Category Archives: Uncategorized

24-1231 Urugamba

Ubutumwa : 62-1231 Urugamba

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni

Ndizera ko buri wese muri mwe yagize Noheri nziza hamwe n’inshuti n’umuryango. Mbega nshimira cyane kubwo kumenya ko uyu munsi Umwami wacu Yesu atakiryamye mu kavure nkuko isi imufata uyu munsi, ariko Ni Muzima kandi ari hagati mu Mugeni We, Yihishura Ubwe binyuze mu Ijwi Rye kuruta uko byigeze bigenda mbere, ICYUBAHIRO KIBE ICY’UWITEKA.

Nkuko nabibatangarije, ndifuza ko twagira Ifunguro Ryera indi nshuro mu ngo zacu/amatorero mu mugoroba ubanziriza Umwaka Mushya, kuwa 31 Ukuboza. Kuri abo bifuza ko twifatanya, tuzumva Ubutumwa, 62-1231 Urugamba, maze hanyuma dukomeze n’amateraniro y’Ifunguro Ryera, ariyo Mwene Data Branham atangirana nayo mu gihe ari gusoza Ubutumwa.

Kubw’abizera ba hano, tuzatangira kasete i  saa Moya z’umugoroba. Cyokora, kuri abo bari mu bice tudahuje amasaha, Mwatangira Ubutumwa ku isaha ibabereye. Nyuma y’uko Mwene Data Branham amaze gutambutsa Ubutumwa bw’umugoroba ubanziriza Umwaka Mushya, duhagarika kasete ku iherezo rya paragraphe ya 59, maze tukagira iminota 10 y’injyana ya piano mu gihe dufata Ifunguro Ryera ry’Umwami. Hanyuma tukaza gukomeza Kasete mu gihe Mwene Data Branham asoza iteraniro. Kuri iyi kasete, akuramo igice cyo kozanya ibirenge, aricyo natwe tutaribukore.

Amabwiriza kubijyanye n’uburyo turibubone vino, n’uburyo bwo kotsa umutsima w’Ifunguro Ryera murayasanga ku mirongo y’imigereka hepfo. Mushobora gucuranga cyangwa mu kamanura ijwi riturutse kuri website, cyangwa se mukaba mwacuranga amateraniro binyuze kuri Voice Radio ica kuri Lifeline app (Ariyo iza kuba irimo icurangwa mu cyongereza i saa Moya z’umugoroba. ku isaha y’Ijeffersonville.)

Mu gihe twegera undi mwaka wo gukora dukorera Umwami wacu, reka tugaragaze urukundo rwacu kuri We tubanza kumva Ijwi Rye, kandi hanyuma reka dusangire ku Igaburo Rye. Mbega igihe gihebuje kandi cyera kiza kubacyo mu gihe twongera kwegurira ubuzima bwacu Umurimo We.

Imana ibahe umugisha,

Mwene Data Joseph.

24-1229 Ibyahishuwe Igice cya Kane #1

Ubutumwa : 60-1231 – Ibyahishuwe Igice cya Kane #1

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Bera Mwambaye Ikanzu Yera,

Igihe twumva Ijwi Ry’Imana rivugana natwe, hari ikintu kibaho imbere mu bugingo bwacu. Kubaho kwacu kose kurahinduka kandi isi ituzengurutse igasa nkaho ibuze.

Ni buryo ki twagaragaza ikiba kirimo kubaho imbere mu mitima yacu, mu bitekerezo byacu, no mu bugingo bwacu, mu gihe Ijwi ry’Imana rihishura Ijambo Ryayo hamwe na buri Butumwa twumva?

Kimwe n’umuhanuzi wacu, twumva tuzamuwe mu ijuru rya gatatu kandi umwuka wacu usa nkaho usize uyu mubiri upfa. Nta magambo ahari yagaragaza uburyo twiyumva mu gihe Imana iduhishurira Ijambo Ryayo kuruta uko byigeze kubaho mbere.

Yohana yari ku kirwa Patimo maze asabawa kwandika ibyo abonye no kubishyira mu gitabo acyita Ibyahishuwe, nuko biramanuka aho mu bisekuru. Ubwo bwiru bwarahishwe kugeza tubuhishuriwe binyuze mu ntumwa marayika Wayo wa 7 watoranijwe.

Hanyuma Yohana yumva iryo Jwi rimwe hejuru ye kandi azamurwa mu ijuru rya gatatu. Iryo Jwi ryamweretse ibisekuru by’itorero, kuza kw’abayahudi, gusukwa kw’ibyago, Izamurwa, kongera Kugaruka, Ubwami bw’Imyaka igihumbi, no mu Rugo h’Iteka h’abakijijwe Be. Aramuzamura nuko yereka Yohana icyo kintu cyose nkuko Yari yaravuze ko Azabikora.

Ariko ninde Yohana yabonye igihe yarebaga uwo musogongero? Nta muntu nyakuri wigeze abimenya kugeza uyu munsi.

Ikintu cya mbere yabonye mu kuza yari Mose. Yari ahagarariye abera bapfuye aribo bazazuka; abo muri ibyo bisekuru bitandatu basinziriye.

Ariko ntabwo yari Mose gusa wari uhagaze aho, ahubwo hari na Eliya na we.

Uwo Eliya wari uhagaze aho yari nde?

 Eliya na we yari ari aho, intumwa y’umunsi wa nyuma, n’itsinda rye, cyangwa ahubwo abahinduwe, abazamuwe.

ICYUBAHIRO KIBE ICY’UWITEKA… HALLELUYA… Ninde Yohana yabonye ahagaze aho?

Nta wundi uretse marayika wa 7 w’Imana, William Marrion Branham, hamwe n’ABAHINDUWE BE, ITSINDA RYABAZAMUWE… BURI UMWE WESE MURI TWE!!

Eliya yashushanyaga itsinda ryabahinduwe. Ariko mwibuke, Mose yarabanje, maze hanyuma Eliya. Eliya yagombaga kuba intumwa y’umunsi wa nyuma, kuko ni ku bwe n’itsinda rye hazabaho umuzuko… hazabaho… ubwo, hazabaho Izamurwa. Nicyo nashakaga kuvuga. Mose yazanye umuzuko, naho Eliya azana itsinda ryazamuwe. Kandi aho, bombi bari bahagarariwe, aho ngaho.

Muvuga ibyerekeye gutwikurura, guhishura, no Guhishurirwa.

Dore Nguku hano!. Turagufite rwose muri twe ubu, Umwuka Wera, Yesu Kristo, uko Yari ari ejo, ni ko Ari uyu munsi, kandi ni ko Azahora iteka ryose. Mwe muri… Kurimo kurababwiriza; Kurimo kurabigisha; Kurimo kuragerageza gutuma mubona icy’ukuri n’ikinyoma. Ni Umwuka Wera We ubwe uvuga akoresheje iminwa y’umuntu, akorera mu biremwa muntu, Agerageza kugaragaza imbabazi  n’Ubuntu Bye.

Turi Abera bambaye Ikanzu Yera abo marayika Wayo yabonye baturuka ahantu hose mu isi kugira ngo barye Umugati w’Ubugingo. Twaramurambagirijwe kandi turashyingiranwa kandi twumvise uko gusomana ko gushyingiranwa mu mutima wacu.  Twaramwiyeguriye, We n’Ijwi rye gusa. Ntitwigeze, kandi ntabwo tuzigera twiyanduza ubwacu hamwe n’irindi jwi iryo ariryo ryose.

Umugeni arimo kwitegura kuzamurwa nkuko Yohana yabikoze; aho imbere y’Imana. Tuzazamurwa mu Izamurwa ry’Itorero.  Mbega uburyo ibyo bikora ku bugingo bwacu!

Mbega ni iki Agiye kuduhishurira gikurikiraho?

Imanza; ibuye rya sardine, kandi n’iki bisobanuye; ni ikihe gice bishushanya. Yasipi, n’andi mabuye atandukanye. Ibi byose Azabimanura aha hepfo muri Ezekiel, n’inyuma mu Itangiriro, n’aho inyuma mu Byahishuwe, amanuka aho hagati muri Bibiliya, abihurize hamwe; ayo mabuye yose n’amabara atandukanye.

Ni Umwuka Wera umwe, Imana imwe yerekana ibimenyetso bimwe, ibitangaza bimwe, ikora ibyo bintu bimwe nkuko Yabisezeranye. Ni Umugeni wa Yesu Kristo urimo witegura Ubwe binyuze mu kumva Ijwi Ryayo.

Turabatumira kugira ngo mwiyunge natwe mu gihe twinjira mu hantu ho mu ijuru I saa sita z’amanywa. Ku isaha y’I Jeffersonville, twumva Eliya, intumwa y’Imana kuri iki gisekuru cya nyuma, ahishura ubwiru ubwo bwari bwarahishwe muri ibyo bisekuru.

Mwene Data Joseph Branham

Ubutumwa: 60-1231 – Ibyahishuwe Igice cya Kane #1

Ndabiginze ngo mwibuke Ubutumwa bw’Umwaka Mushya, Kuwa Kabiri nimugoroba: 62-1231 – Amarushanwa. Nta bundi buryo bwiza bwo gutangira Umwaka Mushya.

24-1222 Impano y’Imana Ipfunyitse

Ubutumwa : 60-1225 Impano y’Imana Ipfunyitse

Part 1

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Muka JÉSUS,

Oh Ntama w’Imana, Uri Impano ikomeye y’Imana ipfunyitse kuri iyi si. Waduhaye Impano ikomeye yaba yarigeze itangwa, Ubwawe. Mbere y’uko Urema inyenyeri ya mbere, mbere y’uko Urema isi.

Igihe Watubonye hano, Waradukunze. Twari utura two mu mara Yawe, igufa ryo mu magufa Yawe; twari igice Cyawe. Mbega uburyo wadukunze kandi washakaga gusabana natwe. Washakaga gusangira Ubugingo Bwawe Buhoraho na twe. None twarabimenye, kugira ngo tube Muka JÉSUS..

Wabonye ko byajyaga kutunanira, nuko Wowe ushyiraho inzira yo kutugarura. Twari twarazimiye kandi tudafite ibyiringiro. Hariho gusa inzira imwe, Ugomba guhinduka “Icyaremwe Gishya”. Imana n’umuntu bagombye kuba Umwe. Byagombye ko uba twe, bityo natwe duhinduka Wowe. Uko niko, Washyize umugambi wawe ukomeye mu mashusho imyaka ibihumbi ishize mu ngobyi ya Edeni.

Wakumburaga cyane kuba hamwe natwe, Umugeni Wawe Jambo utunganye, ariko Wamenye ko Ugomba kubanza kutugarura kuri ibyo byose byatakaye aho mu itangira. Warategereje kandi urategereza ndetse urategereza kugeza uyu munsi ugeze  ngo Wuzuze umugambi Wawe.

Umunsi warageze. Iryo tsinda rito Wabonye mu itangiriro riri hano. Uwo mukundwa  Wawe ugukunda Wowe n’Ijambo Ryawe kurusha ikindi kintu cyose.

Cyari cyo gihe kuri Wowe kugira ngo uze maze Wihishure mu mubiri wa kimuntu Ubwawe nkuko wabikoze kwa Abrahamu, kandi nkuko Wabikoze igihe wahindutse Ikiremwa gishya. Mbega uburyo wakumburaga uyu munsi kugira Ubashe kuduhishurira ubwiru Bwawe bukomeye ubwo bwari bwarahishwe guhera ku kuremwa kw’isi.

Unejejwe cyane n’Umugeni Wawe. Mbega uburyo Ukunda kumwereka Satani no kumubwira ngo, “Icyo wagerageza gukora kuri bo, ntabwo banyeganyega; ntabwo bazigera bagambanira Ijambo Ryanjye, Ijwi Ryanjye. Bo ni UMUGENI JAMBO WANJYE UTUNGANYE.” Ni beza cyane kuri Njye. Noneho bitegereze! Aho banyuze mu bigeragezo n’amagorwa, baguma ari abanyakuri ku Ijambo Ryanjye. Nzabaha impano y’iteka. Icyo ndi cyo cyose, Ndacyibahaye. TUZABA UMWE.

Ibyo dushobora kuvuga byose ni :”JÉSUS, TURAGUKUNDA. Reka tukwakire mu ngo zacu. Reka tugusukeho amavuta kandi tukoze ibirenge Byawe hamwe n’amarira yacu kandi tubisoma. Reka tukubwire uko tugukunda.”

Ibyo turi byo byose, turabiguye Wowe JÉSUS. Iyo ni impano yacu kuri Wowe JÉSUS. Turagukunda. Turaguhimbaza. Turakuramya.

Ndatumira buri wese muri mwe kugira ngo yiyunge natwe Kucyumweru I Saa sita z’Amanywa, ku isaha y’Ijeffersonville, kandi twakire JÉSUS mu ngo zacu, mu nsengero zacu, mu modoka zacu, aho mwaba muri hose, kandi mwakire Impano ikomeye kuruta izindi yaba yarigeze ihabwa umuntu; Imana Ubwayo irimo kuvuga kandi isabana hamwe nawe.

Mwene Data Joseph Branham

60-1225 Impano y’Imana Ipfunyitse

ITANGAZO RIDASANZWE

Mukundwa Mugeni,

Umwami yashyize ku mutima wanjye Ubutumwa Bwihariye n’Amateraniro y’Ubusabane ku munsi ubanziriza Ubunani. Ni ikihe kintu gikomeye twashobora gukora, nshuti, cyaruta kumva Ijwi ry’Imana rivugana natwe, dusangira Ifunguro ry’Umwami, kandi tukongera kwegurira ubuzima bwacu umurimo We mu gihe dutangira Umwaka Mushya. Mbega igihe gitunganye byabacyo dufungiranye isi hanze, maze tukiyunga hamwe n’Umugeni kubw’uku guterana mu Ijambo Kudasanzwe, nkuko tubivuga biturutse mu mitima yacu, “Mwami utubabarire amakosa yose twakoze muri iki gihe cyose cy’umwaka; ubu turimo turakwegera, dusaba ko wadufata ukuboko kandi ukatuyobora muri uyu mwaka uje. Reka tugukorere kurusha uko twaba twarigeze tubikora, kandi niba biri mu Bushake Bwawe bwa Kimana, reka ube umwaka w’Izamurwa rikomeye rigomba kubaho. Mwami, turashaka kujya mu Rugo kugira ngo tubane na We mu Iteka. ” Nkumbuye cyane kongera kuzenguruka Intebe y’Ubwami kubw’uku kongera kwiyegurira umurimo kudasanzwe, Icyubahiro kibe cy’Uwiteka.

Kubw’abizera bari mu gice cya Jeffersonville, ndashaka ko dutangira kasete I saa Moya z’umugoroba ku isaha yo mu karere k’iwacu. Ubutumwa Bwose n’amateraniro y’Ubusabane azaba ari guca kuri Voice Radio kuri iyo saha, nkuko twagiye tubikora mu bihe byahise. Vino yo gukoresha mu busabane  izaba ihari Kuwa Gatatu ku itariki 18, guhera saa saba kugera saa kumi n’imwe, muzaza kuyifata ku nyubako ya YFYC. 

Kuri abo baba ahandi hatari mu karere ka Jeffersonville, mwagira aya materaniro adasanzwe ku isaha iboroheye. Turaza kubaha umurongo mwamanuriraho Ubutumwa n’Amateranior y’Ubutumwa vuba aha.

Mu gihe twegera Iminsi mikuru ya Noheri, Ndashaka kubifuriza wowe n’umuryango wawe ibihe by’ibiruhuko BYIZA  kandi BITEKANYE, na CHRISTmas Nziza, yuzuye umunezero w’umuzuko w’Umwami Yesu… IJAMBO. 

Imana ibahe umugisha.

Mwene Data Joseph

Source : https://branhamtabernacle.org/en/bt/F6/110067

24-1208 Igisekuru cy’Itorero rya Lawodokiya

Ubutumwa : 60-1211E Igisekuru cy’Itorero rya Lawodokiya

Exposition of The Seven Church Ages book, Chapter 9 :

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Mwe Ntore,

Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryange agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire, kandi we hamwe Nanjye.

Bukozi , mukingurire imiryango marayika w’Imana mbere y’uko mukererwa. Mugarure Ijwi ry’Imana ku bicaniro byanyu kubwo gucuranga amakasete. Niryo Jwi ry’Imana ryonyine rihamirijwe kubw’igihe cyacu hamwe n’amagambo atabeshya. Ni Jwi ryonyine rifite Uku Niko Uwiteka Avuga. Niryo Jwi ryonyine Umugeni wese ashobora gusubiza AMEN kuri Ryo.

Nicyo gisekuru gikomeye mu bisekuru byose. Yesu arimo araduha ibisobanuro ku Uwo Ari We mu gihe iminsi y’ubuntu irimo kurangira. Igihe kigeze kwiherezo. Yamaze kuduhishurira imiterere Ye nyirizina muri iki gisekuru cyanyuma. Yamaze kuduha isura yanyuma y’Ubumana Bwe bwiza kandi busumba byose. Iki gisekuru ni igisekuru cy’ukuguhishurirwa Kwe Ubwe kw’ibuye risoza.

Imana yaje mu gisekuru cya Lawodokiya nuko ivuga ikoresheje umubiri w’umuntu. Ijwi Ryayo ryafashwe ku mfatamajwi maze rirabikwa kugira riyobore kandi ritunganye Umugeni Jambo. Mu buryo budakuka nta rindi Jwi ryatunganya Umugeni We usibye Ijwi Rye Bwite.

Muri iki gisekuru cyanyuma, Ijwi Rye ku makasete ryashyizwe ku ruhande; ryakuwe mu nsengero. Ntibashobora na busa gucuranga kasete. Rero Imana iravuga ngo,”Ngiye kubarwanya mwese. Nzabaruka mbakure mu kanwa Kanjye. Iri niryo herezo.”

 Mu gihe cyose k’ibisekuru birindwi, nta kindi Nabonye usibye gusa abantu bashyira ijambo ryabo bwite hejuru y’Iryange. Ni yo mpamvu ku iherezo ry’iki gisekuru, mbaruka mukava mu kanwa Kange. Birarangiye. Noneho, ku buryo budasubirwaho, ngiye kuvuga mu buryo bukwiye. Ni byo, Ndi hano hagati mu Itorero. Amen w’Imana, Umugabo Wo kwizerwa kandi W’ukuri, Agiye kwihishura, kandi IBYO BIZA BINYURIYE MU MUHANUZI WANGE.

Nkuko byari bimeze mbere, barimo kwirukira kugira ishusho nk’iya ba sekru bo mu minsi y’Ahabu. Bari maganane muri bo kandi bose hamwe baremeranyaga; kandi bose hamwe bavugaga ikintu kimwe, bashutse abantu. Ariko umuhanuzi UMWE, UMWE GUSA,  niwe wari mu kuri naho abasigaye bose bari mu kinyoma kubera ko Imana yari yahaye guhishurirwa UMWE GUSA.

Ibi ntabwo ari ukuvuga ko ababwiraza bose ari abanyabinyoma kandi bashuka abantu. Nta nubwo nshaka kuvuga ko umuntu ufite umuhamagaro wo gukorera Imana atabwiriza cyangwa ngo yigishe. Ndimo kuvuga ko ubukozi butanu bw’UKURI buzafata IZI KASETE, Ijwi ry’Imana ku Mugeni, nk’Ijwi ry’ingenzi cyane kuruta andi MUKWIRIYE KUMVA. Ijwi ku makasete niryo Jwi RYONYINE ryahamirijwe n’Imana Ubwayo kuba ari Uku Niko Uwiteka Avuze.

Mwitondere abahanuzi b’ibinyoma kuko ari amasega aryana.

Ni gute uzamenya nyakuri inzira y’ukuri muri iyi minsi? Hari ibice hagati mu bizera. Itsinda rimwe ry’abantu rivuga ko ubukozi butanu aribwo buzatunganya Umugeni, mu gihe irindi rivuga ko ari Ugukandaho Bikavuga gusa. Ntabwo dukwiriye gucikamo ibice; dukwiriye kwiyunga nk’UMUGENI UMWE. Ese ni ikihe gisubizo cy’ukuri?

Reka dufungure imitima yacu hamwe kandi twumve icyo Imana irimo kuvuga binyuze mu muhanuzi Wayo ku Mugeni. Kubera ko twese twemeranya ko, Mwene Data Branham ari intumwa Yayo marayika wa karindwi.

ukurikije imyitwarire y’abantu ubwayo, buri wese arabizi ko ahari abantu benshi haba hari imyumvire itandukanye ku tuntu duto tugize inyigisho nkuru iyo bose bahuriyeho. Ni nde rero uzagira ubushobozi bwo kutagira icyo yakosa, ariwe uzongera kugarurwa muri iki gisekuru cya nyuma, akaba ari we muri iki  gisekuru cya nyuma uzongera kugaruka kukugaragaza Umugeni Jambo Utavangiye? Ibyo bisobanuye ko tuzongera tukabona Ijambo nk’uko ryari ryaratanzwe neza neza kandi bakarisobanurikirwa mu buryo butunganye mu gihe cya Pawulo. Ngiye kubabwira uzaba arifite. Azaba ari umuhanuzi na none uzahamirizwa ku buryo bwuzuye, cyangwa ndetse uzahamirizwa kuburyo bwuzuye kurusha uko byaba byarigeze kuba kuwundi muhanuzi mu bindi bisekuru byose kuva kuri Enoki ukageza uyu munsi,  kubera ko ni ngombwa ko uwo muntu azaba afite ubukozi bw’ibuye risoza, kandi Imana ni yo Izamugaragaza. Ntazaba akeneye kwihamiriza ubwe, ni Imana izamuhamiriza ikoresheje ijwi ry’ikimenyetso. Amina.

Rero, ubu Butumwa bwavuzwe n’intumwa Yayo bwatanzwe mu buryo butunganye, kandi burasobanutse neza neza.

Ese ni iki kindi Imana yavuze kubijyanye n’intumwa Yayo marayika wa karindwi n’Ubutumwa bwe?

●      Azumvira Imana yonyine.

●      Azaba afite : “Uku ni ko Uwami Avuze”, kandi azavuga ibiturutse ku Mana.

●      Azaba ari umunwa w’Imana

●      We, NK’UKO MALAKI 4 :6 IBIHAMYA, AZAGARURA IMITIMA Y’ABANA KU YA BASE.

●      Azagarura intore z’Umunsi wa nyuma, kandi bazumva umuhanuzi uhamirijwe, abwiriza ukuri uko kuri, nk’uko byari kuri Pawulo.

●      Azagarura ukuri nk’uko bo bari bagufite.

Kandi noneho ni iki Yavuze kuri twe?

Kandi intore zizaba ziri kumwe na we kuri uwo munsi abo ni bo bazagaragaza by’ukuri Umwami, kandi bazaba ari Umubiri We, bazaba ari jwi Rye, kandi bazakora imirimo Ye. Haleluya! Mbese ibyo murabyumva?

Niba ugifite gushidikanya, saba Imana binyuze mu Mwuka Wayo kugira ngo Ukuzuze kandi Ukuyobore, kubera ko Ijambo rivuga ngo, “INTORE NTABWO ISHOBORA KUYOBA”. Nta muntu washobora kukuyobya niba uri Umugeni.

Igihe Abametodisiti baguye, Imana yahagurukije abandi, kandi ibyo byagiye bikomeza bityo igihe cy’imyaka myinshi, kugeza kuri uyu munsi wa nyuma, aho hongeye kuboneka ubwoko mu gihugu, ubwo, buyobowe n’intumwa yabwo, uwo azaba ari ijwi rya nyuma ry’igisekuru cya nyuma.

Yego mugabo. Itorero ntirikiri akanwa k’Imana, ririvugira ryonyine ubwaryo. Noneho, Imana Iriho irarirwanya. Izarikoza isoni Ikoresheje umuhanuzi, n’umugeni, kuko ijwi ry’Imana rizaba riri muri we. Yego niko biri, riri muri we, kuko bivugwa mu gice cya nyuma cy’Ibyahishuwe, ku murongo wa 17 ngo:
“Umwuka n’umugeni baravuga bati: Ngwino.”Indi nshuro na none, isi izongera kumva biturutse ku Mana ku buryo butaziguye, nko kuri Pentekote; ariko biragaragara ko uwo Mugeni-Jambo azongera acibwe nkuko byari mu gisekuru cya mbere.

Umugeni afite ijwi, ariko azavuga gusa ibiri ku makasete. Kubera ko iryo Jwi RIVA KU MANA MU BURYO BUTAZIGUYE, mu buryo ridakeneye ubusobanuro kuko rizaba ryatanzwe mu buryo butunganye kandi bakarisobanukirwa mu buryo butunganye.

Ngwino tujye hamwe kuri iki Cyumweru isaa sita z’amanya ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva iryo Jwi riduhishurira : Igisekuru cy’Itorero rya Lawodokiya 60-1211E.

Mwene Data Joseph Branham

24-1201 Abari Icumi, N’Abayisirayeli Ibihumbi Ijana Na Mirongo Ine Na Bine

Pesan: 60-1211M Abari Icumi, N’Abayisirayeli Ibihumbi Ijana Na Mirongo Ine Na Bine

BranhamTabernacle.org

MWARAMUTSE NSHUTI,

Ntibyigeze bibaho mbere mu mateka y’isi ko haba harigeze habaho igihe ubwo Umugeni wa Kristo wo ku isi yose ashobora guteranira hamwe ahuje umutima, igihe ijwi ryumvikana rivuye mu Ijuru, Ijwi ry’Imana nyirizina, rigashobora kwinjira n’umuriri.

Ibyanditswe birimo birasohora. Ni ikimenyetso cy’igihe cyo kunga ubumwe kw’Imbuto. Kwiyunga kutagaragara k’Umugeni wa Kristo kurimo kurabaho mu gihe twicaye imbere y’Umwana, dukomera, Umugeni arimo yitegura Ubwe kubwo kumva Ijwi nyirizina ry’Imana.

Turimo turatunganywa n’ubukozi Bwayo butanu.

Ni bangahe bizera ko impano n’umuhamagaro biticuzwa? Bibiliya ivuga ko hariho imihamagaro itanu mu itorero. Imana yashyize mu itorero Intumwa, cyangwa abamisiyoneri, intumwa, abahanuzi, abigisha, ababwiriza, abapasteri.

. Umubwiriza: Nshoboara kumanuka umuhanda. Umuntu akavuga ngo “Uri umubwiriza?” Nkavuga ngo “Yego mugabo. Oh yego, ndi umubwiriza.”

. Umwigisha: Kandi noneho impamvu ntigeze mbwiriza iki gitondo, kwari ukubera ko, natekereje ko, mu kwigisha, dushobora kubyumva neza kurusha gufata umutwe maze nkagenda mbica hejuru. Turashaka kubyigisha.

. Intumwa: Ijambo “misiyoneri” bisobanuye “uwatumwe.” “Intumwa” bisobanuye “uwatumwe.” Umumisioneri ni intumwa. Njye–Njye, ndi misiyoneri, nkuko mubizi, nkora ububwirizabutumwa, umurimo w’ubumisiyoneri, inshuro zigera kuri zirindwi nambutse inyanja, hirya no hino ku isi.

. Umuhanuzi: Ese mwizera ko ndi umuhanuzi w’Imana? Noneho mugende mukore ibyo mbabwira gukora.

. Pasteri: Muzi icyo nabagiriye? Munyita pasteri wanyu, kandi mubivuga ukuri, kuko ari ko ndi.

Kandi nababonye  ari ayo mamiliyoni bahagaze hariya ndavuga ngo: “mbese bose ni aba Branham?” arasubiza: “ Ati Hoya, ni abo wahinduye.” hanyuma ndavuga, njye– njye ndavuga ngo: “ndashaka kubona Yesu.” Aransubiza ati: “Si ubu. Hazatambukaho igihe mbere y’uko Aza. Ariko azabanza kuza kuri wowe kandi uzacirwa urubanza  hashingiwe ku Ijambo wabwirije,

Noneho twese tuzamura ibiganza byacu maze tukavuga ngo, “Turuhukiye kuri byo!

Hari ikintu cyenda kubaho. Ni iki kirimo kubaho? Abapfiriye muri Kristo barimo gutangira kuzuka aha hose hanzengurutse. Ndimo kumva guhindurwa kurimo kuza mu mubiri wanjye. Imisatsi yanjye y’imvi, yagiye. Murebe mu maso yanjye… ya minkanyari yanjye yabuze. Kwa kuribwaribwa no kubabara… BYAGIYE. Bya byiyumviro byo kwiheba byamaze kubura. Namaze guhindurwa mu kanya gato, mu kanya nk’ako guhumbya.

Noneho turatangira kureba ahatuzengurutse maze tubone abo dukunda. Oh mbega, nguriya Mama na Papa… Icyubahiro kibe icy’Uwiteka, umwana wanjye… umukobwa wanjye. Sogokuru, Nyogokuru, oh mwese nari mbakumbuye. Eh… nguriya mukuru wanjye. OH MUREBE, ni Mwene Data Branham, umuhanuzi wacu, Halleluya!! biri hano. Birimo biraba!

Noneho hamwe, twese icyarimwe, tuzazamurwa hakurya ahantu runaka mu kirere aharenze isi. Tuzahura n’Umwami mu nzira Arimo amanuka. Tuzahagarara aho hamwe na We ku nziga z’iyi si maze turirimbe indirimbo yo gucungurwa. Tuzaririmba kandi tumuhimbaze kubw’ubuntu Bwe bwaducunguye ubwo Yaduhaye.

Ibyo byose bibikiwe Umugeni We. Mbega ibihe tuzagira aho ngaho mu iteka umwe ku wundi, n’Umwami wacu Yesu. Amagambo y’abapfa ntashobora gusobanura, Mwami, uburyo twiyumva mu mitima yacu.

Niba mwifuza kumwumva Abita Umugeni We, kandi akababwira uko bizaba bimeze hamwe na We, ngwino wiyunge natwe kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa. Ku isaha y’I Jeffersonville, kandi murahabwa umugisha birenze urugero.

Mwene Data. Joseph Branham

60-1211M Abari Icumi, N’Abayisirayeli Ibihumbi Ijana Na Mirongo Ine Na Bine

24-1124 Igisekuru Cy’Itorero Rya Filadelifiya

Ubutumwa : 60-1210 Igisekuru Cy’Itorero Rya Filadelifiya

Exposition Of THe Seven Church Ages – Chapter 6 :

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Muka. Yesu Kristo

Ese ni iki iki Cyumweru kibikiye Umugeni wa Yesu Kristo? Ni ibiki Umwuka Wera Azaduhishurira? Kumenya mu buryo butunganye. Tuzamenya byimazeyo binyuze mu Guhishurirwa, Ikigereranyo gihujwe n’icyo cyashushanyaga n’igifatika gihujwe n’igicucu. Yesu ni Umutsima w’Ubugingo w’Ukuri. We Ni Uwo Mutsima Wose. We ni Imana Imwe. We ni Abaheburayo 13:8. We ni NDIHO.

Kristo, kubwo kugaragara mu mu muburi no kumena Amaraso Ye, yataye kure ibyaha byacu ubutagaruka kandi byose kubwo kwitanga Ubwe; kubwibyo YARADUTUNGANIJE. Ubuzima Bwe Nyirizina buri muri twe. Amaraso Ye yaratwejeje. Umwuka We Uratwuzuza. Imibyimba Ye Niyo Adukirisha.

Ijambo Rye riri mumitima yacu no mu minwa. Ni Kristo mu buzima bwacu kandi nta kindi, mu gihe buri kintu mu buzima bwacu kigenda kiburira mu busa, usibye We n’Ijambo Rye.

Imitima Yacu iribwuzure umunezero mu gihe Atubwira ibyo binyuze mu itegeko Rye rya Kimana, Azi neza ugomba kuba Umugeni We. Uburyo Yadutoranije. Yaduhamagaye. Aradupfira. Yishyuye igiciro kubwacu kandi turi Abe, kandi We wenyine. Aravuga, kandi Turamwumvira, kubera ko niwe byishimo byacu. Turi umutungo we udakuka kandi ntawundi Afite uretse TWE. We ni Umwami w’Abami wacu kandi turi ubwami bwe. Turi ubutunzi Bwe bw’Iteka.

Araza kudukomeza kandi atumurikire binyuze mu Ijwi ry’Ijambo Rye. Aradusobanurira mu buryo bweruye kandi Aduhishurire ko We ari Umuryango w’intama. We ni icyarimwe Alufa na Omega. We ni Data, We ni Umwana, ndetse We ni Umwuka Wera. We ni Umwe, kandi turi Umwe hamwe na We ndetse muri We.

Azatwigisha kwihangana; nkuko Yabikoreye Abraham, kubwo kudusobanurira uburyo dukwiriye gutegereza twihanganye kandi tugashikama niba twifuza kugera ku isezerano iryo ariryo ryose.

Aratwereka mu buryo bweruye umunsi nyirizina turi kubamo. Uburyo impuzamadini izahinduka ikomeye muri politike, kandi igashyira agahato ku maguverinoma kugira ngo bose biyunge kuri yo binyuze mu kwifatanya n’amahame yemejwe n’amategeko, kuburyo nta muntu n’umwe ushobora kwemerwa nk’itorero uretse gusa ari mu buryo butaziguye cyangwa buziguye munsi y’ububasha bw’inama yabo.

Aradusobanurira uburyo benshi bazinjiramo, batekereza ko barimo gukorera Imana

Muri uwo muyoboro w’iryo shyirahamwe.  Ariko Aratubwira ngo, “Ntimutinye, kuko Umugeni atazigera ayoba, tuzagumana n’Ijambo Ryayo, Ijwi Ryayo.”

Mbega uburyo bishishikaje kuza Kumwumva Atubwira ngo:”Mukomere, Muhatane. Ntimukigere mucika intege, ahubwo mwambare intwaro z’Imana, buri ntwaro, buri mpano yose nabahaye irahari kubwanyu. Ntimukigere mucika intege bakundwa, mukomeze mutumbire imbere hamwe n’umunezero kubera ko Ngiye kubambika ikamba, Umwami w’Abami n’Umutwa utwara Abatware wacu, Umugabo wacu.”

Muri itorero Ryanjye ry’ukuri; Ingando nyirizina y’Imana binyuze mu Mwuka Wera Wanjye ariwe utuye muri mwe. Muzahinduka inkingi mu ngando nshya;

Kuri urwo rufatiro nyirizina ruzafata iyo nyubako idasanzwe. Nzabashyiramo nk’abanesheje hamwe n’abigishwa n’abahanuzi, kubera ko nabahaye Guhishurirwa kw’Ijambo Ryanjye, Kwanjye Ubwanjye.

Araza kuduhishurira ko amazina yacu yari yaranditswe mu Gitabo cy’Ubugingo cy’Umwana w’Intama mbere y’imfatiro z’isi.  Tuzaba noneho imbere y’intebe Ye amanywa n’ijoro tumukorera mu rusengero Rwe. Turi ab’Umwami yitaho bidasanzwe; turi Umugeni We.

Tuzagira izina rishya kubwo gutwara izina Rye. Rizaba ari izina twahawe igihe Azatwishyira Ubwe. Tuzaba turi Muka Yesu Kristo.

Yerusalemu nshya irimo imanuka iva ku Mana iturutse mu ijuru, Umugeni urimbishirijwe Umugabo we. Ntihazigera hongera kubaho urupfu ukundi, agahinda, habe no kurira. Nta nubwo hariya hazongera kubaho kubabara kubera ko ibya kera biba byashize. Amasezerano atangaje y’Imana yose azaba yasohoye. Impinduka zizaba zasohoye. Umwana w’intama n’Umugeni We  bazahora iteka mu gutungana kw’Imana.

Mukundwa Muka. Yesu Kristo, UJYA UROTA IBIBYEREKEYE. Bizaba bitangaje kuruta uko ushobora kubitekereza.

Ndatumira buri wese kugira ngo aze yiyunge natwe kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa. Ku Isaha y’I Jeffersonville, mu gihe Umugabo wacu, Yesu Kristo, Avuga anyuriye mu ntumwa marayika wa karindwi ukomeye maze akatubwira ibi bintu byose.

Mwene Data Joseph Branham

Ubutumwa: Igisekuru cy’Itorero rya Filadelifiya 60-1210

24-1117 Igisekuru cy’Itorero ry’I Sarudi

Ubutumwa : 60-1209 Igisekuru cy’Itorero ry’I Sarudi

Chapter 6 – Exposition of The Seven Church Ages book

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Bantu b’Amakasete

Mbega uburyo twishimye kwitwa “Abantu b’amakasete”.  Imitima yacu igurumanishwa no kumenya ko buri kucyumweru tuzaba duteranye hamwe hirya no hino ku isi turimo kumva Ijwi ry’Imana rivugana natwe.

Turabizi neza, nta n’agace ko gushidikanya, ko turi mu Bushake bw’Imana butunganye kubwo kugumana n’Ijambo Ryayo; twumva Ijwi Ryayo binyuze mu nzira ya marayika Wayo intumwa ya karindwi ikomeye.

Intumwa Yadutoranirije mu gihe cyacu ni William Marrion Branham. Ni itara ry’Imana ku isi, rigaragaza umucyo w’Imana. Irimo Irahamagara Umugeni Jambo Utunganye binyuze muri marayika Wayo.

Binyuze mu kwigana ubwitonzi Ijambo Ryayo, Yaduhishuriye ikoresheje Umwuka Wera ko William Marrion Branham ari marayika Watoranijwe kugira ngo atange Guhishurirwa n’Ubukozi Bwayo mu gihe cyacu. Tubona marayika Wayo, INYENYERI YACU, mu kuboko Kwe kw’iburyo mu gihe Amuha imbaraga kugira ngo ahishure Ijambo Ryayo maze ahamagarire Umugeni Wayo gusohoka.

Yaduhaye Guhishurirwa kuzuye k’Uwo Ariwe. Umwuka Wera utwiyereka Ubwe binyuze mu buzima bw’intumwa Yayo marayika wa karindwi; marayika Yatoranije kugira ngo abe amaso Yayo muri iki gihe cyacu.

Mbega uburyo imitima yacu igurumana muri twe mu gihe Atubwira akoresheje buri Butumwa ko ari umugambi We kutuzana muri We Ubwe; kuko turi Umugeni We Jambo.

Akunda kudusubiriramo inshuro nyinshi uburyo Yadutoranije MURI WE mbere y’imfatiro z’isi. Uburyo Yatumenye mbere kandi Akatwikundira.

Mbega uburyo dukunda kumva Avugana natwe kandi Akatubwira ko yaducunguje Amaraso Ye kandi ko tudashobora HABE NA GATO gucirwaho iteka. Ntidushobora kujya mu rubanza, kubera ko icyaha kidashobora kutubarwaho.

Mbega uburyo tuzicarana na We mu gihe Azafata intebe Ye y’Ubwami ya Dawidi yo ku isi, maze tukimana na We; nkuko Yabikoze mu ijuru, afite imbaraga n’ubutware hejuru y’isi yose. Ibigeragezo n’amagorwa  by’ubu buzima bizaba ntacyo biricyo icyo gihe.

Ariko kandi Yaratuburiye ko dukwiye kuba maso. Kuko aho mu bisekuru iyo mizabibu yombi ikurana. Uburyo umwanzi igihe cyose yagiye yegera hafi; kugira ngo ashukane. Habe na Yuda yari yatoranijwe n’Imana, kandi yigishwa ukuri. Yasangiye n’abandi ubumenyi kuby’ubwiru. Yahawe ubukozi bw’imbaraga kandi yakijije abarwayi ndetse yirukana amadayimoni mu Izina rya Yesu. Ariko ntabwo yashoboraga gukomeza inzira yose.

Ntabwo ushobora kugenda ujyanye igice cy’Ijambo, ugomba kujya Ijambo RYOSE. Hariho abantu basa nkaho binjiye mu bintu by’Imana hafi ijana ku ijana, ariko bikaba ataribyo.

Yaravuze ngo ntabwo byari bihagije kuba Yariyunze Ubwe n’itorero ryose, cyangwa ndetse n’ubukozi butanu bwo mu b’Efeso kane. Yatuburiye ko muri buri gisekuru itorero ryagiye riyoba, kandi ntabwo bari abalayiki ahubwo itsinda ry’abayobozi– abungeri bayobye kimwe n’intama.

Binyuze mu nama yiyemeje z’ubushake Bwe bwite, We Ubwe nk’Umwungeri Mukuru mu gisekuru cyacu Yazanye mu murimo intumwa marayika Wayo wa karindwi kugira ngo ayobore ubwoko Bwayo abugarure ku kuri no mu mwuzuro w’imbaraga z’uko kuri.

We ni intumwa Yayo kandi uwo ufite kuzura kw’Imana azakurikira intumwa mu gihe intumwa nayo ikurikira Umwami binyuze mu Ijambo Ryayo.

Ndashaka kugira kuzura kw’Imana kandi ngakurikira intumwa Yayo. Rero, kuri twe, Ingando ya Branham, inzira imwe yo gukurikira intumwa nkuko akurikira Umwami binyuze mu Ijambo Rye, ni UGUKANDAHO BIKAVUGA maze tukumva Ijwi ry’Imana Ritavangiye rivugana natwe amagambo adashobora kwibeshya.

Ntabwo tugomba gukekeranya cyangwa ngo tugenzure ibyo turimo twumva, tugomba gusa Gukandaho Bikavuga maze tukizera buri Jambo turimo twumva.

Numvise Mwene Data Branham avuga umurongo ukurikira ari mugitondo kare kuri radiyo Ijwi. Igihe nywumvishe, biza mu mutima wanjye ko ari bwo buryo nyakuri njye cyangwa twe twiyumva mu kuvuga ngo:

DUKANDAHO GUSA MAZE TUKUMVA AMAKASETE.

Byumvikanye nk’amagambo yo Kwizera kuri njye.

iyo niyo mpamvu nizera mu butumwa, ni ukubera ko bituruka mw’ijambo ry’Imana. Kandi ikintu icyo ari cyo cyose kiri hanze y’Ijambo, ntabwo nacyizera. birashoka ko byaba ariko biri,ariko nzakomeza ngumane n’icyo Imana ivuga kandi mbe nzineza ko ndi mu kuri. Noneho, Imana ishobora gukora icyo ishatse; Ni Imana. Ariko igihe cyose ngumanye n’Ijambo, noneho mba nziko ibyo ari ukuri. Ibyo ndabyizera.

Icyubahiro kibe icy’Uwiteka, yabivuze mu buryo BUTUNGANYE. Abandi babwiriza bose bashobora kuba, kubera ko Imana yashobora gukora icyo Ishatse, hamwe n’uwo Ishatse, Yo ni Imana. Ariko igihe cyose ngumanye n’Ijambo Ryayo, Ijwi Ryayo, Amakasete, noneho ndabizi ko ibyo bitunganye. Ibyo ndabyizera.

Ndabizi ko benshi basoma inzandiko zanjye maze bakumva nabi icyo mvuze n’icyo nizera ko ari Ubushake bw’Uwiteka ku itorero ryacu. Reka nongere mbisubiremo nciye bugufi nkuko umuhanuzi yavuze ngo: “Izi nzandiko zireba itorero ryanjye gusa. Abo bashaka kwita Branham Tabernacle urusengero rwabo. Abo ngabo BASHAKA KWITWA  KANDI BAKAMENYEKANA NK’ ABANTU BUMVA AMAKASETE.”

Niba utemeranya n’icyo mvuze kandi nizera, ibyo ni byiza 100% mwene Data na Mushiki Wanjye. Inzandiko Zanjye ntabwo zigamije wowe cyangwa ngo zibe zirwanya wowe cyangwa urusengero rwanyu. Itorero Ryanyu ririgenga kandi mugomba gukora uko mwumva muyobowe gukora, ariko bijyanye n’Ijambo, uko niko bimeze no kuryacu, kandi iki nicyo twizera ni inzira Imana yaduciriye.

Bose baratumiwe kugira ngo biyunge natwe buri Kucyumweru I saa Sita z’Amanywa. Ku isaha y’I Jeffersonville. Kuri iki cyumweru, Inyenyeri y’Imana kubw’igisekuru cyacu, William Marrion Branham, Araza kuba atuzanira Ubutumwa, 60-1209 Igisekuru cy’Itorero ry’I Sarudi.

Mwene Data Joseph Branham