All posts by admin5

24-0512 Ibibazo n’ibisubizo #3

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni Mwari Utanduye,

Mbega ukuntu ngukangurira buri cyumweru Gukandaho Bikavuga no kumva Ijwi ry’Imana ry’igihe cyacu. Kubera ko nziko ari gahunda y’Imana itunganye kubw’igihe cyacu.

Ntabwo ari ibyo Joseph Branham avuga cyangwa yizera. Ni ibyo Ijwi ry’Imana rihamirijwe ryatubwiye:

Ndi Ijwi ry’Imana kuri wowe.

Niba warigeze rimwe ugira ihishurirrwa ry’ubu Butumwa, uyu murongo muto wakwiye kuba uruta ibihagije kuri wowe kugira ngo ubwire buri muntu wese muhuye; buri mwizera, ubwire amatorero yanyu, y’uko Iryo Jwi ari Ijwi ry’ingenzi cyane TUGOMBA KUMVA.

Gutekereza, ayo Magambo amwe twumva iyo Dukanzeho Bikavuga ni Ijwi ry’Imana rituvugisha muri ako kanya. Data yemeye ko bifatwa amajwi maze arabihunika kugira ngo dushobore Gukandaho Bikavuga buri segonda rya buri munsi; bityo dushobora kumwumva adutera umwete, aduha umugisha, adusiga, maze agata kure ubwoba bwacu bwose no gushidikanya, ibyo byose binyuze mu Gukandaho Bikavuga.

Icyo dukeneye gusa kugeza ubu, ni Gukandaho Bikavuga, kandi ngaha aho biri. Ari hano kugira ngo atwibutse y’uko TWE TURI IJAMBO. Ari kumwe natwe, Aratuzengurutse, ARI MURI TWE. Satani ni umwirirazi. Yaratsinzwe. Nta kintu na kimwe cyadukuraho iryo Jambo. Imana yarariduhaye binyuze mu kumenya mbere Kwayo, yari iziko turi Umugeni Wayo. Twarikumwe na Yo guhera mu itangiriro.

Ni irihe Jwi twashobora kumva rikaba ryaruta Ijwi ryonyine ryahamirijwe n’Inkingi y’Umuriro kuba ariryo Jwi ry’Imana?

Nta rindi jwi.

Ni iki iryo Jwi ryatubwiye mu cyumweru gishize?

Igihe cyose mba mbasaba, kandi ibyo ni nka mwene Data na Mushiki wacu. Muri abana banjye; Njye–Ndi so mu Butumwa Bwiza, atari so kuko bimeze ku bapadiri, Njye–Ndi so mu Butumwa bwiza nkuko Pawulo yabivuze hariya. Nabyariye Kristo, kandi ubu, Njye–Nabashyingiye Kristo; nabarambagirije Kristo nk’umwari utanduye. Ntimukankoze isoni! Ntimukankoze isoni! Mugume muri umwari utanduye.

Tugomba kuguma turi abari batanduye ku Ijambo, iryo Jwi. Kuri twe, hari INZIRA IMWE gusa tubasha kumenya ko turi kubikora: GUKANDAHO BIKAVUGA.

Niba mwizera ko ndi icyo muvuga, umukozi w’Imana, umuhanuzi, mwumve icyo mbabwira. Murabona? Mwashobora kutabisobanukirwa, kandi niba mutabibasha, noneho mukore icyo mbabwira gukora.

Yego, hari abandi bantu basizwe n’Umwuka Wera. Kandi kubw’ubuntu n’imbabazi z’Imana, ndasenga ndi umwe muri bo. Nizera ko nahamagawe na Yo kugira ndindire Ijambo Ryayo imbere yanyu kandi mberekeze kuri ubu Butumwa, Ijambo ry’Imana, iryo Jwi.

Nkuko Petero yabivuze, ntabwo nzirengagiza igihe cyose kukwibutsa ko hari IJWI RIMWE GUSA iryo Imana yahamagaye kugira irihishurire Ijambo Ryayo. Ijwi rimwe Imana yahamirije. Ijwi Rimwe iryo Imana yavuze ngo, “Mumwumvire.” Ijwi Rimwe iryo Imana yavuze ngo, “Ndi Ijwi ry’Imana kuri mwe.”

Wibuke ibi n’umutima wawe wose: Ugumane n’iryo Jambo! Ntukigere ureka iryo Jambo! Ikintu icyo aricyo cyose gihabanye naryo, ucyihorere, icyo cyaba kiri cyose. Noneho umenya ko bikwiriye.

Nsobanukiwe neza impamvu numvwa nabi kandi bamwe bagatekereza ko rwanya abakozi b’Imana bose; ko nizera ko nta n’umwe ukwiriye kubwiriza. “Nuramuka wumvise undi mubwiriza utari Branham, uzaba utira Umugeni.” Nkuko nabibabwiye inshuro nyinshi, ntabwo nigeze mvuga ibyo cyangwa ngo nizere nk’ibyo.

Umuhanuzi yabisobanuye neza kucyumweru gishize neza uko mbyumva n’uko nizera.

Hari nk’amatorero atatu y’Ubutumwa muri aka gace ka Jeffersonville mu gihe Mwene Data Branham yari hano. Mu materaniro yo Kucyumweru, yaravuze ngo abapasteri bo mu karere ntabwo bari bahari mu materaniro ya nimugoroba. Bari bagize ayabo materaniro ya nimugoroba. Kubw’ibyo, ntabwo bari biyumvishemo kuza kumva Mwene Data Branham kubw’amateraniro ya nimugoroba, ahubwo bahitamo gukora amateranio mu matorero yabo. Icyo cyari icyemezo cyabo, kandi nicyo bari bayobowe gukora, kandi Mwene Data Branham arabyemera.

Uyu munsi haricyari insengero nyinshi mu gace ka Jeffersonville. Nabo bagomba gukora nkuko bumva bayobowe n’Umwami gukora. Niba bumva batayobowe gucuranga amakasete, icyubahiro kibe icy’Uwiteka, barimo barakora icyo bumva bayobowe gukora, kandi icyo nicyo bakwiriye gukora. Bakomeza kuba bene Data na bashiki bacu kandi bakunda ubu Butumwa. Ariko tugomba gukora icyo twumva tuyobowe gukora: Gukandaho Bikavuga. Turashaka kumva umuhanuzi.

Nkuko Mwene Data Branham yabikoze ku itariki 30 kanama 1964, ndabatumira ngo muzaze kwifatanya natwe I saa sita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, ubwo twongera kumva indi nshuro Ubutumwa umuhanuzi atuzaniye: 64-0830M Ibibazo n’ibisubizo #3.

Mwene Data Joseph Branham

24-0505 Ibibazo nibisubizo # 2

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni Jambo Ritunganye,

Dutegereje gusa Ukuza k’Umwami. Turinde amatara yacu atunganyije, yuzuye Amavuta, twumva amanywa n’ijoro Ijambo ryahishuwe. Dukomeza gusenga, buri saha; atari buri munsi, buri saha. Turimo gukomeza kwitegura kuguma, no gukomeza kwizera, IJAMBO RYOSE.

Dutegereje, umwanya uwo ari wose, ko abo basinziriye mu mukungugu wisi babanza gukanguka. Muri ako kanya, tuzahita tubabona; ba papa, ba mama, abagabo, abagore, abavandimwe na bashiki bacu. Bari aho, bahagaze imbere yacu. Tuzamenya muri ako kanya, ko twahageze, igihe kirageze. Kwizera kwizamurwa kuzuzura ubugingo bwacu, ubwenge n’umubiri. Noneho iyi mibiri ipfa izambara kudapfa mu buntu bw’izamurwa mu Mwami.

Kandi hanyuma tuzatangira guhurira hamwe. Twebwe abakiriho ndetse dusigaye tuzahindurwa. Iyi mibiri ipfa ntizongera kubona urupfu. Mu buryo butunguranye, hazaba nko guhuha guciyeho… tuzahindurwa. Kuva kuba umusaza ukaba umusore, kuva kuba umukecuru ugahinduka umukobwa ukiri muto.

Nyuma yigihe gito, tuzaba tugenda nkigitekerezo hamwe nabamaze kuzuka. HANYUMA… ICYUBAHIRO ICYAYO… tuzazamurwa hamwe nabo tujye guhura n’Umwami mu kirere.

Mbega igihe kiri imbere yacu. Umwanzi agerageza kudukubita hasi, tukiheba, kandi tugacika intege, ariko icyubahiro kibe icy’Imana, ntiyabishobora. Dufite Guhishurirwa kw’icyo We Aricyo; uwo Yatumye kuduhamaga ngo dusohoke;ntabwo ari abo tuzaba bo; ABO TURIBO. UBU bitsitse mu BUGINGO bwacu, MUNTEKEREZO N’UMWUKA, kandi ntakintu gishobora kubidukuraho. Nigute tubimenya? Niko Imana yavuze!

Aha ntabwo ari Iwacu, yose ni iyawe, Satani, ushobora kuyijyana. Ntabwo dushaka igice cyayo. Dufite mu Rugo rw’ahazaza yatwubakiye. Kandi birumvika, satani, kuko twabonye integuza, HARABONETSE. Ubwubatsi bwararangiye. Utwo gukoraho twose twararangiye. Kandi ngumfitiye andi makuru, VUBA AHA, Azaza kutujyana kugirango tumarane imyaka 1000 y’ukwa buki nta kidobya hamwe na We, kandi ntabwo watumiwe, kandi ntabwo uzaba uhari.

Mbega ibintu bitangaje ubu Butumwa buduhishurira buri gihe iyo Dukanzeho Bikavuga. Imana Ubwayo iramanuka, maze Ikavuga binyuze mu minwa y’umuntu bityo Ikabasha kutubwira ibi bintu byose. Iradutoranya maze Ikatwihishurira mu buryo bw’ukuri kandi bwuzuye.

We ni Ijambo ryambaye umubiri, atari Ijambo ryo mu minsi ya Mose, Mose cyari icyo gihe, Ijambo, atari Ijambo ryo mu gihe cya Nowa, Nowa yari Ijambo ry’icyo gihe, ntabwo ari icyo gihe… Ijambo ryo mu minsi ya Eliya, Eliya yari Ijambo ryo muri icyo gihe; ariko We ni Ijambo ryo mu ndagihe(uyu munsi), kandi bagendaga babaho nyuma.

Ese uriteguye?…. Ngibi biraje. Ni inkubwe ebyiri ndetse biraremereye, kandi turabikunda cyane!!

Icyo kintu kimwe cyongeye kwisubiramo! Icyo ni igihamya cy’Umwuka Wera, igihe Imana ibiguhishuriye kandi ukabibona, UKU NIKO UWITEKA AVUZE maze ukabyemera. Atari icyo uricyo, icyo waricyo, cyangwa icyo aricyo cyose kuri byo, ni icyo Imana yakoze kubwawe ubu. Ngicyo igihamya.

Halleluya, Yatewe imisumari. NONEHO reka tumwumve Aduhamiriza.

Yaduhaye ibimenyetso by’Umwuka Wera, Yahona 14. Yaravuze ngo,”Mfite byinshi byo kubabwira. Ntabwo Nabonye umwanya wo kubikora, ariko igihe Umwuka Wera azaza, Azabibabwira, Azabibutsa ibyo nababwiye, kandi Azaberaka n’ibyenda kubaho.” Ese ntimuri kubibona? Ngaho aho ibimenyetso biri. Uko ni ukuvuga mbere no kubaho… kubwo kugira ubusobanuro bwa Kimana bw’Ijambo ryanditse. Ubu se, si cyo kimenyetso cy’umuhanuzi?

Umwuka Wera ni umuhanuzi wa buri gisekuru. Ni umuhanuzi w’igisekuru cyacu. Ijambo riza GUSA kuri uwo muhanuzi. Ni Imana irimo kuvuga no kwihishura Ubwayo binyuze mu muhanuzi Wayo. We ni Ijambo ry’umunsi. Ubu Butumwa, BURI KURI KASETE, ni ubusobanuro butunganye bw’Ijambo, hamwe no guhamirizwa kwa Kimana.

“Igihe igitunganye kizaza, ikituzuye kizakurwaho.” Utwo tuntu duto two kwitera hejuru no hasi nk’abana, tugerageza kuvuga mu ndimi, ndetse n’ibyo bintu bindi byose, igihe icyo gitunganye… Kandi turagifite uyu munsi, binyuze mu gufashwa n’Imana, ubusobanuro butunganye bw’Ijambo hamwe no guhamirizwa kwa Kimana! Noneho ibyo bituzuye bigomba gukurwaho. “Igihe nari umwana, navugaga nk’umwana; ariko igihe mpindutse mukuru, ndekura ibyo bintu by’ubwana.” Amen!

Icyo gitunganye cyaraje; ubusobanuro butunganye bw’Ijambo. KANDA BIVUGE. Icyo nicyo gusa Umugeni We akeneye, kandi ni ibyo gusa Ashaka.

Ngwino hamwe natwe maze dufatanye Gukandaho Bikavuga kuri iki Cyumweru I Sasita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, maze twumve IJAMBO RITUNGANYE, HAMWE N’UBUSOBANURO BUTUNGANYE, HAMWE NO GUHAMIRIZA KWA KIMANA mu gihe twumva:

Ibibazo nibisubizo # 2 – 64-0823E

Bro. Joseph Branham

24-0428 Ibibazo nibisubizo # 1

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Mwumva Amakasete,

Gusa sinshobora kubivuga bihagije, NTA KINTU kiruta kumva Ijwi ry’Imana rituvugisha binyuze mu ntumwa marayika wemejwe w’igihe cyacu. Guhishurirwa nyuma y’ukundi guhishurirwa ibyo Uwiteka arimo aduhishurira. Nta herezo ryabyo. Buri butumwa ni nkaho tutigeze tubwumva mbere. Nijambo Rizima, Manu Nshya, Imana Yabitse Ibyo kurya by’umugeni Wayo, kandi icyo tugomba gukora ni UGUKANDAHO BIKAVUGA.

Twunvise byose kubijyanye Izamurwa RYACU riri bugufi. Tugiye… ICYUBAHIRO KIBE ICYAYO, TUGIYE MU Birori Byubukwe. Yagenye mbere ko TWEBWE turiyo kubwo Kumenya mbere Kwayo, kandi ntakintu na kimwe cyabibuza. Ijambo hano ryiyunze n’umuntu, kandi bombi bahinduka Umwe. Rigaragaza Umwana w’umuntu. Ijambo n’Itorero bihinduka Umwe. Icyo Umwana w’umuntu akoze cyose, Yari Ijambo, Itorero rikora icyo kintu kimwe.

Mbere yuko nkomeza, mushobora gukenera kongera gusoma ibyo !! Nigute dushobora kureka satani akadushyira hasi? Umva ibyo turimo icyo dushaka kugeraho. Umva abo turi bo. Umva ibiri kuba NONAHA.

Tugiye he? Mu Birori by’Ubukwe BWACU ubwo twateganirjwe mbere binyuze mu kumenya mbere Kwayo, aho TWE, Ijambo Ryayo n’Itorero, duhinduka UMWE NAWE, kandi icyo Umwana wumuntu yakoze cyose, NICYO NATWE DUKORA!!

Noneho twumvise ibyerekeye Ubuturo BWACU bw’Ahazaza. Umwubatsi Mana yahanze Umurwa WACU mushya, aho azabana NATWE, Umugeni We. Yarawubatse kandi yashyizemo buri kintu gito cyose neza neza bihura no Kunyurwa Kwacu; ibyo Twakunda. Ahatazaba hakenewe urumuri, kuko Umwana w’Intama azaba ari we Mucyo wacu. Aho umuhanuzi azaba aturanye natwe; azatubera umuturanyi. Tuzarya kuri ibyo biti, tuzagenda muri iyo mihanda ya zahabu tugere ku isoko maze tunyweho. Tuzaba tugenda muri paradizo yImana, hamwe nabamarayika bazenguruka isi, baririmba indirimbo. Icyubahiro kibe Icyayo! Haleluya!

Aduhamiriza  Ijambo rye; We, Nkingi y’Umuriro, yemeye ko ifoto Ye ifatwa hamwe na malayika We intumwa  kugirango yereke kandi abwire isi ati: “Mumwumvire.” Ntidukwiye gushidikanya Ijambo rimwe, kuko Ntabwo ari ijambo ry’umuhanuzi, Ni Ijambo ry’Imana ryavuganye n’Umugeni Wayo. None Aravugana natwe, dufite guhagararirwa binyuze mu kugena mbere, kuduhamiriza. Ntabwo Atubona, Yumva ijwi ryacu gusa binyuze mumaraso ya Yesu. Turi intungane mu maso Ye.

Uburebure burimo guhamagara ubundi burebure kuruta uko byigeze mbere, kandi Data arimo aratwuzuza Ijambo rye ryahishuwe. Ibintu byose dukeneye kumenya byafashwe amajwi maze Barabiduha. Ntaburyo bubaho iri Jambo ry’Ubutumwa Rizima ryagira iherezo. Ntakintu kiruta kumenya ko TWE turi Umugeni We. Igihamya kiri mu kumenya ko kumva iryo Jwi, Gukandaho Bikavuga, aribwo Bushake bw’Uwiteka butunganye; gahunda Yayo Yashyizeho.

Hariho byinshi bigomba kuza! Ni Ijambo ridakama ry’amazi y’ubugingo ku Mugeni Wayo. Ntabwo twigeze tugwa umwuma mubuzima bwacu bwose, ariko ntabwo na rimwe twigeze tugarura ubuyanja nk’iyo turi kunywa tukongera tukanywa ayo dushaka yose.

Buri cyumweru, Umugeni ashimishwa cyane no guteranira hamwe nigice cyumugeni uturutse kwisi yose, kugirango yumve icyo agiye guhishura gikurikiraho. Yatubwiye ngo niba tudashobora kuza hano ku Ngando, tujye mu rusengero runaka; mugeyo.

Ntidushobora guteranira hamwe twese aho umuhanuzi yagize mu rugo; icyicaro cye gikuru aho yabaga ari, ariko dushobora guhindura amatorero yacu, cyangwa Amazu yacu insengero, aho tumushyira ku gicaniro. Hanyuma tugashobora kugaburirwa IJAMBO RITUNGANYE GUSA NKUKO RYAHISHUWE.

Nta guteranira hamwe kunini, nta gusigwa gukomeye, ntahantu heza ho kuba byaruta  kwicara hamwe Ahantu ho mu ijuru, twumva Ijwi ry’Imana.

Ndagutumiye kuza kumva Ijwi ryemejwe n’Imana hamwe natwe kuri iki cyumweru saa 12h00 z’amanywa, isaha y’i Jeffersonville, ubwo Yongera kutuvugisha indi nshuro Abinyujije mu ntumwa malayika Wayo, maze agasubiza ibibazo byose dufite ku mitima yacu, akaduhamiriza ko turi Umugeni We.

Bro. Joseph Branham

Ubutumwa bwo ku cyumweru: Ibibazo nibisubizo # 1 64-0823M

23-1119 Kristo ni We Bwiru bw’Imana Buhishuwe

Ubutumwa : 63-0728 Kristo ni We Bwiru bw’Imana Buhishuwe

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Rubuto rw’Umutima w’Umuhanuzi

Ni abawe Wibyariye, binyuze mu Mwuka ndetse binyuze mu Ijambo ry’Ukuri. Kandi ndasenze kugira ngo Ubahe umugisha, Mwami, kandi bagume bunze ubumwe kubw’umurunga w’urukundo rwa Kristo.

Itegure, tugiye kubona imigisha, gusigwa no Guhishurirwa kuruta uko byaba byarigeze biba mbere. Dushobora kubyumva mu bugingo bwacu, hari ikintu cyenda kubaho. Igihe kirageze. Turishimye cyane kandi tubitegerezanyije amatsiko. Umugeni w’ahantu hose ku isi arimo guteranira hamwe kugira ngo yumve Ubutumwa buturutse ku ntebe y’Imana bugiye kutuzamura ahirengeye, no kutwuzuza, ndetse bukatwuzuza, nuko hanyuma bukongera bukatwuzuza Umwuka Wera.

Ibyanditswe bigiye gusohora. Kuburirwa kuri kubaho. Urubanza ruregereje. Umwami arimo arahamagara Umugeni We kugira ngo aze mu Birori by’Ubukwe. Guhamagara kwanyu kwamaze gutangwa. Kuza kw’Imana kwageze. NITWE AZIYE.

Turi Imbuto Ye yagenwe mbere Ibibona kandi ikabyemera. Ibyaha byacu byarasenywe, byaragiye. Byatawe muri iyo wino y’Amaraso ya Yesu Kristo, kandi ntabwo bizigera byongera kwibukwa. Imana yarabitubabariye BYOSE. Duhagaze nk’abahungu n’abakobwa b’Imana, imbere y’Imana. Twe UBU niko turi… Ntabwo ariko tuzaba; UBU turi abahungu n’abakobwa b’Imana.

Tuzi ikintu kimwe, IJAMBO. AMAKASETE. UBU BUTUMWA. Ni bimwe.

Kandi rimwe, hashize igihe gito, igihe Wanyeretse iyerekwa, ingando nto hano, aho twagomba kubika Ibyokurya, y’uko hazabaho igihe ibi byose bizaba bikenewe… “Hunika ibi Byokurya hano kubw’igihe kubw’igihe runaka.”

Ubu nicyo gihe. Ibi nibyo Byokurya. Turi ubwoko. Dufite Guhishurirwa.

Abandi bashobora kutamenya akamaro k’Umurimo w’Amakasete. Twe si uko. Ni ubuzima bwacu; ni buri kintu cyose kuri twe. Biruta ubuzima kuri twe. Igihe dufite ikibazo ku kintu runaka, ntabwo tujya kureba umuntu runaka kugira ngo abidusobanurire, cyangwa ngo abidushakire. Dukora neza neza nk’uko marayika w’Imana yadutegetse gukora igihe tugize icyo tunanirwa gusobanukirwa cyangwa dufite ikibazo.

Ese murabibona? Niba unaniwe, ongera ugaruke kuri iyi kasete. Ntabwo nzi niba muzamara nayo igihe kingana iki. Mwibuke, uku ni Ukuri, k’UKU NIKO UWITEKA AVUZE. Ni Ukuri. Ni Ibyanditswe.

Niba unaniwe, garuka kuri kasete.

Ntukaturakarire, uku niko YAVUZE…BYONGEYE KANDI, uku ni UKURI K’UKU NIKO UWITEKA AVUZE. Ntabwo yavuze ngo igice cya Ryo, bimwe muri Ryo, cyangwa igihe umuntu runaka arimo asobanura ibiri Jambo risizwe n’ibitariryo. AMAKASETE NI UKU NIKO UWITEKA AVUZE.

Ushobora kutabishyikira cyangwa kutabyumva, cyangwa ukaba utarabisobanukirwa. Ariko kuri twe, iki nicyo WE atubwira binyuriye mu muhanuzi Wayo.

Uzi uburyo ujya ubwiramo umugore wawe ibintu, urabizi, wa mukobwa muto uteganya gushaka. Uramukunda cyane, umubwira amabanga, ukamuzamura ukamwiyegereza, kandi akagukunda na buri kintu. Muzi uburyo bigenda

Uko niko Imana, Kristo, irimo ikorera Itorero. Murabona?  Irimo irarimenera amabanga, amabanga gusa. Atari aba basambanyi; ndavuga Umugore Wayo.

Kandi turimo turabyakira byose. Oh mbega uburyo Umugeni yishimye kandi asazwe n’umunezero aha mbere y’ubukwe. Biragoye kuba twaguma duhagaze dutuje. Turimo kubara iminota… amasegonda. Akomeza kutubwira inshuro nyinshi ko Adukunda.

Satani akomeje kudutera kuruta uko yigeze kubikora mbere, ariko icyo atari yiteze, ni uko twamaze KUMENYA abo turibo. Nta kongera gushidikanya ukundi, TURI IJAMBO RIVUZWE. Dushoboye kandi turabikora kuvuga Ijambo. Dufite igisubizo cyo guha Satani. Imana yarigaragaje Ubwayo. Imana yarihamirije Ubwayo. Turi Ijambo Ryayo rizima kandi tuvuga dukoresheje ububasha Yaduhaye.

kandi Nguyu hano uyu munsi, mu Ijambo Rye, agaragaza cya kintu kimwe Yakoze hariya. Umugeni nta wundi mutwe yakwemera. Oya, mugabo. Nta musenyeri, nta n’undi. Yemera Umutwe umwe, uwo ni Kristo, kandi Kristo ni Ijambo. Oh, mbega! Whew! Ibyo ndabikunda. Oh! Yego, mugabo.

Turi ab’Ubwami, kandi ubwo Bwami ni Ijambo ry’Imana rihindutse Umwuka n’Ubugingo mu buzima bwacu bwite. Kubw’ibyo, turi Ijambo Rye rizima.

Ibi nyakuri birabisobanuye BYOSE nshuti zanjye, NIBA MUFITE GUHISHURIRWA K’UKURI KO KUBYAKIRA NO KUBYIZERA.

Mwitegereze noneho, twunze ubumwe munsi y’Umutwe umwe, mu buryo bumwe, nk’urugero rwa Isiraheri ya Kera. Noneho murimo kubibona? Kimwe na Isiraheri ya kera; Imana Imwe, igaragajwe n’Inkingi y’Umuriro, kandi ikihishura Ubwayo binyuze mu muhanuzi, kubwo kuba Ijambo. Iyo Mana imwe, Inkingi y’Umuriro imwe, inzira imwe; ntabwo Ishobora guhindura inzira Yayo. Ni ibyo… Biratunganye mu buryo bwose bushoboka.

Umuhanuzi… Reka ibyo byinjire. Imana imwe, igaragajwe n’Inkingi y’Umuriro, binyuze mu muhanuzi, kubwo kuba Ijambo ry’icyo gihe, kandi Ikaba idahinduka.

Nashobora gukomeza kandi ngakomeza, ndetse  twashobora kwishima kandi tugasabanira ku mirongo nyuma y’indi mirongo; kandi turaza kubikora, duturutse hirya no hino ku isi kuri iki Cyumweru I saa sita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva: Kristo Ni We Bwiru bw’Imana Buhishuwe 63-0728

Bro. Joseph Branham

Ibyanditswe byo gusoma mbere y’amateraniro:

St. Matthew 16:15-17

15.Arababaza ati “Ariko mwebwe ubwanyu mugira ngo ndi nde?”

16.Simoni Petero aramusubiza ati “Uri Kristo, Umwana w’Imana ihoraho.”

17.Yesu aramusubiza ati “Urahirwa Simoni wa Yona, kuko umubiri n’amaraso atari byo byabiguhishuriye, ahubwo ni Data wo mu ijuru.

St. Luke 24th Chapter

1.Ku wa mbere w’iminsi irindwi, kare mu museke bajya ku gituro bajyanye bya bihumura neza batunganije.

2.Babona igitare kibirinduye kivuye ku gituro,

3.binjiramo ntibasangamo intumbi y’Umwami Yesu.

4.Bakiguye mu kantu, abagabo babiri bahagarara aho bari bambaye imyenda irabagirana.

5.Abagore baratinya bubika amaso, nuko abo bagabo barababaza bati “Ni iki gitumye mushakira umuzima mu bapfuye?

6.Ntari hano ahubwo yazutse. Mwibuke ibyo yavuganye namwe akiri i Galilaya ati

7.‘Umwana w’umuntu akwiriye kugambanirwa ngo afatwe n’amaboko y’abanyabyaha, abambwe maze azazuke ku munsi wa gatatu.’ ”

8.Bibuka amagambo ye.

9.Bava ku gituro basubirayo, ibyo byose babibwira abigishwa cumi n’umwe n’abandi bose.

10.Abo ni Mariya Magadalena na Yowana, na Mariya nyina wa Yakobo, n’abandi bagore bari hamwe na bo babwira intumwa ibyo babonye.

11.Ariko ayo magambo ababera nk’impuha ntibayemera.

12.Maze Petero arahaguruka yirukanka ajya ku gituro, arunama arungurukamo, abona imyenda y’ibitare iri yonyine. Asubira iwe atangazwa n’ibyabaye

13.Nuko uwo munsi babiri muri bo bajyaga mu kirorero cyitwa Emawusi. (Kuva i Yerusalemu kugerayo ni nka sitadiyo mirongo itandatu.)

14.Nuko baganira ibyabaye byose.

15.Bakiganira babazanya, Yesu arabegera ajyana na bo,

16.Ariko amaso yabo arabuzwa ngo batamumenya.

17.Arababaza ati “Muragenda mubazanya ibiki?” Bahagarara bagaragaje umubabaro.

18.Umwe muri bo witwaga Kilewopa aramusubiza ati “Mbese ni wowe wenyine mu bashyitsi b’i Yerusalemu, utazi ibyahabaye muri iyi minsi?”

19.Arababaza ati “Ni ibiki?” Bati “Ni ibya Yesu w’i Nazareti, wari umuhanuzi ukomeye mu byo yakoraga n’ibyo yavugaga imbere y’Imana n’imbere y’abantu bose,

20.kandi twavuganaga uburyo abatambyi bakuru n’abatware bacu, bamutanze ngo acirwe urubanza rwo gupfa bakamubamba,

21.kandi twiringiraga yuko ari we uzacungura Abisirayeli. Uretse ibyo, dore uyu munsi ni uwa gatatu uhereye aho ibyo byabereye.

22.None abagore bo muri twe badutangaje, kuko bazindutse bajya ku gituro

23.ntibasangamo intumbi ye. Nuko baraza batubwira ko babonekewe n’abamarayika, bakababwira ko ari muzima.

24.Kandi bamwe mu bari bari kumwe na twe bagiye ku gituro basanga ari ko biri, uko abagore batubwiye, ariko we ntibamubona.”

25.Arababwira ati “Mwa bapfu mwe, imitima yanyu itinze cyane kwizera ibyo abahanuzi bavuze byose.

26.None se Kristo ntiyari akwiriye kubabazwa atyo, ngo abone kwinjira mu bwiza bwe?”

27.Atangirira kuri Mose no ku bahanuzi bose, abasobanurira mu byanditswe byose ibyanditswe kuri we.

28.Bageze bugufi bw’ikirorero bajyagamo, agira nk’ushaka kugicaho.

29.Baramuhata bati “Se waretse tukagumana kuko bwije kandi umunsi ukaba ukuze?” Nuko arinjira ngo agumane na bo.

30.Yicaye ngo asangire na bo, yenda umutsima arawushimira, arawumanyagura arawubaha.

31.Amaso yabo arahumuka baramumenya, maze aburira imbere yabo ntibongera kumubona.

32.Baravugana bati “Yewe, ntiwibuka ukuntu imitima yacu yari ikeye, ubwo yavuganaga natwe turi mu nzira adusobanurira ibyanditswe!”

33.Uwo mwanya barahaguruka basubira i Yerusalemu, basanga abo cumi n’umwe bateranye hamwe n’abandi,

34.bumva bavuga bati “Ni ukuri Umwami Yesu yazutse, ndetse yabonekeye Simoni.”

35.Nuko ba bandi babiri na bo babatekerereza ibyabereye mu nzira, n’uburyo bamumenyeshejwe n’uko amanyaguye umutsima.

36.Bakivuga ibyo, Yesu ahagarara hagati yabo arababwira ati “Amahoro abe muri mwe.”

37.Maze barikanga, bagira ubwoba bwinshi bagira ngo ni umuzimu babonye.

38.Arababwira ati “Ikibahagaritse imitima ni iki, kandi ni iki gitumye mwiburanya mu mitima yanyu?

39.Nimurebe ibiganza byanjye n’ibirenge byanjye, mumenye ko ari jye ubwanjye. Ndetse nimunkoreho murebe, kuko umuzimu atagira umubiri n’amagufwa nk’ibyo mundebana.”

40.Avuze ibyo abereka ibiganza bye n’ibirenge bye.

41.Nuko ibinezaneza bikibabujije kubyemera, bagitangara arababaza ati “Hari icyo kurya mufite hano?”

42.Bamuha igice cy’ifi yokeje,

43.aracyakira akirira imbere yabo.

44.Maze arababwira ati “Aya ni amagambo nababwiraga nkiri kumwe namwe, yuko ibyanditswe kuri jye byose mu mategeko ya Mose, no mu byahanuwe no muri Zaburi bikwiriye gusohora.”

45.Maze abungura ubwenge ngo basobanukirwe n’ibyanditswe,

46.ati “Ni ko byanditswe ko Kristo akwiriye kubabazwa no kuzuka ku munsi wa gatatu,

47.kandi ko kwihana no kubabarirwa ibyaha bikwiriye kubwirwa amahanga yose mu izina rye, bahereye kuri Yerusalemu.

48.Ni mwe bagabo b’ibyo.

49.Kandi dore ngiye kuboherereza ibyo Data yasezeranye, ariko mugume mu murwa kugeza ubwo muzambikwa imbaraga zivuye mu ijuru.”

50.Abajyana hanze, abageza i Betaniya arambura amaboko hejuru, abaha umugisha.

51.Akibaha umugisha atandukanywa na bo, ajyanwa mu ijuru.

52.Na bo baramuramya, basubirana i Yerusalemu umunezero mwinshi,

53.baguma mu rusengero iteka bashima Imana.

St. John 5:24

24.“Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwumva ijambo ryanjye akizera uwantumye, aba afite ubugingo buhoraho kandi ntazacirwaho iteka, ahubwo aba avuye mu rupfu ageze mu bugingo.

 14:12

12.Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data.

1 Corinthians 2nd Chapter

1.Ni cyo gituma bene Data, ubwo nazaga iwanyu ntaje ndi umuhanga n’intyoza yo kuvuga, cyangwa mfite ubwenge buhebuje mbabwira ibihamya by’Imana,

2.kuko nagambiriye kutagira ikindi mbamenyesha keretse Yesu Kristo, ari we Yesu Kristo wabambwe.

3.Nabanaga namwe mfite intege nke, ntinya mpinda umushyitsi mwinshi,

4.n’ibyo navugaga nkabwiriza ntibyari amagambo y’ubwenge yo kwemeza abantu, ahubwo byari ibigaragaza Umwuka n’imbaraga,

5.kugira ngo kwizera kwanyu kudahagararira ku bwenge bw’abantu, ahubwo mu mbaraga z’Imana.

6.Icyakora ubwenge tubuvuga mu batunganijwe rwose, ariko ubwo bwenge si ubw’iki gihe cyangwa ubw’abatware b’iki gihe bashiraho.

7.Ahubwo tuvuga ubwenge bw’ubwiru bw’Imana ari bwo bwenge bwahishwe, Imana yaringanije ibihe byose bitarabaho ngo buduheshe icyubahiro.

8.Mu batware b’iki gihe nta wabumenye, kuko iyo babumenya ntibaba barabambye Umwami w’icyubahiro.

9.Ariko nk’uko byanditswe ngo “Ibyo ijisho ritigeze kureba, N’ibyo ugutwi kutigeze kumva, Ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu, Ibyo byose Imana yabyiteguriye abayikunda.”

10.Ariko Imana yabiduhishurishije Umwuka wayo, kuko Umwuka arondora byose ndetse n’amayoberane y’Imana.

11.Mbese ni nde mu bantu wamenya ibyo undi atekereza, keretse umwuka wa wa wundi umurimo? N’iby’Imana ni ko biri, nta wabimenya keretse Umwuka wayo.

12.Ariko twebweho ntitwahawe ku mwuka w’iyi si, ahubwo twahawe uwo Mwuka uva ku Mana kugira ngo tumenye ibyo Imana yaduhereye ubuntu,

13.ari byo tuvuga ariko ntitubivugisha amagambo akomoka mu bwenge bw’abantu, ahubwo tubivugisha akomoka ku Mwuka, dusobanuza iby’Umwuka iby’umwuka bindi.

14.Ariko umuntu wa kamere ntiyemera iby’Umwuka w’Imana kuko ari ubupfu kuri we, akaba atabasha kubimenya kuko bisobanurwa mu buryo bw’Umwuka.

15.Ariko umuntu w’Umwuka arondora byose, nyamara ubwe nta wumurondora.

16.Mbese ni nde wigeze kumenya icyo Uwiteka atekereza ngo amwigishe? Nyamara twebwe dufite gutekereza kwa Kristo.

Ephesians Chapter 1

1.Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, ndabandikiye mwebwe abera bari muri Efeso bizera Kristo Yesu,

2.ubuntu bube muri mwe n’amahoro biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.

3.Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo na Se ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y’umwuka yo mu ijuru,

4.nk’uko yadutoranirije muri we isi itararemwa, kugira ngo tube abera tutariho umugayo imbere yayo.

5.Kuko yagambiriye kera ku bw’urukundo rwayo ko duhinduka abana bayo, tubiheshejwe na Yesu Kristo ku bw’ineza y’ubushake bwayo,

6.kugira ngo ubuntu bwayo butagira akagero bushimwe, ubwo yaduhereye mu Mukunzi wayo.

7.Ni we waduhesheje gucungurwa ku bw’amaraso ye, ari ko kubabarirwa ibicumuro byacu nk’uko ubutunzi bw’ubuntu bwayo buri,

8.ubwo yadushagirijeho bukatubera ubwenge bwose no kumenya,

9.itumenyesheje ubwiru bw’ibyo ishaka ku bw’ineza y’ubushake bwayo, ari byo yagambiriye kera

10.kugira ngo ibihe nibisohora ibone uko iteraniriza ibintu byose muri Kristo, ari ibiri mu ijuru cyangwa ibiri mu isi.

11.Ku bw’uwo natwe twarazwe umurage tubitoranirijwe kera nk’uko Imana yabigambiriye, ikora byose nk’uko ibishaka mu mutima wayo

12.ngo tube abo gushimisha ubwiza bwayo, twebwe abiringiye Kristo uhereye kera.

13.Ni we namwe mwiringiye mumaze kumva ijambo ry’ukuri, ari ryo butumwa bwiza bw’agakiza kanyu, kandi mumaze kwizera ni we wabashyizeho ikimenyetso, ari cyo Mwuka Wera mwasezeranijwe,

14.uwo twahawe ho ingwate yo kuzaragwa wa murage kugeza ubwo abo Imana yaronse izabacungura. Ubwiza bwayo bushimwe.

15.Ni cyo gituma nanjye maze kumva uburyo mwizera Umwami Yesu mugakunda abera bose,

16.mbashimira Imana urudaca nkabasabira uko nsenze,

17.kugira ngo Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo Data wa twese w’icyubahiro, ibahe umwuka w’ubwenge no guhishurirwa bitume muyimenya,

18.ngo amaso y’imitima yanyu abone uko ahweza mumenye ibyo mwiringizwa n’Iyabahamagaye, mumenye n’ubutunzi bw’ubwiza bw’ibyo azaraga abera,

19.mumenye n’ubwinshi bw’imbaraga zayo butagira akagero, izo iha twebwe abizeye nk’uko imbaraga z’ububasha bwayo bukomeye ziri,

20.izo yakoreye muri Kristo ubwo yamuzuraga mu bapfuye ikamwicaza iburyo bwayo ahantu ho mu ijuru,

21.imushyize hejuru y’ubutware bwose n’ubushobozi bwose, n’imbaraga zose n’ubwami bwose, n’izina ryose rivugwa uretse muri iki gihe gusa, ahubwo no mu bihe bizaza.

22.Kandi yamuhaye gutwara byose ibishyira munsi y’ibirenge bye, imuha Itorero ngo abe umutwe waryo usumba byose,

23.na ryo ribe umubiri we ushyitse kandi ushyikirwamo na byose.

Colossians Chapter 1

1.Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, na Timoteyo mwene Data,

2.turabandikiye bene Data bo muri Kristo bera bo kwizerwa, bari i Kolosayi. Ubuntu n’amahoro bibe muri mwe, biva ku Mana Data wa twese.

3.Dushima Imana Se w’Umwami wacu Yesu Kristo uko tubasabiye iteka ryose,

4.kuko twumvise ibyo kwizera kwanyu mwizeye Kristo Yesu, n’urukundo mukunda abera bose,

5.ku bw’ibyiringiro by’ibyo mwabikiwe mu ijuru, ibyo mwumvise kera mu ijambo ry’ukuri k’ubutumwa bwiza

6.bwabagezeho namwe, nk’uko bwageze no mu isi yose bukera imbuto bugakura, nk’uko no muri mwe bwazeze uhereye wa munsi mwumviyemo mukamenya ubuntu bw’Imana by’ukuri,

7.nk’uko mwigishijwe na Epafura umugaragu mugenzi wacu dukunda, wababereye umukozi ukiranuka wa Kristo wo kubagaburira ibye,

8.kandi watubwiye iby’urukundo rwanyu muheshwa n’Umwuka.

9.Ni cyo gituma tudasiba kubasabira uhereye igihe twabyumviye, twifuza ko mwuzuzwa ubwenge bwose bw’Umwuka no kumenya kose ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka,

10.mugende nk’uko bikwiriye ab’Umwami wacu, mumunezeze muri byose, mwere imbuto z’imirimo myiza yose kandi mwunguke kumenya Imana,

11.mukomereshejwe imbaraga zose nk’uko ubushobozi bwayo bw’icyubahiro bungana, ngo mubone uko mwiyumanganya muri byose mukihanganana ibyishimo,

12.mushima Data wa twese waduhaye kuraganwa n’abera umurage wo mu mucyo.

13.Ni we wadukijije ubutware bw’umwijima, akadukuramo akatujyana mu bwami bw’Umwana we akunda.

14.Ni we waducunguje amaraso ye ngo tubone kubabarirwa ibyaha byacu.

15.Ni na we shusho y’Imana itaboneka, ni we mfura mu byaremwe byose,

16.kuko muri we ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka, intebe z’ubwami n’ubwami bwose, n’ubutware bwose n’ubushobozi bwose. Ni we wabiremye byose kandi rero ni na we byaremewe.

17.Yabanjirije byose kandi byose bibeshwaho na we.

18.Ni we Mutwe w’umubiri, ni we Torero kandi ni we Tangiriro, ni imfura yo kuzuka mu bapfuye kugira ngo abe uwa mbere uhebuje byose,

19.kuko Imana yashimye ko kuzura kwayo kose kuba muri we.

20.Kandi imaze kuzanisha amahoro amaraso yo ku musaraba we imwiyungisha n’ibintu byose, ari ibyo ku isi cyangwa ibyo mu ijuru.

21.Namwe abari baratandukanijwe n’Imana kera, mukaba mwari abanzi bayo mu mitima yanyu no ku bw’imirimo mibi,

22.none yiyungishije namwe urupfu rw’umubiri we, ngo abashyire imbere yayo muri abera n’abaziranenge mutagawa,

23.niba muguma mu byo twizera mwubatswe neza ku rufatiro, mutanyeganyega kandi mutimurwa ngo muvanwe mu byiringiro biheshwa n’ubutumwa mwumvise, bwabwirijwe mu baremwe bose bari munsi y’ijuru, ari bwo jyewe Pawulo nahindukiye umubwiriza wabwo.

24.None nishimiye amakuba yanjye yo ku bwanyu, kandi ibyasigaye ku byo Kristo yababajwe mbishohoje ubwanjye mu mubiri wanjye ku bw’umubiri we ari wo Torero,

25.iryo nahindukiye umubwiriza nkurikije ubusonga Imana yampaye ku bwanyu, kugira ngo mbwirize abantu ijambo ry’Imana ryose,

26.ari ryo bwa bwiru bwahishwe uhereye kera kose n’ibihe byose, ariko none bukaba bwarahishuriwe abera bayo,

27.abo Imana yishimiye kumenyesha ubutunzi bw’ubwiza bw’ubwo bwiru bwageze mu banyamahanga, ari bwo Kristo uri muri mwe, ari byo byiringiro by’ubwiza.

28.Ni we twamamaza tuburira umuntu wese, tumwigisha ubwenge bwose kugira ngo tumurikire Imana umuntu wese, amaze gutunganirizwa rwose muri Kristo.

29.Icyo ni cyo gituma nkora cyane, ndwanana umwete nk’uko imbaraga ze ziri zinkoreramo cyane.

Revelation 7:9-10

9.Hanyuma y’ibyo mbona abantu benshi umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose, bahagaze imbere ya ya ntebe n’imbere y’Umwana w’Intama, bambaye ibishura byera kandi bafite amashami y’imikindo mu ntoki zabo,

10.bavuga ijwi rirenga bati “Agakiza ni ak’Imana yacu yicaye ku ntebe n’ak’Umwana w’Intama.”

23-0319 Gutoranywa k’Umugeni

Ubutumwa : 65-0429E Gutoranywa k’Umugeni

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Umwe muri Miliyoni

Nagutegereje kuva kera. Uri umukunzi wanjye mukundwa kandi ndagukunda cyane. Nkuko nabigusezeranije, maze igihe ndimo ntunganya Urugo rushya aho Tuzaba hamwe aho mw’Iteka. Buri kintu cyose nagiteguye neza nkuko ugikunda.

Ubu nshobora kukureba maze nkabona, uri ukugaragazwa Kwanjye. Ufite imico Yanjye neza neza, uri akara Kanjye, amagufa Yanjye, Umwuka Wanjye umwe, buri kintu cyose Cyanjye, neza neza nkuko bimeze. Wahindutse umwe Nanjye

Nohereje marayika wanjye ukomeye ku isi kugira ngo aguhamagare agusohore muri Edeni ya Satani. Naramwohereje kugira ngo agaragaze ibitekerezo Byanjye, Ibingize, kandi kugira ngo akubwire ibigomba kuzaba. Nakoresheje akanwa ke n’ijwi rye kugira ngo mbigaragaze. Nyuma y’uko amaze kubivuga, Nanjye nkabisohoza, kubera ko Ijuru n’isi bizashiraho, ariko Ijambo Ryanjye ntabwo rizigera rinanirwa na rimwe.

Nari mbizi ko igihe munyumvise Mvuga, nkoresheje ijwi rya marayika Wanjye, mushobora kumenya imbere mundiba z’umutima, y’uko atari we, ko ari Njye Warimo uvugana namwe. Ko ari Njye Warimo uboherereza urwandiko rw’urukundo, narabatoranije kugira ngo mube Umugeni Wanjye mukundwa.

Mu maso yanjye, nta muntu umeze nkawe. Nta n’umuntu wafata umwanya wawe.Wakomeje kuba umwizerwa kuri Njye. Igihe ndebye kuri wowe, Umutima Wanjye wuzura umunezero

Mugihe nakubwiye nti, mukundwa itondere cyane, ibyo utega amatwi, hari abasigwa benshi bazaza bakoresha Amagambo Yanjye, ariko ni abanyabinyoma. Wasobanukiwe umuburo Wanjye binyuze mu Guhishurirwa kandi ukomeza kuba umwizerwa ku Ijwi Ryanjye

Narishimye cyane igihe wasengaga cyane usengera iryo torero usengeramo. Nakubwiye gukora amahitamo akwiye, maze nguha ingero z’itorero ritunganye iryo ari ryo. Wibutse igihe nakubwiye ko bose buzura imyuka, maze utoranya itorero ritunganye.

Ndetse nanakubwiye ko ugomba kwitondera cyane pasteri wawe uwo ariwe. Noneho washobora kwibaza ukuntu umutima Wanjye wasabwe n’umunezero igihe nabonye ugumanye n’umupasiteri nohereje kugira ngo akuzane kuri Njye. Wamenye ko ari Umwuka Wera uba mu muhanuzi Wanjye kugira ngo akuyobore kuri Njye.

Ndibuka umunsi wari wishimye cyane, ndetse unezerewe cyane, igihe nazamuye marayika Wanjye ahirengeye kugira ngo Mwereke imbanziriza yanyu. Twari duhagaze aho turimo tubitegereza murimo mutambuka mu karasisi k’injyana ya Mukomeze imbere Ngabo za Kristo muri aho imbere yacu

Yakunze uburyo mwese mwari mwambaye imyambaro ya buri gihugu mwaje muturukamo; nko mu Busuwisi, Ubudage, ndetse no guturuka aho hantu hose ku isi. Buri umwe wese yari afite umusatsi muremure utunganijwe neza. Amajipo yanyu yaramanutse kugera hasi. Narishimye cyangwa kandi nshimishwa no kubamwereka mwese, rero yashoboraga kugaruka kandi akabatera umwete nuko akababwira ko yababonye Hariya.

Buri jisho ryari kuri Twe. ighe abakobwa bake, bari aho inyuma mu murongo, batangiye kureba hirya no hino, yarasakuje cyane, “Ntubikore! Ntuve mu murongo!”

Igihe nakubwiye ko ndimo guhunika Ibyokurya byo uzarya, wamenye neza icyo narimo mvuga. Washakaga kuba Umwari Mugeni Jambo. Sinigeze narimwe ngufata na rimwe uri mu gakungu n’undi uwo ari wese. Igihe cyose yari Njye, Ijambo Ryanjye. Ibyo byanteye kwishima cyane.

Narabatoranije, Mwe, kugira ngo mube Umugeni Wanjye. Ndagukunda cyane, kimwe n’uko unkunda. Ntugacike intege, ugire umwete, wishime, unezerwe, umunsi uregereje vuba ubwo nzaza iwanyu. Mbega ibihe byiza Tuzagira.

Ku basigaye bo muri mwe, MWIHANE, isi irimo iranyeganyega. Umunsi umwe Los Angeles izaba iri aho ku ndiba y’inyanja, nkuko nababwiye ko ari uko bizaba biri. Umujinya wanjye urimo uratogotera munsi yayo. Ntabwo nzakomeza gufata uriya mucanga igihe kirekire. Uzanyerera mu nyanja ku bujyakuzimu bw’ikirometero n’igice kirenga, ugende ugere mu nyanja ya Salton. Bizaba bibi cyane kurusha iminsi ya Pompeii.

Ngiye kweza iy’isi n’umuriro vuba aha. Nzica buri kintu cyose kuri yo ndetse no munsi yayo. Murabona ibirimo kuba hirya no hino ku isi, neza neza nkuko nababwiye. Murabona Umugeni Wanjye arimo yiyunga ku Ijambo Ryanjye, neza neza nkuko nababwiye.

Noneho ubu nicyo gihe. Ubu niwo mwanya. Itegure!

Isaha y’umujinya Wayo iri ku isi. Muhunge mu gihe hari igihe cyo guhunga, kandi muze kuri Kristo.

Mutumiwe kuza kwifatanya natwe, igice cy’Umugeni We, mugihe twitegura kubwo Kuza Kwe, mugihe twumva Ijwi ry’Imana rivugana natwe maze rikatuzanira Ubutumwa. Gutoranywa k’Umugeni 65-0429E kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville.

Mwene Data Joseph Branham

23-0822E Akayunguruzo k’umuntu Utekereza

Mukundwa Torero rya Mwene Data Branham,

Ndashaka gutumira isi ngo yifatanye natwe kuri iki cyumweru saa 12h00 z’amanywa, isaha y’i Jeffersonville, mugihe twe Ibizu duteranira hamwe kuri buri birometero kare maganatanu muri rimwe mu matorero y’umuhanuzi. Turibwumve Imana ivuga Inyuriye mu ntumwa yayo malayika karindwi maze itubwire:

Ubu butumwa, hamwe nubundi butumwa bwose mvuga, bureba itorero ryanjye. Ntabwo ari itorero ryanyu keretse bashaka kubyakira. Ariko burareba aba bantu hano.

Ari Kuvugana natwe, ICYUBAHIRO KIBE ICYAYO, twe torero rye. Ntabwo ari wowe uvuga ngo, “Mwene data Branham ni umuhanuzi, ariko ntabwo ari pasteri wanjye. Pasiteri wacu avuga ko gucuranga kaseti mu rusengero bidakurikije Ijambo ry’uyu munsi. ” “Pasiteri wacu atubwira ko tugomba kumwumva. Dukurikije Ijambo, ubu ari kutuyoboresha Umwuka Wera. ”

Umuhanuzi aravugana nawe hamwe na pasiteri wawe.

Ku babwiriza abo ari bo bose aho ariho hose, igihe icyo ari cyo cyose, ibi ntabwo bigamije gutesha agaciro inyigisho zawe, ibi ntibireba n’intama zawe.

Ntabwo dushaka kugirana impaka namwe bene data na bashiki bacu. Dusobanukiwe ko, ibi ntabwo ari mwe bigenewe, ahubwo ni twe, twemera ko Umwuka Wera yashyize intumwa Yayo marayika wa karindwi kutubera pasteri kandi akatuyobora,  Itorero Rye. Twizera ko gucuranga kaseti ariyo NZIRA Y’UKURI YONYINE. Muratunganye kandi muri gukora ibyo umuhanuzi yababwiye gukora:

Kandi buri gihe niko mbibabwira , iyo ari abayoboke b’itorero runaka, nti “Urebe pasteri wawe.”

Ugomba gukora nkuko pasiteri wawe abivuga.

Noneho umuhanuzi abwira indi nshuro pasiteri wawe, kugirango abe ahamirijwe ko asobanukiwe.

Noneho, pasiteri, ndashaka ko umenya ko, ko, ibi ari itorero ryanjye gusa ndimo mbwira ibi bintu. Kandi mfite uburenganzira bwo gukor ibyo, kubera ko nashyizweho n’Umwuka Wera kurinda izi ntama.

Yoherejwe kuturinda, intama ze; abo Imana yamuhaye KWITAHO. Umwuka Wera niwe mushumba wacu nkuko Atuvugisha kandi Akatuyobora buri munsi binyuze mu Ijwi Rye ryahamirijwe.

Ibi nibyo Uwiteka atuyoboye gukora. Ntabwo turwanya mwebwe cyangwa umushumba wanyu, cyangwa uko wumva uyobowe n’ Umwami gukora. Umuntu wese agomba gukora nkuko yumva Umwami amuyobora gukora bakurikije Ijambo.

Dufite akayunguruzo kamwe, UBU BUTUMWA. Ibintu byose twumva bigomba kunyura muri ako kayunguruzo. Ijwi twumva ku makaseti niryo ijwi ryonyine  dufitemo ibyiringiro 100% ryo kuba ari uku niko Uwiteka avuze.

Wizera ko gusigwa kuri kurabo bantu ari ugusigwa k’Umwuka Wera? ” Nibyo, mugabo, Umwuka Wera w’Imana w’ukuri uri ku muntu, kandi nyamara ari mu binyoma.

Aho tugana iteka hashingiye kubyo YAVUZE KURI  KASETI, ntabwo aribyo undi muntu cyangwa itsinda ryabandi bantu bavuga. Kubw’ibyo, ntidushobora, kandi ntituzigera twumva undi wese. Nigute undi wese yabona uburyo?

Ngwino uterane hamwe natwe cyane cyane uko mubona umunsi wegera.

Abantu bashobora kwicara mumazu yabo cyangwa… bagateranira aho iwabo, mumatorero yabo, n’ahandi, bagakurikira amateraniro.

Ibyo, nshuti zanjye, dukurikije umuhanuzi w’Imana, atari ibisobanuro by’abantu bamwe basobanura ibyo Bibiliya ivuga, ni guteranira hamwe tuzenguretse Ijambo cyane cyane uko tubona uriya munsi wegera.

Ubwato butagira Imana ni iki kiza bumaze? Nigisanduku cyibiti gusa,ibisate bibiri by’amabuye .

Ngwino uterane hamwe natwe mugihe twumva akayunguruzo Imana yatanze, mu gihe ituzanira Ubutumwa: Akayunguruzo k’umuntu Utekereza 65-0822E.

Bro. Joseph Branham

Reba Icyo urimo urwanira. Reba icyo urimo gukora hano. Reba igituma ujya mu rusengero. Niki kigutera … Nibyiza kujya mu rusengero, ariko ntukajye mu rusengero gusa; ibyo ntibizagukiza.

23-0101 Kugerageza Gukorera Imana Umurimo Bitari Ubushake Bwayo

Ubutumwa : 65-0718 Kugerageza Gukorera Imana Umurimo Bitari Ubushake Bwayo

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni wa Kristo, reka tujye hamwe kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’amanywa, Ku isaha y’I Jeffersonville, kugira ngo twumve:
65-0718M – Kugerageza Gukorera Imana Umurimo Bitari Ubushake Bwayo

Mwene Data Joseph Branham