Mbega uburyo amaso yacu ahiriwe; kubera ko areba. Mbega uburyo amatwi yacu ahawe umugisha; kubera ko yumva. Abahanuze n’abakiranutsi bombi bifuzaga kureba kandi bakumva ibyo twe turi kureba no kumva, ariko ntabwo babibonye. TWABONYE KANDI TWUMVA IJWI RY’IMANA.
Imana Ubwayo yahisemo kwandika Bibiliya Yayo binyuze mu bahanuzi. Imana Ubwayo yanahisemo guhishurira amabanga Yayo yose muri iki igihe cya nyuma Umugeni Wayo binyuze mu muhanuzi. Ni Ibiyigize, Ijambo Ryayo rigaragajwe, ibyo bibigira byose igice Cyayo.
Igihe imyaka yacu yagezea, Yari ifite umuhanuzi Wayo wagomba kuza muri icyo gihe. Yaramuhumekeye kandi ivugira muri we. Yari inzira Yayo yateguye kandi igenwa mbere yo kubikora. Nkuko Bibiliya, Ari Ijambo ry’Imana, kandi akaba atari ijambo ry’umuntu.
Tugomba kugira Ikidakuka, Igisumba byose; Ijambo ryanyuma. Abantu bamwe bavuga ko Bibiliya ariyo Kidakuka Cyabo, ko atari ikivugwa ku makasete; nkaho bashaka kuvuga ko ari ibintu bitandukanye. Ni ibintu bitangaje uburyo Imana yahishe benshi Guhishurirwa k’ukuri kw’Ijambo Ryayo, ariko Ikarihishura kandi ikarigaragariza Umugeni Wayo. Abandi bo ntibashobora kubyihanganira, barahumwe kandi ntabwo bafite Guhishurirwa kuzuye kw’Ijambo ry’Imana rihishuwe
Imana yavuze mu Ijambo Ryayo (Bibiliya) binyuze mu muhanuzi Wayo nuko iratubwira ngo “Imana, mu bihe byinshi bitandukanye n’uburyo bwinshi yavuganye na ba data mu bihe bya kera inyuze mu bahanuzi”. Kubw’ibyo, abahanuzi b’Imana banditse Bibiliya. Ntabwo bari bo, ahubwo Imana yavugiraga muri bo.
Yavuze ko mu minsi yacu Izatwoherereza Umwuka Wayo w’ukuri kugira ngo atuyobore mu kuri kose. Ntabwo azavuga ibye; ahubwo ibyo azumva nibyo azavuga: kandi azatwereka ibintu bigomba kuza.
Ubutumwa ku makasete ni ukuri kw’Imana guhishuwe. Ntabwo gukeneye ubusobanuro ubwo aribwo bwose. Ni Imana isobanuro Ijambo Ryayo Ubwayo nkuko Irivuga ku makasete.
Nta gukomeza kuri mu byo abandi bavuze, uretse gusa icyo Imana ivuga. Icyo yavuze ku makasete ni ryo Jwi ryonyine RITAZIGERA RIHINDUKA. Abantu barahinduka, ibitekerezo bigahinduka, ubusobanuro bugahinduka; Ijambo ry’Imana ntiryigera rihinduka. Ni Ikidakuka cy’Umugeni.
Umuhanuzi aduha urugero rw’umusifuzi uburyo ari ikidakuka mu mukino w’umupira. Ijambo rye ni ijambo ryanyuma. Ntabwo ushobora kugira icyo ubikoraho. Icyo avuze, ni icyo, nta kindi. Noneho umusifuzi afite igitabo cy’amategeko agomba gukurikiza. Kimubwira aho igice cy’ikibuga kigenewe umupira cyangwa aho guterera, igihe urimo neza cyangwa uri hanze; uko amategeko ari agenga umupira w’amaguru.
Asoma kandi akiga icyo gitabo bityo igihe avuze, kandi arimo ayobora, icyo gihe akaba ari itegeko, iryo akaba ari ijambo ryanyuma. Ugomba kwitondera icyo avuze, nta kwibaza, nta mpaka, icyo yavuga cyose, ubwo nibwo buryo bigomba kuba kandi ntibishobora guhinduka. Icyubahiro kibe Icyayo.
Mwene Data Branham ntabwo yigeze avuga ko tudakwiriye kubwiriza, cyangwa ngo twigishe; ibiramambu, yavuze ko mugomba kubwiriza, kandi mukumva abapasiteri banyu, ariko Ijwi ry’Imana ku makasete rikaba ariryo Kidakuka cyanyu.
Hagomba kubaho urwishingikirizo. Mu yandi magambo, Ikirenze ibindi. Buri wese agomba kugira icyo kidakuka. Ni ijambo rya nyuma. Imana yatanze ahantu hamwe honyine kugira ngo ugere kuri ibyo, Ijwi ry’Imana ku makasete. Ni ubusobanuro bwa kimana bw’Ijambo ry’Imana. niryo JAMBO RYA NYUMA, AMENA, UKU NIKO UWITEKA AVUZE.
Yesu Ubwe yaravuze ngo mwita “imana,” abavuga Ijambo Ryayo; kandi bari imana. Yavuze ko igihe abahanuzi bari basizwe n’Umwuka w’Imana, bazanye mu buryo buboneye Ijambo ry’Imana. Ryari Ijambo ry’Imana ryarimo rivugira muri bo.
Amagambo yavuze, uburyo yakoraga, bihumisha bamwe, ariko bigahumura amaso yacu. Yanamwambitse ubwo bw’imyambaro mu buryo yambagaragamo. Imiterere ye, imigambi ye, buri kintu mu buryo yari akwiriye kuba. Yari yatoranijwe kubwacu mu buryo butunganye, Umugeni w’Imana.
Niyo mpamvu, igihe TUGIYE HAMWE, Niryo Jwi dushaka gushyira kumwa WAMBERE mukumva. Twizeye ko turi kumva Ijambo ritunganye ryavuzwe rivuye ku ntumwa yatoranijwe kandi igashyirwaho n’Imana.
Turabizi ko abandi ntibashobora kubibona cyangwa ngo babisobanukirwe, ariko yauze ko yarimo avugana n’itorero rye gusa: Ntabwo yari afite mu nshingano ibyo Imana izaha abandi bashumba; yari afite mu nshingano gusa ubwo bw’Ibyo Kurya atugaburira.
Niyo mpamvu tuvuga ko turi Ingando ya Branham, kuko yavuze ko Ubutumwa bwari ubw’abantu be bo mu ngando, uwo mukumbi muto washakaga kwakira kandi ukumva amakasete. Yarimo avuga kuri abo Imana yamuhaye kugira ngo ayobore.
Yaravuze ngo “Niba abantu bashaka gutubura ibyo kurya n’ibyo bintu byo hanze aho, mwakire guhishurirwa kuvuye ku Mana kandi mukore icyo Imana ibabwira gukora. Nzakora icyo kintu kimwe. Ariko ubu Butumwa, buri ku makasete, ni ubw’iri torero gusa.”
Mbega mu byukuri ukuntu yabigize iby’Umugeni We kugira ngo abone kandi yumve Ijwi ry’Imana kandi akurikire amabwiriza Yayo.
Niba wifuza gufatanya natwe mu kumva Ijwi, turaza kuryumva twe ku isaha imwe kuri iki Cyumweru I saa sita z’amanywa ku isaha y’ I Jeffersonville, twumva: 65-0822M-“Kristo Uhishuwe mu Ijambo Rye”.
10 Mose abwira Uwiteka ati “Mwami, na mbere sindi intyoza mu magambo, n’ubu nubwo uvuganye nanjye umugaragu wawe, kuko ntabasha kuvuga vuba, kandi ururimi rwanjye rugatinda.”
11 Uwiteka aramubwira ati “Ni nde waremye akanwa k’umuntu? Cyangwa ni nde utera uburagi, cyangwa ubupfamatwi, cyangwa uhumūra, cyangwa uhumisha? Si jye Uwiteka ubikora?
4 Ni ukuri intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye, ariko twebweho twamutekereje nk’uwakubiswe n’Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa n’imibabaro.
5 Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha.
Yeremiya 1: 4-9
4 Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
5 Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga.
6 Nuko ndavuga nti “Nyamuneka Nyagasani Yehova, dore sinzi kuvuga ndi umwana!”
7 Ariko Uwiteka arambwira ati “Wivuga uti Ndi umwana’, kuko abo nzagutumaho bose uzabasanga kandi icyo nzagutegeka cyose ni cyo uzavuga.
8 Ntukabatinye kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore.” Ni ko Uwiteka avuga.
9 Uwiteka aherako arambura ukuboko kwe ankora ku munwa, maze Uwiteka arambwira ati “Nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe.
Malaki 4: 5
5 Dore nzaboherereza umuhanuzi Eliya, umunsi w’Uwiteka ukomeye kandi uteye ubwoba utaragera. 6 Uwo ni we uzasanganya imitima ya ba se ku bana n’imitima y’abana ku ya ba se, kugira ngo ntazaza kurimbuza isi umuvumo.
Luka 17:30
30 Ni na ko bizamera umunsi Umwana w’umuntu azabonekeraho.
YOHANA 1: 1
1 Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana.
1 Kera Imana yavuganiye na ba sogokuruza mu kanwa k’abahanuzi mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi,
2 naho muri iyi minsi y’imperuka yavuganiye natwe mu kanwa k’Umwana wayo, uwo yashyiriyeho kuba umuragwa wa byose ari we yaremesheje isi.
3 Uwo kuko ari ukurabagirana k’ubwiza bwayo n’ishusho ya kamere yayo, kandi akaba ari we uramiza byose ijambo ry’imbaraga ze, amaze kweza no gukuraho ibyaha byacu yicara iburyo bw’Ikomeye cyane yo mu ijuru.
8 Yesu Kristo uko yari ari ejo, n’uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora iteka ryose.
2 Petero 1: 20-21
20 wamenywe n’Imana kera isi itararemwa, ariko akerekanwa ku mperuka y’ibihe ku bwanyu,
21 abo yahaye kwizera Imana yamuzuye ikamuha icyubahiro, kugira ngo kwizera kwanyu n’ibyiringiro byanyu bibe ku Mana.
Ibyahishuwe 1: 1-3
1 Ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhereye kugira ngo yereke imbata ze ibikwiriye kuzabaho vuba, agatuma marayika we na we akabimenyesha imbata ye Yohana
2 uhamya ibyo yabonye byose, ari ijambo ry’Imana no guhamya kwa Yesu Kristo.
1 Mbona marayika wundi ukomeye amanuka ava mu ijuru yambaye igicu, umukororombya uri ku mutwe we, mu maso he hasa n’izuba, ibirenge bye bisa n’inkingi z’umuriro.
2 Mu intoki ze yari afite agatabo kabumbutse. Nuko ashyira ikirenge cye cy’iburyo ku nyanja, n’icy’ibumoso agishyira ku butaka.
7 ahubwo mu minsi y’ijwi rya marayika wa karindwi ubwo azatangira kuvuza impanda, ni ho ubwiru bw’Imana buzaba busohoye nk’uko yabwiye imbata zayo ari zo bahanuzi.”
Ibyahishuwe 22: 18-19
18 Uwumva wese amagambo y’ubuhanuzi bw’iki gitabo ndamuhamiriza nti “Nihagira umuntu uzongera kuri yo, Imana izamwongeraho ibyago byanditswe muri iki gitabo.
19 Kandi nihagira umuntu ukura ku magambo y’igitabo cy’ubu buhanuzi, Imana izamukura ku mugabane wa cya giti cy’ubugingo no ku wa rwa rurembo rwera, byanditswe muri iki gitabo.”
Mwizirike kuri Kirisito. Mundeke nk’umukozi w’Ubutumwa bwiza, mbahe iyi mburo. Ntimukamire ibyo ari byo byose. Ntimugire icyo mwibaza. Ntimutirimuke aho, kugeza ubwo aho imbere h’imbere haba hashikamye mu Ijambo, kugeza ubwo muba muri Kirisito, kubera ko nicyo kintu rukumbi kiza … Kubera ko turi mu gisekuru gishukana cyane cyo tutigeze na rimwe tugira. “Cyayobya ndetse Intore, bibaye bishoboka,” kubw’ibyo, bafite ugusigwa, babasha gukora byose nk’abandi.
Data, waratuburiye ko turi kuba mu gisekuru gishukana cyane kurusha ibindi bihe byose. Imyuka ibiri mu isi izaba yegeranye cyane, izashuka n’intore, iyo biba bishoboka. Ariko icyubahiro kibe icy’Uwiteka, ntabwo byashoboka ko idushuka, Umugeni Wawe; tuzagumana n’Ijambo Ryawe.
Turi Ibiremwa Byawe bishya, kandi ntishushobora gushukwa. Tuzagumana n’Ijwi Ryawe. Tuzikiriza kandi twizirike kuri buri Jambo, tutitaye kucyo uwo ari we wese yavuga. Nta yindi nzira ihari uretse Inzira Yawe wateguye; Uku Niko Uwiteka Avuga ku makaseti.
Igihe umuhanuzi Wawe yari hano ku isi, yamenye uburyo ari ingenzi cyane ku Mugeni kumva buri Jambo ryaavuzwe, bityo yahurizaga hamwe Umugeni Wawe binyuze ku mirongo ya telephone. Yaduhurizaga hamwe ku Ijambo Jwi Ryawe Ryavuzwe rihamirijwe.
Yamenye ko nta gusigwa kunini kwaruta Ijwi Ryawe.
Hanze kure binyuze mu miraba ya telefone, reka Umwuka Wera ukomeye ujye muri buri teraniro. Reka uyu Mucyo Wera uwo turi kubona hano muri iri torero, reka ujye kuri buri wese na buri umwe,
Buri kintu cyose Umugeni Wawe akeneye kubwo Kuza Kwawe cyaravuzwe, kirahunikwa kandi gihishurirwa Umugeni Wawe binyuze muri malayika Wawe; iryo ni Ijambo Ryawe. Waratubwiye ngo niba hari ikibazo twaba dufite, mugaruke kuri izi kasete. Waratubwiye ngo William Marrion Branham yari Ijwi Ryawe kuri twe. Ni gute haba hari ikibazo mu bitekerezo by’Umugeni wawe mbega ukuntu ari ingenzi gufata Ijwi Ryawe nk’Ijwi ry’ingenzi cyane kurusha andi Yashobora kumva? Nta gihari Mwami, ku Mugeni Wawe.
Nuko rero kuko uri akazuyazi, udakonje ntubire, ngiye kukuruka.
Kuko uvuga uti “Ndi umukire, ndatunze kandi ndatunganiwe nta cyo nkennye”, utazi yuko uri umutindi wo kubabarirwa, kandi uri umukene n’impumyi ndetse wambaye ubusa.
Dore ndakugira inama: ungureho izahabu yatunganirijwe mu ruganda ubone uko uba umutunzi, kandi ungureho n’imyenda yera kugira ngo wambare isoni z’ubwambure bwawe zitagaragara, kandi ungureho umuti wo gusīga ku maso yawe kugira ngo uhumuke.
mushima Data wa twese waduhaye kuraganwa n’abera umurage wo mu mucyo.
Ni we wadukijije ubutware bw’umwijima, akadukuramo akatujyana mu bwami bw’Umwana we akunda.
Ni we waducunguje amaraso ye ngo tubone kubabarirwa ibyaha byacu.
Ni na we shusho y’Imana itaboneka, ni we mfura mu byaremwe byose,
kuko muri we ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka, intebe z’ubwami n’ubwami bwose, n’ubutware bwose n’ubushobozi bwose. Ni we wabiremye byose kandi rero ni na we byaremewe.
Yabanjirije byose kandi byose bibeshwaho na we.
Ni we Mutwe w’umubiri, ni we Torero kandi ni we Tangiriro, ni imfura yo kuzuka mu bapfuye kugira ngo abe uwa mbere uhebuje byose,
kuko Imana yashimye ko kuzura kwayo kose kuba muri we.
Aho umubiri uri, ibizu niho biteranira. Ni igihe cy’umugoroba, kandi ubuhanuzi burimo burasohora imbere y’amaso yacu. Imitima irimo iragurumana muri twe mu gihe tumutumira mu matorero yacu, ingo zacu, no mu tuzu tw’utururi twubatse mu byondo hanze aho mu bihuru. Agiye kuvugana natwe kandi aduhishurire Ijambo Rye. Turashonje kandi tunyotewe n’Imana kurushaho.
Yatoranije inzira y’uburyo Ijambo Rye rigomba kutugeraho; binyuze mu muhanuzi Wayo, uwo Yagennye kandi Ikamenya mbere. Yatoranije William Marrion Branham kugira ngo abe umuntu w’iyi saha kugira ngo afate ubwoko Bwe bwatoranijwe bwo kuri iyi saha, TWEBWE, Umugeni We.
Ntawundi muntu uhari washobora gufata uyu mwanya. Dukunda uburyo yigaragaza; za hain’t, tote, carry, fetch, ni Imana irimo ivugana n’amatwi yacu. Imana, ivuga binyuze mu minwa y’umuntu, Irimo ikora neza neza ibyo Yavuze ko Izakora. Ibyo bikemuye ikibazo!
Imana yazamuye ibiganza n’amaso bye mu mayerekwa. Ntacyo yashoboraga kuvuga keretse gusa ibyo yarebaga. Imana yagengaga kuburyo bwuzuye ururimi rwe, intoki, habe na buri rugingo rw’umubiri we rwabaga rwuzuye Imana. Yari umunwa w’Imana wuzuye.
Imana yamenye mbere muri iki gisekuru ko itorero rizivanga. Kubw’ibyo, Yari ifite umuhanuzi Wayo witeguye kubw’iki gisekuru; kugira ngo ahamagarire gusohoka Umugeni ntore Wayo no kumuyobora akoresheje Ijambo Ryayo rihamirijwe.
Muri gahunda Ye ikomeye, Yamenye ko Azacyura umuhanuzi We mu Rugo mbere yo Kuza Kwe, Nibwo buryo Yafashe amajwi Ijwi Rye maze irarihunika, kugira ngo Umugeni ntore We abashe kugira igihe cyose Uku Niko Uwiteka Avuze iruhande rw’intoki ze. Noneho ntabwo bazigera bagira ikibazo. Nta busobanuro bukenewe, ni Ijambo ritunganye ritanduye bashobora kumva igihe cyose.
Yamenye ko hazabaho amajwi menshi n’urujijo rwinshi mu minsi yanyuma.
Mu byumweru bitatu bishize yavuganye natwe kandi atubwira iby’iyi saha turi kubamo. Yatubwiye ibijyanye n’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka maze bakayobya intore, niba bishoboka.
Mbega uburyo imana y’iki gihe yahumye imitima y’abo bantu. Mbega uburyo Imana Ubwayo yavuze binyuze mu buhanuzi Bwayo ko ibi bintu byajyaga kubaho muri iki gisekuru cya Lawodokiya. Yatubwiye ko nta kintu gisigaye kitaraba.
Yiyerekanye imbere yacu binyuze mu bintu byahanuwe kuri We ko yagombaga gukora muri iyi minsi. Ibikorwa Bye ubwabyo byaduhamirije ko We ari uko yari ejo hahise, uyu munsi, ndetse n’iteka. Ni Ijwi ry’Imana, rivuga, kandi riba, Mu Mugeni Wayo.
Ese wizera ubu Butumwa ko ari Abaheburayo 13:8? Ese ni Ijambo rizima? Ese ni Umwana w’Umuntu wihishura Ubwe mu mubiri? Noneho ubuhanuzi buraza kubaho kuri iki Cyumweru niba wizeye kandi ukumvira.
Hari ikintu kiri bubeho hose ku isi kitigeze kubaho mbere mu mateka y’isi. Imana iraza kuvugira mu minwa y’umuntu, ivugana n’Umugeni Wayo hose ku isi bose ku isaha imwe. Iraza gutuma turambikanaho ibiganza umwe ku wundi maze dusengerane umwe ku wundi mugihe adusengera twese.
Icyo twaba dukeneye cyose, Imana irakiduha niba gusa twizeye… KANDI TURIZEYE. TURI UMUGENI WE WO KWIZERWA. Biraba. Inkingi y’Umuriro izaba aho tuzaba duteraniye hose kandi ihe buri wese muri twe icyo twaba dukeneye cyose, UKU NIKO UWITEKA AVUZE.
Reka uyu Mucyo Wera uwo turi kubona hano muri iri torero, reka ujye kuri buri wese na buri umwe, kandi reka bakire muri aka kanya. Ducyashye umwanzi, Satani; mu Kugaragara kwa Kristo tubwiye umwanzi, ko yatsinzwe binyuze mu mibabaro Ye kubw’abandi, mu rupfu rw’Umwami Yesu no kunesha ku muzuko ku munsi wa gatatu. Kandi byarahamirijwe, ko Ari hano hagati muri twe kuri uyu mugoroba, ari muzima nyuma y’imyaka igihumbi na maganacyenda. Reka Umwuka w’Imana ihoraho yuzure buri mutima hamwe no kwizera n’imbaraga, n’imbaraga zo gukira ziturutse ku muzuko wa Yesu Kristo, Ari We ugaragajwe ubu n’uyu Mucyo ukomeye uri kuzegunguruka muri iri torero mu Kugaragara Kwe. Mu Izina rya Yesu Kristo, ubiduhe kubw’icyubahiro cy’Imana.
Muri Umugeni We. Nta kintu cyabibambura, NTA NA KIMWE. Satani yaraneshejwe. Washobora kwiyumva nkaho ufite gusa akayiko Ke, icyo nicyo gusa ukeneye, NI IBY’UKURI. NI WE. URI UWE. IJAMBO RYE NTIRISHOBORA KUNESHWA.
Ese si kimwe n’Umwami? Azi uburyo bwo kudutera umwete. Aratubwira ngo, “Ntimukigere na rimwe mucika intege, ahubwo mugire umwete”. Abona imibabaro y’urukundo rwacu kuri We. Abona ibyo tugomba kunyuramo. Abona urugamba rwacu rwa buri munsi tugomba kwigahanganira. Nkuko Adukunda buri umwe na buri we muri twe.
Mu maso Ye turatunganye. Yari adutegereje guhera mu itangira ry’igihe. Nta na kimwe Azemera ko kitubaho keretse gusa ari kubw’ineza yacu. Arabizi ko tuzatsinda buri nzitizi yose Satani ashyira imbere yacu. Akunda kwereka satani ko turi Umugeni We. Ntabwo dushobora kunyeganyezwa. Ni twe Abo yari Ategereje kuva mu itangiririo. Nta kintu cyadutandukanya na We n’Ijambo Rye.
Nkunda gutumira buri wese kugira ngo aze yiyunge natwe. Turimo turakora umurimo uburyo Mwene Data Branham yawukoraga igihe yari hano ku isi. Nubwo atari hano mu mubiri, icy’ingenzi ni icyo Imana yabwiye Umugeni Wayo kuri aya makasete.
Yahamagariye isi kugira ibe bamwe mu BAKURIKIYE binyuze ku mirongo ya telephone, ariko gusa niba BABISHAKA. Yabateranyirizaga aho baba bari hose bagashobora kumva Ijwi ry’Imana rivugana nabo icyarimwe bose. Icyo nicyo umuhanuzi w’Imana yakoze aho, noneho ndimo ndagerageza gukora icyo yakoze nk’urugero rwanjye.
Kubw’ibyo, muratumiwe kugira ngo mwiyunge natwe ku murongo kuri iki Cyumweru I saa sita z’amanywa, ku isaha y’ I Jeffersonville, mu gihe twumva intumwa y’Imana ituzanira Ubutumwa; Imana y’iki Gisekuru Kibi 65-0801M.
Mwene Data Joseph Branham
Ibyanditswe byo gusoma mbere yo kumva Ubutumwa:
Matayo igice cya 24
1. Yesu asohoka mu rusengero. Akigenda, abigishwa be baramusanga bashaka kumwereka imyubakire y’urusengero.
2. Arababwira ati “Ntimureba ibi byose? Ndababwira ukuri yuko aha hatazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi.”
3. Yicaye ku musozi wa Elayono, abigishwa baza aho ari biherereye baramubaza bati “Tubwire, ibyo bizaba ryari, n’ikimenyetso cyo kuza kwawe n’icy’imperuka y’isi ni ikihe?”
4. Yesu arabasubiza ati “Mwirinde hatagira umuntu ubayobya,
23. “Icyo gihe umuntu nababwira ati ‘Dore Kristo ari hano’, n’undi ati ‘Ari hano’, ntimuzabyemere.
24. Kuko abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n’intore niba bishoboka.
25. Dore mbibabwiye bitaraba.
26. “Nuko nibababwira bati ‘Dore ari mu butayu’, ntimuzajyeyo, cyangwa bati ‘Dore ari mu kirambi’, ntimuzabyemere.
27. Kuko nk’uko umurabyo urabiriza iburasirazuba ukabonekera aho rirengera, ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba.
28. “Aho intumbi iri hose, ni ho inkongoro ziteranira.
29. “Ariko hanyuma y’umubabaro wo muri iyo minsi, uwo mwanya ‘Izuba rizijima, n’ukwezi ntikuzava umwezi wako, n’inyenyeri zizagwa ziva mu ijuru, n’imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega.’
30. Ubwo ni bwo ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu kizabonekera mu ijuru, n’amoko yose yo mu isi ni bwo azaboroga abonye Umwana w’umuntu aje ku bicu byo mu ijuru, afite ubushobozi n’ubwiza bwinshi.
31. Azatumisha abamarayika be ijwi rirenga ry’impanda, bateranye intore ze mu birere bine, uhereye impera y’ijuru ukageza iyindi mpera yaryo.
32. “Murebere ku mutini ni wo cyitegererezo: ishami ryawo, iyo ritoshye ibibabi bikamera, mumenya yuko igihe cy’impeshyi kiri bugufi.
33. Nuko namwe nimubona ibyo byose, muzamenye yuko ari hafi, ndetse ageze ku rugi.
51. amucemo kabiri amuhanane n’indyarya. Ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.
Matayo 27: 15-23
15. Muri iyo minsi mikuru, uko umwaka utashye umutegeka yagiraga akamenyero ko kubohorera abantu imbohe imwe, iyo bashakaga.
16. Icyo gihe bari bafite imbohe y’ikimenywabose, yitwaga Baraba.
17. Nuko bateranye Pilato arababaza ati “Uwo mushaka ko mbabohorera ni nde? Ni Baraba, cyangwa ni Yesu witwa Kristo?”
18. Kuko yamenye yuko ishyari ari ryo rimubatangishije.
19. Kandi ubwo yari yicaye ku ntebe y’imanza, umugore we amutumaho ati “Ntugire icyo utwara uwo mukiranutsi, kuko naraye ndose byinshi kuri we byambabaje.”
20. Bene Data, ntimube abana bato ku bwenge, ahubwo mube abana b’impinja ku bibi, ariko ku bwenge mube bakuru.
21. Byanditswe mu mategeko ngo “Nzavuganira n’ubu bwoko, Mu kanwa k’abavuga izindi ndimi, No mu kanwa k’abanyamahanga, Nyamara nubwo bimeze bityo ntibazanyumvira.” Ni ko Uwiteka avuga.
22. Ni cyo gituma indimi zitamenyekana zitagenewe kubera abizera ikimenyetso keretse abatizera, naho guhanura ko ntikwagenewe abatizera keretse abizera.
4. ari bo batizera, abo imana y’iki gihe yahumiye imitima, kugira ngo umucyo w’ubutumwa bw’ubwiza bwa Kristo, ari we shusho y’Imana utabatambikira.
5. Kuko tutabwiriza abantu ibyacu, ahubwo tubabwiriza ibya Kristo Yesu ko ari we Mwami, natwe tukaba abagaragu banyu ku bwa Yesu.
6. Imana yategetse umucyo kuva uturutse mu mwijima, ni yo yaviriye mu mitima yacu, kugira ngo imurikishe ubwenge bwo kumenya ubwiza bw’Imana buri mu maso ha Yesu Kristo.
Abagalatiya 1: 1-4
1. Pawulo (intumwa itari iy’abantu, kandi itatumwe n’umuntu, ahubwo yatumwe na Yesu Kristo n’Imana Data wa twese yamuzuye),
2. jye na bene Data turi kumwe bose, turabandikiye mwebwe abo mu matorero y’i Galatiya.
3. Ubuntu bube muri mwe n’amahoro, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami wacu Yesu Kristo,
4. witangiye ibyaha byacu ngo aturokore iki gihe kibi cya none, nk’uko Imana Data wa twese yabishatse.
2. ni na we Aburahamu yahaye kimwe mu icumi cya byose). Ubwa mbere izina rye risobanurwa ngo “Umwami wo gukiranuka”, kandi irya kabiri yitwa “Umwami w’i Salemu”, risobanurwa ngo “Umwami w’amahoro.”
3. Ntagira se ntagira nyina, ntagira ba sekuruza kandi ntafite itangiriro ry’iminsi cyangwa iherezo ry’ubugingo, ahubwo ubwo ashushanywa n’Umwana w’Imana, ahora ari umutambyi iteka ryose.
4. Nuko mutekereze namwe uburyo uwo muntu yari akomeye, byatumye ndetse Aburahamu sogokuruza mukuru amuha kimwe mu icumi cy’iminyago y’inyamibwa.
5. Kandi abana ba Lewi ari bo bahabwa ubutambyi, bafite itegeko ryo gukoresha abantu kimwe mu icumi, ni bo bene wabo nubwo abo bakomotse ku rukiryi rwa Aburahamu.
6. Ariko dore wa wundi utakomotse mu muryango wabo yakoresheje Aburahamu kimwe mu icumi, kandi aha umugisha nyir’ibyasezeranijwe!
7. Nta wahakana ko uworoheje ahabwa umugisha n’ukomeye.
8. Kandi muri twe abantu bapfa ni bo bahabwa kimwe mu icumi, naho icyo gihe cyahawe uhamywa ko ahoraho.
9. Ndetse byabasha kuvugwa yuko Lewi uhabwa kimwe mu icumi, na we ubwe yagikoreshejwe ku bwa Aburahamu
10. kuko yari akiri mu rukiryi rwa sekuruza, ubwo Melikisedeki yamusanganiraga.
11. Nuko, niba gutunganywa rwose kuba kwarazanywe n’ubutambyi bw’Abalewi (kuko mu gihe cyabwo ari ho abantu baherewe amategeko), ni iki cyatumye bigikwiriye ko undi mutambyi aboneka wo mu buryo bwa Melikisedeki, utavugwaho ko ari mu buryo bwa Aroni?
12. Nuko rero ubwo ubutambyi bwahindutse ni cyo gituma n’amategeko na yo akwiriye guhinduka,
13. kuko uwavuzweho ibyo, ari uwo mu wundi muryango utigeze gukomokwaho n’uwakoze umurimo wo ku gicaniro.
14. Kandi biragaragara rwose yuko Umwami wacu yakomotse kuri Yuda, ari nta cyo Mose yavuze kuri uwo muryango cyerekeye ubutambyi.
15. Abami bo mu isi n’abatware bakomeye n’abatware b’ingabo, n’abatunzi n’ab’ububasha n’imbata zose n’ab’umudendezo bose bihisha mu mavumo no mu bitare byo ku misozi,
16. babwira imisozi n’ibitare bati “Nimutugweho, muduhishe amaso y’Iyicaye kuri iriya ntebe n’umujinya w’Umwana w’Intama,
17. kuko umunsi ukomeye w’umujinya wabo usohoye kandi ni nde ubasha guhagarara adatsinzwe?”
1. Hanyuma y’ibyo mbona abamarayika bane bahagaze ku mpfuruka enye z’isi bafashe imiyaga ine yo mu isi, kugira ngo hatagira umuyaga uhuha mu isi cyangwa mu nyanja cyangwa ku giti cyose.
2. Mbona na marayika wundi azamuka ava i burasirazuba, afite ikimenyetso cy’Imana ihoraho, arangurura ijwi rirenga, abwira ba bamarayika bane bahawe kubabaza isi n’inyanja ati
4. Numva umubare w’abashyizweho ikimenyetso ngo ni agahumbi n’inzovu enye n’ibihumbi bine. Ni bo bashyizweho ikimenyetso bo mu miryango yose y’Abisirayeli.
5. Abo mu muryango wa Yuda bashyizweho ikimenyetso ni inzovu n’ibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Rubeni ni inzovu n’ibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Gadi ni inzovu n’ibihumbi bibiri.
6. Abo mu muryango wa Asheri ni inzovu n’ibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Nafutali ni inzovu n’ibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Manase ni inzovu n’ibihumbi bibiri.
7. Abo mu muryango wa Simiyoni ni inzovu n’ibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Lewini inzovu n’ibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Isakari ni inzovu n’ibihumbi bibiri.
8. Abo mu muryango wa Zebuluni ni inzovu n’ibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Yosefu ni inzovu n’ibihumbi bibiri. Abo mu muryango wa Benyamini ni inzovu n’ibihumbi bibiri.
9. Hanyuma y’ibyo mbona abantu benshi umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose, bahagaze imbere ya ya ntebe n’imbere y’Umwana w’Intama, bambaye ibishura byera kandi bafite amashami y’imikindo mu ntoki zabo,
10. bavuga ijwi rirenga bati “Agakiza ni ak’Imana yacu yicaye ku ntebe n’ak’Umwana w’Intama.”
11. Nuko abamarayika bose bari bahagaze bagose ya ntebe na ba bakuru na bya bizima bine, bikubita hasi bubamye imbere y’intebe, baramya Imana bati
12. “Amen, amahirwe n’icyubahiro n’ubwenge n’ishimwe, no guhimbazwa n’ubutware n’imbaraga bibe iby’Imana yacu iteka ryose, Amen.”
13. Umwe muri ba bakuru arambaza ati “Aba bambaye ibishura byera ni bande kandi bavuye he?”
14. Ndamusubiza nti “Mwami wanjye, ni wowe ubizi.” Arambwira ati “Aba ni abavuye muri urya mubabaro mwinshi, kandi bameshe ibishura byabo babyejesha amaraso y’Umwana w’Intama.
15. Ni cyo gituma baba imbere y’intebe y’Imana, bakayikorera mu rusengero rwayo ku manywa na nijoro, kandi Iyicaye ku ntebe izababambaho ihema ryayo.
3. Haza marayika wundi ahagarara ku gicaniro afite icyotero cyacuzwe mu izahabu, ahabwa imibavu myinshi ngo ayongere ku mashengesho y’abera bose, ayishyire ku gicaniro cy’izahabu kiri imbere ya ya ntebe.
4. Umwotsi w’umubavu uva mu kuboko kwa marayika, uzamukana imbere y’Imana n’amashengesho y’abera.
5. Nuko marayika ajyana icyo cyotero acyuzuza umuriro wo ku gicaniro akijugunya mu isi, hakurikiraho amajwi avuga n’inkuba zihinda, n’imirabyo n’igishyitsi.
6. Nuko ba bamarayika barindwi bari bafite impanda ndwi bitegura kuzivuza.
12. Marayika wa kane avuza impanda. Kimwe cya gatatu cy’izuba na kimwe cya gatatu cy’ukwezi, na kimwe cya gatatu cy’inyenyeri bikorwaho, kugira ngo kimwe cya gatatu cyabyo cyijime amanywa atavira kuri kimwe cya gatatu cyayo, n’ijoro ni uko.
13. Ndareba numva ikizu kiguruka kiringanije ijuru kivuga ijwi rirenga kiti “Ni ishyano, ni ishyano, ni ishyano rizabonwa n’abari mu isi ku bw’ayandi majwi y’impanda z’abamarayika batatu zigiye kuvuzwa.”
Ibyahishuwe 11-12
1. Bampa urubingo rusa n’inkoni bati “Haguruka ugere urusengero rw’Imana n’igicaniro n’abasengeramo,
2. ariko urugo rw’urusengero urureke nturugere kuko rwahawe abanyamahanga, kandi umudugudu wera bazamara amezi mirongo ine n’abiri bawukandagira.
3. Abahamya banjye babiri nzabaha guhanura, bahanure iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu bambaye ibigunira.”
4. Abo bahamya ni bo biti bya elayo bibiri n’ibitereko by’amatabaza bibiri, bihagarara imbere y’Umwami w’isi.
5. Kandi iyo umuntu ashatse kubagirira nabi umuriro ubava mu kanwa ukotsa abanzi babo, kandi nihagira umuntu ushaka kubagirira nabi, uko ni ko akwiriye kwicwa.
6. Bafite ubushobozi bwo gukinga ijuru ngo imvura itagwa mu minsi yo guhanura kwabo, kandi bafite ubushobozi bwo guhindura amazi amaraso no guteza isi ibyago byose uko bashatse.
8. Intumbi zabo zizarambarara mu nzira nyabagendwa yo mu mudugudu munini, ari wo witwa i Sodomu no muri Egiputa mu mvugo y’umwuka, ari na ho Umwami wabo yabambwe.
9. Nuko abo mu moko n’imiryango n’indimi n’amahanga, bazamara iminsi itatu n’igice bareba intumbi zabo, ntibazazikundira guhambwa mu mva.
10. Abari mu isi bazazīshima hejuru bazikina ku mubyimba banezerwe, bohererezanye impano kuko abo bahanuzi bombi bababazaga abari mu isi.
11. Iyo minsi itatu n’igice ishize, umwuka w’ubugingo uva ku Mana winjira muri bo baherako barahaguruka, ubwoba bwinshi butera ababibonye.
12. Bumva ijwi rirenga rivugira mu ijuru ribabwira riti “Nimuzamuke muze hano.” Nuko bazamukira mu gicu bajya mu ijuru abanzi babo babireba.
2. kandi yari atwite. Nuko atakishwa no kuramukwa, ababazwa n’ibise.
3. Mu ijuru haboneka ikindi kimenyetso, mbona ikiyoka kinini gitukura gifite imitwe irindwi n’amahembe cumi, no ku mitwe yacyo gifite ibisingo birindwi.
4. Umurizo wacyo ukurura kimwe cya gatatu cy’inyenyeri zo ku ijuru, uzijugunya mu isi. Icyo kiyoka gihagarara imbere y’uwo mugore waramukwaga, kugira ngo namara kubyara gihereko kirye umwana we kimutsōtsōbe.
5. Abyara umwana w’umuhungu uzaragiza amahanga inkoni y’icyuma. Umwana we arasahurwa ajyanwa ku Mana no ku ntebe yayo.
6. Uwo mugore ahungira mu butayu aho afite ahantu yiteguriwe n’Imana, kugira ngo bamugaburirireyo kumara iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu.
7. Mu ijuru habaho intambara. Mikayeli n’abamarayika be batabarira kurwanya cya kiyoka, ikiyoka kirwanana n’abamarayika bacyo.
8. Ntibanesha kandi mu ijuru ahabo ntihaba hakiboneka.
9. Cya kiyoka kinini kiracibwa, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi na Satani, ari cyo kiyobya abari mu isi bose. Nuko kijugunywa mu isi, abamarayika bacyo bajugunyanwa na cyo.
10. Numva ijwi rirenga rivugira mu ijuru riti “Noneho agakiza karasohoye, gasohoranye n’ubushobozi n’ubwami bw’Imana yacu n’ubutware bwa Kristo wayo, kuko Umurezi wa bene Data ajugunywe hasi, wahoraga abarega ku manywa na nijoro imbere y’Imana yacu.
11. Na bo bamuneshesheje amaraso y’Umwana w’Intama n’ijambo ryo guhamya kwabo, ntibakunda amagara yabo, ntibanga no gupfa.
12. Nuko rero wa juru we, namwe abaribamo nimwishime. Naho wowe wa si we, nawe wa nyanja we, mugushije ishyano kuko Satani yabamanukiye afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito.”
13. Nuko cya kiyoka kibonye yuko kijugunywe mu isi, gihīga wa mugore wabyaye umuhungu.
3. Kuko amahanga yose yanyoye inzoga ari zo ruba ry’ubusambanyi by’uwo mudugudu, kandi abami bo mu isi basambanaga na wo, abatunzi bo mu isi bagatungishwa n’ubwinshi bw’ubutunzi bwawo no kudamarara.”
4. Numva irindi jwi rivugira mu ijuru riti “Bwoko bwanjye, nimuwusohokemo kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo, mwe guhabwa no ku byago byawo.
5. Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, We kwishingikiriza ku buhanga bwawe.
Yesaya 14: 12-14
12. “Wa nyenyeri yo mu ruturuturu we, mwana w’umuseke ko uvuye mu ijuru, ukagwa! Uwaneshaga amahanga ko baguciye bakakugeza ku butaka!
13. Waribwiraga uti ‘Nzazamuka njye mu ijuru nkuze intebe yanjye y’ubwami isumbe inyenyeri z’Imana’, kandi uti ‘Nzicara ku musozi w’iteraniro mu ruhande rw’impera y’ikasikazi,
Ni iki kiri kubaho? Imana irimo gukora amateka. Imana irimo gusohoza ubuhanuzi. Igihe cyose bitera gukurura. Bizana kunenga kose, inkongoro z’Ubutumwa twumvise Kucyumweru gishize, ariko binaza Ibizu Byayo ngo bijye hamwe. Kubera ko aho Umubiri uri, Niho Ibizu biteranira.
Ni igisubizo cy’ubuhanuzi bw’umuhanuzi, dore nzohereza umuhanuzi Eliya. Imana ihamiriza umuhanuzi Wayo. Ni Imana irimo gusohoza ubuhanuzi. Imana irimo gukora amateka, isohoza Ijambo Ryayo. Ni Ugukurura kwa Gatatu kurimo gusohozwa.
Nzi ko ibyo nkora byose bisa nkaho ntemerenya n’abayobozi b’amatorero, kandi bisa nkaho ncyaha buri kintu bakora, ariko nizera ko turi itsinda ry’abantu bateganirijwe mbere ko bagomba Gukandaho Bikavuga kandi bakumva ubwo Butumwa, iryo Jwi, ndetse bakarikurikira.
Ntitwita ku gihiriri. Ntitwita ku kunenga k’umutizera. Nta mpaka dufite kujya nabo. Dufite ikintu kimwe cyo gukora, uko ni ukuryizera kandi tukakira buri gace karyo mu buryo bwose bushoboka; Tukarishyira imbere muri twe nka Mariya wari wicaye aho ku birenge bya Yesu.
Nta kindi kidushishikaje icyo cyaba cyo cyose. Nta kindi kindi dukeneye. Twizera ko buri kintu dukeneye kumva kiri ku makasete. Ijambo ry’Imana nta busobanuro rikeneye.
isezerano rirasohoye. Ubu ni gihe ki, mugabo, kandi ni ukuhe gukurura? Imana irimo gusohoza Ijambo Ryayo! Iri uko yari ejo hahise, uyu munsi, ndetse n’iteka.
Ni ukuhe gukurura? Imana, indi nshuro, irimo gusohoza Ijambo Ryayo, iregeranya abantu Bayo mu nsengero, ku masitasiyo, mu ngo, bazengurutse izo ndangururamajwi nto hirya no hino ku isi, aho hose kugera ku nkombe y’Uburengerazuba, kuzamuka aho mu misozi y’i Arizona, ukamanuka hepfo mu bibaya bya Texas, ugakomeza aho ku nkombe y’Uburasirazuba; aho hose mu gihugu no hirya no hino ku isi.
Turahabanye cyane ku bijyanye n’amasaha, ariko turi hamwe nk’itsinda rimwe, abizera, bategereje Kuza kwa Mesiya. Ndimo kugerageza gukurikiza no gukora kimwe n’icyo umuhanuzi Wawe yakoze mu kunga Umugeni Wawe igihe yari hano. Icyo yakoze nirwo rugero rwanjye.
Ntabwo dufite icyumba cyo kwicaza buri wese hano kuri Branham Tabernacle, rero bidusaba kuboherereza Ijambo binyuze muri izo nzira za telephone, nkuko yabikoze icyo gihe. Duteranira hano, muri Jeffersonville, no mu nsengero zo mu ngo zacu, dutegereje Kuza k’Umwami.
Warabitubwiye ko hazabaho benshi muri iyi minsi yanyuma bazagerageza kugukorera umurimo ariko ataribwo bushake Bwawe butunganye. Hazabaho benshi bazaba basizwe n’Umwuka Wera w’ukuri, ariko bazaba ari abigisha b’ibinyoma. Uwiteka, inzira imwe gusa DUHAMIRIJWE KO ARI UKURI ni ukugumana n’Ijambo, mugumane n’inyigisho y’amakasete, mugumane n’Ijwi rihamirijwe.
Twizera ko turi Imbuto Yawe yagenwe mbere idashobora gukora kindi kintu cyose uretse kurikurikira; Biruta ubuzima kuri twe. Twara ubuzima bwacu, ariko ntudutware Iryo.
Ese ni iki kigiye kubaho kuri Cyumweru? Imana iraba irimo isohoza Ijambo Ryayo. Aho hose mu gihugu, binyuze mu nzira za telephone, amagana y’abantu araba arambitse ibinganza byabo umwe ku wundi aho hose mu gihugu, kuva ku nkombe imwe kugera ku yindi, kuva mu Majyaruguru ukagera mu Majyepfo, Iburasirazuba ukagera mu Burengerazuba.
Ndetse no mu bihugu by’amahanga aho hose ku isi, turaba turambitse ibiganza umwe ku wundi. Watubwiye ko, “Tudakeneye amakarita yo gusengerwa, singombwa ko tuza mu murongo w’amasengesho, dukeneye gusa KWIZERA.”
Twese turazamura ibiganza byacu maze tuvuge tuti, “Ndi umwizera.” Ese ni iki kigiye kubaho?
Satani, Waratsinzwe. Uri umubeshyi. Kandi, nk’umukozi w’Imana, ndetse n’abakozi, turagutegetse mu Izina rya Yesu Kristo, kugira ngo wumvire Ijambo ry’imana, maze usohoke mu bantu, kubera ko byanditswe ngo, “Mu Izina Ryanjye bazirukana abadayimoni.”
Mukundwa Mana. Ni Wowe Mana yo mu Ijuru Yatsinze, urya munsi hamwe no gukurura kwari ku Musozi Karuvali, uburwayi bwose n’ibyorezo ndetse n’imirimo yose ya satani. Uri Imana. Kandi abantu bakijijwe uburwayi n’imibyimba Yawe. Barabohowe. Mu Izina ry’Umwami Yesu Kristo. Amen.
Imana IRAsohoza Ijambo Ryayo!
Ndashaka kubatumira ngo muze kumva hamwe natwe, igice cy’Umugeni We, mu gihe twumva Ubutumwa: 65-0725E Ni Ukuhe Gukurura kuri Ku Musozi? Tuzaba duteranye Kucyumweru I Saa Sita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville.
Bamwe bashobora kumva nkaho turi idini kubwo kuba duterana, tukumva Ubutumwa bumwe ku isaha imwe, ariko nizera ko Mwene Data Branham iyo aba hano, yari gukora neza neza icyo tuza kuba turi gukora, guhuriza hamwe Umugeni, uturutse hirya no hino ku isi, kugira ngo bumvire icyarimwe MUMWUMVE.
Mwene Data Joseph Branham
Ibyanditswe:
Matayo 21: 1-4
1.Bageze bugufi bw’i Yerusalemu, bajya i Betifage ku musozi wa Elayono, maze Yesu atuma abigishwa babiri
2.arababwira ati “Mujye mu kirorero kiri imbere, uwo mwanya muri bubone indogobe izirikanye n’iyayo, muziziture muzinzanire.
3.Ariko nihagira umuntu ubabaza ijambo, mumubwire muti ‘Databuja ni we uzishaka’, maze araherako azibahe.”
9.Nezerwa cyane wa mukobwa w’i Siyoni we, rangurura wa mukobwa w’i Yerusalemu we, dore umwami wawe aje aho uri. Ni we mukiranutsi kandi azanye agakiza, yicishije bugufi agendera ku ndogobe, ndetse no ku cyana cyayo.
Zekariya 14: 4-9
4.Uwo munsi azashinga ibirenge bye ku musozi wa Elayono, werekeye i Yerusalemu iburasirazuba. Uwo musozi wa Elayono uzasadukamo kabiri uhereye iburasirazuba ugeze iburengerazuba. Uzacikamo igikombe kinini cyane, igice cy’umusozi kimwe kizashinguka kijye ikasikazi, ikindi kizajya ikusi.
8.Kandi uwo munsi amazi y’ubugingo azava i Yerusalemu, amazi amwe azatembera mu nyanja y’iburasirazuba, ayandi azatembera mu nyanja y’iburengerazuba. Bizaba bityo mu cyi no mu itumba.
Imana yohereje intumwa Yayo marayika wa karindwi kugira ngo ayobore Umugeni Wayo; ntabwo ari undi muntu, ntabwo ari itsinda ry’abantu, ahubwo UMUNTU UMWE, kubera ko Ubutumwa n’intumwa Yayo ni kimwe. Ijambo ry’Imana ntabwo rikeneye ubusobanuro. Yabibwiye Umugeni Wayo Ikoresheje iminwa y’umuntu kandi tubyizera nkuko Yabivuze.
Tugomba kuba maso uyu munsi tukamenya ijwi rituyoboye, n’icyo riri kutubwira. Aho tugiye h’iteka hashingiye kuri icyo cyemezo nyirizina; Rero tugomba gufata icyemezo tukamenya n’irihe jwi ry’ingenzi dukwiriye kumva. Ni irihe Jwi ryahamirijwe n’Imana? Ni irihe Jwi rifite Uku niko Uwiteka Avuze? Ntabwo bishoboka ko ryaba ari jwi ryanjye, amagambo yanjye, inyigisho yanjye, ahubwo rigomba kuba ari Ijambo, rero tugomba kujya mu Ijambo tukareba icyo ritubwira.
Ese ryaba ritubwira ko Izahagurutsa ubukozi butanu kugira ngo butuyobore ku iherezo? Twashobora kureba neza mu Ijambo bafite umwanya wabo; ahantu h’ingenzi, ariko se Ijambo HABA HARI AHO ryavuze ko habaho abantu bazagira amajwi y’ingenzi DUHATIWE kumva kugira ngo tube Umugeni?
Umuhanuzi yatubwiye ko hazabaho abantu benshi bazahaguruka mu minsi yanyuma bakagerageza gukorera Imana umurimo nyamara atari ubushake Bwayo. Izaha umugisha imirimo yabo, ariko ntabwo ari yo nzira Yayo itunganye yo kuyobora Umugeni Wayo. Yavuze ko Ubushake Bwayo butunganye ari, kandi igihe cyose bwabaye, kumva no kwizera Ijwi ry’umuhanuzi Wayo Uhamirijwe. Kubera ko ari Ryo, kandi Ryo ryonyine, rifite Uku niko Uwiteka Avuze. Nicyo cyatumye Yohereza marayika Wayo; bituma Imutoranya; bituma Imufata amajwi. Ni Ibyo Kurya by’Umwuka Mu Gihe Gikwiriye, Manu Yahishwe, y’Umugeni Wayo.
Birindwi mu bisekuru birindwi, nta kindi Nabonye usibye gusa abantu bashyira ijambo ryabo bwite hejuru y’irya Njye. Ni yo mpamvu ku iherezo ry’iki gisekuru, mbaruka mukava mu kanwa Kanjye. Birarangiye. Noneho, ku buryo budasubirwaho, ngiye kuvuga. Ni byo, Ndi hano hagati mu Itorero. Amen w’Imana, Umugabo Wo kwizerwa kandi W’ukuri, Agiye kwihishura, kandi IBYO BIZA BINYURIYE MU MUHANUZI WANJYE. OH Ni byo, Niko biri.
Birindwi muri ibyo bisekuru birindwi abantu baha agaciro Ijambo ryabo kurusha IryaNjye. Ukwiriye kwibaza ubwawe, ese ibi ntibiri kuba ubu hagati muri twe? ngo “Ntimugacurange amakasete mu rusengero, ahubwo mugomba kumva pasteri wanyu, mujye mucuranga amakasete gusa mungo zanyu”. Ntabwo bafata Ijwi Ryayo riri ku makasete nk’Ijwi ry’ingenzi cyane, keretse amajwi yabo.
Bayobora abantu kuri bo ubwabo, n’umumaro w’ubukozi BWABO, umuhamagaro WABO wo kuzana Ijambo, kuyobora Umugeni, ariko Umugeni ntabwo ashobora kubyihanganira. Ntabwo bazigera babyemera. Ntabwo bazigera babikora. Ntabwo bazigera bagambana; Ni Ijwi ry’Imana kandi ntakindi. Icyo nicyo Ijambo rivuga.
Ikibazo kiri mu bitekerezo by’abantu uyu munsi ni iki: Ni nde Imana yatoranije kugira ngo ayobore Umugeni Wayo, amakasete cyangwa ubukozi butanu? Ese ubukozi buzatunganya Umugeni? Ese ubukozi buzayobora Umugeni? Dukurikije Ijambo ry’Imana , iyo ntabwo yigeze iba Inzira Yayo.
Ibyo birenze ukwemera. Ntabwo nshobora kwizera mwene Data cyangwa mushiki wacu abo bavuga ko bizera ubu Butumwa, ko Mwene Data Branham ari intumwa marayika wa karindwi w’Imana, Umwana w’Umuntu uri kuvuga, ese wagwishwa n’amagambo ashukana nkayo. Byagutera kugubwa nabi mu nda. Niba uri Umugeni. NIKO BIZAGENDA.
Imana ntiyigera ihindura igitekerezo Cyayo kubijyanye n’Ijambo Ryayo. Yagiye ihitamo umuntu umwe igihe cyose kugira ngo ayobore ubwoko Bwayo. Abandi bafite imyanya yabo, ariko bagomba kuzana abantu kuri uwo nguwo YO Yatoranije kugira ngo ayobore ubwoko. Mubyuke bantu. Mwumve icyo aba bakozi bari kubabwira. Iyo mirongo bakoresha kugira ngo bashyire umurimo wabo imbere y’uw’umuhanuzi. Bishoboka bite ko ubukozi bw’umuntu uwo yabawe wese bwaba ingenzi cyane kubwumva kuruta Ijwi rihamirijwe ry’Imana iryo Yagaragaje kandi ikarihamiriza ko ari Uku Niko Uwiteka Avuze?
Yarabitubwiye kandi irabitubwira, ko hashobora kubaho abantu basizwe by’ukuri, basizwe n’Umwuka Wera w’ukuri kuri bo, ariko bari mu binyoma. Hariho INZIRA IMWE gusa yizewe, MUGUMANE N’IJAMBO RY’UMWIMERERE, kubera ko ubu Butumwa n’intumwa ari kimwe. Hariho Ijwi rimwe ry’Imana yahisemo Kuba Uku Niko Uwiteka Avuze… RIMWE.
Ubukozi bw’ukuri buzababwira ko NTA KINTU kirenze kumva Ijwi ry’Imana binyuze ku Ijwi ry’Imana kuri kasete. Bashobora kubwiriza, kwigisha, cyangwa icyo aricyo cyose bahamagariwe gukora, ARIKO BARAGOMBA GUSHYIRA IJWI RY’IMANA KU MWANYA WA MBERE; ARIKO NTABWO BABIKORA, AHUBWO BASHYIRA UBUKOZI BWABO IMBERE. Ibikorwa byabo ubwabyo bihamya icyo bizera.
Birinda gusubiza ikibazo kubijyanye no gushyira Ijwi ry’Imana ku bicaniro byabo kubwo kuvuga ngo, Mwene Data Joseph ntiyemera abakozi b’Imana. Ntabwo yemera kujya ku rusengero. Baramya umuntu. Bakurikiye inyigisho ya Joseph. Ariko arakora idini kubwo gucuranga no kumva ayo makasete. Bakarindagiza bantu ngo barekere ikibazo nyamukuru. Ibikorwa byabo bihamya icyo bizera binyuze mu byo bigisha abantu babo, UBUKOZI BWABO NIBWO BUBANZA.
Baravuga ngo, kuba abantu bumva kasete imwe icyarimwe ni idini. Ese sicyo kintu kimwe Mwene Data Branham yakoze igihe yari hano; gushyira ku murongo wa telephone abantu bakumva Ubutumwa bose icyarimwe?
Ibaze ubwawe, iyo Mwene Data Branham ajya kuba yari hano uyu munsi mu mubiri, ese ntiyajyaga guhuriza hamwe Umugeni KUMURONGO WA TELEPHONE kugira ngo bamwumve bose icyarimwe? Ese ntiyajyaga guhuriza hamwe Umugeni KU BUKOZI BWE nkuko yabikoze mbere y’uko Imana imucyura?
Reka ngire ikintu mvuga hano. Abanegura bazavuga ngo, mwabonye, ngaho aho agiye, kwita cyane ku muntu; barimo gukurikira umuntu, William Marrion Branham!! Reka tuvuge icyo Ijambo ryavuze kuri ibyo nabyo:
Mu minsi y’intumwa ya karindwi, mu minsi y’igisekuru cya Lawodikiya, iyo ntumwa izahishura ubwiru bw’Imana, nk’uko bwahishuriwe Pawulo. Azavuga, kandi abazakira uwo muhanuzi mu izina rye bwite bazahabwa ingororano z’imigisha ikomoka ku bukozi bw’uwo muhanuzi.
Ibyo bisobanuye ko tuzongera tukabona Ijambo nk’uko ryari ryaratanzwe ritunganye kandi rikumvwa mu buryo butunganye mu gihe cya Pawulo.
Icyubahiro kibe icy’Imana… Ryatanzwe mu buryo butunganye kandi ryumvwa mu buryo butunganye. Ntabwo rikeneye ubusobanuro, ryatanzwe mu buryo butunganye, kandi twe, Umugeni, twumva kandi tukizera mu buryo butunganye Ijambo ryose.
Rwose ni ibyo. Yohereza umuhanuzi uhamirijwe.
Yohereza umuhanuzi nyuma y’aho imyaka ibihumbi bibiri iri hafi.
Yohereza umuntu uri kure cyane y’amashyirahamwe ya kidini, y’ubumenyi bw’amashuri, n’isi ya kidini, nk’uko mu bihe bya kera Yohana Umubatiza na Eliya bari bameze,
Ku buryo azumvira Imana yonyine,
Kandi akazaba afite : “Uku ni ko Uwiteka Avuze”, kandi azavuga ibiturutse ku Mana.
Azaba ari akanwa k’Imana,
WE, NK’UKO MALAKI 4 :6 ABIHAMYA, AZAGARURA IMITIMA Y’ABANA KU YA BASE.
Azagarura intore z’Umunsi wa nyuma, kandi bazumva umuhanuzi uhamirijwe, abwiriza ukuri uko kuri, nk’uko Pawulo yabikoraga.
Azagarura ukuri nk’uko bo bari bagufite.
Kandi intore zizaba ziri kumwe na we kuri uwo munsi abo ni bo bazagaragaza by’ukuri Umwami, kandi bazaba ari Umubiri We, bazaba ari jwi Rye, kandi bazakora imirimo Ye. Haleluya! Mbese ibyo murabyumva?
Turabibona. Turabyizera. Turuhukiye muri BYO.
Muratumiwe kugira ngo mwiyunge natwe mu gihe twumva akanwa k’Imana, Ijwi rizunga Umugeni wa Yesu Kristo, umuhanuzi Wayo ugaragajwe, mu gihe aduhereza ukuri nyako, I saa Sita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville.
Mukundwa Mugeni wa Kristo, reka tujye hamwe kuri iki Cyumweru I saa sita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, kugira ngo twumve 65-0718E Ibyo Kurya by’Umwuka mu Gihe Gikwiriye
Mukundwa Mugeni wa Kristo, reka tujye hamwe kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’amanywa, Ku isaha y’I Jeffersonville, kugira ngo twumve: 65-0718M – Kugerageza Gukorera Imana Umurimo Bitari Ubushake Bwayo
Yatumenye mbere binyuze mu iteka rya Kimana, kugira ngo tuzabe Umugeni We. Yaradutoranije, ntabwo ari twe twamutoranije. Ntabwo twaje kubwacu, ni ugutoranya Kwe. Noneho Yashyize mu mitima yacu n’ubugingo Guhishurirwa kuzuye kw’Ijambo Ryayo.
Umunsi nyuma y’undi, Aduhishurira Ijambo Rye, Akadusukaho Umwuka We, akaragaza ubuzima Bwe muri twe. Ntibyigeze bibaho ko abagize Umugeni We bahamye mu mitima yabo bakamenya ko bari mu bushake butunganye Bwe, na Gahunda Ye, binyuze mu kugumana n’Ijambo Rye, bakumva Ijwi Rye.
Data, reka turusheho kuba abanyakuri ndetse twongera kuvugurura imihigo yacu nanone. Tuziko Kwizera kwacu mu Ijambo Ryawe kuri kugurumana mu mitima yacu. Watwaye kure gushidikanya kose. Nta kindi kirimo uretse Ijambo Ryawe. Turabizi neza, kandi ntabwo bidutera isoni kubibwira isi, turi Umugeni Wawe w’amakasete.
Ndashaka gutumira isi ngo ize kumva hamwe natwe kuri iki Cyumweru I saa sita z’amanywa ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva Ubutumwa: Kumugirira isoni 65-0711.
Mwene Data Joseph Branham
Mariko 8:34-38 34.Ahamagara abantu n’abigishwa be arababwira ati “Umuntu nashaka kunkurikira niyiyange, yikorere umusaraba we ankurikire, 35.kuko ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura, kandi utita ku bugingo bwe ku bwanjye no ku bw’ubutumwa bwiza azabukiza. 36.Kandi umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi, niyakwa ubugingo bwe? 37.Mbese umuntu yatanga iki ngo acungure ubugingo bwe? 38.Umuntu wese ugira isoni zo kunyemera no kwemera amagambo yanjye muri iki gihe cy’ubusambanyi kandi kibi, Umwana w’umuntu na we azagira isoni zo kumwemera, ubwo azazana n’abamarayika bera afite ubwiza bwa Se.”
Umuhanuzi atubwira ko muri ubu Butumwa intego nyamukuru ari ukutwereka ko Imana irinda Ijambo Ryayo kugira ngo Igume ari Imana, ariko benshi begerageza kurica iruhande, maze bakishakira izindi nzira. Igihe babikoze, bibona ibintu bigenda, kandi Imana ikabaha umugisha, ariko baba bari gukorera mu bushake Bwayo buhaswe atari ubushake Bwayo butunganye, Ubushake bw’Imana.
Umuhanuzi atugarura ku Ijambo kandi akaduha urugero rwo gukurikiza, tukiga, ndetse akatwibutsa, ko IMANA ITAJYA ihidura Igitekerezo Cyayo cyangwa inzira Yayo, Yo ni Imana kandi NTIhinduka.
Noneho, tubona ko aba bombi bari abantu b’umwuka, bombi bari abahanuzi, bombi barahamagawe. Kandi Mose, yari aho mu murimo, hamwe n’Inkingi y’Umuriro nshya imbere ye buri munsi, Umwuka w’Imana uri kuri we, ari mu murimo. Hano haza undi mukozi w’Imana, wahamawe n’Imana, agasigwa n’Imana, umuhanuzi uwo Ijambo ry’Imana ryazagaho. Hano niho hari umurongo uteye akaga. Nta muntu n’umwe washoboraga kubijyaho impaka ko uriya muntu atari umuntu w’Imana-w’Imana, kubera ko Bibiliya ivuga ko Umwuka w’Imana yavuganye nawe , kandi yari umuhanuzi.
Mwami, mbese ibyo byegeranye bingana iki? Ni gute nabimenya, mu gihe BOMBI bari abahanuzi? Bombi bari abantu buzuye Umwuka bahamagawe n’Imana, basizwe n’Imana; abahanuzi b’Imana abo Ijambo ry’Imana rizaho. Bombi bavuga ko Umwuka Wera abayobora.
Reka dusome kandi twige imirongo mike twitonze kubijyanye n’icyo marayika wa karindwi w’Imana yavuze. Turashaka icyo yavuze; atari icyo itorero rivuze, icyo Dogiteri Jones avuze, cyangwa icyo umuntu runaka wundi avuze. Turashaka icyo UKU NIKO UWITEKA AVUZE kivuze binyuze mu muhanuzi Wayo.
Mose, kubwo kuba umuhanuzi wasizwe n’Ijambo ry’Uwiteka, agahamya ko yatoranijwe kugira ngo abe umuyobozi icyo gihe, kandi ko Abrahamu yari yarasezeranije ibi bintu byose…
Nta n’umwe washoboraga gufata umwanya wa Mose. Nubwo hajyaga guhaguruka ba Kora bangana iki, ndetse na ba Datani bangana iki; yari Mose, Imana yari yaramuhamagaye, uko byari kose.
Mose niwe umwe Imana yari yatoranije kuyobora ubwoko. Abandi bantu barahagurukaga maze bakavuga ko basizwe, abagabo buzuye Umwuka Wera nabo. Ko nabo Imana yabahamagaye kugira ngo bayobore. Ariko Mose yari umuyobozi w’Ubushake Butunganye bw’Imana kugira ngo abayobore.
Nta n’umwe ushaka kuba mu bushake buhaswe bw’Imana. Umugeni w’ukuri ashaka kuba mu bushake Butunganye Bwayo, igihe cyose, igiciro byamugomba cyose.
Hariho ukutemeranye kwinshi, ibitekerezo, urujijo, imyumvire, ku mumaro wo kumva amakasete.
Twese turabizi ko iki ari ikibazo cyateye ko abizera b’Ubutumwa batandukana uyu munsi. Turabizi ko Umugeni AGOMBA, KANDI NIKO AGOMBA KUBA, kwiyunga hamwe; iryo ni Ijambo.
Ni abuzuye Umwuka, mu itorero hariho abagabo uyu munsi bahamagawe. Ni abantu b’Imana basizwe bahamagawe kugira ngo babwirize ubu Butumwa. Ariko nta numwe muri bo twese dushobora kumvikanaho.
Ni gute bashobora kuba aribo bagomba kunga Umugeni? Ese twakiyunga ku murimo wabo? Nyakuri bahamagawe kugira ngo baragire umukumbi wabo, ariko kugira ngo bawugarure kuri GAHUNDA Y’UKURI Y’IMANA. UMUYOBOZI WAYO. UMUHANUZI WAYO. Atari imirimo yabo.
Niba batabigisha ko iri Jwi riri kuri aya mabande ariryo MUGOMBA gukurikira, kandi mugomba kwizera ko ariryo Jwi ry’ingenzi cyane mugomba kumva, aho abo bari mubushake buhaswe Bwayo.
Niba bakubwira ko ariryo Jwi ry’ingenzi cyane, kandi bakaba bizera nyakuri ibyo, none se ni iki kibabuza kurishyiramo ngo rivuge igihe muhuriye hamwe?
Niba ushaka kuba uhamirijwe, UBIZI NEZA, y’uko uri mu bushake Bwayo butunganye, hariho INZIRA YIZEWE imwe gusa. Ni ukumva Ijwi ry’Imana ryahamirijwe riri kuri aya makasete.
Ikintu cya mbere mu menya, ni uko kasete yinjira mu mazu yabo. Ko bazifite. Niba ari intama, aho azajyana nazo. Niba ari ihene, azajugunya kasete hanze.
Ndagomba kuba MPAMIRIJWE NEZA. Ko ntashobora, kandi ko ntazigera, nkinisha na gato aho kuba hanjye h’Iteka. NDABIZI KO Ijwi riri ku mabande ariryo Jwi ry’Imana ku Mugeni. NDABIZI KO nta kosa ririho. NDABIZI KO ryahamirijwe n’Inkingi y’Umuriro. NDABIZI KO Ariryo Rimwe Imana yatoranije ngo riyobore Umugeni Wayo. NDABIZI KO iryo Jwi ariryo Jwi ryonyine rishobora kandi rizunga Umugeni. NDABIZI KO ariryo Jwi nzumva rivuga ngo “Dore, Ntama w’Imana”
NGOMBA GUKANDAHO BIKAVUGA kandi nkumva iryo Jwi. Uratumiwe kugira ngo wiyunge hamwe natwe kuri iki Cyumweru I saa sita z’amanywa., ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva : 65-0418E Ese Imana Yaba Ihindura Igitekerezo Cyayo Kubijyanye n’Ijambo?
Mwene Data Joseph Branham
Tuributangirire Ubutumwa kuri Paragraph ya 61.
Ibyanditswe byo gusoma mbere yo kumva Ubutumwa:
Kuva igice cya 19
1.Mu kwezi kwa gatatu Abisirayeli bavuye mu gihugu cya Egiputa, kuri uwo munsi bagera mu butayu bwa Sinayi.
2.Bavuye i Refidimu bageze mu butayu bwa Sinayi, babubambamo amahema. Ni ho Abisirayeli babambye amahema, imbere y’umusozi.
3.Mose arazamuka ngo ajye aho Imana iri, Uwiteka ari ku musozi amubwira amutera amagambo ati “Uko abe ari ko ubwira inzu ya Yakobo, ubu butumwa abe ari bwo ubwira Abisirayeli uti
14.Mose aramanuka ava kuri uwo musozi, aza ku bantu arabeza, bamesa imyenda yabo.
15.Abwira abantu ati “Umunsi wa gatatu uzasange mwiteguye, ntimuterane n’abagore banyu.”
16.Ku wa gatatu mu gitondo inkuba zirakubita, imirabyo irarabya, igicu gifatanye kiba kuri uwo musozi. Ijwi ry’ihembe rirenga cyane rirumvikana, abantu bose bari mu ngando z’amahema bahinda imishyitsi.
31.Maze Uwiteka ahwejesha amaso ya Balāmu, abona marayika w’Uwiteka ahagaze mu nzira, akuye inkota ayifashe mu ntoki. Arunama, yikubita hasi yubamye.
Matayo 28:19
19.Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera,
Luka 17:30
30.Ni na ko bizamera umunsi Umwana w’umuntu azabonekeraho.
Ibyahishuwe igice cya 17
1.Haza umwe wo muri ba bamarayika barindwi bari bafite za nzabya ndwi arambwira ati “Ngwino nkwereke iteka maraya ukomeye azacirwaho, yicara ku mazi menshi.
2.Ni we abami bo mu isi basambanaga na we, abari mu isi bagasinda inzoga ari zo busambanyi bwe.”
3.Anjyana mu butayu ndi mu Mwuka, mbona umugore yicaye ku nyamaswa itukura yuzuye amazina yo gutuka Imana, ifite imitwe irindwi n’amahembe cumi.
4.Uwo mugore yari yambaye umwenda w’umuhengeri n’uw’umuhemba. Yari arimbishijwe n’izahabu n’amabuye y’igiciro cyinshi n’imaragarita, mu intoki ze yari afite igikombe cy’izahabu cyuzuye ibizira n’imyanda y’ubusambanyi bwe.
9.“Aha ni ho hakwiriye ubwenge n’ubuhanga. Iyo mitwe irindwi ni yo misozi irindwi uwo mugore yicaraho.
10.Kandi ni yo bami barindwi: abatanu baraguye, umwe ariho undi ntaraza, kandi naza azaba akwiriye kumara igihe gito.
11.Ya nyamaswa yariho ikaba itakiriho, iyo ubwayo ni uwa munani, nyamara kandi ni umwe muri ba bandi barindwi kandi arajya kurimbuka.
12.“Ya mahembe cumi wabonye ni yo bami cumi batarīma, ariko bahabwa gutegekera hamwe na ya nyamaswa nk’abami kumara isaha imwe.
13.Abo bahuje inama, baha ya nyamaswa imbaraga zabo n’ubutware bwabo.
14.Bazarwanya Umwana w’Intama, ariko Umwana w’Intama azabanesha, kuko ari we Mutware utwara abatware n’Umwami w’abami, kandi abari hamwe na we bahamagawe batoranijwe bakiranutse na bo bazayinesha.”
15.Nuko arambwira ati “Ya mazi wabonye wa maraya yicaraho, ni yo moko n’amateraniro y’abantu n’amahanga n’indimi.
16.Ya mahembe cumi wabonye na ya nyamaswabizanga maraya uwo, bimunyage bimucuze birye inyama ze, bimutwike akongoke.
17.Kuko Imana yashyize mu mitima yabyo gukora ibyo yagambiriye, no guhuza inama no guha ya nyamaswa ubwami bwabyo, kugeza aho amagambo y’Imana azasohorera.
18.“Wa mugore wabonye ni we wa mudugudu ukomeye utegeka abami bo mu isi.”