All posts by admin5

ITANGAZO RY’ICYUMWERU CY’IFUNGURO RYERA

Byatangajwe ku itariki 23 nzeri 2024

Bene Data na Bashiki bacu,

Nifuzaga ko twagira amateraniro y’ubusabane(ifunguro) no kozanya ibirenge kuri iki Cyumweru, tariki 29 nzeri niba Umwami abishaka. Nkuko twabikoze mugihe cyahise, ndabashishikariza gutangira saa kumi n’imwe ku isaha y’aho muri. Nubwo Mwene Data Branham yavuze ko intumwa zagiraga Ifunguro buri gihe cyose bateranye, yahisemo kujya arigira nimugoroba, kandi yaryitaga ko ari Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba

Ubutumwa n’amateraniro y’Ubusabane biratambuka kuri Radiyo Ijwi (Voice Radio), kandi haraza kuba hariho n’umurongo ushobora gukururiraho idosiye kuri abo badashobora kugera ku mirongo ya Radiyo Ijwi kuri iki Cyumweru mu gitondo.

Kuri bene Data bari mu bice bya Jeffersonville, turaza kuba dufite aho muza gukura vino y’igaburo. Itangazo riraza gutambuka mu gihe gito rigaragaza ahantu, umunsi n’igihe.

Mu kuri kose ndifuza ko twubahiriza iri tegeko ry’Umwami yadusigiye. Mbega amahirwe kuri twe gutegura ingo zacu kandi tugafungurira imitima yacu Umwami w’Abami kugira ngo Aze asangire natwe ku Meza Ye.

Imana ibahe umugisha,

Mwene Data Joseph

https://branhamtabernacle.org/en/bt/a9/109403/1f35

24-0922 Edeni ya Satani

Ubutumwa : 65-0829 Edeni ya Satani

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Rugingo rw’Imana

Turi ibigize Data wo mu Ijuru nyakuri; kubera ko twari muri We ku itangiriro. Ubu ntubyibuka, ariko twari hariya hamwe na Yo, kandi Yaratumenye. Yaradukunze cyane kuburyo yaduhinduye imibiri, kugira ngo Ishobore gushyikirana  na twe, ivugane natwe, idukunde, ndetse idukore mu biganza.

Ariko Satani araza nuko maze agoreka Ijambo ry’umwimerere ry’Imana, Ubwami Bwayo, n’umugambi wayo kuri twe. Yarindagije abagabo n’abagore ageza aho yangiza ndetse yigarurira iy’isi dutuyeho. Yahinduye iy’isi ubwami bwe, ayigira ingobyi ye ya Edeni.

Niyo saha ikomeye cyane y’uburiganya n’ubuhemu yaba yarigeze kubaho. Satani yashyizeho buri mutego wose w’ubucakura yashobora; kubera ko niwe muriganya ukomeye. Umukristo aragomba kuba ari maso cyane uyu munsi kuruta uko byaba byarigeze biba mu kindi gisekuru.

Ariko mu bundi buryo, ni cyo gisekuru cy’igiciro gikomeye mu bisekuru byose. Kubera ko turi kwitegura ingoma y’Imyaka igihumbi ikomeye. Ingombyi yacu ya Edeni iri hafi kuza, aho tuzagira urukundo rutunganye no gusobanukirwa urukundo rw’Imana mu buryo butunganye. Tuzaba turi bazima kandi dutekanye hamwe na We muri Edeni yacu dukomeza tujya mu Iteka.

Yesu yatubwiye muri Matayo 24 ko tugomba kuba maso muri iyi minsi. Aratuburira ko izaba ari iminsi ishukana cyane yaba yarigeze ibaho, “bizaba byegeranye cyane kuburyo byashuka n’Intore z’Imana iyo biba bishoboka”; kubera ko uburiganya bwa satani buzatera abantu kwizera ko ari Abakristo, mu gihe ataribo.

Ariko iki gisekuru nacyo kizakira Umugeni Jambo Wayo utunganye udashaka, kandi udashobora, gushukwa; kubera ko bazagumana n’Ijambo Ryayo ry’Umwimerere.

Nka Yosuwa na Karebu, Igihugu cyacu cy’isezerano kirimo kwegera hafi aho kigaragara ndetse nkuko icyabo byagenze. Umuhanuzi wacu yavuze ko Yosuwa bisobanuye, “Yehova-Umukiza”. Yashushanyije umuyobozi w’igihe cyanyuma uwo uzaza ku itorero, ndetse nkuko Pawulo yaje nk’umuyobozi nyawe w’ukuri.

Karebu yashushanyaga abo bagumye mu kuri hamwe na Yosuwa. Kimwe n’abana ba Isiraheri, Imana yatangiranye nabo mu nzira nk’umwari ku Ijambo Ryayo; ariko bashakaga ikintu cyihariye. Umuhanuzi wacu yaravuze ngo, “Niko bimeze no ku torero ryo mu minsi ya nyuma.” Uko niko, Imana itigeze yemerera Isiraheri kwinjira mu gihugu cy’isezerano kugeza ubwo igihe Cyayo cyagenwe kigeze.

Abantu bashyize igitutu kuri Yosuwa, uwo Muyobozi wabo bahawe n’Imana, maze baravuga ngo, “Igihugu ni icyacu, reka twinjire maze tugifate. Yosuwa, ntugishoboye, ushobora kuba waratakaje umurimo wawe. Ntabwo ufite imbaraga nk’izo wari ufite. Wajyaga wumva Imana kandi ukamenya ubushake Bw’Imana, kandi ugakora vuba. Hari ikintu kitari kugenda muri wowe. “

Yosuwa yari umuhanuzi woherejwe n’Imana, kandi yamenye amasezerano y’Imana. Umuhanuzi wacu yarabitubwiye.

Imana yashyize ubuyobozi bwose mu biganza bya Yosuwa kubera ko yagumanye n’Ijambo. Imana yashoboraga kwizera Yosuwa, ariko atari abo bandi. Nanone bizongera kwisubiramo muri iyi minsi yanyuma. Icyo kibazo kimwe, icyo gitutu kimwe.”

Nkuko Imana yakoranye na Yosuwa, Yashyize UBUYOBOZI BWOSE mu biganza by’umuhanuzi marayika Wayo, William Marrion Branham; kubera ko Yamenye ko Yashoboraga kumwizera, ariko ntabwo ari abandi. Hagomba Ijwi Rimwe, Umuyobozi Umwe, Ijambo ryanyu Rimwe, hanyuma, n’UBU.

Nkunda uburyo umuhanuzi yatubwiye ko hazabaho ibihumbi n’ibihumbi by’abazumva amakasete. Yavuze ko amakasete ARI MINISTERI. Hazabaho bamwe muri twe bazacengera mu ngo no mu nsengero hamwe na kasete(ministeri ye) kugira ngo bafate izo Mbuto z’Imana zagenwe mbere.

Igihe tugarutse maze tukavuga ngo, Mwami, twumviye amategeko yawe, kandi hari abantu twabonye igihe twacuranze amakasete babyizeye. None twabibabwirije, hirya no hino ku isi, ese Izabyubaha?

Izavuga ngo, “Ibyo nibyo nabatumye gukora.”

Imana izabyubaha. Inzu yawe ntabwo izigera ihungabana. Igihe Imana izatanga ikimenyetso cyo gusenya ibintu byose, ab’umuryango wawe bose, ibyo utunze byose, bizarindwa mu nzu yawe. Washobora guhagarara aho. Si ngombwa ko ureba mu idirishya, Kandaho gusa Bivuge mu gihe urugamba rukomeje.

Amagambo yawe amaze kuboneka ndayarya, maze ambera umunezero n’ibyishimo byo mu mutima wanjye, kuko nitiriwe izina ryawe Uwiteka Mana Nyiringabo.

Ndabatumira kugira ngo mwifatanye natwe mu gihe turya ministeri y’Imana  y’igihe cyanyuma ikomeye kandi nzima, kuri iki Cyumweru saa sita y’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva byose ku bijyanye na : Edeni ya Satani 65-0829.

ubashe kubaho kugeza igihe Umwami azazira, niba bishoboka. Tubashe gukora uko dushoboye kose, mu rukundo, no gusobanukirwa, dusobanukirwa ko Imana ishaka hose mu isi, none, ngo Ibone intama zazimiye zose. Tubashe kubonera abo bantu amagambo arungishijwe amasengesho, urukundo n’Ijambo ry’Imana, kugira ngo tubashe kubona iyo ntama ya nyuma, kugira ngo tubashe gutaha i Muhira, no gusiga iyi Edeni ishaje ya Satani hano hasi, Mwami.

Mwane Data Joseph Branham

Ibyanditswe byo gusoma mbere yo kumva Ubutumwa:

2 Timoteyo 3: 1-9

1 Umenye yuko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya,

2 kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera,

3 badakunda n’ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza,

4 bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana,

5 bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako. Abameze batyo ujye ubatera umugongo.

6 Kuko muri bo harimo abagabo bomboka mu mazu bakanyaga abagore batagira umutima, baremerewe n’ibyaha, batwarwa n’irari ry’uburyo bwinshi,

7 bahora biga ariko ntabwo babasha kugira ubwo bamenya ukuri.

8 Nk’uko Yane na Yambure barwanije Mose, ni ko n’abo bagabo barwanya ukuri. Abo ni abononekaye ubwenge badashimwa ku byo kwizera.

9 Ariko ntibazabasha kurengaho kuko ubupfu bwabo buzagaragarira abantu bose, nk’uko ubwa ba bandi na bwo bwagaragaye.

Ibyahishuwe 3:14

14 Wandikire marayika w’Itorero ry’i Lawodikiya uti Uwiyita Amen, umugabo wo guhamya kandi ukiranuka w’ukuri, inkomoko y’ibyo Imana yaremye aravuga aya magambo ati

2 Abatesalonike 2: 1-4

1 Turabinginga bene Data, ku bwo kuzaza k’Umwami wacu Yesu Kristo no kuzamuteranirizwaho kwacu,

2 kugira ngo mutanamuka vuba mukava mu bwenge cyangwa ngo muhagarike imitima, naho mwaba mubitewe n’umwuka cyangwa n’ijambo cyangwa n’urwandiko rukekwa ko ruvuye kuri twe, bihamya yuko umunsi w’Umwami wacu umaze gusohora.

3 Ntihakagire umuntu uboshya uburyo bwose, kuko uwo munsi utazaza kurya kwimūra Imana kutabanje kubaho, kandi urya munyabugome atarahishurwa ari we mwana wo kurimbuka.

4 Ni umubisha wishyira hejuru y’icyitwa imana cyose cyangwa igisengwa, kugira ngo yicare mu rusengero rw’Imana, yiyerekane ko ari Imana.

Yesaya 14: 12-14

12 Wa nyenyeri yo mu ruturuturu we, mwana w’umuseke ko uvuye mu ijuru, ukagwa! Uwaneshaga amahanga ko baguciye bakakugeza ku butaka!

13 Waribwiraga uti ‘Nzazamuka njye mu ijuru nkuze intebe yanjye y’ubwami isumbe inyenyeri z’Imana’, kandi uti ‘Nzicara ku musozi w’iteraniro mu ruhande rw’impera y’ikasikazi,

14 nzazamuka ndenge aho ibicu bigarukira, nzaba nk’Isumbabyose.’

Matayo 24:24

24 Kuko abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n’intore niba bishoboka.

24-0915 Akayunguruzo K’Umuntu Utekereza

Ubutumwa : 65-0822E Akayunguruzo K’Umuntu Utekereza

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Muka Yesu Kristo,

Mwuka w’Imana nzima, Duhumekereho. Reka dufate akayunguruzo Kawe maze tube munsi yako. Duhumeke umwuka ufutse w’Umwuka Wera mu bihaha byacu no mu bugingo bwacu buri munsi. Twashobora gusa kubaho tubeshejejweho n’Ijambo Ryawe; buri Jambo riva mu kanwa Kawe kubw’iki gisekuru turi kubamo.

Twasogongeye kubintu Byawe byo mu ijuru kandi dufite Amagambo Yawe mu mitima yacu. Twabonye Ijambo Ryawe rigaragazwa imbere yacu, kandi ubugingo bwacu bwose buzingiwe muri Ryo. Iyi si, n’ibintu byose by’isi kuri twe byarapfuye.

Turi akaremangingo k’imbuto Jambo kahoze muri Wowe guhera mu itangiriro, duhagaze hano, tugaragaza imbuto yawe y’Ubuzima. Imbuto Yawe iri mu mitima yacu binyuze mu kumenya mbere Kwawe. Watugennye mbere tudafite ikindi dushushanywa nacyo uretse Ijambo Ryawe, Ijwi Ryawe, ku mabande.

Igisekuru cy’ijisho cyarageze; nta kindi gisigaye uretse Kuza Kwawe uziye Umugeni Wawe, akayunguruzo Kacu ni Ijambo Ryawe, Malaki 4, Uku Niko Uwiteka Avuze.

Reka dutere Ijambo Ryawe mu mitima yacu, kandi twiyimeze kutazigera dutandukira iburyo cyangwa ibumoso, ahubwo ko tuzarikiranukira iminsi yose yo kubaho kwacu. Data, utwoherereze Umwuka Wera w’ubuzima, maze unyeganyeze Ijambo muri twe, kugira ngo tubashe kukugaragaza.

Gushaka kw’imitima yacu ni uko tuba abahungu n’abakobwa bawe. Twicaye imbere y’Ijwi Ryawe, turimo gukomera, twitegura ubwacu kubw’ibirori by’Ubukwe byegereje hamwe na We.

Ibihugu birimo gusenyuka. Isi irimo irasenyuka. Imitingito irimo iranyeganyeza Califonia nkuko wabitubwiye ko bizabaho. Tuziko vuba aha igice cy’ibirometero 2500 kizasaduka; kandi ibirometero 500 cyangwa 650 by’ubugari, bizarigita, nk’ibirometero 65 hasi aho muri uwo mworera hakurya aho. Iyo mitingito izagenda igere no muri leta ya Kentucky, kandi igihe bizabaho, bizanyeganyeza isi kuburyo bukomeye aho ikintu cyose kiyiteretseho kizanyeganyega.

Umuburo Wawe wanyuma urimo gutambuka. Isi iri mu kajagari kuburyo bwuzuye, ariko muri icyo gihe cyose Umugeni Wawe aruhukiye muri Wowe n’Ijambo Ryawe, twicaye ahantu ho mu ijuru nkuko wabitumbwiye, kandi ukadukomeza aho mu nzira.

Mbega uburyo tugushimira, Data, ko dushobora gusa “Gukandaho Bikavuga” kandi tukumva Ijwi Ryawe rivugana natwe, rikadutera umwete ndetse rikatuvugisha:

Ntutinye na mba mukumbi muto. Icyo Ndi cyo cyose, muri abaragwa bacyo. Imbaraga zange zose ni izanyu. Ubushobozi Bwange bwose ni ubwanyu, mu gihe Ndi hagati yanyu. Sinaje nzanye ubwoba no gutsindwa, ahubwo urukundo, umwete n’ububasha. Nahawe Ubutware bwose, kandi ni ubwanyu ngo mubukoreshe. Nimuvuge Ijambo, Nzarisohoza. Ni isezerano Ryanjye, kandi ntirihera.”

Oh Data, NTA KINTU GIHARI cyo gutinya. Waduhaye urukundo Rwawe, umwete n’ubushobozi. Ijambo Ryawe riri muri twe kugira ngo turikoreshe igihe turikeneye. Turarivuga, kandi Uzarisohoza. Ni isezerano Ryawe, kandi NTIRISHOBORA GUHERA.

Amagambo y’abapfa ntashobora kwerekana uburyo twiyumva, Data, ariko tuziko Ureba mu mitima n’ubugingo bwacu; kubera ko turi igice cyawe.

Mbega uburyo tugushimira kuko watanze inzira yo kugira ngo isi yumve Ijwi Ryawe muri iki gihe cyanyuma. Buri cyumweru, utumira isi kugira ngo ize yiyunge natwe kugira ngo twumve intumwa marayika mu gihe Utugaburira Ibyo Kurya by’intama ibyo waduhunikiye kugira ngo bidukomeze kugeza igihe Uzagaruka kuri twe.

Turagukunda Data.

Mwene Data Joseph Branham

Ubutumwa: 65-0822E Akayunguruzo k’umuntu Utekereza

Isaha: 12h00 z’amanywa, Ku isaha y’ I Jeffersonville

Ibyanditswe: Kubara 19: 9 / Abefeso 5: 22-26

Kubara 19: 9
19 9 Umuntu udahumanye ayore ivu ry’iyo nka, aribike inyuma y’aho muganditse, ahantu hadahumanijwe, ribikirwe iteraniro ry’Abisirayeli, ngo bajye barivanga n’amazi, riyahindure ayo guhumanura. Iyo nka ni igitambo gitambiwe ibyaha.

Abefeso 5: 22-26
22 Bagore, mugandukire abagabo banyu nk’uko mugandukira Umwami wacu,
23 kuko umugabo ari we mutwe w’umugore we, nk’uko Kristo ari umutwe w’Itorero ari ryo mubiri we, ni na we Mukiza waryo.
24 Ariko nk’uko Itorero rigandukira Kristo, abe ari ko abagore bagandukira abagabo babo muri byose.
25 Bagabo, mukunde abagore banyu nk’uko Kristo yakunze Itorero akaryitangira
26 ngo aryeze, amaze kuryogesha amazi n’ijambo rye

24-0908 Kristo Uhishuwe mu Ijambo Rye

Ubutumwa : 65-0822M Kristo Uhishuwe mu Ijambo Rye

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Ngando Ya Branham

Mbega uburyo amaso yacu ahiriwe; kubera ko areba. Mbega uburyo amatwi yacu ahawe umugisha; kubera ko yumva. Abahanuze n’abakiranutsi bombi bifuzaga kureba kandi bakumva ibyo twe turi kureba no kumva, ariko ntabwo babibonye. TWABONYE KANDI TWUMVA IJWI RY’IMANA.

Imana Ubwayo yahisemo kwandika Bibiliya Yayo binyuze mu bahanuzi. Imana Ubwayo yanahisemo guhishurira amabanga Yayo yose muri iki igihe cya nyuma Umugeni Wayo binyuze mu muhanuzi. Ni Ibiyigize, Ijambo Ryayo rigaragajwe, ibyo bibigira byose igice Cyayo.

Igihe imyaka yacu yagezea, Yari ifite umuhanuzi Wayo wagomba kuza muri icyo gihe. Yaramuhumekeye kandi ivugira muri we. Yari inzira Yayo yateguye kandi igenwa mbere yo kubikora. Nkuko Bibiliya, Ari Ijambo ry’Imana, kandi akaba atari ijambo ry’umuntu.

Tugomba kugira Ikidakuka, Igisumba byose; Ijambo ryanyuma. Abantu bamwe bavuga ko Bibiliya ariyo Kidakuka Cyabo, ko atari ikivugwa ku makasete; nkaho bashaka kuvuga ko ari ibintu bitandukanye. Ni ibintu bitangaje uburyo Imana yahishe benshi Guhishurirwa k’ukuri kw’Ijambo Ryayo, ariko Ikarihishura kandi ikarigaragariza Umugeni Wayo. Abandi bo ntibashobora kubyihanganira, barahumwe kandi ntabwo bafite Guhishurirwa kuzuye kw’Ijambo ry’Imana rihishuwe 

Imana yavuze mu Ijambo Ryayo (Bibiliya) binyuze mu muhanuzi Wayo nuko iratubwira ngo “Imana, mu bihe byinshi bitandukanye n’uburyo bwinshi yavuganye na ba data mu bihe bya kera inyuze mu bahanuzi”. Kubw’ibyo, abahanuzi b’Imana banditse Bibiliya. Ntabwo bari bo, ahubwo Imana yavugiraga muri bo.

Yavuze ko mu minsi yacu Izatwoherereza Umwuka Wayo w’ukuri kugira ngo atuyobore mu kuri kose. Ntabwo azavuga ibye; ahubwo ibyo azumva nibyo azavuga: kandi azatwereka ibintu bigomba kuza.

Ubutumwa ku makasete ni ukuri kw’Imana guhishuwe. Ntabwo gukeneye ubusobanuro ubwo aribwo bwose. Ni Imana isobanuro Ijambo Ryayo Ubwayo nkuko Irivuga ku makasete.

Nta gukomeza kuri mu byo abandi bavuze, uretse gusa icyo Imana ivuga. Icyo yavuze ku makasete ni ryo Jwi ryonyine RITAZIGERA RIHINDUKA. Abantu barahinduka, ibitekerezo bigahinduka, ubusobanuro bugahinduka; Ijambo ry’Imana ntiryigera rihinduka. Ni Ikidakuka cy’Umugeni.

Umuhanuzi aduha urugero rw’umusifuzi uburyo ari ikidakuka mu mukino w’umupira. Ijambo rye ni ijambo ryanyuma. Ntabwo ushobora kugira icyo ubikoraho. Icyo avuze, ni icyo, nta kindi. Noneho umusifuzi afite igitabo cy’amategeko agomba gukurikiza. Kimubwira aho igice cy’ikibuga kigenewe umupira cyangwa aho guterera, igihe urimo neza cyangwa uri hanze; uko amategeko ari agenga umupira w’amaguru.

Asoma kandi akiga icyo gitabo bityo igihe avuze, kandi arimo ayobora, icyo gihe akaba ari itegeko, iryo akaba ari ijambo ryanyuma. Ugomba kwitondera icyo avuze, nta kwibaza, nta mpaka, icyo yavuga cyose, ubwo nibwo buryo bigomba kuba kandi ntibishobora guhinduka. Icyubahiro kibe Icyayo.

Mwene Data Branham ntabwo yigeze avuga ko tudakwiriye kubwiriza, cyangwa ngo twigishe; ibiramambu, yavuze ko mugomba kubwiriza, kandi mukumva abapasiteri banyu, ariko Ijwi ry’Imana ku makasete rikaba ariryo Kidakuka cyanyu.

Hagomba kubaho urwishingikirizo. Mu yandi magambo, Ikirenze ibindi. Buri wese agomba kugira icyo kidakuka. Ni ijambo rya nyuma. Imana yatanze ahantu hamwe honyine kugira ngo ugere kuri ibyo, Ijwi ry’Imana ku makasete. Ni ubusobanuro bwa kimana bw’Ijambo ry’Imana. niryo JAMBO RYA NYUMA, AMENA, UKU NIKO UWITEKA AVUZE.

Yesu Ubwe yaravuze ngo mwita “imana,” abavuga Ijambo Ryayo; kandi bari imana. Yavuze ko igihe abahanuzi bari basizwe n’Umwuka w’Imana, bazanye mu buryo buboneye Ijambo ry’Imana. Ryari Ijambo ry’Imana ryarimo rivugira muri bo.

Iyo niyo mpamvu umuhanuzi wacu yari ashize amanga. Yayoborwaga n’Umwuka Wera kugira ngo avuge Ijambo ry’Imana ridakuka. Imana yaramutoranije kubw’igisekuru cyacu. Yatoranije Ubutumwa yagomba kuvuga, ndetse n’imico y’umuhanuzi wacu n’ibyagombaga kubaho mu gisekuru cyacu.

Amagambo yavuze, uburyo yakoraga, bihumisha bamwe, ariko bigahumura amaso yacu. Yanamwambitse ubwo bw’imyambaro mu buryo yambagaragamo. Imiterere ye, imigambi ye, buri kintu mu buryo yari akwiriye kuba. Yari yatoranijwe kubwacu mu buryo butunganye, Umugeni w’Imana. 

Niyo mpamvu, igihe TUGIYE HAMWE, Niryo Jwi dushaka gushyira kumwa WAMBERE mukumva. Twizeye ko turi kumva Ijambo ritunganye ryavuzwe rivuye ku ntumwa yatoranijwe kandi igashyirwaho n’Imana.

Turabizi ko abandi ntibashobora kubibona cyangwa ngo babisobanukirwe, ariko yauze ko yarimo avugana n’itorero rye gusa: Ntabwo yari afite mu nshingano ibyo Imana izaha abandi bashumba; yari afite mu nshingano gusa ubwo bw’Ibyo Kurya atugaburira.

Niyo mpamvu tuvuga ko turi Ingando ya Branham,  kuko yavuze ko Ubutumwa bwari ubw’abantu be bo mu ngando, uwo mukumbi muto washakaga kwakira kandi ukumva amakasete. Yarimo avuga kuri abo Imana yamuhaye kugira ngo ayobore.

Yaravuze ngo “Niba abantu bashaka gutubura ibyo kurya n’ibyo bintu byo hanze aho, mwakire guhishurirwa kuvuye ku Mana kandi mukore icyo Imana ibabwira gukora. Nzakora icyo kintu kimwe. Ariko ubu Butumwa, buri ku makasete, ni ubw’iri torero gusa.”

Mbega mu byukuri ukuntu yabigize iby’Umugeni We kugira ngo abone kandi yumve Ijwi ry’Imana kandi akurikire amabwiriza Yayo.

Niba wifuza gufatanya natwe mu kumva Ijwi, turaza kuryumva twe ku isaha imwe kuri iki Cyumweru I saa sita z’amanywa ku isaha y’ I Jeffersonville, twumva: 65-0822M-“Kristo Uhishuwe mu Ijambo Rye”.

Niba udashobora kuba hamwe natwe. Ndagukangurira kumva ubu Butumwa igihe icyaricyose washobora.

Mwene Data Joseph Branham

Ibyanditswe byo gusoma mbere yo kumva Ubutumwa:

Kuva 4: 10-12

10 Mose abwira Uwiteka ati “Mwami, na mbere sindi intyoza mu magambo, n’ubu nubwo uvuganye nanjye umugaragu wawe, kuko ntabasha kuvuga vuba, kandi ururimi rwanjye rugatinda.”

11 Uwiteka aramubwira ati “Ni nde waremye akanwa k’umuntu? Cyangwa ni nde utera uburagi, cyangwa ubupfamatwi, cyangwa uhumūra, cyangwa uhumisha? Si jye Uwiteka ubikora?

12 Nuko none genda, nanjye nzajya mbana n’akanwa kawe, nkwigishe ibyo uvuga.”

Yesaya 53: 1-5

1 Ni nde wizeye ibyo twumvise, kandi ukuboko k’Uwiteka kwahishuriwe nde?

2 Kuko yakuriye imbere ye nk’ikigejigeji, nk’igishyitsi cyumburira mu butaka bwumye, ntiyari afite ishusho nziza cyangwa igikundiro, kandi ubwo twamubonaga ntiyari afite ubwiza bwatuma tumwifuza.

3 Yarasuzugurwaga akangwa n’abantu, yari umunyamibabaro wamenyereye intimba, yasuzugurwaga nk’umuntu abandi bima amaso natwe ntitumwubahe.

4 Ni ukuri intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye, ariko twebweho twamutekereje nk’uwakubiswe n’Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa n’imibabaro.

5 Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha.

Yeremiya 1: 4-9

4 Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti

5 Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga.

6 Nuko ndavuga nti “Nyamuneka Nyagasani Yehova, dore sinzi kuvuga ndi umwana!”

7 Ariko Uwiteka arambwira ati “Wivuga uti ‘Ndi umwana’, kuko abo nzagutumaho bose uzabasanga kandi icyo nzagutegeka cyose ni cyo uzavuga.

8 Ntukabatinye kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore.” Ni ko Uwiteka avuga.

9 Uwiteka aherako arambura ukuboko kwe ankora ku munwa, maze Uwiteka arambwira ati “Nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe.

Malaki 4: 5

5 Dore nzaboherereza umuhanuzi Eliya, umunsi w’Uwiteka ukomeye kandi uteye ubwoba utaragera.
6 Uwo ni we uzasanganya imitima  ya ba se ku bana n’imitima y’abana ku ya ba se, kugira ngo ntazaza kurimbuza isi umuvumo.

Luka 17:30

30 Ni na ko bizamera umunsi Umwana w’umuntu azabonekeraho.

YOHANA 1: 1

1 Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana.

YOHANA 1:14

14 Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe (tubona ubwiza bwe busa n’ubw’Umwana w’ikinege wa Se), yuzuye ubuntu n’ukuri.

YOHANA 7: 1-3

1 Hanyuma y’ibyo Yesu aba i Galilaya, ntiyashakaga kuba i Yudaya, kuko Abayuda bashakaga kumwica.

2 Iminsi mikuru y’Abayuda yitwa Ingando yendaga gusohora.

3 Nuko bene se baramubwira bati “Va hano ujye i Yudaya, kugira ngo abigishwa bawe barebe imirimo ukora,

YOHANA 14:12

12 Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data.

YOHANA 15:24

24 Iyaba ntakoreye muri bo imirimo itakozwe n’undi muntu, nta cyaha baba bafite. Ariko noneho barayibonye, nyamara baratwanga jyewe na Data.

YOHANA 16:13

13 Uwo Mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho.

Abagalatiya 1: 8

8 Ariko nihagira ubabwiriza ubutumwa butari ubwo twababwirije, ari twe cyangwa ndetse marayika uvuye mu ijuru, avumwe.

2 Timoteyo 3: 16-17

16 Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka

17 kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.

Abaheburayo 1: 1-3

1 Kera Imana yavuganiye na ba sogokuruza mu kanwa k’abahanuzi mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi,

2 naho muri iyi minsi y’imperuka yavuganiye natwe mu kanwa k’Umwana wayo, uwo yashyiriyeho kuba umuragwa wa byose ari we yaremesheje isi.

3 Uwo kuko ari ukurabagirana k’ubwiza bwayo n’ishusho ya kamere yayo, kandi akaba ari we uramiza byose ijambo ry’imbaraga ze, amaze kweza no gukuraho ibyaha byacu yicara iburyo bw’Ikomeye cyane yo mu ijuru.

Abaheburayo 4:12

12 Kuko ijambo ry’Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokōro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira.

Abaheburayo 13: 8

8 Yesu Kristo uko yari ari ejo, n’uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora iteka ryose.

2 Petero 1: 20-21

20 wamenywe n’Imana kera isi itararemwa, ariko akerekanwa ku mperuka y’ibihe ku bwanyu,

21 abo yahaye kwizera Imana yamuzuye ikamuha icyubahiro, kugira ngo kwizera kwanyu n’ibyiringiro byanyu bibe ku Mana.

Ibyahishuwe 1: 1-3

1 Ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhereye kugira ngo yereke imbata ze ibikwiriye kuzabaho vuba, agatuma marayika we na we akabimenyesha imbata ye Yohana

2 uhamya ibyo yabonye byose, ari ijambo ry’Imana no guhamya kwa Yesu Kristo.

3 Hahirwa usoma amagambo y’ubu buhanuzi, hahirwa n’abayumva bakitondera ibyanditswe muri bwo, kuko igihe kiri bugufi.

Ibyahishuwe 10: 1-7

1 Mbona marayika wundi ukomeye amanuka ava mu ijuru yambaye igicu, umukororombya uri ku mutwe we, mu maso he hasa n’izuba, ibirenge bye bisa n’inkingi z’umuriro.

2 Mu intoki ze yari afite agatabo kabumbutse. Nuko ashyira ikirenge cye cy’iburyo ku nyanja, n’icy’ibumoso agishyira ku butaka.

3 Arangurura ijwi rirenga nk’uko intare yivuga, avuze iryo jwi rirenga guhinda kurindwi kw’inkuba kuvuga amajwi yako.

4 Kandi guhinda kurindwi kw’inkuba kumaze kuvuga, nari ngiye kwandika nuko numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti “Iby’uko guhinda kurindwi kw’inkuba kuvuze ubizigame, bibe ubwiru ntubyandike.”

5 Marayika nabonye ahagaze ku nyanja no ku butaka amanika ukuboko kwe kw’iburyo, agutunga mu ijuru

6 arahira Ihoraho iteka ryose yaremye ijuru n’ibirimo, n’isi n’ibiyirimo n’inyanja n’ibiyirimo ati “Ntihazabaho igihe ukundi,

7 ahubwo mu minsi y’ijwi rya marayika wa karindwi ubwo azatangira kuvuza impanda, ni ho ubwiru bw’Imana buzaba busohoye nk’uko yabwiye imbata zayo ari zo bahanuzi.”

Ibyahishuwe  22: 18-19

18 Uwumva wese amagambo y’ubuhanuzi bw’iki gitabo ndamuhamiriza nti “Nihagira umuntu uzongera kuri yo, Imana izamwongeraho ibyago byanditswe muri iki gitabo.

19 Kandi nihagira umuntu ukura ku magambo y’igitabo cy’ubu buhanuzi, Imana izamukura ku mugabane wa cya giti cy’ubugingo no ku wa rwa rurembo rwera, byanditswe muri iki gitabo.”

24-0901 Kandi Ntabwo Ubizi

Ubutumwa : 65-0815 Kandi Ntabwo Ubizi

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Bene Data na Bashiki bacu,

Mwizirike kuri Kirisito. Mundeke nk’umukozi w’Ubutumwa bwiza, mbahe iyi mburo. Ntimukamire ibyo ari byo byose. Ntimugire icyo mwibaza. Ntimutirimuke aho, kugeza ubwo aho imbere h’imbere haba hashikamye mu Ijambo, kugeza ubwo muba muri Kirisito, kubera ko nicyo kintu rukumbi kiza … Kubera ko turi mu gisekuru gishukana cyane cyo tutigeze na rimwe tugira. “Cyayobya ndetse Intore, bibaye bishoboka,” kubw’ibyo, bafite ugusigwa, babasha gukora byose nk’abandi.

Data, waratuburiye ko turi kuba mu gisekuru gishukana cyane  kurusha ibindi bihe byose. Imyuka ibiri mu isi izaba yegeranye cyane, izashuka n’intore, iyo biba bishoboka. Ariko icyubahiro kibe icy’Uwiteka, ntabwo byashoboka ko idushuka, Umugeni Wawe; tuzagumana n’Ijambo Ryawe.

Turi Ibiremwa Byawe bishya, kandi ntishushobora gushukwa. Tuzagumana n’Ijwi Ryawe. Tuzikiriza kandi twizirike kuri buri Jambo, tutitaye kucyo uwo ari we wese yavuga. Nta yindi nzira ihari uretse Inzira Yawe wateguye; Uku Niko Uwiteka Avuga ku makaseti.

Igihe umuhanuzi Wawe yari hano ku isi, yamenye uburyo ari ingenzi cyane ku Mugeni kumva buri Jambo ryaavuzwe, bityo yahurizaga hamwe Umugeni Wawe binyuze ku mirongo ya telephone. Yaduhurizaga hamwe ku  Ijambo Jwi Ryawe Ryavuzwe rihamirijwe.

Yamenye ko nta gusigwa kunini kwaruta Ijwi Ryawe.

Hanze kure binyuze mu miraba ya telefone, reka Umwuka Wera ukomeye ujye muri buri teraniro. Reka uyu Mucyo Wera  uwo turi kubona hano muri iri torero, reka ujye kuri buri wese na buri umwe,

Buri kintu cyose Umugeni Wawe akeneye kubwo Kuza Kwawe cyaravuzwe, kirahunikwa kandi gihishurirwa Umugeni Wawe binyuze muri malayika Wawe; iryo ni Ijambo Ryawe. Waratubwiye ngo niba hari ikibazo twaba dufite, mugaruke kuri izi kasete. Waratubwiye ngo William Marrion Branham yari Ijwi Ryawe kuri twe. Ni gute haba hari ikibazo mu bitekerezo by’Umugeni wawe mbega ukuntu ari ingenzi gufata Ijwi Ryawe nk’Ijwi ry’ingenzi cyane kurusha andi  Yashobora kumva? Nta gihari Mwami, ku Mugeni Wawe.

Umuhanuzi wawe yatubwiye iby’inzozi aho yavuze ngo, “Nzonge kugenda muri aka kayira indi inshuro.” Ntabwo tuzi icyo ibyo bisobanura, ariko nyakuri Mwami, Ijwi Ryawe ririmo rirangenda muri utu tuyirira tw’iyi miraba y’ikirere uyu munsi, ivuga, kandi ihamaga Umugeni Wayo gusohoka hiryo no hino ku isi.

Uratumiwe kugira ngo wiyunge natwe, Branham Tabernacle, Kucyumweru 12h00 z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva binyuze mu miraba y’ikirere Ijwi ry’imana rituzanira Ubutumwa:65-0815 – Kandi Ntabwo Ubizi

Mwene Data Joseph Branham

 Ibyanditswe byo gusoma:

Ibyahishuwe 3:14-19

Wandikire marayika w’Itorero ry’i Lawodikiya uti Uwiyita Amen, umugabo wo guhamya kandi ukiranuka w’ukuri, inkomoko y’ibyo Imana yaremye aravuga aya magambo ati

‘Nzi imirimo yawe, yuko udakonje kandi ntubire. Iyaba wari ukonje cyangwa wari ubize!

Nuko rero kuko uri akazuyazi, udakonje ntubire, ngiye kukuruka.

Kuko uvuga uti “Ndi umukire, ndatunze kandi ndatunganiwe nta cyo nkennye”, utazi yuko uri umutindi wo kubabarirwa, kandi uri umukene n’impumyi ndetse wambaye ubusa.

Dore ndakugira inama: ungureho izahabu yatunganirijwe mu ruganda ubone uko uba umutunzi, kandi ungureho n’imyenda yera kugira ngo wambare isoni z’ubwambure bwawe zitagaragara, kandi ungureho umuti wo gusīga ku maso yawe kugira ngo uhumuke.

Abo nkunda bose ndabacyaha, nkabahana ibihano. Nuko rero gira umwete wihane.

Abakolosayi 1:9-20

Ni cyo gituma tudasiba kubasabira uhereye igihe twabyumviye, twifuza ko mwuzuzwa ubwenge bwose bw’Umwuka no kumenya kose ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka,

mugende nk’uko bikwiriye ab’Umwami wacu, mumunezeze muri byose, mwere imbuto z’imirimo myiza yose kandi mwunguke kumenya Imana,

mukomereshejwe imbaraga zose nk’uko ubushobozi bwayo bw’icyubahiro bungana, ngo mubone uko mwiyumanganya muri byose mukihanganana ibyishimo,

mushima Data wa twese waduhaye kuraganwa n’abera umurage wo mu mucyo.

Ni we wadukijije ubutware bw’umwijima, akadukuramo akatujyana mu bwami bw’Umwana we akunda.

Ni we waducunguje amaraso ye ngo tubone kubabarirwa ibyaha byacu.

Ni na we shusho y’Imana itaboneka, ni we mfura mu byaremwe byose,

kuko muri we ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka, intebe z’ubwami n’ubwami bwose, n’ubutware bwose n’ubushobozi bwose. Ni we wabiremye byose kandi rero ni na we byaremewe.

Yabanjirije byose kandi byose bibeshwaho na we.

Ni we Mutwe w’umubiri, ni we Torero kandi ni we Tangiriro, ni imfura yo kuzuka mu bapfuye kugira ngo abe uwa mbere uhebuje byose,

kuko Imana yashimye ko kuzura kwayo kose kuba muri we.

24-0825 Ibibaho byagaragajwe neza N’Ubuhanuzi

Ubutumwa : 65-0801E – Ibibaho byagaragajwe neza N’Ubuhanuzi

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Bizu,

Aho umubiri uri, ibizu niho biteranira. Ni igihe cy’umugoroba, kandi ubuhanuzi burimo burasohora imbere y’amaso yacu. Imitima irimo iragurumana muri twe mu gihe tumutumira mu matorero yacu, ingo zacu, no mu tuzu tw’utururi twubatse mu byondo hanze aho mu bihuru. Agiye kuvugana natwe kandi aduhishurire Ijambo Rye. Turashonje kandi tunyotewe n’Imana kurushaho.

Yatoranije inzira y’uburyo Ijambo Rye rigomba kutugeraho; binyuze mu muhanuzi Wayo, uwo Yagennye kandi Ikamenya mbere. Yatoranije William Marrion Branham kugira ngo abe umuntu w’iyi saha kugira ngo afate ubwoko Bwe bwatoranijwe bwo kuri iyi saha, TWEBWE, Umugeni We.

Ntawundi muntu uhari washobora gufata uyu mwanya. Dukunda uburyo yigaragaza; za hain’t, tote, carry, fetch, ni Imana irimo ivugana n’amatwi yacu. Imana, ivuga binyuze mu minwa y’umuntu, Irimo ikora neza neza ibyo Yavuze ko Izakora. Ibyo bikemuye ikibazo!

Imana yazamuye ibiganza n’amaso bye mu mayerekwa. Ntacyo yashoboraga kuvuga keretse gusa ibyo yarebaga. Imana yagengaga kuburyo bwuzuye ururimi rwe, intoki, habe na buri rugingo rw’umubiri we rwabaga rwuzuye Imana. Yari umunwa w’Imana wuzuye.

Imana yamenye mbere muri iki gisekuru ko itorero rizivanga. Kubw’ibyo, Yari ifite umuhanuzi Wayo witeguye kubw’iki gisekuru; kugira ngo ahamagarire gusohoka Umugeni ntore Wayo no kumuyobora akoresheje Ijambo Ryayo rihamirijwe.

Muri gahunda Ye ikomeye, Yamenye ko Azacyura umuhanuzi We mu Rugo mbere yo Kuza Kwe,  Nibwo buryo Yafashe amajwi Ijwi Rye  maze irarihunika, kugira ngo Umugeni ntore We abashe kugira igihe cyose Uku Niko Uwiteka Avuze iruhande rw’intoki ze. Noneho ntabwo bazigera bagira ikibazo. Nta busobanuro bukenewe, ni Ijambo ritunganye ritanduye bashobora kumva igihe cyose.

Yamenye ko hazabaho amajwi menshi n’urujijo rwinshi mu minsi yanyuma.

Mu byumweru bitatu bishize yavuganye natwe kandi atubwira iby’iyi saha turi kubamo. Yatubwiye ibijyanye n’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka maze bakayobya intore, niba bishoboka.

Mbega uburyo imana y’iki gihe yahumye imitima y’abo bantu. Mbega uburyo Imana Ubwayo yavuze binyuze mu buhanuzi Bwayo ko ibi bintu byajyaga kubaho muri iki gisekuru cya Lawodokiya. Yatubwiye ko nta kintu gisigaye kitaraba.

Yiyerekanye imbere yacu binyuze mu bintu byahanuwe kuri We ko yagombaga gukora muri iyi minsi. Ibikorwa Bye ubwabyo byaduhamirije ko We ari uko yari ejo hahise, uyu munsi, ndetse n’iteka. Ni Ijwi ry’Imana, rivuga, kandi riba, Mu Mugeni Wayo.

Ese wizera ubu Butumwa ko ari Abaheburayo 13:8? Ese ni Ijambo rizima? Ese ni Umwana w’Umuntu wihishura Ubwe mu mubiri? Noneho ubuhanuzi buraza kubaho kuri iki Cyumweru niba wizeye kandi ukumvira.

Hari ikintu kiri bubeho hose ku isi kitigeze kubaho mbere mu mateka y’isi. Imana iraza kuvugira mu minwa y’umuntu, ivugana n’Umugeni Wayo hose ku isi bose ku isaha imwe. Iraza gutuma turambikanaho ibiganza umwe ku wundi maze dusengerane  umwe ku wundi mugihe adusengera twese.

Mwebwe muri hanze ku mirongo ya telephone, niba mwizeye n’imitima yanyu yose, nkuko abakozi b’Imana babarambikaho ibiganza, n’abo babakunda babarambikaho ibiganza, niba mwizeye n’umutima wanyu wose ibyo biraba birangiye, birarangira.

Icyo twaba dukeneye cyose, Imana irakiduha niba gusa twizeye… KANDI TURIZEYE. TURI UMUGENI WE WO KWIZERWA.  Biraba. Inkingi y’Umuriro izaba aho tuzaba duteraniye hose kandi ihe buri wese muri twe icyo twaba dukeneye cyose, UKU NIKO UWITEKA AVUZE.

Reka uyu Mucyo Wera  uwo turi kubona hano muri iri torero, reka ujye kuri buri wese na buri umwe, kandi reka bakire muri aka kanya. Ducyashye umwanzi, Satani; mu Kugaragara kwa Kristo tubwiye umwanzi, ko yatsinzwe binyuze mu mibabaro Ye kubw’abandi, mu rupfu rw’Umwami Yesu no kunesha ku muzuko ku munsi wa gatatu. Kandi byarahamirijwe, ko Ari hano hagati muri twe kuri uyu mugoroba, ari muzima nyuma y’imyaka igihumbi na maganacyenda. Reka Umwuka w’Imana ihoraho yuzure buri mutima hamwe no kwizera n’imbaraga, n’imbaraga zo gukira ziturutse ku muzuko wa Yesu Kristo, Ari We ugaragajwe ubu n’uyu Mucyo ukomeye uri kuzegunguruka muri iri torero mu Kugaragara Kwe. Mu Izina rya Yesu Kristo, ubiduhe kubw’icyubahiro cy’Imana.

Muri Umugeni We. Nta kintu cyabibambura, NTA NA KIMWE. Satani yaraneshejwe. Washobora kwiyumva nkaho ufite gusa akayiko Ke, icyo nicyo gusa ukeneye, NI IBY’UKURI. NI WE. URI UWE. IJAMBO RYE NTIRISHOBORA KUNESHWA.

Byizere, ubyemere, ubikomeremo, ntibishobora kunanirwa. Ntabwo ufite imbaraga ariko ufite ububasha Bwe. Uvuge ngo, “Ndabyakiriye Mwami, ni ibyanjye, warabimpaye kandi ntabwo nzemerera Satani kubinkuraho.”

Mbega igihe tuza kugira. Nta handi hantu nifuza kuba. Umwuka Wera araba hamwe natwe. Uguhishurirwa kwinshi twahawe. Imitima imenetse iromorwa. Buri wese arakira indwara. Ni gute tudashobora kuvuga ngo, “Ese imitima yacu ntiyarimo igurumana muri twe, kandi n’ubu iragurumana, kubwo kumenya ko turi mu Kugaragara kw’umuzuko wa Yesu Kristo, Icyubahiro kibe Icye no guhimbazwa iteka ryose.”

Mwene Data Joseph Branham.

Turatumira isi kugira ngo yifatanye natwe ku:

Isaha: y’isasita z’amanywa ku isaha y’I Jeffersonville

Ubutumwa: 65-0801E – Ibibaho byagaragajwe neza N’Ubuhanuzi

Ibyanditswe byo gusoma mbere yo kumva Ubutumwa:

Itangiriro: 22: 17-18

Zaburi: 16:10 / Igice cya 22 / 35:11 / 41: 9

Zekariya 11:12 / 13: 7

Yesaya: 9: 6/40: 3-5 / 50:6 /53:7-12

Malaki: 3: 1/ igice cya 4

Yohani 15:26

Luka: 17:30 / 24: 12-35

Abaroma: 8: 5-13

Abaheburayo: 1: 1/13: 8

Ibyahishuwe: 1: 1-3 / Igice cya 10

24-0818 Imana y’iki Gisekuru Kibi

Ubutumwa : Imana y’iki Gisekuru Kibi 65-0801M

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Mutunganye,

Ijwi twumva ku makasete nirya Jwi rimwe ryumvikanye rivuga Ijambo Ryayo mu Ngobyi ya Edeni, ku Musozi Sinayi, no ku Musozi wo Guhindurirwaho. Ryumvikana uyu munsi rifite Guhishurirwa kuzuye kandi kurangiye kwa Yesu Kristo. Ni uguhamagara Umugeni Wayo ngo asohoke, rimutegurira Izamurwa. Umugeni arimo kuryumva, akaryemera, akarituramo, kandi yariteguye ubwe kubwo kuryizera.

Nta muntu waritwambura. Ubuzima bwacu ntibushobora nguhungabana. Umwuka Wayo ugurumana kandi ukarabagiranira muri twe. Yaduhaye Ubuzima Bwe, Umwuka Wayo, kandi Agaragariza Ubuzima Bwe muri twe. Duhishwe mu Mana kandi turimo turagaburirwa Ijambo Ryayo. Satani ntashobora kudukoraho. Ntabwo dushobora kunyeganyezwa. Nta kintu gishobora kuduhindura. Binyuze mu Guhishurirwa, twahindutse UMUGENI JAMBO WAYO.

Igihe Satani agerageje kutugusha, tumwibutsa uburyo Imana itubonamo. Igihe Irebye hasi kuri twe, ibyo ibasha kubona gusa ni zahabu ITUNGANYE. Gukiranuka Kwacu ni ugukiranuka Kwayo. Ibitugize ni ibiyigize Byayo by’ubwiza. Umwirondoro wacu uri muri Yo. Icyo Iricyo, nicyo ubu tugaragaza. Icyo Iricyo. NICYO TWEREKANA UBU.

Mbega uburyo Ikunda kubwira Satani ngo, “Nta kosa mubonaho; afite ubwiza imbere n’inyuma. Kuva mu itangira ukagera ku iherezo, we ni Umurimo Wanjye, kandi Imirimo Yanjye iratunganye. Mu kuri, Mu Mugeni Wanjye harimo inshamake yo kugaragazwa k’ubwenge Bwanjye n’intego zanjye by’iteka “

“Nabonye Umugeni Wanjye mukundwa w’igiciro. Nkuko izahabu yoroshye guhabwa ishusho, Yihanganiye imibabaro Kubwanjye. Ntabwo yigeze agambana, ngo yuname, cyangwa acikemo, ahubwo yafashe ishusho y’ikintu cy’ubwiza. Ibigeragezo Bye no gupimwa by’ubu buzima byamugize Umugeni Wanjye mukundwa. “

Ese si kimwe n’Umwami? Azi uburyo bwo kudutera umwete. Aratubwira ngo, “Ntimukigere na rimwe mucika intege, ahubwo mugire umwete”. Abona imibabaro y’urukundo rwacu kuri We. Abona ibyo tugomba kunyuramo. Abona urugamba rwacu rwa buri munsi tugomba kwigahanganira. Nkuko Adukunda buri umwe na buri we muri twe.

Mu maso Ye turatunganye. Yari adutegereje guhera mu itangira ry’igihe. Nta na kimwe Azemera ko kitubaho keretse gusa ari kubw’ineza yacu. Arabizi ko tuzatsinda buri nzitizi yose Satani ashyira imbere yacu. Akunda kwereka satani ko turi Umugeni We. Ntabwo dushobora kunyeganyezwa. Ni twe Abo yari Ategereje kuva mu itangiririo. Nta kintu cyadutandukanya na We n’Ijambo Rye.

Yohereje marayika intumwa Yayo ikomeye kugira ngo Ibashe kuvugana na twe umunwa ku gutwi. Yabifashe amajwi kugira ngo hatagira ikibazo kibaho kucyo Yavuze. Yarabihunitse kubw’Umugeni Wayo kugira ngo abone icyo arya kugeza igihe Azamusangira.

Kabone n’ubwo abandi badufata nabi kandi bakadutoteza bavuga ko turi “abantu b’amakasete”, turanezerwa, kuko iki nicyo Yaduhishuriye ko tugomba gukora. Abandi bagomba gukora uko bumva bayobowe gukora, ariko kuri twe, tugomba kwiyunga hamwe munsi y’Ijwi rimwe, Ijwi ry’Imana ryahamirijwe ku makaseete.

Nta kindi gitekerezo twagira kubw’ikindi kintu. Ntabwo dushobora gusobanukirwa ikindi icyo aricyo cyose. Ntidushobora gukora ikindi cyose. Ntidushobora kugira ikindi cyose TWEMERA. Ntabwo turwanya icyo abandi bizera bayobowe gukorera Umwami, ariko iki nicyo Imana YATUYOBOYE GUKORA, kandi aha niho tugomba KUGUMA.

Turanyuzwe. Tugaburirwa n’Ijwi ry’Imana. Dushobora kuvuga “amen” kuri BURI JAMBO twumva. Iyi niyo Nzira yateguwe n’Imana kubwacu. Ntidushobora gukora ikindi kintu cyose.

Nkunda gutumira buri wese kugira ngo aze yiyunge natwe. Turimo turakora umurimo uburyo Mwene Data Branham yawukoraga igihe yari hano ku isi. Nubwo atari hano mu mubiri, icy’ingenzi ni icyo Imana yabwiye Umugeni Wayo kuri aya makasete.

Yahamagariye isi kugira ibe bamwe mu BAKURIKIYE binyuze ku mirongo ya telephone, ariko gusa niba BABISHAKA. Yabateranyirizaga aho baba bari hose bagashobora kumva Ijwi ry’Imana rivugana nabo  icyarimwe bose. Icyo nicyo umuhanuzi w’Imana yakoze aho, noneho ndimo ndagerageza gukora icyo yakoze nk’urugero rwanjye.

Kubw’ibyo, muratumiwe kugira ngo mwiyunge natwe ku murongo kuri iki Cyumweru I saa sita z’amanywa, ku isaha y’ I Jeffersonville, mu gihe twumva intumwa y’Imana ituzanira Ubutumwa; Imana y’iki Gisekuru Kibi 65-0801M.

Mwene Data Joseph Branham

Ibyanditswe byo gusoma mbere yo kumva Ubutumwa:

 Matayo igice cya 24

1. Yesu asohoka mu rusengero. Akigenda, abigishwa be baramusanga bashaka kumwereka imyubakire y’urusengero.

2. Arababwira ati “Ntimureba ibi byose? Ndababwira ukuri yuko aha hatazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi.”

3. Yicaye ku musozi wa Elayono, abigishwa baza aho ari biherereye baramubaza bati “Tubwire, ibyo bizaba ryari, n’ikimenyetso cyo kuza kwawe n’icy’imperuka y’isi ni ikihe?”

4. Yesu arabasubiza ati “Mwirinde hatagira umuntu ubayobya,

5. kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati ‘Ni jye Kristo’, bazayobya benshi.

6. Muzumva iby’intambara n’impuha z’intambara, mwirinde mudahagarika imitima kuko bitazabura kubaho, ariko imperuka izaba itaraza.

7. Ishyanga rizatera irindi shyanga, n’ubwami buzatera ubundi bwami, hazabaho inzara n’ibishyitsi hamwe na hamwe.

8. Ariko ibyo byose bizaba ari itangiriro ryo kuramukwa.

9. “Ubwo ni bwo bazabagambanira ngo mubabazwe, ndetse bazabica, muzangwa n’amahanga yose abahora izina ryanjye.

10. Ni bwo benshi bazasubira inyuma, bazagambanirana bangane.

11. N’abahanuzi benshi b’ibinyoma bazaduka bayobye benshi.

12. Maze kuko ubugome buzagwira, urukundo rwa benshi ruzakonja.

13. Ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa.

14. Kandi ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize.

15. “Ariko ubwo muzabona ikizira kirimbura cyahanuwe n’umuhanuzi Daniyeli gihagaze Ahera, (ubisoma abyitondere),

16. icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi,

17. n’uzaba ari hejuru y’inzu ye ntazamanuka ngo atware ku bintu byo mu nzu ye,

18. n’uzaba ari mu mirima ye ntazasubira imuhira ngo azane umwenda we.

19. Abazaba batwite n’abonsa muri iyo minsi bazabona ishyano.

20. Namwe musengere kugira ngo guhunga kwanyu kutazabaho mu mezi y’imbeho cyangwa ku isabato,

21. kuko muri iyo minsi hazabaho umubabaro mwinshi, utigeze kubaho uhereye ku kuremwa ku isi ukageza none, kandi ntuzongera kubaho.

22. Iyo minsi iyaba itagabanijweho ntihajyaga kuzarokoka n’umwe, ariko ku bw’intore iyo minsi izagabanywaho.

23. “Icyo gihe umuntu nababwira ati ‘Dore Kristo ari hano’, n’undi ati ‘Ari hano’, ntimuzabyemere.

24. Kuko abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n’intore niba bishoboka.

25. Dore mbibabwiye bitaraba.

26. “Nuko nibababwira bati ‘Dore ari mu butayu’, ntimuzajyeyo, cyangwa bati ‘Dore ari mu kirambi’, ntimuzabyemere.

27. Kuko nk’uko umurabyo urabiriza iburasirazuba ukabonekera aho rirengera, ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba.

28. “Aho intumbi iri hose, ni ho inkongoro ziteranira.

29. “Ariko hanyuma y’umubabaro wo muri iyo minsi, uwo mwanya ‘Izuba rizijima, n’ukwezi ntikuzava umwezi wako, n’inyenyeri zizagwa ziva mu ijuru, n’imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega.’

30. Ubwo ni bwo ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu kizabonekera mu ijuru, n’amoko yose yo mu isi ni bwo azaboroga abonye Umwana w’umuntu aje ku bicu byo mu ijuru, afite ubushobozi n’ubwiza bwinshi.

31. Azatumisha abamarayika be ijwi rirenga ry’impanda, bateranye intore ze mu birere bine, uhereye impera y’ijuru ukageza iyindi mpera yaryo.

32. “Murebere ku mutini ni wo cyitegererezo: ishami ryawo, iyo ritoshye ibibabi bikamera, mumenya yuko igihe cy’impeshyi kiri bugufi.

33. Nuko namwe nimubona ibyo byose, muzamenye yuko ari hafi, ndetse ageze ku rugi.

34. Ndababwira ukuri yuko ab’ubu bwoko batazashiraho kugeza aho ibyo byose bizasohorera.

35. Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato.

36. “Ariko uwo munsi n’icyo gihe nta wubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data wenyine.

37. Uko iminsi ya Nowa yari iri, no kuza k’Umwana w’umuntu ni ko kuzaba,

38. kuko nk’uko bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge,

39. ntibabimenya kugeza aho umwuzure waziye ukabatwara bose. Ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba.

40. Icyo gihe abagabo babiri bazaba bari mu murima, umwe azajyanwa undi asigare,

41. abagore babiri bazaba basya ku rusyo, umwe azajyanwa undi asigare.

42. “Nuko mube maso kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azazaho.

43. Ariko ibi mubimenye, iyaba nyir’urugo yari amenye igicuku umujura azaziramo yabaye maso, ntiyamukundiye gucukura inzu ye.

44. Nuko namwe mwitegure, kuko igihe mudatekereza ari cyo Umwana w’umuntu azaziramo.

45. “Mbese ni nde mugaragu ukiranuka w’ubwenge, shebuja yasigiye abo mu rugo rwe kubagerera igerero igihe cyaryo?

46. Uwo mugaragu arahirwa, shebuja naza agasanga abikora.

47. Ndababwira ukuri yuko azamwegurira ibintu bye byose.

48. Ariko umugaragu mubi niyibwira mu mutima we ati ‘Databuja aratinze’,

49. maze agatangira gukubita abagaragu bagenzi be no gusangira n’abasinzi,

50. shebuja w’uwo mugaragu azaza umunsi atamutegereje n’igihe atazi,

51. amucemo kabiri amuhanane n’indyarya. Ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.

Matayo  27: 15-23

15. Muri iyo minsi mikuru, uko umwaka utashye umutegeka yagiraga akamenyero ko kubohorera abantu imbohe imwe, iyo bashakaga.

16. Icyo gihe bari bafite imbohe y’ikimenywabose, yitwaga Baraba.

17. Nuko bateranye Pilato arababaza ati “Uwo mushaka ko mbabohorera ni nde? Ni Baraba, cyangwa ni Yesu witwa Kristo?”

18. Kuko yamenye yuko ishyari ari ryo rimubatangishije.

19. Kandi ubwo yari yicaye ku ntebe y’imanza, umugore we amutumaho ati “Ntugire icyo utwara uwo mukiranutsi, kuko naraye ndose byinshi kuri we byambabaje.”

20. Ariko abatambyi bakuru n’abakuru boshya abantu ngo basabe Baraba, bicishe Yesu.

21. Nuko umutegeka yongera kubabaza ati “Muri abo bombi, uwo mushaka ni nde nkamubabohorera?” Bati “Ni Baraba.”

22. Pilato arabasubiza ati “Yesu witwa Kristo ndamugira nte?” Bose bati “Nabambwe!”

23. Na we arababaza ati “Kuki? Yakoze cyaha ki?” Ariko barushaho gusakuza cyane bati “Nabambwe!”

 Luka 17:30

30. Ni na ko bizamera umunsi Umwana w’umuntu azabonekeraho.

 Yohani 1: 1  

1. Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana.

Yohani  14:12

12. Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data.

Ibyakozwe 10: 47-48

47. “Aba ngaba bahawe Umwuka Wera nkatwe, ni nde ubasha kubima amazi ngo batabatizwa?”

48. Ategeka ko babatizwa mu izina rya Yesu Kristo. Baherako baramwinginga ngo amareyo iminsi.

1 Abakorinto 4: 1-5 

1. Nuko rero abantu bajye badutekereza yuko turi abakozi ba Kristo, n’ibisonga byeguriwe ubwiru bw’Imana.

2. Kandi ibisonga bishakwaho ko biba abanyamurava.

3. Ni cyo gituma kuri jye bitagira icyo bintwara rwose gucirwa urubanza namwe cyangwa n’abanyarukiko b’abantu, kuko ndetse nanjye ubwanjye nticira urubanza

4. kuko ari nta cyo niyiziho. Nyamara si icyo kintsindishiriza, ahubwo Umwami ni we uncira urubanza.

5. Ni cyo gituma mudakwiriye guca urubanza rw’ikintu cyose igihe cyarwo kitarasohora, kugeza ubwo Umwami wacu azaza agatangaza ibyari byahishwe mu mwijima, kandi akagaragaza n’imigambi yo mu mitima. Ubwo ni bwo umuntu wese azahabwa n’Imana ishimwe rimukwiriye.

1 Abakorinto  14 igice

1. Mushimikire urukundo kandi mwifuze impano z’Umwuka, ariko cyane cyane mwifuze guhanura.

2. Uvuga ururimi rutamenyekana si abantu abwira keretse Imana, kuko ari ntawumva ahubwo mu mwuka avuga amayoberane.

3. Ariko uhanura we abwira abantu ibyo kubungura n’ibyo kubahugura, n’ibyo kubahumuriza.

4. Uvuga ururimi rutamenyekana ariyungura, ariko uhanura yungura Itorero.

5. Nakunda ko mwese muvuga izindi ndimi, ariko ibirutaho ko muhanura. Uhanura aruta uvuga izindi ndimi, keretse azisobanuye kugira ngo Itorero ryunguke.

6. Ariko none bene Data, ninza iwanyu mvuga indimi zitamenyekana nzabamarira iki, nintababwira ibyo mpishuriwe cyangwa ibyo mpawe kumenya, cyangwa guhanura cyangwa kwigisha?

7. Dore ibidafite ubugingo na byo bigira amajwi, ari umwironge cyangwa inanga, ariko iyo bidatandukanije amajwi yabyo, babwirwa n’iki ikivuzwa cyangwa igicurangwa icyo ari cyo?

8. Kandi n’impanda na yo ivuze ijwi ritamenyekana, ni nde wakwitegura gutabara?

9. Namwe ni uko, ururimi rwanyu nirutavuga ibimenyekana, bazabwirwa n’iki ibyo muvuga ibyo ari byo, ko muzaba mugosorera mu rucaca?

10. Indimi zo mu isi nubwo ari nyinshi zite nta rudafite uko rusobanurwa.

11. Nuko ntamenye uko ururimi rusobanurwa, nabera uvuga umunyamahanga kandi n’uvuga na we yambera umunyamahanga.

12. Nuko rero namwe ubwo mushimikira kubona impano z’Umwuka, abe ari ko murushaho gushishikarira kuzunguza Itorero.

13. Nuko uvuga ururimi rutamenyekana asabe, kugira ngo ahabwe no gusobanura.

14. Iyo nsenga mu rurimi rutamenyekana umwuka wanjye urasenga, ariko ubwo bwenge bwanjye ntibugira icyo bwungura abandi.

15. Nuko noneho ngire nte? Nzajya nsengesha umwuka wanjye ariko kandi nzajya nsengesha n’ubwenge, nzaririmbisha umwuka wanjye ariko kandi nzaririmbisha n’ubwenge.

16. Utabikoze nawe ugashima Imana uyishimishije umwuka wawe wonyine, umuntu uri mu ruhande rw’injiji akaba atamenye icyo uvuze, yabasha ate kwikiriza ati “Amen”, umaze gushima?

17. Ku bwawe uba ushimye neza koko, ariko wa wundi nta cyo aba yungutse.

18. Nshimira Imana yuko mwese mbarusha kuvuga indimi zitamenyekana,

19. ariko mu iteraniro aho kuvuga amagambo inzovu mu rurimi rutamenyekana, nahitamo kuvuga amagambo atanu nyavugishije ubwenge bwanjye, kugira ngo nigishe n’abandi.

20. Bene Data, ntimube abana bato ku bwenge, ahubwo mube abana b’impinja ku bibi, ariko ku bwenge mube bakuru.

21. Byanditswe mu mategeko ngo “Nzavuganira n’ubu bwoko, Mu kanwa k’abavuga izindi ndimi, No mu kanwa k’abanyamahanga, Nyamara nubwo bimeze bityo ntibazanyumvira.” Ni ko Uwiteka avuga.

22. Ni cyo gituma indimi zitamenyekana zitagenewe kubera abizera ikimenyetso keretse abatizera, naho guhanura ko ntikwagenewe abatizera keretse abizera.

23. Nuko rero Itorero ryose iyo riteraniye hamwe, bose bakavuga indimi zitamenyekana hakinjiramo abatarajijuka cyangwa abatizera, ntibazavuga ko musaze?

24. Ariko bose niba bahanura, hakinjiramo utizera cyangwa injiji, yakwemezwa ibyaha bye na bose akarondorwa na bose,

25. ibihishwe byo mu mutima we bikerurwa, maze yakwikubita hasi yubamye akaramya Imana, kandi akamamaza yuko Imana iri muri mwe koko.

26. Nuko bene Data, iyo muteranye bimera bite? Umuntu wese afite indirimbo cyangwa amagambo yo kwigisha, cyangwa amagambo ahishuriwe, cyangwa ururimi rutamenyekana, cyangwa amagambo yo kurusobanura. Nuko rero byose bikorerwe kugira ngo abantu bunguke.

27. Niba hariho abavuga ururimi rutamenyekana, havuge babiri cyangwa batatu badasaga, kandi bavuge bakurikirana umwe asobanure.

28. Ariko nihaba hatariho usobanura, uvuga ururimi acecekere mu iteraniro, yibwire kandi abwirire Imana mu mutima we.

29. N’abahanuzi na bo bavuge ari babiri cyangwa batatu, abandi babigenzure.

30. Ariko undi wicaye, nashoka ahishurirwa, uwabanje ahore

31. kuko mwese mubasha guhanura umwe umwe, kugira ngo bose babone uko bigishwa no guhugurwa.

32. Imyuka y’abahanuzi igengwa na bo,

33. kuko Imana itari iy’umuvurungano, ahubwo ari iy’amahoro. Nk’uko bimeze mu matorero yose y’abera,

34. abagore nibacecekere mu materaniro, kuko batemererwa kuvuga, ahubwo baganduke nk’uko amategeko na yo avuga.

35. Kandi nibagira icyo bashaka kumenya babibarize abagabo babo imuhira, kuko biteye isoni ko umugore avugira mu iteraniro.

36. Mbese kuri mwe ni ho ijambo ry’Imana ryaturutse? Cyangwa se ryageze kuri mwe mwenyine?

37. Nihagira umuntu wibwira ko ari umuhanuzi cyangwa ko afite Umwuka, amenye ibyo mbandikiye yuko ari itegeko ry’Umwami wacu.

38. Ariko umuntu natabyemera na we ye kwemerwa.

39. Nuko bene Data, mwifuze guhanura kandi ntimubuze abandi kuvuga indimi zitamenyekana.

40. Ariko byose bikorwe neza uko bikwiriye, no muri gahunda.

2 Abakorinto 4: 1-6

1. Nuko rero, ubwo dufite uwo murimo wo kugabura iby’Imana ku bw’imbabazi twagiriwe,

2. ntiducogora ahubwo twanga ibiteye isoni bikorwa rwihishwa, tutagendera mu buriganya kandi tutagoreka ijambo ry’Imana, ahubwo tuvuga ukuri tweruye bigatuma umuntu wese adushimisha umutima we imbere y’Imana.

3. Ariko niba ubutumwa bwiza twahawe butwikiriwe, butwikiririwe abarimbuka

4. ari bo batizera, abo imana y’iki gihe yahumiye imitima, kugira ngo umucyo w’ubutumwa bw’ubwiza bwa Kristo, ari we shusho y’Imana utabatambikira.

5. Kuko tutabwiriza abantu ibyacu, ahubwo tubabwiriza ibya Kristo Yesu ko ari we Mwami, natwe tukaba abagaragu banyu ku bwa Yesu.

6. Imana yategetse umucyo kuva uturutse mu mwijima, ni yo yaviriye mu mitima yacu, kugira ngo imurikishe ubwenge bwo kumenya ubwiza bw’Imana buri mu maso ha Yesu Kristo.

Abagalatiya 1: 1-4

1. Pawulo (intumwa itari iy’abantu, kandi itatumwe n’umuntu, ahubwo yatumwe na Yesu Kristo n’Imana Data wa twese yamuzuye),

2. jye na bene Data turi kumwe bose, turabandikiye mwebwe abo mu matorero y’i Galatiya.

3. Ubuntu bube muri mwe n’amahoro, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami wacu Yesu Kristo,

4. witangiye ibyaha byacu ngo aturokore iki gihe kibi cya none, nk’uko Imana Data wa twese yabishatse.

Abefeso 2: 1-2 

1. Namwe yarabazuye, mwebwe abari bapfuye muzize ibicumuro n’ibyaha byanyu,

2. ibyo mwagenderagamo kera mukurikiza imigenzo y’iyi si, mugakurikiza umwami utegeka ikirere, ari we mwuka ukorera mu batumvira.

Abefeso  4:30

30. Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w’Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa.

2 Abatesalonike 2: 2-4 

2. kugira ngo mutanamuka vuba mukava mu bwenge cyangwa ngo muhagarike imitima, naho mwaba mubitewe n’umwuka cyangwa n’ijambo cyangwa n’urwandiko rukekwa ko ruvuye kuri twe, bihamya yuko umunsi w’Umwami wacu umaze gusohora.

3. Ntihakagire umuntu uboshya uburyo bwose, kuko uwo munsi utazaza kurya kwimūra Imana kutabanje kubaho, kandi urya munyabugome atarahishurwa ari we mwana wo kurimbuka.

4. Ni umubisha wishyira hejuru y’icyitwa imana cyose cyangwa igisengwa, kugira ngo yicare mu rusengero rw’Imana, yiyerekane ko ari Imana.

2 Abatesalonike 2:11

11. Ni cyo gituma Imana izaboherereza ubushukanyi bukomeye cyane ngo bizere ibinyoma,

Abaheburayo igice cya 7

1. Melikisedeki uwo wari umwami w’i Salemu, n’umutambyi w’Imana Isumbabyose (wa wundi wasanganiye Aburahamu, ubwo yatabarukaga avuye gutsinda abami, amuha umugisha,

2. ni na we Aburahamu yahaye kimwe mu icumi cya byose). Ubwa mbere izina rye risobanurwa ngo “Umwami wo gukiranuka”, kandi irya kabiri yitwa “Umwami w’i Salemu”, risobanurwa ngo “Umwami w’amahoro.”

3. Ntagira se ntagira nyina, ntagira ba sekuruza kandi ntafite itangiriro ry’iminsi cyangwa iherezo ry’ubugingo, ahubwo ubwo ashushanywa n’Umwana w’Imana, ahora ari umutambyi iteka ryose.

4. Nuko mutekereze namwe uburyo uwo muntu yari akomeye, byatumye ndetse Aburahamu sogokuruza mukuru amuha kimwe mu icumi cy’iminyago y’inyamibwa.

5. Kandi abana ba Lewi ari bo bahabwa ubutambyi, bafite itegeko ryo gukoresha abantu kimwe mu icumi, ni bo bene wabo nubwo abo bakomotse ku rukiryi rwa Aburahamu.

6. Ariko dore wa wundi utakomotse mu muryango wabo yakoresheje Aburahamu kimwe mu icumi, kandi aha umugisha nyir’ibyasezeranijwe!

7. Nta wahakana ko uworoheje ahabwa umugisha n’ukomeye.

8. Kandi muri twe abantu bapfa ni bo bahabwa kimwe mu icumi, naho icyo gihe cyahawe uhamywa ko ahoraho.

9. Ndetse byabasha kuvugwa yuko Lewi uhabwa kimwe mu icumi, na we ubwe yagikoreshejwe ku bwa Aburahamu

10. kuko yari akiri mu rukiryi rwa sekuruza, ubwo Melikisedeki yamusanganiraga.

11. Nuko, niba gutunganywa rwose kuba kwarazanywe n’ubutambyi bw’Abalewi (kuko mu gihe cyabwo ari ho abantu baherewe amategeko), ni iki cyatumye bigikwiriye ko undi mutambyi aboneka wo mu buryo bwa Melikisedeki, utavugwaho ko ari mu buryo bwa Aroni?

12. Nuko rero ubwo ubutambyi bwahindutse ni cyo gituma n’amategeko na yo akwiriye guhinduka,

13. kuko uwavuzweho ibyo, ari uwo mu wundi muryango utigeze gukomokwaho n’uwakoze umurimo wo ku gicaniro.

14. Kandi biragaragara rwose yuko Umwami wacu yakomotse kuri Yuda, ari nta cyo Mose yavuze kuri uwo muryango cyerekeye ubutambyi.

15. Ndetse birushaho kugaragara, ubwo habonetse undi mutambyi uhwanye na Melikisedeki,

16. utatoranirijwe ubutambyi nk’uko byategetswe n’amategeko yo mu buryo bw’abantu, ahubwo wabuheshejwe n’uko afite imbaraga z’ubugingo butagira iherezo,

17. kuko ahamywa ngo “Uri umutambyi iteka ryose, Mu buryo bwa Melikisedeki.”

18. Nuko rero itegeko rya mbere ryakuweho ku bw’intege nke zaryo n’umumaro muke,

19. kuko amategeko atagize icyo yatunganije rwose, ahubwo yari ibanze ry’ibyiringiro biyaruta biduhesha kwegera Imana.

20. Kandi ubwo bitabaye ari nta ndahiro,

21. (dore Abalewi bahawe ubutambyi ari nta ndahiro, nyamara Iyabuhaye uwo yararahiye imubwiye iti “Uwiteka ararahiye kandi ntazivuguruza ati ‘Uri umutambyi iteka ryose’ ”),

22. ni cyo cyatumye Yesu aba umwishingizi w’isezerano rirusha rya rindi kuba ryiza.

23. Kandi ba bandi babaye abatambyi ni benshi kuko urupfu rubabuza guhoraho,

24. naho Uwo kuko ahoraho iteka ryose afite ubutambyi budakuka.

25. Ni cyo gituma abasha gukiza rwose abegerezwa Imana na we, kuko ahoraho iteka ngo abasabire.

26. Byari bikwiriye ko tugira Umutambyi mukuru umeze atyo wera, utagira uburiganya, utandura, watandukanijwe n’abanyabyaha kandi washyizwe hejuru y’amajuru,

27. utagomba iminsi yose nka ba batambyi bakuru bandi kubanza kwitambirira ibitambo by’ibyaha bye ubwe, hanyuma ngo abone uko abitambirira abandi kuko ibyo yabikoze rimwe ngo bibe bihagije iteka ubwo yitambaga.

28. Amategeko ashyiriraho abanyantegenke kuba ari bo baba abatambyi bakuru, naho ijambo rya ya ndahiro ryaje nyuma y’amategeko, rishyiraho Umwana w’Imana watunganijwe rwose kugeza iteka ryose.

1Yohana Igice cya 1 

1. Uwahozeho uhereye mbere na mbere, uwo twumvise, uwo twiboneye n’amaso yacu, kandi uwo twitegereje intoki zacu zikamukoraho, ari we Jambo ry’ubugingo

2. kandi ubwo Bugingo bwarerekanywe turabubona, turabuhamya kandi none turababwira iby’ubwo Bugingo buhoraho, bwahoranye na Data wa twese tukabwerekwa.

3. Ibyo twabonye tukabyumva ni byo tubabwira kugira ngo namwe mufatanye natwe, kuko ubwacu dufatanije na Data wa twese n’Umwana we Yesu Kristo.

4. Ibyo ni byo tubandikiye, kugira ngo umunezero wanyu ube mwinshi.

5. Ubu ni bwo butumwa twumvise buvuye kuri we tukabubabwira, yuko Imana ari umucyo kandi ko muri yo hatari umwijima na muke.

6. Nituvuga yuko dufatanije na yo tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye tudakurikiza ukuri,

7. ariko rero iyo tugendeye mu mucyo nk’uko na yo iri mu mucyo, tuba dufatanije ubwacu kandi amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha byose.

8. Nituvuga yuko ari nta cyaha dufite tuba twishutse, ukuri kuba kutari muri twe.

9. Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose.

10. Nituvuga yuko ari nta cyaha twakoze tuba tuyise umunyabinyoma, kandi n’ijambo ryayo ntiriba riri muri twe.

1Yohana  3:10 

10. Icyo ni cyo kimenyekanisha abana b’Imana n’abana ba Satani. Umuntu wese udakiranuka cyangwa udakunda mwene Se, si uw’Imana.

1Yohana 4: 4-5

4. Bana bato, muri ab’Imana kandi ba bandi mwarabanesheje, kuko uri muri mwe aruta uri mu b’isi.

5. Abo ni ab’isi: ni cyo gituma bavuga iby’isi ab’isi bakabumvira.

Ibyahishuwe 3:14

14. “Wandikire marayika w’Itorero ry’i Lawodikiya uti “Uwiyita Amen, umugabo wo guhamya kandi ukiranuka w’ukuri, inkomoko y’ibyo Imana yaremye aravuga aya magambo ati

Ibyahishuwe 13: 4 

4. Baramya icyo kiyoka kuko cyahaye iyo nyamaswa ubutware bwacyo, baramya n’iyo nyamaswa bati “Ni nde uhwanye n’iyi nyamaswa, kandi ni nde ubasha kuyirwanya?”

Ibyahishuwe Igice cya 6-8 

1. Nuko mbona Umwana w’Intama amena kimwe muri ibyo bimenyetso birindwi bifatanije cya gitabo, numva kimwe muri bya bizima bine kivuga ijwi nk’iry’inkuba kiti “Ngwino.”

2. Ngiye kubona mbona ifarashi y’umweru, kandi uyicayeho yari afite umuheto ahabwa ikamba, nuko agenda anesha kandi ngo ahore anesha.

3. Umwana w’Intama amennye ikimenyetso cya kabiri, numva ikizima cya kabiri kivuga kiti “Ngwino.”

4. Nuko haza indi farashi itukura cyane, uyicayeho ahabwa gukura amahoro mu isi ngo bicane, kandi ahabwa inkota ndende.

5. Umwana w’Intama amennye ikimenyetso cya gatatu, numva ikizima cya gatatu kivuga kiti “Ngwino.” Nuko ngiye kubona mbona ifarashi y’umukara, kandi uyicayeho yari afite urugero rw’indatira mu intoki ze.

6. Numva hagati y’ibyo bizima bine igisa n’ijwi rivuga riti “Urugero rumwe rw’ingano rugurwe idenariyo imwe, n’ingero eshatu za sayiri zigurwe idenariyo imwe, naho amavuta na vino ntugire icyo ubitwara.”

7. Umwana w’Intama amennye ikimenyetso cya kane, numva ijwi ry’ikizima cya kane kivuga kiti “Ngwino.”

8. Nuko, ngiye kubona mbona ifarashi y’igitare igajutse, kandi uyicayeho yitwa Rupfu, kandi Kuzimu aramukurikira. Nuko bahabwa ubutware bwa kimwe cya kane cy’isi, ngo babicishe inkota n’inzara n’urupfu, n’ibikoko byo mu isi.

9. Umwana w’Intama amennye ikimenyetso cya gatanu, mbona munsi y’igicaniro imyuka y’abishwe bahōwe ijambo ry’Imana n’ubuhamya bahamyaga.

10. Batakana ijwi rirenga bati “Ayii Mwami wera w’ukuri! Uzageza he kudaca amateka no kudahōra abari mu isi, uhōrere amaraso yacu?”

11. Umuntu wese muri bo ahabwa igishura cyera, babwirwa kumara n’ikindi gihe gito baruhuka, kugeza aho umubare w’imbata bagenzi babo na bene Se bagiye kwicwa nka bo uzuzurira.

12. Nuko mbona amena ikimenyetso cya gatandatu, habaho igishyitsi cyinshi, izuba ririrabura nk’ikigunira kiboheshejwe ubwoya, ukwezi kose guhinduka nk’amaraso,

13. inyenyeri zo mu ijuru zigwa hasi, nk’uko umutini iyo unyeganyejwe n’umuyaga mwinshi uragarika imbuto zawo zidahishije,

14. ijuru rikurwaho nk’uko bazinga igitabo cy’umuzingo, imisozi yose n’ibirwa byose bikurwa ahantu habyo.

15. Abami bo mu isi n’abatware bakomeye n’abatware b’ingabo, n’abatunzi n’ab’ububasha n’imbata zose n’ab’umudendezo bose bihisha mu mavumo no mu bitare byo ku misozi,

16. babwira imisozi n’ibitare bati “Nimutugweho, muduhishe amaso y’Iyicaye kuri iriya ntebe n’umujinya w’Umwana w’Intama,

17. kuko umunsi ukomeye w’umujinya wabo usohoye kandi ni nde ubasha guhagarara adatsinzwe?”

1. Hanyuma y’ibyo mbona abamarayika bane bahagaze ku mpfuruka enye z’isi bafashe imiyaga ine yo mu isi, kugira ngo hatagira umuyaga uhuha mu isi cyangwa mu nyanja cyangwa ku giti cyose.

2. Mbona na marayika wundi azamuka ava i burasirazuba, afite ikimenyetso cy’Imana ihoraho, arangurura ijwi rirenga, abwira ba bamarayika bane bahawe kubabaza isi n’inyanja ati

3. “Ntimubabaze isi cyangwa inyanja cyangwa ibiti tutaramara gushyira ikimenyetso mu ruhanga rw’imbata z’Imana yacu.”

4. Numva umubare w’abashyizweho ikimenyetso ngo ni agahumbi n’inzovu enye n’ibihumbi bine. Ni bo bashyizweho ikimenyetso bo mu miryango yose y’Abisirayeli.

5. Abo mu muryango wa Yuda bashyizweho ikimenyetso ni inzovu n’ibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Rubeni ni inzovu n’ibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Gadi ni inzovu n’ibihumbi bibiri.

6. Abo mu muryango wa Asheri ni inzovu n’ibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Nafutali ni inzovu n’ibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Manase ni inzovu n’ibihumbi bibiri.

7. Abo mu muryango wa Simiyoni ni inzovu n’ibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Lewini inzovu n’ibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Isakari ni inzovu n’ibihumbi bibiri.

8. Abo mu muryango wa Zebuluni ni inzovu n’ibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Yosefu ni inzovu n’ibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Benyamini ni inzovu n’ibihumbi bibiri.

9. Hanyuma y’ibyo mbona abantu benshi umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose, bahagaze imbere ya ya ntebe n’imbere y’Umwana w’Intama, bambaye ibishura byera kandi bafite amashami y’imikindo mu ntoki zabo,

10. bavuga ijwi rirenga bati “Agakiza ni ak’Imana yacu yicaye ku ntebe n’ak’Umwana w’Intama.”

11. Nuko abamarayika bose bari bahagaze bagose ya ntebe na ba bakuru na bya bizima bine, bikubita hasi bubamye imbere y’intebe, baramya Imana bati

12. “Amen, amahirwe n’icyubahiro n’ubwenge n’ishimwe, no guhimbazwa n’ubutware n’imbaraga bibe iby’Imana yacu iteka ryose, Amen.”

13. Umwe muri ba bakuru arambaza ati “Aba bambaye ibishura byera ni bande kandi bavuye he?”

14. Ndamusubiza nti “Mwami wanjye, ni wowe ubizi.” Arambwira ati “Aba ni abavuye muri urya mubabaro mwinshi, kandi bameshe ibishura byabo babyejesha amaraso y’Umwana w’Intama.

15. Ni cyo gituma baba imbere y’intebe y’Imana, bakayikorera mu rusengero rwayo ku manywa na nijoro, kandi Iyicaye ku ntebe izababambaho ihema ryayo.

16. Ntibazicwa n’inzara ukundi, kandi ntibazicwa n’inyota ukundi kandi izuba ntirizabica cyangwa icyokere cyose,

17. kuko Umwana w’Intama uri hagati y’intebe y’ubwami, azabaragira akabuhira amasōko y’amazi y’ubugingo, kandi Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo.”

1. Umwana w’Intama amennye ikimenyetso cya karindwi, mu ijuru habaho ituze nk’igice cy’isaha.

2. Mbona abamarayika barindwi bahora bahagarara imbere y’Imana bahabwa impanda ndwi.

3. Haza marayika wundi ahagarara ku gicaniro afite icyotero cyacuzwe mu izahabu, ahabwa imibavu myinshi ngo ayongere ku mashengesho y’abera bose, ayishyire ku gicaniro cy’izahabu kiri imbere ya ya ntebe.

4. Umwotsi w’umubavu uva mu kuboko kwa marayika, uzamukana imbere y’Imana n’amashengesho y’abera.

5. Nuko marayika ajyana icyo cyotero acyuzuza umuriro wo ku gicaniro akijugunya mu isi, hakurikiraho amajwi avuga n’inkuba zihinda, n’imirabyo n’igishyitsi.

6. Nuko ba bamarayika barindwi bari bafite impanda ndwi bitegura kuzivuza.

7. Uwa mbere avuza impanda. Hakurikiraho urubura n’umuriro bivanze n’amaraso, bijugunywa mu isi. Nuko kimwe cya gatatu cy’isi kirashya, kimwe cya gatatu cy’ibiti na cyo kirashya kandi ibyatsi bibisi byose birashya.

8. Nuko marayika wa kabiri avuza impanda. Ikimeze nk’umusozi munini waka umuriro kijugunywa mu nyanja, kimwe cya gatatu cy’inyanja gihinduka amaraso,

9. kimwe cya gatatu cy’ibyaremwe byo mu nyanja bifite ubugingo birapfa, kandi kimwe cya gatatu cy’inkuge kirarimbuka.

10. Marayika wa gatatu avuza impanda: inyenyeri nini iva mu ijuru iragwa yaka nk’urumuri, igwa kuri kimwe cya gatatu cy’inzuzi n’imigezi no ku masōko.

11. Iyo nyenyeri yitwa Muravumba. Kimwe cya gatatu cy’amazi gihinduka apusinto, abantu benshi bicwa n’ayo mazi kuko yasharirijwe.

12. Marayika wa kane avuza impanda. Kimwe cya gatatu cy’izuba na kimwe cya gatatu cy’ukwezi, na kimwe cya gatatu cy’inyenyeri bikorwaho, kugira ngo kimwe cya gatatu cyabyo cyijime amanywa atavira kuri kimwe cya gatatu cyayo, n’ijoro ni uko.

13. Ndareba numva ikizu kiguruka kiringanije ijuru kivuga ijwi rirenga kiti “Ni ishyano, ni ishyano, ni ishyano rizabonwa n’abari mu isi ku bw’ayandi majwi y’impanda z’abamarayika batatu zigiye kuvuzwa.”

Ibyahishuwe 11-12 

1. Bampa urubingo rusa n’inkoni bati “Haguruka ugere urusengero rw’Imana n’igicaniro n’abasengeramo,

2. ariko urugo rw’urusengero urureke nturugere kuko rwahawe abanyamahanga, kandi umudugudu wera bazamara amezi mirongo ine n’abiri bawukandagira.

3. Abahamya banjye babiri nzabaha guhanura, bahanure iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu bambaye ibigunira.”

4. Abo bahamya ni bo biti bya elayo bibiri n’ibitereko by’amatabaza bibiri, bihagarara imbere y’Umwami w’isi.

5. Kandi iyo umuntu ashatse kubagirira nabi umuriro ubava mu kanwa ukotsa abanzi babo, kandi nihagira umuntu ushaka kubagirira nabi, uko ni ko akwiriye kwicwa.

6. Bafite ubushobozi bwo gukinga ijuru ngo imvura itagwa mu minsi yo guhanura kwabo, kandi bafite ubushobozi bwo guhindura amazi amaraso no guteza isi ibyago byose uko bashatse.

7. Kandi nibarangiza guhamya kwabo, inyamaswa izazamuka ivuye ikuzimu irwane na bo, ibaneshe ibīce.

8. Intumbi zabo zizarambarara mu nzira nyabagendwa yo mu mudugudu munini, ari wo witwa i Sodomu no muri Egiputa mu mvugo y’umwuka, ari na ho Umwami wabo yabambwe.

9. Nuko abo mu moko n’imiryango n’indimi n’amahanga, bazamara iminsi itatu n’igice bareba intumbi zabo, ntibazazikundira guhambwa mu mva.

10. Abari mu isi bazazīshima hejuru bazikina ku mubyimba banezerwe, bohererezanye impano kuko abo bahanuzi bombi bababazaga abari mu isi.

11. Iyo minsi itatu n’igice ishize, umwuka w’ubugingo uva ku Mana winjira muri bo baherako barahaguruka, ubwoba bwinshi butera ababibonye.

12. Bumva ijwi rirenga rivugira mu ijuru ribabwira riti “Nimuzamuke muze hano.” Nuko bazamukira mu gicu bajya mu ijuru abanzi babo babireba.

13. Uwo mwanya habaho igishyitsi cyinshi, kimwe cya cumi cya wa mudugudu kiragwa, icyo gishyitsi cyica abantu ibihumbi birindwi, abasigaye baterwa n’ubwoba bahimbaza Imana nyir’ijuru.

14. Ishyano rya kabiri rirashize, dore irya gatatu riraza vuba.

15. Marayika wa karindwi avuza impanda. Mu ijuru havuga amajwi arenga ngo “Ubwami bw’isi bubaye ubw’Umwami wacu n’ubwa Kristo we, kandi azahora ku ngoma iteka ryose.”

16. Ba bakuru makumyabiri na bane bicara ku ntebe zabo imbere y’Imana, bikubita hasi bubamye baramya Imana bati

17. “Turagushimye Mwami Imana Ishoborabyose, iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, kuko wenze ubushobozi bwawe bukomeye ukīma.

18. Amahanga yararakaye nuko umujinya wawe uraza, igihe cyo guciriramo abapfuye iteka kirasohora, n’icyo kugororereramo abagaragu b’imbata bawe ari ni bo bahanuzi, no kugororera abera n’abubaha izina ryawe, aboroheje n’abakomeye, kandi n’igihe cyo kurimburiramo abarimbura isi.”

19. Urusengero rw’Imana rwo mu ijuru rurakingurwa, mu rusengero rwayo habonekamo isanduku y’isezerano ryayo, habaho imirabyo n’amajwi no guhinda kw’inkuba, n’igishyitsi n’urubura rwinshi.

1. Ikimenyetso gikomeye kiboneka mu ijuru, mbona umugore wambaye izuba, ukwezi kwari munsi y’ibirenge bye, ku mutwe yambaye ikamba ry’inyenyeri cumi n’ebyiri,

2. kandi yari atwite. Nuko atakishwa no kuramukwa, ababazwa n’ibise.

3. Mu ijuru haboneka ikindi kimenyetso, mbona ikiyoka kinini gitukura gifite imitwe irindwi n’amahembe cumi, no ku mitwe yacyo gifite ibisingo birindwi.

4. Umurizo wacyo ukurura kimwe cya gatatu cy’inyenyeri zo ku ijuru, uzijugunya mu isi. Icyo kiyoka gihagarara imbere y’uwo mugore waramukwaga, kugira ngo namara kubyara gihereko kirye umwana we kimutsōtsōbe.

5. Abyara umwana w’umuhungu uzaragiza amahanga inkoni y’icyuma. Umwana we arasahurwa ajyanwa ku Mana no ku ntebe yayo.

6. Uwo mugore ahungira mu butayu aho afite ahantu yiteguriwe n’Imana, kugira ngo bamugaburirireyo kumara iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu.

7. Mu ijuru habaho intambara. Mikayeli n’abamarayika be batabarira kurwanya cya kiyoka, ikiyoka kirwanana n’abamarayika bacyo.

8. Ntibanesha kandi mu ijuru ahabo ntihaba hakiboneka.

9. Cya kiyoka kinini kiracibwa, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi na Satani, ari cyo kiyobya abari mu isi bose. Nuko kijugunywa mu isi, abamarayika bacyo bajugunyanwa na cyo.

10. Numva ijwi rirenga rivugira mu ijuru riti “Noneho agakiza karasohoye, gasohoranye n’ubushobozi n’ubwami bw’Imana yacu n’ubutware bwa Kristo wayo, kuko Umurezi wa bene Data ajugunywe hasi, wahoraga abarega ku manywa na nijoro imbere y’Imana yacu.

11. Na bo bamuneshesheje amaraso y’Umwana w’Intama n’ijambo ryo guhamya kwabo, ntibakunda amagara yabo, ntibanga no gupfa.

12. Nuko rero wa juru we, namwe abaribamo nimwishime. Naho wowe wa si we, nawe wa nyanja we, mugushije ishyano kuko Satani yabamanukiye afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito.”

13. Nuko cya kiyoka kibonye yuko kijugunywe mu isi, gihīga wa mugore wabyaye umuhungu.

14. Umugore ahabwa amababa abiri y’ikizu kinini, kugira ngo aguruke ahungire mu butayu ahantu he, aho agaburirirwa igihe n’ibihe n’igice cy’igihe, arindwa icyo kiyoka.

15. Icyo kiyoka gicira amazi ameze nk’uruzi inyuma y’uwo mugore kugira ngo amutembane.

16. Ariko isi iramutabara, yasamya akanwa kayo imira uruzi cya kiyoka cyaciriye.

17. Ikiyoka kirakarira wa mugore, kiragenda ngo kirwanye abo mu rubyaro rwe basigaye, bitondera amategeko y’Imana kandi bafite guhamya kwa Yesu.

Ibyahishuwe 18: 1-5

1. Hanyuma y’ibyo mbona marayika wundi amanuka ava mu ijuru afite ubutware bukomeye isi imurikirwa n’ubwiza bwe.

2. Arangurura ijwi rirenga ati “Iraguye iraguye, Babuloni ikomeye! Ihindutse icumbi ry’abadayimoni, aharindirwa imyuka mibi yose n’ibisiga byose bihumanye kandi byangwa.

3. Kuko amahanga yose yanyoye inzoga ari zo ruba ry’ubusambanyi by’uwo mudugudu, kandi abami bo mu isi basambanaga na wo, abatunzi bo mu isi bagatungishwa n’ubwinshi bw’ubutunzi bwawo no kudamarara.”

4. Numva irindi jwi rivugira mu ijuru riti “Bwoko bwanjye, nimuwusohokemo kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo, mwe guhabwa no ku byago byawo.

5. Kuko ibyaha byawo byarundanijwe bikagera mu ijuru, kandi Imana yibutse gukiranirwa kwawo.

Imigani 3: 5

5. Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, We kwishingikiriza ku buhanga bwawe.

Yesaya 14: 12-14

12. “Wa nyenyeri yo mu ruturuturu we, mwana w’umuseke ko uvuye mu ijuru, ukagwa! Uwaneshaga amahanga ko baguciye bakakugeza ku butaka!

13. Waribwiraga uti ‘Nzazamuka njye mu ijuru nkuze intebe yanjye y’ubwami isumbe inyenyeri z’Imana’, kandi uti ‘Nzicara ku musozi w’iteraniro mu ruhande rw’impera y’ikasikazi,

14. nzazamuka ndenge aho ibicu bigarukira, nzaba nk’Isumbabyose.’

24-0811 Ni Ukuhe Gukurura kuri Ku Musozi?

Ubutumwa : 65-0725E Ni Ukuhe Gukurura kuri Ku Musozi?

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Mwunze Ubumwe

Dutegerezanyije amatsiko kandi twiteguye. Dushobora kubyiyumvamo, hariho ikintu kigiye kubaho. Turashaka kunga ubumwe twumva Ijwi Ryawe; kugira ngo twakire icyo aricyo cyose na buri kintu wavuze. Turabishaka. Turashaka kuba igice Cyaryo. Twizera Ijambo ryose.

Ni iki kiri kubaho? Imana irimo gukora amateka. Imana irimo gusohoza ubuhanuzi. Igihe cyose bitera gukurura. Bizana kunenga kose, inkongoro z’Ubutumwa twumvise Kucyumweru gishize, ariko binaza Ibizu Byayo ngo bijye hamwe. Kubera ko aho Umubiri uri, Niho Ibizu biteranira.

Ni igisubizo cy’ubuhanuzi bw’umuhanuzi, dore nzohereza umuhanuzi Eliya. Imana ihamiriza umuhanuzi Wayo. Ni Imana irimo gusohoza ubuhanuzi. Imana irimo gukora amateka, isohoza Ijambo Ryayo. Ni Ugukurura kwa Gatatu kurimo gusohozwa.

Nzi ko ibyo nkora byose bisa nkaho ntemerenya n’abayobozi b’amatorero, kandi bisa nkaho ncyaha buri kintu bakora, ariko nizera ko turi itsinda ry’abantu bateganirijwe mbere ko bagomba Gukandaho Bikavuga kandi bakumva ubwo Butumwa, iryo Jwi, ndetse bakarikurikira.

Ntitwita ku gihiriri. Ntitwita ku kunenga k’umutizera. Nta mpaka dufite kujya nabo. Dufite ikintu kimwe cyo gukora, uko ni ukuryizera kandi tukakira buri gace karyo mu buryo bwose bushoboka; Tukarishyira imbere muri twe nka Mariya wari wicaye aho ku birenge bya Yesu.

Nta kindi kidushishikaje icyo cyaba cyo cyose. Nta kindi kindi dukeneye. Twizera ko buri kintu dukeneye kumva kiri ku makasete. Ijambo ry’Imana nta busobanuro rikeneye.

isezerano rirasohoye. Ubu ni gihe ki, mugabo, kandi ni ukuhe gukurura? Imana irimo gusohoza Ijambo  Ryayo! Iri uko yari ejo hahise, uyu munsi, ndetse n’iteka.

Ni ukuhe gukurura? Imana, indi nshuro, irimo gusohoza Ijambo Ryayo, iregeranya abantu Bayo mu nsengero, ku masitasiyo, mu ngo, bazengurutse izo ndangururamajwi nto hirya no hino ku isi, aho hose kugera ku nkombe y’Uburengerazuba, kuzamuka aho mu misozi y’i Arizona, ukamanuka hepfo mu bibaya bya Texas, ugakomeza aho ku nkombe y’Uburasirazuba; aho hose mu gihugu no hirya no hino ku isi.

Turahabanye cyane ku bijyanye n’amasaha, ariko turi hamwe nk’itsinda rimwe, abizera, bategereje Kuza kwa Mesiya. Ndimo kugerageza gukurikiza no gukora kimwe n’icyo umuhanuzi Wawe yakoze mu kunga Umugeni Wawe igihe yari hano. Icyo yakoze nirwo rugero rwanjye.

Ntabwo dufite icyumba cyo kwicaza buri wese hano kuri Branham Tabernacle, rero bidusaba kuboherereza Ijambo binyuze muri izo nzira za telephone, nkuko yabikoze icyo gihe. Duteranira hano, muri Jeffersonville, no mu nsengero zo mu ngo zacu, dutegereje Kuza k’Umwami.

Warabitubwiye ko hazabaho benshi muri iyi minsi yanyuma bazagerageza kugukorera umurimo ariko ataribwo bushake Bwawe butunganye. Hazabaho benshi bazaba basizwe n’Umwuka Wera w’ukuri, ariko bazaba ari abigisha b’ibinyoma. Uwiteka, inzira imwe gusa DUHAMIRIJWE KO ARI UKURI ni ukugumana n’Ijambo, mugumane n’inyigisho y’amakasete, mugumane n’Ijwi rihamirijwe.

Twizera ko turi Imbuto Yawe yagenwe mbere idashobora gukora kindi kintu cyose uretse kurikurikira; Biruta ubuzima kuri twe. Twara  ubuzima bwacu, ariko ntudutware Iryo.

Ese ni iki kigiye kubaho kuri Cyumweru? Imana iraba irimo isohoza Ijambo Ryayo. Aho hose mu gihugu, binyuze mu nzira za telephone, amagana y’abantu araba arambitse ibinganza byabo umwe ku wundi aho hose mu gihugu, kuva ku nkombe imwe kugera ku yindi, kuva mu Majyaruguru ukagera mu Majyepfo, Iburasirazuba ukagera mu Burengerazuba.

Ndetse no mu bihugu by’amahanga aho hose ku isi, turaba turambitse ibiganza umwe ku wundi. Watubwiye ko, “Tudakeneye amakarita yo gusengerwa, singombwa ko tuza mu murongo w’amasengesho, dukeneye gusa KWIZERA.”

Twese turazamura ibiganza byacu maze tuvuge tuti, “Ndi umwizera.” Ese ni iki kigiye kubaho?

Satani, Waratsinzwe. Uri umubeshyi. Kandi, nk’umukozi w’Imana, ndetse n’abakozi, turagutegetse mu Izina rya Yesu Kristo, kugira ngo wumvire Ijambo ry’imana, maze usohoke mu bantu, kubera ko byanditswe ngo, “Mu Izina Ryanjye bazirukana abadayimoni.”

Mukundwa Mana. Ni Wowe Mana yo mu Ijuru Yatsinze, urya munsi hamwe no gukurura kwari ku  Musozi Karuvali, uburwayi bwose n’ibyorezo ndetse n’imirimo yose ya satani. Uri Imana. Kandi abantu bakijijwe uburwayi n’imibyimba Yawe. Barabohowe. Mu Izina ry’Umwami Yesu Kristo. Amen.

Imana IRAsohoza Ijambo Ryayo!

Ndashaka kubatumira ngo muze kumva hamwe natwe, igice cy’Umugeni We, mu gihe twumva Ubutumwa: 65-0725E Ni Ukuhe Gukurura kuri Ku Musozi? Tuzaba duteranye Kucyumweru I Saa Sita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville.

Bamwe bashobora kumva nkaho turi idini kubwo kuba duterana, tukumva Ubutumwa bumwe ku isaha imwe, ariko nizera ko Mwene Data Branham iyo aba hano, yari gukora neza neza icyo tuza kuba turi gukora, guhuriza hamwe Umugeni, uturutse hirya no hino ku isi, kugira ngo bumvire icyarimwe MUMWUMVE.

Mwene Data Joseph Branham

Ibyanditswe:

Matayo 21: 1-4

1.Bageze bugufi bw’i Yerusalemu, bajya i Betifage ku musozi wa Elayono, maze Yesu atuma abigishwa babiri

2.arababwira ati “Mujye mu kirorero kiri imbere, uwo mwanya muri bubone indogobe izirikanye n’iyayo, muziziture muzinzanire.

3.Ariko nihagira umuntu ubabaza ijambo, mumubwire muti ‘Databuja ni we uzishaka’, maze araherako azibahe.”

4.Ibyo byabereyeho kugira ngo ibyavuzwe n’umuhanuzi bisohore ngo

Zekariya 9: 9

9.Nezerwa cyane wa mukobwa w’i Siyoni we, rangurura wa mukobwa w’i Yerusalemu we, dore umwami wawe aje aho uri. Ni we mukiranutsi kandi azanye agakiza, yicishije bugufi agendera ku ndogobe, ndetse no ku cyana cyayo.

Zekariya 14: 4-9

4.Uwo munsi azashinga ibirenge bye ku musozi wa Elayono, werekeye i Yerusalemu iburasirazuba. Uwo musozi wa Elayono uzasadukamo kabiri uhereye iburasirazuba ugeze iburengerazuba. Uzacikamo igikombe kinini cyane, igice cy’umusozi kimwe kizashinguka kijye ikasikazi, ikindi kizajya ikusi.

5.Muzahunga munyure mu gikombe cy’imisozi yanjye, kuko igikombe cy’iyo misozi kizagera Aseli. Nuko muzahunga nk’uko mwahungaga igishyitsi cy’isi cyabaye ku ngoma ya Uziya umwami w’Abayuda, maze Uwiteka Imana yanjye izazana n’abera bayo bose.

6.Nuko uwo munsi ntihazabaho umucyo urabagirana, kandi ntuzaba ikibunda.

7.Ahubwo uzaba umunsi umwe uzwi n’Uwiteka, utari amanywa ntube n’ijoro, ariko nibigeza nimugoroba hazaba umucyo.

8.Kandi uwo munsi amazi y’ubugingo azava i Yerusalemu, amazi amwe azatembera mu nyanja y’iburasirazuba, ayandi azatembera mu nyanja y’iburengerazuba. Bizaba bityo mu cyi no mu itumba.

9.Kandi Uwiteka azaba Umwami w’isi yose, uwo munsi Uwiteka azaba umwe n’izina rye rizaba rimwe.

Yesaya 29: 6

6.Uwiteka Nyiringabo azamuteza guhinda kw’inkuba n’umushyitsi w’isi n’umuriri ukomeye, na serwakira n’inkubi y’umuyaga, n’ikirimi cy’umuriro ukongora.

Ibyahishuwe 16: 9

6.Numva ijwi risa n’iry’abantu benshi n’irisa n’iry’amazi menshi asuma, n’irisa n’iryo guhinda kw’inkuba gukomeye kwinshi rivuga riti “Haleluya! Kuko Umwami Imana yacu Ishoborabyose iri ku ngoma!

Malaki 3: 1

1.“Dore nzatuma integuza yanjye, izambanziriza intunganyirize inzira. Umwami mushaka azāduka mu rusengero rwe, kandi intumwa y’isezerano mwishimana dore iraje. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Malaki Igice cya 4

1.“Dore hazaba umunsi utwika nk’itanura ry’umuriro, abibone bose n’inkozi z’ibibi zose bazaba ibishingwe, maze habe umunsi uzabatwika bashire, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, ntuzabasigira umuzi cyangwa ishami.

2.Ariko mwebweho abubaha izina ryanjye, Izuba ryo gukiranuka rizabarasira rifite gukiza mu mababa yaryo, maze muzasohoka mukinagire nk’inyana zo mu kiraro.

3.Kandi muzaribatira abanyabyaha hasi, bazaba ivu munsi y’ibirenge byanyu ku munsi nzabikoreraho. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

4.“Nimwibuke amategeko y’umugaragu wanjye Mose, ayo namutegekeye i Horebu yari ay’Abisirayeli bose, yari amategeko n’amateka.

5.“Dore nzaboherereza umuhanuzi Eliya, umunsi w’Uwiteka ukomeye kandi uteye ubwoba utaragera.

6.Uwo ni we uzasanganya imitima y’abana n’iya ba se, kugira ngo ntazaza kurimbuza isi umuvumo.”

Yohani 14:12

12.Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data.

Yohani  15: 1-8

1.“Ndi umuzabibu w’ukuri, kandi Data ni nyirawo uwuhingira.

2.Ishami ryose ryo muri jye ritera imbuto arikuraho, iryera imbuto ryose aryanganyaho amahage yaryo ngo rirusheho kwera imbuto.

3.None mumaze kwezwa n’ijambo nababwiye.

4.Mugume muri jye, nanjye ngume muri mwe. Nk’uko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye mu muzabibu, ni ko namwe mutabibasha nimutaguma muri jye.

5.“Ni jye muzabibu, namwe muri amashami. Uguma muri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari nta cyo mubasha gukora mutamfite.

6.Umuntu utaguma muri jye ajugunywa hanze nk’ishami ryumye, maze bakayateranya bakayajugunya mu muriro agashya.

7.Nimuguma muri jye amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa.

8.Ibyo ni byo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi, mukaba abigishwa banjye.

Luka 17: 22-30

22.Abwira abigishwa be ati “Hazabaho igihe muzifuza kubona umunsi umwe mu minsi y’Umwana w’umuntu, ariko ntimuzawubona.

23.Kandi bazababwira bati ‘Dore nguriya’, cyangwa bati ‘Dore nguyu.’ Ntimuzajyeyo kandi ntimuzabakurikire.

24.Nk’uko umurabyo urabiriza mu ruhande rumwe rw’ijuru, ukarabagiranira mu rundi, uko ni ko Umwana w’umuntu azaba ku munsi we.

25.Ariko akwiriye kubanza kubabazwa uburyo bwinshi, no kwangwa n’ab’iki gihe.

26.Kandi uko byari biri mu minsi ya Nowa, ni ko bizaba no mu minsi y’Umwana w’umuntu:

27.bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge, umwuzure uraza urabarimbura bose.

28.No mu minsi ya Loti na yo byari bimeze bityo: bararyaga, baranywaga, baraguraga, barabibaga, barubakaga,

29.maze umunsi Loti yavuye i Sodomu, umuriro n’amazuku biva mu ijuru biragwa, birabarimbura bose.

30.Ni na ko bizamera umunsi Umwana w’umuntu azabonekeraho.

24-0804 Abasizwe Bo Mu Gihe cyanyuma

Ubutumwa : 65-0725M Abasizwe Bo Mu Gihe cyanyuma

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Murya kuri Manu yahishwe,

Imana yohereje intumwa Yayo marayika wa karindwi kugira ngo ayobore Umugeni Wayo; ntabwo ari undi muntu, ntabwo ari itsinda ry’abantu, ahubwo UMUNTU UMWE, kubera ko Ubutumwa n’intumwa Yayo ni kimwe. Ijambo ry’Imana ntabwo rikeneye ubusobanuro. Yabibwiye Umugeni Wayo Ikoresheje iminwa y’umuntu kandi tubyizera nkuko Yabivuze.

Tugomba kuba maso uyu munsi tukamenya ijwi rituyoboye, n’icyo riri kutubwira. Aho tugiye h’iteka hashingiye kuri icyo cyemezo nyirizina; Rero tugomba gufata icyemezo tukamenya n’irihe jwi ry’ingenzi dukwiriye kumva. Ni irihe Jwi ryahamirijwe n’Imana? Ni irihe Jwi rifite Uku niko Uwiteka Avuze? Ntabwo bishoboka ko ryaba ari jwi ryanjye, amagambo yanjye, inyigisho yanjye, ahubwo rigomba kuba ari Ijambo, rero tugomba kujya mu Ijambo tukareba icyo ritubwira.

Ese ryaba ritubwira ko Izahagurutsa ubukozi butanu kugira ngo butuyobore ku iherezo? Twashobora kureba neza mu Ijambo bafite umwanya wabo; ahantu h’ingenzi, ariko se Ijambo HABA HARI  AHO ryavuze ko habaho abantu bazagira amajwi y’ingenzi DUHATIWE kumva kugira ngo tube Umugeni?

Umuhanuzi yatubwiye ko hazabaho abantu benshi bazahaguruka mu minsi yanyuma bakagerageza gukorera Imana umurimo nyamara atari ubushake Bwayo. Izaha umugisha imirimo yabo, ariko ntabwo ari yo nzira Yayo itunganye yo kuyobora Umugeni Wayo. Yavuze ko Ubushake Bwayo butunganye ari, kandi igihe cyose bwabaye, kumva no kwizera Ijwi ry’umuhanuzi Wayo Uhamirijwe. Kubera ko ari Ryo, kandi Ryo ryonyine, rifite Uku niko Uwiteka Avuze. Nicyo cyatumye Yohereza marayika Wayo; bituma Imutoranya; bituma Imufata amajwi.  Ni Ibyo Kurya by’Umwuka Mu Gihe Gikwiriye, Manu Yahishwe, y’Umugeni Wayo.

Birindwi mu  bisekuru birindwi, nta kindi Nabonye usibye gusa abantu bashyira ijambo ryabo bwite hejuru y’irya Njye. Ni yo mpamvu ku iherezo ry’iki gisekuru, mbaruka mukava mu kanwa Kanjye. Birarangiye. Noneho, ku buryo budasubirwaho, ngiye kuvuga. Ni byo, Ndi hano hagati mu Itorero. Amen w’Imana, Umugabo Wo kwizerwa kandi W’ukuri, Agiye kwihishura, kandi IBYO BIZA BINYURIYE MU MUHANUZI WANJYE. OH Ni byo, Niko biri.

Birindwi muri ibyo bisekuru birindwi abantu baha agaciro Ijambo ryabo kurusha IryaNjye. Ukwiriye kwibaza ubwawe, ese ibi ntibiri kuba ubu hagati muri twe? ngo “Ntimugacurange amakasete mu rusengero, ahubwo mugomba kumva pasteri wanyu, mujye mucuranga amakasete gusa mungo zanyu”. Ntabwo bafata Ijwi Ryayo riri ku makasete nk’Ijwi ry’ingenzi cyane, keretse amajwi yabo.

Bayobora abantu kuri bo ubwabo, n’umumaro w’ubukozi BWABO, umuhamagaro WABO wo kuzana Ijambo, kuyobora Umugeni, ariko Umugeni ntabwo ashobora kubyihanganira. Ntabwo bazigera babyemera. Ntabwo bazigera babikora. Ntabwo bazigera bagambana; Ni Ijwi ry’Imana kandi ntakindi. Icyo nicyo Ijambo rivuga.

Ikibazo kiri mu bitekerezo by’abantu uyu munsi ni iki: Ni nde Imana yatoranije kugira ngo ayobore Umugeni Wayo, amakasete cyangwa ubukozi butanu? Ese ubukozi buzatunganya Umugeni? Ese ubukozi buzayobora Umugeni? Dukurikije Ijambo ry’Imana , iyo ntabwo yigeze  iba Inzira Yayo.

Hari abantu benshi uyu munsi bavuze ko bakurikiye kandi bakizera ubu Butumwa imyaka n’imyaka, ariko  ubu barimo gufata UBWO bukozi nk’ijwi ry’ingenzi cyane mugomba kumva.

Ni ubuhe bukozi uzakurikira noneho? Ni ubuhe bukozi uzashingiraho aho ugiye hawe h’iteka? Bose bavuga ko bahamagawe n’Imana kugira ngo babwirize Ubutumwa. Ntabwo mbihakana cyangwa ngo mbivugeho, ariko bamwe mu bakozi b’Imana bavuga rikumvikana mu bukozi butanu baravuga ngo, “Ntabwo ari Ijwi ry’Imana, ni gusa ijwi rya William Branham”. Abandi bakavuga ngo, “iminsi y’Ubutumwa bw’umuntu umwe yararangiye”, cyangwa ngo”ubu Butumwa ntabwo ari Ikidakuka.” Ese uwo niwe ubayobora?

Abagabo babwirije amagana y’ibiterane byabo; abayobozi bakomeye bo mu bukozi butanu, UBU bahakana Ubutumwa kandi bakavuga ngo, “ubu Butumwa ni ikinyoma.”

Benshi muri abo bakozi bose uyu munsi baravuga ngo, “ntabwo mugomba kumva Ijwi rya marayika w’Imana, uretse gusa mu ngo zanyu.” ngo,”Mwene Data Branham ntabwo yigeze avuga gucuranga amakasete mu rusengero.”

Ibyo birenze ukwemera. Ntabwo nshobora kwizera mwene Data cyangwa mushiki wacu abo bavuga ko bizera ubu Butumwa, ko Mwene Data Branham ari intumwa marayika wa karindwi w’Imana, Umwana w’Umuntu uri kuvuga, ese wagwishwa n’amagambo ashukana nkayo. Byagutera kugubwa nabi mu nda. Niba uri Umugeni. NIKO BIZAGENDA.

Imana ntiyigera ihindura igitekerezo Cyayo kubijyanye n’Ijambo Ryayo. Yagiye ihitamo umuntu umwe igihe cyose kugira ngo ayobore ubwoko Bwayo. Abandi bafite imyanya yabo, ariko bagomba kuzana abantu kuri uwo nguwo YO Yatoranije kugira ngo ayobore ubwoko. Mubyuke bantu. Mwumve icyo aba bakozi bari kubabwira. Iyo mirongo bakoresha kugira ngo bashyire umurimo wabo imbere y’uw’umuhanuzi. Bishoboka bite ko ubukozi bw’umuntu uwo yabawe wese bwaba ingenzi cyane kubwumva kuruta Ijwi rihamirijwe ry’Imana iryo Yagaragaje kandi ikarihamiriza ko ari Uku Niko Uwiteka Avuze?

Yarabitubwiye kandi irabitubwira, ko hashobora kubaho abantu basizwe by’ukuri, basizwe n’Umwuka Wera w’ukuri kuri bo, ariko bari mu binyoma. Hariho INZIRA IMWE gusa yizewe, MUGUMANE N’IJAMBO RY’UMWIMERERE, kubera ko ubu Butumwa n’intumwa ari kimwe. Hariho Ijwi rimwe ry’Imana yahisemo Kuba Uku Niko Uwiteka Avuze… RIMWE.

Ubukozi bw’ukuri buzababwira ko NTA KINTU kirenze kumva Ijwi ry’Imana binyuze ku Ijwi ry’Imana kuri kasete. Bashobora kubwiriza, kwigisha, cyangwa icyo aricyo cyose bahamagariwe gukora, ARIKO BARAGOMBA GUSHYIRA IJWI RY’IMANA KU MWANYA WA MBERE; ARIKO NTABWO BABIKORA, AHUBWO BASHYIRA UBUKOZI BWABO IMBERE. Ibikorwa byabo ubwabyo bihamya icyo bizera.

Birinda gusubiza ikibazo kubijyanye no gushyira Ijwi ry’Imana ku bicaniro byabo kubwo kuvuga ngo, Mwene Data Joseph ntiyemera abakozi b’Imana. Ntabwo yemera kujya ku rusengero. Baramya umuntu. Bakurikiye inyigisho ya Joseph. Ariko arakora idini kubwo gucuranga no kumva ayo makasete. Bakarindagiza bantu ngo barekere ikibazo nyamukuru. Ibikorwa byabo bihamya icyo bizera binyuze mu byo bigisha abantu babo, UBUKOZI BWABO NIBWO BUBANZA.

Baravuga ngo, kuba abantu bumva kasete imwe icyarimwe ni idini. Ese sicyo kintu kimwe Mwene Data Branham yakoze igihe yari hano; gushyira ku murongo wa telephone abantu bakumva Ubutumwa bose icyarimwe?

Ibaze ubwawe, iyo Mwene Data Branham ajya kuba yari hano uyu munsi mu mubiri, ese ntiyajyaga guhuriza hamwe Umugeni KUMURONGO WA TELEPHONE kugira ngo bamwumve bose icyarimwe? Ese ntiyajyaga guhuriza hamwe Umugeni KU BUKOZI BWE nkuko yabikoze mbere y’uko Imana imucyura?

Reka ngire ikintu mvuga hano. Abanegura bazavuga ngo, mwabonye, ngaho aho agiye, kwita cyane ku muntu; barimo gukurikira umuntu, William Marrion Branham!! Reka tuvuge icyo Ijambo ryavuze kuri ibyo nabyo:

Mu minsi y’intumwa ya karindwi, mu minsi y’igisekuru cya Lawodikiya, iyo ntumwa izahishura ubwiru bw’Imana, nk’uko bwahishuriwe Pawulo. Azavuga, kandi abazakira uwo muhanuzi mu izina rye bwite bazahabwa ingororano z’imigisha ikomoka ku bukozi bw’uwo muhanuzi.

Ibi bigiye kurakaza satani kuruta ikindi gihe, kandi azantera cyane kurushaho, ariko bantu, byaba byiza kugenzura ibi ukoresheje Ijambo. Atari ukubera ko mbivuze, oya, aho naba mbaye nk’undi muntu wese, Ahubwo mufungure imitima yanyu n’ibitekerezo maze mubigenzuze Ijambo. Atari icyo undi muntu wese avuze cyangwa abasobanuriye, ahubwo icyo umuhanuzi w’Imana avuze.

Nyuma y’uru rwandiko barabaha imirongo nyuma y’indi mirongo n’indi mirongo, kandi mvuga AMEN kuri buri murongo, ARIKO BIMEZE BITE KU KINTU NYAMUKURU? Ese barimo barakoresha iyo mirongo kugira bakubwire ko kumva umuhanuzi aricyo ukwiriye gukora, cyangwa UBUKOZI BWABO? Nibaramuka bavuze ko ari Ubutumwa, umuhanuzi, noneho babwire bashyire iryo Jwi IMBERE mu rusengero rwanyu.

Buri umwe arabizi, tuzi imyitwarire y’abantu, ko ahari abantu benshi haba gutandukana kw’ibitekerezo ku ngingo nto z’inyigisho y’ingenzi bahuriyeho.

Ngaha aho biri. Uyu murongo ubabwira ko bidashoboka, kandi NTIBIZIGERA BIBAHO, itsinda ry’abantu. Ntabwo ari ubukozi buzunga ubwoko kubera iyo myafatire y’abantu ubwayo, barahabanye ku ngingo nto z’inyigisho nkuru, ntibashobora kumvikana, kubwibyo mugomba kugaruka ku IJAMBO RY’UMWIMERERE.

Ni nde rero uzagira ubushobozi bwo kutagira icyo yakosa, ugomba kongera gushyirwaho muri iki gisekuru cya nyuma, kubera ko iki gisekuru cya nyuma kizongera kigaragaze Umugeni Jambo Ritavangiye? 

NINDE uzatuyobora? IJWI RIMWE rifite imbaraga zo kudakosa niryo rigomba kuyobora Umugeni.

Ibyo bisobanuye ko tuzongera tukabona Ijambo nk’uko ryari ryaratanzwe ritunganye kandi rikumvwa mu buryo butunganye mu gihe cya Pawulo.

Icyubahiro kibe icy’Imana… Ryatanzwe mu buryo butunganye kandi ryumvwa mu buryo butunganye. Ntabwo rikeneye ubusobanuro, ryatanzwe mu buryo butunganye, kandi twe, Umugeni, twumva kandi tukizera mu buryo butunganye Ijambo ryose.

Rwose ni ibyo. Yohereza umuhanuzi uhamirijwe.

Yohereza umuhanuzi nyuma y’aho imyaka ibihumbi bibiri iri hafi.

Yohereza umuntu uri kure cyane y’amashyirahamwe ya kidini, y’ubumenyi bw’amashuri, n’isi ya kidini, nk’uko mu bihe bya kera Yohana Umubatiza na Eliya bari bameze,

Ku buryo azumvira Imana yonyine,

Kandi akazaba afite : “Uku ni ko Uwiteka Avuze”, kandi azavuga ibiturutse ku Mana.

Azaba ari akanwa k’Imana,

WE, NK’UKO MALAKI 4 :6 ABIHAMYA, AZAGARURA IMITIMA Y’ABANA KU YA BASE.

Azagarura intore z’Umunsi wa nyuma, kandi bazumva umuhanuzi uhamirijwe, abwiriza ukuri uko kuri, nk’uko Pawulo yabikoraga.

Azagarura ukuri nk’uko bo bari bagufite.

Kandi intore zizaba ziri kumwe na we kuri uwo munsi abo ni bo bazagaragaza by’ukuri Umwami, kandi bazaba ari Umubiri We, bazaba ari jwi Rye, kandi bazakora imirimo Ye. Haleluya! Mbese ibyo murabyumva?

Turabibona. Turabyizera. Turuhukiye muri BYO.

Muratumiwe kugira ngo mwiyunge natwe mu gihe twumva akanwa k’Imana, Ijwi rizunga Umugeni wa Yesu Kristo, umuhanuzi Wayo ugaragajwe, mu gihe aduhereza ukuri nyako, I saa Sita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville.

Mwene Data Joseph Branham

65-0725M – Abasizwe Bo Mu Gihe cyanyuma

24-0728 Ibyo Kurya by’Umwuka mu Gihe Gikwiriye

Ubutumwa : 65-0718E Ibyo Kurya by’Umwuka mu Gihe Gikwiriye

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni wa Kristo, reka tujye hamwe kuri iki Cyumweru I saa sita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, kugira ngo twumve 65-0718E Ibyo Kurya by’Umwuka mu Gihe Gikwiriye