Halleluya! Ubutaka bw’Umutima wacu bwamaze gutegurwa no kumva Ijambo kandi twararihishuriwe, TURI Umugeni w’Imbaraga za Kristo; uw’igiciro, utunganye, umwana w’Imana utagira icyaha, uhagararanye n’Ijambo ritunganye ritagira agatotsi, wogejwe n’Amazi y’Amaraso Ye Ubwe.
Twahindutse Ijambo ryambaye umubiri, bityo kugira ngo Yesu abone uko atujyana, abo Yagennye mbere y’uko imfatiro z”isi zishyirwaho, atujyanye mu gituza cya Data.
Isi ishobora kubona kugaragazwa ko Kwizera kwacu binyuze mu buryo dukora, ndetse bigaragaza ko dufite Guhishurirwa k’ukuri kw’Imana kw’Ijambo Ryayo rihamirijwe, kandi nta bwoba dufite. Ntabwo twitaye kubyo isi yose irimo ivuga cyangwa yizera… Ntabwoba dufite. Gukandaho Bikavuga ni inzira yahawe Umugeni wa Yesu Kristo.
Hari benshi bavuga ko bizera ubu Butumwa bw’Igihe cya nyuma, bakizera ko Imana yohereje Umuhanuzi, bizera ko William Marrion Branham yariwe marayika wa karindwi intumwa, bizera ko yavuze Uku Niko Uwiteka Avuze, ariko bo NTABWO BIZERA ko iryo Jwi ari ryo jwi ry’ingenzi cyane mugomba kumva. Ntibizera ko yavuze Amagambo adashidikanywaho. Ntibizera mu kuvuza ayo makasete mu nsengero zabo.
Ese ibyo bivuze iki? BISOBANUYE KO BITIGEZE BIBAHISHURIRWA!
Ni uguhishurirwa. Yabahishuriye ibyo kubw’Ubuntu bwayo. Ntabwo ari ikintu mwakoze. Ntimwageze ku kwizera kubw’imbaraga zanyu bwite. Igihe mugize kwizera, muba muguhawe kubw’ubuntu bw’Imana. Kandi Imana irakubahishurira, kubw’ibyo kwizera ni uguhishurirwa. Kandi Itorero ryose ry’Imana ryubatse ku guhishurirwa.
Kubwo KWIZERA twahishuriwe ko ubu Butumwa ari Ijwi ry’Imana ryashyizwe ku makasete rigafatwa amajwi, maze rigahunikwa, kugira ngo rigaburire Umugeni wa Kristo kandi rimutunganye.
Ni UKWIZERA k’umwimerere, kutavangiye mu cyo Imana yavuze ko ari Ukuri. Kandi kwashinze imizi mu mitima yacu n’ubugingo kandi nta kintu gihari gishobora kukunyeganyeza. Kuzagumamo kugeza igihe umuhanuzi Wayo azatwereka Umwami wacu.
Ntitwabyishoboza ubwacu. Yaduteguriye kwakira no kwizera Ibyo mbere y’uko imfatiro z’isi zishyirwaho. Yaribizi ko tuzakira Ijwi Ryayo muri iki gisekuru. Yatumenye mbere kandi itugenerera kubyakira.
Rero, imirimo y’Umwuka wera akora uyu munsi kubw’aya mayerekwa adahusha na rimwe, kubw’aya Masezerano atabura gusohora na rimwe, ibimenyetso byose by’intumwa byasezeranijwe muri Bibiliya, bya Malaki 4 n’, oh, Ibyahishuwe 10:7, ibyo byose birimo gusohora, kandi byagaragajwe n’ubuhanga, n’ubundi buryo bwose. Kandi niba narababwiye ukuri, birahamya ko nababwiye Ukuri. Ntahinduka nk’uko Yari ejo, niko Ari uyu munsi, kandi niko Azahora iteka ryose, kandi ukwigaragaza k’Umwuka We kurimo kuzamura umugeni. Uku kwizera (uguhishurirwa) nikumanuke mu mutima wanyu, ko “Iyi ariyo saha.”
Iyi niyo saha. Ubu nibwo Butumwa. Iryo niryo Jwi ry’Imana rihamagara Umugeni wa Yesu Kristo. Oh Torero, reka Umwami ategure imitima yanyu nk’ubutaka buteguwe neza kugira ngo mugire Kwizera no guhishurirwa ko kumva iri Jwi, riri ku makasete, ari cyo gitunganya kandi kigahuriza hamwe Umugeni wa Yesu Kristo. Nongeye indi nshuro kubatumira kugira ngo mwiyunge natwe Kucyumweru I saa Sita z’Amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, mu kuzamura KWIZERA kwanyu mu bice byo hejuru, kugira ngo mwicare hamwe natwe mu hantu ho mu ijuru mu gihe twumva Ijwi ry’Imana ridutegurira kuza Kwe kwegereje.
Mwene Data Joseph Branham
Ndabasaba ngo mutwibuke mu masengesho yanyu mu cyumweru gitaha mu gihe dutangira ibihe by’ingando bya Still Waters Camp
Ubutumwa: Ibikorwa Ni Ukwizera Kugaragajwe 65-1126
Ibyanditswe byo gusoma:
Itangiriro 15:5-6 Aramusohokana aramubwira ati “Rarama urebe ijuru, ubare inyenyeri niba wabasha kuzibara.” Ati “Urubyaro rwawe ni ko ruzangana.” Nuko yizera Uwiteka, abimuhwaniriza no gukiranuka.
Itangiriro 22:1-12 Hanyuma y’ibyo, Imana igerageza Aburahamu iramuhamagara iti “Aburahamu.” Aritaba ati “Karame.” Iramubwira iti “Jyana umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda Isaka, ujye mu gihugu cy’i Moriya umutambireyo ku musozi ndi bukubwire, abe igitambo cyoswa.” Aburahamu azinduka kare kare, ashyira amatandiko ku ndogobe ye, ajyana n’abagaragu be babiri, na Isaka umwana we. Yasa inkwi zo kosa igitambo, arahaguruka ajya ahantu Imana yamubwiye. Ku munsi wa gatatu Aburahamu arambura amaso, yitegereza aho hantu hari kure. Aburahamu abwira abo bagaragu be ati “Musigarane hano indogobe, jye n’uyu muhungu tujye hirya hariya dusenge, tubagarukeho.” Aburahamu yenda za nkwi zo kosa igitambo, azikorera Isaka umuhungu we, ajyana n’umuriro n’umushyo, bombi barajyana. Isaka ahamagara se Aburahamu ati “Data.” Aramwitaba ati “Ndakwitaba, mwana wanjye.” Aramubaza ati “Dore umuriro n’inkwi ngibi, ariko umwana w’intama uri he, w’igitambo cyo koswa?” Aburahamu aramusubiza ati “Mwana wanjye, Imana iri bwibonere umwana w’intama w’igitambo cyo koswa.” Nuko bombi barajyana. Aburahamu agiye gutamba Isaka, Imana iramubuza Bagera ahantu Imana yamubwiye, Aburahamu yubakayo igicaniro yararikaho za nkwi, aboha Isaka umuhungu we, amurambika kuri icyo gicaniro hejuru y’inkwi. Aburahamu arambura ukuboko, yenda wa mushyo ngo asogote umuhungu we. Marayika w’Uwiteka amuhamagara ari mu ijuru ati “Aburahamu, Aburahamu.” Aritaba ati “Karame.” Aramubwira ati “Ntukoze ukuboko kuri uwo muhungu, ntugire icyo umutwara, kuko ubu menye yuko wubaha Imana, kuko utanyimye umwana wawe w’ikinege.”
Ibyakozwe 2:17 Imana iravuze iti: Uku ni ko bizaba mu minsi y’imperuka, Nzasuka ku Mwuka wanjye ku bantu bose, Kandi abahungu n’abakobwa banyu bazahanura, N’abasore banyu bazerekwa, N’abakambwe babarimo bazarota.
Abaroma 4:1-8 Niba ari uko biri, twavuga iki kuri Aburahamu sogokuruza ku mubiri? Iyaba Aburahamu yaratsindishirijwe n’imirimo aba afite icyo yirata, ariko si imbere y’Imana. Mbese ibyanditswe bimuvuga iki? Ntibivuga ngo “Aburahamu yizeye Imana, bikamuhwanirizwa no gukiranuka”? Nyamara ukora ibihembo bye ntibimuhwanira no guherwa ubuntu, ahubwo abyita ubwishyu. Ariko rero udakora ahubwo akizera Utsindishiriza abanyabyaha, kwizera kwe kumuhwanirizwa no gukiranuka, nk’uko Dawidi na we yeruye amahirwe y’umuntu, uwo Imana ibaraho gukiranuka atabiheshejwe n’imirimo ati Hahirwa abababarirwa ibicumuro byabo, Kandi ibyaha byabo bigatwikirwa. Hahirwa umuntu Uwiteka atazabaraho icyaha.
Abaroma 8:28-34 Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye, kuko abo yamenye kera yabatoranirije kera gushushanywa n’ishusho y’Umwana wayo, kugira ngo abe imfura muri bene se benshi. Abo yatoranije kera yarabahamagaye, kandi abo yahamagaye yarabatsindishirije, n’abo yatsindishirije yabahaye ubwiza. None ubwo bimeze bityo tuvuge iki? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde? Mbese ubwo itimanye Umwana wayo ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose? Ni nde uzarega intore z’Imana? Ni Imana kandi ari yo izitsindishiriza? Ni nde uzazicira ho iteka? Ni Kristo Yesu kandi ari we wazipfiriye, ndetse akaba yarazutse ari iburyo bw’Imana adusabira?
Abefeso 1:1-5 Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, ndabandikiye mwebwe abera bari muri Efeso bizera Kristo Yesu, ubuntu bube muri mwe n’amahoro biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo. Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo na Se ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y’umwuka yo mu ijuru, nk’uko yadutoranirije muri we isi itararemwa, kugira ngo tube abera tutariho umugayo imbere yayo. Kuko yagambiriye kera ku bw’urukundo rwayo ko duhinduka abana bayo, tubiheshejwe na Yesu Kristo ku bw’ineza y’ubushake bwayo,
Yakobo 2:21-23 Mbese sogokuruza Aburahamu ntiyatsindishirijwe n’imirimo, ubwo yatangaga Isaka umwana we ngo atambwe ku gicaniro? Ubonye yuko kwizera kwafatanije n’imirimo ye, kandi ko kwizera kwe kwatunganijwe rwose n’imirimo ye. Ni cyo cyatumye ibyanditswe bisohora, bya bindi bivuga ngo “Aburahamu yizeye Imana bimuhwanirizwa no gukiranuka”, yitwa incuti y’Imana.
Yohani 6:44-46 Nta wubasha kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye, nanjye nkazamuzura ku munsi w’imperuka. Byanditswe mu byahanuwe ngo Bose bazigishwa n’Imana.’Umuntu wese wumvise ibya Data akabyiga aza aho ndi. Si ukugira ngo hari umuntu wabonye Data, keretse uwavuye ku Mana, uwo ni we wabonye Data.
Nta buryo buhari bwabihakana, Uri akaremangingo k’Umwuka k’Imana, ukugaragazwa kw’ibigize ibitekerezo Byayo, kandi twari muri We mbere y’imfatiro z’isi.
Nta handi twashobora kujya, turi kimwe neza n’iyo mbuto yaguye mu butaka. Turi Yesu umwe, mu ishusho y’Umugeni, hamwe n’imbaraga zimwe, Itorero rimwe, Ijambo rizima rimwe kandi rituye muri twe ririmo ryiyegeranya ngo rihure n’umutwe, RYITEGUYE IZAMURWA.
Yatubwiye ko twatandukanye n’ubumwe bwacu bwa mbere, kubw’urupfu rw’umwuka, kandi twavutse ubwakabiri, cyangwa twongeye gushyingirwa, kubw’ubumwe bwacu bushya bw’Umwuka. Ubuzima bwa kamere yacu ya kera ntibukiriho habe n’ibintu by’isi, ahubwo ni Ubugingo bw’Iteka. Imbuto yari muri twe mu itangira, yaratubonye!
Ese ibyo ni iki bisobanuye? Bisobanuye ko igitabo cyacu cya kera cyajyanye n’ubumwe bwacu bwa kera, byarimuwe . UBU biri mu “Gitabo Gishya” cy’ Imana; ntabwo ari igitabo cy’ubugingo… oya, oya, oya,.. Ahubwo ni mu Gitabo cy’Ubugingo cy’Umwana w’Intama. Icyo Umwana w’Intama yacunguye. Ni icyemezo cyacu cy’urushako ni aho imbuto y’Iteka Ifashe.
Ese uriteguye? Ngibi biraje. Byaba byiza wisuzumye kandi ukitegura gusakuza no kurangurura ngo icyubahiro n’Icyayo, halleluya, icyubahiro kibe icy’Uwiteka, ni akagega bwikube kabiri n’ibyapakiwe n’ijuru.
“Ese ushaka kuvuga ko igitabo cyanjye cya kera n’amakosa yanjye yose, n’aho natsinzwe hose…” Imana yabishyize mu Nyanja yo Kwibagirwa, kandi ntabwo mwababariwe gusa, ahubwo mwaratsindishirijwe…Icyubahiro kibe icy’Uwiteka! “Gutsindishirizwa”
Kandi icyo ni iki gisobanuye? Bisobanuye ko utanigeze ubikora mu Maso y’Imana. Uhagaze utunganye imbere y’Imana. ICYUBAHIRO KIBE ICY’UWITEKA! Yesu, Jambo, yafashe umwanya wawe. Yahindutse wowe, kugira ngo nawe, munyabyaha wanduye, ubashe guhinduka We, IJAMBO. Turi IJAMBO.
Ibyo bitugira Akagirangingo Mbuto Ke ako yagenye mbere uhereye mu itangira. Turi Ijambo ryiyongera ku Ijambo, ukongeho Ijambo, ukongeraho Ijambo, ukongeraho Ijambo, kandi turimo kugera ku gihagararo cya Kristo bityo kugira ngo Ashobore kuza atugeze ku kuba Umugeni We.
Ni iki kiri kubaho UBUNGUBU?
Ni Ubumwe Butagaragara bw’Umugeni Wa Kristo urimo uteranirizwa hamwe ku Ijambo, aturutse hirya no hino ku isi.
kandi birakwirakwira mu mpande zose z’igihugu. Nonaha, muri New York, ni saa tatu na makumyabiri n’itanu. Hariya hose, muri Pfiladelpfie, kandi no muri aka gace, abera bakundwa bahariya barikumva, mu matorero, mu mpande zose. Hariya hose, mu majyepfo, hafi ya Mexique, hariya hose, muri Canada, kandi mu mpande zose wambutse mu gihugu. Hafi ibirometero Magana atatu byose [300 km], hose imbere mu mugabane w’Amerika y’amajyaruguru, hari abantu bari hariya, bari kumva muri akakanya. Ibihumbi incuro ibihumbi bateze amatwi.
Kandi ubu ni Ubutumwa bwanjye kuri mwe, Torero, mwebwe mukoze ubumwe, ubumwe bw’umwuka binyuze mu Ijambo,
Yavuze ko Bwari ubumwe bwa Kristo n’Itorero Rye, kandi BIRIMO KUBAHO UBUNGUBU. Umubiri uriguhinduka Ijambo, n’Ijambo rigahinduka umubiri. Turagaragajwe, kandi turahamirijwe; neza neza icyo Bibiliya yavuze ko kigomba kubaho muri iyi minsi, kandi Biri kubaho ubungubu, umunsi ku munsi muri buri wese muri twe.
Imana igiye kugira Itorero rifite imbaraga. Umugeni Jambo w’ukuri, wizewe. TURI UMUGORE WA YESU KRISTO WATORANIJWE.
Ubu ni gihe ki, Mugabo?
Twakiriye uguhishurirwa muri iyi minsi ya nyuma, ku bw’Ubutumwa bw’Umwami Imana Buteraniriza hamwe Umugeni We. Ibitarasezeranijwe ikindi gisekuru. Byasezeranijwe iki gisekuru: Malaki 4, Luka 17:30, Yohana 14:12, Yoweli 2:38. Ayo masezerano ameze neza neza nk’uko Yohana Umubatiza yigaragaje mu Byanditswe.
Ninde wasohoje ibi byanditswe?
Marayika Wayo wa karindwi ukomeye, William Marrion Branham. Igihe cyose yabikoze akurikije icyitegererezo. Yagiye abikora buri gihe akurikije icyitegererezo. Yongeye kubikora indi nshuro mu gihe cyacu, arahamagara kandi ateraniriza hamwe Umugeni w’imbaraga mu minsi yanyuma binyuze mu muhanuzi Wayo.
Mbega ibihe byiza Umugeni arimo kugira. Buri guterana kugenda kuba kunini kwiyongera kandi kukagenda kuba kwiza kurushaho. Aho ntabwo higeze haba igihe nk’iki. Gushidikanya kose kwarashize.
Ngwino wiyunge natwe mu gihe twumva Ijambo ryasezeranwe rivugwa kubw’igihe cyacu, kandi rikatubwira abo turibo n’ikiri kubaho mu minsi yacu. Ubumwe Butagaragara bw’Umugeni Wa Kristo 65-1125.
Mwene Data Joseph Branham
Ibyanditswe :
Matayo 24:24 Kuko abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n’intore niba bishoboka.
Luka 17:30 Ni na ko bizamera umunsi Umwana w’umuntu azabonekeraho.
Luka 23:27-31 Abantu benshi baramukurikira, barimo n’abagore bikubita mu bituza bamuborogera. Yesu arabakebuka arababwira ati “Bakobwa b’i Yerusalemu, ntimundirire, ahubwo mwiririre n’abana banyu, kuko iminsi izaza bazavuga bati ‘Hahirwa ingumba n’inda zitabyaye, n’amabere atonkeje.’ Ni bwo bazatangira kubwira imisozi bati ‘Nimutugwire’, babwire n’udusozi bati ‘Nimudutwikire.’ Mbese ubwo bagenje batya igiti kikiri kibisi, nikimara kuma bizacura iki?”
Yohana 14:12 Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data.
Ibyakozwe 2:38 Petero arabasubiza ati “Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y’Umwuka Wera,
Abaroma 5:1 Nuko rero ubwo twatsindishirijwe no kwizera, dufite amahoro ku Mana ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo,
Abaroma 7:1-6 Mbese bene Data muzi amategeko, ntimuzi yuko amategeko atwara umuntu gusa akiriho? Ni cyo gituma amategeko ahambira umugore ku mugabo we akiriho, ariko iyo umugabo amaze gupfa, umugore aba ahambuwe ku mategeko y’umugabo we. Nuko rero, ni cyo gituma iyo umugabo we akiriho, niba abaye uw’undi mugabo yitwa umusambanyikazi, ariko iyo umugabo we apfuye, ntaba agitegekwa n’ayo mategeko, ni cyo gituma ataba umusambanyikazi naho yacyurwa n’undi mugabo. Nuko rero bene Data, ni ko namwe mwapfuye ku mategeko ku bw’umubiri wa Kristo, kugira ngo mubone uko muba ab’undi ari we wa wundi wazutse, mubone no kwerera Imana imbuto. Ubwo twari tukiri abantu ba kamere, irari ry’ibibi ryabyukijwe n’amategeko ryakoreraga mu ngingo zacu, kugira ngo ryere imbuto z’urupfu. Ariko noneho ntitugitwarwa n’amategeko, kuko twapfuye ku mategeko yari atuboshye. Ni cyo gituma turi imbata mu bubata bushya bw’Umwuka, butari bwa bundi bwa kera bw’inyuguti.
2Timoteyo 2:14 Ujye ubibutsa ibyo, ubihanangiririze imbere y’Imana ko bareka kurwanira amagambo kuko ari nta cyo bimaze, ahubwo bigusha abumva.
1Yohana 2:15 Ntimugakunde iby’isi cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we,
Itangiriro 4:16-17 Nuko Kayini ava mu maso y’Uwiteka atura mu gihugu cy’i Nodi, mu ruhande rw’iburasirazuba rwa Edeni.
Kandi Kayini atwika umugore we inda abyara Henoki, yubaka umudugudu awitirira umwana we Henoki.
Itangiriro 4:25-26 Adamu arongera atwika umugore we inda, abyara umuhungu amwita Seti ati “Ni uko Imana inshumbushije urundi rubyaro mu cyimbo cya Abeli, kuko Kayini yamwishe.” Na Seti abyara umuhungu amwita Enoshi, icyo gihe abantu batangira kwambaza izina ry’Uwiteka.
Yoweli 2:28 Hanyuma y’ibyo, nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n’abasore banyu bazerekwa.
Malaki 4 Dore hazaba umunsi utwika nk’itanura ry’umuriro, abibone bose n’inkozi z’ibibi zose bazaba ibishingwe, maze habe umunsi uzabatwika bashire, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, ntuzabasigira umuzi cyangwa ishami. Ariko mwebweho abubaha izina ryanjye, Izuba ryo gukiranuka rizabarasira rifite gukiza mu mababa yaryo, maze muzasohoka mukinagire nk’inyana zo mu kiraro. Kandi muzaribatira abanyabyaha hasi, bazaba ivu munsi y’ibirenge byanyu ku munsi nzabikoreraho. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Nimwibuke amategeko y’umugaragu wanjye Mose, ayo namutegekeye i Horebu yari ay’Abisirayeli bose, yari amategeko n’amateka.
Yohana 16 haravuga ngo Yarafite ibintu byinshi byo kutubwira no kuduhishurira, kubw’iyo mpamvu yatwoherereje Umwuka Wera kugira ngo Atuyobore kandi Atubwire. Yavuze ko Umwuka Wera ni we muhanuzi uyobora buri gisekuru. Kubw’iyo mpamvu, abahanuzi Bayo boherejwe kugira ngo bagaragaze Umwuka Wera uyobora Umugeni Wayo.
Ni Umwuka Wera woherejwe kugira ngo ayobore iteraniro, kandi ntabwo ari itsinda ry’abantu. Umwuka Wera ni umunyabwenge butarondoreka. Abantu bahinduka ab’amahame, abantu badafite icyo bitaho.
Ntabwo ari umuntu, ahubwo ni Umwuka Wera MURI uwo muntu. Umuntu Yatoranije kugira ngo Yigaragarizemo Ubwayo kandi abe umuyobozi wo ku isi uyobowe n’Umuyobozi wacu wo mu Ijuru. Ijambo ritubwira ko tugomba gukurikira uriya Muyobozi. Icyo twaba dutekereza cyose, uko byaba byumvikana kose, cyangwa icyo abandi bantu bavuga, ntidufite ubushobozi bwo kugira icyo tubigabanyaho, bireba umuyobozi wenyine.
Imana yohereje Umuyobozi, kandi Imana yifuza ko mwibuka ko uwo ari Umuyobozi Wayo yashyizeho.
Hariho ababwiriza benshi mu minsi ya Mose. Imana yari yabashyiriyeho gufasha abantu, kuko Mose atashoboraga kubikora byose. Ariko umurimo wabo kwari ukwibutsa abantu icyo Mose yavuze. Bibiliya nta kintu na kimwe Ivuga abo bantu bavuze, ivuga gusa ko icyo Mose yavuze aricyo cyari Ijambo ryayoboraga abantu.
Igihe Imana yakuye Mose mu nzira, Yosuwa yahawe inshingano yo kuyobora ubwoko, aribyo bishushanya Umwuka Wera uyu munsi. Yosuwa nta kintu gishya yigeze yigisha, habe no kugerageza gufata umwanya wa Mose, habe no kugerageza gusobanura icyo umuyobozi yavuze; yasomaga gusa icyo Mose yavuze maze akabwira abantu ngo, “Mugumane n’Ijambo. Mugumane n’icyo Mose yavuze” : Yasomaga gusa icyo Mose yavuze.
Mbega urugero rutunganye rw’uyu munsi. Imana yahamirije Mose ikoresheje Inkingi y’Umuriro. Umuhanuzi wacu nawe yahamirijwe n’iyo Nkingi y’Umuriro imwe. Amagambo Mose yavuze yari Ijambo ry’Imana kandi yashyizwe mu Isanduku. Umuhanuzi w’Imana yaravuze mu minsi yacu maze bishyirwa kuri kasete.
Igihe Mose yakuwe mu nzira, Yosuwa yahawe inshingano yo kuyobora abantu akurikiza Amagambo Mose yavugiye imbere yabo. Yababwiye kwizera no kugumana na buri Jambo umuyobozi w’Imana yavuze.
Yosuwa yasomaga buri gihe icyo Mose yanditse Ijambo ku Ijambo abikuye mu mizingo. Yashyiraga Ijambo imbere yabo igihe cyose. Ijambo ryo mu gihe cyacu ntabwo ryanditswe, ariko Ryafashwe amajwi kugira ngo Umwuka Wera abashe gutuma Umugeni Wayo yumva Ijambo ku Ijambo icyo Yavuze, binyuze mu Gukandaho Bikavuga.
Imana ntabwo yigeze ihindura gahunda Yayo. Niyo Muyobozi Wacu. Ijwi Ryayo niryo riri kuyobora no kunga Umugeni Wayo uyu munsi. Turashaka kumva gusa Ijwi ry’Umuyobozi wacu mu gihe atuyoboresha Inkingi y’Umuriro. Ni ukwiyunga kutagaragara k’Umugeni wa Kristo. Tuzi Ijwi Rye.
Igihe umuyobozi wacu aje ku gicaniro, Umwuka Wera amukoraho kandi aho ntabwo aba akiri we, ahubwo aba ari Umuyobozi wacu. Yubura umutwe agatumbira hejuru maze akarangurura ngo, “Uku Niko Uwiteka Avuze, Uku Niko Uwiteka Avuze!” Kandi buri wese mu bagize Umugeni wa Kristo hirya no hino ku isi aza kuri we. Kubera iki? TUZI RWOSE UBURYO UMUYOBOZI WACU AVUGA.
Umuyobozi Wacu= Ijambo
Ijambo= Ikiza ku muhanuzi
Umuhanuzi=Umusobanuzi wa Kimana w’Imana wenyine; umuyobozi Wayo wo ku isi.
Nimugume inyuma y’Ijambo! Oh, yego mugabo! Nimugumane n’uwo Muyobozi! Mugume rwose inyuma Ye. Ntimumutange imbere, mugume inyuma Ye. Mumureke abayobore, ntabe ari mwe mumuyobora. Mumureke akore.
Niba udashaka kuzimira, ngwino wumve Umuyobozi wacu mu gihe Avuga binyuze mu muyobozi wo ku isi yashyizeho, kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville.
Mwene Data Joseph Branham
Ubutumwa:
62-1014E — Umuyobozi
Ibyanditswe:
Mariko 16:15-18
Arababwira ati “Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza.
kuko ari nta buhanuzi bwazanywe n’ubushake bw’umuntu, ahubwo abantu b’Imana bavugaga ibyavaga ku Mana bashorewe n’Umwuka Wera.
Kuva 13:21
Uwiteka ku manywa yabagendaga imbere ari mu nkingi y’igicu ngo abayobore, nijoro yabagendaga imbere ari mu nkingi y’umuriro ngo abamurikire, babone uko bagenda ku manywa na nijoro.
Ijwi turimo twumva ku makasete ni Urimu na Tumimu y’Imana ku Mugeni Wayo. Ryahuje neza Umugeni Wayo mu mutima uhuye kugira ngo abe itorero ryuzuye Umwuka by’ukuri, twuzuye imbaraga z’Imana, twicajwe ahantu hamwe ho mu ijuru, dutamba ibitambo by’umwuka, duhihambaza Imana, hamwe n’Umwuka Wera ugendera hagati muri twe
Kristo yatwoherereje Umwuka Wera We kugira ngo avugire muri marayika Wayo wa karindwi kugira atwubake buri muntu mu gihagararo cya Yesu Kristo, kugira ngo tubashe kuba inzu ikomeye n’ubuturo bw’Umwuka Wera, binyuze mu Ijambo Ryayo.
Turi abaragwa ba buri kintu. Ni umutungo wacu bwite, ni IBYACU. Ni impano y’Imana kuri twe, kandi nta muntu n’umwe wabidukuraho. NI IBYACU.
“Icyo muzasaba Data cyose mu Izina Ryanjye, Nzagikora.” Ese ni nde wagira icyo ahakana muri ibyo? “Ni ukuri ni ukuri, ndababwiye, nimuramuka mubwiye uyu musozi, ngo shingukaho, ntimushidikanye mu mutima wanyu ahubwo mukizera icyo muvuze kizasohora, mubasha kubona icyo mwavuze.” Mbega amasezerano! ntabwo bigarukira gusa ku gukira indwara, ahubwo kuri bukintu cyose.
Ndamuhigiye muri iki gitondo, n’umutima wanjye wose, ko mfashijwe na We n’ubuntu Bwe, ko nzasenga kandi ngashaka buri munsi ubudahwema, kugeza ubwo nzumva hatemba buri cyose muri ibyo bintu muri iki gihagararo gito gishaje, kugira ngo mbashe kuba ukwigaragaza kwa Kirisito muzima.
KURI NJYE, kumva Ijwi ry’Imana ku makasete ni umuteguro w’Imana kubw’iki gihe. Ni Ijambo rizima rya Yesu Kristo. Ni Ikidakuka bikurikije Ijambo ry’Imana. Ni inzira yateguwe n’Imana uyu munsi.
Rero, ndashaka kubatumira kugira ngo twiyunge Kucyumweru I Saa Sita z’Amanywa ku Isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva William Marrion Branham, uwo nizera ko ari Ijwi ry’Imana kubw’igihe cyacu, yigisha Umugeni wa Kristo uburyo bwo guhinduka: Igihagararo cy’Umuntu Utunganye 62-1014M.
Mwene Data Joseph Branham
Ibyanditswe byo gusoma mbere y’Ubutumwa:
Matayo 5:48
Namwe mube mukiranutse nk’uko So wo mu ijuru akiranuka.
Petero arabasubiza ati “Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y’Umwuka Wera,
Ibyakozwe 7:44-49
Ba sogokuruza bari bafite ihema ry’ubuhamya bari mu butayu, nk’uko Iyavuganye na Mose yamutegetse kurirema, arishushanije n’icyitegererezo cy’iryo yabonye.
Iryo ba sogokuruza barihawe na ba se riba uruhererekane, barizana Yosuwa abagiye imbere ubwo batsindaga amahanga, ayo Imana yirukanaga imbere yabo kugeza mu gihe cya Dawidi
wari utonnye imbere y’Imana, asaba kubakira Imana ya Yakobo ubuturo.
Ariko Salomo ni we wayubakiye inzu.
Nyamara Isumbabyose ntiba mu mazu yubatswe n’amaboko, nk’uko wa muhanuzi yavuze ati Ijuru ni ryo ntebe yanjye, Isi ni yo ntebe y’ibirenge byanjye. Muzanyubakira nzu ki? Ni ko Uwiteka ababaza. Cyangwa nzaruhukira hantu ki?
Ibyakozwe Igice cya10
Hariho umuntu w’i Kayisariya witwaga Koruneliyo, umutware utwara umutwe w’abasirikare wo mu ngabo zitwa Italiyana.
Yari umuntu w’umunyadini wubahana Imana n’abo mu rugo rwe bose, wagiriraga abantu ubuntu bwinshi, agasenga Imana ubudasiba.
Abona ku mugaragaro mu iyerekwa marayika w’Imana yinjiye iwe nko mu isaha ya cyenda y’umunsi, aramuhamagara ati “Koruneliyo.”
Aramutumbira, aramutinya, aramubaza ati “Ni iki Mwami?” Aramusubiza ati “Gusenga kwawe n’ubuntu bwawe byazamukiye kuba urwibutso imbere y’Imana.
Biba bityo gatatu, icyo kintu giherako gisubizwa mu ijuru.
Petero agishidikanya mu mutima we uko ibyo yeretswe bisobanurwa, abantu batumwe na Koruneliyo bamaze kubaza inzu ya Simoni iyo ari yo, bahagarara ku irembo,
arababwira ati “Muzi yuko kizira ko Umuyuda yifatanya n’uw’ubundi bwoko cyangwa ko amugenderera, ariko jyeweho Imana yanyeretse ko ntagira umuntu nita ikizira cyangwa igihumanya.
Ni cyo cyatumye ntanga kuza ntumiwe. None ndababaza icyo muntumiriye.”
Koruneliyo ati “Dore uyu ni umunsi wa kane, uhereye ubwo nari ndi mu nzu yanjye nsenga magingo aya ari yo saa cyenda, nuko umuntu ahagarara imbere yanjye yambaye imyenda irabagirana,
Petero aterura amagambo ati “Ni ukuri menye yuko Imana itarobanura ku butoni,
ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera.
Ijambo ry’ubutumwa bwiza bw’amahoro Imana yatumye ku bana ba Isirayeli ivugishije Yesu, ari we Mwami wa bose,
iryo jambo murarizi ryamamaye i Yudaya hose, rihereye i Galilaya hanyuma y’umubatizo Yohana yabwirizaga,
ni irya Yesu w’i Nazareti, uko Imana yamusutseho Umwuka Wera n’imbaraga, akagenda agirira abantu neza, agakiza abo Satani atwaza igitugu, kuko Imana yari iri kumwe na we.
Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo yakoreye mu gihugu cy’Abayuda byose n’i Yerusalemu: uwo bamwicishije kumubamba ku giti,
ariko Imana imuzura ku munsi wa gatatu, imwerekana ku mugaragaro.
Icyakora ntiyamweretse abantu bose, ahubwo yamweretse abagabo yatoranije bitari byaba, ni twebwe abasangiraga na we amaze kuzuka.
Adutegeka kubwiriza abantu no guhamya ko ari we Imana yategetse kuba Umucamanza w’abazima n’uw’abapfuye.
muzi yuko muzagororerwa na we muhawe wa murage, kuko mukorera Shobuja mukuru Kristo.
Ariko ukiranirwa aziturwa nk’uko yakiraniwe, kandi ntihariho kurobanurwa ku butoni.
Abaheburayo 10:5
Ni cyo cyatumye ubwo Yesu yazaga mu isi avuga ati “Ibitambo n’amaturo ntiwabishatse, Ahubwo wanyiteguriye umubiri.
Abaheburayo 11:1
Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri.
Abaheburayo 11:32-40
Mbese mvuge kindi ki? Igihe cyandenga mvuze ibya Gideyoni n’ibya Baraki, n’ibya Samusoni n’ibya Yefuta, n’ibya Dawidi n’ibya Samweli, n’iby’abahanuzi baheshejwe no kwizera gutsinda abami, no gukora ibyo gukiranuka no guhabwa ibyasezeranijwe, no kuziba iminwa y’intare
no kuzimya umuriro ugurumana cyane, no gukira ubugi bw’inkota no gukurwa mu ntege nke bagahabwa imbaraga nyinshi, no kuba intwari mu ntambara no kunesha ingabo z’abanyamahanga.
Simoni Petero imbata ya Yesu Kristo n’intumwa ye, ndabandikiye mwebwe abagabanye kwizera kw’igiciro cyinshi guhwanye n’ukwacu, muguheshejwe no gukiranuka kwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu n’Umukiza.
Ubuntu n’amahoro bigwire muri mwe, mubiheshwa no kumenya Imana na Yesu Umwami wacu,
kuko imbaraga z’ubumana bwayo zatugabiye ibintu byose bizana ubugingo no kūbaha Imana, tubuheshejwe no kumenya neza uwaduhamagarishije ubwiza bwe n’ingeso ze nziza.
Ibyo ni byo byatumye aduha ibyo yasezeranije by’igiciro cyinshi, bikomeye cyane kugira ngo bibatere gufatanya na kamere y’Imana, mumaze guhunga no gukira kononekara kwazanywe mu isi no kwifuza.
Ndaza vuba kandi mbajyane Ahantu hataba urupfu, nta gahinda, nta shyari, nta na kimwe; ni ugutungana gusa, urukundo rutunganye.
Kugeza icyo gihe, ntukibagirwe na rimwe, Naguhaye Ijambo Ryanjye, mwe MURI IJAMBO RYANJYE ryambaye umubiri. Niba hari IKINTU mukeneye, mukivuge, hanyuma mukizere; ni umurage wanyu.
Ngiye kuboherereza Ijwi Ryanjye indi nshuro kuri iki Cyumweru nongere Kubibasobanurira byose. Ngiye kongera kubabwira abo muribo, aho mugiye, n’uburyo bimeze hakurya hariya, ubungubu.
Ngwino wiyunge n’Umugeni Wanjye mu gihe Mbicaza hamwe ahantu ho mu ijuru kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’amanywa, I Jeffersonville, kandi Munyumve Mbashyira mu mwanya binyuze mu Ijambo Ryanjye. 60-0522E Kugirwa Abana#4
Igihe Dukanzeho Bikavuga, ni ubuki mu rutare, ni umunezero utavugwa, ni ibyiringiro by’umugisha, ni igitsika mu bugingo bwacu, ni ibyiringiro byacu n’ubuturo, ni Igitare cy’Ibisekuru, ni buri kintu cyiza cyose, ni Inzira y’Imana yateguye kubw’uyu munsi.
Kubera ko Dukandaho Bikavuga, Ijwi ry’Imana ryaraturambagije; ridukwera Kristo, nk’Umwari Utunganye ku Ijambo Ryayo. Dufite Umurezi Umwe gusa, Ijwi Rimwe, umuhanuzi Umwe, ari we utuyoboresha Umwuka w’Imana.
Ariko uru ni urusengero, ndimo ndabigisha. Ibi biri gushyirwa ku makasete. Ndashaka ko abantu bazumva amakaseti bazibuka ko ibi bireba itorero ryanjye.
Mbega guhamirizwa ko turi mu Bushake Bwayo butunganye. Amakasete ni ay’urusengero rwe. We utwigisha. Akatubwira, kumva amakasete.
Yatangiye uru ruhererekana rwo Kugirwa Abana atubwira ibyabayeho mu minsi mike ya mbere y’aho. Hanyuma, kuri buri Butumwa, akavuga igihe yahinduriwe. Uburyo bigomba kuba ari ingenzi ku Mugeni kumva ibiri kubaho n’icyo Umugeni yamubwiye.
Umuhanuzi wacu azacirwa urubanza kubw’Ijambo yabwirije kandi akarisiga ku makasete. Umugeni ku rundi ruhande yamubwiye ko azemerwa mu Mwami wacu. Hanyuma Azatumurika imbere Ye nk’itsinzi y’umurimo we, hanyuma tuzasubira ku isi indi nshuro tubeho iteka.
Buri Jambo twumva ni izahabu. Dukomeza duhanagura twongera duhanagura mu gihe Aduhishurira ibiruseho mu gihe dusoma hagati y’imirongo.
Mbega uburyo dukunda kubisangira na bene Data na bashiki bacu, “Ese ibi warabyumvise?”
Yari yaradutoranyirije muri Yo mbere y’uko isi ishyirirwaho urufatiro”? Uwo ni wo Murage wacu. Imana yaradutoye, maze Yohereza Yesu kwishyura ikiguzi. Kubera iki? Yamennye Amaraso Ye, kugira ngo he kugira icyaha na gito kitubarwaho. Nta na gito mu byo ukora.
Hanyuma, aho ngaho nyuma y’ibyo, ese mwabashije gushyikira ibi?
– Uwera, Uwera, Uwera ni Uwiteka.“ Utumbiriye amaso i Kaluvari, kandi nta kizaguca intege! Uburyo ugenda, ubuzima bwawe, ugendera mu Nzira y’Umwami, usutsweho Amavuta y’igiciro, winjira Ahera cyane. Fyuuuuu! Amina.
Twari tumeze nka ya nkoni ya Aroni, icyo giti cyumye gishaje icyo yari yaragendanye imyaka mirongwine mu butayu. Ariko noneho, kubera ko twashyizwe aho Hantu Hera kubwo kumva Ijwi ry’Imana rivugana natwe ku makasete, twongeye kurabya tumera uburabyo, twuzuye Umwuka Wera, kandi turi Umugeni We urimo kurangurura hejuru cyane aho umwuka wagarukira mu bihaha byacu:
Uwera, Uwera, Uwera, ni Uwiteka, amakasete ni aya mbere mu mitima yacu.
Uwera, Uwera, Uwera, ni Uwiteka, Yaradutoranije mbere y’imfatiro z’isi.
Uwera, Uwera, Uwera, ni Uwiteka, turi Umugeni wa Yesu Kristo..
Uwera, Uwera, Uwera, ni Uwiteka, duhanze amaso yacu I Karuvari, kandi nta gihari gishobora kuduhagarika.
Nejejwe no guhuza umutima hamwe n’abantu benshi hano, bazi ko Ibi ari Ijambo ritaneshwa ry’Imana. Kandi ni Ryo Kuri, buri Jambo ni Ukuri, buri nyuguti, buri kadomo. Kandi, ku bw’ubuntu bw’Imana, nagize ubuntu bwo kubona Igihugu tuzajyamo igihe kimwe.
Ngwino wiyunge natwe Kucyumweru I Saa Sita z’Amanywa ku I saha y’I Jeffersonville, mu gihe umuhanuzi afata buri Jambo kandi agakomeza arihanagura. Azatujyana mu Itangiriro kandi arihanagure, arijyane aho mu Kuva kandi arihanagure indi nshuro, ndetse n’aho mu Byahishuwe; kandi kuri buri gace azaba ari Yesu!
Mwene Data Joseph Branham
Ubutumwa: Kugirwa Abana #3 60-0522M
Ibyanditswe :
Matayo 28:19
Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera,
Yohana 17:7-19
Abo wampaye mu isi mbamenyesheje izina ryawe. Bari abawe urabampa, none dore bitondeye ijambo ryawe. None bamenye yuko ibyo wampaye byose byaturutse kuri wowe, kuko amagambo wampaye nayabahaye na bo bakayemera, bakamenya by’ukuri ko naturutse kuri wowe, bakizera kandi ko ari wowe wantumye. Ndabasabira. Sinsabira ab’isi, ahubwo ndasabira abo wampaye kuko ari abawe,
kandi ibyanjye byose ni ibyawe, n’ibyawe na byo ni ibyanjye kandi nubahirijwe muri bo.
Jye sinkiri mu isi ariko bo bari mu isi, naho jye ndaza kuri wowe. Data Wera, ubarindire mu izina ryawe wampaye, ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe.
Nkiri kumwe na bo, nabarindiraga mu izina ryawe wampaye. Narabarinze, muri bo nta muntu wabuze ngo arimbuke, keretse umwana wo kurimbuka ngo ibyanditswe bisohore.
Ariko none ndaza kuri wowe, kandi ibyo mbivuze nkiri mu isi, ngo bagire umunezero wanjye wuzure muri bo.
Ariko Sawuli akomeza gukangisha abigishwa b’Umwami ko bicwa, ajya ku mutambyi mukuru
amusaba inzandiko zo guha ab’amasinagogi y’i Damasiko, kugira ngo nabona abantu b’Inzira ya Yesu, abagabo cyangwa abagore, ababohe abajyane i Yerusalemu.
Akigenda yenda gusohora i Damasiko, umucyo uramutungura uvuye mu ijuru uramugota.
Agwa hasi yumva ijwi rimubaza riti “Sawuli, Sawuli, undenganiriza iki?”
Aramubaza ati “Uri nde, Mwami?” Na we ati “Ndi Yesu, uwo urenganya.
Ariko haguruka ujye mu mudugudu, uzabwirwa ibyo ukwiriye gukora.”
Ibyakozwe Igice cya 18
Hanyuma y’ibyo, Pawulo ava muri Atenayi ajya i Korinto.
Asangayo Umuyuda witwaga Akwila wavukiye i Ponto, wari uvanye muri Italiya vuba n’umugore we Purisikila, kuko Kilawudiyo yari yarategetse Abayuda bose kuva i Roma. Nuko ajya kubasura.
Kandi kuko basangira umwuga, abana na bo bakorana imirimo, kuko umwuga wabo wari uwo kuboha amahema.
Agira impaka mu isinagogi amasabato yose, yemeza Abayuda n’Abagiriki.
Maze Sila na Timoteyo baje bavuye i Makedoniya, Pawulo ahatwa n’ijambo ry’Imana, ahamiriza Abayuda yuko Yesu ari we Kristo.
Na bo bamugisha impaka batuka Yesu, akunkumura imyenda ye arababwira ati “Amaraso yanyu ababeho, jyeweho ntandiho. Uhereye none ngiye ku banyamahanga.”
Aherako avayo, yinjira mu nzu y’umuntu witwaga Titiyo Yusito wubahaga Imana, inzu ye yari ihereranye n’isinagogi.
Ariko Kirisipo, umutware w’isinagogi, yizerana Umwami Yesu n’abo mu rugo rwe bose, n’Abakorinto benshi bumvise Pawulo na bo barizera barabatizwa.
Maze Umwami Yesu abonekera Pawulo nijoro mu nzozi, aramubwira ati “Ntutinye, ahubwo uvuge we guceceka
kuko ndi kumwe nawe, kandi nta muntu uzagutera kukugirira nabi, kuko mfite abantu benshi muri uyu mudugudu.”
Nuko hanyuma y’ibyo Pawulo amarayo iyindi minsi myinshi, maze asezera kuri bene Data, atsukiraho arambuka ajya i Siriya, Purisikila na Akwila bajyana na we amaze kwiyogosheshereza i Kenkireya, kuko yari yarahize umuhigo.
Bagera muri Efeso ba bandi abasigayo. Nuko yinjira mu isinagogi ajya impaka n’Abayuda.
Ahubwo abasezeraho arababwira ati “Nzagaruka ubundi, Imana nibishaka.” Atsukira aho ava muri Efeso.
Arambuka afata i Kayisariya, arazamuka ajya i Yerusalemu aramutsa ab’Itorero, aramanuka ajya muri Antiyokiya.
Amarayo iminsi, bukeye aragenda anyura mu gihugu cy’i Galatiya n’i Furugiya, ajya mu midugudu uko ikurikirana, akomeza abigishwa bose.
Hariho Umuyuda witwaga Apolo wavukiye mu Alekizanderiya, bukeye agera muri Efeso. Yari umuntu w’intyoza w’umunyabwenge, kandi akaba n’umuhanga mu byanditswe.
Uwo yari yarigishijwe Inzira y’Umwami Yesu, yagiraga umwete mwinshi mu mutima, avuga ibya Yesu kandi abyigisha neza, ariko yari azi umubatizo wa Yohana gusa.
Yinjira mu isinagogi, amara amezi atatu avuga ashize amanga, ajya impaka na bo abemeza iby’ubwami bw’Imana.
Ariko bamwe binangiye imitima banga kwizera, batukira Inzira ya Yesu imbere y’abantu. Ava muri bo arobanura abigishwa, iminsi yose agira impaka mu nzu yo kwigishirizamo ya Turano.
Kandi Imana yakoreshaga amaboko ya Pawulo ibitangaza bikomeye.
Ndetse bashyiraga abarwayi ibitambaro n’imyenda bivuye ku mubiri we bagakira indwara zabo, abadayimoni bakabavamo.
Ariko inzererezi zimwe zo mu Bayuda na zo zirukanaga abadayimoni, zihimbira kuvugira izina ry’Umwami Yesu ku batewe n’abadayimoni ziti “Ndabategetse mu izina rya Yesu, uwo Pawulo avuga.”
Kandi benshi mu bakoraga iby’ubukonikoni bateranya ibitabo byabo by’ubukonikoni, babitwikira imbere ya rubanda rwose, babaze ibiciro byabyo babona yuko bugeze ku bice by’ifeza inzovu eshanu.
Uko ni ko ijambo ry’Umwami ryagwiriye cyane, kandi rikomeza kuganza.
Ibyo bishize, Pawulo agambirira mu mutima we kunyura i Makedoniya na Akaya ngo ajye i Yerusalemu, yibwira ati “Nimara kugerayo, nkwiriye kureba n’i Roma na ho.”
Atuma abamufashaga babiri, ari bo Timoteyo na Erasito kujya i Makedoniya, ubwe asigara mu Asiya amarayo indi minsi.
Icyo gihe habaho impagarara nyinshi zitewe n’Inzira ya Yesu.
Umuntu witwaga Demetiriyo, umucuzi w’ifeza, yacuraga mu ifeza ibishushanyo by’urusengero rwa Arutemi, akungukira abacuzi be byinshi.
Nuko abateraniriza hamwe n’abandi bakoraga uwo mwuga, arababwira ati “Mwa bagabo mwe, muzi yuko ubutunzi bwacu buva kuri uyu mwuga.
Murareba kandi murumva yuko atari muri Efeso honyine, ahubwo no mu Asiya hafi ya hose, Pawulo uwo yoheje abantu benshi akabahindura ati Imana zaremwe n’abantu si imana nyakuri.’
Nuko uretse ko umwuga wacu wajya mu kaga ugahinyurwa, n’urusengero rw’imanakazi ikomeye Arutemi na rwo rwahinyurwa, kandi iyo abo muri Asiya bose n’abari mu isi yose basenga yakurwaho icyubahiro cyayo gikomeye.”
Na bo babyumvise batyo bagira umujinya mwinshi, barasakuza bati “Arutemi y’Abefeso irakomeye!”
Maze umudugudu wose uravurungana, bose birukira icyarimwe bajya mu iteraniro ry’ibirori, bakurura Gayo na Arisitariko b’Abanyamakedoniya bagendanaga na Pawulo.
Nuko Abayuda batera Alekizanderi sentiri, bamukura mu bantu, ariko arabamama ashaka kwiregura ku bantu.
Bamenye ko ari Umuyuda bose basakuriza icyarimwe bamara nk’amasaha abiri bati “Arutemi y’Abefeso irakomeye!”
Aho bigeze umwanditsi w’umudugudu ahoza abantu arababwira ati “Bagabo bo muri Efeso, ni nde utazi yuko umudugudu w’Abefeso ari wo urinda urusengero rw’imanakazi ikomeye Arutemi, n’igishushanyo cyamanutse mu ijuru?
Nuko kuko ari nta wubasha guhakana ibyo, mukwiriye guhora ntimuhutireho kugira icyo mukora mutitonze,
kuko muzanye aba bantu batibye ibyo mu rusengero, kandi batatutse imanakazi yacu.
Nuko Demetiriyo n’abacuzi bari kumwe na we, niba bafite uwo barega, hariho iminsi yagenewe kuburanirwamo kandi n’abacamanza barahari baregane.
Ariko rero niba hari ikindi mushaka, kizategekerwa mu rukiko rusanzwe.
Erega ubu turi mu kaga ko kuregwa ubugome, kuko nta mpamvu y’iyi mivurungano ihari twakwireguza!”
Avuze ibyo asezerera iteraniro.
Abaroma 8:14-19
Abayoborwa n’Umwuka w’Imana bose ni bo bana b’Imana,
kuko mutahawe umwuka w’ububata ubasubiza mu bwoba, ahubwo mwahawe umwuka ubahindura abana b’Imana, udutakisha uti “Aba, Data!”
Umwuka w’Imana ubwe ahamanya n’umwuka wacu yuko turi abana b’Imana,
kandi ubwo turi abana bayo turi n’abaragwa, ndetse turi abaragwa b’Imana, turi abaraganwana Kristo niba tubabarana na we ngo duhanwe ubwiza na we.
Nk’uko umubiri ari umwe ukagira ingingo nyinshi, kandi nk’uko ingingo z’umubiri zose, nubwo ari nyinshi ari umubiri umwe, ni ko na Kristo ari,
kuko mu Mwuka umwe twese ari mo twabatirijwe kuba umubiri umwe, naho twaba Abayuda cyangwa Abagiriki, naho twaba imbata cyangwa ab’umudendezo. Kandi twese twujujwe Umwuka umwe.
Abagalatiya 1:8-18
Ariko nihagira ubabwiriza ubutumwa butari ubwo twababwirije, ari twe cyangwa ndetse marayika uvuye mu ijuru, avumwe.
Nk’uko twabanje kubivuga na none nongeye kubivuga nti “Niba umuntu ababwira ubutumwa budahura n’ubwo mwemeye mbere avumwe.”
Mbese noneho ni ishimwe ry’abantu nshaka, cyangwa ni iry’Imana? Cyangwa se ni abantu nshaka kunezeza? Iyaba nkinezeza abantu simba ndi imbata ya Kristo.
Bene Data, ndabamenyesha yuko ubutumwa bwiza navuze atari ubw’abantu
kuko nanjye ntabuhawe n’umuntu, kandi sinabwigishijwe n’umuntu, ahubwo ni Yesu Kristo wabumpishuriye.
Ni we namwe mwiringiye mumaze kumva ijambo ry’ukuri, ari ryo butumwa bwiza bw’agakiza kanyu, kandi mumaze kwizera ni we wabashyizeho ikimenyetso, ari cyo Mwuka Wera mwasezeranijwe,
uwo twahawe ho ingwate yo kuzaragwa wa murage kugeza ubwo abo Imana yaronse izabacungura. Ubwiza bwayo bushimwe.
Ni cyo gituma nanjye maze kumva uburyo mwizera Umwami Yesu mugakunda abera bose,
mbashimira Imana urudaca nkabasabira uko nsenze,
kugira ngo Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo Data wa twese w’icyubahiro, ibahe umwuka w’ubwenge no guhishurirwa bitume muyimenya,
Nizera ko, umwe muri iyi minsi y’igiciro, mu gihe iri shyirahamwe ry’impuzamadini rizajya hamwe, maze papa mushya agaturuka muri Leta z’Ubumwe z’Amerika maze agashyirwaho bikurikije ubuhanuzi, noneho bazakora ikimenyetso gisa n’inyamaswa
umuhanuzi w’Ijwi ry’Imana yabivuze ku itariki 19 z’Ukuboza mu 1954, kandi amezi 9 nyuma y’aho, Robert Prevost, uzwi uyu munsi nka Papa Leo XIV aravuka. Ubu ni papa mushya wa Roma. “Uku niko Uwiteka Avuze” gusohoye.
Italiki 7 Gicurasi mu 1946, Imana yashyize umuhanuzi Wayo muri Green’s Mill, Indiana, kugira ngo imuhe inshingano no gutangariza isi ngo, uyu ni marayika Wanjye wa karindwi Ukomeye intumwa, Ijwi Ryanjye ku isi. Mumwumve.
UBU TURI Abahungu n’Abakobwa b’Imana, bayobowe n’Umwuka w’Imana; atari umuntu, ahubwo Umwuka. Turabizi, nta gace ko gushidikanya, TURI UMUGENI WE. KWIZERA kwacu kurimo gufata ntera nshya buri munsi. Ntacyo kuduhagarika cyangwa ngo kidukereze, Imana yarabiduhishuriye kandi ibitsika mu mitima no mu bugingo bwacu.
Umugeni yamenye mu buryo bwuzuye abo turibo. Turi mu Gihugu cyacu cy’isezerano, aho dutunze ibintu byose. Dufite amahoro y’Ijuru, imigisha y’Ijuru, Umwuka w’Ijuru, IBINTU BYOSE NI IBYACU. Turimo turitegura kubw’icyo atubikiye kigomba gukurikiraho.
Impanda y’Uwiteka izavuga, kandi abapfiriye muri Kristo bazabanza bazuke.
Iyi mibiri yo mu ijuru izamanuka maze yambare iyi yo ku isi, imibiri ihawe ubwiza kandi izahindurwa mu kanya gato, mu kanya nk’ako guhumbya. Tuzazamurwa hamwe nabo, kujya guhura n’Umwami mu kirere.
Mbega umunsi, mbega igihe. Nta buryo buhari kuri njye kuba nabivugisha amagambo y’abantu icyo twese twiyumvamo mu bugingo bwacu. Imitima yacu irimo irasimbuka. Ntabwo turimo kubyigira, Umwuka Wera ni nk’isoko idudubiza irimo yitera hejuru imbere muri twe. Umugeni amaze igihe ategereje uyu mwanya guhera mu minsi y’Adamu… KANDI TWE TURI HANO UBU.
Muhawe ikaze. Turabatumira. Turabinginga. Muze mwiyunge hamwe kubw’ibihe bidasanzwe isi yaba yarigeze igira, mu gihe twumva Ijwi ry’Imana riduhishurira Ijambo Ryayo kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa. Ku isaha y’i Jeffersonville, mu gihe twumva : 60-0518 Kugirwa Abana #2
Mwene Data Joseph Branham
Ibyanditswe byo gusoma mbere y’Ubutumwa:
Itangiriro 1:26
Imana iravuga iti “Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’amatungo n’isi yose, n’igikururuka hasi cyose.”
Abefeso Igice cya mbere
Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, ndabandikiye mwebwe abera bari muri Efeso bizera Kristo Yesu,
ubuntu bube muri mwe n’amahoro biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.
Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo na Se ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y’umwuka yo mu ijuru,
Ni we namwe mwiringiye mumaze kumva ijambo ry’ukuri, ari ryo butumwa bwiza bw’agakiza kanyu, kandi mumaze kwizera ni we wabashyizeho ikimenyetso, ari cyo Mwuka Wera mwasezeranijwe,
uwo twahawe ho ingwate yo kuzaragwa wa murage kugeza ubwo abo Imana yaronse izabacungura. Ubwiza bwayo bushimwe.
Ni cyo gituma nanjye maze kumva uburyo mwizera Umwami Yesu mugakunda abera bose,
mbashimira Imana urudaca nkabasabira uko nsenze,
kugira ngo Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo Data wa twese w’icyubahiro, ibahe umwuka w’ubwenge no guhishurirwa bitume muyimenya,
Bakundwa Mwe mwatoranijwe, ubu mwicaye hamwe ahantu ho mu Ijuru. Ntabwo ari hanze ahabonetse hose, ahubwo ni ahantu ho “mu Ijuru”; ni igihagararo cyanyu nk’abizera. Mwarasenze kandi mwiteguye Ubutumwa. Muteraniye hamwe ubwanyu nk’abera, mubatijwe n’Umwuka Wera, mwuzuye imigisha y’Imana. Mwarahamagawe, muratoranywa, kandi umwuka wanyu winjizwa mu bihe byiza byo mu Ijuru.
Ni iki gishobora kubaho. Umwuka Wanjye uraba ugendagenda hejuru yaburi mutima. Mwagizwe bashya kandi mwahindutse ibiremwa bishya muri Kristo Yesu. Ibyaha byanyu byose biri munsi y’Amaraso. Muramya bitunganye, hamwe n’ibiganza byanyu n’imitima izamuriwe kuri Njye, murimo mundamya hamwe ahantu ho mu Ijuru.
Muri Abagenwe, Batoranijwe, Mu Kumenya Mbere Kwanjye. Abatoranijwe, Abejejwe, Abatsindishirijwe kubwo Kumenywa mbere. Ntibishoboka kuri mwe ko mwashukwa. Nabateguye mbere y’imfatiro z’isi. Muri Imana ntoya, mwashyizweho ikimenyetso n’Umwuka Wera w’isezerano; atari ukuvuka gusa mu muryango, Abahungu n’Abakobwa Banjye Nemeye.
Nzabaha umugisha hamwe no gukira kwa kimana, kumenya mbere, guhishurirwa, amayerekwa, imbaraga, indimi, ubusobanuro, ubwenge, ubumenyi, n’indi migisha yose yo mu ijuru, hamwe n’umunezero utavugwa kandi byuzuye Ubwiza.
Buri mutima uraza kuba wuzuye Umwuka Wanjye. Muzaba murimo mugendera hamwe, mwicaye hamwe, ahantu ho mu Ijuru. Nta gitekerezo na kimwe gipfuye hagati muri mwe, nta muti w’itabi n’umwe wanyowe, habe n’uwambaye akajipo kagufi, nta n’ibi, biriya cyangwa ibindi, nta gitekerezo na kimwe gipfuye, nta muntu ufitanye n’undi ikibazo, buri wese arimo avugana n’undi mu rukundo no guhuza, buri bose bahuje umutima bari hamwe.
Abandi bashobora kubyanga, cyangwa ntibabisobanukirwe, ariko mwe, ni Ikimenyetso cyanyu cy’Ishema. Nkuko Dawidi yabwiye umugore we ngo; “Utekereza ko ibi hari icyo bicyo, tegereza kugeza ejo, tuzumva amakasete menshi kurushaho, turamya Umwami, twuzuye Umwuka Wayo; kubera ko turi kubaho muri Kanani, twerekeje mu gihugu cy’isezerano. “
Noneho Ndiburebe hasi ndi mu Ijuru maze mbabwire ngo:
“Muri Umugeni uhuye n’Umutima Wanjye.”
Iyi migisha ishobora kuba iyawe nawe. Ngwino, wiyunge natwe kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa, ku isaha y’I Jeffersonvile, maze wibonere kugaragara k’Umwami kurusha uko byigeze bibaho mbere mu gihe twumva Ijwi ry’Imana kubw’iki gihe rivugana natwe kandi rituzanira Ubutumwa” Kugirwa Abana #1 60-0515E.
mwibuke, ibi birabwirwa itorero, ntabwo ari k’umuntu wo hanze. Kuri we, ni ubwiru, ni inshoberamahanga, ntiyagera ubwo abyumva, bimuca hejuru, ntacyo azigera abimenyaho. Ariko kw’itorero, n’ubuki mu rutare, n’umunezero usaze, n’ubwishingizi bw’umugisha, n’igitsika cy’ubugingo, ni ibyiringiro byacu, n’icyishingikirizo, ni Urutare rw’Ibisekuru, yoo! Ni icyiza cyose . Kuko isi n’ijuru bizashira, ariko Ijambo ry’Imana ntirizashira.
Mwene Data Joseph Branham
Ibyanditswe byo gusoma mbere y’Ubutumwa:
Yoweli 2:28
Hanyuma y’ibyo, nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n’abasore banyu bazerekwa.
Abefeso 1: 1-5
Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, ndabandikiye mwebwe abera bari muri Efeso bizera Kristo Yesu,
ubuntu bube muri mwe n’amahoro biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.
Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo na Se ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y’umwuka yo mu ijuru,
Ngihagarara ku musenyi wo ku nyanja, ngiye kubona mbona inyamaswa iva mu nyanja ifite amahembe cumi n’imitwe irindwi. Ku mahembe yayo hariho ibisingo cumi, no ku mitwe yayo hariho amazina yo gutuka Imana.
Nuko mbona umwe mu mitwe yayo usa n’ukomeretse uruguma rwica, ariko urwo ruguma rwawishe rurakira. Abari mu isi yose bakurikira iyo nyamaswa bayitangarira.
Baramya icyo kiyoka kuko cyahaye iyo nyamaswa ubutware bwacyo, baramya n’iyo nyamaswa bati “Ni nde uhwanye n’iyi nyamaswa, kandi ni nde ubasha kuyirwanya?”
Ihabwa akanwa kavuga ibikomeye n’ibyo gutuka Imana, ihabwa no kurama ngo imare amezi mirongo ine n’abiri.
Ibumburira akanwa kayo gutuka Imana, no gutuka izina ryayo n’ihema ryayo n’ababa mu ijuru.
Ihabwa kurwanya abera no kubanesha, ihabwa no gutwara imiryango yose n’amoko yose, n’indimi zose n’amahanga yose.
Abari mu isi bose bazayiramya, umuntu wese izina rye ritanditswe mu gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’Intama, watambwe uhereye ku kuremwa kw’isi.
Ufite ugutwi niyumve.
Nihagira ujyana abandi ho iminyago na we ubwe azajyanwa ho umunyago, kandi uwicisha abandi inkota na we akwiriye kwicishwa inkota. Aho ni ho kwihangana kw’abera kuri no kwizera kwabo.
Nuko mbona indi nyamaswa izamuka iva mu butaka. Iyo yo yari ifite amahembe abiri nk’ay’umwana w’intama, ivuga nk’ikiyoka.
Itegekesha ububasha bwose bwa ya nyamaswa ya mbere mu maso yayo, ihata isi n’abayirimo ngo baramye ya nyamaswa ya mbere yakize uruguma rwayishe,
kandi ikora ibimenyetso bikomeye, imanura umuriro uva mu ijuru ugwa mu isi mu maso y’abantu.
Iyobesha abari mu isi ibyo bimenyetso yahawe gukorera imbere ya ya nyamaswa, ibabwira kurema igishushanyo cya ya nyamaswa yari ikomerekejwe n’inkota ikabaho.
Aha ni ho ubwenge buri: ufite ubwenge abare umubare w’iyo nyamaswa kuko ari umubare w’umuntu, kandi umubare we ni magana atandatu na mirongo itandatu n’itandatu.
Mbega impera y’icyumweru itangaje twagize hamwe n’Umwami wacu. Nta kindi kintu bimeze kimwe, kugirana ibihe hamwe na We, tuvugana na We, twumva Ijwi Rye, tumuramya, tumushimira, kandi tukamubwira uburyo ki tumukunda.
N’ibyicyubahiro kubaho muri iki gihe kandi tukaba turi igice cy’Ibyanditswe birimo bisohora. Ni buryo ki amagambo y’abapfa yashobora kugaragaza ibiri mu mimitama yacu byose? Nkuko umuhanuzi yavuze, ntabwo ari njye, hariho ikintu imbere mu ndiba y’umutima, gisunika kandi kidudubiza muri njye; isoko idudubiza y’Umwuka Wera. Ni Umugeni urimo yitegura Ubwe kubw’Umukwe.
Mbega uburyo umugeni aba anezerewe mbere y’ubukwe bwe. Umutima we uba utera cyane mu gihe amasogonda yanyuma arimo atambuka… Aziko igihe noneho gishyize kikagera. “Nariteguye ubwanjye. Ninjye Aziye. Noneho Tuzaba turi UMWE.”
Turi kubaho nyakuri mu minsi isoza yanyuma y’igihe, Umugeni vuba aha azazamurwa kandi duhamagariwe ibirori byacu by’ukwa buki. Arimo aratuzamura hejuru ku rugero rushya. Nta kibazo gihari; nta kongera kwibaza; TURI UMUGENI.
Kandi ntabwo Arasoza. Aracyashaka guha umugisha no gutera umwete Umugeni We mukundwa yatoranije. Mbega uburyo Akunda kumutera umwete no kumubwira uburyo ki Amukunda. Mbega uburyo amuteye ishema.
Aracyafite ukundi Guhishurirwa kudasanzwe Ashaka kumuha. Mu gihe hari amajwi menshi mu isi arimo arwanya kumva amakasete, Arashaka kongera guhamiriza Umugeni indi nshuro ko ari mu bushake Bwe butunganye n’Inzira Ye yateguye.
Igihe cyose bagiye bashaka abantu kugira ngo babayobore. Mu minsi ya Samweli, Imana yavuze ko barimo bayanga kubwo kwanga ko Samweli abayobora. Byasaga n’ibidasanzwe kuba Samweli yari umuntu nawe, ariko itandukaniro ryari uko Samweli yari umuntu Imana yatoranije kugira ngo abayobore. Ntabwo yari Samweli, Yari Imana irimo gukoresha Samweli. Yari IJWI N’UMUNTU Imana yatoranije KUGIRA NGO ABAYOBORE, ariko bashakaga andi majwi.
Sawuli yari abizi ko abantu batinya Samweli, rero yagombaga gutangaza ngo”Sawuli NA Samweli”. Yagombaga gutera ubwoba abantu kugira ngo bamukurikire. Nyakuri, yari yahamagawe. Nyakuri, yari yasizwe na Samweli kugira ngo abe umwami wabo, ariko Imana NABWO yari ifite Inzira yateguye. Imana yavuganye n’umuhanuzi Wayo maze Abwira Sawuli icyo akwiriye gukora. Igihe Sawuli yemeje ko nawe asizwe, maze akanga kumva umuhanuzi gusa, Imana yamwambuye ubwami.
Nuko, rero, bakoze ibyo, bamaze gutsindwa, Sawuli abagisha ibimasa bibiri abyohereza mubwoko bwe. Kandi nifuzaga kubereka ko igihe Sawuli yohereje ibyo bice by’ibimasa muri Isiraheli hose, yaravuze ati: “uwari we wese utazakurikira Samweli na Sawuli, azakorerwa nk’ibi.” Murabona uburyo, mu gushukana yagerageje kwiyerekana ubwe hamwe n’umuntu w’Imana? Mbega… Mbega ukuntu bitari ubukirisitu. Abantu bari bafite gutinya kubera Samweli. Ariko Sawuli yatumye bose bamukura, kubera ko abantu batinyaga Samweli. ati “Reka bakurikire Samweli na Sawuli.”
Umunsi umwe Sawuli yari afite ibibazo. Ntiyashoboraga kubona igisubizo kivuye ku Mana. Ntiyashoboraga kubona icyo kumukomeza. Yashakaga ibisubizo. Yamenye aho yagombaga kujya akabona igisubizo yashakaga; hari hariho ahantu hamwe honyine, UMUHANUZI W’IMANA SAMWELI. Yari yarasinziriye ariko yari akiri IJWI RY’IMANA, HABE NO MURI PARADIZO
Data ashaka ko Umugeni We amenya uwo Yatoranije kugira ngo ayobore Umugeni muri iyi minsi yanyuma, rero Yafashe marayika Wayo ukomeye amwambutsa hakurya y’inyegamo y’igihe kugira yongere kutubwira bundi bushya, adukomeze, kandi adutere umwete ko turi mu Bushake Bwayo Yatanze Butunganye.
Mwumve neza IBINTU BYOSE umuhanuzi avuga.
Yemwe, sinifuza ko musubiramo ibi. Ndi mbere y’itorero ryanjye, cyangwa intama mbereye umushumba
Mbere y’uko agira ikintu atubwira, arashaka ko tubanza kumenya ko Ibi ari IBYACU GUSA, ITORERO RYE, INTAMA ZE, ABO ARAGIYE. Aha rero, niba udashobora kuvuga ngo, “Mwene Data Branham ni pasteri WANJYE,” Nabivuze mbere, kandi nta mpamvu ihari yo kongera kubisoma, ibi ntabwo ari ibyanyu, kongeraho ko atanashakaga ko tugira uwo tubisubiriramo uretse abo babyizera kandi bavuga ngo, “Mwene Data Branham ni pasteri wanjye.”
Hano hari igisubizo ku kibazo dukunda kunegurwaho cyane kubwo kuvuga ngo,”Mwene Data Branham ni pasteri wacu.” (Abo ni babandi b’amakasete.) Baravuga ukuri, ni ko we ari, kandi natwe niko turi.
Rero ntimukandakarire, ntabwo mvugira ibi bintu kugira uwo ndakaza, ibyo byaba ari amakosa, ariko ni icyo Irimo kubwira Umugeni. Ntabwo ndimo nongeramo ubusobanuro bwanjye kuri byo, Irabivuga mu buryo bweruye… Ijambo ry’Imana ntabwo rikeneye ubusobanuro.
Noneho atubwira ko ibi bitari bimeze nk’iyerekwa iryo ariryo ryose yaba yarigeze agira. Yagiye ahantu atigeze agera. Byari BYIZA CYANE kurusha irindi yerekwa iryo ariryo ryose yaba yarigeze agira. Ntabwo yarimo arota, yabonye umubiri we ku buriri; YARI AHO.
Umugeni wa Yesu Kristo, reka ibyo byinjire neza. Yari Umugeni wa Yesu Kristo kurundi ruhande, mu ndagihe, waje yiruka amusanga, arangurura kandi amukoraho, barambura amaboko yabo bakamuhobera maze bakavuga ngo, “Oh, mwene Data w’igiciro.”
Yari araho; yashoboraga kubyiyumvamo; yashoboraga kubumva. Barimo bavugana na we. Arahagarara maze arareba, yari muto. Areba inyuma ku mubiri we wari uryamye aho hamwe n’amaboko ye ayiseguye ku mutwe we.
Noneho twamenye ko YARI ARAHO, kandi yari Umugeni wa Yesu Kristo yarimo areba. Aha reka twumve icyo ijwi riturutse hejuru ryarimo rimubwira.
Tuzacirwa urubanza bigendeye ku Ijambo WE yatubwirije. Kubw’ibyo, urubanza ruturuka mucyo Ijwi ry’Imana ryavuze ku makasete. Niburyo ki hagira uvuga ngo Ijwi ku makasete ntabwo ariryo JWI RY’INGENZI CYANE dushobora kumva?
“Noneho, niwemerwa icyo gihe, kandi uzemerwa,”
Ese uriteguye. Ibi birashimangira icyo ubushake butunganye bw’Umwami ku Mugeni wa Yesu Kristo aricyo. Umugeni arimo kubwira umuhanuzi icyo AZAKORA. Nta wundi. Ntabwo ari itsinda. Ntabwo ari undi mupastori, umuhanuzi w’Imana, WILLIAM MARRION BRANHAM.
“Hanyuma uza mutwereka nk’itsinzi y’umurimo wawe
Ese ninde uzadushyikiriza Umwami Yesu?
Ese iminsi yo kumva umuhanuzi yararangiye?
Ese Mwene Data Branahm ntabwo yigeze avuga ko tugomba kuvuza amakasete?
Ese n’ubu nturabyemera? Yego, hari n’abandi benshi.
Yaravuze ngo, “Uzatuyobora kuri We, kandi, twese hamwe, tuzagaruka ku isi, kugira ngo tubeho iteka. “
Ni nde ugomba kutuyobora? Ninde ugomba kuyobora Umugeni? Umugeni arimo aramubwira ko AZAYOBORA UMUGENI KURI WE, noneho tuzagaruka ku isi kugira ngo tubeho iteka.
niba hari ho Guhishurirwa UKO ARI KO KOSE muri mwe. Niba muhamya ko mwizera Ubu Butumwa, ndasenga kugira ngo Imana ibahishurire ko MUHATIWE gushyira Ijwi Ryayo, aya makasete, IMBERE.
Ba Pasteri, mugarure umuhanuzi ku bicaniro byanyu. Amakasete niryo Jwi ry’ingenzi mukwiriye kumva kuko muzacirwa urubanza bashingiye kuri IRYO JWI.
Bikurikije Ijambo, turi mu bushake Bwayo butunganye kandi Yatanze kubw’igihe cyacu kubwo kumva Ijwi ry’Imana ku makasete.
Niba Imana yarafunguye amaso yawe kubw’Uguhishurirwa k’ukuri ku Ijambo Ryayo, ndagutumira kugira ngo wiyunge natwe Kucyumweru I Saa Sita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva 60-0515M Umwami Wanzwe.