiyumvamo ko akwiriye kunyura i Samariya.
Nuko agera mu mudugudu w’i Samariya witwa Sukara, bugufi bw’igikingi Yakobo yahaye umwana we Yosefu,
kandi aho hari iriba rya Yakobo. Nuko Yesu ananijwe n’uko yagenze cyane apfa kwicara kuri iryo riba, hari nk’isaha esheshatu.
Umusamariyakazi aza kuvoma, Yesu aramubwira ati “Mpa utuzi two kunywa”,
(kuko abigishwa be bari bagiye mu mudugudu kugura ibyo kurya.)
Umusamariyakazi aramusubiza ati “Ko uri Umuyuda nkaba Umusamariyakazi, uransaba amazi ute?” Icyatumye abaza atyo ni uko Abayuda banenaga Abasamariya.
Yesu aramusubiza ati “Iyaba wari uzi impano y’Imana, ukamenya n’ugusabye amazi uwo ari we, nawe uba umusabye na we akaguha amazi y’ubugingo.”
Undi ati “Databuja, ko udafite icyo uvomesha n’iriba rikaba ari rirerire, none se ayo mazi y’ubugingo wayakura he?
Mbese ye uruta sogokuruza Yakobo wadufukuriye iri riba, kandi akaba yaranywaga amazi yaryo ubwe n’abana be n’amatungo ye?”
Yesu aramusubiza ati “Umuntu wese unywa aya mazi azongera kugira inyota,
ariko unywa amazi nzamuha ntazagira inyota rwose iteka ryose, ahubwo amazi nzamuha azamuhindukiramo isoko y’amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho.”
Umugore aramubwira ati “Databuja, mpa kuri ayo mazi ntazagira inyota, kandi ntazagaruka kuvoma hano kuko ari kure.”
Yesu aramubwira ati “Genda uhamagare umugabo wawe maze ugaruke hano.”
Umugore aramusubiza ati “Nta mugabo mfite.” Yesu aramubwira ati “Uvuze ukuri yuko udafite umugabo,
kuko wari ufite abagabo batanu, n’uwo ufite ubu si uwawe. Ibyo byo ubivuze ukuri.”
Umugore aramubwira ati “Databuja, menye yuko uri umuhanuzi.
Ba sogokuruza bacu basengeraga kuri uyu musozi, namwe mukagira ngo i Yerusalemu ni ho hakwiriye gusengerwa.”
Yesu aramusubiza ati “Mugore, nyizera. Igihe kizaza, ubwo bazaba batagisengera Data kuri uyu musozi cyangwa i Yerusalemu.
Dore mwebweho musenga icyo mutazi, ariko twebwe dusenga ibyo tuzi kuko agakiza kava mu Bayuda.
Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga.
Imana ni Umwuka, n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri.”
Umugore aramubwira ati “Nzi yuko Mesiya azaza, ari we witwa Kristo, kandi ubwo azaza azatubwira byose.”
Yesu aramubwira ati “Ni jye tuvugana.”
Uwo mwanya abigishwa be baraza batangazwa n’uko avugana n’uwo mugore, ariko ntihagira umubaza ati “Urashaka iki?” Cyangwa ati “Ni iki gitumye uvugana na we?”
Nuko uwo mugore asiga ikibindi cye, aragenda ajya mu mudugudu abwira abantu ati
Nimuze murebe umuntu umbwiye ibyo nakoze byose, murebe ahari ko ari Kristo!
Bava mu mudugudu ngo baze aho ari.

Yohana 8:57-58
Abayuda baramubwira bati “Ko utaramara imyaka mirongo itanu, Aburahamu wamubonye ute?”
Yesu arababwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko Aburahamu ataravuka, ndiho.”

Yohana 10:32-39
Yesu arababwira ati “Naberetse imirimo myinshi myiza yavuye kuri Data, noneho ni uwuhe murimo muri yo ubatera kuntera amabuye?”
Abayuda baramusubiza bati “Ku bw’imirimo myiza ntitugutera amabuye, ahubwo tuguhora kwigereranya, kuko uri umuntu ukigira Imana.”
Yesu arabasubiza ati “Ntibyanditswe mu mategeko yanyu ngo ‘Navuze ngo: Muri imana’?
Nuko ubwo yabise imana, abo ijambo ry’Imana ryajeho kandi ibyanditswe bitabasha gukuka,
mubwirira iki uwo Data yejeje akamutuma mu isi muti ‘Wigereranije’, kuko navuze nti ‘Ndi Umwana w’Imana’?
Niba ntakora imirimo ya Data ntimunyizere.
Ariko ninyikora, nubwo mutanyizera mwizere imirimo ubwayo, kugira ngo mumenye neza yuko Data ari muri jye, nanjye nkaba ndi muri Data.”
Nuko bongera gushaka kumufata, ariko abava mu maboko.

Abaheburayo 1:1
Kera Imana yavuganiye na ba sogokuruza mu kanwa k’abahanuzi mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi,

Abaheburayo 4:12
Kuko ijambo ry’Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokōro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira.

Abaheburayo 13:8
Yesu Kristo uko yari ari ejo, n’uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora iteka ryose.

Ibyahishuwe 22:19
Kandi nihagira umuntu ukura ku magambo y’igitabo cy’ubu buhanuzi, Imana izamukura ku mugabane wa cya giti cy’ubugingo no ku wa rwa rurembo rwera, byanditswe muri iki gitabo.”

25-1109 Umusazi

Ubutumwa : Umusazi 64-0614E

Complete

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mana yitwikiriye uruhu

Ntabwo tukiri inyuma y’igitwikirizo ukundi, Bana bato, Imana yarihishuye mu buryo bugaragara imbere yacu. Imana ikomeye y’Ijuru n’isi, Iyo yagiye yihisha abantu b’ibihe byose iri mu Nkingi y’Umuriro yaraje ivuye mu Mana maze yinjira mu mubiri wo ku isi witwa Yesu; hanyuma yongera gusubira mu Nkingi y’Umuriro nuko ibonekera Pawulo mu nzira ijya i Damasiko, yongeye kwiyerekana mu buryo bugaragara maze yongera gutura mu mubiri w’umuntu muri marayika Wayo Intumwa, William Marrion Branham, ihamagara Umugeni kuri Yo Ubwayo.

Imana yashyizeho marayika Wayo ku isi kugira ngo ayihagararire nk’amabasaderi Wayo usizwe wo kwinjira mu iby’indengakamere bitazwi. Ararondora akazana ibintu ubwenge busanzwe budashobora kugira na kimwe bumenyaho. Yashyizweho kugira ngo azane ubwiru bw’Imana kandi avuge mbere ibiriho biba, ndetse n’ibyabayeho, n’ibizabaho. We ni Ijwi ry’Imana ku Mugeni.

Ni ibiki? Imana, Imana mu mibiri, umubiri wa kimuntu. Ukuri kudashidikanywaho.

Abanegura benshi uyu munsi ntibashobora kudusobanukirwa twe abizera b’ukuri. Kuri bo, twahindutse abadafite icyo bavuze. Bavuga ko turi abizera ibyo kugira abantu imana kandi tukaba turamya umuhanuzi…

Hashize igihe gito umuneguranyi umwe yambwiye, hariya i Tucson ati: “Urabizi, bamwe bagufata nk’umusazi, na ho abandi bakagufata nk’imana.”
Ndavuga nti: “Mu by’ukuri, aba bari mu kuri.” Nari nzi ko yashakaga kunegura. Murabona?
Avuga ati: “Abantu batekereza ko uri imana.”

Nkuko byari bimeze mu gihe cya Yesu igihe yari hano ku isi, niko bimeze uyu munsi hamwe n’umuhanuzi Wayo. Abantu ntabwo bakiri inyuma y’igitwikirizo; bahumishijwe ku kuri. Nta kindi dushaka uretse inzira yateguwe n’Imana kubw’uyu munsi: Yo Ubwayo yihishe mu mubiri, Ijwi ry’Imana iryo ryafashwe amajwi maze rigahunikwa kubw’Umugeni.

Igihe Imana yiyerekanye mu isi, Yarimo yihisha inyuma y’igitwikirizo; inyuma y’uruhu rw’Umuntu witwa Yesu. Yaritwikiriye kandi yihisha inyuma y’uruhu rw’umuntu witwa Mose, kandi bari imana, atari Imana; ahubwo bari Imana, Imana imwe, yahinduraga gusa amashusho Yayo, Ikora cya kintu kimwe igihe cyose, ikazana Ijambo. Imana yabigenye ityo.

Twe gusa twafatanijwe n’Ijambo. Ubutumwa bw’igihe. Ryatugize Ijambo ritwikiriye inyuma y’uruhu rw’umuntu. Umugeni n’Umukwe ni umwe. Imana ni imwe, kandi Ijambo ni Imana! Twafatanijwe n’Ijambo.

Ikibabaje, gutandukana hagati mu bizera uyu munsi guterwa ni uko bumva ko twita cyane ku muhanuzi w’Imana wahamirijwe. Ku bihabanye n’ibyo bashaka gushyira ubwo buyobozi ku bapasteri babo.

Imana ntabwo ijya ihindura gahunda Yayo; Yohereza UMUNTU UMWE kugira ngo ayobora Umugeni Wayo. Ni Umwuka Wera Wayo kuri buri umwe wese muri twe, utuyobora akoresheje INKINGI Y’UMURIRO.

Ijambo riza ku muntu umwe gusa. Muri buri gisekuru, niko byagenze, no mu bisekuruza by’itorero, kuva ku cya mbere kugeza ku cya nyuma. Abandi bagize umwanya wabo, ni ukuri, mwitegereze, ariko muhagarare kure y’iyo Nkingi y’Umuriro. Murabona?

ARIKO NI IKI TWUMVA UYU MUNSI… ICYO KINTU KIMWE

Muribuka icyo Dathan n’abandi bavuze, aho hakurya? Baravuze bati: “Noneho, Mose, itonde akanya gato, aho! Wiha ibintu byose, urabona? Noneho, hari abandi bantu aha Imana yahamagaye.”

Ntabwo turwanya ubukozi; Imana yarabahamagaye, ariko bene Data na bashiki bacu, niba pasteri wanyu adafata iryo Jwi ry’Imana nk’Ijwi ry’ingenzi cyane mugomba kumva binyuze mu kuvuza amakasete mu rusengero rwanyu, ntabwo arimo abayobora mu nzira yateguwe n’Imana.

Ibyo ni ukuri. Bo, buri wese muri bo yakurikiraga neza, igihe cyose bakurikiraga, ariko igihe umwe muri bo yagerageje kwishyira hejuru no gufata umwanya Imana yahaye Mose, – wari warabigenewe kandi akanashyirwaho ku bw’uwo murimo, – yagerageje kuwufata, umuriro waramanutse, wafunguye ubutaka kandi buhita bubamira uwo mwanya. Murabona? Murabona?

Dukwiriye twese komatana n’Ijambo ryavuzwe kandi rigashyirwa ku makasete. Icyo ni Ikidakuka cy’Imana. Iryo niryo Jambo ryonyine Umugeni yemeranya naryo. Ubukozi ntabwo buzigera bwunga Umugeni, ni Ijwi ry’Imana ryonyine riri ku makasete.

Nta cyo nashobora gukora ntabafite; nta cyo mwashobora gukora mutamfite, kandi nta cyo twashobora gukora ari nta Mana dufite. Rero, twese hamwe tugize ubumwe, imbumbe… Imana yantumye ku bw’intego. Mubyizere, kandi bizasohora. Ni byo, neza neza (Murabona?), bihamijwe mu buryo bwuzuye.

biri hamwe GUSA bikora UBUMWE, kwiyunga. Imana yohereje William Marrion Branham kubw’iyo mpamvu. Rero, niba GUSA ubyizeye, bizasohora; bihamirijwe mu buryo butunganye.

bashiki bacu na bene Data ntabwo ari njye urimo uvuga ibyo. NI IMANA IRIMO IVUGA IBYO INYURIYE MU MUHANUZI WAYO. Ntimukemere ko hagira umuntu ubabwira ibinyuranye nabyo cyangwa ngo abibasobanurire. IJWI RY’IMANA KU MAKASETE NIRYO RIZUNGA KANDI RIGATUNGANYA UMUGENI. IZINDI NZIRA ZOSE NTABWO UZIGERA UBA UMUGENI.

Ntekereza rero ko ari bimwe kuri benshi muri twe abakuru: Imana yihishe mu mubiri. Imana iri mu mubiri. Ibyo byagaragara nk’ubusazi imbere y’isi, ariko bimureherezaho abantu bose.

Ese muri kumva icyo arimo kuvuga? Imana ifite uruhu kuri yo irimo yikururiraho Abantu.

Mu gihe isi irimo yizirika ku bidafite agaciro, turimo turizirika ku Ijwi ry’Imana kandi twitwa Umugeni. Ririmo riradusohora muri ako kajagari, ritwinjiza Imbere y’Imana. Turi intamenyekana zaziritswe ku Ijambo ry’imana.,

Ngwino kandi uzirikwe ku Ijwi ry’Imana hamwe natwe kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe rikururira abantu bose kuri We.

Mwene Data Joseph Branham

Ubutumwa: Umusazi 64-0614E

Ibyanditswe:

1 Abakorinto 1:18-25
Ijambo ry’umusaraba ku barimbuka ni ubupfu, ariko kuri twebwe abakizwa ni imbaraga z’Imana,
kuko byanditswe ngo”Nzarimbura ubwenge bw’abanyabwenge, N’ubuhanga bw’abahanga nzabuhindura ubusa.”
Mbese none umunyabwenge ari he? Umwanditsi ari he? Umunyampaka wo muri iki gihe ari he? Ubwenge bw’iyi si Imana ntiyabuhinduye ubupfu?
Kuko ubwo ubwenge bw’Imana bwategetse ko ab’isi badaheshwa kumenya Imana n’ubwenge bw’isi, Imana yishimiye gukirisha abayizera ubupfu bw’ibibwirizwa.
Dore Abayuda basaba ibimenyetso naho Abagiriki bo bashakashaka ubwenge,
ariko twebweho tubabwiriza ibya Kristo wabambwe. Uwo ku Bayuda ni ikigusha, ku banyamahanga ni ubupfu,
ariko ku bahamagawe b’Abayuda n’Abagiriki ni Kristo, ari we mbaraga z’Imana kandi ni ubwenge bwayo,
kuko ubupfu bw’Imana burusha abantu ubwenge, kandi intege nke z’Imana zirusha abantu imbaraga.

2 Abakorinto 12:11
Mpindutse umupfu ariko ni mwe mwabimpase, kuko ibyari bikwiriye ari uko mba narogejwe namwe. Dore za ntumwa zikomeye cyane nta cyo zandushije, nubwo nta cyo ndi cyo.

25-1102 Imana Itwikuruwe

Ubutumwa : 64-0614M Imana Itwikuruwe

complete

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Wowe Jambo Rigaragajwe,,

Ese twashobora kubitekerezaho! Ya Nkingi imwe y’Umuriro yaje kuri abo bantu banditse Bibiliya niyo Nkingi y’Umuriro imwe turimo twumva buri munsi, idusobanurira ubwiru bwose bwa Bibiliya: Ijambo ry’Imana Rigaragajwe!

Imana yihishe Ubwayo mu Bahanuzi Bayo ba kera kugira ngo ibabwire Amagambo Yayo. Icyo nicyo Yakoze icyo gihe. Ariko mu minsi yacu, umuhanuzi wacu, William Marrion Branham yari Ijambo rizima ku bantu, atwikiriwe n’Inkingi y’Umuriro

Gusigwa ni umuntu. Ijambo Kristo bishatse kuvuga umuntu usizwe, murabona, “uwasizwe”. Noneho, Mose yari Kristo mu gihe cye, yari uwasizwe. Yeremiya yari Kristo mu gihe cye, hamwe n’umugabane w’Ijambo ku bw’icyo gihe.

Imana isobanura Ijambo Ryayo Bwite. Mwene Data Branham Akarivuga; Imana Yararisobanuye. Yari Afite Ijambo. Ntabwo ari itsinda, William Marrion Branham! UMUNTU UMWE Imana ifite. Ntabwo Yagira ibitekerezo bibiri cyangwa bitatu hamwe n’imyumvire itandukanye. Ifata UMUNTU UMWE, maze agahinduka Ijambo ry’Imana rizima ritwikiriwe inyuma y’umubiri w’umuntu.

Ntabwo turi inyuma y’igitwikirizo ukundi, bana bato, Imana yaje mu kugaragara kuzuye kwanyu. Cya gitwikirizo cya kera cy’idini n’imihango cyakuwe ku Ijambo ry’Imana, kugira ngo rigaragare! Muri iyi minsi yanyuma, icyo gitwikirizo cy’imihango cyaratanyaguwe, kandi hano hahagaze Inkingi y’Umuriro. Ngaha aho Ari, agaragaza Ijambo ry’iki gihe. Igitwikirizo cyaratanyaguwe.

Mwitegereze izo kasete, ukuntu zakurikiranye, mwitegereze buri imwe, ukuntu Ibyo byose bigenda bigaragara kurushaho; niba mufite amatwi yo kumva, murabona, n’amaso yo kureba.

Icyo nicyo gikomeje guhumisha abantu uyu munsi. Bashaka kuvuga ko bizera umuhanuzi w’Imana wazanye Ijambo, ariko noneho uko gusigwa kukaba kuri ku bandi kugira ngo batuyobore, atari umuhanuzi.

umuhanuzi yatubwiye ko Imana idashobora kwica Ijambo Ryayo. Mu minsi yanyuma, byongeye kuba icyo kintu kimwe. Imana ntishobora guhindura Inzira Yayo, cyangwa ngo ihindure Ijambo Ryayo. Yavuze ko Itajya ihinduka. Yagiye Yohereza abahanuzi Bayo atari ukugira ngo gusa bazane Ijambo Ryayo, ahubwo kugira bayobore Umugeni Wayo.

Nkuko byagiye bigenda mu bisekuru byose, Ubumana buhishe mu mubiri w’umuntu. Murebe, ni cyo Yakoze. Abahanuzi, bari Ubumana, buhishe. Bari Ijambo ry’Imana (Ese uko si ukuri?) rihishe mu mubiri w’umuntu. Rero, ntibanamenye Mose wacu, murabona, Yesu.

Ubu kuri twe ntabwo ari Ijambo ryanditse gusa, ahubwo ni ibifatika. Turi muri We. Ubu turanezerewe. Ubu turamwitegereza. Ubu turamureba, Jambo, wigaragaza Ubwe. Hanyuma tugahinduka igice Cye. Turi igitwikirizo kimutwikiriye. Turi igice Cye; igihe cyose Kristo ari muri wowe, nkuko Kristo yari uw’Imana.

Dutwikiriye Kristo mu ngando iri imbere mu mibiri yacu y’ubumuntu. Turi inzandiko zanditswe, Ijambo Ryanditse. Turi Ijambo ryanditswe, rigaragajwe.

Kandi iyo mubonye Ijambo rigaragajwe, muba mubonye Data, Imana, kubera ko Ijambo ari Data. Ijambo ni Imana. Kandi Ijambo rigaragajwe, ni Imana Ubwayo ifashe Ijambo Ryayo bwite maze ikarigaragaza mu bizera. Nta kindi gishobora kuribeshaho uretse abizera, abizera gusa.

Imana, yihishe mu mubiri w’umuntu, irimo kuvuga kandi Ikaduhishurira Ijambo Ryayo umunsi ku wundi. Imana mu mubiri w’umuntu ituye muri buri umwe muri twe.

Mwene Data Joseph Branham

Ubutumwa: 64-0614M “Imana Itwikuruwe”
Igihe: Saa Sita z’Amanywa, ku Isaha y’I Jeffersonville
*Mwibuke impinduka z’amasaha

25-1026 Gutumbira Yesu

Ubutumwa : 63-1229E Gutumbira Yesu

Complete

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Abumva Amakasete

Igihe kirageze ubwo umuntu wese agomba kwibaza ngo: “Igihe ndimo kumva amakasete, ni ijwi bwoko ki mba ndimo kumva? Ese aba ari ijwi rya William Marrion Branham, cyangwa mba numva Ijwi ry’Imana ry’igihe cyacu? Ese aba ari Ijambo ry’Umuntu, cyangwa mba ndimo kumva Uku niko Uwiteka Avuze? Ese nkeneye uza ngo ansobanurira ibyo ndimo numva, cyangwa se Ijambo ry’Imana ryaba rikeneye ubusobanuro?”

Igisubizo cyacu ni: Turimo kumva Ijambo Rivuzwe ryambaye umubiri. Turimo kumva Alpha na Omega. Turimo turamwumva We, Nkingi y’Umuriro, avuga anyuriye mu minwa y’umuntu nkuko Yavuze ko Yajyaga kubigenza mu minsi yacu.

Ntabwo twumva umuntu, twumva Imana, uko yari ejo niko ari uyu munsi, kandi niko azahora iteka. Ijwi ry’Imana rirabangutse, kandi rifite imbaraga kurusha inkota ikebera amugi yombi, rihinguranya amagufa, kandi rikarondora ibitekerezo biri mu mutima.

Byaraduhishuriwe ko icyo Yaricyo igihe Yagendaga I Galilaya nicyo Aricyo uyu mugoroba muri Jeffersonville; nicyo kintu kimwe Aricyo kuri Branham Tabernacle. Ni Ijambo ry’Imana rigaragajwe. Icyo Yaricyo icyo gihe, Nicyo Aricyo uyu mugoroba, kandi nicyo Azabacyo iteka. Icyo Yavuze ko Azakora, Yamaze kugikora.

Umuntu ntabwo ari Imana, ariko Imana iriho kandi ivugana n’Umugeni Wayo inyuriye mu muntu. Ntabwo dutinyuka kuramya umuntu, ariko turamya Imana iri muri uwo muntu; kuko ni uwo muntu Imana yatoranije ngo abe IJWI RYAYO kandi ngo ayobore Umugeni Wayo muri iyi minsi ya nyuma.

Kubera ko yaduhaye uku Guhishurirwa gukomeye kw’igihe cya nyuma, ubu dushobora kumenya ABO TURIBO, Ijambo ryambaye umubiri muri iyi minsi yacu. Satani ntabwo ashobora kudushuka, kubera ko tuzi ko turi Umugeni Jambo umwari wagaruwe mu buryo bwuzuye.

Ririya Jwi ryaratubwiye ngo: Ibyo dukeneye byose TWAMAZE kubihabwa, ntabwo dukeneye gutegereza. Byaravuzwe, ni IBYACU, NITWE BENE BYO. Satani nta mbaraga afite kuri twe; yaratsinzwe.

Ni ukuri, Satani ashobora kuduteza uburwayi, umuhangayiko, no kurwara umutima. Ariko Data yamaze kuduha ubushobozi bwo KUBYIRUKANA… TUVUGA IJAMBO GUSA, kandi agomba kugenda… atari ukubera ko twe tuvuze dutyo, ahubwo kubera ko IMANA ARI UKO YAVUZE.

Imana imwe yaremye udukima, mu gihe nta dukima twari duhari. Iyo yahaye Mushiki wacu Hattie icyifuzo cy’umutima we: abahungu be babiri. Iyo yakijije ikibyimba Mushiki wacu Branham mbere y’uko ikiganza cya dogiteri kimukoraho. Niyo MANA IMWE atari ukuba iri kumwe natwe gusa, AHUBWO IBA KANDI ITUYE MURI TWE. TURI IJMABO RYAMBAYE UMUBIRI.

Igihe dushaka kandi tukumva Ijwi riri ku makasete, tubona kandi twumva Imana yihishura Ubwayo mu mubiri w’umuntu. Tubona kandi tukumva uwo Imana yohereje kutuyobora ngo atujyane mu Gihugu cy’isezerano. Tuzi neza ko ari Umugeni gusa uzagira iryo Hishurirwa, niyo mpamvu twahindutse abatagira ubwoba. Nta mpamvu yo guhagarika umutima, yo kwiheba, yo kugira umunabi, no kwibaza cyangwa gutinya… TURI UMUGENI.

Tega amatwi wumve, kandi ubeho, mwene Data, ubeho!
tega amatwi Yesu ubu kandi ubeho
Kubera ko byafashwe amajwi ku makasete, halleluya!
Niyo yonyine twumva maze tukabaho.

Oh, Mugeni wa Yesu Kristo, mbega umunsi ukomeye turi kubamo. Mbega icyo dutegereje, umunota ku munota. Umunsi uwo ariwo wose tugiye kujya kureba abo dukunda, noneho, mu kanya gato nk’ako guhumbya no guhumbura, tuzaba tuvuye hano kandi tuzaba turi kumwe nabo kurundi ruhande. Biregereje cyane bisa nkaho dushobora kubyiyumvamo… ICYUBAHIRO KIBE ICY’UWITEKA!

Ngwino Mugeni, reka twiyunge hamwe indi nshuro tuzengurutse Ijwi ry’Imana kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’amanywa ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe tumwumva We atubwira Ijambo ry’Ubugingo Buhoraho.

Mwene Data Joseph Branham

Ubutumwa: 63-1229E Gutumbira Yesu

Ibyanditswe:

Kubara 21: 5-19
Abantu bavuga Imana na Mose nabi bati “Mwadukuriye iki muri Egiputa mukatuzana gupfira mu butayu? Ko ari nta mitsima tuhaboneye, akaba ari nta mazi, kandi tubihiwe n’iyi mitsima mibi.”
Uwiteka yohereza mu bantu inzoka z’ubusagwe butwika zirabarya, abantu benshi bo mu Bisirayeli barapfa.
Abantu basanga Mose baramubwira bati “Twakoze icyaha, kuko twavuze Uwiteka nawe nabi. Saba Uwiteka adukuremo izi nzoka.” Mose arabasabira.
Uwiteka abwira Mose ati “Cura inzoka isa n’izo, uyimanike ku giti cy’ibendera, maze uwariwe n’inzoka wese nayireba, arakira.”
Mose acura inzoka mu miringa, ayimanika ku giti cy’ibendera, uwo inzoka yariye yareba iyo nzoka y’umuringa, agakira.
Abisirayeli barahaguruka, babamba amahema muri Oboti.
Bahaguruka muri Oboti, babamba amahema Iyabarimu, iri mu butayu bw’iruhande rw’iburasirazuba rw’i Mowabu.
Barahahaguruka, babamba amahema mu gikombe cy’i Zeredi.
Barahahaguruka, babamba amahema hakurya y’umugezi wa Arunoni, uri mu butayu ugaturuka mu gihugu cy’Abamori, kuko Arunoni ari urugabano rw’i Mowabu, rugabanya Mowabu n’Abamori.
Ni cyo cyatumye byandikwa mu gitabo cy’Intambara z’Uwiteka ngo “Vahebu y’i Sufu, N’utugezi twa Arunoni,
N’umukoke w’utugezi Ugenda werekeje ku mazu ya Ari, Ugahererana n’urugabano rw’i Mowabu.”
Barahahaguruka bajya i Bēri. Iryo ni ryo riba Uwiteka yabwiye Mose ati “Teranya abantu mbahe amazi.”
Maze Abisirayeli baririmba iyi ndirimbo bati “Dudubiza Riba, nimuriririmbe.
Iri ni iriba ryafukuwe n’abatware, Iry’imfura z’abantu bafukurishije inkoni y’icyubahiro N’ingegene zabo.” Bahaguruka muri ubwo butayu bajya i Matana,
barahahaguruka bajya i Nahaliyeli, barahahaguruka bajya i Bamoti.

Yesaya 45: 22
Nimumpugukire mukizwe, mwa bari ku mpera z’isi mwese mwe, kuko ari jye Mana nta yindi ibaho.

Zekariya 12: 10
Kandi nzasuka ku nzu ya Dawidi no ku baturage b’i Yerusalemu umutima w’imbabazi n’uwo kwinginga. Bazitegereza jyewe uwo bacumise, bazamuborogera nk’uko umuntu aborogera umwana we w’ikinege, bazamuririra bashavure, nk’uko umuntu agirira umwana we w’imfura ishavu.

Yohana 14:12
Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data.