Nejejwe cyane no kubamenyesha ko ubu tugiye gutangira inyigisho ikomeye y’Ibyumweru Mirongwirindwi bya Daniyeli. Umuhanuzi avuga ko bizunga hamwe Ubutumwa mbere y’uko twinjira mu Bimenyetso Birindwi; Impanda Ndwi; Amahano atatu; umugore muzuba; kujugunywa kwa satani utukura; ibihumbi ijana na mirongwine na bine byashyizweho ikimenyetso; byose bibaho hagati muri iki gihe.
Igitabo cya Daniyeli ni karindari nyayo kubw’igisekuru n’igihe turi kubamo, kandi uburyo bwose byagaragara nk’ibigoye, Imana izabidusobanurira maze ibihindure ibyoroheje kuri twe.
Kandi Imana izi ko ari byo nshaka na none muri iki gihe, ko nabasha kuzana uguhumurizwa k’ubwoko bwe kandi nkababwira ibyenda kubaho, kubibwira abari hano muri iki gitondo, kimwe rwose n’abari aho izi mfatamajwi zizagera, mu isi yose, ko turi mu gihe cya nyuma.
Reka tube nka Daniyeli maze twuburire amaso mu Ijuru, mu gusenga no kwinginga, kubwo kumenya binyuze mu gusoma Ijambo no kumva Ijwi Ryayo, kuza k’Umwami kurimo kuregera vuba; turi ku iherezo.
Dufashe Data gushyira ku ruhande buri mutwaro wose, naburi cyaha cyose, buri kutizera kose uko gushobora kutwizirikiraho vuba. Reka tumaranire kugera ku ntego y’umuhamagaro ukomeye, tumenya ko igihe cyacu ari gito.
Dufite Ijwi rirangurura riturutse mu butayu, rihamagarira abantu kugaruka ku Butumwa bw’Umwimerere; bagaruke ku bintu by’Imana. Dusobanukiwe binyuze mu guhishurirwa ibintu birimo kubaho.
Ngwino twiyunge hamwe kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe Imana iduhishurira Ijambo ry’Imana, mu gihe dutangira inyigisho yacu ikomeye ku Gitabo cya Daniyeli.
Ni ukuri iki nicyo gihe cy’imbeho cyiza cyane ku buzima bwacu. Kuza k’Umwami kuregereje. Twashyizweho ikimenyetso n’Umwuka Wera; ikimenyetso cy’Imana gihamya ko buri kintu Kristo yapfiriye ari icyacu.
Ni igihamya cy’agakiza kacu. Ntabwo duhangayikiye kwibaza niba turibwambuke Hakurya hariya cyangwa tutaribwambuke, TURAGIYE! Ni gute tubimenya? Niko Imana yavuze! Imana yarabisezeranye kandi dufite igihamya. Twamaze kubyakira kandi Kristo yaratwemeye.
Nta buryo buhari twashobora gutandukana Nacyo… Mu byukuri, turi aho? Icyo dufite gukora gusa ni ugutegereza; Ubu Ari hasi arimo akora umurimo wa Mwene Wacu wa Bugufi w’Umucunguzi. Turategereje igihe azaba agarutse kuri twe. Noneho, mu kanya gato, nk’ako guhumbya kw’ijisho tuzaba twagiye mu birori by’Ubukwe.
Gutekereza gusa ibyo bidutegereje aha imbere. Ibitekerezo byacu ntabwo bishobora kubyakira byose. Umunsi ku munsi Aduhishurira byinshi mu Ijambo Rye, Aduhamiriza ko aya masezerano akomeye ari ayacu.
Igice gisigaye cy’igihe cy’imbeho ni gute kigiye kumerera Umugeni? Reka dusongongereho gato:
Noneho, nta gihe mfite. Nabyanditse, ibisobanuro bimwe kuri byo hano, ariko mu materaniro yacu ataha mbere y’uko twinjira muri ibi… Ahari igihe nzava mu gihe cyanjye cy’ikiruhuko cyangwa mu bindi bihe, ndashaka kuzafata ibi byumweru mirongwirindwi bya Daniyeli maze nkabihuza neza hano, kandi nerekane aho biza guhura na Yubile ya Pantekote, kandi mbigarure hamwe n’ibyo birindwi… ibyo bimenyetso birindwi bigomba gufungurwa hano mbere y’uko dukomeza, kandi byerekana ko ibyo ari ku iherezo, ibi…
Mbega igihe gitangaje Umwami yabikiye Umugeni Wayo. Yihishura Ubwe mu Ijambo Rye kubwacu kurusha uko byigeze kubaho mbere. Bidutera umwete y’uko turi Abo Yatoranije Abo Aziye. Atubwira ko turi mu bushake Bwayo Butunganye kubwo kugumana n’Ijwi Ryayo, n’Ijambo Ryayo.
Ni iki turimo gukora? Nta na kimwe, turaruhutse gusa! Dutegereje! Nta miruho ukundi, nta mihangayiko, TURUHUKIYE KURI RYO!
Muze muruhukane natwe kuri iki Cyumweru I saa Sita z’amanywa, ku Isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva Ijwi ry’Imana RIHAMIRIJWE rituzanira Ubutumwa:
Turibwumve kandi dusobanukirwe byose kubijyanye n’abarinzi bo mu Isezerano rya Kera. Yuda: Umurinzi wo mu Burasirazuba; Efurayimu: Umurinzi wo mu Burengerazuba; Rubeni: Umurinzi wo Mumajyepfo; na Dani: Umurinzi wo mu majyaruguru.
Nta kintu cyashoboraga kugera aho ariho hose kuri iyo ntebe y’imbabazi kitanyuze kuri iyo miryango. Intare, ubwenge bw’umuntu, Ikimasa: imirimo ikomeye; Ikizu: Kubanguka Kwacyo.
Uburyo Ijuru, isi, no hagati, n’ahazengurutse, byari abarinzi. Kandi hejuru yabyo hari Inkingi y’Umuriro. Nta kintu cyashoboraga gukora kuri iyo ntebe y’imbabazi kitanyuze muri iyo miryango.
Noneho hari abarinzi b’Isezerano Rishya: Matayo, Mariko, Luka, na Yohana, tukagenda tugakomeza. Irembo ry’iburasirazuba ryari ririnzwe n’intare, irembo ry’amajyaruguru ryari ririnzwe n’ikizu kiguruka, Yohana, umubwirizabutumwa. Hanyuma muganga ari kuri uru ruhande, Luka, Umuntu.
Ubutumwa bwiza bune burinda imigisha ya pantekote hamwe na buri murongo wo guhamiriza neza ibyo byavuze.kandi noneho ibyakozwe n’intumwa bihamiriza uyu munsi, hamwe n’ubutumwa bwiza, ko Yesu-Kristo uko yari ejo, n’uyu munsi ariko ari kandi niko azahora iteka ryose.
Nta buryo buhari washobora kubihunga. Mu byukuri, ntidushobora kubica iruhande, kubera ko bidashobora kujya kure yacu. Twashyizweho ikimenyetso kugeza ku Munsi wo gucungurwa kwacu. Nta gihari mu gihe kizaza, nta n’ikiriho none, amakuba, inzara, inyota, urupfu, cyangwa IKINDI CYOSE, cyashobora kudutanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu.
Mbere y’imfatiro z’isi amazina yacu yari yarashyizwe mu Gitabo cy’Ubugingo cy’Umwana w’Intama kugira ngo tubone UYU Mucyo, twakire Iri Jwi, twizere Ubu Butumwa, twakire Umwuka Wera w’igihe cyacu maze tugendere muri Wo. Igihe Umwana w’Intama yatambwe, AMAZINA YACU yashyizwe mu Gitabo mu gihe kimwe bashyiriyemo aho Izina ry’Umwana w’Intama. ICYUBAHIRO KIBE ICY’UWITEKA!
Rero, nta kintu na kimwe cyashobora kudutandukanya n’ubu Butumwa. Nta kintu cyashobora kudutandukanya n’iri Jwi. Nta kintu cyashobora kudutandukanya n’Uguhishurirwa kw’Iri Jambo kuri twe. Ni ukwacu. Imana yaraduhamagaye kandi Iradutoranya ndetse Itugena mbere. Buri kintu ni icyacu, Ni ukwacu.
Hariho uburyo bumwe bwo kugera kuri ibi byose. Ugomba kuba wogejwe n’amazi y’Ijambo. Ugomba kumva Ijambo mbere y’uko winjira Aho. Kandi hariho uburyo bumwe ushobora kwegera Imana, Ni igihe binyuze mu Kwizera. Kandi Kwizera kuzanwa no kumva, kumva Ijambo ry’Imana, ibyo ni ugushushanywa n’Ahera h’ahera hagaragarira mu ntumwa y’igisekuru.
Hano Rero, malayika w’igisekuru cy’itorero ari kumurika muri ayo mazi, ni nde uri mo hano imbere, amurika imbabazi Ze. Ijambo rye, gukiranuka kwe, izina rye. Byose bimurika hano mo imbere aho mwatandukanijwe kubwo kubyizera. Ibyo murabyumva?
Ntimukigere muhagarika kumva amakasete, mugumane nayo. Mushake mu Ijambo kandi murebe niba atari ukuri. Ni Inzira yatanzwe n’Imana kubw’uyu munsi.
Ngwino wiyunge natwe muri ikigihe cy’imbeho mugihe tujya hamwe duturutse hirya no hino ku isi kugira ngo twumve Ijwi ry’Imana rihishurira Umugeni Wayo Ijambo Ryayo kuruta uko byigeze kubaho mbere. Nta gusigwa gukomeye kwaruta gukandaho bikavuga no gutega amatwi Ijwi Ryayo.
Bivuye mu ndiba y’umutima wanjye, nshobora kuvuga ngo: ndanezerewe kuba nshobora kuvuga ngo ndi Umwe muri Bo hamwe na buri umwe wese muri mwe.
Mwene Data Joseph Branham
Ubutumwa: 61-0108 – “Ibyahishuwe, Igice cya Kane igika cya III”
Igihe: Saa Sita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville
Reka tujye hamwe twese maze twumve Ubutumwa, 61-0101 Ibyahishuwe, Igice cya 4, Igika cya 2 kuri iki Cyumweru I saa Sita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville.
Ndizera ko buri wese muri mwe yagize Noheri nziza hamwe n’inshuti n’umuryango. Mbega nshimira cyane kubwo kumenya ko uyu munsi Umwami wacu Yesu atakiryamye mu kavure nkuko isi imufata uyu munsi, ariko Ni Muzima kandi ari hagati mu Mugeni We, Yihishura Ubwe binyuze mu Ijwi Rye kuruta uko byigeze bigenda mbere, ICYUBAHIRO KIBE ICY’UWITEKA.
Nkuko nabibatangarije, ndifuza ko twagira Ifunguro Ryera indi nshuro mu ngo zacu/amatorero mu mugoroba ubanziriza Umwaka Mushya, kuwa 31 Ukuboza. Kuri abo bifuza ko twifatanya, tuzumva Ubutumwa, 62-1231 Urugamba, maze hanyuma dukomeze n’amateraniro y’Ifunguro Ryera, ariyo Mwene Data Branham atangirana nayo mu gihe ari gusoza Ubutumwa.
Kubw’abizera ba hano, tuzatangira kasete i saa Moya z’umugoroba. Cyokora, kuri abo bari mu bice tudahuje amasaha, Mwatangira Ubutumwa ku isaha ibabereye. Nyuma y’uko Mwene Data Branham amaze gutambutsa Ubutumwa bw’umugoroba ubanziriza Umwaka Mushya, duhagarika kasete ku iherezo rya paragraphe ya 59, maze tukagira iminota 10 y’injyana ya piano mu gihe dufata Ifunguro Ryera ry’Umwami. Hanyuma tukaza gukomeza Kasete mu gihe Mwene Data Branham asoza iteraniro. Kuri iyi kasete, akuramo igice cyo kozanya ibirenge, aricyo natwe tutaribukore.
Amabwiriza kubijyanye n’uburyo turibubone vino, n’uburyo bwo kotsa umutsima w’Ifunguro Ryera murayasanga ku mirongo y’imigereka hepfo. Mushobora gucuranga cyangwa mu kamanura ijwi riturutse kuri website, cyangwa se mukaba mwacuranga amateraniro binyuze kuri Voice Radio ica kuri Lifeline app (Ariyo iza kuba irimo icurangwa mu cyongereza i saa Moya z’umugoroba. ku isaha y’Ijeffersonville.)
Mu gihe twegera undi mwaka wo gukora dukorera Umwami wacu, reka tugaragaze urukundo rwacu kuri We tubanza kumva Ijwi Rye, kandi hanyuma reka dusangire ku Igaburo Rye. Mbega igihe gihebuje kandi cyera kiza kubacyo mu gihe twongera kwegurira ubuzima bwacu Umurimo We.
Igihe twumva Ijwi Ry’Imana rivugana natwe, hari ikintu kibaho imbere mu bugingo bwacu. Kubaho kwacu kose kurahinduka kandi isi ituzengurutse igasa nkaho ibuze.
Ni buryo ki twagaragaza ikiba kirimo kubaho imbere mu mitima yacu, mu bitekerezo byacu, no mu bugingo bwacu, mu gihe Ijwi ry’Imana rihishura Ijambo Ryayo hamwe na buri Butumwa twumva?
Kimwe n’umuhanuzi wacu, twumva tuzamuwe mu ijuru rya gatatu kandi umwuka wacu usa nkaho usize uyu mubiri upfa. Nta magambo ahari yagaragaza uburyo twiyumva mu gihe Imana iduhishurira Ijambo Ryayo kuruta uko byigeze kubaho mbere.
Yohana yari ku kirwa Patimo maze asabawa kwandika ibyo abonye no kubishyira mu gitabo acyita Ibyahishuwe, nuko biramanuka aho mu bisekuru. Ubwo bwiru bwarahishwe kugeza tubuhishuriwe binyuze mu ntumwa marayika Wayo wa 7 watoranijwe.
Hanyuma Yohana yumva iryo Jwi rimwe hejuru ye kandi azamurwa mu ijuru rya gatatu. Iryo Jwi ryamweretse ibisekuru by’itorero, kuza kw’abayahudi, gusukwa kw’ibyago, Izamurwa, kongera Kugaruka, Ubwami bw’Imyaka igihumbi, no mu Rugo h’Iteka h’abakijijwe Be. Aramuzamura nuko yereka Yohana icyo kintu cyose nkuko Yari yaravuze ko Azabikora.
Nta wundi uretse marayika wa 7 w’Imana, William Marrion Branham, hamwe n’ABAHINDUWE BE, ITSINDA RYABAZAMUWE… BURI UMWE WESE MURI TWE!!
Eliya yashushanyaga itsinda ryabahinduwe. Ariko mwibuke, Mose yarabanje, maze hanyuma Eliya. Eliya yagombaga kuba intumwa y’umunsi wa nyuma, kuko ni ku bwe n’itsinda rye hazabaho umuzuko… hazabaho… ubwo, hazabaho Izamurwa. Nicyo nashakaga kuvuga. Mose yazanye umuzuko, naho Eliya azana itsinda ryazamuwe. Kandi aho, bombi bari bahagarariwe, aho ngaho.
Muvuga ibyerekeye gutwikurura, guhishura, no Guhishurirwa.
Dore Nguku hano!. Turagufite rwose muri twe ubu, Umwuka Wera, Yesu Kristo, uko Yari ari ejo, ni ko Ari uyu munsi, kandi ni ko Azahora iteka ryose. Mwe muri… Kurimo kurababwiriza; Kurimo kurabigisha; Kurimo kuragerageza gutuma mubona icy’ukuri n’ikinyoma. Ni Umwuka Wera We ubwe uvuga akoresheje iminwa y’umuntu, akorera mu biremwa muntu, Agerageza kugaragaza imbabazi n’Ubuntu Bye.
Turi Abera bambaye Ikanzu Yera abo marayika Wayo yabonye baturuka ahantu hose mu isi kugira ngo barye Umugati w’Ubugingo. Twaramurambagirijwe kandi turashyingiranwa kandi twumvise uko gusomana ko gushyingiranwa mu mutima wacu. Twaramwiyeguriye, We n’Ijwi rye gusa. Ntitwigeze, kandi ntabwo tuzigera twiyanduza ubwacu hamwe n’irindi jwi iryo ariryo ryose.
Imanza; ibuye rya sardine, kandi n’iki bisobanuye; ni ikihe gice bishushanya. Yasipi, n’andi mabuye atandukanye. Ibi byose Azabimanura aha hepfo muri Ezekiel, n’inyuma mu Itangiriro, n’aho inyuma mu Byahishuwe, amanuka aho hagati muri Bibiliya, abihurize hamwe; ayo mabuye yose n’amabara atandukanye.
Ni Umwuka Wera umwe, Imana imwe yerekana ibimenyetso bimwe, ibitangaza bimwe, ikora ibyo bintu bimwe nkuko Yabisezeranye. Ni Umugeni wa Yesu Kristo urimo witegura Ubwe binyuze mu kumva Ijwi Ryayo.
Turabatumira kugira ngo mwiyunge natwe mu gihe twinjira mu hantu ho mu ijuru I saa sita z’amanywa. Ku isaha y’I Jeffersonville, twumva Eliya, intumwa y’Imana kuri iki gisekuru cya nyuma, ahishura ubwiru ubwo bwari bwarahishwe muri ibyo bisekuru.
Mwene Data Joseph Branham
Ubutumwa: 60-1231 – Ibyahishuwe Igice cya Kane #1
Ndabiginze ngo mwibuke Ubutumwa bw’Umwaka Mushya, Kuwa Kabiri nimugoroba: 62-1231 – Amarushanwa. Nta bundi buryo bwiza bwo gutangira Umwaka Mushya.
Cyari cyo gihe kuri Wowe kugira ngo uze maze Wihishure mu mubiri wa kimuntu Ubwawe nkuko wabikoze kwa Abrahamu, kandi nkuko Wabikoze igihe wahindutse Ikiremwa gishya. Mbega uburyo wakumburaga uyu munsi kugira Ubashe kuduhishurira ubwiru Bwawe bukomeye ubwo bwari bwarahishwe guhera ku kuremwa kw’isi.
Unejejwe cyane n’Umugeni Wawe. Mbega uburyo Ukunda kumwereka Satani no kumubwira ngo, “Icyo wagerageza gukora kuri bo, ntabwo banyeganyega; ntabwo bazigera bagambanira Ijambo Ryanjye, Ijwi Ryanjye. Bo ni UMUGENI JAMBO WANJYE UTUNGANYE.” Ni beza cyane kuri Njye. Noneho bitegereze! Aho banyuze mu bigeragezo n’amagorwa, baguma ari abanyakuri ku Ijambo Ryanjye. Nzabaha impano y’iteka. Icyo ndi cyo cyose, Ndacyibahaye. TUZABA UMWE.
Ibyo dushobora kuvuga byose ni :”JÉSUS, TURAGUKUNDA. Reka tukwakire mu ngo zacu. Reka tugusukeho amavuta kandi tukoze ibirenge Byawe hamwe n’amarira yacu kandi tubisoma. Reka tukubwire uko tugukunda.”
Ibyo turi byo byose, turabiguye Wowe JÉSUS. Iyo ni impano yacu kuri Wowe JÉSUS. Turagukunda. Turaguhimbaza. Turakuramya.
Ndatumira buri wese muri mwe kugira ngo yiyunge natwe Kucyumweru I Saa sita z’Amanywa, ku isaha y’Ijeffersonville, kandi twakire JÉSUS mu ngo zacu, mu nsengero zacu, mu modoka zacu, aho mwaba muri hose, kandi mwakire Impano ikomeye kuruta izindi yaba yarigeze ihabwa umuntu; Imana Ubwayo irimo kuvuga kandi isabana hamwe nawe.
Umwami yashyize ku mutima wanjye Ubutumwa Bwihariye n’Amateraniro y’Ubusabane ku munsi ubanziriza Ubunani. Ni ikihe kintu gikomeye twashobora gukora, nshuti, cyaruta kumva Ijwi ry’Imana rivugana natwe, dusangira Ifunguro ry’Umwami, kandi tukongera kwegurira ubuzima bwacu umurimo We mu gihe dutangira Umwaka Mushya. Mbega igihe gitunganye byabacyo dufungiranye isi hanze, maze tukiyunga hamwe n’Umugeni kubw’uku guterana mu Ijambo Kudasanzwe, nkuko tubivuga biturutse mu mitima yacu, “Mwami utubabarire amakosa yose twakoze muri iki gihe cyose cy’umwaka; ubu turimo turakwegera, dusaba ko wadufata ukuboko kandi ukatuyobora muri uyu mwaka uje. Reka tugukorere kurusha uko twaba twarigeze tubikora, kandi niba biri mu Bushake Bwawe bwa Kimana, reka ube umwaka w’Izamurwa rikomeye rigomba kubaho. Mwami, turashaka kujya mu Rugo kugira ngo tubane na We mu Iteka. ” Nkumbuye cyane kongera kuzenguruka Intebe y’Ubwami kubw’uku kongera kwiyegurira umurimo kudasanzwe, Icyubahiro kibe cy’Uwiteka.
Kubw’abizera bari mu gice cya Jeffersonville, ndashaka ko dutangira kasete I saa Moya z’umugoroba ku isaha yo mu karere k’iwacu. Ubutumwa Bwose n’amateraniro y’Ubusabane azaba ari guca kuri Voice Radio kuri iyo saha, nkuko twagiye tubikora mu bihe byahise. Vino yo gukoresha mu busabane izaba ihari Kuwa Gatatu ku itariki 18, guhera saa saba kugera saa kumi n’imwe, muzaza kuyifata ku nyubako ya YFYC.
Kuri abo baba ahandi hatari mu karere ka Jeffersonville, mwagira aya materaniro adasanzwe ku isaha iboroheye. Turaza kubaha umurongo mwamanuriraho Ubutumwa n’Amateranior y’Ubutumwa vuba aha.
Mu gihe twegera Iminsi mikuru ya Noheri, Ndashaka kubifuriza wowe n’umuryango wawe ibihe by’ibiruhuko BYIZA kandi BITEKANYE, na CHRISTmas Nziza, yuzuye umunezero w’umuzuko w’Umwami Yesu… IJAMBO.
Mukundwa Mugeni Torero Ryo Murugo Reka twese tujye hamwe maze twumve Ubutumwa 60-1218 Ijwi riteye urujijo, kuri iki Cyumweru I saa sita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville. Mwene Data Joseph Branham
Nicyo gisekuru gikomeye mu bisekuru byose. Yesu arimo araduha ibisobanuro ku Uwo Ari We mu gihe iminsi y’ubuntu irimo kurangira. Igihe kigeze kwiherezo. Yamaze kuduhishurira imiterere Ye nyirizina muri iki gisekuru cyanyuma. Yamaze kuduha isura yanyuma y’Ubumana Bwe bwiza kandi busumba byose. Iki gisekuru ni igisekuru cy’ukuguhishurirwa Kwe Ubwe kw’ibuye risoza.
Imana yaje mu gisekuru cya Lawodokiya nuko ivuga ikoresheje umubiri w’umuntu. Ijwi Ryayo ryafashwe ku mfatamajwi maze rirabikwa kugira riyobore kandi ritunganye Umugeni Jambo. Mu buryo budakuka nta rindi Jwi ryatunganya Umugeni We usibye Ijwi Rye Bwite.
Muri iki gisekuru cyanyuma, Ijwi Rye ku makasete ryashyizwe ku ruhande; ryakuwe mu nsengero. Ntibashobora na busa gucuranga kasete. Rero Imana iravuga ngo,”Ngiye kubarwanya mwese. Nzabaruka mbakure mu kanwa Kanjye. Iri niryo herezo.”
Mu gihe cyose k’ibisekuru birindwi, nta kindi Nabonye usibye gusa abantu bashyira ijambo ryabo bwite hejuru y’Iryange. Ni yo mpamvu ku iherezo ry’iki gisekuru, mbaruka mukava mu kanwa Kange. Birarangiye. Noneho, ku buryo budasubirwaho, ngiye kuvuga mu buryo bukwiye. Ni byo, Ndi hano hagati mu Itorero. Amen w’Imana, Umugabo Wo kwizerwa kandi W’ukuri, Agiye kwihishura, kandi IBYO BIZA BINYURIYE MU MUHANUZI WANGE.
Nkuko byari bimeze mbere, barimo kwirukira kugira ishusho nk’iya ba sekru bo mu minsi y’Ahabu. Bari maganane muri bo kandi bose hamwe baremeranyaga; kandi bose hamwe bavugaga ikintu kimwe, bashutse abantu. Ariko umuhanuzi UMWE, UMWE GUSA, niwe wari mu kuri naho abasigaye bose bari mu kinyoma kubera ko Imana yari yahaye guhishurirwa UMWE GUSA.
Ibi ntabwo ari ukuvuga ko ababwiraza bose ari abanyabinyoma kandi bashuka abantu. Nta nubwo nshaka kuvuga ko umuntu ufite umuhamagaro wo gukorera Imana atabwiriza cyangwa ngo yigishe. Ndimo kuvuga ko ubukozi butanu bw’UKURI buzafata IZI KASETE, Ijwi ry’Imana ku Mugeni, nk’Ijwi ry’ingenzi cyane kuruta andi MUKWIRIYE KUMVA. Ijwi ku makasete niryo Jwi RYONYINE ryahamirijwe n’Imana Ubwayo kuba ari Uku Niko Uwiteka Avuze.
Mwitondere abahanuzi b’ibinyoma kuko ari amasega aryana.
Ni gute uzamenya nyakuri inzira y’ukuri muri iyi minsi? Hari ibice hagati mu bizera. Itsinda rimwe ry’abantu rivuga ko ubukozi butanu aribwo buzatunganya Umugeni, mu gihe irindi rivuga ko ari Ugukandaho Bikavuga gusa. Ntabwo dukwiriye gucikamo ibice; dukwiriye kwiyunga nk’UMUGENI UMWE. Ese ni ikihe gisubizo cy’ukuri?
Reka dufungure imitima yacu hamwe kandi twumve icyo Imana irimo kuvuga binyuze mu muhanuzi Wayo ku Mugeni. Kubera ko twese twemeranya ko, Mwene Data Branham ari intumwa Yayo marayika wa karindwi.
ukurikije imyitwarire y’abantu ubwayo, buri wese arabizi ko ahari abantu benshi haba hari imyumvire itandukanye ku tuntu duto tugize inyigisho nkuru iyo bose bahuriyeho. Ni nde rero uzagira ubushobozi bwo kutagira icyo yakosa, ariwe uzongera kugarurwa muri iki gisekuru cya nyuma, akaba ari we muri iki gisekuru cya nyuma uzongera kugaruka kukugaragaza Umugeni Jambo Utavangiye? Ibyo bisobanuye ko tuzongera tukabona Ijambo nk’uko ryari ryaratanzwe neza neza kandi bakarisobanurikirwa mu buryo butunganye mu gihe cya Pawulo. Ngiye kubabwira uzaba arifite. Azaba ari umuhanuzi na none uzahamirizwa ku buryo bwuzuye, cyangwa ndetse uzahamirizwa kuburyo bwuzuye kurusha uko byaba byarigeze kuba kuwundi muhanuzi mu bindi bisekuru byose kuva kuri Enoki ukageza uyu munsi, kubera ko ni ngombwa ko uwo muntu azaba afite ubukozi bw’ibuye risoza, kandi Imana ni yo Izamugaragaza. Ntazaba akeneye kwihamiriza ubwe, ni Imana izamuhamiriza ikoresheje ijwi ry’ikimenyetso. Amina.
Ese ni iki kindi Imana yavuze kubijyanye n’intumwa Yayo marayika wa karindwi n’Ubutumwa bwe?
● Azumvira Imana yonyine.
● Azaba afite : “Uku ni ko Uwami Avuze”, kandi azavuga ibiturutse ku Mana.
● Azaba ari umunwa w’Imana
● We, NK’UKO MALAKI 4 :6 IBIHAMYA, AZAGARURA IMITIMA Y’ABANA KU YA BASE.
● Azagarura intore z’Umunsi wa nyuma, kandi bazumva umuhanuzi uhamirijwe, abwiriza ukuri uko kuri, nk’uko byari kuri Pawulo.
● Azagarura ukuri nk’uko bo bari bagufite.
Kandi noneho ni iki Yavuze kuri twe?
Kandi intore zizaba ziri kumwe na we kuri uwo munsi abo ni bo bazagaragaza by’ukuri Umwami, kandi bazaba ari Umubiri We, bazaba ari jwi Rye, kandi bazakora imirimo Ye. Haleluya! Mbese ibyo murabyumva?
Niba ugifite gushidikanya, saba Imana binyuze mu Mwuka Wayo kugira ngo Ukuzuze kandi Ukuyobore, kubera ko Ijambo rivuga ngo, “INTORE NTABWO ISHOBORA KUYOBA”. Nta muntu washobora kukuyobya niba uri Umugeni.
Igihe Abametodisiti baguye, Imana yahagurukije abandi, kandi ibyo byagiye bikomeza bityo igihe cy’imyaka myinshi, kugeza kuri uyu munsi wa nyuma, aho hongeye kuboneka ubwoko mu gihugu, ubwo, buyobowe n’intumwa yabwo, uwo azaba ari ijwi rya nyuma ry’igisekuru cya nyuma.
Yego mugabo. Itorero ntirikiri akanwa k’Imana, ririvugira ryonyine ubwaryo. Noneho, Imana Iriho irarirwanya. Izarikoza isoni Ikoresheje umuhanuzi, n’umugeni, kuko ijwi ry’Imana rizaba riri muri we. Yego niko biri, riri muri we, kuko bivugwa mu gice cya nyuma cy’Ibyahishuwe, ku murongo wa 17 ngo: “Umwuka n’umugeni baravuga bati: Ngwino.”Indi nshuro na none, isi izongera kumva biturutse ku Mana ku buryo butaziguye, nko kuri Pentekote; ariko biragaragara ko uwo Mugeni-Jambo azongera acibwe nkuko byari mu gisekuru cya mbere.
Umugeni afite ijwi, ariko azavuga gusa ibiri ku makasete. Kubera ko iryo Jwi RIVA KU MANA MU BURYO BUTAZIGUYE, mu buryo ridakeneye ubusobanuro kuko rizaba ryatanzwe mu buryo butunganye kandi bakarisobanukirwa mu buryo butunganye.
Ngwino tujye hamwe kuri iki Cyumweru isaa sita z’amanya ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva iryo Jwi riduhishurira : Igisekuru cy’Itorero rya Lawodokiya 60-1211E.