Ubutumwa : 65-0221M Gushyingirwa no Gutana
Mukundwa Mugeni Watoranijwe, Intore, Kandi Wagenwe Mbere:
Ndibuka nk’umuhungu muto warimo akura, agerageza gutoranya kasete agomba kumva. Mu gihe nasomaga imitwe igihe cyose natekerezaga ko ntakumva Gushaka no Gutandukana, kuko ntacyo ihuriyeho nanjye; ko ari iby’abubatse
Hanyuma umunsi umwe, mu gihe narimo numva Gushaka no Gutandukana, Data yampaye Guhishurirwa k’ubwo Butumwa. Gusigwa Kwe kwaje mu mutima wanjye. Arimo kuvugana nanjye. Ubu Butumwa NI ubwanjye. ARIMO kumbwira ko Yantoranije mbere y’imfatiro z’isi. Ibi ni ibirori by’ubukwe bwanjye. Ntawundi nshaka uretse We. Ndi uwo kwizerwa no gukiranuka kuri We, n’Ijambo Rye, n’Ijwi Rye, GUSA. Turi UMWE.
Nyakuri ubu Butumwa bwari bugenewe bene Data benshi na bashiki bacu abo bari barashatse hanyuma bagatandukana, kandi Yo yarimo ibabwira icyo bagomba gukora; ariko harimo ubusobanuro BWUZUYE KANDI BURUTA KURE, ni binini cyane, kandi bifite imbaraga nyinshi.
Hariho Umugabo umwe, kandi yarimo ahamagara ndetse avugana n’intore nyinshi z’Umugeni. IJWI RY’IMANA RYARIMO RIHAMAGARIRA UMUGENI WAYO JAMBO UTANDUYE W’UMWARI GUSOHOKA. Umwe utarigeze ukorwaho cyangwa ngo yanduzwe n’umugabo. Uwo ukiranuka kandi w’umunyakuri kuri We n’Ijambo Rye gusa. Umwe wari unyuzwe mu buryo bwuzuye hamwe na We n’Ijwi Rye.
Kubw’Ubuntu Bwe n’Imbabazi, uyu munsi dushobora kuvuga, nta n’agacu ko gushidikanya ko, TURI UMUGENI WE JAMBO W’UMWARI. ICYUBAHIRO KIBE ICY’UWITEKA!!
Yashakaga kuba ahamirijwe neza ko nta kudohoka na guto guhari mu gihe hageze guhamagara Umugeni We, niyo mpamvu Yaje Ubwe maze akaba mu mubiri w’umuntu kugira ngo Ahishurire Ijambo Rye Umugeni We kandi Amwihamagarire Ubwe. Yari Eliyezeri uwo wagombaga gutoranya Umugeni We ubwe.
Kugira ngo Abe Azi neza ko nta buryo buhari byashobora kutwisoba ngo twitiranye uwo waturambagizaga, We Ubwe yahamirije igikoresho Cye Yatoranije binyuze mu kuvugana na we muri serwakira yari ihagaze aho mu giti. Hanyuma ivugana nawe mu buryo bugaragara aho hepfo ku Mugezi wa Ohio imbere y’ibihumbi.
Ndetse yari afite Ifoto Ye yafashwe hamwe na we yiyereka kandi abwira isi ngo, NDAKUBWIYE NGO NZONGERA NGARUKE KANDI NONGERE NTURE MU MUBIRI. NI WE NAHISEMO GUTURAMO, NARAGUHAMAGAYE WOWE NGO USOHOKE UBE UMUGENI WANJYE. NTABWO ARI WE; NINJYE URIMO KUVUGIRA MURI WE. NDIMO NDAKORESHA IJWI RYE KUGIRA NGO RIBE IJWI RYANJYE KURI MWE. NINJYE WABAHAMAGAYE NGO MUSOHOKE KANDI MBATUNGANYE NGO MUBE UMUGENI WANJYE UTUNGANYE .
Guhishurirwa k’Ubu Butumwa, Ijambo Rye, Ijwi Rye, kandi noneho abo TURIBO birenze ibyo amagambo y’abanu yashobora gusobanura. Ndabizi ko muzi neza icyo ndimo kuvuga. Kwizera kw’Izamurwa kurimo kurabaho. Umugeni arimo kwitegura Ubwe kubwo kwicara mu kugaragara kw’Imana Ubwayo, kubwo gutungana.
Mbega amahirwe isi ifite kubwo kumva Ijwi ry’Imana rivugana na bo; kwicara kandi ukumva Ijambo ku Ijambo mu gihe Avuga kandi agahishura Ijambo Rye maze Akatubwira abo turibo. Nta kintu kibaho cyahwana no kwicara imbere Ye, noneho muze mwiyunge hamwe natwe kuri iki Cyumweru i saa Sita z’Amanywa. ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe tumwumva Avugana n’Umugeni We, ubutumwa, “Gushaka no Gutandukana” 65-0221M.
Mwene Data Joseph Branham
Ibyanditswe byo gusoma mbere yo kumva Ubutumwa:
Matayo 5:31-32
Kandi byaravuzwe ngo Uzasenda umugore we, amuhe urwandiko rwo kumusenda.’
Ariko jyeweho ndababwira yuko umuntu wese usenda umugore we atamuhora gusambana, aba amuteye gusambana, kandi uzacyura uwasenzwe azaba asambanye.
Matayo 16:18
Nanjye ndakubwira nti Uri Petero, kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora.’
Matayo 19:1-8
Yesu arangije ayo magambo ava i Galilaya, ajya mu gihugu cy’i Yudaya hakurya ya Yorodani.
Abantu benshi baramukurikira, abakirizayo.
Abafarisayo baza aho ari baramugerageza, baramubaza bati “Mbese amategeko yemera ko umuntu asenda umugore we amuhora ikintu cyose?”
Na we arabasubiza ati “Ntimwari mwasoma yuko Iyabaremye mbere yaremye umugabo n’umugore,
ikababwira iti Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe’?
Bituma batakiri babiri, ahubwo babaye umubiri umwe. Nuko icyo Imana yateranyije hamwe, umuntu ntakagitandukanye.”
Baramubaza bati “Niba ari uko, ni iki cyatumye Mose ategeka ko umugabo aha umugore urwandiko rwo kumusenda, abone uko yamwirukana?”
Arabasubiza ati “Mose yabemereye gusenda abagore banyu kuko imitima yanyu inangiye, ariko uhereye mbere hose ntibyari bimeze bityo.
Matayo 28:19
Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera,
Ibyakozwe n’Intumwa 2:38
Petero arabasubiza ati “Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y’Umwuka Wera,
Abaroma 9:14-23
Ni cyo gituma bitaba ku bushake bw’umuntu cyangwa ku mwete abigirira, ahubwo biva ku Mana ibabarira.
Ibyanditswe byabwiye Farawo biti “Icyatumye nkwimika ni ukugira ngo nkwerekanireho imbaraga zanjye, kandi ngo izina ryanjye ryamamazwe hose mu isi yose.”
Nuko ibabarira uwo ishaka, kandi inangira umutima w’uwo ishaka.
None wambaza uti “None se ni iki gituma ikomeza kugaya umuntu? Ni nde wagandira ibyo ishaka?”
Ariko wa muntu we, uri nde ugisha Imana impaka? Mbese icyabumbwe cyabaza uwakibumbye kiti “Ni iki cyatumye undema utya?”
Mbese umubumbyi ntategeka ibumba, ngo mu mugoma umwe abumbemo urwabya rumwe rwo gukoresha iby’icyubahiro, n’urundi rwo gukoresha ibiteye isoni?
None se bitwaye iki niba Imana, nubwo yashatse kwerekana umujinya wayo no kugaragaza imbaraga zayo, yihanganiranye imbabazi nyinshi inzabya z’umujinya zari zikwiriye kurimbuka,
kugira ngo yerekanire ubutunzi bw’ubwiza bwayo ku nzabya z’imbabazi, izo yiteguriye ubwiza uhereye kera
ari zo twebwe abo yahamagaye, atari mu Bayuda honyine ahubwo no mu banyamahanga?
Nk’uko yavugiye no mu kanwa ka Hoseya iti “Abatari ubwoko bwanjye nzabita ubwoko bwanjye, Kandi uwari inyungwakazi nzamwita inkundwakazi.
1 Timoteyo 2:9-15
Kandi n’abagore ni uko ndashaka ko bambara imyambaro ikwiriye, bakagira isoni birinda, kandi batirimbisha kuboha umusatsi, cyangwa izahabu cyangwa imaragarita, cyangwa imyenda y’igiciro cyinshi,
ahubwo birimbishishe imirimo y’ingeso nziza nk’uko bikwiriye abagore bavuga yuko bubaha Imana.
Umugore yigane ituza aganduke rwose,
kuko nanga ko umugore yigisha cyangwa ngo ategeke umugabo, ahubwo agire ituza
kuko Adamu ari we wabanje kuremwa nyuma hagakurikiraho Eva.
Kandi Adamu si we wayobejwe, ahubwo umugore ni we wayobejwe rwose, ahinduka umunyabicumuro.
Nyamara abagore bazakizwa mu ibyara nibakomeza kwizera, bakagira urukundo no kwera, bakirinda.
1 Abakorinto 7:10-15
Abamaze kurongorana ndabategeka, nyamara si jye ahubwo ni Umwami wacu, umugore ye kwahukana n’umugabo we.
Ariko niba yahukanye, abe igishubaziko cyangwa yiyunge n’umugabo we, kandi umugabo ye gusenda umugore we.
Ariko abandi bo ni jye ubabwira si Umwami wacu. Mwene Data niba afite umugore utizera, kandi uwo mugore agakunda kugumana na we ye kumusenda.
Kandi umugore ufite umugabo utizera na we agakunda kugumana na we, ye kwahukana n’umugabo we
kuko umugabo utizera yezwa ku bw’umugore we, kandi umugore utizera yezwa ku bwa mwene Data uwo. Iyo bitameze bityo abana banyu baba bahumanye, ariko none dore ni abera.
Icyakora wa wundi utizera, niba ashaka gutana atane. Mwene Data w’umugabo cyangwa w’umugore ntaba agihambiriwe iyo bimeze bityo, kuko Imana yaduhamagariye amahoro.
1 Abakorinto 14:34
abagore nibacecekere mu materaniro, kuko batemererwa kuvuga, ahubwo baganduke nk’uko amategeko na yo avuga.
Abaheburayo 11:4
Kwizera ni ko kwatumye Abeli aha Imana igitambo kiruta icya Kayini kuba cyiza, ni na ko kwamuhaye guhamywa ko ari umukiranutsi ubwo Imana yahamyaga ko amaturo ye ari meza, kandi ni ko kwatumye na none akivuga nubwo yapfuye.
Ibyahishuwe 10:7
ahubwo mu minsi y’ijwi rya marayika wa karindwi ubwo azatangira kuvuza impanda, ni ho ubwiru bw’Imana buzaba busohoye nk’uko yabwiye imbata zayo ari zo bahanuzi.”
Itangiriro igice cya 3
Inzoka yarushaga uburiganya inyamaswa zo mu ishyamba zose, Uwiteka Imana yaremye. Ibaza uwo mugore iti “Ni ukuri koko Imana yaravuze iti Ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi’?”
Uwo mugore arayisubiza ati “Imbuto z’ibiti byo muri iyi ngobyi twemererwa kuzirya,
keretse imbuto z’igiti kiri hagati y’ingobyi ni zo Imana yatubwiye iti “Ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa.'”
Iyo nzoka ibwira umugore, iti “Gupfa ntimuzapfa,
kuko Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza mugahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.”
Uwo mugore abonye yuko icyo giti gifite ibyokurya byiza, kandi ko ari icy’igikundiro, kandi ko ari icyo kwifuriza kumenyesha umuntu ubwenge, asoroma ku mbuto zacyo, arazirya, ahaho n’umugabo we wari kumwe na we, arazirya.
Amaso yabo bombi arahweza, bamenya yuko bambaye ubusa, badoda ibibabi by’imitini, biremeramo ibicocero.
Bumva imirindi y’Uwiteka Imana igendagenda muri ya ngobyi mu mafu ya nimunsi, wa mugabo n’umugore we bihisha hagati y’ibiti byo muri iyo ngobyi amaso y’Uwiteka Imana.
Uwiteka Imana ihamagara uwo mugabo, iramubaza iti “Uri he?”
Arayisubiza ati “Numvise imirindi yawe muri iyi ngobyi, ntinyishwa n’uko nambaye ubusa, ndihisha.”
Iramubaza iti “Ni nde wakubwiye ko wambaye ubusa? Wariye kuri cya giti nakubujije kuryaho?”
Uwo mugabo arayisubiza ati “Umugore wampaye ngo tubane, ni we wampaye ku mbuto z’icyo giti, ndazirya.”
Uwiteka Imana ibaza uwo mugore iti “Icyo wakoze icyo ni iki?” Uwo mugore arayisubiza ati “Inzoka yanshukashutse ndazirya.”
Uwiteka Imana ibwira iyo nzoka iti “Kuko ukoze ibyo, uri ikivume kirengeje amatungo yose n’inyamaswa zo mu ishyamba zose, uzajya ugenda ukurura inda, uzajya urya umukungugu iminsi yose y’ubugingo bwawe.
Nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe, ruzagukomeretsa umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino.”
Kandi Uwiteka Imana ibwira uwo mugore iti “Kugwiza nzagwiza cyane umubabaro wawe ufite inda: uzajya ubyara abana ubabara, kwifuza kwawe kuzaherera ku mugabo wawe, na we azagutwara.”
Na Adamu iramubwira iti “Ubwo wumviye umugore wawe ukarya ku giti nakubujije ko utazakiryaho, uzaniye ubutaka kuvumwa. Iminsi yose yo kubaho kwawe uzajya urya ibibuvamo ugombye kubiruhira,
buzajya bukumereramo imikeri n’ibitovu, nawe uzajya urya imboga zo mu murima.
Gututubikana ko mu maso hawe ni ko kuzaguhesha umutsima, urinde ugeza ubwo uzasubira mu butaka kuko ari mo wakuwe: uri umukungugu, mu mukungugu ni mo uzasubira.”
Uwo mugabo yita umugore we Eva, kuko ari we nyina w’abafite ubugingo bose.
Uwiteka Imana iremera Adamu n’umugore we imyambaro y’impu, irayibambika.
Uwiteka Imana iravuga iti “Dore uyu muntu ahindutse nk’imwe yo muri twe ku byo kumenya icyiza n’ikibi, noneho atarambura ukuboko agasoroma no ku giti cy’ubugingo, akarya akarama iteka ryose.”
Ni cyo cyatumye Uwiteka Imana imwirukana muri ya ngobyi muri Edeni, kugira ngo ahinge ubutaka yavuyemo.
Nuko yirukana uwo muntu, kandi mu ruhande rw’iyo ngobyi yo muri Edeni rwerekeye iburasirazuba, ishyiraho Abakerubi n’inkota yaka umuriro, izenguruka impande zose, ngo ibuze inzira ijya kuri cya giti cy’ubugingo.
Abalewi 21:7
Bene Aroni umutambyi bashyire umuriro kuri icyo gicaniro bawugerekeho inkwi,
Yobu 14:1-2
Umuntu wabyawe n’umugore, Arama igihe gito kandi cyuzuyemo umuruho agakenyuka.
Avuka ameze nk’ururabyo, maze agacibwa, Ahita nk’igicucu kandi ntarame.
Yesaya 53
Ni nde wizeye ibyo twumvise, kandi ukuboko k’Uwiteka kwahishuriwe nde?
Kuko yakuriye imbere ye nk’ikigejigeji, nk’igishyitsi cyumburira mu butaka bwumye, ntiyari afite ishusho nziza cyangwa igikundiro, kandi ubwo twamubonaga ntiyari afite ubwiza bwatuma tumwifuza.
Yarasuzugurwaga akangwa n’abantu, yari umunyamibabaro wamenyereye intimba, yasuzugurwaga nk’umuntu abandi bima amaso natwe ntitumwubahe.
Ni ukuri intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye, ariko twebweho twamutekereje nk’uwakubiswe n’Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa n’imibabaro.
Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha.
Twese twayobye nk’intama zizimiye, twese twabaye intatane, Uwiteka amushyiraho gukiranirwa kwacu twese.
Yararenganye ariko yicisha bugufi, ntiyabumbura akanwa ke amera nk’umwana w’intama bajyana kubaga, cyangwa nk’uko intama icecekera imbere y’abayikemura, ni ko atabumbuye akanwa ke.
Guhemurwa no gucirwa ho iteka ni byo byamukujeho. Mu b’igihe cye ni nde witayeho ko yakuwe mu isi y’abazima, akaba yarakubitiwe ibicumuro by’ubwoko bwe?
Bategetse ko ahambanwa n’abanyabyaha, yari kumwe n’umutunzi mu rupfu rwe nubwo atagiraga urugomo, kandi ntagire uburyarya mu kanwa ke.
Ariko Uwiteka yashimye kumushenjagura, yaramubabaje. Ubwo ubugingo bwe buzitamba ho igitambo cyo gukuraho ibyaha, azabona urubyaro, azarama, ibyo Uwiteka ashaka bizasohozwa neza n’ukuboko kwe.
Azabona ibituruka mu bise by’ubugingo bwe bimwishimishe, bimuhaze. Umugaragu wanjye ukiranuka azatuma benshi baheshwa gukiranuka no kumenya, kandi azīshyiraho gukiranirwa kwabo.
Ni cyo gituma nzamugabanya umugabane n’abakomeye, azagabana iminyago n’abanyamaboko, kuko yasutse ubugingo bwe akageza ku gupfa akabaranwa n’abagome, ariko ubwe yishyizeho ibyaha bya benshi kandi asabira abagome.
Ezekiyeli 44:22
Kandi ntibagacyure abapfakazi cyangwa abagore basenzwe, ahubwo bajye barongora abageni bo mu rubyaro rw’ab’inzu ya Isirayeli, cyangwa se bacyure abapfakazi barongowe n’abatambyi.