Nizera ko, umwe muri iyi minsi y’igiciro, mu gihe iri shyirahamwe ry’impuzamadini rizajya hamwe, maze papa mushya agaturuka muri Leta z’Ubumwe z’Amerika maze agashyirwaho bikurikije ubuhanuzi, noneho bazakora ikimenyetso gisa n’inyamaswa
umuhanuzi w’Ijwi ry’Imana yabivuze ku itariki 19 z’Ukuboza mu 1954, kandi amezi 9 nyuma y’aho, Robert Prevost, uzwi uyu munsi nka Papa Leo XIV aravuka. Ubu ni papa mushya wa Roma. “Uku niko Uwiteka Avuze” gusohoye.
Italiki 7 Gicurasi mu 1946, Imana yashyize umuhanuzi Wayo muri Green’s Mill, Indiana, kugira ngo imuhe inshingano no gutangariza isi ngo, uyu ni marayika Wanjye wa karindwi Ukomeye intumwa, Ijwi Ryanjye ku isi. Mumwumve.
UBU TURI Abahungu n’Abakobwa b’Imana, bayobowe n’Umwuka w’Imana; atari umuntu, ahubwo Umwuka. Turabizi, nta gace ko gushidikanya, TURI UMUGENI WE. KWIZERA kwacu kurimo gufata ntera nshya buri munsi. Ntacyo kuduhagarika cyangwa ngo kidukereze, Imana yarabiduhishuriye kandi ibitsika mu mitima no mu bugingo bwacu.
Umugeni yamenye mu buryo bwuzuye abo turibo. Turi mu Gihugu cyacu cy’isezerano, aho dutunze ibintu byose. Dufite amahoro y’Ijuru, imigisha y’Ijuru, Umwuka w’Ijuru, IBINTU BYOSE NI IBYACU. Turimo turitegura kubw’icyo atubikiye kigomba gukurikiraho.
Impanda y’Uwiteka izavuga, kandi abapfiriye muri Kristo bazabanza bazuke.
Iyi mibiri yo mu ijuru izamanuka maze yambare iyi yo ku isi, imibiri ihawe ubwiza kandi izahindurwa mu kanya gato, mu kanya nk’ako guhumbya. Tuzazamurwa hamwe nabo, kujya guhura n’Umwami mu kirere.
Mbega umunsi, mbega igihe. Nta buryo buhari kuri njye kuba nabivugisha amagambo y’abantu icyo twese twiyumvamo mu bugingo bwacu. Imitima yacu irimo irasimbuka. Ntabwo turimo kubyigira, Umwuka Wera ni nk’isoko idudubiza irimo yitera hejuru imbere muri twe. Umugeni amaze igihe ategereje uyu mwanya guhera mu minsi y’Adamu… KANDI TWE TURI HANO UBU.
Muhawe ikaze. Turabatumira. Turabinginga. Muze mwiyunge hamwe kubw’ibihe bidasanzwe isi yaba yarigeze igira, mu gihe twumva Ijwi ry’Imana riduhishurira Ijambo Ryayo kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa. Ku isaha y’i Jeffersonville, mu gihe twumva : 60-0518 Kugirwa Abana #2
Mwene Data Joseph Branham
Ibyanditswe byo gusoma mbere y’Ubutumwa:
Itangiriro 1:26
Imana iravuga iti “Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’amatungo n’isi yose, n’igikururuka hasi cyose.”
Abefeso Igice cya mbere
Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, ndabandikiye mwebwe abera bari muri Efeso bizera Kristo Yesu,
ubuntu bube muri mwe n’amahoro biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.
Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo na Se ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y’umwuka yo mu ijuru,
Ni we namwe mwiringiye mumaze kumva ijambo ry’ukuri, ari ryo butumwa bwiza bw’agakiza kanyu, kandi mumaze kwizera ni we wabashyizeho ikimenyetso, ari cyo Mwuka Wera mwasezeranijwe,
uwo twahawe ho ingwate yo kuzaragwa wa murage kugeza ubwo abo Imana yaronse izabacungura. Ubwiza bwayo bushimwe.
Ni cyo gituma nanjye maze kumva uburyo mwizera Umwami Yesu mugakunda abera bose,
mbashimira Imana urudaca nkabasabira uko nsenze,
kugira ngo Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo Data wa twese w’icyubahiro, ibahe umwuka w’ubwenge no guhishurirwa bitume muyimenya,
Bakundwa Mwe mwatoranijwe, ubu mwicaye hamwe ahantu ho mu Ijuru. Ntabwo ari hanze ahabonetse hose, ahubwo ni ahantu ho “mu Ijuru”; ni igihagararo cyanyu nk’abizera. Mwarasenze kandi mwiteguye Ubutumwa. Muteraniye hamwe ubwanyu nk’abera, mubatijwe n’Umwuka Wera, mwuzuye imigisha y’Imana. Mwarahamagawe, muratoranywa, kandi umwuka wanyu winjizwa mu bihe byiza byo mu Ijuru.
Ni iki gishobora kubaho. Umwuka Wanjye uraba ugendagenda hejuru yaburi mutima. Mwagizwe bashya kandi mwahindutse ibiremwa bishya muri Kristo Yesu. Ibyaha byanyu byose biri munsi y’Amaraso. Muramya bitunganye, hamwe n’ibiganza byanyu n’imitima izamuriwe kuri Njye, murimo mundamya hamwe ahantu ho mu Ijuru.
Muri Abagenwe, Batoranijwe, Mu Kumenya Mbere Kwanjye. Abatoranijwe, Abejejwe, Abatsindishirijwe kubwo Kumenywa mbere. Ntibishoboka kuri mwe ko mwashukwa. Nabateguye mbere y’imfatiro z’isi. Muri Imana ntoya, mwashyizweho ikimenyetso n’Umwuka Wera w’isezerano; atari ukuvuka gusa mu muryango, Abahungu n’Abakobwa Banjye Nemeye.
Nzabaha umugisha hamwe no gukira kwa kimana, kumenya mbere, guhishurirwa, amayerekwa, imbaraga, indimi, ubusobanuro, ubwenge, ubumenyi, n’indi migisha yose yo mu ijuru, hamwe n’umunezero utavugwa kandi byuzuye Ubwiza.
Buri mutima uraza kuba wuzuye Umwuka Wanjye. Muzaba murimo mugendera hamwe, mwicaye hamwe, ahantu ho mu Ijuru. Nta gitekerezo na kimwe gipfuye hagati muri mwe, nta muti w’itabi n’umwe wanyowe, habe n’uwambaye akajipo kagufi, nta n’ibi, biriya cyangwa ibindi, nta gitekerezo na kimwe gipfuye, nta muntu ufitanye n’undi ikibazo, buri wese arimo avugana n’undi mu rukundo no guhuza, buri bose bahuje umutima bari hamwe.
Abandi bashobora kubyanga, cyangwa ntibabisobanukirwe, ariko mwe, ni Ikimenyetso cyanyu cy’Ishema. Nkuko Dawidi yabwiye umugore we ngo; “Utekereza ko ibi hari icyo bicyo, tegereza kugeza ejo, tuzumva amakasete menshi kurushaho, turamya Umwami, twuzuye Umwuka Wayo; kubera ko turi kubaho muri Kanani, twerekeje mu gihugu cy’isezerano. “
Noneho Ndiburebe hasi ndi mu Ijuru maze mbabwire ngo:
“Muri Umugeni uhuye n’Umutima Wanjye.”
Iyi migisha ishobora kuba iyawe nawe. Ngwino, wiyunge natwe kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa, ku isaha y’I Jeffersonvile, maze wibonere kugaragara k’Umwami kurusha uko byigeze bibaho mbere mu gihe twumva Ijwi ry’Imana kubw’iki gihe rivugana natwe kandi rituzanira Ubutumwa” Kugirwa Abana #1 60-0515E.
mwibuke, ibi birabwirwa itorero, ntabwo ari k’umuntu wo hanze. Kuri we, ni ubwiru, ni inshoberamahanga, ntiyagera ubwo abyumva, bimuca hejuru, ntacyo azigera abimenyaho. Ariko kw’itorero, n’ubuki mu rutare, n’umunezero usaze, n’ubwishingizi bw’umugisha, n’igitsika cy’ubugingo, ni ibyiringiro byacu, n’icyishingikirizo, ni Urutare rw’Ibisekuru, yoo! Ni icyiza cyose . Kuko isi n’ijuru bizashira, ariko Ijambo ry’Imana ntirizashira.
Mwene Data Joseph Branham
Ibyanditswe byo gusoma mbere y’Ubutumwa:
Yoweli 2:28
Hanyuma y’ibyo, nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n’abasore banyu bazerekwa.
Abefeso 1: 1-5
Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, ndabandikiye mwebwe abera bari muri Efeso bizera Kristo Yesu,
ubuntu bube muri mwe n’amahoro biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.
Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo na Se ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y’umwuka yo mu ijuru,
Ngihagarara ku musenyi wo ku nyanja, ngiye kubona mbona inyamaswa iva mu nyanja ifite amahembe cumi n’imitwe irindwi. Ku mahembe yayo hariho ibisingo cumi, no ku mitwe yayo hariho amazina yo gutuka Imana.
Nuko mbona umwe mu mitwe yayo usa n’ukomeretse uruguma rwica, ariko urwo ruguma rwawishe rurakira. Abari mu isi yose bakurikira iyo nyamaswa bayitangarira.
Baramya icyo kiyoka kuko cyahaye iyo nyamaswa ubutware bwacyo, baramya n’iyo nyamaswa bati “Ni nde uhwanye n’iyi nyamaswa, kandi ni nde ubasha kuyirwanya?”
Ihabwa akanwa kavuga ibikomeye n’ibyo gutuka Imana, ihabwa no kurama ngo imare amezi mirongo ine n’abiri.
Ibumburira akanwa kayo gutuka Imana, no gutuka izina ryayo n’ihema ryayo n’ababa mu ijuru.
Ihabwa kurwanya abera no kubanesha, ihabwa no gutwara imiryango yose n’amoko yose, n’indimi zose n’amahanga yose.
Abari mu isi bose bazayiramya, umuntu wese izina rye ritanditswe mu gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’Intama, watambwe uhereye ku kuremwa kw’isi.
Ufite ugutwi niyumve.
Nihagira ujyana abandi ho iminyago na we ubwe azajyanwa ho umunyago, kandi uwicisha abandi inkota na we akwiriye kwicishwa inkota. Aho ni ho kwihangana kw’abera kuri no kwizera kwabo.
Nuko mbona indi nyamaswa izamuka iva mu butaka. Iyo yo yari ifite amahembe abiri nk’ay’umwana w’intama, ivuga nk’ikiyoka.
Itegekesha ububasha bwose bwa ya nyamaswa ya mbere mu maso yayo, ihata isi n’abayirimo ngo baramye ya nyamaswa ya mbere yakize uruguma rwayishe,
kandi ikora ibimenyetso bikomeye, imanura umuriro uva mu ijuru ugwa mu isi mu maso y’abantu.
Iyobesha abari mu isi ibyo bimenyetso yahawe gukorera imbere ya ya nyamaswa, ibabwira kurema igishushanyo cya ya nyamaswa yari ikomerekejwe n’inkota ikabaho.
Aha ni ho ubwenge buri: ufite ubwenge abare umubare w’iyo nyamaswa kuko ari umubare w’umuntu, kandi umubare we ni magana atandatu na mirongo itandatu n’itandatu.
Mbega impera y’icyumweru itangaje twagize hamwe n’Umwami wacu. Nta kindi kintu bimeze kimwe, kugirana ibihe hamwe na We, tuvugana na We, twumva Ijwi Rye, tumuramya, tumushimira, kandi tukamubwira uburyo ki tumukunda.
N’ibyicyubahiro kubaho muri iki gihe kandi tukaba turi igice cy’Ibyanditswe birimo bisohora. Ni buryo ki amagambo y’abapfa yashobora kugaragaza ibiri mu mimitama yacu byose? Nkuko umuhanuzi yavuze, ntabwo ari njye, hariho ikintu imbere mu ndiba y’umutima, gisunika kandi kidudubiza muri njye; isoko idudubiza y’Umwuka Wera. Ni Umugeni urimo yitegura Ubwe kubw’Umukwe.
Mbega uburyo umugeni aba anezerewe mbere y’ubukwe bwe. Umutima we uba utera cyane mu gihe amasogonda yanyuma arimo atambuka… Aziko igihe noneho gishyize kikagera. “Nariteguye ubwanjye. Ninjye Aziye. Noneho Tuzaba turi UMWE.”
Turi kubaho nyakuri mu minsi isoza yanyuma y’igihe, Umugeni vuba aha azazamurwa kandi duhamagariwe ibirori byacu by’ukwa buki. Arimo aratuzamura hejuru ku rugero rushya. Nta kibazo gihari; nta kongera kwibaza; TURI UMUGENI.
Kandi ntabwo Arasoza. Aracyashaka guha umugisha no gutera umwete Umugeni We mukundwa yatoranije. Mbega uburyo Akunda kumutera umwete no kumubwira uburyo ki Amukunda. Mbega uburyo amuteye ishema.
Aracyafite ukundi Guhishurirwa kudasanzwe Ashaka kumuha. Mu gihe hari amajwi menshi mu isi arimo arwanya kumva amakasete, Arashaka kongera guhamiriza Umugeni indi nshuro ko ari mu bushake Bwe butunganye n’Inzira Ye yateguye.
Igihe cyose bagiye bashaka abantu kugira ngo babayobore. Mu minsi ya Samweli, Imana yavuze ko barimo bayanga kubwo kwanga ko Samweli abayobora. Byasaga n’ibidasanzwe kuba Samweli yari umuntu nawe, ariko itandukaniro ryari uko Samweli yari umuntu Imana yatoranije kugira ngo abayobore. Ntabwo yari Samweli, Yari Imana irimo gukoresha Samweli. Yari IJWI N’UMUNTU Imana yatoranije KUGIRA NGO ABAYOBORE, ariko bashakaga andi majwi.
Sawuli yari abizi ko abantu batinya Samweli, rero yagombaga gutangaza ngo”Sawuli NA Samweli”. Yagombaga gutera ubwoba abantu kugira ngo bamukurikire. Nyakuri, yari yahamagawe. Nyakuri, yari yasizwe na Samweli kugira ngo abe umwami wabo, ariko Imana NABWO yari ifite Inzira yateguye. Imana yavuganye n’umuhanuzi Wayo maze Abwira Sawuli icyo akwiriye gukora. Igihe Sawuli yemeje ko nawe asizwe, maze akanga kumva umuhanuzi gusa, Imana yamwambuye ubwami.
Nuko, rero, bakoze ibyo, bamaze gutsindwa, Sawuli abagisha ibimasa bibiri abyohereza mubwoko bwe. Kandi nifuzaga kubereka ko igihe Sawuli yohereje ibyo bice by’ibimasa muri Isiraheli hose, yaravuze ati: “uwari we wese utazakurikira Samweli na Sawuli, azakorerwa nk’ibi.” Murabona uburyo, mu gushukana yagerageje kwiyerekana ubwe hamwe n’umuntu w’Imana? Mbega… Mbega ukuntu bitari ubukirisitu. Abantu bari bafite gutinya kubera Samweli. Ariko Sawuli yatumye bose bamukura, kubera ko abantu batinyaga Samweli. ati “Reka bakurikire Samweli na Sawuli.”
Umunsi umwe Sawuli yari afite ibibazo. Ntiyashoboraga kubona igisubizo kivuye ku Mana. Ntiyashoboraga kubona icyo kumukomeza. Yashakaga ibisubizo. Yamenye aho yagombaga kujya akabona igisubizo yashakaga; hari hariho ahantu hamwe honyine, UMUHANUZI W’IMANA SAMWELI. Yari yarasinziriye ariko yari akiri IJWI RY’IMANA, HABE NO MURI PARADIZO
Data ashaka ko Umugeni We amenya uwo Yatoranije kugira ngo ayobore Umugeni muri iyi minsi yanyuma, rero Yafashe marayika Wayo ukomeye amwambutsa hakurya y’inyegamo y’igihe kugira yongere kutubwira bundi bushya, adukomeze, kandi adutere umwete ko turi mu Bushake Bwayo Yatanze Butunganye.
Mwumve neza IBINTU BYOSE umuhanuzi avuga.
Yemwe, sinifuza ko musubiramo ibi. Ndi mbere y’itorero ryanjye, cyangwa intama mbereye umushumba
Mbere y’uko agira ikintu atubwira, arashaka ko tubanza kumenya ko Ibi ari IBYACU GUSA, ITORERO RYE, INTAMA ZE, ABO ARAGIYE. Aha rero, niba udashobora kuvuga ngo, “Mwene Data Branham ni pasteri WANJYE,” Nabivuze mbere, kandi nta mpamvu ihari yo kongera kubisoma, ibi ntabwo ari ibyanyu, kongeraho ko atanashakaga ko tugira uwo tubisubiriramo uretse abo babyizera kandi bavuga ngo, “Mwene Data Branham ni pasteri wanjye.”
Hano hari igisubizo ku kibazo dukunda kunegurwaho cyane kubwo kuvuga ngo,”Mwene Data Branham ni pasteri wacu.” (Abo ni babandi b’amakasete.) Baravuga ukuri, ni ko we ari, kandi natwe niko turi.
Rero ntimukandakarire, ntabwo mvugira ibi bintu kugira uwo ndakaza, ibyo byaba ari amakosa, ariko ni icyo Irimo kubwira Umugeni. Ntabwo ndimo nongeramo ubusobanuro bwanjye kuri byo, Irabivuga mu buryo bweruye… Ijambo ry’Imana ntabwo rikeneye ubusobanuro.
Noneho atubwira ko ibi bitari bimeze nk’iyerekwa iryo ariryo ryose yaba yarigeze agira. Yagiye ahantu atigeze agera. Byari BYIZA CYANE kurusha irindi yerekwa iryo ariryo ryose yaba yarigeze agira. Ntabwo yarimo arota, yabonye umubiri we ku buriri; YARI AHO.
Umugeni wa Yesu Kristo, reka ibyo byinjire neza. Yari Umugeni wa Yesu Kristo kurundi ruhande, mu ndagihe, waje yiruka amusanga, arangurura kandi amukoraho, barambura amaboko yabo bakamuhobera maze bakavuga ngo, “Oh, mwene Data w’igiciro.”
Yari araho; yashoboraga kubyiyumvamo; yashoboraga kubumva. Barimo bavugana na we. Arahagarara maze arareba, yari muto. Areba inyuma ku mubiri we wari uryamye aho hamwe n’amaboko ye ayiseguye ku mutwe we.
Noneho twamenye ko YARI ARAHO, kandi yari Umugeni wa Yesu Kristo yarimo areba. Aha reka twumve icyo ijwi riturutse hejuru ryarimo rimubwira.
Tuzacirwa urubanza bigendeye ku Ijambo WE yatubwirije. Kubw’ibyo, urubanza ruturuka mucyo Ijwi ry’Imana ryavuze ku makasete. Niburyo ki hagira uvuga ngo Ijwi ku makasete ntabwo ariryo JWI RY’INGENZI CYANE dushobora kumva?
“Noneho, niwemerwa icyo gihe, kandi uzemerwa,”
Ese uriteguye. Ibi birashimangira icyo ubushake butunganye bw’Umwami ku Mugeni wa Yesu Kristo aricyo. Umugeni arimo kubwira umuhanuzi icyo AZAKORA. Nta wundi. Ntabwo ari itsinda. Ntabwo ari undi mupastori, umuhanuzi w’Imana, WILLIAM MARRION BRANHAM.
“Hanyuma uza mutwereka nk’itsinzi y’umurimo wawe
Ese ninde uzadushyikiriza Umwami Yesu?
Ese iminsi yo kumva umuhanuzi yararangiye?
Ese Mwene Data Branahm ntabwo yigeze avuga ko tugomba kuvuza amakasete?
Ese n’ubu nturabyemera? Yego, hari n’abandi benshi.
Yaravuze ngo, “Uzatuyobora kuri We, kandi, twese hamwe, tuzagaruka ku isi, kugira ngo tubeho iteka. “
Ni nde ugomba kutuyobora? Ninde ugomba kuyobora Umugeni? Umugeni arimo aramubwira ko AZAYOBORA UMUGENI KURI WE, noneho tuzagaruka ku isi kugira ngo tubeho iteka.
niba hari ho Guhishurirwa UKO ARI KO KOSE muri mwe. Niba muhamya ko mwizera Ubu Butumwa, ndasenga kugira ngo Imana ibahishurire ko MUHATIWE gushyira Ijwi Ryayo, aya makasete, IMBERE.
Ba Pasteri, mugarure umuhanuzi ku bicaniro byanyu. Amakasete niryo Jwi ry’ingenzi mukwiriye kumva kuko muzacirwa urubanza bashingiye kuri IRYO JWI.
Bikurikije Ijambo, turi mu bushake Bwayo butunganye kandi Yatanze kubw’igihe cyacu kubwo kumva Ijwi ry’Imana ku makasete.
Niba Imana yarafunguye amaso yawe kubw’Uguhishurirwa k’ukuri ku Ijambo Ryayo, ndagutumira kugira ngo wiyunge natwe Kucyumweru I Saa Sita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva 60-0515M Umwami Wanzwe.
Mbega ibihe bihebuje Umugeni aza kugira kuri iyi mpera y’icyumweru ya Paska. Nizera ko iza kuba ari imwe mu by’umumaro mwinshi mu buzima bwacu; igihe tutazigera twibagirwa. Impera y’icyumweru y’Urwandiko Rudasanzwe.
Buri Pasika yagiye iba igihe kidasanzwe ku Mugeni, mu gihe dufunga imiryango yacu tugakingiranira isi hanze n’ibirangaza byayo, maze tukongera kwegurira Imana ubuzima bwacu. Ni impera y’icyumweru yamweguriwe kugira ngo tumuhimbaze, nkuko tuvugana na We ibihe byose, maze tukumva Ijambo Rye.
Reka dutangire ku isaha y’I Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba. Ku masaha y’iwanyu kugira ngo twumve Ubusabane 62-0204, kandi noneho umuhanuzi aributwinjize mu Busabane Budasanzwe n’Umurimo wo Kozanya Ibirenge, ari wo uza gutambutswa kuri app ya Lifeline (Mu cyongereza), cyangwa mushobora kururutsa amateraniro mu Cyongereza cyangwa muzindi ndimi mukanze ku murongo uriho munsi.
Reka tujye mu masengesho hamwe n’imiryango yacu I Saa Tatu za Mugitondo. Kandi hanyuma tuze kongera I Saa Sita z’amanywa. Dutumira Umwami kugira ngo abe hamwe natwe kandi yuzuze ingo zacu Umwuka Wera mu gihe tumwiyegurira ubwacu.
Reka ibitekerezo byacu bigaruke kuri uriya munsi I Karuvari, nko mu myaka 2000 ishize, kandi tureba Umucunguzi wacu amanitse ku musaraba, kandi hanyuma twiyemeze ubwacu kimwe guhora igihe cyose dukora ibinezeza Data:
Hanyuma Saa Sita n’igice z’amanywa, reka tujye hamwe mu ngo zacu twumve: 63-0323 Ikimenyetso cya Gatandatu
Hanyuma ako kanya turongera kujya hamwe mu masengesho nyuma y’umurimo, mu kwibuka kubambwa k’Umwami wacu.
KUWA GATANDATU
Reka twongere twiyunge hamwe mu masengesho Saa Tatu za mu gitondo na Saa Sita z’amanywa. Kandi dutegure imitima yacu kubw’ikintu gikomeye Aribudukorere hagati muri twe.
Nshobora kumwumva Avuga ati: “Satani, ngwino hano!” Ubu ni Databuja. Ahageze afata urufunguzo rw’urupfu n’umuriro utazima, arumanika ku kibero Cye. Ati “Ndashaka kukumenyesha. Wabaye kadahumeka igihe kirekire bihagije. Ndi Umwana wavutse ku isugi w’Imana nzima. Amaraso yanjye aracyatose ku musaraba, kandi umwenda wose warishyuwe! Nta burenganzira ugifite. Uranyazwe. Mpa izo mfunguzo!”
Hanyuma I Saa Sita n’Igice z’Amanywa, turajya hamwe twese kugira ngo twumve IJAMBO: 63-0324m Ibibazo n’Ibisubizo ku Bimenyetso.
Mbega UMUNSI W’URWANDIKO RWIHARIYE ibi bigiye kubabyo ku Mugeni wo ku isi yose.
Noneho reka twese tujye hamwe mu masengesho ako kanya nyuma y’umurimo.
KUCYUMWERU
Reka tubanze tubyuke kare nkuko Mwene Data Branham yabikoze igihe ubwo iyi nshuti ye nto, Robin(ifundi), yamubyukije Saa Kumi n’Imwe za Mugitondo, Reka dushimire Umwami kubwo kuzura Yesu Ikamukura mu bapfuye:
Saa kumi n’imwe z’iki gitondo, agacuti kanjye k’ifundi (ifite agatorero k’umutuku) kahagaze ku idirishya ryanjye maze karankangura. Twajyaga kuvuga ko agatima kako kari kasabwe n’ibyishimo, kakavuga kati: “Yazutse.”
I Saa Tatu za Mugitondo n’I Saa Sita z’amanywa, reka twongere tujye hamwe indi nshuro mu murongo w’amasengesho, dusengerana umwe ku wundi kandi twitegura ubwacu kumva Ijwi ry’Imana.
I Saa Sita n’igice z’Amanywa, turaza kujya hamwe kugira ngo twumve Ubutumwa bwa Pasika: 63-0324e Ikimenyetso cya Karindwi
I Saa Cyenda z’Amanywa, reka twongere indi nshuro twiyunge hamwe kubw’amasengesho, tumushimira kubw’IMPERA Y’ICYUMWERU NZIZA YADUHAYE HAMWE NA WE N’UMUGENI WE WO KU ISI YOSE.
Kuri bene Data na bashiki bacu bari mu mahanga, kimwe n’umwaka ushize, ndashaka kubatumira kugira mwiyunge hamwe natwe ku isaha y’I Jeffersonville, kubw’ibihe by’amasengesho byose biri kuri iyi gahunda. Ndabona ko, nubwo, kunyuzaho Amakasete Kuwa Kane, Kuwa Gatanu, no Kuwa Gatandatu nyuma ya sasita ku isaha y’I Jeffersonville bishobora kuba ibigoye kuri benshi muri mwe, noneho mwumve mubohotse ko mwanyuzaho Ubwo Butumwa ku isaha Ibanogeye. Gusa, nubwo bimeze bityo, ndifuza ko twahurira hamwe Ku Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, kugira ngo twumve Ubutumwa bwacu bwo Kucyumweru hamwe.
Ndashaka no gutumira mwebwe n’abana banyu kugira uruhare muri Creations projects, mu gutangaza, no gusubiza ibibazo bya YF, ibyo umuryango wanyu wose ushobora kwishimira hamwe. Dutekereza ko muzabikunda kubwo kuba bishingiye ku IJAMBO tuzumva muri iyi mpera y’icyumweru.
Kubwa gahunda y’impera y’icyumweru, amakuru kubijyanye no gutegura amateraniro y’Ifunguro Ryera, ibikoresho bizakenerwa kubwa Creations projects, Utubazo twa Pasika, n’andi makuru, mwareba ku murongo uri munsi
Reka tuzimye amatelefone yacu kubw’impera y’icyumweru ya Pasika keretse gusa gufata amafoto, kumva Imirongo y’Umunsi, no gucuranga amakasete aturutse kuri app ya The Table, app ya Lifeline, cyangwa imirongo ishobora kururutsa.
Ni ibyo kubahwa cyane kuri njye gutumira mwebwe n’imiryango yanyu kugira ngo tujye hamwe n’Umugeni wo ku isi yose kubw’impera y’icyumweru yuzuyemo KURAMYA, GUHIMBAZA NO GUKIRA INDWARA. Ndabyizeye nyakuri ko ari impera y’icyumweru igomba guhindura ubuzima bwawe by’iteka.
Turahari. Twahageze. Guhamirizwa kw’Ijambo kwemeje ko Guhishurirwa kwacu k’Ubu Butumwa kwavuye ku Mana. Turi mu BUSHAKE Bwayo BUTUNGANYE kubwo kugumana n’Ijwi ry’Imana ku makasete.
Gukandaho bikavuga ni ingenzi bingana iki? Amagambo twumva ku makasete ni ay’ingenzi cyane, arera cyane, kuburyo Imana Ubwayo itashoboraga kuyashinga Marayika Imwizeye… Habe n’aba Marayika Bayo b’ijuru. Byahishurirwe umuhanuzi Wayo maze abizanira Umugeni, kubera ko uwo Ijambo ry’Imana rizaho, ni umuhanuzi Wayo, WENYINE.
Imana yamennye Ibimenyetso, ibihereza intumwa marayika Wayo wo ku isi, kandi Imuhishurira Igitabo cyose cy’Ibyahishuwe. Hanyuma, Imana yavugiye muri marayika Wayo wo ku isi maze Ihishurira Umugeni Wayo BURI KINTU.
Buri gace gato kose karavuzwe kandi karaduhishurirwa. Imana itwitaho cyane atari ukubera ko gusa Yatubwiye ibigomba kubaho hano ku isi guhera mu itangira ry’igihe, ahubwo Yavugiye muri marayika Wayo nuko Itubwira icyari kigiye kubaho nko muri paradizo ubungubu.
Ntabwo Yashakaga ko duhangayika, cyangwa tube dukekeranya kubijyanye n’icyo ejo hazaza hatubikiye mu gihe dusiga iyi ngando yo ku isi. Noneho, Imana Ubwayo yajyanye marayika Wayo wa karindwi ukomeye hakurya y’inyegamo y’igihe, kugira ngo abashe kuhareba, akabyiyumvamo, ndetse akanavugana n’abo bari hakurya Aho. Ntabwo ryari iyerekwa, yari AHO.
Imana yamujyanye aho ngaho kugira ngo agaruke maze atubwire ngo :”Nari ndiyo, Nahabonye. Biri kubaho AKA KANYA… Ba mama wacu, ba data, abavandimwe bacu, bashiki bacu, abana bacu, abakobwa bacu, abagore bacu, abagabo bacu, ba sogokuru, Mose, Eliya, ABERA BOSE bagiye bari aho hakurya mu Makanzu Yera, bararuhutse kandi bategereje TWEBWE”.
Ntituzongera kurira ukundi, kubera ko hose azaba ari umunezero. Ntituzongera kubabara ukundi, kubera ko azaba ari umunezero wuzuye. Ntituzigera na rimwe dupfa, kubera ko byose ni ubuzima. Ntidushobora gusaza, kubera ko tuzaguma turi abasore iteka ryose.
Ese nihe dushingiye aho tugiye h’iteka? KURI BURI JAMBO RYAVUZWE KU MAKASETE. Ndashimira Umwami ko yaduhaye Guhishurirwa k’Ukuri kubw’ibyo Gukandaho Bikavuga nicyo KINTU CY’INGENZI CYANE Umugeni ahatiwe gukora.
Ese wakwishimira kuruhukana natwe? Ngwino wiyunge natwe kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva ibyo ejo hazaza hatubikeye byose, aho tugiye, n’uburyo bwo kugerayo, mu gihe twumva Ijwi ry’Imana rivuga kandi rifungura: Ikimenyetso cya Gatanu 63-0322.
Mwene Data Joseph Branham
Ibyanditswe byo gusoma mbere yo kumva Ubutumwa:
Daniyeli 9:20-27 Nuko nkivuga, nsenga natura ibyaha byanjye n’iby’ubwoko bwanjye bw’Abisirayeli, kandi ntakambira Uwiteka Imana yanjye ku bw’umusozi wera w’Imana yanjye, ngikomeje gusenga umugabo Gaburiyeli nabonaga ngitangira kwerekwa aratumwa, maze aragaruka aza n’ingoga igihe cyo gutamba igitambo cya nimugoroba cyendaga kugera, ankoraho. Arambwira anyigisha ati “Daniyeli, ubu nzanywe no kungura ubwenge bwawe. Ugitangira kwinginga haje ijambo, kandi nzanywe no kurikubwira kuko ukundwa cyane. Nuko iryo jambo uritekereze cyane, umenye n’ibyo weretswe. Ibyumweru mirongo irindwi bitegekewe ubwoko bwawe n’umurwa wera, kugira ngo ibicumuro bicibwe n’ibyaha bishire, no gukiranirwa gutangirwe impongano haze gukiranuka kw’iteka, ibyerekanywe n’ibyahanuwe bifatanishwe ikimenyetso, ahera cyane hasigwe amavuta. Nuko ubimenye, ubyitegereze yuko uhereye igihe bazategekera kubaka i Yerusalemu bayisana kugeza kuri Mesiya Umutware hazabaho ibyumweru birindwi, maze habeho ibindi byumweru mirongo itandatu na bibiri bahubake basubizeho imiharuro n’impavu, ndetse bizakorwa mu bihe biruhije. Ibyo byumweru uko ari mirongo itandatu na bibiri nibishira Mesiya azakurwaho, kandi nta cyo azaba asigaranye. Maze abantu b’umutware uzaza bazarimbure umurwa n’ubuturo bwera, uwo iherezo rye rizaba nk’utembanywe n’umwuzure w’amazi, intambara n’ibyago bizarinda bigeza imperuka. Ni ko bitegetswe. Uwo mutware azasezerana na benshi isezerano rikomeye, rimare icyumweru kimwe. Nikigera hagati azabuzanya ibitambo n’amaturo, umurimbuzi azaza ku ibaba ry’ibizira, maze kugeza ku mperuka yategetswe uburakari buzasandazwa kuri uwo murimbuzi.
Ibyakozwe 15:13-14 Barangije kuvuga Yakobo aravuga ati “Bagabo bene Data, munyumve. Simoni yabatekerereje uko Imana yatangiye kugenderera abanyamahanga, kubatoranyamo ubwoko bwo kubaha izina ryayo.
Abaroma 11:25-26 Bene Data kugira ngo mutabona uko mwirata ndashaka ko mumenya iby’iri banga: Abisirayeli bamwe banangiwe imitima ariko si bose, kugeza ubwo abanyamahanga bazinjira mu Itorero bakagera ku mubare ushyitse. Ni bwo Abisirayeli bose bazakizwa nk’uko byanditswe ngo “Umukiza azava i Siyoni, Azakura muri Yakobo kutubaha Imana.”
Ibyahishuwe 11:7-8 Kandi nibarangiza guhamya kwabo, inyamaswa izazamuka ivuye ikuzimu irwane na bo, ibaneshe ibīce. Intumbi zabo zizarambarara mu nzira nyabagendwa yo mu mudugudu munini, ari wo witwa i Sodomu no muri Egiputa mu mvugo y’umwuka, ari na ho Umwami wabo yabambwe.
Ibyahishuwe 22:8-9 Jyewe Yohana numvise ibyo kandi ndabireba. Maze kubyumva no kubireba nikubitira hasi imbere y’ibirenge bya marayika wabinyeretse, kugira ngo muramye. Ariko arambwira ati “Reka! Ndi imbata mugenzi wawe kandi ndi mugenzi wa bene So b’abahanuzi, n’uw’abitondera amagambo y’iki gitabo. Imana abe ari yo uramya.”
Kimwe na Yohana, ngiyo impamvu ituma tuvuza akaruru kandi tukarangurura, maze turakaramya Umwami, dushagurukijwe na Vino Nshya kandi turabizi, MUBURYO BUDASHIDIKANYWAHO, TURI Umugeni We.
Ni kimwe n’iyo mvura yose no guhinda kw’inkuba twagize hano muri Jeffersonville iki cyumweru… Natwe turimo turohereza UMUBURO ku isi.
Umugeni arimo aragira GUHINDA KW’INKUBA K’UGUHISHURIRWA, KANDI BIRI KUBYARA UMWUZURE WO GUHISHURIRWA. UMUGENI YARITEGUYE UBWE KANDI BAMENYE ABO BARIBO. MUJYE MU BWIHISHO VUBA. MUKANDEHO BIVUGE CYANGWA MURIMBUKE.
Ntabwo turi kubaho mu Gisekuru cy’Intare, cyangwa mu Gisekuru cy’Ikimasa, habe no mu Gisekuru cy’Umuntu; turi kuba mu GISEKURU CY’IKIZU, kandi Imana yohereje ikizu gikomeye, Malaki 4, kugira ngo ahamagare kandi ayobore Umugeni We
Mbega uburyo biza kuba biri mu mwanya kuri iki Cyumweru, mu gihe turaba duteraniye hamwe turimo twumva Ikimenyetso cya Kane. Biraba ari Umunsi w’Amavuko w’ikizu cy’Imana gikomeye umuhanuzi.
Isaha: 12h00 z’Amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville
Ibyanditswe byo gusoma mukwitegura.
Matayo 4
Maze Yesu ajyanwa n’Umwuka mu butayu kugeragezwa n’umwanzi,
amaze iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine atarya, abona gusonza.
Umushukanyi aramwegera aramubwira ati “Niba uri Umwana w’Imana, bwira aya mabuye ahinduke imitsima.”
Aramusubiza ati “Handitswe ngo Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.'”
Maze umwanzi amujyana ku murwa wera, amuhagarika ku gasongero k’urusengero
aramubwira ati “Niba uri Umwana w’Imana, ijugunye hasi kuko handitswe ngo Izagutegekera abamarayika bayo, Bakuramire mu maboko yabo, Ngo udakubita ikirenge ku ibuye.'”
Yesu aramusubiza ati “Kandi handitswe ngo Ntukagerageze Uwiteka Imana yawe.'”
Umwanzi arongera amujyana mu mpinga y’umusozi muremure cyane, amwereka ubwami bwose bwo mu isi n’ubwiza bwabwo
aramubwira ati “Biriya byose ndabiguha nupfukama ukandamya.”
Yesu aramubwira ati “Genda Satani, kuko handitswe ngo Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.'”
Yesu yumvise ko babohesheje Yohana, aragenda ajya i Galilaya.
Yimuka i Nazareti atura i Kaperinawumu, umudugudu uri ku nyanja mu rugabano rwa Zebuluni na Nafutali,
ngo ibyavuzwe n’umuhanuzi Yesaya bisohore ngo
Mu gihugu cya Zebuluni na Nafutali, Hafi y’inyanja hakurya ya Yorodani, N’i Galilaya y’abapagani, Abantu bari bicaye mu mwijima babonye umucyo mwinshi, kandi abari bicaye mu gihugu cy’urupfu no mu gicucu cyarwo, Bamurikirwa n’umucyo.
Yesu ahera ubwo atangira kwigisha avuga ati “Mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi.”
Agenda iruhande rw’inyanja y’i Galilaya abona abavandimwe babiri, Simoni witwaga Petero na Andereya mwene se, barobesha urushundura mu nyanja kuko bari abarobyi.
Arababwira ati “Nimunkurikire nzabagire abarobyi b’abantu.”
Uwo mwanya basiga inshundura baramukurikira.
Yicumye imbere abona abandi bavandimwe babiri, umwe ni Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se, bari mu bwato hamwe na se Zebedayo bapfundikanya inshundura zabo, arabahamagara.
Uwo mwanya basiga ubwato na se, baramukurikira.
Yesu agenderera ab’i Galilaya hose, abigishiriza mu masinagogi yabo ababwira ubutumwa bwiza bw’ubwami, akiza n’indwara zose n’ubumuga bw’abantu.
Inkuru ye yamamara i Siriya yose, bamuzanira abarwayi bose n’indembe barwaye indwara zitari zimwe, n’abatewe n’abadayimoni, n’abarwaye ibicuri n’ibirema arabakiza.
Abantu benshi baramukurikira bavuye i Galilaya n’i Dekapoli, n’i Yerusalemu n’i Yudaya no hakurya ya Yorodani.
Luka 24:49
Kandi dore ngiye kuboherereza ibyo Data yasezeranye, ariko mugume mu murwa kugeza ubwo muzambikwa imbaraga zivuye mu ijuru.”
Yohani 6:63
Umwuka ni we utanga ubugingo, umubiri nta cyo umaze. Amagambo mbabwiye ni yo mwuka, kandi ni yo bugingo,
Ibyakozwe 2:38
Petero arabasubiza ati “Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y’Umwuka Wera,
Ibyahishuwe 2:18-23
Wandikire marayika w’Itorero ry’i Tuwatira uti Umwana w’Imana, ufite amaso asa n’ibirimi by’umuriro n’ibirenge bye bigasa n’umuringa w’umuteke aravuga aya magambo ati
Nzi imirimo yawe n’urukundo rwawe no kwizera kwawe, no kugabura kwawe no kwihangana kwawe, n’uburyo imirimo yawe ya nyuma iruta iya mbere kuba myinshi.
Dore nzamugusha ku buriri, mutezane amakuba menshi n’abasambane be nibatihana imirimo yabo mibi.
Kandi n’abana be nzabicisha urupfu, amatorero yose amenye yuko ari jye urondora ubwenge n’imitima, kandi ko nzītura umuntu wese wo muri mwe ibikwiriye ibyo yakoze.
Ibyahishuwe 6: 7-8
Nuko haza indi farashi itukura cyane, uyicayeho ahabwa gukura amahoro mu isi ngo bicane, kandi ahabwa inkota ndende.
Umwana w’Intama amennye ikimenyetso cya gatatu, numva ikizima cya gatatu kivuga kiti “Ngwino.” Nuko ngiye kubona mbona ifarashi y’umukara, kandi uyicayeho yari afite urugero rw’indatira mu intoki ze.
Ibyahishuwe 10: 1-7
Mbona marayika wundi ukomeye amanuka ava mu ijuru yambaye igicu, umukororombya uri ku mutwe we, mu maso he hasa n’izuba, ibirenge bye bisa n’inkingi z’umuriro.
Mu intoki ze yari afite agatabo kabumbutse. Nuko ashyira ikirenge cye cy’iburyo ku nyanja, n’icy’ibumoso agishyira ku butaka.
ahubwo mu minsi y’ijwi rya marayika wa karindwi ubwo azatangira kuvuza impanda, ni ho ubwiru bw’Imana buzaba busohoye nk’uko yabwiye imbata zayo ari zo bahanuzi.”
Ibyahishuwe 12:13
Nuko cya kiyoka kibonye yuko kijugunywe mu isi, gihīga wa mugore wabyaye umuhungu.
Ibyahishuwe 13:1-14
Ngihagarara ku musenyi wo ku nyanja, ngiye kubona mbona inyamaswa iva mu nyanja ifite amahembe cumi n’imitwe irindwi. Ku mahembe yayo hariho ibisingo cumi, no ku mitwe yayo hariho amazina yo gutuka Imana.
Nuko mbona umwe mu mitwe yayo usa n’ukomeretse uruguma rwica, ariko urwo ruguma rwawishe rurakira. Abari mu isi yose bakurikira iyo nyamaswa bayitangarira.
Baramya icyo kiyoka kuko cyahaye iyo nyamaswa ubutware bwacyo, baramya n’iyo nyamaswa bati “Ni nde uhwanye n’iyi nyamaswa, kandi ni nde ubasha kuyirwanya?”
Ihabwa akanwa kavuga ibikomeye n’ibyo gutuka Imana, ihabwa no kurama ngo imare amezi mirongo ine n’abiri.
Ibumburira akanwa kayo gutuka Imana, no gutuka izina ryayo n’ihema ryayo n’ababa mu ijuru.
Ihabwa kurwanya abera no kubanesha, ihabwa no gutwara imiryango yose n’amoko yose, n’indimi zose n’amahanga yose.
Abari mu isi bose bazayiramya, umuntu wese izina rye ritanditswe mu gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’Intama, watambwe uhereye ku kuremwa kw’isi.
Ufite ugutwi niyumve.
Nihagira ujyana abandi ho iminyago na we ubwe azajyanwa ho umunyago, kandi uwicisha abandi inkota na we akwiriye kwicishwa inkota. Aho ni ho kwihangana kw’abera kuri no kwizera kwabo.
Nuko mbona indi nyamaswa izamuka iva mu butaka. Iyo yo yari ifite amahembe abiri nk’ay’umwana w’intama, ivuga nk’ikiyoka.
Itegekesha ububasha bwose bwa ya nyamaswa ya mbere mu maso yayo, ihata isi n’abayirimo ngo baramye ya nyamaswa ya mbere yakize uruguma rwayishe,
kandi ikora ibimenyetso bikomeye, imanura umuriro uva mu ijuru ugwa mu isi mu maso y’abantu.
Iyobesha abari mu isi ibyo bimenyetso yahawe gukorera imbere ya ya nyamaswa, ibabwira kurema igishushanyo cya ya nyamaswa yari ikomerekejwe n’inkota ikabaho.
Ibyahishuwe 16:12-16,
Marayika wa gatandatu asuka urwabya rwe mu ruzi runini Ufurate. Amazi yarwo akamira kugira ngo inzira y’abami baturuka iburasirazuba yitegurwe.
Nuko mbona mu kanwa ka cya kiyoka no mu kanwa ka ya nyamaswa, no mu kanwa ka wa muhanuzi w’ibinyoma, havamwo imyuka itatu mibi isa n’ibikeri,
kuko ari yo myuka y’abadayimoni, ikora ibitangaza igasanga abami bo mu isi yose, ngo ibahururize kujya mu ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose.
(Dore nzaza nk’umujura. Hahirwa uba maso akarinda imyenda ye, kugira ngo atagenda yambaye ubusa bakareba isoni z’ubwambure bwe.)
Ibateraniriza ahantu mu Ruheburayo hitwa Harimagedoni.
Ibyahishuwe 19:15-17
Mu kanwa ke havamo inkota ityaye kugira ngo ayikubite amahanga, azayaragize inkoni y’icyuma. Yengesha ibirenge mu muvure w’inkazi y’umujinya w’Imana Ishoborabyose.
Kandi ku mwenda we no ku kibero cye afite izina ryanditsweho ngo UMWAMI W’ABAMI, N’UMUTWARE UTWARA ABATWARE.
Mbona marayika ahagaze mu zuba arangurura ijwi, abwira ibisiga byose bigurukira mu kirere ati “Nimuze muteranire kurya ibyokurya byinshi Imana ibagaburira,
Itangiriro 1:1
Mbere na mbere Imana yaremye ijuru n’isi.
Zaburi 16:8-11
Nashyize Uwiteka imbere yanjye iteka, Kuko ari iburyo bwanjye sinzanyeganyezwa.
Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka mu mwaka wa cumi wa Sedekiya umwami w’u Buyuda, wari umwaka wa cumi n’umunani wa Nebukadinezari.
Nuko icyo gihe ingabo z’umwami w’i Babuloni ni bwo zagose i Yerusalemu, kandi umuhanuzi Yeremiya yari akingiraniwe mu gikari cy’inzu y’imbohe iri mu rugo rw’umwami w’u Buyuda,
kuko Sedekiya umwami w’u Buyuda yari yamufunze. Umwami yaramubajije ati “Ni iki gituma uhanura utyo uti Uku ni ko Uwiteka avuga ati: Dore nzatanga uyu murwa mu maboko y’umwami w’i Babuloni kandi azawigarurira,
na we Sedekiya umwami w’Abayuda ntazava mu maboko y’Abakaludaya ahubwo azagabizwa umwami w’i Babuloni, bazavugana bahanganye barebana mu maso,
kandi azajyana Sedekiya i Babuloni, ni ho azaguma kugeza ubwo nzamugenderera. Ni ko Uwiteka avuga, nubwo murwanya Abakaludaya, ntimuzahirwa?'”
Yeremiya aravuga ati “Ijambo ry’Uwiteka ryanjeho riti
Dore Hanamēli mwene Shalumu so wanyu azagusanga ati: Tugure umurima wanjye uri mu Anatoti, kuko ari wowe ufite ubutware bwo kuwugura.’
Bukeye Hanamēli mwene data wacu ansanga mu gikari cy’inzu y’imbohe, nk’uko ijambo ry’Uwiteka ryari riri arambwira ati Ndakwinginga, ugure umurima wanjye uri muri Anatoti mu gihugu cya Benyamini, kuko ari wowe ubasha kuwuzungura kandi ubutware bwo kuwugura ari wowe ubufite, uwigurire.’Nuko menya ko rya jambo ryavuye ku Uwiteka.
Maze ngura wa murima uri muri Anatoti na Hanamēli mwene data wacu, mugerera ibiguzi shekeli cumi n’indwi z’ifeza.
Dore ndi Uwiteka Imana y’ibifite imibiri byose. Mbese hariho ikinanira? Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati Dore ngiye gutanga uyu murwa mu maboko y’Abakaludaya, no mu maboko ya Nebukadinezari umwami w’i Babuloni kandi azawuhindūra, kandi Abakaludaya barwanye uyu murwa. Bazaza bawutwike bawutwikane n’amazu, ayo bajyaga bosererezaho Bāli imibavu, bagasukira izindi mana amaturo y’ibinyobwa kugira ngo bandakaze.’ Kuko Abisirayeli n’Abayuda bakoreye ibibi gusa imbere yanjye uhereye mu buto bwabo, Abisirayeli bahora banyendereza bakandakaza ku bw’imirimo y’amaboko yabo. Ni ko Uwiteka avuga. Erega uyu murwa wambereye agateramujinya n’uburakari, uhereye umunsi bawubatse ukageza na bugingo n’ubu kugira ngo nywukure imbere yanjye, mpoye Abisirayeli n’Abayuda ibyaha byose bakoreye kundakaza, bo n’abami babo n’ibikomangoma byabo, n’abatambyi babo n’abahanuzi babo, n’abantu b’i Buyuda n’abatuye i Yerusalemu. Kandi aho kumpangaho amaso banteye umugongo, nubwo nabigishaga nkazinduka kare nkabigisha ntibarakumvira, kugira ngo bemere kwigishwa. Ahubwo bahagaritse ibizira byabo mu nzu yitirirwa izina ryanjye, kugira ngo bayanduze. Kandi bubatse ingoro za Bāli, iziri mu gikombe cya mwene Hinomu kugira ngo banyuzurize Moleki abahungu babo n’abakobwa babo mu muriro, icyo ntari nabategetse habe no gutekereza, yuko bakora icyo kizira bagacumuza Yuda.
Ni cyo gituma noneho Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iby’uyu murwa, uwo muvuga ngo ushyirishijwe mu maboko y’umwami w’i Babuloni inkota n’inzara n’icyorezo iti
Dore ngiye kubakoraniriza hamwe mbakuye mu bihugu byose aho nari nabatatanirije, mbitewe n’uburakari bwanjye n’umujinya wanjye ndetse n’umujinya ukaze, kandi nzabagarura ino mpabatuze amahoro. Na bo bazaba ubwoko bwanjye, kandi nanjye nzaba Imana yabo, nzabaha imitima ihuje n’inzira imwe babone kunyubaha iteka ryose, kugira ngo bibabere ibyiza bo n’abana babo bazabakurikira. Kandi nzasezerana na bo isezerano rihoraho yuko ari ntabwo nzabata ngo ndeke kubagirira neza, nzabatera kunyubaha mu mitima yabo kugira ngo batanyimūra. Ni ukuri nzanezezwa no kubagirira neza, rwose nzabatera bamere muri iki gihugu, mbishyizeho umutima wanjye wose n’ubugingo bwanjye bwose.
Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Nk’uko nateje ubu bwoko ibyo byago bikomeye byose, ni ko nzabasohoreza ibyiza nabasezeraniye byose.
Maze imirima izagurwa muri iki gihugu, icyo muhinyura ngo Ni amatongo, nta muntu ukikibamo, haba n’amatungo, kigabijwe Abakaludaya.’
Abantu bazagura imirima ifeza, bandike inzandiko z’ubuguzi bazishyireho icyitegererezo cy’ubushishi, bitorere abagabo mu gihugu cya Benyamini n’imisozi ikikije i Yerusalemu no mu midugudu y’u Buyuda, mu midugudu yo mu misozi miremire no mu midugudu yo mu bibaya no mu midugudu y’ikusi, kuko nzagarura ababo bajyanywe ari imbohe.” Ni ko Uwiteka avuga.
Yoweli 2:28
Hanyuma y’ibyo, nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n’abasore banyu bazerekwa.
Ndi Urubyaro rwa Cyami rw’Abraham. Ndi Umugeni wa Kristo. Naratoranijwe kandi ngenerwa kuba Umugeni Wayo mbere y’imfatiro z’isi, kandi nta kintu cyabihindura. Buri sezerano riri muri Bibiliya ni iryanjye. Yo ni Uwiteka Imana Niyo inkiza indwara zanjye zose. Icyo nkeneye cyose ni icyanjye, Niko Imana ivuga.
Imana mu guca bugufi: Kwizera kuzanwa no kumva, kumva Ijambo. Ijambo riza ku muhanuzi.
Buri wese ashaka gukoresha “IMIRONGO” kugira ngo yerekane ibitekerezo bye, imyumvire ye, ubutumwa bwe. Kandi bafite ukuri, kandi nanjye ni uko, ninayo mpamvu ibyo mbaha byose ari imirongo yo kubabwira ngo: Mugumane n’Amakasete. Mwumve iryo Jwi. Iryo Jwi ni Ijwi ry’Imana. Mugomba kwizera buri Jambo riri ku makasete, atari icyo ubonetse wese avuze. Iryo Jwi NIRYO JWI RY’INGENZI MUGOMBA KUMVA.
Abandi bakoresha imirongo kugira ngo babazane mu bukozi bwabo, mu munsengero zabo, mu busobanuro bwabo, mu guhishurirwa kwabo. “Mugumane na pasteri wanyu.” (Rero, ibyo nanjye ndabikunda, kubera ko dufite, abapasteri batandukanye) “Ntabwo ari we kabuye konyine kari ku nkome y’amazi.” “NTabwo yigeze avuga ko dukwiriye gucuranga amakasete mu rusengero.”
Ntimukigere mushyira ubusobanuro bw’umuntu ku giti cye kuri Ryo. Arashaka ibitunganye, bitavangiye, habe n’utwo dukino duto dusa n’ubuhehesi. Ntabwo nakwifuza ko umugore wanjye agirana igisa n’ubuhehesi n’undi mugabo. Kandi igihe utangiye kujya gutega amatwi ubwoko bwose bw’imitekereze hanze y’iri Jambo, uba urimo gukorana ubuhehesi na Satani. Amena. Ese ibyo ntibirimo kubatera kumva mwinjiye mu mwuka? Imana ishaka ko muguma mutavangiwe. Mugumane n’iryo Jambo. Mugumane na Ryo. Niko biri.
Ariko njye n’inzu yanjye, tuzajya dukandaho bivuge kandi dukurikire Ijambo ry’Imana ryambaye umubiri rivuga binyuriye mu ntumwa marayika Wayo wa karindwi. Ntabwo tuzigera twongera ubusobanuro bwacu bwite kuri Ryo; ntabwo tuzigera duheheta cyangwa ngo twumvire ukundi gutekereza. Twe TUZAGUMANA N’IJAMBO NKUKO RYAVUZWE KU MAKASETE. Ni Imana mu guca bugufi.
Mbega ibihe byiza turaza kugira kuri iki Cyumweru saa sita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva: Ikimenyetso cya Gatatu 63-0320. Ndashaka kubatumira kugira ngo mwiyunge natwe tuzengurutse Ijambo ry’uyu munsi.
Mwene Data Joseph Branham
Reka mfate uyu mwanya kugira ngo mbisobanure neza indi nshuro. Ntabwo ndwanya ubukozi butanu. Nizera mu bukozi butanu. Ntabwo nibwira ko ari bibi kumva umubwiriza. Nizera ko mukwiriye kumva pasteri wanyu aho Imana yabashyize. Ingingo yanjye ni iyi, nizera ko Imana yohereje umuhanuzi muri iyi minsi yacu. Imana ihishurira Ijambo Ryayo umuhanuzi Wayo. Nshobora gukora ikosa, pasteri wawe ashobora gukosa, ariko TUGOMBA kwemera (Niba tuvuga ko twizera UBU BUTUMWA ko ari ukuri kandi Mwene Data Branham akaba ari umuhanuzi w’Imana) ko ikivuzwe ku makasete ari Uku Niko Uwiteka Avuze. Niba ibyo utabyizera, aho uba utizera Ubutumwa. Rero, nizera ko ARIRYO JWI RYONYINE RY’INGENZI TUGOMBA KUMVA. Ntabwo ari njye mugomba kumva, nta nubwo ari undi wundi mukwiriye kumva, ariko MUGOMBA KUMVA IJWI RIRI KU MAKASETE.
Barumirwa bose baratangara bati “Mbese aba bose bavuga si Abanyagalilaya?
None se ni iki gitumye twese tubumva bavuga indimi z’iwacu za kavukire?
Kandi turi Abapariti n’Abamedi n’Abanyelamu, n’abatuye i Mezopotamiya n’i Yudaya, n’i Kapadokiya n’i Ponto no muri Asiya,
n’i Furugiya n’i Pamfiliya no muri Egiputa, no mu gihugu cy’i Libiya gihereranye n’i Kurene, n’Abaroma b’abashyitsi n’Abayuda n’abakomeza idini yabo,
kandi n’Abakirete n’Abarabu, turabumva bavuga ibitangaza by’Imana mu ndimi z’iwacu.”
Bose barumirwa, bibayobeye barabazanya bati “Mbese ibi ni ibiki?”
Abandi barabanegura bati “Basinze ihira.”
Ariko Petero ahagararana n’abo cumi n’umwe, ababwiza ijwi rirenga ati “Yemwe bagabo b’i Yudaya n’abatuye i Yerusalemu mwese mwe, ibi mubimenye kandi mwumvirize amagambo yanjye.
Aba ntibasinze nk’uko mwibwira kuko ubu ari isaha ya gatatu y’umunsi,
ahubwo ibyo mureba ibi byavuzwe n’umuhanuzi Yoweli ngo
Imana iravuze iti: Uku ni ko bizaba mu minsi y’imperuka, Nzasuka ku Mwuka wanjye ku bantu bose, Kandi abahungu n’abakobwa banyu bazahanura, N’abasore banyu bazerekwa, N’abakambwe babarimo bazarota.
Yesu Kristo uko yari ari ejo, n’uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora iteka ryose.
Yohana 5:7
Hari ibihamya bitatu mu ijuru, Data, Ijambo, n’Umwuka kandi ibi bitatu ni Umwe.
Abalewi 8:12
Asuka ku mutwe wa Aroni ayo mavuta yo gusīga, amusīgira kumweza.
Yeremiya 32
Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka mu mwaka wa cumi wa Sedekiya umwami w’u Buyuda, wari umwaka wa cumi n’umunani wa Nebukadinezari.
Nuko icyo gihe ingabo z’umwami w’i Babuloni ni bwo zagose i Yerusalemu, kandi umuhanuzi Yeremiya yari akingiraniwe mu gikari cy’inzu y’imbohe iri mu rugo rw’umwami w’u Buyuda,
kuko Sedekiya umwami w’u Buyuda yari yamufunze. Umwami yaramubajije ati “Ni iki gituma uhanura utyo uti Uku ni ko Uwiteka avuga ati: Dore nzatanga uyu murwa mu maboko y’umwami w’i Babuloni kandi azawigarurira,na we Sedekiya umwami w’Abayuda ntazava mu maboko y’Abakaludaya ahubwo azagabizwa umwami w’i Babuloni, bazavugana bahanganye barebana mu maso,kandi azajyana Sedekiya i Babuloni, ni ho azaguma kugeza ubwo nzamugenderera. Ni ko Uwiteka avuga, nubwo murwanya Abakaludaya, ntimuzahirwa?'”Yeremiya aravuga ati “Ijambo ry’Uwiteka ryanjeho ritiDore Hanamēli mwene Shalumu so wanyu azagusanga ati: Tugure umurima wanjye uri mu Anatoti, kuko ari wowe ufite ubutware bwo kuwugura.’Bukeye Hanamēli mwene data wacu ansanga mu gikari cy’inzu y’imbohe, nk’uko ijambo ry’Uwiteka ryari riri arambwira ati Ndakwinginga, ugure umurima wanjye uri muri Anatoti mu gihugu cya Benyamini, kuko ari wowe ubasha kuwuzungura kandi ubutware bwo kuwugura ari wowe ubufite, uwigurire.’Nuko menya ko rya jambo ryavuye ku Uwiteka.Maze ngura wa murima uri muri Anatoti na Hanamēli mwene data wacu, mugerera ibiguzi shekeli cumi n’indwi z’ifeza.