Category Archives: Uncategorized

25-0209 Intego Esheshatu Z’Uruzinduko rwa Gaburiyeli kuri Daniyeli

Ubutumwa : 61-0730E Intego Esheshatu Z’Uruzinduko rwa Gaburiyeli kuri Daniyeli

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni Unezerewe

Twuburiye amaso yacu mu Ijuru mu gusenga no kwinginga kugira ngo tumenye umunsi n’isaha nyirizina turi kubamo.

Kurusha uko byigeze kubaho mbere, twicaye ahantu ho mu ijuru, hirya no hino mu isi, turimo twumva Imana ivuga kandi Iduhishurira Ijambo Ryayo binyuze mu ntumwa marayika ukomeye. Intumwa marayika wo ku isi uwo Data yoherereje Umugeni We muri iyi minsi yanyuma kugira ngo ahishure Ijambo Rye.

Gabrieli ni marayika w’ubwoko bw’Imana bwatoranijwe, Abisiraheli. Ariko ku Mugeni Wayo w’Umunyamahanga, Melikisedeki Ubwe araza maze akavuga anyuriye mu minwa y’umuntu muri marayika wo ku isi witwa William Marrion Branham, bityo Ashobora kuvuga kandi agahishurira Ijambo Rye RYOSE Umugeni We mukundwa

Yemeye ko rifatwa amajwi, Irarihunika, kandi Irarizigama, kugira ngo Umugeni azabashe kubona Ibyo Kurya Bye by’Umwuka, Manu yahishwe, biri ku mitwe y’intoki ze buri munota wa buri munsi kugeza ku mperuka y’isi.

Umuntu wacu w’imbere yuzuye uko gusigwa mu gihe twumva Ijwi ry’Imana riduhishurira Ijambo Ryayo. Mbega uburyo Afungura Ijambo Rye kugira ngo tubibone mu buryo bugaragara kandi dusobanukirwa icyo bisobanura. Bihishura isaha turi kubamo nyirizina, bikatubwira abo turibo n’ibigiye kubaho vuba aha; Kuzamurwa kwacu kwegereje.

Ndetse Ahishurira Umugeni We ibizaba birimo kubaho hano ku isi mu gihe tuzaba turi kumwe na We mu Birori by’Ubukwe. Mbega uburyo Azafungura amaso ahumye y’ubwoko Bwe Bwatoranijwe; abo Yahumye ku nyungu z’Umugeni We w’Umunyamahanga

Nshuti zanye, nzi uburyo turambiwe n’iyi si n’uburyo twifuza cyane Kuza Kwe kugira ngo atujyane, ariko reka twishime kandi dushimire ibiri kubaho ubu imbere y’amaso yacu.

Reka tuzamure ibiganza byacu, imitima yacu, amajwi yacu, kandi tunezerwe. Atari gusa kuba dutegereje icyo Aza dukorera vuba aha, ahubwo reka tunezererwe icyo Arimo Aduhishurira kandi Adukorera UBUNGUBU.

Arimo Aratubwira ko turi Umugeni We yagennye mbere urimo yiyunga na We n’Ijambo Rye. Abiduhamiriza kenshi cyane, ko turi Ubushake Bwe butunganye kubwo kugumana n’Ijwi Rye, Ijambo Rye, marayika We. Yaduhaye KWIZERA mu kumenya no gusobanukirwa abo turi bo:

IJAMBO RYE RIRI KUBAHO MU MUBIRI.

Ntacyo dufite cyo gutinya; ntacyo kuduhangayikisha; nta gihari cyo kudutera agahinda. Mbega niburyo ki menya ibyo? NIKO IMANA YAVUZE! MUREKE TUNEZERWE, TWISHIME, TUYISHIMIRE; IJAMBO RIZIMA RIBA KANDI RITUYE MURI TWE. TURI URUBYARO RWE RW’IKIRENGA RWA CYAMI.

Nyakuri nizera ko Umwami Nawe Anejejwe no kumenya ko igihe kigeze kandi ko twamaze kwitegura ubwacu kubwo gukomeza kuba ab’ukuri n’abo kwizerwa ku Ijambo Rye.

Kimwe na wa muhungu muto wirebye mu ndorerwamo ku nshuro ye ya mbere, turimo turareba mu Ijambo Rye, tukabona abo TURIBO. Mwami… BURYA NINJYE. Ndi Umugeni Jambo Muzima Wawe. Ni NJYE watoranije. Ndi muri Wowe, Uri muri njye, turi Umwe.

Ni gute tutashobora kwishima no kuba ubwoko bunezerewe cyane bwigeze kubaho kwisi? Abera bose n’abahanuzi mbere yacu bifuzaga kubaho muri iki gihe maze bakareba aya masezerano arimo asohora. Ariko kubw’UBUNTU bw’Imana, Yadushyize hano.

Turakumbuye cyane:

Brrrr! Mbega!Whew! Mu yandi magambo, igihe umwanzi yashyizwe ku ruhande, iherezo ry’icyaha ryari rije, haje gukiranuka kw’iteka, Satani abohewe mu rwobo rutagira indiba, kandi kumenya Uwiteka kuzuzura isi nkuko amazi yuzura inyanja. Amena! Icyubahiro kibe icy’Uwiteka! Araje, mwene Data, Araje!

Mbega gusigwa kuza kuba kuri kubaho Kucyumweru I Saa Sita z’Amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe duterana hamwe duturutse hirya no hino ku isi kugira ngo twumve marayika w’Imana, Ijwi ry’Imana ku Mugeni, rituzanira Ubutumwa: Intego Esheshatu Z’Uruzinduko rwa Gaburiyeli kuri Daniyeli

Mwene Data. Joseph Branham

25-0202 Amabwiriza Gaburiyeri yahaye Daniyeli

Ubutumwa : 61-0730M Amabwiriza Gaburiyeri yahaye Daniyeli

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Bariho Kubw’Umugambi

Mbega ibihe byiza by’igihe cy’imbeho twagize mu gihe twigaga Ibisekuru Birindwi by’Itorero, maze hanyuma Imana iduhishurira ibiruseho mu Gitabo cy’Ibyahishuwe na Yesu Kristo. Uburyo Ibice bitatu bibanza by’Ibyahishuwe byari Ibisekuru by’Itorero, kandi nyuma uburyo Yohana yazamuwe mu gice cya 4 n’icya 5 bitwereka ibintu byagombaga kuza.

Mu gice cya 6, Yaduhishuririye uburyo Yohana yamanutse ku isi indi nshuro kugira ngo arebe ibintu byagombaga kubaho byari guhera mu gice cya 6 ukagera mu cya 19 cy’Ibyahishuwe.

Mbega uburyo Umugeni ahiriwe kubizaba Kucyumweru mu gihe twumva Ijwi ry’Imana rivuga binyuze muri marayika Wayo wa karindwi ukomeye maze akatubwira ibigiye guhishurwa bikurikiyeho.

Nejejwe cyane no kubamenyesha ko ubu tugiye gutangira inyigisho ikomeye y’Ibyumweru Mirongwirindwi bya Daniyeli. Umuhanuzi avuga ko bizunga hamwe Ubutumwa mbere y’uko twinjira mu Bimenyetso Birindwi; Impanda Ndwi; Amahano atatu; umugore muzuba; kujugunywa kwa satani utukura; ibihumbi ijana na mirongwine na bine byashyizweho ikimenyetso; byose bibaho hagati muri iki gihe.

Igitabo cya Daniyeli ni karindari nyayo  kubw’igisekuru n’igihe turi kubamo, kandi uburyo bwose byagaragara nk’ibigoye, Imana izabidusobanurira maze ibihindure ibyoroheje kuri twe.

Kandi Imana izi ko ari byo nshaka na none muri iki gihe, ko nabasha kuzana uguhumurizwa k’ubwoko bwe kandi nkababwira ibyenda kubaho, kubibwira abari hano muri iki gitondo, kimwe rwose n’abari aho izi mfatamajwi zizagera, mu isi yose, ko turi mu gihe cya nyuma.

Turi abo Imana yatoranije abo bifuza cyane kandi basenga kubw’uwo munsi n’iyo saha. Kandi amaso yacu yuburiwe mu Ijuru, kandi turimo kwitegereza Kuza Kwe.

Reka tube nka Daniyeli maze twuburire amaso mu Ijuru, mu gusenga no kwinginga, kubwo kumenya binyuze mu gusoma Ijambo no kumva Ijwi Ryayo, kuza k’Umwami kurimo kuregera vuba; turi ku iherezo.

Dufashe Data gushyira ku ruhande buri mutwaro wose, naburi cyaha cyose, buri kutizera kose uko gushobora kutwizirikiraho vuba. Reka tumaranire kugera ku ntego y’umuhamagaro ukomeye, tumenya ko igihe cyacu ari gito.

Ubutumwa bwarasohotse. Buri kintu kiriteguye; dutegereje kandi turuhutse. Itorero ryashyizweho ikimenyetso. Ababi barimo kurushaho kuba babi. Amatorero arimo kurusha kuba amadini, ariko abera Bawe barimo kwegera bugufi Bwawe.

Dufite Ijwi rirangurura riturutse mu butayu, rihamagarira abantu kugaruka ku Butumwa bw’Umwimerere; bagaruke ku bintu by’Imana. Dusobanukiwe binyuze mu guhishurirwa ibintu birimo kubaho.

Ngwino twiyunge hamwe kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe Imana iduhishurira Ijambo ry’Imana, mu gihe dutangira inyigisho yacu ikomeye ku Gitabo cya Daniyeli.

Mwene Data Joseph Branham

61-0730M- Amabwiriza Gaburiyeri yahaye Daniyeli

25-0126 Ibyahishuwe, Igice cya 5 Umutwe wa 2

Ubutumwa : 61-0618 Ibyahishuwe, Igice cya 5 Umutwe wa 2

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Baruhutse

Ni ukuri iki nicyo gihe cy’imbeho cyiza cyane ku buzima bwacu. Kuza k’Umwami kuregereje. Twashyizweho ikimenyetso n’Umwuka Wera; ikimenyetso cy’Imana gihamya ko buri kintu Kristo yapfiriye ari icyacu.

Ubu dufite igihamya cy’umurage wacu, Umwuka Wera. Ni igihamya, Ubwishyu bw’ibanze, y’uko twakiriwe muri Kristo. Turuhukiye mu masezerano y’Imana, dufubitswe n’agasusuruko k’izuba Rye; Ijambo Rye rihamirijwe, twumva Ijwi Rye.

Ni igihamya cy’agakiza kacu. Ntabwo duhangayikiye kwibaza niba turibwambuke Hakurya hariya cyangwa tutaribwambuke, TURAGIYE! Ni gute tubimenya? Niko Imana yavuze! Imana yarabisezeranye kandi dufite igihamya. Twamaze kubyakira kandi Kristo yaratwemeye.

Nta buryo buhari twashobora gutandukana Nacyo… Mu byukuri, turi aho? Icyo dufite gukora gusa ni ugutegereza; Ubu Ari hasi arimo akora umurimo wa Mwene Wacu wa Bugufi w’Umucunguzi. Turategereje igihe azaba agarutse kuri twe. Noneho, mu kanya gato, nk’ako guhumbya kw’ijisho tuzaba twagiye mu birori by’Ubukwe.

Gutekereza gusa ibyo bidutegereje aha imbere. Ibitekerezo byacu ntabwo bishobora kubyakira byose. Umunsi ku munsi Aduhishurira byinshi mu Ijambo Rye, Aduhamiriza ko aya masezerano akomeye ari ayacu.

Isi irimo iracikamo ibice; imiriro, imitingito, n’akaduruvayo ahantu hose, ariko bizera ko bafite umukiza mushya uzakiza isi, maze akabazanira igisekuru cyiza cyane. Twamaze kwakira Umukiza wacu kandi turi kubaho mu gisekuru cyiza cyane.

Noneho Arimo aradutegurira Guhishurirwa kuruseho mu gihe twinjira mu gice cya 5 cy’Ibyahishuwe. Arimo arategura hano kubwo gufungurwa kw’Ibimenyetso Birindwi. Nkuko yabikoze mu gice cya 1cy’Ibyahishuwe, afungurira inzira Ibisekuru Birindwi by’Itorero.

Igice gisigaye cy’igihe cy’imbeho ni gute kigiye kumerera Umugeni? Reka dusongongereho gato:

Noneho, nta gihe mfite. Nabyanditse, ibisobanuro bimwe kuri byo hano, ariko mu materaniro yacu ataha mbere y’uko twinjira muri ibi… Ahari igihe nzava mu gihe cyanjye cy’ikiruhuko cyangwa mu bindi bihe, ndashaka kuzafata ibi byumweru mirongwirindwi bya Daniyeli maze nkabihuza neza hano, kandi nerekane aho biza guhura na Yubile ya Pantekote, kandi mbigarure hamwe n’ibyo birindwi… ibyo bimenyetso birindwi bigomba gufungurwa hano mbere y’uko dukomeza, kandi byerekana ko ibyo ari ku iherezo, ibi…

Mbega igihe gitangaje Umwami yabikiye Umugeni Wayo. Yihishura Ubwe mu Ijambo Rye kubwacu kurusha uko byigeze kubaho mbere. Bidutera umwete y’uko turi Abo Yatoranije Abo Aziye. Atubwira ko turi mu bushake Bwayo Butunganye kubwo kugumana n’Ijwi Ryayo, n’Ijambo Ryayo.

Ni iki turimo gukora? Nta na kimwe, turaruhutse gusa! Dutegereje! Nta miruho ukundi, nta mihangayiko, TURUHUKIYE KURI RYO!

Muze muruhukane natwe kuri iki Cyumweru I saa Sita z’amanywa, ku Isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva Ijwi ry’Imana RIHAMIRIJWE rituzanira Ubutumwa:

61-0618 0 “Ibyahishuwe, Igice cya 5 Umutwe wa 2”

Mwene Data Joseph Branham

25-0112 Ibyahishuwe, Igice cya Kane igika cya III

Ubutumwa : 61-0108 Ibyahishuwe, Igice cya Kane igika cya III

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Abatagira Iherezo,

Ni igihe cyo kwambara intwaro yacu y’icyuma gikingira umutwe maze tugashyiramo gutekereza kwacu k’umwuka, kubera ko Imana yiteguye guha Umugeni Wayo Iyerekwa riruseho ku Ijambo Ryayo.

Iradutwikururira ubwiru Bwayo bwose bwo mu bihe byahise. Iratubwira ibyenda kubaho mu bihe bizaza. Icyo abandi bo muri Bibiliya babonye kandi bakumva, Iraduhishurira buri gace gato kose k’Ijambo Ryayo n’icyo Gasobanura.

Tugiye kumva kandi dusobanukirwe ubusobanuro bw’ibimenyetso bya Bibiliya: Ibiremwa Bizima, Inyanja y’Ibirahuri, Intare, Inyana, Umuntu, Ikizu, Intebe y’Imbabazi, Abarinzi, Abakuru, Amajwi, Therion, Zoon.

Turibwumve kandi dusobanukirwe byose kubijyanye n’abarinzi bo mu Isezerano rya Kera. Yuda: Umurinzi wo mu Burasirazuba; Efurayimu: Umurinzi wo mu Burengerazuba; Rubeni: Umurinzi wo Mumajyepfo; na Dani: Umurinzi wo mu majyaruguru.

Nta kintu cyashoboraga kugera aho ariho hose kuri iyo ntebe y’imbabazi kitanyuze kuri iyo miryango. Intare, ubwenge bw’umuntu, Ikimasa: imirimo ikomeye; Ikizu: Kubanguka Kwacyo.

Uburyo Ijuru, isi, no hagati, n’ahazengurutse, byari abarinzi. Kandi hejuru yabyo hari Inkingi y’Umuriro. Nta kintu cyashoboraga gukora kuri iyo ntebe y’imbabazi kitanyuze muri iyo miryango.

Noneho hari abarinzi b’Isezerano Rishya: Matayo, Mariko, Luka, na Yohana, tukagenda tugakomeza. Irembo ry’iburasirazuba ryari ririnzwe n’intare, irembo ry’amajyaruguru ryari ririnzwe n’ikizu kiguruka, Yohana, umubwirizabutumwa. Hanyuma muganga  ari kuri uru ruhande, Luka, Umuntu.

Ubutumwa bwiza bune burinda imigisha ya pantekote hamwe na buri murongo wo guhamiriza neza ibyo byavuze.kandi noneho ibyakozwe n’intumwa bihamiriza uyu munsi, hamwe n’ubutumwa bwiza, ko Yesu-Kristo uko yari ejo, n’uyu munsi ariko ari kandi niko azahora iteka ryose.

Igihe abasigwa b’Imana b’ukuri bavuze, ni Ijwi ry’Imana! Dushaka gusakuza ngo, “Urera, Urera, Urera, Uwiteka!”

Nta buryo buhari washobora kubihunga. Mu byukuri, ntidushobora kubica iruhande, kubera ko bidashobora kujya kure yacu. Twashyizweho ikimenyetso kugeza ku Munsi wo gucungurwa kwacu. Nta gihari mu gihe kizaza, nta n’ikiriho none, amakuba, inzara, inyota, urupfu, cyangwa IKINDI CYOSE, cyashobora kudutanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu.

Mbere y’imfatiro z’isi amazina yacu yari yarashyizwe mu Gitabo cy’Ubugingo cy’Umwana w’Intama kugira ngo tubone UYU Mucyo, twakire Iri Jwi, twizere Ubu Butumwa, twakire Umwuka Wera w’igihe cyacu maze tugendere muri Wo. Igihe Umwana w’Intama yatambwe, AMAZINA YACU yashyizwe mu Gitabo mu gihe kimwe bashyiriyemo aho Izina ry’Umwana w’Intama. ICYUBAHIRO KIBE ICY’UWITEKA!

Rero, nta kintu na kimwe cyashobora kudutandukanya n’ubu Butumwa. Nta kintu cyashobora kudutandukanya n’iri Jwi. Nta kintu cyashobora kudutandukanya n’Uguhishurirwa kw’Iri Jambo kuri twe. Ni ukwacu. Imana yaraduhamagaye kandi Iradutoranya ndetse Itugena mbere. Buri kintu ni icyacu, Ni ukwacu.

Hariho uburyo bumwe bwo kugera kuri ibi byose. Ugomba kuba wogejwe n’amazi y’Ijambo. Ugomba kumva Ijambo mbere y’uko winjira Aho. Kandi hariho uburyo bumwe ushobora kwegera Imana, Ni igihe binyuze mu Kwizera. Kandi Kwizera kuzanwa no kumva, kumva Ijambo ry’Imana, ibyo ni ugushushanywa n’Ahera h’ahera  hagaragarira mu ntumwa y’igisekuru.

 Hano Rero, malayika w’igisekuru cy’itorero ari kumurika muri ayo mazi, ni nde uri mo hano imbere, amurika imbabazi Ze. Ijambo rye, gukiranuka kwe, izina rye. Byose bimurika hano mo imbere aho mwatandukanijwe kubwo kubyizera. Ibyo murabyumva?

Ntimukigere muhagarika kumva amakasete, mugumane nayo. Mushake mu Ijambo kandi murebe niba atari ukuri. Ni Inzira yatanzwe n’Imana kubw’uyu munsi.

Ngwino wiyunge natwe muri ikigihe cy’imbeho mugihe tujya hamwe duturutse hirya no hino ku isi kugira ngo twumve Ijwi ry’Imana rihishurira Umugeni Wayo Ijambo Ryayo kuruta uko byigeze kubaho mbere. Nta gusigwa gukomeye kwaruta gukandaho bikavuga no gutega amatwi Ijwi Ryayo.

Bivuye mu ndiba y’umutima wanjye, nshobora kuvuga ngo: ndanezerewe kuba nshobora kuvuga ngo ndi Umwe muri Bo hamwe na buri umwe wese muri mwe.

Mwene Data Joseph Branham

Ubutumwa: 61-0108 – “Ibyahishuwe, Igice cya Kane igika cya III”

Igihe: Saa Sita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville

24-1231 Urugamba

Ubutumwa : 62-1231 Urugamba

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni

Ndizera ko buri wese muri mwe yagize Noheri nziza hamwe n’inshuti n’umuryango. Mbega nshimira cyane kubwo kumenya ko uyu munsi Umwami wacu Yesu atakiryamye mu kavure nkuko isi imufata uyu munsi, ariko Ni Muzima kandi ari hagati mu Mugeni We, Yihishura Ubwe binyuze mu Ijwi Rye kuruta uko byigeze bigenda mbere, ICYUBAHIRO KIBE ICY’UWITEKA.

Nkuko nabibatangarije, ndifuza ko twagira Ifunguro Ryera indi nshuro mu ngo zacu/amatorero mu mugoroba ubanziriza Umwaka Mushya, kuwa 31 Ukuboza. Kuri abo bifuza ko twifatanya, tuzumva Ubutumwa, 62-1231 Urugamba, maze hanyuma dukomeze n’amateraniro y’Ifunguro Ryera, ariyo Mwene Data Branham atangirana nayo mu gihe ari gusoza Ubutumwa.

Kubw’abizera ba hano, tuzatangira kasete i  saa Moya z’umugoroba. Cyokora, kuri abo bari mu bice tudahuje amasaha, Mwatangira Ubutumwa ku isaha ibabereye. Nyuma y’uko Mwene Data Branham amaze gutambutsa Ubutumwa bw’umugoroba ubanziriza Umwaka Mushya, duhagarika kasete ku iherezo rya paragraphe ya 59, maze tukagira iminota 10 y’injyana ya piano mu gihe dufata Ifunguro Ryera ry’Umwami. Hanyuma tukaza gukomeza Kasete mu gihe Mwene Data Branham asoza iteraniro. Kuri iyi kasete, akuramo igice cyo kozanya ibirenge, aricyo natwe tutaribukore.

Amabwiriza kubijyanye n’uburyo turibubone vino, n’uburyo bwo kotsa umutsima w’Ifunguro Ryera murayasanga ku mirongo y’imigereka hepfo. Mushobora gucuranga cyangwa mu kamanura ijwi riturutse kuri website, cyangwa se mukaba mwacuranga amateraniro binyuze kuri Voice Radio ica kuri Lifeline app (Ariyo iza kuba irimo icurangwa mu cyongereza i saa Moya z’umugoroba. ku isaha y’Ijeffersonville.)

Mu gihe twegera undi mwaka wo gukora dukorera Umwami wacu, reka tugaragaze urukundo rwacu kuri We tubanza kumva Ijwi Rye, kandi hanyuma reka dusangire ku Igaburo Rye. Mbega igihe gihebuje kandi cyera kiza kubacyo mu gihe twongera kwegurira ubuzima bwacu Umurimo We.

Imana ibahe umugisha,

Mwene Data Joseph.

24-1229 Ibyahishuwe Igice cya Kane #1

Ubutumwa : 60-1231 – Ibyahishuwe Igice cya Kane #1

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Bera Mwambaye Ikanzu Yera,

Igihe twumva Ijwi Ry’Imana rivugana natwe, hari ikintu kibaho imbere mu bugingo bwacu. Kubaho kwacu kose kurahinduka kandi isi ituzengurutse igasa nkaho ibuze.

Ni buryo ki twagaragaza ikiba kirimo kubaho imbere mu mitima yacu, mu bitekerezo byacu, no mu bugingo bwacu, mu gihe Ijwi ry’Imana rihishura Ijambo Ryayo hamwe na buri Butumwa twumva?

Kimwe n’umuhanuzi wacu, twumva tuzamuwe mu ijuru rya gatatu kandi umwuka wacu usa nkaho usize uyu mubiri upfa. Nta magambo ahari yagaragaza uburyo twiyumva mu gihe Imana iduhishurira Ijambo Ryayo kuruta uko byigeze kubaho mbere.

Yohana yari ku kirwa Patimo maze asabawa kwandika ibyo abonye no kubishyira mu gitabo acyita Ibyahishuwe, nuko biramanuka aho mu bisekuru. Ubwo bwiru bwarahishwe kugeza tubuhishuriwe binyuze mu ntumwa marayika Wayo wa 7 watoranijwe.

Hanyuma Yohana yumva iryo Jwi rimwe hejuru ye kandi azamurwa mu ijuru rya gatatu. Iryo Jwi ryamweretse ibisekuru by’itorero, kuza kw’abayahudi, gusukwa kw’ibyago, Izamurwa, kongera Kugaruka, Ubwami bw’Imyaka igihumbi, no mu Rugo h’Iteka h’abakijijwe Be. Aramuzamura nuko yereka Yohana icyo kintu cyose nkuko Yari yaravuze ko Azabikora.

Ariko ninde Yohana yabonye igihe yarebaga uwo musogongero? Nta muntu nyakuri wigeze abimenya kugeza uyu munsi.

Ikintu cya mbere yabonye mu kuza yari Mose. Yari ahagarariye abera bapfuye aribo bazazuka; abo muri ibyo bisekuru bitandatu basinziriye.

Ariko ntabwo yari Mose gusa wari uhagaze aho, ahubwo hari na Eliya na we.

Uwo Eliya wari uhagaze aho yari nde?

 Eliya na we yari ari aho, intumwa y’umunsi wa nyuma, n’itsinda rye, cyangwa ahubwo abahinduwe, abazamuwe.

ICYUBAHIRO KIBE ICY’UWITEKA… HALLELUYA… Ninde Yohana yabonye ahagaze aho?

Nta wundi uretse marayika wa 7 w’Imana, William Marrion Branham, hamwe n’ABAHINDUWE BE, ITSINDA RYABAZAMUWE… BURI UMWE WESE MURI TWE!!

Eliya yashushanyaga itsinda ryabahinduwe. Ariko mwibuke, Mose yarabanje, maze hanyuma Eliya. Eliya yagombaga kuba intumwa y’umunsi wa nyuma, kuko ni ku bwe n’itsinda rye hazabaho umuzuko… hazabaho… ubwo, hazabaho Izamurwa. Nicyo nashakaga kuvuga. Mose yazanye umuzuko, naho Eliya azana itsinda ryazamuwe. Kandi aho, bombi bari bahagarariwe, aho ngaho.

Muvuga ibyerekeye gutwikurura, guhishura, no Guhishurirwa.

Dore Nguku hano!. Turagufite rwose muri twe ubu, Umwuka Wera, Yesu Kristo, uko Yari ari ejo, ni ko Ari uyu munsi, kandi ni ko Azahora iteka ryose. Mwe muri… Kurimo kurababwiriza; Kurimo kurabigisha; Kurimo kuragerageza gutuma mubona icy’ukuri n’ikinyoma. Ni Umwuka Wera We ubwe uvuga akoresheje iminwa y’umuntu, akorera mu biremwa muntu, Agerageza kugaragaza imbabazi  n’Ubuntu Bye.

Turi Abera bambaye Ikanzu Yera abo marayika Wayo yabonye baturuka ahantu hose mu isi kugira ngo barye Umugati w’Ubugingo. Twaramurambagirijwe kandi turashyingiranwa kandi twumvise uko gusomana ko gushyingiranwa mu mutima wacu.  Twaramwiyeguriye, We n’Ijwi rye gusa. Ntitwigeze, kandi ntabwo tuzigera twiyanduza ubwacu hamwe n’irindi jwi iryo ariryo ryose.

Umugeni arimo kwitegura kuzamurwa nkuko Yohana yabikoze; aho imbere y’Imana. Tuzazamurwa mu Izamurwa ry’Itorero.  Mbega uburyo ibyo bikora ku bugingo bwacu!

Mbega ni iki Agiye kuduhishurira gikurikiraho?

Imanza; ibuye rya sardine, kandi n’iki bisobanuye; ni ikihe gice bishushanya. Yasipi, n’andi mabuye atandukanye. Ibi byose Azabimanura aha hepfo muri Ezekiel, n’inyuma mu Itangiriro, n’aho inyuma mu Byahishuwe, amanuka aho hagati muri Bibiliya, abihurize hamwe; ayo mabuye yose n’amabara atandukanye.

Ni Umwuka Wera umwe, Imana imwe yerekana ibimenyetso bimwe, ibitangaza bimwe, ikora ibyo bintu bimwe nkuko Yabisezeranye. Ni Umugeni wa Yesu Kristo urimo witegura Ubwe binyuze mu kumva Ijwi Ryayo.

Turabatumira kugira ngo mwiyunge natwe mu gihe twinjira mu hantu ho mu ijuru I saa sita z’amanywa. Ku isaha y’I Jeffersonville, twumva Eliya, intumwa y’Imana kuri iki gisekuru cya nyuma, ahishura ubwiru ubwo bwari bwarahishwe muri ibyo bisekuru.

Mwene Data Joseph Branham

Ubutumwa: 60-1231 – Ibyahishuwe Igice cya Kane #1

Ndabiginze ngo mwibuke Ubutumwa bw’Umwaka Mushya, Kuwa Kabiri nimugoroba: 62-1231 – Amarushanwa. Nta bundi buryo bwiza bwo gutangira Umwaka Mushya.

24-1222 Impano y’Imana Ipfunyitse

Ubutumwa : 60-1225 Impano y’Imana Ipfunyitse

Part 1

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Muka JÉSUS,

Oh Ntama w’Imana, Uri Impano ikomeye y’Imana ipfunyitse kuri iyi si. Waduhaye Impano ikomeye yaba yarigeze itangwa, Ubwawe. Mbere y’uko Urema inyenyeri ya mbere, mbere y’uko Urema isi.

Igihe Watubonye hano, Waradukunze. Twari utura two mu mara Yawe, igufa ryo mu magufa Yawe; twari igice Cyawe. Mbega uburyo wadukunze kandi washakaga gusabana natwe. Washakaga gusangira Ubugingo Bwawe Buhoraho na twe. None twarabimenye, kugira ngo tube Muka JÉSUS..

Wabonye ko byajyaga kutunanira, nuko Wowe ushyiraho inzira yo kutugarura. Twari twarazimiye kandi tudafite ibyiringiro. Hariho gusa inzira imwe, Ugomba guhinduka “Icyaremwe Gishya”. Imana n’umuntu bagombye kuba Umwe. Byagombye ko uba twe, bityo natwe duhinduka Wowe. Uko niko, Washyize umugambi wawe ukomeye mu mashusho imyaka ibihumbi ishize mu ngobyi ya Edeni.

Wakumburaga cyane kuba hamwe natwe, Umugeni Wawe Jambo utunganye, ariko Wamenye ko Ugomba kubanza kutugarura kuri ibyo byose byatakaye aho mu itangira. Warategereje kandi urategereza ndetse urategereza kugeza uyu munsi ugeze  ngo Wuzuze umugambi Wawe.

Umunsi warageze. Iryo tsinda rito Wabonye mu itangiriro riri hano. Uwo mukundwa  Wawe ugukunda Wowe n’Ijambo Ryawe kurusha ikindi kintu cyose.

Cyari cyo gihe kuri Wowe kugira ngo uze maze Wihishure mu mubiri wa kimuntu Ubwawe nkuko wabikoze kwa Abrahamu, kandi nkuko Wabikoze igihe wahindutse Ikiremwa gishya. Mbega uburyo wakumburaga uyu munsi kugira Ubashe kuduhishurira ubwiru Bwawe bukomeye ubwo bwari bwarahishwe guhera ku kuremwa kw’isi.

Unejejwe cyane n’Umugeni Wawe. Mbega uburyo Ukunda kumwereka Satani no kumubwira ngo, “Icyo wagerageza gukora kuri bo, ntabwo banyeganyega; ntabwo bazigera bagambanira Ijambo Ryanjye, Ijwi Ryanjye. Bo ni UMUGENI JAMBO WANJYE UTUNGANYE.” Ni beza cyane kuri Njye. Noneho bitegereze! Aho banyuze mu bigeragezo n’amagorwa, baguma ari abanyakuri ku Ijambo Ryanjye. Nzabaha impano y’iteka. Icyo ndi cyo cyose, Ndacyibahaye. TUZABA UMWE.

Ibyo dushobora kuvuga byose ni :”JÉSUS, TURAGUKUNDA. Reka tukwakire mu ngo zacu. Reka tugusukeho amavuta kandi tukoze ibirenge Byawe hamwe n’amarira yacu kandi tubisoma. Reka tukubwire uko tugukunda.”

Ibyo turi byo byose, turabiguye Wowe JÉSUS. Iyo ni impano yacu kuri Wowe JÉSUS. Turagukunda. Turaguhimbaza. Turakuramya.

Ndatumira buri wese muri mwe kugira ngo yiyunge natwe Kucyumweru I Saa sita z’Amanywa, ku isaha y’Ijeffersonville, kandi twakire JÉSUS mu ngo zacu, mu nsengero zacu, mu modoka zacu, aho mwaba muri hose, kandi mwakire Impano ikomeye kuruta izindi yaba yarigeze ihabwa umuntu; Imana Ubwayo irimo kuvuga kandi isabana hamwe nawe.

Mwene Data Joseph Branham

60-1225 Impano y’Imana Ipfunyitse

ITANGAZO RIDASANZWE

Mukundwa Mugeni,

Umwami yashyize ku mutima wanjye Ubutumwa Bwihariye n’Amateraniro y’Ubusabane ku munsi ubanziriza Ubunani. Ni ikihe kintu gikomeye twashobora gukora, nshuti, cyaruta kumva Ijwi ry’Imana rivugana natwe, dusangira Ifunguro ry’Umwami, kandi tukongera kwegurira ubuzima bwacu umurimo We mu gihe dutangira Umwaka Mushya. Mbega igihe gitunganye byabacyo dufungiranye isi hanze, maze tukiyunga hamwe n’Umugeni kubw’uku guterana mu Ijambo Kudasanzwe, nkuko tubivuga biturutse mu mitima yacu, “Mwami utubabarire amakosa yose twakoze muri iki gihe cyose cy’umwaka; ubu turimo turakwegera, dusaba ko wadufata ukuboko kandi ukatuyobora muri uyu mwaka uje. Reka tugukorere kurusha uko twaba twarigeze tubikora, kandi niba biri mu Bushake Bwawe bwa Kimana, reka ube umwaka w’Izamurwa rikomeye rigomba kubaho. Mwami, turashaka kujya mu Rugo kugira ngo tubane na We mu Iteka. ” Nkumbuye cyane kongera kuzenguruka Intebe y’Ubwami kubw’uku kongera kwiyegurira umurimo kudasanzwe, Icyubahiro kibe cy’Uwiteka.

Kubw’abizera bari mu gice cya Jeffersonville, ndashaka ko dutangira kasete I saa Moya z’umugoroba ku isaha yo mu karere k’iwacu. Ubutumwa Bwose n’amateraniro y’Ubusabane azaba ari guca kuri Voice Radio kuri iyo saha, nkuko twagiye tubikora mu bihe byahise. Vino yo gukoresha mu busabane  izaba ihari Kuwa Gatatu ku itariki 18, guhera saa saba kugera saa kumi n’imwe, muzaza kuyifata ku nyubako ya YFYC. 

Kuri abo baba ahandi hatari mu karere ka Jeffersonville, mwagira aya materaniro adasanzwe ku isaha iboroheye. Turaza kubaha umurongo mwamanuriraho Ubutumwa n’Amateranior y’Ubutumwa vuba aha.

Mu gihe twegera Iminsi mikuru ya Noheri, Ndashaka kubifuriza wowe n’umuryango wawe ibihe by’ibiruhuko BYIZA  kandi BITEKANYE, na CHRISTmas Nziza, yuzuye umunezero w’umuzuko w’Umwami Yesu… IJAMBO. 

Imana ibahe umugisha.

Mwene Data Joseph

Source : https://branhamtabernacle.org/en/bt/F6/110067