Category Archives: Uncategorized

24-0609 Uyu Munsi, Iki Cyanditswe kirasohoye!

Ubutumwa : Uyu Munsi, Iki Cyanditswe kirasohoye! 65-0219

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni Mbuto ya Cyami y’Umwuka Idasanzwe

Nta kongera gutegereza ukundi, nta kwibaza ukundi, TWAHAGEZE! TURI Umugeni Mbuto ya Cyami y’Umwuka Idasanzwe. Imbuto y’Umwuka ku Mwana w’Ubwami wasezeranijwe. Atari itsinda runaka mu gihe kizaza; atari mu gisekuru kizaza; turi kubaho ku munsi wanyuma, turi igisekuru kizareba Yesu Kristo agarutse ku isi.

Uyu Munsi, Iki Cyanditswe kirasohoye!

Ubwo Butumwa Bwiza bumwe, Izo Mbaraga zimwe, Uwo Mwana w’umuntu UMWE  uko yari ejo hahise, niko ari uyu munsi, kandi niko azahora iteka.

Uyu Munsi, Iki Cyanditswe kirasohoye!

Bakundwa nshuti muri muri Arizona, Califonia, Texas, aho hose muri Leta z’Ubumwe z’Amerika no HIRYA NO HINO MU ISI mwumva iyi kasete ku ihuzanzira; uwo Mwana(S-o-n) w’Imana umwe waje mu burasirazuba kandi akihamiriza nk’Imana igaragaye mu mubiri, ni we uwo Mwana (S-o-n) w’Imana mu gice cy’uburengerazuba hano, niwe urimo wigaragaza Ubwe hagati mu itorero uyu mugororoba, Ari uko yari ejo, uyu munsi, n’iteka. Umucyo wa nimugoroba w’Umwana waje.

Uyu Munsi, Iki Cyanditswe kirasohoye!

Ijwi rya Messiya, uwo wari uhagaze arimo avugira ku gicaniro mu gihe Cye, Yigaragaza Ubwe hamwe n’Ijambo ry’isezerano ry’icyo gihe, niryo Jwi rimwe rya Mesiya, riri kuvugana n’Umugeni Wayo uyu munsi hirya no hino ku isi kuri aya makasete, ritubwira ngo: Ndi uko nari ejo hahise, uyu munsi n’iteka. NDI Ijwi ry’Imana kuri Mwe. MURI UMUGENI MBUTO YA CYAMI Y’UMWUKA iyo yagumanye n’Ijambo Ryanjye.

Uyu Munsi, Iki Cyanditswe kirasohoye!

Hariho guteraganwa mu bantu uyu munsi kuburyo bananirwa kubona ukuri kw’Imana. Ni kubera ko hariho ubusobanuro bwinshi ku Ijambo ry’Imana butanzwe n’umuntu. Imana nta n’umwe ikeneye ngo asobanure Ijambo Ryayo. Irisobanura Ubwayo. Yoherereje Umugeni Wayo Ibyahishuwe 10:7 byayo mu minsi y’Ijwi rya mayayika muhanuzi kugira ngo asobanure Ijambo Ryayo. Ibyo ni UKU NIKO UWITEKA AVUZE.

Uyu Munsi, Iki Cyanditswe kirasohoye!

Muravuga muti, “Iyo njya kuba narimpari mu gihe Yesu yari ku isi, najyaga kuba narakoze ibi na biriya.” Ni byiza, icyo  ntabwo cyari igisekuru cyawe. Ariko, iki nicyo gisekuru cyawe, iki nicyo gihe cyawe. Ese ni irihe Jwi urimo uvuga ko ari Ijwi ry’Imana?

Imana? Ijwi ufata ko ari Ijwi ry’ingenzi kuri wowe ni irihe?

Uyu Munsi, Iki Cyanditswe kirasohoye!

Satani akomeje gutera Umugeni kurusha uko yigeze kubikora mbere. Yashobora kugutera gutekereza ko ufite icyorezo cyangwa ubwoko runaka bw’uburwayi, cyangwa agatera umuryango wawe. Rimwe na rimwe Imana yemera ko ibintu bihinduka umwijima ukaba utabasha kureba hejuru, hirya cyangwa hino ndetse n’ahandi hose. hanyuma Iraza ikakuremera inzira muri byo, kugira ngo ubashe kuvuga ngo,”Ntabwo ndi urubyaro rwa Hagari, ntabwo ndi urubyaro  rwa Sara, yewe nta nubwo ndi urubyaro rwa Mariya, Ndi Imbuto y’Umwuka y’Abarahamu y’Ubwami Idasanzwe y’Imana” Mfata gusa Ijambo nasezeranijwe, Ni Uku niko Uwiteka Avuze. Ntabwo nzigera nyeganyezwa. Uko byaba bigaragara kose, uko satani yavuga. Icyo nkeneye gusa, ni ugufatira Imana ku Ijambo Ryayo.

Uyu Munsi, Iki Cyanditswe kirasohoye!

Ijwi ry’Imana riratubwira ngo. Nahunitse Ibyo Kurya byose by’Umwuka mukeneye. Muvuge GUSA ibiri ku makasete. Ndi Ijwi ry’Imana kuri mwe. Ijambo Ryanjye nta busobanuro rikeneye. Ntimukajye impaka cyangwa ngo murwane, mukundane, ARIKO mugumane n’IJAMBO RYANJYE.

Uyu Munsi, Iki Cyanditswe kirasohoye!

Ntugacike intege. Ntukihebe. Ntukemere ko Satani akwiba UMUNEZERO wawe. Wibuke uwo URIWE, aho ugiye, uko bizaba bimeze muri ibyo Birori bikomeye by’Ubukwe. Gutura muri uwo Murwa mwiza yakubakiye. Aho ugiye kuzabana na We ubuziraherezo hamwe n’abo bose batambutse mbere.

Nta ndwara izongera kubaho. Hehe n’agahinda. Nta rupfu ukundi. Habe no kuba mu ntambara ukundi. Ahubwo ni Ubugingo Buhoraho hamwe na We. Hanyuma tuzavuga ngo:

Uyu Munsi, Iki Cyanditswe kirasohoye!

Ntitukijime ngo maze tuvuge ngo, “Ndambiwe aha hantu, ndashaka kuva hano. Ahubwo reka tuvuge dutya ngo: Araza umunota uwo ari uwo wose ubu, KUBWA NJYE… ICYUBAHIRO KIBE ICY’IMANA! ndakumbuye cyane. Ngiye kubona abo nkunda bose. Bagiye kugaragara aha imbere yanjye, noneho nzamenya ko, BIRANGIYE,  ko TWAHAGEZE.”

Noneho, mu kanya nk’ako guhumbya, tuzaba turi hamwe twese ku rundi ruhande.

Tunezerwe kandi twishime, kuko Ubukwe bw’Umwana w’Intama butashye, kandi Umugeni We… Umugeni We akaba yiteguye ubwe.

Niba wifuza kwishima, kandi ukaba mu Bukwe bw’Umwana w’Intama hamwe natwe, ngwino witegure ubwawe kuri iki Cyumweru I saa sita z’amanywa ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva :

Uyu Munsi, Iki Cyanditswe kirasohoye! 65-0219

Mwene Data Joseph Branham

Ibyanditswe byo gusoma:

Yohana igice cya 16

1.“Icyo mbabwiriye ibyo ni ukugira ngo hatagira ikibagusha.

2.Bazabaca mu masinagogi, kandi igihe kigiye kuza, uzabica wese azibwira ko akoreye Imana umurimo.

3.Kandi ibyo bazabikorera batyo kuko batamenye Data, nanjye ntibamenye.

4.Ariko ibyo mbibabwiriye kugira ngo igihe cyabyo nikigera, muzibuke ko ari jye wabibabwiye. Umumaro Umwuka Wera azabagirira “Uhereye mbere na mbere sinabibabwiye, kuko nari nkiri kumwe namwe.

5.Ariko none ndajya ku Uwantumye, kandi muri mwe nta wumbaza ati ‘Urajya he?’

6.Ariko kuko mbabwiye ibyo, imitima yanyu yuzuye agahinda.

7.“Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira ari uko ngenda, kuko nintagenda Umufasha atazaza aho muri, ariko ningenda nzamuboherereza.

8.Ubwo azaza azatsinda ab’isi, abemeze iby’icyaha n’ibyo gukiranuka n’iby’amateka;

9.iby’icyaha, kuko batanyizeye,

10.n’ibyo gukiranuka kuko njya kwa Data, kandi namwe muzaba mutakimbona,

11.n’iby’amateka kuko umutware w’ab’iyi si aciriweho iteka.

12.“Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira.

13.Uwo Mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho.

14.Uwo azanyubahiriza, kuko azenda ku byanjye akabibabwira.

15.Ibyo Data afite byose ni ibyanjye, ni cyo gitumye mvuga nti ‘Azenda ku byanjye abibabwire.’

16.“Hasigaye igihe gito ntimumbone, maze hazabaho ikindi gihe gito mumbone.”

17.Bamwe mu bigishwa be barabazanya bati “Ibyo atubwiye ni ibiki ngo ‘Hasigaye igihe gito ntimumbone, maze hazabaho igihe gito mumbone’, kandi ngo ‘Kuko njya kuri Data.’ ”

18.Kandi bati “Ibyo ni ibiki ngo ‘Igihe gito’? Ntituzi ibyo avuze.”

19.Yesu amenye ko bashaka kumubaza arababaza ati “Murabazanya ibyo mbabwiye ibyo ngo ‘Hasigaye igihe gito ntimumbone, maze hazabaho ikindi gihe gito mumbone’?

20.Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko mwebweho muzarira mukaboroga, ariko ab’isi bazanezerwa. Mwebweho muzababara, ariko umubabaro wanyu uzahinduka umunezero.

21.Umugore iyo aramukwa arababara kuko igihe cye gisohoye, ariko iyo umwana amaze kuvuka ntaba akibuka kuribwa, kuko anejejwe n’uko umuntu avutse mu isi.

22.Ni ko namwe mubabara none, ariko nzongera kubonana namwe kandi imitima yanyu izanezerwa, n’umunezero wanyu nta muntu uzawubaka.

23.Uwo munsi nta cyo muzambaza. Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye azakibaha.

24.Kugeza none nta cyo mwasabye mu izina ryanjye. Musabe muzahabwa ngo umunezero wanyu ube wuzuye.

25.“Ibyo mbibabwiriye mu migani, ariko igihe kizaza sinzavuganira namwe mu migani, ahubwo nzababwira ibya Data neruye.

26.Uwo munsi muzasaba mu izina ryanjye, kandi simbabwira ko nzabasabira kuri Data,

27.kuko Data na we abakunda ubwe kuko mwankunze mukizera yuko navuye ku Mana.

28.Navuye kuri Data nza mu isi, kandi isi ndayivamo nsubire kuri Data.”

29.Abigishwa baravuga bati “Dore noneho ureruye, nta mugani uduciriye.

30.Ubu tuzi yuko uzi byose kandi ko utagomba ko umuntu wese agira icyo akubaza, ni cyo gituma twizera ko wavuye ku Mana.”

31.Yesu arabasubiza ati “None murizeye?

32.Dore igihe kirenda gusohora ndetse kirasohoye, ubwo muri butatane umuntu wese ukwe, mukansiga jyenyine. Ariko sindi jyenyine, kuko Data ari kumwe nanjye.

33.Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.”

Yesaya 61: 1-2

1.Umwuka w’Umwami Imana ari kuri jye, kuko Uwiteka yansīze amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza, yantumye kuvura abafite imvune mu mutima no kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukingurira abari mu nzu y’imbohe.

2.Kandi yantumye no kumenyesha abantu umwaka w’imbabazi z’Uwiteka, n’umunsi Imana yacu izahoreramo inzigo, no guhoza abarira bose.

Luka 4:16

16.Ajya i Nazareti iyo yarerewe, ku munsi w’isabato yinjira mu isinagogi nk’uko yamenyereye, arahagarara ngo asome.

24-0602 Imbuto ntabwo iraganwa n’igishishwa

Ubutumwa : 65-0218 Imbuto ntabwo iraganwa n’igishishwa

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mbuto ya Cyami y’Abrahamu

Mboherereje indamutso hirya no hino ku isi, kuri abo bateranye hamwe, barimo kumvira kuri ubwo buryo bw’ihuzanzira, barimo bagaburira ubugingo Bwabo kuri iyo Manu nshya ifutse irimo imananuka iva mu Ijuru. Muri abaguzwe Amaraso ya Yesu Kristo Ubwe.

Mwami Yesu, ndasaba ko Wasiga amagambo uyu mugoroba ngo Ijwi ry’Ijuru ryumvikane muri buri gutwi.
Cyangwa niba hari abari aha cyangwa bakurikiye mu gihugu hose,

Imana irimo irasiga amatwi ya buri umwe wese muri twe, mu gihe turimo kumva hirya no hino ku isi kurangurura kwa Kimana kw’Ijwi ry’Imana rivugana natwe. Uku niko Uwiteka avuze.

Turi Itorero ry’Imana ry’Umwimerere ryavutse bwa kabiri ryizera BURI Jambo ry’Imana Imbere y’ikintu icyo aricyo cyose, tutitaye kucyo aricyo, kubera ko ni Ijambo ry’Imana ritavangiye ririmo kuvuga.

Imana irimo irigaragaza Ubwayo muri twe, Itorero Mugeni Ryayo. Ntabwo turi abahetsi b’Imbuto, TURI IMBUTO YA CYAMI. Ubuzima Bwe bwose bwari muri We bwongeye kwigaragaza muri TWE, Itorero Mugeni, ry’ukuri, ry’umwimerere, Rigarura Ijambo ry’Imana mu mwuzuro Waryo no mu mbaraga Zaryo.

Ntihashobora kongera kubaho igisekuru icyaricyo cyose cy’itorero nyuma y’iki. Turi ku iherezo, bene Data na bashiki bacu. Niho turi, twahageze. Imana ishimwe.

Turi ku iherezo. Twahageze. Umugeni YAMENYE abo Turi bo. Ni igihe cy’Imbuto Mugeni. Ibishishwa byarapfuye. Ibishishwa birimo kuma. Turi Ijambo ry’Imana ryavutse ku mwari rigaragajwe, Yesu Kristo ari uko yari ejo, uyu munsi, ndetse n’iteka.

Ntabwo tuzakorwaho. Nta mugabo wadufata kungufu. Turi Umugeni wabyawe n’umwari. Twategetswe n’Imana kuguma kuba ab’ukuri ku Ijambo mwari ritunganye. Imbuto igomba kuguma Imbere y’Umwana, Umwuka Wera, Ijwi ry’Umwana w’Umuntu, bityo kugira ngo ibashe gukomera. Kandi kuri twe, hariho INZIRA IMWE GUSA: GUKANDAHO BIKAVUGA MAZE TUKUMVA IJWI RY’UMWANA W’UMUNTU UBWE.

Kandi ndavuga ko hari Itorero ryatoranyijwe ahantu runaka muri iyi si, ryahunze ibi bintu kandi rihagaze ukwaryo. Kandi kugaragara kw’Imana kwararireheje.. Turi mu minsi ya nyuma.

Turi Ibizu by’Imana. Nta bugambanyi buri muri twe. Dushobora gusa kurya kuri Manu nshya. Tumeze nk’inyana ziri mu bwatsi. Turya gusa Ibyo Kurya Byahunitswe ibyo twagenewe.

Turi kubona Ibizu by’imana hirya no hino ku isi bishaka Manu Nshya. Bazakomeza gushaka kugeza bayibonye. Bazaguruka bajye hejuru ndetse hejuru cyane. Niba ntayiri hano muri iki kibaya, bazongera bigire hejuru ho gato. Barashaka Ijambo ry’Imana ry’uwo munsi rivuye ku Ijwi ry’Imana. Aho bagiye h’iteka hashingiye kuri Ryo. Aho Umubiri uri, niho Ibizu biteranira.

Umwuka We waje kuri twe kugira ngo ukore ibyo bintu bimwe nk’ibyo Yakoze. Ni ukongera kororoka kw’Intete. Turi Urubyaro Rwa Cyami rw’Abrahamu mu Kwizera abo bafata buri kintu cyose kinyuranye n’Ijambo ry’Imana maze bakacyita ko kitariho. Ntidushobora gushidikanya cyangwa ngo dushyire mu mwanya utariwo Ijambo ry’Imana, kubera ko twizera ko ari UKU NIKO UWITEKA AVUZE. Yesu Kristo ari uko yari ejo, uyu munsi, n’iteka.

Mana mukunzi mwiza, ntutume dutera umugongo ibi ngo tujye ku bupfu bw’isi, ahubwo reka tumwakire uyu mugoroba n’umutima wacu wose. Kandi Mwami, rema muri njye umwuka mwiza, Umwuka w’Ubugingo, kugira ngo nshobore kwizera Amagambo Yawe yose, kwemera Yesu Jambo, umwe ejo hashize, uyu munsi, n’iteka ryose, no kwizera uyu munsi igice cyatanzwe muri iki gisekuru. Bitange, Mwami. Mbisabye mu Izina rya Yesu.

Ndifuza kugutumira kugira ngo uze kumva Ijwi ry’Imana rihamirijwe kubw’igihe cyanyuma mu gihe Aduha Ibyo kurya by’Ibizu; Isezerano ry’Imana. Bisaba kwizera k’umwari kuri iri Jambo ry’Imana kugira ngo ubu Umugeni We.

Mwene Data Joseph Branham

Isaha: Isasita z’amanywa ku isaha y’I Jeffersonville

Ubutumwa: Imbuto ntabwo iraganwa n’igishishwa 65-0218

Ibyanditswe:

Matayo 24:24

Kuko abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n’intore niba bishoboka.

Luka 17:30

Ni na ko bizamera umunsi Umwana w’umuntu azaboneker aho.

Yohana 5:24

“Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwumva ijambo ryanjye akizera uwantumye, aba afite ubugingo buhoraho kandi ntazacirwaho iteka, ahubwo aba avuye mu rupfu ageze mu bugingo.

Yohana 14:12

Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data.

Abaroma 8:1

Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho,

Abagalatiya 4: 27-31

27.kuko byanditswe ngo “Ishime ngumba itabyara, Tera hejuru uvuge cyane utaramukwa, Kuko abana b’inyungwakazi ari benshi, Baruta ab’inkundwakazi.”
28.Nuko rero bene Data, namwe muri abana b’isezerano nk’uko Isaka yari ari.
29.Ariko nk’uko icyo gihe uwabyawe n’umubiri yarenganyaga uwabyawe n’Umwuka, na n’ubu ni ko bikimeze.
30.Mbese ibyanditswe bivuga bite? Biravuga biti “Senda inshoreke n’umuhungu wayo, kuko umuhungu w’inshoreke atazaraganwa n’umuhungu w’umugeni.”
31.Nuko bene Data, ntitukiri abana b’inshoreke, ahubwo turi ab’umugeni.

Abaheburayo 13: 8

Yesu Kristo uko yari ari ejo, n’uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora iteka ryose.

1 Yohana 4: 7

Bakundwa, dukundane kuko urukundo ruva ku Mana. Umuntu wese ukunda yabyawe n’Imana kandi azi Imana.

Ibyahishuwe 10

Mbona marayika wundi ukomeye amanuka ava mu ijuru yambaye igicu, umukororombya uri ku mutwe we, mu maso he hasa n’izuba, ibirenge bye bisa n’inkingi z’umuriro.

Mu intoki ze yari afite agatabo kabumbutse. Nuko ashyira ikirenge cye cy’iburyo ku nyanja, n’icy’ibumoso agishyira ku butaka.

Arangurura ijwi rirenga nk’uko intare yivuga, avuze iryo jwi rirenga guhinda kurindwi kw’inkuba kuvuga amajwi yako.

Kandi guhinda kurindwi kw’inkuba kumaze kuvuga, nari ngiye kwandika nuko numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti “Iby’ uko guhinda kurindwi kw’inkuba kuvuze ubizigame, bibe ubwiru ntubyandike.”

Marayika nabonye ahagaze ku nyanja no ku butaka amanika ukuboko kwe kw’iburyo, agutunga mu ijuru

arahira Ihoraho iteka ryose yaremye ijuru n’ibirimo, n’isi n’ibiyirimo n’inyanja n’ibiyirimo ati “Ntihazabaho igihe ukundi,

ahubwo mu minsi y’ijwi rya marayika wa karindwi ubwo azatangira kuvuza impanda, ni ho ubwiru bw’Imana buzaba busohoye nk’uko yabwiye imbata zayo ari zo bahanuzi.”

Nuko rya jwi numvise rivugira mu ijuru, nongera kuryumva rimbwira riti “Genda wende ka gatabo kabumbutse kari mu intoki za marayika uhagaze ku nyanja no ku butaka.”

Nuko nsanga marayika uwo ndamubwira nti “Mpa ako gatabo.” Aransubiza ati “Enda ugaconshomere, karagusharirira mu nda ariko mu kanwa kawe karakuryohera nk’ubuki.”

Nenda ako gatabo, ngakura mu intoki za marayika ndagaconshomera. Mu kanwa kanjye karyohera nk’ubuki, ariko maze kukarya mu nda yanjye harasharirirwa.

Arambwira ati “Ukwiriye kongera guhanura iby’amoko menshi n’amahanga menshi, n’indimi nyinshi n’abami benshi.”

Malaki 4

“Dore hazaba umunsi utwika nk’itanura ry’umuriro, abibone bose n’inkozi z’ibibi zose bazaba ibishingwe, maze habe umunsi uzabatwika bashire, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, ntuzabasigira umuzi cyangwa ishami.

Ariko mwebweho abubaha izina ryanjye, Izuba ryo gukiranuka rizabarasira rifite gukiza mu mababa yaryo, maze muzasohoka mukinagire nk’inyana zo mu kiraro.

Kandi muzaribatira abanyabyaha hasi, bazaba ivu munsi y’ibirenge byanyu ku munsi nzabikoreraho. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

“Nimwibuke amategeko y’umugaragu wanjye Mose, ayo namutegekeye i Horebu yari ay’Abisirayeli bose, yari amategeko n’amateka.

“Dore nzaboherereza umuhanuzi Eliya, umunsi w’Uwiteka ukomeye kandi uteye ubwoba utaragera.

Uwo ni we uzasanganya imitima y’abana n’iya ba se, kugira ngo ntazaza kurimbuza isi umuvumo.”

Ariko iyo mutangiye kuvuga muti: “Njyewe na Data turi Umwe”, n’ibyo bintu bindi, ubwo rero igishishwa kirabihunga. Ariko Itorero Mugeni ry’ukuri ry’umwimerere rizagaragaza Ijambo ryuzuye ry’Imana mu mwuzuro Waryo, hagati…?… Kuko uko Yari ejo, ni ko Ari uyu munsi, n’iteka ryose.

65-0218- “Imbuto ntabwo iraganwa n’igishishwa”
Rev. William Marrion Branham

Yesu Krisito ntahinduka, uko Yari ejo, ni ko Ari uyu munsi n’iteka ryose.
Umwuka uje ku Mugeni ngo usohoze ibintu bimwe. Murabona, ni ukuvuka bushya kw’impeke.

65-0218- “Imbuto ntabwo iraganwa n’igishishwa”
Rev. William Marrion Branham

24-0526 Umuntu uhunga mu maso y’Uwiteka

Ubutumwa : 65-0217 Umuntu uhunga mu maso y’Uwiteka

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Bagenzi mugiye I Nineve

Data, aho umubiri Wawe uri, niho Ibizu Byawe biteraniye hamwe. Urimo uratugaburira kuri Manu Yawe ya Kimana. Uhe ubugingo bwacu icyo nyakuri bukeneye. Turakunyotewe, Data.

Turi mu Biganza Byawe. Turi imbere y’ubwiza Bwawe, turi gukomera, binyuze mu kumva Ijwi Ryawe. Umugeni agomba kwisubiramo maze akarebana nabyo. Bikwiriye kuba ari ukuri cyangwa ikinyoma. Ese kumva Ijwi Ryawe rihamirijwe inicyo kintu cy’ingenzi cyane Umugeni Wawe akwiriye gukora cyangwa sicyo? Niba Bikwiriye, Reka tubikore. Ntutegereze ukundi, ushake ikiri Ukuri n’igikwiriye, maze abaricyo ugumana nacyo Turabizi ko Ryo ari Ukuri, turabizi ko ariyo Nzira Yawe Wateguye.

Ndagomba kurangurura cyane, “Intare intontomye ninde utatinya? Imana ivuze, ninde utahanura?” Twarabibonye mu Ijambo. Warabisezeranye. Ninde washobora guceceka kandi agatuza?

Ntabwo dushaka icyo gitekerezo rusange. Turashaka Ukuri. Kandi twe ntabwo, twe(dushaka) ntidushaka–ntidushaka guhanga amaso ikindi cyose uretse icyo Imana yavuze ko ari Ukuri.

Igihe kirageze kugira ngo mufate icyemezo niba ari iyihe nkunge mugomba kujyamo. Ese murimo kugaburirwa ku Ijambo rivuzwe rivuye neza neza ku Mwana w’Umuntu, cyangwa n’ikindi kindi? Ese haba hari ubabwira ko mugomba kumva andi majwi kugira ngo mube Umugeni Wayo? Gucuranga amakasete mu ngo zanyu cyangwa mu nsengero zanyu ntabwo aricyo kintu cy’ingenzi Umugeni agomba gukora?

 Ese ni ijwi ryande murimo kumva? Ese ni iki iryo jwi ririmo kubabwira?  Ese kubaho kw’iteka  kwanyu n’uk’umuryango wanyu murimo kugushingira kurihe jwi?

Ntabwo ari njye, ntabwo ari kuri marayika wa karindwi, oh, oya; ni kukugaragazwa k’Umwana w’Umuntu. Ntabwo ari marayika, ubuutumwa bwe; ni ubwo bwiru Imana yahishuye. Ntabwo ari umuntu; ni Imana. Uwo Marayika ntabwo yari Umwana w’umuntu; yari intumwa iturutse ku Mwana w’umuntu. Umwana w’umuntu ni Kristo; Uwo ni We Umwe muryaho. Ntabwo murimo kurya ku umuntu; umuntu, amagambo ye azananirwa. Ariko muri kurya ku Mubiri-Jambo utananirwa w’Umwana w’umuntu.

Ntukumve irindi jwi iryo ariryo ryose iryo ridashyiramo iryo Jwi, Mubiri-Jambo utananirwa w’Umwana w’umuntu, ngo arigire IRYA MBERE. Bashobora kubwiriza, kwigisha, cyangwa bagakora ibyo Imana yabahamagariye gukora byose, ariko NTABWO aribo jwi ry’ingenzi MUKWIRIYE KUMVA.

Niba bizera ibyo, noneho aho bazacuranga iryo Jwi igihe muteraniye hamwe maze bavuge ngo, “Iri Jwi, riri ku makasete, niryo Jwi ry’Ingenzi dukwiriye kumva. Iryo, kandi IRYO gusa, UKU NIKO UWITEKA AVUZE.”

Ese ni irihe Jwi mukunda? Ese ni kuki Yemeye ko Ijwi Ryayo rifatwa amajwi kandi rigahunikwa? Ese ni irihe Jwi Imana yatoranije kugira ngo rivuge Ijambo Ryayo kubw’igihe cyacu?

Binyuze mu muhanuzi Wayo Yateguye, uwo Yarobanuriye kugira ngo amanuke aho maze atambutse ubwo butumwa, rero, bisa nkaho Yashoboraga kohereza undi muhanuzi, ariko Yarobanuye Yona, kandi habe na Eliya ntabwo yajyaga kubikora, Yeremiya ntiyajyaga kubikora, Mose ntabwo yajyaga kubikora, yari Yona wagombaga kujya i Nineve. Nicyo cyonyine cyari gikenewe kuri byo. Yamuhaye umurimo ndetse Imubwira kugenda. Kandi igihe Yavuze ngo, “Genda hariya, Yona, genda I Nineve,” nta wundi muntu washoboraga kujyayo uretse Yona

Imana yatugennye mbere muri ubu buzima. Iri Jwi ritubwira Amagambo y’Ubugingo Buhoraho. Kuri twe, iyi niyo Nzira yateganijwe n’Imana. Iyi niyo Nkuge yacu. Niba uri mu nkuge igiye i Tarushishi, sohokamo mbere y’uko ukererwa.

Niba warimo wibaza, cyangwa ufite ibibazo ibyo aribyo byose mu mutima wawe wibaza inzira ukwiriye gufata cyagwa icyo ukwiriye gukora, ngwino udusange. Injira mu Nkuge hamwe natwe. Tugiye I Nineve, kurangurura. Turareka iyo nkuge y’I Tarushish ikomeze imanuke niba bashaka kujyayo. Dufite inshingano imbere y’Imana. Ubwo nibwo Ubutumwa dushinzwe.

Ntabwo ndimo mvuga ko nuramuka ugiye ku rusengero batumva amakasete ariyo nkuge igiye I Tarushishi, ariko niba UWO ARIWE WESE adafata iri Ijwi ry’Imana riri ku makasete nk’ijwi ry’ingenzi cyane mugomba kumva, byaba byiza ugenzuye ukareba uyoboye inkuge yanyu n’aho iyo nkuge irimo kwerekeza.

Ndagutumiye kugira ngo wifatanye natwe Kucyumweru I Saa sita z’amanywa., ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe Kapiteni w’inkuge yacu avuga kandi atuzanira Ubutumwa: Umuntu uhunga mu maso y’Uwiteka 65-0217.

Reka noneho dutangire ubu bubyutse. Ni ukuri! Ese ni iki utegereje? Twizera ko Kuza k’Umwami kwegereje, Kandi Agiye kuza gutwara Umugeni, ndetse Biriteguye. Kandi nta nkunge na zimwe dushaka z’I Tarushishi. Tugiye I Nineve. Huh! Tugiye mu Bwiza. Amen. Uko ni ukuri. Tugiye aho Imana igomba kuduha umugisha, kandi icyo nicyo gusa dushaka gukora.

Mwene Data Joseph Branham

24-0519 Ibibazo n’Ibisubizo #4

Ubutumwa : 64-0830E Ibibazo n’Ibisubizo #4

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Muryango w’abumva amakasete

Ndashaka kuvuga wowe, muryango wanjye, n’umuryango hanze hose ku isi aho twe…aho amakasete ajya.

Abo nibo twe, umuryango w’abumva amakasete y’umuhanuzi; abana be bakwiriye hirya no hino mu isi, abo yabyariye Kristo. Abongabo Data yahaye Guhishurirwa Kwe Ubwe muri iyi minsi yanyuma.

Ndashaka kubahuriza hamwe bose umwe muri iyi minsi, murabona, Data nabishaka, kandi hanyuma tuzagira Murugo aho tutazongera kuzerera hirya no hino ukundi.

NDASHAKA KUBAHURIZA HAMWE BOSE. Birimo kuba ubungubu. Ubu Butumwa, Ijambo Ryayo, aya Makasete arimo arakora neza neza ibyo ngibyo: arimo arahuriza hamwe Umugeni, arimo aratwunga mu BUMWE BUMWE guturuka hirya no hino ku isi. Nta kindi gihari uretse Ijwi Ryayo; Ijwi ry’Imana ku makasete, ariryo rishobora guhuriza hamwe Umugeni Wayo.

Kandi wowe, igihe wuzuye Umwuka, dore kimwe mu bimenyetso byiza cyane nzi: ukunda Kristo cyane kandi wizera buri Jambo ryose Yavuze ko ari Ukuri Icyo ni igihamya ko ufite Umwuka Wera. Kandi ubuzima bwawe buba bwuzuye umunezero, hanyuma–oh mbega, ibintu byose biba bitandukanye (murabona?) bitandukanye n’uko byari bisanzwe. Uwo ni Umwuka Wera.

Imitima yacu, ibitekerezo n’ubugingo biba byuzuye umunezero, urukundo no Guhishurirwa, biba bigoye ko twakwifata ubwacu. Buri butumwa twumva butuzanira Guhishurirwa kuruseho. Tubona abo turibo n’ibyo dukora kubwo kuba mu Bushake Bwayo Butunganye. Nta kintu gihari cyashobora kudukura mu byo Imana yashyize imbere mu mitima yacu. Gukandaho Bikavuga niyo Nzira yateguwe n’Imana  kubw’uyu munsi. Nta gukekeranya, nta kwiringira, nta kubaza Umwuka Wera ngo, “Ese icyo numvise cyaba ari Ijambo ry’ukuri?” “Ese nkwiriye kubingenzuza Ijambo?”

 Abo sitwe. Icyo twumva ku makasete NI IRYO JAMBO. Iryo Jambo twumva ku makasete niryo JAMBO RYONYINE ryahamirijwe n’Umwuka Wera Ubwe, Inkingi y’Umuriro, ko ari Uku niko Uwiteka Avuze ku Mugeni.

Niharamuka hagize utubwira ngo, “Hari byinshi byavuzwe ku makasete byari Mwene Data Branham urimo kuvuga, bitari Ijambo risizwe. Uwo yari umuntu. Umwuka Wera atuyobora ku kiri Ijambo ntabwo ari kucyo Mwene Data Branham avuga.”

Abo sitwe. Twizera gusa icyo umuhanuzi yatubwiye ntitwigera tukibagirwa.

Ndashaka ko mutigera mwibagirwa iryo Jambo. Icyo Mose yavugaga, Imana yaracyubahaga, kubera ko Ijambo ry’Imana ryari muri Mose.

 Ntituzigera na rimwe twibagirwa icyo umuhanuzi avuga, kandi turacyizera; Kuko byandikishijwe ikaramu y’icyuma ku mitima yacu. Ibyo yavuze ku makasete, Imana irabyubaha, kandi turabyizera.

Nta cyubahiro kirenze kwicara maze tukumva Ijwi ry’Imana rivugana natwe. Araza kuba avugana n’Umugeni We kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa ku isaha y’i Jeffersonville, maze asubize ibibazo: 64-0830E Ibibazo n’Ibisubizo #4.  Ndifuza kugutumira kugira ngo wiyunge natwe. Ni icyemezo utazigera wicuza na rimwe.

Mwene Data Joseph Branham

24-0512 Ibibazo n’ibisubizo #3

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni Mwari Utanduye,

Mbega ukuntu ngukangurira buri cyumweru Gukandaho Bikavuga no kumva Ijwi ry’Imana ry’igihe cyacu. Kubera ko nziko ari gahunda y’Imana itunganye kubw’igihe cyacu.

Ntabwo ari ibyo Joseph Branham avuga cyangwa yizera. Ni ibyo Ijwi ry’Imana rihamirijwe ryatubwiye:

Ndi Ijwi ry’Imana kuri wowe.

Niba warigeze rimwe ugira ihishurirrwa ry’ubu Butumwa, uyu murongo muto wakwiye kuba uruta ibihagije kuri wowe kugira ngo ubwire buri muntu wese muhuye; buri mwizera, ubwire amatorero yanyu, y’uko Iryo Jwi ari Ijwi ry’ingenzi cyane TUGOMBA KUMVA.

Gutekereza, ayo Magambo amwe twumva iyo Dukanzeho Bikavuga ni Ijwi ry’Imana rituvugisha muri ako kanya. Data yemeye ko bifatwa amajwi maze arabihunika kugira ngo dushobore Gukandaho Bikavuga buri segonda rya buri munsi; bityo dushobora kumwumva adutera umwete, aduha umugisha, adusiga, maze agata kure ubwoba bwacu bwose no gushidikanya, ibyo byose binyuze mu Gukandaho Bikavuga.

Icyo dukeneye gusa kugeza ubu, ni Gukandaho Bikavuga, kandi ngaha aho biri. Ari hano kugira ngo atwibutse y’uko TWE TURI IJAMBO. Ari kumwe natwe, Aratuzengurutse, ARI MURI TWE. Satani ni umwirirazi. Yaratsinzwe. Nta kintu na kimwe cyadukuraho iryo Jambo. Imana yarariduhaye binyuze mu kumenya mbere Kwayo, yari iziko turi Umugeni Wayo. Twarikumwe na Yo guhera mu itangiriro.

Ni irihe Jwi twashobora kumva rikaba ryaruta Ijwi ryonyine ryahamirijwe n’Inkingi y’Umuriro kuba ariryo Jwi ry’Imana?

Nta rindi jwi.

Ni iki iryo Jwi ryatubwiye mu cyumweru gishize?

Igihe cyose mba mbasaba, kandi ibyo ni nka mwene Data na Mushiki wacu. Muri abana banjye; Njye–Ndi so mu Butumwa Bwiza, atari so kuko bimeze ku bapadiri, Njye–Ndi so mu Butumwa bwiza nkuko Pawulo yabivuze hariya. Nabyariye Kristo, kandi ubu, Njye–Nabashyingiye Kristo; nabarambagirije Kristo nk’umwari utanduye. Ntimukankoze isoni! Ntimukankoze isoni! Mugume muri umwari utanduye.

Tugomba kuguma turi abari batanduye ku Ijambo, iryo Jwi. Kuri twe, hari INZIRA IMWE gusa tubasha kumenya ko turi kubikora: GUKANDAHO BIKAVUGA.

Niba mwizera ko ndi icyo muvuga, umukozi w’Imana, umuhanuzi, mwumve icyo mbabwira. Murabona? Mwashobora kutabisobanukirwa, kandi niba mutabibasha, noneho mukore icyo mbabwira gukora.

Yego, hari abandi bantu basizwe n’Umwuka Wera. Kandi kubw’ubuntu n’imbabazi z’Imana, ndasenga ndi umwe muri bo. Nizera ko nahamagawe na Yo kugira ndindire Ijambo Ryayo imbere yanyu kandi mberekeze kuri ubu Butumwa, Ijambo ry’Imana, iryo Jwi.

Nkuko Petero yabivuze, ntabwo nzirengagiza igihe cyose kukwibutsa ko hari IJWI RIMWE GUSA iryo Imana yahamagaye kugira irihishurire Ijambo Ryayo. Ijwi rimwe Imana yahamirije. Ijwi Rimwe iryo Imana yavuze ngo, “Mumwumvire.” Ijwi Rimwe iryo Imana yavuze ngo, “Ndi Ijwi ry’Imana kuri mwe.”

Wibuke ibi n’umutima wawe wose: Ugumane n’iryo Jambo! Ntukigere ureka iryo Jambo! Ikintu icyo aricyo cyose gihabanye naryo, ucyihorere, icyo cyaba kiri cyose. Noneho umenya ko bikwiriye.

Nsobanukiwe neza impamvu numvwa nabi kandi bamwe bagatekereza ko rwanya abakozi b’Imana bose; ko nizera ko nta n’umwe ukwiriye kubwiriza. “Nuramuka wumvise undi mubwiriza utari Branham, uzaba utira Umugeni.” Nkuko nabibabwiye inshuro nyinshi, ntabwo nigeze mvuga ibyo cyangwa ngo nizere nk’ibyo.

Umuhanuzi yabisobanuye neza kucyumweru gishize neza uko mbyumva n’uko nizera.

Hari nk’amatorero atatu y’Ubutumwa muri aka gace ka Jeffersonville mu gihe Mwene Data Branham yari hano. Mu materaniro yo Kucyumweru, yaravuze ngo abapasteri bo mu karere ntabwo bari bahari mu materaniro ya nimugoroba. Bari bagize ayabo materaniro ya nimugoroba. Kubw’ibyo, ntabwo bari biyumvishemo kuza kumva Mwene Data Branham kubw’amateraniro ya nimugoroba, ahubwo bahitamo gukora amateranio mu matorero yabo. Icyo cyari icyemezo cyabo, kandi nicyo bari bayobowe gukora, kandi Mwene Data Branham arabyemera.

Uyu munsi haricyari insengero nyinshi mu gace ka Jeffersonville. Nabo bagomba gukora nkuko bumva bayobowe n’Umwami gukora. Niba bumva batayobowe gucuranga amakasete, icyubahiro kibe icy’Uwiteka, barimo barakora icyo bumva bayobowe gukora, kandi icyo nicyo bakwiriye gukora. Bakomeza kuba bene Data na bashiki bacu kandi bakunda ubu Butumwa. Ariko tugomba gukora icyo twumva tuyobowe gukora: Gukandaho Bikavuga. Turashaka kumva umuhanuzi.

Nkuko Mwene Data Branham yabikoze ku itariki 30 kanama 1964, ndabatumira ngo muzaze kwifatanya natwe I saa sita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, ubwo twongera kumva indi nshuro Ubutumwa umuhanuzi atuzaniye: 64-0830M Ibibazo n’ibisubizo #3.

Mwene Data Joseph Branham

24-0505 Ibibazo nibisubizo # 2

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni Jambo Ritunganye,

Dutegereje gusa Ukuza k’Umwami. Turinde amatara yacu atunganyije, yuzuye Amavuta, twumva amanywa n’ijoro Ijambo ryahishuwe. Dukomeza gusenga, buri saha; atari buri munsi, buri saha. Turimo gukomeza kwitegura kuguma, no gukomeza kwizera, IJAMBO RYOSE.

Dutegereje, umwanya uwo ari wose, ko abo basinziriye mu mukungugu wisi babanza gukanguka. Muri ako kanya, tuzahita tubabona; ba papa, ba mama, abagabo, abagore, abavandimwe na bashiki bacu. Bari aho, bahagaze imbere yacu. Tuzamenya muri ako kanya, ko twahageze, igihe kirageze. Kwizera kwizamurwa kuzuzura ubugingo bwacu, ubwenge n’umubiri. Noneho iyi mibiri ipfa izambara kudapfa mu buntu bw’izamurwa mu Mwami.

Kandi hanyuma tuzatangira guhurira hamwe. Twebwe abakiriho ndetse dusigaye tuzahindurwa. Iyi mibiri ipfa ntizongera kubona urupfu. Mu buryo butunguranye, hazaba nko guhuha guciyeho… tuzahindurwa. Kuva kuba umusaza ukaba umusore, kuva kuba umukecuru ugahinduka umukobwa ukiri muto.

Nyuma yigihe gito, tuzaba tugenda nkigitekerezo hamwe nabamaze kuzuka. HANYUMA… ICYUBAHIRO ICYAYO… tuzazamurwa hamwe nabo tujye guhura n’Umwami mu kirere.

Mbega igihe kiri imbere yacu. Umwanzi agerageza kudukubita hasi, tukiheba, kandi tugacika intege, ariko icyubahiro kibe icy’Imana, ntiyabishobora. Dufite Guhishurirwa kw’icyo We Aricyo; uwo Yatumye kuduhamaga ngo dusohoke;ntabwo ari abo tuzaba bo; ABO TURIBO. UBU bitsitse mu BUGINGO bwacu, MUNTEKEREZO N’UMWUKA, kandi ntakintu gishobora kubidukuraho. Nigute tubimenya? Niko Imana yavuze!

Aha ntabwo ari Iwacu, yose ni iyawe, Satani, ushobora kuyijyana. Ntabwo dushaka igice cyayo. Dufite mu Rugo rw’ahazaza yatwubakiye. Kandi birumvika, satani, kuko twabonye integuza, HARABONETSE. Ubwubatsi bwararangiye. Utwo gukoraho twose twararangiye. Kandi ngumfitiye andi makuru, VUBA AHA, Azaza kutujyana kugirango tumarane imyaka 1000 y’ukwa buki nta kidobya hamwe na We, kandi ntabwo watumiwe, kandi ntabwo uzaba uhari.

Mbega ibintu bitangaje ubu Butumwa buduhishurira buri gihe iyo Dukanzeho Bikavuga. Imana Ubwayo iramanuka, maze Ikavuga binyuze mu minwa y’umuntu bityo Ikabasha kutubwira ibi bintu byose. Iradutoranya maze Ikatwihishurira mu buryo bw’ukuri kandi bwuzuye.

We ni Ijambo ryambaye umubiri, atari Ijambo ryo mu minsi ya Mose, Mose cyari icyo gihe, Ijambo, atari Ijambo ryo mu gihe cya Nowa, Nowa yari Ijambo ry’icyo gihe, ntabwo ari icyo gihe… Ijambo ryo mu minsi ya Eliya, Eliya yari Ijambo ryo muri icyo gihe; ariko We ni Ijambo ryo mu ndagihe(uyu munsi), kandi bagendaga babaho nyuma.

Ese uriteguye?…. Ngibi biraje. Ni inkubwe ebyiri ndetse biraremereye, kandi turabikunda cyane!!

Icyo kintu kimwe cyongeye kwisubiramo! Icyo ni igihamya cy’Umwuka Wera, igihe Imana ibiguhishuriye kandi ukabibona, UKU NIKO UWITEKA AVUZE maze ukabyemera. Atari icyo uricyo, icyo waricyo, cyangwa icyo aricyo cyose kuri byo, ni icyo Imana yakoze kubwawe ubu. Ngicyo igihamya.

Halleluya, Yatewe imisumari. NONEHO reka tumwumve Aduhamiriza.

Yaduhaye ibimenyetso by’Umwuka Wera, Yahona 14. Yaravuze ngo,”Mfite byinshi byo kubabwira. Ntabwo Nabonye umwanya wo kubikora, ariko igihe Umwuka Wera azaza, Azabibabwira, Azabibutsa ibyo nababwiye, kandi Azaberaka n’ibyenda kubaho.” Ese ntimuri kubibona? Ngaho aho ibimenyetso biri. Uko ni ukuvuga mbere no kubaho… kubwo kugira ubusobanuro bwa Kimana bw’Ijambo ryanditse. Ubu se, si cyo kimenyetso cy’umuhanuzi?

Umwuka Wera ni umuhanuzi wa buri gisekuru. Ni umuhanuzi w’igisekuru cyacu. Ijambo riza GUSA kuri uwo muhanuzi. Ni Imana irimo kuvuga no kwihishura Ubwayo binyuze mu muhanuzi Wayo. We ni Ijambo ry’umunsi. Ubu Butumwa, BURI KURI KASETE, ni ubusobanuro butunganye bw’Ijambo, hamwe no guhamirizwa kwa Kimana.

“Igihe igitunganye kizaza, ikituzuye kizakurwaho.” Utwo tuntu duto two kwitera hejuru no hasi nk’abana, tugerageza kuvuga mu ndimi, ndetse n’ibyo bintu bindi byose, igihe icyo gitunganye… Kandi turagifite uyu munsi, binyuze mu gufashwa n’Imana, ubusobanuro butunganye bw’Ijambo hamwe no guhamirizwa kwa Kimana! Noneho ibyo bituzuye bigomba gukurwaho. “Igihe nari umwana, navugaga nk’umwana; ariko igihe mpindutse mukuru, ndekura ibyo bintu by’ubwana.” Amen!

Icyo gitunganye cyaraje; ubusobanuro butunganye bw’Ijambo. KANDA BIVUGE. Icyo nicyo gusa Umugeni We akeneye, kandi ni ibyo gusa Ashaka.

Ngwino hamwe natwe maze dufatanye Gukandaho Bikavuga kuri iki Cyumweru I Sasita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, maze twumve IJAMBO RITUNGANYE, HAMWE N’UBUSOBANURO BUTUNGANYE, HAMWE NO GUHAMIRIZA KWA KIMANA mu gihe twumva:

Ibibazo nibisubizo # 2 – 64-0823E

Bro. Joseph Branham

24-0428 Ibibazo nibisubizo # 1

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Mwumva Amakasete,

Gusa sinshobora kubivuga bihagije, NTA KINTU kiruta kumva Ijwi ry’Imana rituvugisha binyuze mu ntumwa marayika wemejwe w’igihe cyacu. Guhishurirwa nyuma y’ukundi guhishurirwa ibyo Uwiteka arimo aduhishurira. Nta herezo ryabyo. Buri butumwa ni nkaho tutigeze tubwumva mbere. Nijambo Rizima, Manu Nshya, Imana Yabitse Ibyo kurya by’umugeni Wayo, kandi icyo tugomba gukora ni UGUKANDAHO BIKAVUGA.

Twunvise byose kubijyanye Izamurwa RYACU riri bugufi. Tugiye… ICYUBAHIRO KIBE ICYAYO, TUGIYE MU Birori Byubukwe. Yagenye mbere ko TWEBWE turiyo kubwo Kumenya mbere Kwayo, kandi ntakintu na kimwe cyabibuza. Ijambo hano ryiyunze n’umuntu, kandi bombi bahinduka Umwe. Rigaragaza Umwana w’umuntu. Ijambo n’Itorero bihinduka Umwe. Icyo Umwana w’umuntu akoze cyose, Yari Ijambo, Itorero rikora icyo kintu kimwe.

Mbere yuko nkomeza, mushobora gukenera kongera gusoma ibyo !! Nigute dushobora kureka satani akadushyira hasi? Umva ibyo turimo icyo dushaka kugeraho. Umva abo turi bo. Umva ibiri kuba NONAHA.

Tugiye he? Mu Birori by’Ubukwe BWACU ubwo twateganirjwe mbere binyuze mu kumenya mbere Kwayo, aho TWE, Ijambo Ryayo n’Itorero, duhinduka UMWE NAWE, kandi icyo Umwana wumuntu yakoze cyose, NICYO NATWE DUKORA!!

Noneho twumvise ibyerekeye Ubuturo BWACU bw’Ahazaza. Umwubatsi Mana yahanze Umurwa WACU mushya, aho azabana NATWE, Umugeni We. Yarawubatse kandi yashyizemo buri kintu gito cyose neza neza bihura no Kunyurwa Kwacu; ibyo Twakunda. Ahatazaba hakenewe urumuri, kuko Umwana w’Intama azaba ari we Mucyo wacu. Aho umuhanuzi azaba aturanye natwe; azatubera umuturanyi. Tuzarya kuri ibyo biti, tuzagenda muri iyo mihanda ya zahabu tugere ku isoko maze tunyweho. Tuzaba tugenda muri paradizo yImana, hamwe nabamarayika bazenguruka isi, baririmba indirimbo. Icyubahiro kibe Icyayo! Haleluya!

Aduhamiriza  Ijambo rye; We, Nkingi y’Umuriro, yemeye ko ifoto Ye ifatwa hamwe na malayika We intumwa  kugirango yereke kandi abwire isi ati: “Mumwumvire.” Ntidukwiye gushidikanya Ijambo rimwe, kuko Ntabwo ari ijambo ry’umuhanuzi, Ni Ijambo ry’Imana ryavuganye n’Umugeni Wayo. None Aravugana natwe, dufite guhagararirwa binyuze mu kugena mbere, kuduhamiriza. Ntabwo Atubona, Yumva ijwi ryacu gusa binyuze mumaraso ya Yesu. Turi intungane mu maso Ye.

Uburebure burimo guhamagara ubundi burebure kuruta uko byigeze mbere, kandi Data arimo aratwuzuza Ijambo rye ryahishuwe. Ibintu byose dukeneye kumenya byafashwe amajwi maze Barabiduha. Ntaburyo bubaho iri Jambo ry’Ubutumwa Rizima ryagira iherezo. Ntakintu kiruta kumenya ko TWE turi Umugeni We. Igihamya kiri mu kumenya ko kumva iryo Jwi, Gukandaho Bikavuga, aribwo Bushake bw’Uwiteka butunganye; gahunda Yayo Yashyizeho.

Hariho byinshi bigomba kuza! Ni Ijambo ridakama ry’amazi y’ubugingo ku Mugeni Wayo. Ntabwo twigeze tugwa umwuma mubuzima bwacu bwose, ariko ntabwo na rimwe twigeze tugarura ubuyanja nk’iyo turi kunywa tukongera tukanywa ayo dushaka yose.

Buri cyumweru, Umugeni ashimishwa cyane no guteranira hamwe nigice cyumugeni uturutse kwisi yose, kugirango yumve icyo agiye guhishura gikurikiraho. Yatubwiye ngo niba tudashobora kuza hano ku Ngando, tujye mu rusengero runaka; mugeyo.

Ntidushobora guteranira hamwe twese aho umuhanuzi yagize mu rugo; icyicaro cye gikuru aho yabaga ari, ariko dushobora guhindura amatorero yacu, cyangwa Amazu yacu insengero, aho tumushyira ku gicaniro. Hanyuma tugashobora kugaburirwa IJAMBO RITUNGANYE GUSA NKUKO RYAHISHUWE.

Nta guteranira hamwe kunini, nta gusigwa gukomeye, ntahantu heza ho kuba byaruta  kwicara hamwe Ahantu ho mu ijuru, twumva Ijwi ry’Imana.

Ndagutumiye kuza kumva Ijwi ryemejwe n’Imana hamwe natwe kuri iki cyumweru saa 12h00 z’amanywa, isaha y’i Jeffersonville, ubwo Yongera kutuvugisha indi nshuro Abinyujije mu ntumwa malayika Wayo, maze agasubiza ibibazo byose dufite ku mitima yacu, akaduhamiriza ko turi Umugeni We.

Bro. Joseph Branham

Ubutumwa bwo ku cyumweru: Ibibazo nibisubizo # 1 64-0823M

23-1231 Kumaramaza

Ubutumwa : 63-0901E Kumaramaza

BranhamTabernacle.org

Data Mwiza

Twarakinnye cyane muri byinshi. Twagiye kurusengero igihe kirekire. Ariko Guhera igihe twumviye Ubutumwa, Ikimenyetso, bwasunikiye Umugeni Wawe mu kumaramaza.

Turabizi ko hari ikintu cyiteguye kubaho. Igihe kiri bugufi. Turifuza ko uza ukadukura muri iyi si. Turashaka kubana na We. Twumva tumaramaje mu ndiba z’ubugingo bwacu.

Ese twaba tugiye kubivugaho? Ese twaba tumaramaje bihagije? Ese twaba turimo kugutakira uko bikwiye ku manywa na nijoro?

Ooh, torero, haguruka maze wikunkumure. Isuzume: kanguka nonaha. Tugomba kumaramaza, bitaba ibyo tukarimbuka. Hari ikintu giturutse k’ Uwiteka. Nzi ko ari UKU NI KO UWITEKA AVUZE. Hari ikintu kije, twaba tugize neza turamutse tumaramaje. Hagati y’Ubugingo n’urupfu. Ibyo bizaduca hejuru kandi nta nubwo tuzabibona.

Turabizi ko bisaba kumaramaza kugira kugira ngo tubashe kukwinjiza mu murimo. Dukwiriye kubikora nonaha cyangwa tukarimbuka. Mwami, reka tube tumaramaje kuruta uko byaba byarigeze biba mbere, ubwo nibwo Uzinjira mu murimo maze Ukaza gutwara Umugeni Wawe ugutegereje.

Dufashe Data gutwarana ngo twinjiremo. Atari ugutambuka gusa ngo twinjire, ahubwo gutwarana ngo twinjire. Atari ukubivuga ngo niturangiza twikomereze ubuzima busanzwe. Turashaka kugushaka hamwe n’umutima wacu wose, hamwe n’ubugingo bwacu bwose ndetse n’ibitekerezo byacu byose. Mwami, dufashe.

Turabizi ko twagutengushye inshuro nyinshi, Mwami, ariko Waratubwiye ngo nidutsindwa, nta na kimwe bifite gukora kuri ibyo; kuko twatsinzwe kuva na mbere, ahubwo turagufite Wowe uhagaze hariya hamwe n’ukuboko gukomeye kandi ushobora kukumanura hasi maze ukatuzamura hejuru y’amazi.

Umuhanuzi yadutangarije ko Uzadutambukaho gusa igihe uzabona Ikimenyetso Cyashyizweho. Mwami, twakurikije amabwiriza yawe kandi twashyizeho Ikimenyetso kandi twahinduye amazu yacu Insengero za Kasete, turazumva kandi tukizera buri Jambo.

Nta kindi Imenya uretse… Ikimenyetso! Ni Ubutumwa bw’igihe! Ni Ubutumwa bw’iki gihe! Ni Ubutumwa bw’igihe cyacu! Mu Izina rya Yesu Kristo, nimubwakire!

Twemera, kandi twizera ndetse dukora buri kintu dukurikije icyo umuhanuzi yatubwiye.

Twizera ko buri kintu cyose kibaho kandi kigakorwa mu gihe Cyawe gitunganye. Nta kintu na kimwe kitari mu mwanya wacyo. Twabonye ibitangaza byawe byose, kandi twumvise kandi tujya munsi y’ikigaragaza Ikimenyetso.

Noneho mu gihe turi munsi y’ikigaragaza ikimenyetso, tugiye gufata Igaburo Ryera kuri iki Cyumweru mu kumaramaza. Kubera tuziko uri hafi yo gukubitisha urubanza.

Reka turifate nkuko byari igishushanyo cya Pasika, igihe bayifashe mu ikubagahu, mu gihe cyo kumaramaza. Turi mu kumaramaza nanone indi nshuro uyu munsi Data.

Turagushimira, Mwami, kuko tubasha kureba inyuma muri uyu mwaka maze tukareba ibyo wadukoreye byose. Waduhishuriye Ijambo Ryawe kandi uduha Guhishurirwa hejuru y’ukundi Guhishurirwa kuruta uko byigeze biba mbere.

Turabizi ubu ko turi abahungu n’abakobwa Bawe. Turi Umugeni Jambo Wawe utunganye Uwo Wategereje igihe kirekire. Ni Wowe, uba kandi utuye muri twe. Waradutoranije, Utugena mbere, kandi noneho Uraje kubwacu.

Mwami, reka tugushake Ijoro n’amanywa. Reka tube tumaramaje rwose mu gihe tugutakira. Reka dutwarane twinjira muri byo kuruta uko byigeze kubaho mbere. Reka uyu ube umwaka Uzaza kuri twe.

Turagukunda Data, kandi turashaka kuba Ubushake Bwawe butunganye. Ngwino Ubane natwe mu gihe twunga ubumwe I Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba. Ku Isaha y’I Jeffersonville, tuzengurutse Ijwi Ryawe kandi twumve Utubwira uburyo tugomba kwinjira mu : Kumaramaza 63-0901E. Hanyuma ubane natwe mu gihe dusangira tumaramaje, Ifunguro rya Nimugoroba Ry’Umwami.

Iyi ni iminsi ikomeye kuruta indi y’ubuzima bwacu Data. Kubera ko tuzi ko Uje kudutwara mu Rugo rwacu rw’Ahazaza hamwe na We. Tubitegerezanyije amatsiko menshi kubw’abera bagiye mbere yacu. Turabizi ko igihe tuzababona, igihe cyo kuza Kwawe kizaba kigeze… ICYUBAHIRO KIBE ICY’UWITEKA!!!

Turamaramaje kubw’uwo munsi, Data.

Mwene Data Joseph Branham.

Ibyanditswe byo gusoma mbere y’amateraniro:

Kuva 12:11
Uku abe ari ko muzazirya: muzazirye mukenyeye, mukwese inkweto, mwitwaje inkoni, muzazirye vuba vuba. Iyo ni yo Pasika y’Uwiteka.

Yeremiya 29:10–14
Ahubwo Uwiteka aravuga ati “Imyaka mirongo irindwi yahanuriwe i Babuloni nishira nzabagenderera, mbasohozeho ijambo ryanjye ryiza rituma mugaruka ino.
Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga.
Kandi muzanyambaza, muzagenda munsenga nanjye nzabumvira.
Muzanshaka mumbone, nimunshakana umutima wanyu wose.
Nzabonwa namwe, ni ko Uwiteka avuga, kandi nzagarura abanyu bajyanywe ari imbohe, nzabakoranya mbakuye mu mahanga yose n’ahantu hose, aho nari narabatatanyirije, ni ko Uwiteka avuga, kandi nzabagarura aho nabakuje mukajyanwa muri imbohe.”

Luka 16:16
Amategeko n’abahanuzi byabayeho kugeza igihe cya Yohana, uhereye icyo gihe ni ho ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana bwigishirijwe, umuntu wese arabutwaranira.

Yohana 14:23
Yesu aramusubiza ati “Umuntu nankunda azitondera ijambo ryanjye, na Data azamukunda, tuzaza aho ari tugumane na we.

Abagalatiya 5:6
Muri Kristo Yesu gukebwa nta cyo kumaze cyangwa kudakebwa, ahubwo ikigira icyo kimaze ni ukwizera gukorera mu rukundo.

Yakobo 5:16
Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukizwe. Gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete.