Category Archives: Uncategorized

24-1020 Igisekuru cy’Itorero rya Efeso

Ubutumwa: 60-1205 Igisekuru cy’Itorero rya Efeso

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni w’Ukuri

Mbega ibihe byiza turimo kugira mu gihe Ubuzima Bwe burimo butembera kandi busunika imbere muri twe, biduha  ubuzima. Adahari, nta buzima bwaba buhari. Ijambo Rye niryo guhumeka kwacu.

Kuri uyu munsi wuzuyeho umwijima, turi itsinda ry’igisekuru cyanyuma ryahagurutse; Umugeni Wayo w’ukuri wo mu minsi yanyuma uwo ushobora gutega amatwi gusa Umwuka, Ijwi ry’Imana ry’igihe cyacu.

Mbega uburyo dukunda kumwumva arimo atubwira ngo, “Kuri Njye, mugereranywa n’izahabu nziza yatunganijwe. Gukiranuka Kwanyu niko  Gukiranuka Kwanjye. Ibibagize nibyo bingize by’igiciro. Muri Umugeni Wanjye w’Ukuri ukundwa. “

Mu gihe urugamba rwacu rusa nkaho rugenda rukomera kurushaho buri cyumweru, Dukandaho gusa Bikavuga kugira ngo tumwumve Avugana natwe mwituze kandi Atubwira ngo, “Ntimutinye, mukwiriye Ubutumwa Bwanjye Bwiza. Muri ikintu cyiza cy’umunezero. Nkunda kubitegereza mu gihe munesha buri mwanzi muri byo bigeragezo byanyu no mu bipimo by’ubu buzima.'”

Mbona ibyo bise byanyu by’urukundo; ni umuhamagaro ukomeye mubuzima bwanyu wo kunkorera. Namenye mbere y’uko imfatiro z’isi zibaho y’uko muzamenya marayika Wanjye ukomeye uwo Nagombaga kohoreza kuba Ijwi Ryanjye kuri mwe; uburyo mudashobora gushukwa n’ibyo birura biteye ubwoba byaje aho bihamya ko bifite guhishurirwa guhwanye n’ukwe. Ntabwo mwashoboraga kuva ku Ijambo Ryanjye, habe na gato, HABE N’AKADOMO GATO. Mugumana n’Ijambo ryanjye, Ijwi Ryanjye.

Mushobora kubishyikira igihe Ndimo mbahishurira Ijambo Ryanjye uburyo Umuzabibu w’Ukuri n’Umuzabibu w’ikinyoma yatangiriye mu Ngobyi ya Edeni yagomba gukomeza kumera aho mu bisekuru.

Icyatangiye mu itorero rya mbere cyagombaga gukomeza aho muri buri gisekuru. Uburyo mu gisekuru cya mbere, umuzabibu w’ikinyoma wa Satani watangiye gucengeramo, maze urwanya abalayiki ikoresheje uwo mwuka w’abanikolayiti. Ariko mbega uko nkunda ko arimwe gusa, Mugeni Wanjye natoranije, utazigera ashukwa

Iki cyumweru, Ndagaragaza neza Ijambo Ryanjye muri mwe kubwo guhishura ubwiru bukomeye bw’urubyaro rw’inzoka. Ndabibahishurira mu buryo burambuye  ibyabaye mu ngombyi ya Edeni; uburyo Satani yimvanze mu nyoko muntu.

Ndaba mfite ibitekerezo by’umunezero kubwo kumenya ko Njye, Giti cy’Ubugingo mu Ngobyi ya Edeni, icyo kitashoboraga kwegerwa kugeza ubu kubera kugwa kw’Adamu, ubu mukaba mwaragihawe, Mwe Abanesha.

Iyi niyo ngororano yanyu. Nzabaha uburenganzira kuri Paradizo y’Imana; ubusabane buhoraho hamwe Nanjye. Ntabwo muzigera mutandukana Nanjye. Aho njya hose, mwebwe, Umugeni Wanjye niho muzajya. Muri Abanjye, Nzasangira namwe, Abakundwa banjye.

Mbega uburyo imitima yacu yitera hejuru muri twe mu gihe dusoma aya magambo. Tuziko gusohora kw’amasezerano kuri kwihuta cyane, kandi dutegerezanyije amatsiko. Reka twihutire cyane kubaha Ijambo Ryayo no guhamya ko dukwiriye gusangira kubwiza Bwe.

Ndifuza kubatumira kuza kwifatanya natwe mu gihe dukomeza inyigisho yacu ikomeye ku Bisekuru Birindwi by’Itorero, aho Imana irimo iduhishurira Ijambo Ryayo binyuze mu nzira Yayo yagenwe mbere, intumwa marayika Wayo wa karindwi.

Mwene Data Joseph Branham

Kucyumweru Saa sita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville.

60-1205 Igisekuru cy’Itorero rya Efeso

24-1013 Iyerekwa ry’i Patimo

Pesan: Iyerekwa ry’i Patimo 60-1204E

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni Jambo Ritunganye,

Ni ibiki birimo kuba mu mugeni hose ku isi? Turimo turajya mu Mwuka, turahaguruka kandi tukarangurura ngo “Icyubahiro kibe icy’Uwiteka! Haleluya! Muhimbaze Uwiteka!” Imana irimo iratujyana kandi Irimo irahishurira Umugeni Wayo Ijambo Ryayo.

Ibintu twagiye dusoma kandi twumva ubuzima bwacu bwose ubu birimo biragaragara. Kwihuta gukomeye kurimo kurabaho. Turimo turamurikirwa n’Ijambo kuruta uko byigeze kubaho mbere.

Twumva imbere aho mu bugingo bwacu. Hari ikintu gitandukanye, hari ikintu kirimo kubaho. Twumva Umwuka Wera arimo kudusiga, yuzuza imitima yacu n’ibitekerezo Ijambo Rye.

Dushobora kumwumva avugana natwe: Umwanzi arimo arabarwanya cyane kuruta uko byigeze mbere, ariko ntimutinye bana bato, MURI ABANJYE. Mbaha urukundo Rwanjye, umwete n’ubushobozi. Muvuge gusa Ijambo, kandi nzarikora. Ndi kumwe namwe igihe cyose.

Mu kwiga kwacu gukomeye ku Guhishurirwa kwa Yesu Kristo, dutegerezanyije amatsiko buri cyumweru icyo Agiye kuduhishurira gikurikiraho. Ijambo Rye nibwo buhungiro bwacu bwonyine , amahoro no guhumurizwa. Dutega amatwi n’ubwitonzi tukongera ndetse tukongera. Buri gika dusomye, tuba dushaka gusakuza no gutera hejuru mu gihe Ijambo rifungurirwa imbere y’amaso yacu. Kwizera kw’Izamurwa kurimo kuraza ku Mugeni, kuzura ubugingo bwacu.

Tekereza, nta hantu mu isi bigusaba kujya, ahubwo biri ku mitwe y’intoki zawe, kumva Ijwi ry’Imana rivugana nawe kandi riguhishurira Ijambo Ryayo.

Mbega uburyo Imana yakuyeho igitwikirizo, Ikakigizayo, maze ikemerera Yohana kurebamo kandi akabona icyo buri gisekuru cy’itorero cyajyaga gukora, maze akabyandika mu Gitabo nuko akakitwoherereza. Hanyuma, igihe kuzura kw’igihe kuje, Imana ikatwoherereza marayika Wayo wa karindwi ukomeye kugira ngo Abivuge, kandi ahishure icyo Ibyo byose bisobanuye.

Yohana yanditse ibyo yarebaga, ariko ntabwo yari azi icyo bisobanuye. Yesu nawe igihe yari hano ku isi ntabwo yari abizi. Nta n’umwe aho hose mu bisekuru wigeze abimenya, kugeza uyu munsi, iki gihe, ubu bwoko, TWEBWE, Umugeni Wayo.

Mbega uburyo Yaduhishuriye ko ariya matabaza arindwi yarimo avoma ubuzima n’umucyo biturutse mu bigize urwo rwabya rukuru. Yatubwiye uburyo yose yari afite intambi zayo zijanditswemo aho. Buri ntumwa y’igisekuru yabaga igurumanishwa n’Umwuka Wera hamwe n’urwo rutambi rwibijwe muri Kristo, rukurura ubwo buzima nyirizina bwa Kristo maze Bakamurikira itorero uwo Mucyo. Kandi noneho, intumwa yacu y’igihe cyanyuma, ikomeye kurusha izindi ntumwa zose, afite ubwo buzima bumwe n’uwo Mucyo umwe ugaragazwa n’ubuzima bwari buhishwanywe na Kristo mu Mana.

Hanyuma marayika wacu ukomeye atubwira ko atari intumwa gusa zarimo aho, AHUBWO BURI WESE MURI TWE NAWE YARIMO, abizera nyakuri b’Imana. Buri wese muri twe yari ahagarariwe hariya mu buryo bukomeye. Buri wese muri twe avoma kuri iyo soko imwe n’intumwa. Twese twibijwe muri urwo rwabya rumwe. Twarapfuye kubwacu n’ubuzima BWACU buhishwe hamwe, ndetse muri, Kristo Yesu Umwami wacu.

Mbega uburyo adutera umwete kubwo kuvuga ngo ntawe ushobora kutuvumvunura mu Kigangza cy’Imana. Ubuzima Bwacu ntibushobora guhungabana. Ubuzima bwacu bugaragara buragurumana ndetse burarabagirana, butanga umucyo kandi bugaragaza Umwuka Wera. Ubuzima bwacu bw’imbere butagaragara buhishwe mu Mana kandi bugaburirwa n’Ijambo ry’Umwami.

Urugamba rurashyushye. Umwanzi ari kurwana inkundura kurusha uko byigeze mbere, agerageza uko ashoboye kuba yaduca intege, akadukubita hasi, ariko ntashobora kubigeraho. Imana Ubwayo ivugana natwe binyuze mu minwa y’umuntu maze ikatubwira ko, TURI UMUGENI WAYO UWO YATORANIJE, kandi binesha satani IGIHE CYOSE.

Umwami wacu Utunganye, Abwira Ijambo Rye Ritunganye, Agaha amahoro Atunganye, Umugeni We Utunganye.

Nkuko bigenda igihe cyose, ndatumira isi kugira ngo ize yinike intambi zabo muri urwo RWABYA RUKURU, ubu Butumwa, ubwo bwahunitswe kandi bukarindirwa Umugeni. Tuzaba turimo kurangurura kandi dutera hejuru I saa sita z’amanywa ku I Saha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva Ijwi ry’Imana rivuga kandi riduhishurira icyabaye mu: Iyerekwa ry’i Patimo 60-1204E.

Mwene Data Joseph Branham

24-1008 Ihishurwa Rya Yesu Kristo

Ubutumwa : Ihishurwa Rya Yesu Kristo 60-1204M

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Musirikare w’Imana Utaneshwa

Turi babandi bamwe Data yatoranije kandi akabaha GUHISHURIRWA K’Uwo Ariwe k’Ukuri; Mwe kandi Mwe Mwenyine TORERO Rye RY’UKURI. Mwebwe abo Yatoranirije gukora IMIRIMO IKOMEYE. Kubera ko kubw’Umwuka We, dushobora kurondora kandi tukarwanya umwuka w’antikristo wa Satani. NTA MBARAGA AFITE imbere YACU, kubera ko turi Ingabo Z’Imana Zidatsindwa

Satani yanga guhishurirwa kose, ARIKO TWE TURAGUKUNDA; kubera ko turi abakunzi b’Ijambo ry’Imana rihishuwe. Hamwe no Guhishurirwa k’ukuri mu buzima bwacu, amarembo y’ikuzimu ntashobora kutunesha; tunesha umwanzi. Buri dayimoni yose iri munsi y’ibirenge byacu. Turi Umwe na We kandi dushobora kuvuga Ijambo, kubera ko turi Ijambo Rye.

Umwami yabishyize ku mutima wanjye kubwacu ko twiga kandi tukumva Ibihe Birindwi by’Itorero. Bigiye kuba Ibyumweru by’Urwandiko Rudasanzwe kuri buri wese muri twe. Azaba arimo kuduhishurira Ijambo Rye kuruta uko byigeze mbere, kubw’imbaraga Zayo zikomeye.

Noneho iki nicyo gihe. Noneho uyu niwo mwanya. Azaba arimo adukangura, Adutera umwete, kubwo kuduha Gushagurutswa no Guhishurirwa, kandi bizatera ubugingo bwacu kugurumana!!

Guhishurirwa kwa Yesu Kristo ni Igitabo cy’ubuhanuzi icyo gishobora kumvwa gusa n’igice cy’abantu b’urwego runaka abo bafite imirebere ya gihanuzi, TWE, Umugeni We. Bisaba Guhishurirwa k’UKURI kumenya ko urimo gusoma kandi ukumva Ijwi ry’Imana rivuye ku ntumwa Yayo marayika watoranijwe, uduha amabwiriza y’indengakamere.

Ni Uguhishurirwa kwa Yesu Kristo uko kwahawe Yohana kubw’Abakristo b’ibihe byose. Nicyo gitabo cyonyine muri Bibiliya yose cyanditswe na Yesu Ubwe, binyuze mu kwiyereka Ubwe umwanditsi

Ibyahishuwe 1:1-2
Ibyahishuwe na Yesu Kristo, iby’Imana yamuhereye kugira ngo yereke imbata ze ibikwiriye kuzabaho vuba, agatuma marayika we, na we akabimenyesha imbata ye Yohana,
Uhamya ibyo yabonye byose, ari Ijambo ry’Imana no guhamya kwa Yesu Kristo.

Igitabo cy’Ibyahishuwe ni ibitekerezo by’Imana kandi byanditswe n’Imana Ubwayo. Ariko Yabyoherereje  kandi ibisobanurira umugaragu Wayo Yohana binyuze muri marayika Wayo. Yohana ntabwo yigeze amenya ubusobanuro Bwabyo; yanditse gusa ibyo yarebaga kandi akumva.

Ariko uyu munsi, Imana yohereje marayika Wayo ukomeye ku isi kugira ngo ahishurire Umugeni Wayo uku Guhishurirwa Gukomeye, kugira ngo tubashe gusoma kandi twumve ibyagiye biba mu bisekuru byose by’itorero. Twashobora kubona umukumbi Wayo muto wagumanye n’Ijambo kandi ukarikiranukira  muri buri gisekuru.

Imana yavugiye muri marayika Wayo maze Ivuga ko muri iyi minsi  yanyuma, igihe Ijwi ry’intumwa y’igisekuru cya karindwi rizatangira kurangurura, Izahishura ubwiru bw’Imana nkuko Imana yahishuriye Pawulo. Abo bakira uyu muhanuzi mu izina rye bazakira imigisha ya ministeri y’umuhanuzi.

Icyubahiro kibe icy’Uwiteka, turi Umugeni w’Imana Ukandaho Bikavuga uwo wakiriye uwo muhanuzi mu Izina Rye, kandi turimo kwakira iyo migisha. Twizeye ko ari Ijwi ry’Imana ririmo kuvuga kandi rikayobora Umugeni Wayo.

Oh Torero, ibyo tugiye gusoma kandi tukumva mu byumweru bije. Kuri Yo, tumeze nk’Izahabu Yayo NZIZA. Icyo Iricyo, nicyo turicyo. Turi Umuzabibu Wayo w’Ukuri. Twaranesheje. Twaratunganijwe, dushyirwaho, turakomezwa. Twatoranijwe n’Urukundo Rwayo rwo Gutoranya. Nta gihari cyo gutinya. Turi itsinda ryumva intumwa n’Ubutumwa bwayo kandi rikabufata rikabeshwaho Nabwo.

Buri Cyumweru tuzaba turi kuvuga ngo, “Ese Imitima yacu ntigurumanaga muri twe mu gihe Yavuganaga na twe Aduhishurira Ijambo Rye turi mu nzira”.

Niba wifuza kumva usizwe n’Umwuka Wera Wayo, akira kurushaho Guhishurirwa kw’Ijambo ry’Imana, kandi turashaka kwicara imbere y’Umwana kugira ngo dukomere, kandi twakire Kwizera kw’Izamurwa, ngwino wiyunge natwe Kucyumweru I saa sita z’amanywa ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe dutangira inyigisho yacu ikomeye: Ihishurwa Rya Yesu Kristo 60-1204M.

Mwene Data Joseph Branham

Ndashaka kugutera umwete wo kumva, cyangwa gusoma, buri cyumweru mu Gitabo cy’Ibihe Birindwi, Igice twumvise buri Kucyumweru.

24-0929 Urufunguzo Rw’Umuryango

Ubutumwa : 62-1106 Urufunguzo Rw’Umuryango

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Abafite Urufunguzo Rwo Kwizera

“Ninjye Muryango w’intama. Ndi Inzira, Inzira yonyine, Ukuri, n’Ubugingo, kandi nta muntu wagera kuri Data keretse anyuze kuri Njye. Ndi Umuryango w’ibintu byose, kandi kwizera ni urufunguzo rufungura Umuryango kugira ngo mubashe kwinjiramo.”

Hariho ikiganza kimwe gusa gishobora gufata uru rufunguzo, kandi icyo ni ikiganza cyo KWIZERA. KWIZERA nirwo rufunguzo rwonyine rufungura amasezerano yose y’Imana. KWIZERA mu murimo We warangiye bifungura buri rugi kuri buri butunzi buri imbere mu Bwami bw’Imana. KWIZERA ni urufunguzo mberabyombi rukomeye rw’Imana arirwo rufungurira UMUGENI WAYO BURI RUGI kandi dufite urwo Rufunguzo mu KUBOKO KO KWIZERA

Urwo rufunguzo rwo kwizera ruri mu mitima yacu, kandi turavuga ngo, “Ni Ijambo ry”Imana; ni amasezerano y’Imana kuri twe, kandi dutunze urufunguzo”. Kandi noneho, hamwe na buri gace gato kose ko kwizera dufite, nta gushidikanya  kugace na kamwe, dufungura buri rugi ruhagaze imbere yacu n’imigisha Imana ifite kubwacu. Kuzimya ubukana bw’umuriro. Guhambura gukira ku barwayi. Gufungura agakiza  kacu. Twageze ku Rugi kandi icyo dukoze cyose mu magambo no mu bikorwa, tubikora byose mu Izina Rye, tuziko dufite urufunguzo rwo kwizera; kandi ni urufunguzo rukozwe mu Byanditswe

Ntabwo dushishikajwe n’icyo undi wese atekereza, hari ikintu kimwe tuzi neza: Imana yaraduhamagaye, ITUgena mbere, IDUhishurira Ijambo Ryayo, Itubwira abo turibo,  kandi twamaramaje gukurikira Ijambo Ryayo, kubera ko Yaduhamagariye kuba Umugeni Wayo.

Data yafashe inyenyeri Ze zirindwi, intumwa Ze zirindwi, ku bisekuru birindwi mu kiganza Cye. Arazifite mu kiganza Cye, kubera ko bifitanye isano n’imbaraga Ze. Icyo nicyo ikiganza gisobanuye. Bisobanuye imbaraga z’Imana! N’ubutware bw’Imana.

Dufashe Ijambo Ryayo mu kiganza cyacu cyo Kwizera, bisobanuye imbaraga n’ubutware bw’Imana biri mu BIGANZA BYACU kandi Yaduhaye URUFUNGUZO kugira ngo dufungure buri rugi kubwa buri kintu dukeneye cyose. Ni Urufunguzo rufungura byose arirwo ruzafungura BURI RUGI.

Noneho nzi impamvu Imana yaduhaye intoki 5 kuri buri kiganza; ntabwo ari 4, ntabwo ari 6, ahubwo 5, bityo kugira ngo buri gihe uko turebye ku biganza byacu twibuke, ko dufite KWIZERA ko gufungura buri rugi.

Ni ikimenyetso cy’iteka ku kiremwa muntu tudashobora kwibagirwa; igihe cyose ujye wibuka kandi ugire umwete, ko dufite KWIZERA mu biganza byacu. Kandi Izakuza kwizera kwacu kungana n’akabuto ka sinapi nuko Iduhe KWIZERA GUKOMEYE MU IJAMBO RITIGERA RINANIRWA, RIHORAHO ITEKA RIDASHOBORA KUNANIRWA!!!

Twashobora kuzamura amaboko yacu tuyerekeje mu Ijuru, tukarambura intoki zacu 5 kuri buri kiganza nuko tukamubwira ngo, “Data, twizera kandi dufite KWIZERA muri buri Jambo Wavuze. Ni Isezerano Ryawe, Ijambo Ryawe, kandi Uzaduha KWIZERA DUKENEYE niba twizeye gusa…. kandi twe TURIZEYE.”

Ubwo tutari twagira Amateraniro yacu y’Ifunguro Ryera kugeza Kucyumweru nimugoroba, ndashaka kubashishikariza guhitamo Ubutumwa mugomba kumva hamwe n’Itorero ryanyu, umuryango, cyangwa umuntu ku giti cye, Kucyumweru mu gitondo, bikurikije uko igihe kiboroheye. Nta buryo nyakuri buhari bwo kugenzura Kwizera kwacu bwaruta kumva Ijambo; kubera ko KWIZERA kuzanwa no kumva, kumva Ijambo, kandi Ijambo riza ku muhanuzi.

Reka twese noneho twiyunge hamwe isaa kumi n’imwe z’umugoroba (ku isaha y’aho muri) kugira ngo twumve Ubutumwa, 62-1007 Urufunguzo Rw’Umuryango. Nkuko byatangajwe, ndifuza ko tugira Amateraniro y’Ifunguro Ryera Adasanzwe, ariyo azaba arimo atambuka kuri Voice Radio (Radiyo Ijwi) isakumi n’imwe z’umugoroba  (ku isaha y’i Jeffersonville). Mwashobora kumanura kandi mugakurikira iteraniro mu Cyongereza cyangwa mu zindi ndimi kubwo gukanda kuri uyu murongo

Kimwe no kuyandi Materaniro y’Igaburo Ryera yabaye mu bihe byahise, ku iherezo rya kasete Mwene Data Branham asengera umugati na vino. Haba hari umuziki wa piano iminota myinshi mu rwego rwo kugira ngo musoze igice cy’amateraniro y’Igaburo Ryera. Hanyuma, Mwene Data Branham asoma Icyanditswe kijyanye no kozanya ibirenge, maze hakajyamo Indirimo z’Ubutumwa Bwiza zikurikira kuyobora kwe kw’iminota mike, mu rwego rwo kugira ngo murangize igice cy’amateraniro yo kozanya ibiringe

Mbega amahirwe dufite yo gutumira Umwami wacu Yesu kugira ngo asangira na buri wese muri twe mu ngo zacu, insengero, cyangwa aho mwaba muri hose. Munsegere mu gihe muvugana na We, nkuko nanjye nzaba ndimo mbasengera.

Imana ibahe umugisha,

Mwene Data Joseph Branham

ITANGAZO RY’ICYUMWERU CY’IFUNGURO RYERA

Byatangajwe ku itariki 23 nzeri 2024

Bene Data na Bashiki bacu,

Nifuzaga ko twagira amateraniro y’ubusabane(ifunguro) no kozanya ibirenge kuri iki Cyumweru, tariki 29 nzeri niba Umwami abishaka. Nkuko twabikoze mugihe cyahise, ndabashishikariza gutangira saa kumi n’imwe ku isaha y’aho muri. Nubwo Mwene Data Branham yavuze ko intumwa zagiraga Ifunguro buri gihe cyose bateranye, yahisemo kujya arigira nimugoroba, kandi yaryitaga ko ari Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba

Ubutumwa n’amateraniro y’Ubusabane biratambuka kuri Radiyo Ijwi (Voice Radio), kandi haraza kuba hariho n’umurongo ushobora gukururiraho idosiye kuri abo badashobora kugera ku mirongo ya Radiyo Ijwi kuri iki Cyumweru mu gitondo.

Kuri bene Data bari mu bice bya Jeffersonville, turaza kuba dufite aho muza gukura vino y’igaburo. Itangazo riraza gutambuka mu gihe gito rigaragaza ahantu, umunsi n’igihe.

Mu kuri kose ndifuza ko twubahiriza iri tegeko ry’Umwami yadusigiye. Mbega amahirwe kuri twe gutegura ingo zacu kandi tugafungurira imitima yacu Umwami w’Abami kugira ngo Aze asangire natwe ku Meza Ye.

Imana ibahe umugisha,

Mwene Data Joseph

https://branhamtabernacle.org/en/bt/a9/109403/1f35

24-0922 Edeni ya Satani

Ubutumwa : 65-0829 Edeni ya Satani

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Rugingo rw’Imana

Turi ibigize Data wo mu Ijuru nyakuri; kubera ko twari muri We ku itangiriro. Ubu ntubyibuka, ariko twari hariya hamwe na Yo, kandi Yaratumenye. Yaradukunze cyane kuburyo yaduhinduye imibiri, kugira ngo Ishobore gushyikirana  na twe, ivugane natwe, idukunde, ndetse idukore mu biganza.

Ariko Satani araza nuko maze agoreka Ijambo ry’umwimerere ry’Imana, Ubwami Bwayo, n’umugambi wayo kuri twe. Yarindagije abagabo n’abagore ageza aho yangiza ndetse yigarurira iy’isi dutuyeho. Yahinduye iy’isi ubwami bwe, ayigira ingobyi ye ya Edeni.

Niyo saha ikomeye cyane y’uburiganya n’ubuhemu yaba yarigeze kubaho. Satani yashyizeho buri mutego wose w’ubucakura yashobora; kubera ko niwe muriganya ukomeye. Umukristo aragomba kuba ari maso cyane uyu munsi kuruta uko byaba byarigeze biba mu kindi gisekuru.

Ariko mu bundi buryo, ni cyo gisekuru cy’igiciro gikomeye mu bisekuru byose. Kubera ko turi kwitegura ingoma y’Imyaka igihumbi ikomeye. Ingombyi yacu ya Edeni iri hafi kuza, aho tuzagira urukundo rutunganye no gusobanukirwa urukundo rw’Imana mu buryo butunganye. Tuzaba turi bazima kandi dutekanye hamwe na We muri Edeni yacu dukomeza tujya mu Iteka.

Yesu yatubwiye muri Matayo 24 ko tugomba kuba maso muri iyi minsi. Aratuburira ko izaba ari iminsi ishukana cyane yaba yarigeze ibaho, “bizaba byegeranye cyane kuburyo byashuka n’Intore z’Imana iyo biba bishoboka”; kubera ko uburiganya bwa satani buzatera abantu kwizera ko ari Abakristo, mu gihe ataribo.

Ariko iki gisekuru nacyo kizakira Umugeni Jambo Wayo utunganye udashaka, kandi udashobora, gushukwa; kubera ko bazagumana n’Ijambo Ryayo ry’Umwimerere.

Nka Yosuwa na Karebu, Igihugu cyacu cy’isezerano kirimo kwegera hafi aho kigaragara ndetse nkuko icyabo byagenze. Umuhanuzi wacu yavuze ko Yosuwa bisobanuye, “Yehova-Umukiza”. Yashushanyije umuyobozi w’igihe cyanyuma uwo uzaza ku itorero, ndetse nkuko Pawulo yaje nk’umuyobozi nyawe w’ukuri.

Karebu yashushanyaga abo bagumye mu kuri hamwe na Yosuwa. Kimwe n’abana ba Isiraheri, Imana yatangiranye nabo mu nzira nk’umwari ku Ijambo Ryayo; ariko bashakaga ikintu cyihariye. Umuhanuzi wacu yaravuze ngo, “Niko bimeze no ku torero ryo mu minsi ya nyuma.” Uko niko, Imana itigeze yemerera Isiraheri kwinjira mu gihugu cy’isezerano kugeza ubwo igihe Cyayo cyagenwe kigeze.

Abantu bashyize igitutu kuri Yosuwa, uwo Muyobozi wabo bahawe n’Imana, maze baravuga ngo, “Igihugu ni icyacu, reka twinjire maze tugifate. Yosuwa, ntugishoboye, ushobora kuba waratakaje umurimo wawe. Ntabwo ufite imbaraga nk’izo wari ufite. Wajyaga wumva Imana kandi ukamenya ubushake Bw’Imana, kandi ugakora vuba. Hari ikintu kitari kugenda muri wowe. “

Yosuwa yari umuhanuzi woherejwe n’Imana, kandi yamenye amasezerano y’Imana. Umuhanuzi wacu yarabitubwiye.

Imana yashyize ubuyobozi bwose mu biganza bya Yosuwa kubera ko yagumanye n’Ijambo. Imana yashoboraga kwizera Yosuwa, ariko atari abo bandi. Nanone bizongera kwisubiramo muri iyi minsi yanyuma. Icyo kibazo kimwe, icyo gitutu kimwe.”

Nkuko Imana yakoranye na Yosuwa, Yashyize UBUYOBOZI BWOSE mu biganza by’umuhanuzi marayika Wayo, William Marrion Branham; kubera ko Yamenye ko Yashoboraga kumwizera, ariko ntabwo ari abandi. Hagomba Ijwi Rimwe, Umuyobozi Umwe, Ijambo ryanyu Rimwe, hanyuma, n’UBU.

Nkunda uburyo umuhanuzi yatubwiye ko hazabaho ibihumbi n’ibihumbi by’abazumva amakasete. Yavuze ko amakasete ARI MINISTERI. Hazabaho bamwe muri twe bazacengera mu ngo no mu nsengero hamwe na kasete(ministeri ye) kugira ngo bafate izo Mbuto z’Imana zagenwe mbere.

Igihe tugarutse maze tukavuga ngo, Mwami, twumviye amategeko yawe, kandi hari abantu twabonye igihe twacuranze amakasete babyizeye. None twabibabwirije, hirya no hino ku isi, ese Izabyubaha?

Izavuga ngo, “Ibyo nibyo nabatumye gukora.”

Imana izabyubaha. Inzu yawe ntabwo izigera ihungabana. Igihe Imana izatanga ikimenyetso cyo gusenya ibintu byose, ab’umuryango wawe bose, ibyo utunze byose, bizarindwa mu nzu yawe. Washobora guhagarara aho. Si ngombwa ko ureba mu idirishya, Kandaho gusa Bivuge mu gihe urugamba rukomeje.

Amagambo yawe amaze kuboneka ndayarya, maze ambera umunezero n’ibyishimo byo mu mutima wanjye, kuko nitiriwe izina ryawe Uwiteka Mana Nyiringabo.

Ndabatumira kugira ngo mwifatanye natwe mu gihe turya ministeri y’Imana  y’igihe cyanyuma ikomeye kandi nzima, kuri iki Cyumweru saa sita y’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva byose ku bijyanye na : Edeni ya Satani 65-0829.

ubashe kubaho kugeza igihe Umwami azazira, niba bishoboka. Tubashe gukora uko dushoboye kose, mu rukundo, no gusobanukirwa, dusobanukirwa ko Imana ishaka hose mu isi, none, ngo Ibone intama zazimiye zose. Tubashe kubonera abo bantu amagambo arungishijwe amasengesho, urukundo n’Ijambo ry’Imana, kugira ngo tubashe kubona iyo ntama ya nyuma, kugira ngo tubashe gutaha i Muhira, no gusiga iyi Edeni ishaje ya Satani hano hasi, Mwami.

Mwane Data Joseph Branham

Ibyanditswe byo gusoma mbere yo kumva Ubutumwa:

2 Timoteyo 3: 1-9

1 Umenye yuko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya,

2 kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera,

3 badakunda n’ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza,

4 bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana,

5 bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako. Abameze batyo ujye ubatera umugongo.

6 Kuko muri bo harimo abagabo bomboka mu mazu bakanyaga abagore batagira umutima, baremerewe n’ibyaha, batwarwa n’irari ry’uburyo bwinshi,

7 bahora biga ariko ntabwo babasha kugira ubwo bamenya ukuri.

8 Nk’uko Yane na Yambure barwanije Mose, ni ko n’abo bagabo barwanya ukuri. Abo ni abononekaye ubwenge badashimwa ku byo kwizera.

9 Ariko ntibazabasha kurengaho kuko ubupfu bwabo buzagaragarira abantu bose, nk’uko ubwa ba bandi na bwo bwagaragaye.

Ibyahishuwe 3:14

14 Wandikire marayika w’Itorero ry’i Lawodikiya uti Uwiyita Amen, umugabo wo guhamya kandi ukiranuka w’ukuri, inkomoko y’ibyo Imana yaremye aravuga aya magambo ati

2 Abatesalonike 2: 1-4

1 Turabinginga bene Data, ku bwo kuzaza k’Umwami wacu Yesu Kristo no kuzamuteranirizwaho kwacu,

2 kugira ngo mutanamuka vuba mukava mu bwenge cyangwa ngo muhagarike imitima, naho mwaba mubitewe n’umwuka cyangwa n’ijambo cyangwa n’urwandiko rukekwa ko ruvuye kuri twe, bihamya yuko umunsi w’Umwami wacu umaze gusohora.

3 Ntihakagire umuntu uboshya uburyo bwose, kuko uwo munsi utazaza kurya kwimūra Imana kutabanje kubaho, kandi urya munyabugome atarahishurwa ari we mwana wo kurimbuka.

4 Ni umubisha wishyira hejuru y’icyitwa imana cyose cyangwa igisengwa, kugira ngo yicare mu rusengero rw’Imana, yiyerekane ko ari Imana.

Yesaya 14: 12-14

12 Wa nyenyeri yo mu ruturuturu we, mwana w’umuseke ko uvuye mu ijuru, ukagwa! Uwaneshaga amahanga ko baguciye bakakugeza ku butaka!

13 Waribwiraga uti ‘Nzazamuka njye mu ijuru nkuze intebe yanjye y’ubwami isumbe inyenyeri z’Imana’, kandi uti ‘Nzicara ku musozi w’iteraniro mu ruhande rw’impera y’ikasikazi,

14 nzazamuka ndenge aho ibicu bigarukira, nzaba nk’Isumbabyose.’

Matayo 24:24

24 Kuko abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n’intore niba bishoboka.

24-0915 Akayunguruzo K’Umuntu Utekereza

Ubutumwa : 65-0822E Akayunguruzo K’Umuntu Utekereza

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Muka Yesu Kristo,

Mwuka w’Imana nzima, Duhumekereho. Reka dufate akayunguruzo Kawe maze tube munsi yako. Duhumeke umwuka ufutse w’Umwuka Wera mu bihaha byacu no mu bugingo bwacu buri munsi. Twashobora gusa kubaho tubeshejejweho n’Ijambo Ryawe; buri Jambo riva mu kanwa Kawe kubw’iki gisekuru turi kubamo.

Twasogongeye kubintu Byawe byo mu ijuru kandi dufite Amagambo Yawe mu mitima yacu. Twabonye Ijambo Ryawe rigaragazwa imbere yacu, kandi ubugingo bwacu bwose buzingiwe muri Ryo. Iyi si, n’ibintu byose by’isi kuri twe byarapfuye.

Turi akaremangingo k’imbuto Jambo kahoze muri Wowe guhera mu itangiriro, duhagaze hano, tugaragaza imbuto yawe y’Ubuzima. Imbuto Yawe iri mu mitima yacu binyuze mu kumenya mbere Kwawe. Watugennye mbere tudafite ikindi dushushanywa nacyo uretse Ijambo Ryawe, Ijwi Ryawe, ku mabande.

Igisekuru cy’ijisho cyarageze; nta kindi gisigaye uretse Kuza Kwawe uziye Umugeni Wawe, akayunguruzo Kacu ni Ijambo Ryawe, Malaki 4, Uku Niko Uwiteka Avuze.

Reka dutere Ijambo Ryawe mu mitima yacu, kandi twiyimeze kutazigera dutandukira iburyo cyangwa ibumoso, ahubwo ko tuzarikiranukira iminsi yose yo kubaho kwacu. Data, utwoherereze Umwuka Wera w’ubuzima, maze unyeganyeze Ijambo muri twe, kugira ngo tubashe kukugaragaza.

Gushaka kw’imitima yacu ni uko tuba abahungu n’abakobwa bawe. Twicaye imbere y’Ijwi Ryawe, turimo gukomera, twitegura ubwacu kubw’ibirori by’Ubukwe byegereje hamwe na We.

Ibihugu birimo gusenyuka. Isi irimo irasenyuka. Imitingito irimo iranyeganyeza Califonia nkuko wabitubwiye ko bizabaho. Tuziko vuba aha igice cy’ibirometero 2500 kizasaduka; kandi ibirometero 500 cyangwa 650 by’ubugari, bizarigita, nk’ibirometero 65 hasi aho muri uwo mworera hakurya aho. Iyo mitingito izagenda igere no muri leta ya Kentucky, kandi igihe bizabaho, bizanyeganyeza isi kuburyo bukomeye aho ikintu cyose kiyiteretseho kizanyeganyega.

Umuburo Wawe wanyuma urimo gutambuka. Isi iri mu kajagari kuburyo bwuzuye, ariko muri icyo gihe cyose Umugeni Wawe aruhukiye muri Wowe n’Ijambo Ryawe, twicaye ahantu ho mu ijuru nkuko wabitumbwiye, kandi ukadukomeza aho mu nzira.

Mbega uburyo tugushimira, Data, ko dushobora gusa “Gukandaho Bikavuga” kandi tukumva Ijwi Ryawe rivugana natwe, rikadutera umwete ndetse rikatuvugisha:

Ntutinye na mba mukumbi muto. Icyo Ndi cyo cyose, muri abaragwa bacyo. Imbaraga zange zose ni izanyu. Ubushobozi Bwange bwose ni ubwanyu, mu gihe Ndi hagati yanyu. Sinaje nzanye ubwoba no gutsindwa, ahubwo urukundo, umwete n’ububasha. Nahawe Ubutware bwose, kandi ni ubwanyu ngo mubukoreshe. Nimuvuge Ijambo, Nzarisohoza. Ni isezerano Ryanjye, kandi ntirihera.”

Oh Data, NTA KINTU GIHARI cyo gutinya. Waduhaye urukundo Rwawe, umwete n’ubushobozi. Ijambo Ryawe riri muri twe kugira ngo turikoreshe igihe turikeneye. Turarivuga, kandi Uzarisohoza. Ni isezerano Ryawe, kandi NTIRISHOBORA GUHERA.

Amagambo y’abapfa ntashobora kwerekana uburyo twiyumva, Data, ariko tuziko Ureba mu mitima n’ubugingo bwacu; kubera ko turi igice cyawe.

Mbega uburyo tugushimira kuko watanze inzira yo kugira ngo isi yumve Ijwi Ryawe muri iki gihe cyanyuma. Buri cyumweru, utumira isi kugira ngo ize yiyunge natwe kugira ngo twumve intumwa marayika mu gihe Utugaburira Ibyo Kurya by’intama ibyo waduhunikiye kugira ngo bidukomeze kugeza igihe Uzagaruka kuri twe.

Turagukunda Data.

Mwene Data Joseph Branham

Ubutumwa: 65-0822E Akayunguruzo k’umuntu Utekereza

Isaha: 12h00 z’amanywa, Ku isaha y’ I Jeffersonville

Ibyanditswe: Kubara 19: 9 / Abefeso 5: 22-26

Kubara 19: 9
19 9 Umuntu udahumanye ayore ivu ry’iyo nka, aribike inyuma y’aho muganditse, ahantu hadahumanijwe, ribikirwe iteraniro ry’Abisirayeli, ngo bajye barivanga n’amazi, riyahindure ayo guhumanura. Iyo nka ni igitambo gitambiwe ibyaha.

Abefeso 5: 22-26
22 Bagore, mugandukire abagabo banyu nk’uko mugandukira Umwami wacu,
23 kuko umugabo ari we mutwe w’umugore we, nk’uko Kristo ari umutwe w’Itorero ari ryo mubiri we, ni na we Mukiza waryo.
24 Ariko nk’uko Itorero rigandukira Kristo, abe ari ko abagore bagandukira abagabo babo muri byose.
25 Bagabo, mukunde abagore banyu nk’uko Kristo yakunze Itorero akaryitangira
26 ngo aryeze, amaze kuryogesha amazi n’ijambo rye

24-0908 Kristo Uhishuwe mu Ijambo Rye

Ubutumwa : 65-0822M Kristo Uhishuwe mu Ijambo Rye

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Ngando Ya Branham

Mbega uburyo amaso yacu ahiriwe; kubera ko areba. Mbega uburyo amatwi yacu ahawe umugisha; kubera ko yumva. Abahanuze n’abakiranutsi bombi bifuzaga kureba kandi bakumva ibyo twe turi kureba no kumva, ariko ntabwo babibonye. TWABONYE KANDI TWUMVA IJWI RY’IMANA.

Imana Ubwayo yahisemo kwandika Bibiliya Yayo binyuze mu bahanuzi. Imana Ubwayo yanahisemo guhishurira amabanga Yayo yose muri iki igihe cya nyuma Umugeni Wayo binyuze mu muhanuzi. Ni Ibiyigize, Ijambo Ryayo rigaragajwe, ibyo bibigira byose igice Cyayo.

Igihe imyaka yacu yagezea, Yari ifite umuhanuzi Wayo wagomba kuza muri icyo gihe. Yaramuhumekeye kandi ivugira muri we. Yari inzira Yayo yateguye kandi igenwa mbere yo kubikora. Nkuko Bibiliya, Ari Ijambo ry’Imana, kandi akaba atari ijambo ry’umuntu.

Tugomba kugira Ikidakuka, Igisumba byose; Ijambo ryanyuma. Abantu bamwe bavuga ko Bibiliya ariyo Kidakuka Cyabo, ko atari ikivugwa ku makasete; nkaho bashaka kuvuga ko ari ibintu bitandukanye. Ni ibintu bitangaje uburyo Imana yahishe benshi Guhishurirwa k’ukuri kw’Ijambo Ryayo, ariko Ikarihishura kandi ikarigaragariza Umugeni Wayo. Abandi bo ntibashobora kubyihanganira, barahumwe kandi ntabwo bafite Guhishurirwa kuzuye kw’Ijambo ry’Imana rihishuwe 

Imana yavuze mu Ijambo Ryayo (Bibiliya) binyuze mu muhanuzi Wayo nuko iratubwira ngo “Imana, mu bihe byinshi bitandukanye n’uburyo bwinshi yavuganye na ba data mu bihe bya kera inyuze mu bahanuzi”. Kubw’ibyo, abahanuzi b’Imana banditse Bibiliya. Ntabwo bari bo, ahubwo Imana yavugiraga muri bo.

Yavuze ko mu minsi yacu Izatwoherereza Umwuka Wayo w’ukuri kugira ngo atuyobore mu kuri kose. Ntabwo azavuga ibye; ahubwo ibyo azumva nibyo azavuga: kandi azatwereka ibintu bigomba kuza.

Ubutumwa ku makasete ni ukuri kw’Imana guhishuwe. Ntabwo gukeneye ubusobanuro ubwo aribwo bwose. Ni Imana isobanuro Ijambo Ryayo Ubwayo nkuko Irivuga ku makasete.

Nta gukomeza kuri mu byo abandi bavuze, uretse gusa icyo Imana ivuga. Icyo yavuze ku makasete ni ryo Jwi ryonyine RITAZIGERA RIHINDUKA. Abantu barahinduka, ibitekerezo bigahinduka, ubusobanuro bugahinduka; Ijambo ry’Imana ntiryigera rihinduka. Ni Ikidakuka cy’Umugeni.

Umuhanuzi aduha urugero rw’umusifuzi uburyo ari ikidakuka mu mukino w’umupira. Ijambo rye ni ijambo ryanyuma. Ntabwo ushobora kugira icyo ubikoraho. Icyo avuze, ni icyo, nta kindi. Noneho umusifuzi afite igitabo cy’amategeko agomba gukurikiza. Kimubwira aho igice cy’ikibuga kigenewe umupira cyangwa aho guterera, igihe urimo neza cyangwa uri hanze; uko amategeko ari agenga umupira w’amaguru.

Asoma kandi akiga icyo gitabo bityo igihe avuze, kandi arimo ayobora, icyo gihe akaba ari itegeko, iryo akaba ari ijambo ryanyuma. Ugomba kwitondera icyo avuze, nta kwibaza, nta mpaka, icyo yavuga cyose, ubwo nibwo buryo bigomba kuba kandi ntibishobora guhinduka. Icyubahiro kibe Icyayo.

Mwene Data Branham ntabwo yigeze avuga ko tudakwiriye kubwiriza, cyangwa ngo twigishe; ibiramambu, yavuze ko mugomba kubwiriza, kandi mukumva abapasiteri banyu, ariko Ijwi ry’Imana ku makasete rikaba ariryo Kidakuka cyanyu.

Hagomba kubaho urwishingikirizo. Mu yandi magambo, Ikirenze ibindi. Buri wese agomba kugira icyo kidakuka. Ni ijambo rya nyuma. Imana yatanze ahantu hamwe honyine kugira ngo ugere kuri ibyo, Ijwi ry’Imana ku makasete. Ni ubusobanuro bwa kimana bw’Ijambo ry’Imana. niryo JAMBO RYA NYUMA, AMENA, UKU NIKO UWITEKA AVUZE.

Yesu Ubwe yaravuze ngo mwita “imana,” abavuga Ijambo Ryayo; kandi bari imana. Yavuze ko igihe abahanuzi bari basizwe n’Umwuka w’Imana, bazanye mu buryo buboneye Ijambo ry’Imana. Ryari Ijambo ry’Imana ryarimo rivugira muri bo.

Iyo niyo mpamvu umuhanuzi wacu yari ashize amanga. Yayoborwaga n’Umwuka Wera kugira ngo avuge Ijambo ry’Imana ridakuka. Imana yaramutoranije kubw’igisekuru cyacu. Yatoranije Ubutumwa yagomba kuvuga, ndetse n’imico y’umuhanuzi wacu n’ibyagombaga kubaho mu gisekuru cyacu.

Amagambo yavuze, uburyo yakoraga, bihumisha bamwe, ariko bigahumura amaso yacu. Yanamwambitse ubwo bw’imyambaro mu buryo yambagaragamo. Imiterere ye, imigambi ye, buri kintu mu buryo yari akwiriye kuba. Yari yatoranijwe kubwacu mu buryo butunganye, Umugeni w’Imana. 

Niyo mpamvu, igihe TUGIYE HAMWE, Niryo Jwi dushaka gushyira kumwa WAMBERE mukumva. Twizeye ko turi kumva Ijambo ritunganye ryavuzwe rivuye ku ntumwa yatoranijwe kandi igashyirwaho n’Imana.

Turabizi ko abandi ntibashobora kubibona cyangwa ngo babisobanukirwe, ariko yauze ko yarimo avugana n’itorero rye gusa: Ntabwo yari afite mu nshingano ibyo Imana izaha abandi bashumba; yari afite mu nshingano gusa ubwo bw’Ibyo Kurya atugaburira.

Niyo mpamvu tuvuga ko turi Ingando ya Branham,  kuko yavuze ko Ubutumwa bwari ubw’abantu be bo mu ngando, uwo mukumbi muto washakaga kwakira kandi ukumva amakasete. Yarimo avuga kuri abo Imana yamuhaye kugira ngo ayobore.

Yaravuze ngo “Niba abantu bashaka gutubura ibyo kurya n’ibyo bintu byo hanze aho, mwakire guhishurirwa kuvuye ku Mana kandi mukore icyo Imana ibabwira gukora. Nzakora icyo kintu kimwe. Ariko ubu Butumwa, buri ku makasete, ni ubw’iri torero gusa.”

Mbega mu byukuri ukuntu yabigize iby’Umugeni We kugira ngo abone kandi yumve Ijwi ry’Imana kandi akurikire amabwiriza Yayo.

Niba wifuza gufatanya natwe mu kumva Ijwi, turaza kuryumva twe ku isaha imwe kuri iki Cyumweru I saa sita z’amanywa ku isaha y’ I Jeffersonville, twumva: 65-0822M-“Kristo Uhishuwe mu Ijambo Rye”.

Niba udashobora kuba hamwe natwe. Ndagukangurira kumva ubu Butumwa igihe icyaricyose washobora.

Mwene Data Joseph Branham

Ibyanditswe byo gusoma mbere yo kumva Ubutumwa:

Kuva 4: 10-12

10 Mose abwira Uwiteka ati “Mwami, na mbere sindi intyoza mu magambo, n’ubu nubwo uvuganye nanjye umugaragu wawe, kuko ntabasha kuvuga vuba, kandi ururimi rwanjye rugatinda.”

11 Uwiteka aramubwira ati “Ni nde waremye akanwa k’umuntu? Cyangwa ni nde utera uburagi, cyangwa ubupfamatwi, cyangwa uhumūra, cyangwa uhumisha? Si jye Uwiteka ubikora?

12 Nuko none genda, nanjye nzajya mbana n’akanwa kawe, nkwigishe ibyo uvuga.”

Yesaya 53: 1-5

1 Ni nde wizeye ibyo twumvise, kandi ukuboko k’Uwiteka kwahishuriwe nde?

2 Kuko yakuriye imbere ye nk’ikigejigeji, nk’igishyitsi cyumburira mu butaka bwumye, ntiyari afite ishusho nziza cyangwa igikundiro, kandi ubwo twamubonaga ntiyari afite ubwiza bwatuma tumwifuza.

3 Yarasuzugurwaga akangwa n’abantu, yari umunyamibabaro wamenyereye intimba, yasuzugurwaga nk’umuntu abandi bima amaso natwe ntitumwubahe.

4 Ni ukuri intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye, ariko twebweho twamutekereje nk’uwakubiswe n’Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa n’imibabaro.

5 Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha.

Yeremiya 1: 4-9

4 Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti

5 Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga.

6 Nuko ndavuga nti “Nyamuneka Nyagasani Yehova, dore sinzi kuvuga ndi umwana!”

7 Ariko Uwiteka arambwira ati “Wivuga uti ‘Ndi umwana’, kuko abo nzagutumaho bose uzabasanga kandi icyo nzagutegeka cyose ni cyo uzavuga.

8 Ntukabatinye kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore.” Ni ko Uwiteka avuga.

9 Uwiteka aherako arambura ukuboko kwe ankora ku munwa, maze Uwiteka arambwira ati “Nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe.

Malaki 4: 5

5 Dore nzaboherereza umuhanuzi Eliya, umunsi w’Uwiteka ukomeye kandi uteye ubwoba utaragera.
6 Uwo ni we uzasanganya imitima  ya ba se ku bana n’imitima y’abana ku ya ba se, kugira ngo ntazaza kurimbuza isi umuvumo.

Luka 17:30

30 Ni na ko bizamera umunsi Umwana w’umuntu azabonekeraho.

YOHANA 1: 1

1 Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana.

YOHANA 1:14

14 Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe (tubona ubwiza bwe busa n’ubw’Umwana w’ikinege wa Se), yuzuye ubuntu n’ukuri.

YOHANA 7: 1-3

1 Hanyuma y’ibyo Yesu aba i Galilaya, ntiyashakaga kuba i Yudaya, kuko Abayuda bashakaga kumwica.

2 Iminsi mikuru y’Abayuda yitwa Ingando yendaga gusohora.

3 Nuko bene se baramubwira bati “Va hano ujye i Yudaya, kugira ngo abigishwa bawe barebe imirimo ukora,

YOHANA 14:12

12 Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data.

YOHANA 15:24

24 Iyaba ntakoreye muri bo imirimo itakozwe n’undi muntu, nta cyaha baba bafite. Ariko noneho barayibonye, nyamara baratwanga jyewe na Data.

YOHANA 16:13

13 Uwo Mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho.

Abagalatiya 1: 8

8 Ariko nihagira ubabwiriza ubutumwa butari ubwo twababwirije, ari twe cyangwa ndetse marayika uvuye mu ijuru, avumwe.

2 Timoteyo 3: 16-17

16 Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka

17 kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.

Abaheburayo 1: 1-3

1 Kera Imana yavuganiye na ba sogokuruza mu kanwa k’abahanuzi mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi,

2 naho muri iyi minsi y’imperuka yavuganiye natwe mu kanwa k’Umwana wayo, uwo yashyiriyeho kuba umuragwa wa byose ari we yaremesheje isi.

3 Uwo kuko ari ukurabagirana k’ubwiza bwayo n’ishusho ya kamere yayo, kandi akaba ari we uramiza byose ijambo ry’imbaraga ze, amaze kweza no gukuraho ibyaha byacu yicara iburyo bw’Ikomeye cyane yo mu ijuru.

Abaheburayo 4:12

12 Kuko ijambo ry’Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokōro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira.

Abaheburayo 13: 8

8 Yesu Kristo uko yari ari ejo, n’uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora iteka ryose.

2 Petero 1: 20-21

20 wamenywe n’Imana kera isi itararemwa, ariko akerekanwa ku mperuka y’ibihe ku bwanyu,

21 abo yahaye kwizera Imana yamuzuye ikamuha icyubahiro, kugira ngo kwizera kwanyu n’ibyiringiro byanyu bibe ku Mana.

Ibyahishuwe 1: 1-3

1 Ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhereye kugira ngo yereke imbata ze ibikwiriye kuzabaho vuba, agatuma marayika we na we akabimenyesha imbata ye Yohana

2 uhamya ibyo yabonye byose, ari ijambo ry’Imana no guhamya kwa Yesu Kristo.

3 Hahirwa usoma amagambo y’ubu buhanuzi, hahirwa n’abayumva bakitondera ibyanditswe muri bwo, kuko igihe kiri bugufi.

Ibyahishuwe 10: 1-7

1 Mbona marayika wundi ukomeye amanuka ava mu ijuru yambaye igicu, umukororombya uri ku mutwe we, mu maso he hasa n’izuba, ibirenge bye bisa n’inkingi z’umuriro.

2 Mu intoki ze yari afite agatabo kabumbutse. Nuko ashyira ikirenge cye cy’iburyo ku nyanja, n’icy’ibumoso agishyira ku butaka.

3 Arangurura ijwi rirenga nk’uko intare yivuga, avuze iryo jwi rirenga guhinda kurindwi kw’inkuba kuvuga amajwi yako.

4 Kandi guhinda kurindwi kw’inkuba kumaze kuvuga, nari ngiye kwandika nuko numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti “Iby’uko guhinda kurindwi kw’inkuba kuvuze ubizigame, bibe ubwiru ntubyandike.”

5 Marayika nabonye ahagaze ku nyanja no ku butaka amanika ukuboko kwe kw’iburyo, agutunga mu ijuru

6 arahira Ihoraho iteka ryose yaremye ijuru n’ibirimo, n’isi n’ibiyirimo n’inyanja n’ibiyirimo ati “Ntihazabaho igihe ukundi,

7 ahubwo mu minsi y’ijwi rya marayika wa karindwi ubwo azatangira kuvuza impanda, ni ho ubwiru bw’Imana buzaba busohoye nk’uko yabwiye imbata zayo ari zo bahanuzi.”

Ibyahishuwe  22: 18-19

18 Uwumva wese amagambo y’ubuhanuzi bw’iki gitabo ndamuhamiriza nti “Nihagira umuntu uzongera kuri yo, Imana izamwongeraho ibyago byanditswe muri iki gitabo.

19 Kandi nihagira umuntu ukura ku magambo y’igitabo cy’ubu buhanuzi, Imana izamukura ku mugabane wa cya giti cy’ubugingo no ku wa rwa rurembo rwera, byanditswe muri iki gitabo.”

24-0901 Kandi Ntabwo Ubizi

Ubutumwa : 65-0815 Kandi Ntabwo Ubizi

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Bene Data na Bashiki bacu,

Mwizirike kuri Kirisito. Mundeke nk’umukozi w’Ubutumwa bwiza, mbahe iyi mburo. Ntimukamire ibyo ari byo byose. Ntimugire icyo mwibaza. Ntimutirimuke aho, kugeza ubwo aho imbere h’imbere haba hashikamye mu Ijambo, kugeza ubwo muba muri Kirisito, kubera ko nicyo kintu rukumbi kiza … Kubera ko turi mu gisekuru gishukana cyane cyo tutigeze na rimwe tugira. “Cyayobya ndetse Intore, bibaye bishoboka,” kubw’ibyo, bafite ugusigwa, babasha gukora byose nk’abandi.

Data, waratuburiye ko turi kuba mu gisekuru gishukana cyane  kurusha ibindi bihe byose. Imyuka ibiri mu isi izaba yegeranye cyane, izashuka n’intore, iyo biba bishoboka. Ariko icyubahiro kibe icy’Uwiteka, ntabwo byashoboka ko idushuka, Umugeni Wawe; tuzagumana n’Ijambo Ryawe.

Turi Ibiremwa Byawe bishya, kandi ntishushobora gushukwa. Tuzagumana n’Ijwi Ryawe. Tuzikiriza kandi twizirike kuri buri Jambo, tutitaye kucyo uwo ari we wese yavuga. Nta yindi nzira ihari uretse Inzira Yawe wateguye; Uku Niko Uwiteka Avuga ku makaseti.

Igihe umuhanuzi Wawe yari hano ku isi, yamenye uburyo ari ingenzi cyane ku Mugeni kumva buri Jambo ryaavuzwe, bityo yahurizaga hamwe Umugeni Wawe binyuze ku mirongo ya telephone. Yaduhurizaga hamwe ku  Ijambo Jwi Ryawe Ryavuzwe rihamirijwe.

Yamenye ko nta gusigwa kunini kwaruta Ijwi Ryawe.

Hanze kure binyuze mu miraba ya telefone, reka Umwuka Wera ukomeye ujye muri buri teraniro. Reka uyu Mucyo Wera  uwo turi kubona hano muri iri torero, reka ujye kuri buri wese na buri umwe,

Buri kintu cyose Umugeni Wawe akeneye kubwo Kuza Kwawe cyaravuzwe, kirahunikwa kandi gihishurirwa Umugeni Wawe binyuze muri malayika Wawe; iryo ni Ijambo Ryawe. Waratubwiye ngo niba hari ikibazo twaba dufite, mugaruke kuri izi kasete. Waratubwiye ngo William Marrion Branham yari Ijwi Ryawe kuri twe. Ni gute haba hari ikibazo mu bitekerezo by’Umugeni wawe mbega ukuntu ari ingenzi gufata Ijwi Ryawe nk’Ijwi ry’ingenzi cyane kurusha andi  Yashobora kumva? Nta gihari Mwami, ku Mugeni Wawe.

Umuhanuzi wawe yatubwiye iby’inzozi aho yavuze ngo, “Nzonge kugenda muri aka kayira indi inshuro.” Ntabwo tuzi icyo ibyo bisobanura, ariko nyakuri Mwami, Ijwi Ryawe ririmo rirangenda muri utu tuyirira tw’iyi miraba y’ikirere uyu munsi, ivuga, kandi ihamaga Umugeni Wayo gusohoka hiryo no hino ku isi.

Uratumiwe kugira ngo wiyunge natwe, Branham Tabernacle, Kucyumweru 12h00 z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva binyuze mu miraba y’ikirere Ijwi ry’imana rituzanira Ubutumwa:65-0815 – Kandi Ntabwo Ubizi

Mwene Data Joseph Branham

 Ibyanditswe byo gusoma:

Ibyahishuwe 3:14-19

Wandikire marayika w’Itorero ry’i Lawodikiya uti Uwiyita Amen, umugabo wo guhamya kandi ukiranuka w’ukuri, inkomoko y’ibyo Imana yaremye aravuga aya magambo ati

‘Nzi imirimo yawe, yuko udakonje kandi ntubire. Iyaba wari ukonje cyangwa wari ubize!

Nuko rero kuko uri akazuyazi, udakonje ntubire, ngiye kukuruka.

Kuko uvuga uti “Ndi umukire, ndatunze kandi ndatunganiwe nta cyo nkennye”, utazi yuko uri umutindi wo kubabarirwa, kandi uri umukene n’impumyi ndetse wambaye ubusa.

Dore ndakugira inama: ungureho izahabu yatunganirijwe mu ruganda ubone uko uba umutunzi, kandi ungureho n’imyenda yera kugira ngo wambare isoni z’ubwambure bwawe zitagaragara, kandi ungureho umuti wo gusīga ku maso yawe kugira ngo uhumuke.

Abo nkunda bose ndabacyaha, nkabahana ibihano. Nuko rero gira umwete wihane.

Abakolosayi 1:9-20

Ni cyo gituma tudasiba kubasabira uhereye igihe twabyumviye, twifuza ko mwuzuzwa ubwenge bwose bw’Umwuka no kumenya kose ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka,

mugende nk’uko bikwiriye ab’Umwami wacu, mumunezeze muri byose, mwere imbuto z’imirimo myiza yose kandi mwunguke kumenya Imana,

mukomereshejwe imbaraga zose nk’uko ubushobozi bwayo bw’icyubahiro bungana, ngo mubone uko mwiyumanganya muri byose mukihanganana ibyishimo,

mushima Data wa twese waduhaye kuraganwa n’abera umurage wo mu mucyo.

Ni we wadukijije ubutware bw’umwijima, akadukuramo akatujyana mu bwami bw’Umwana we akunda.

Ni we waducunguje amaraso ye ngo tubone kubabarirwa ibyaha byacu.

Ni na we shusho y’Imana itaboneka, ni we mfura mu byaremwe byose,

kuko muri we ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka, intebe z’ubwami n’ubwami bwose, n’ubutware bwose n’ubushobozi bwose. Ni we wabiremye byose kandi rero ni na we byaremewe.

Yabanjirije byose kandi byose bibeshwaho na we.

Ni we Mutwe w’umubiri, ni we Torero kandi ni we Tangiriro, ni imfura yo kuzuka mu bapfuye kugira ngo abe uwa mbere uhebuje byose,

kuko Imana yashimye ko kuzura kwayo kose kuba muri we.

24-0825 Ibibaho byagaragajwe neza N’Ubuhanuzi

Ubutumwa : 65-0801E – Ibibaho byagaragajwe neza N’Ubuhanuzi

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Bizu,

Aho umubiri uri, ibizu niho biteranira. Ni igihe cy’umugoroba, kandi ubuhanuzi burimo burasohora imbere y’amaso yacu. Imitima irimo iragurumana muri twe mu gihe tumutumira mu matorero yacu, ingo zacu, no mu tuzu tw’utururi twubatse mu byondo hanze aho mu bihuru. Agiye kuvugana natwe kandi aduhishurire Ijambo Rye. Turashonje kandi tunyotewe n’Imana kurushaho.

Yatoranije inzira y’uburyo Ijambo Rye rigomba kutugeraho; binyuze mu muhanuzi Wayo, uwo Yagennye kandi Ikamenya mbere. Yatoranije William Marrion Branham kugira ngo abe umuntu w’iyi saha kugira ngo afate ubwoko Bwe bwatoranijwe bwo kuri iyi saha, TWEBWE, Umugeni We.

Ntawundi muntu uhari washobora gufata uyu mwanya. Dukunda uburyo yigaragaza; za hain’t, tote, carry, fetch, ni Imana irimo ivugana n’amatwi yacu. Imana, ivuga binyuze mu minwa y’umuntu, Irimo ikora neza neza ibyo Yavuze ko Izakora. Ibyo bikemuye ikibazo!

Imana yazamuye ibiganza n’amaso bye mu mayerekwa. Ntacyo yashoboraga kuvuga keretse gusa ibyo yarebaga. Imana yagengaga kuburyo bwuzuye ururimi rwe, intoki, habe na buri rugingo rw’umubiri we rwabaga rwuzuye Imana. Yari umunwa w’Imana wuzuye.

Imana yamenye mbere muri iki gisekuru ko itorero rizivanga. Kubw’ibyo, Yari ifite umuhanuzi Wayo witeguye kubw’iki gisekuru; kugira ngo ahamagarire gusohoka Umugeni ntore Wayo no kumuyobora akoresheje Ijambo Ryayo rihamirijwe.

Muri gahunda Ye ikomeye, Yamenye ko Azacyura umuhanuzi We mu Rugo mbere yo Kuza Kwe,  Nibwo buryo Yafashe amajwi Ijwi Rye  maze irarihunika, kugira ngo Umugeni ntore We abashe kugira igihe cyose Uku Niko Uwiteka Avuze iruhande rw’intoki ze. Noneho ntabwo bazigera bagira ikibazo. Nta busobanuro bukenewe, ni Ijambo ritunganye ritanduye bashobora kumva igihe cyose.

Yamenye ko hazabaho amajwi menshi n’urujijo rwinshi mu minsi yanyuma.

Mu byumweru bitatu bishize yavuganye natwe kandi atubwira iby’iyi saha turi kubamo. Yatubwiye ibijyanye n’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka maze bakayobya intore, niba bishoboka.

Mbega uburyo imana y’iki gihe yahumye imitima y’abo bantu. Mbega uburyo Imana Ubwayo yavuze binyuze mu buhanuzi Bwayo ko ibi bintu byajyaga kubaho muri iki gisekuru cya Lawodokiya. Yatubwiye ko nta kintu gisigaye kitaraba.

Yiyerekanye imbere yacu binyuze mu bintu byahanuwe kuri We ko yagombaga gukora muri iyi minsi. Ibikorwa Bye ubwabyo byaduhamirije ko We ari uko yari ejo hahise, uyu munsi, ndetse n’iteka. Ni Ijwi ry’Imana, rivuga, kandi riba, Mu Mugeni Wayo.

Ese wizera ubu Butumwa ko ari Abaheburayo 13:8? Ese ni Ijambo rizima? Ese ni Umwana w’Umuntu wihishura Ubwe mu mubiri? Noneho ubuhanuzi buraza kubaho kuri iki Cyumweru niba wizeye kandi ukumvira.

Hari ikintu kiri bubeho hose ku isi kitigeze kubaho mbere mu mateka y’isi. Imana iraza kuvugira mu minwa y’umuntu, ivugana n’Umugeni Wayo hose ku isi bose ku isaha imwe. Iraza gutuma turambikanaho ibiganza umwe ku wundi maze dusengerane  umwe ku wundi mugihe adusengera twese.

Mwebwe muri hanze ku mirongo ya telephone, niba mwizeye n’imitima yanyu yose, nkuko abakozi b’Imana babarambikaho ibiganza, n’abo babakunda babarambikaho ibiganza, niba mwizeye n’umutima wanyu wose ibyo biraba birangiye, birarangira.

Icyo twaba dukeneye cyose, Imana irakiduha niba gusa twizeye… KANDI TURIZEYE. TURI UMUGENI WE WO KWIZERWA.  Biraba. Inkingi y’Umuriro izaba aho tuzaba duteraniye hose kandi ihe buri wese muri twe icyo twaba dukeneye cyose, UKU NIKO UWITEKA AVUZE.

Reka uyu Mucyo Wera  uwo turi kubona hano muri iri torero, reka ujye kuri buri wese na buri umwe, kandi reka bakire muri aka kanya. Ducyashye umwanzi, Satani; mu Kugaragara kwa Kristo tubwiye umwanzi, ko yatsinzwe binyuze mu mibabaro Ye kubw’abandi, mu rupfu rw’Umwami Yesu no kunesha ku muzuko ku munsi wa gatatu. Kandi byarahamirijwe, ko Ari hano hagati muri twe kuri uyu mugoroba, ari muzima nyuma y’imyaka igihumbi na maganacyenda. Reka Umwuka w’Imana ihoraho yuzure buri mutima hamwe no kwizera n’imbaraga, n’imbaraga zo gukira ziturutse ku muzuko wa Yesu Kristo, Ari We ugaragajwe ubu n’uyu Mucyo ukomeye uri kuzegunguruka muri iri torero mu Kugaragara Kwe. Mu Izina rya Yesu Kristo, ubiduhe kubw’icyubahiro cy’Imana.

Muri Umugeni We. Nta kintu cyabibambura, NTA NA KIMWE. Satani yaraneshejwe. Washobora kwiyumva nkaho ufite gusa akayiko Ke, icyo nicyo gusa ukeneye, NI IBY’UKURI. NI WE. URI UWE. IJAMBO RYE NTIRISHOBORA KUNESHWA.

Byizere, ubyemere, ubikomeremo, ntibishobora kunanirwa. Ntabwo ufite imbaraga ariko ufite ububasha Bwe. Uvuge ngo, “Ndabyakiriye Mwami, ni ibyanjye, warabimpaye kandi ntabwo nzemerera Satani kubinkuraho.”

Mbega igihe tuza kugira. Nta handi hantu nifuza kuba. Umwuka Wera araba hamwe natwe. Uguhishurirwa kwinshi twahawe. Imitima imenetse iromorwa. Buri wese arakira indwara. Ni gute tudashobora kuvuga ngo, “Ese imitima yacu ntiyarimo igurumana muri twe, kandi n’ubu iragurumana, kubwo kumenya ko turi mu Kugaragara kw’umuzuko wa Yesu Kristo, Icyubahiro kibe Icye no guhimbazwa iteka ryose.”

Mwene Data Joseph Branham.

Turatumira isi kugira ngo yifatanye natwe ku:

Isaha: y’isasita z’amanywa ku isaha y’I Jeffersonville

Ubutumwa: 65-0801E – Ibibaho byagaragajwe neza N’Ubuhanuzi

Ibyanditswe byo gusoma mbere yo kumva Ubutumwa:

Itangiriro: 22: 17-18

Zaburi: 16:10 / Igice cya 22 / 35:11 / 41: 9

Zekariya 11:12 / 13: 7

Yesaya: 9: 6/40: 3-5 / 50:6 /53:7-12

Malaki: 3: 1/ igice cya 4

Yohani 15:26

Luka: 17:30 / 24: 12-35

Abaroma: 8: 5-13

Abaheburayo: 1: 1/13: 8

Ibyahishuwe: 1: 1-3 / Igice cya 10