Category Archives: Uncategorized

Pasika 2025 -Amateraniro y’Ubusabane Budasanzwe no Kozanya ibirenge

Ubutumwa : Ubusabane 62-0204

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni wa Kristo

Mbega ibihe bihebuje Umugeni aza kugira kuri iyi mpera y’icyumweru ya Paska. Nizera ko iza  kuba ari imwe mu by’umumaro mwinshi mu buzima bwacu; igihe tutazigera twibagirwa. Impera y’icyumweru y’Urwandiko Rudasanzwe.

Buri Pasika yagiye iba igihe kidasanzwe ku Mugeni, mu gihe dufunga imiryango yacu tugakingiranira isi hanze n’ibirangaza byayo, maze tukongera kwegurira Imana ubuzima bwacu. Ni impera y’icyumweru yamweguriwe kugira ngo tumuhimbaze, nkuko tuvugana na We ibihe byose, maze tukumva Ijambo Rye.

Umwanzi yateye ubuzima bwacu kurangara no guhuga mu bintu byinshi by’ubuzima kugeza aho byahindutse ibigoye kwiherera maze tukavugana na We. Habe n’ibikoresho dukoresha twumva Ijambo, Satani arabikoresha kugira ngo abangamire igihe cyacu.

Ariko iyi mpera y’icyumweru izaba itandukanye, kurusha indi mpera y’icyumweru ya pasika twaba twarigeze tugira.

Igihe Umwami yashyize ku mitima yacu kumva Ibimenyetso, nta gitekerezo nari mfite ku bijya n’aho amatariki azagwa. Ariko nkuko biri igihe cyose, kugena igihe kwe kuratunganye. Mu byumweru bibiri bishize twagiriwe ubuntu bwo kumva Ikimenyetso cya 4, Igisekuru cy’Ikizu, ku itariki 6 z’ukwa Kane, yari isabukuru y’amavuko y’umuhanuzi; Mbega uburyo bijyanye.

Ariko noneho, Umwami atubikiye byinshi mu bubiko. Nkuko nabivuze, igihe numvishe Umwami ashyize ku mutima wanjye gucuranga Ibimenyetso, narimbizi ko bizatwara ibyumweru byinshi kugira dusoze kubicuranga nkuko biri mu rukurikirane rw’Ubutumwa 10.

Mu gihe narebaga kuri kalendari, mbona ko Pasika izagera mbere y’uko dusoza kumva urwo rukurikirane rwose. Natekereje muri njye, ndibwira ngo ahari bizasaba guhagarika kumva Ibimenyetso nuko Azampa Ubutumwa bwa Pasika.

Muri ako kanya nabonye… biraza kuba BITUNGANYE. Ko dushobora gukomeza kumva Ibimenyetso noneho Ikimenyetso cya Karindwi tukazacyumva ku Cyumweru cya Pasika Mu gitondo. Sinashoboraga kubyiyumvisha, biratunganye neza muri gahunda. Namenye ubwo noneho, KO UYU ARI WOWE, MWAMI.

Nshimishijwe cyane kandi ntegerezanyije amatsiko kubw’iki gihe cyacu cya Pasika turi hamwe umwe ku wundi, ndetse hamwe na We. Namenye ko Yaduteguriye gahunda.

Kubw’ibyo, niba Umwami abishimye, tuzakomeza kumva Ibimenyetso muri iki gihe kidasanzwe cy’impera y’icyumweru ya Pasika.

KUWA KANE

Byari Kuwa kane nimugoroba nibwo Umwami Yesu yasangiye n’abigishwa Ifunguro rya Nimugoroba rya Nyuma, mu kwibuka Pasika mbere yo gusohoka kw’abana b’Isiraheri. Mbega amahirwe dufite gusangira n’Umwami mu ngo zacu, mbere y’impera y’icyumweru yejejwe, kandi tukamusaba kutubabarira ibyaha byacu, no kuduha ibyo dukeneye byose muri urugendo.

Biduhe, Mwami. Kiza abarwayi. Hoza abacitse intege. Nezeza abakandamijwe. Ha amahoro abacitse intege, Amafunguro abashonje, Ibyokunywa abishwe n’inyota, umunezero abishwe n’agahinda, imbaraga Itorero. Mwami, zana Yesu hagati muri twe, muri uyu mugoroba, mu gihe twiteguye kujya mu busabane, bushushanya umubiri We washenjaguwe. Dusabye, Mwami, ngo Atugenderere by’umwihariko.

 Ha abandi umugisha, Mwami, abari mu isi yose, bategerezanyije umunezero Ukuza k’Umwami – amatabaza ateguye, ibirahure bikenkemuye, Umucyo w’Ubutumwa Bwiza urabagirana ahacuze umwijima.

Reka dutangire ku isaha y’I Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba. Ku masaha y’iwanyu kugira ngo twumve Ubusabane 62-0204, kandi noneho umuhanuzi aributwinjize mu Busabane Budasanzwe n’Umurimo wo Kozanya Ibirenge, ari wo uza gutambutswa kuri app ya Lifeline (Mu cyongereza), cyangwa mushobora kururutsa amateraniro mu Cyongereza cyangwa muzindi ndimi mukanze ku murongo uriho munsi.

Dukurikiye Ubutumwa, turaterana n’imiryango yacu mu ngo zacu maze dufate Ifunguro ry’Umwami.

KUWA GATANU

Reka tujye mu masengesho hamwe n’imiryango yacu I Saa Tatu za Mugitondo. Kandi hanyuma tuze kongera I Saa Sita z’amanywa. Dutumira Umwami kugira ngo abe hamwe natwe kandi yuzuze ingo zacu Umwuka Wera mu gihe tumwiyegurira ubwacu.

Reka ibitekerezo byacu bigaruke kuri uriya munsi I Karuvari, nko mu myaka 2000 ishize, kandi tureba Umucunguzi wacu amanitse ku musaraba, kandi hanyuma twiyemeze ubwacu kimwe guhora igihe cyose dukora ibinezeza Data:

Niba uriya munsi ari uw’ingenzi cyane, niba ari umwe mu minsi y’ingenzi, twitegereze mu ngingo 3 zinyuranye icyo uriya munsi watumariye. Twagashoboye gufatamo ingingo amagana. Ariko, iki gitondo, nahisemo gusa ingingo 3 zinyuranye, z’ingenzi cyane, dushaka kwitaho mu mwanya muto ugiye gukurikira, kandi werekana icyo Kaluvari yatumariye. Kandi ngusabye ngo bikomange umutima buri munyabyaha wese uri hano, bitere buri wera gupfukama, bitere buri murwayi kuzamurira Imana ukwizera kwe maze atahe yakize, bitere buri munyabyaha gukizwa, buri wese wasubiye inyuma bimugarure kandi yitere isoni, naho buri uwera bimunezeze kandi bimuhe ingoga nshya, ibyiringiro bishya.

Hanyuma Saa Sita n’igice z’amanywa, reka tujye hamwe mu ngo zacu twumve: 63-0323 Ikimenyetso cya Gatandatu

Hanyuma ako kanya turongera kujya hamwe mu masengesho nyuma y’umurimo, mu kwibuka kubambwa k’Umwami wacu.

KUWA GATANDATU

Reka twongere twiyunge hamwe mu masengesho Saa Tatu za mu gitondo na Saa Sita z’amanywa. Kandi dutegure imitima yacu kubw’ikintu gikomeye Aribudukorere hagati muri twe.

Nshobora kumwumva Avuga ati: “Satani, ngwino hano!” Ubu ni Databuja. Ahageze afata urufunguzo rw’urupfu n’umuriro utazima, arumanika ku kibero Cye. Ati “Ndashaka kukumenyesha. Wabaye kadahumeka igihe kirekire bihagije. Ndi Umwana wavutse ku isugi w’Imana nzima. Amaraso yanjye aracyatose ku musaraba, kandi umwenda wose warishyuwe! Nta burenganzira ugifite. Uranyazwe. Mpa izo mfunguzo!”

Hanyuma I Saa Sita n’Igice z’Amanywa, turajya hamwe twese kugira ngo twumve IJAMBO: 63-0324m Ibibazo n’Ibisubizo ku Bimenyetso.

Mbega UMUNSI W’URWANDIKO RWIHARIYE ibi bigiye kubabyo ku Mugeni wo ku isi yose.

Noneho reka twese tujye hamwe mu masengesho ako kanya nyuma y’umurimo.

KUCYUMWERU

Reka tubanze tubyuke kare nkuko Mwene Data Branham yabikoze igihe ubwo iyi nshuti ye nto, Robin(ifundi), yamubyukije Saa Kumi n’Imwe za Mugitondo, Reka dushimire Umwami kubwo kuzura Yesu Ikamukura mu bapfuye:

Saa kumi n’imwe z’iki gitondo, agacuti kanjye k’ifundi (ifite agatorero k’umutuku) kahagaze ku idirishya ryanjye maze karankangura. Twajyaga kuvuga ko agatima kako kari kasabwe n’ibyishimo, kakavuga kati: “Yazutse.”

I Saa Tatu za Mugitondo n’I Saa Sita z’amanywa, reka twongere tujye hamwe indi nshuro mu murongo w’amasengesho, dusengerana umwe ku wundi kandi twitegura ubwacu kumva Ijwi ry’Imana.

I Saa Sita n’igice z’Amanywa, turaza kujya hamwe kugira ngo twumve Ubutumwa bwa Pasika: 63-0324e Ikimenyetso cya Karindwi

I Saa Cyenda z’Amanywa, reka twongere indi nshuro twiyunge hamwe kubw’amasengesho, tumushimira kubw’IMPERA Y’ICYUMWERU NZIZA YADUHAYE HAMWE NA WE N’UMUGENI WE WO KU ISI YOSE.

Kuri bene Data na bashiki bacu bari mu mahanga, kimwe n’umwaka ushize, ndashaka kubatumira kugira mwiyunge hamwe natwe ku isaha y’I Jeffersonville, kubw’ibihe by’amasengesho byose biri kuri iyi gahunda. Ndabona ko, nubwo, kunyuzaho Amakasete Kuwa Kane, Kuwa Gatanu, no Kuwa Gatandatu nyuma ya sasita ku isaha y’I Jeffersonville bishobora kuba ibigoye kuri benshi muri mwe, noneho mwumve mubohotse ko mwanyuzaho Ubwo Butumwa ku isaha Ibanogeye. Gusa, nubwo bimeze bityo, ndifuza ko twahurira hamwe Ku Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, kugira ngo twumve Ubutumwa bwacu bwo Kucyumweru hamwe.

Ndashaka no gutumira mwebwe n’abana banyu kugira uruhare muri Creations projects, mu gutangaza, no gusubiza ibibazo bya YF, ibyo umuryango wanyu wose ushobora kwishimira hamwe. Dutekereza ko muzabikunda kubwo kuba bishingiye ku IJAMBO tuzumva muri iyi mpera y’icyumweru.

Kubwa gahunda y’impera y’icyumweru, amakuru kubijyanye no gutegura amateraniro y’Ifunguro Ryera, ibikoresho bizakenerwa kubwa Creations projects, Utubazo twa Pasika, n’andi makuru, mwareba ku murongo uri munsi

Reka tuzimye amatelefone yacu kubw’impera y’icyumweru ya Pasika keretse gusa gufata amafoto, kumva Imirongo y’Umunsi, no gucuranga amakasete aturutse kuri app ya The Table, app ya Lifeline, cyangwa  imirongo ishobora kururutsa.

Ni ibyo kubahwa cyane kuri njye gutumira mwebwe n’imiryango yanyu kugira ngo tujye hamwe n’Umugeni wo ku isi yose kubw’impera y’icyumweru yuzuyemo KURAMYA, GUHIMBAZA NO GUKIRA INDWARA. Ndabyizeye nyakuri ko ari impera y’icyumweru igomba guhindura ubuzima bwawe by’iteka.

Mwene Data Joseph Branham

25-0413 Ikimenyetso cya Gatanu

Ubutumwa : 63-0322 Ikimenyetso cya Gatanu

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Mwebwe Muruhutse

Turahari. Twahageze. Guhamirizwa kw’Ijambo kwemeje ko Guhishurirwa kwacu k’Ubu Butumwa kwavuye ku Mana. Turi mu BUSHAKE Bwayo BUTUNGANYE kubwo kugumana n’Ijwi ry’Imana ku makasete.

Gukandaho bikavuga ni ingenzi bingana iki? Amagambo twumva ku makasete ni ay’ingenzi cyane, arera cyane, kuburyo Imana Ubwayo itashoboraga kuyashinga Marayika Imwizeye… Habe n’aba Marayika Bayo b’ijuru. Byahishurirwe umuhanuzi Wayo maze abizanira Umugeni, kubera ko uwo Ijambo ry’Imana rizaho, ni umuhanuzi Wayo, WENYINE.

Imana yamennye Ibimenyetso, ibihereza intumwa marayika Wayo wo ku isi, kandi Imuhishurira Igitabo cyose cy’Ibyahishuwe. Hanyuma, Imana yavugiye muri marayika Wayo wo ku isi maze Ihishurira Umugeni Wayo BURI KINTU.

Buri gace gato kose karavuzwe kandi karaduhishurirwa. Imana itwitaho cyane atari ukubera ko gusa Yatubwiye ibigomba kubaho hano ku isi guhera mu itangira ry’igihe, ahubwo Yavugiye muri marayika Wayo nuko Itubwira icyari kigiye kubaho nko muri paradizo ubungubu.

Ntabwo Yashakaga ko duhangayika, cyangwa tube dukekeranya kubijyanye n’icyo ejo hazaza hatubikiye mu gihe dusiga iyi ngando yo ku isi. Noneho, Imana Ubwayo yajyanye marayika Wayo wa karindwi ukomeye hakurya y’inyegamo y’igihe, kugira ngo abashe kuhareba, akabyiyumvamo, ndetse akanavugana n’abo bari hakurya Aho. Ntabwo ryari iyerekwa, yari AHO.

Imana yamujyanye aho ngaho kugira ngo agaruke maze atubwire ngo :”Nari ndiyo, Nahabonye. Biri kubaho AKA KANYA… Ba mama wacu, ba data, abavandimwe bacu, bashiki bacu, abana bacu, abakobwa bacu, abagore bacu, abagabo bacu, ba sogokuru, Mose, Eliya, ABERA BOSE bagiye bari aho hakurya mu Makanzu Yera, bararuhutse kandi bategereje TWEBWE”.

Ntituzongera kurira ukundi, kubera ko hose azaba ari umunezero. Ntituzongera kubabara ukundi, kubera ko azaba ari umunezero wuzuye. Ntituzigera na rimwe dupfa, kubera ko byose ni ubuzima. Ntidushobora gusaza, kubera ko tuzaguma turi abasore iteka ryose.

Ni ugutungana… wongeyeho gutungana… ukongeraho gutungana, kandi niho tugiye!! Ndetse kimwe Mose, ntabwo tuzabasigira n’urwara rw’inka, TURAGIYE TWESE … UMURYANGO WACU WOSE.

Ese ni ingenzi bingana iki GUKUNDA uwo marayika wa karindwi ukomeye?

Kandi rirangurura, riti, “Abo wakunze bose…” Ingororano y’umurimo wanjye. Ntabwo nkeneye ibihembo. Riravuga riti, “Abo wakunze bose, n’abagukunze bose, Imana yarabaguhaye.”

Ndabinginze mureke twongere tubisome: Ni iki Yavuze?… WOWE Imana Yaguhaye!!

kandi tuzajya hamwe nabo maze turangurure ngo, “Nibyo turuhukiyeho”

Ese nihe dushingiye aho tugiye h’iteka? KURI BURI JAMBO RYAVUZWE KU MAKASETE. Ndashimira Umwami ko yaduhaye Guhishurirwa k’Ukuri kubw’ibyo Gukandaho Bikavuga nicyo KINTU CY’INGENZI CYANE Umugeni ahatiwe gukora.

Ese wakwishimira kuruhukana natwe? Ngwino wiyunge natwe kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva ibyo ejo hazaza hatubikeye byose, aho tugiye, n’uburyo bwo kugerayo, mu gihe twumva Ijwi ry’Imana rivuga kandi rifungura: Ikimenyetso cya Gatanu 63-0322.

Mwene Data Joseph Branham

Ibyanditswe byo gusoma mbere yo kumva Ubutumwa:

Daniyeli 9:20-27
Nuko nkivuga, nsenga natura ibyaha byanjye n’iby’ubwoko bwanjye bw’Abisirayeli, kandi ntakambira Uwiteka Imana yanjye ku bw’umusozi wera w’Imana yanjye,
ngikomeje gusenga umugabo Gaburiyeli nabonaga ngitangira kwerekwa aratumwa, maze aragaruka aza n’ingoga igihe cyo gutamba igitambo cya nimugoroba cyendaga kugera, ankoraho.
Arambwira anyigisha ati “Daniyeli, ubu nzanywe no kungura ubwenge bwawe.
Ugitangira kwinginga haje ijambo, kandi nzanywe no kurikubwira kuko ukundwa cyane. Nuko iryo jambo uritekereze cyane, umenye n’ibyo weretswe.
Ibyumweru mirongo irindwi bitegekewe ubwoko bwawe n’umurwa wera, kugira ngo ibicumuro bicibwe n’ibyaha bishire, no gukiranirwa gutangirwe impongano haze gukiranuka kw’iteka, ibyerekanywe n’ibyahanuwe bifatanishwe ikimenyetso, ahera cyane hasigwe amavuta.
Nuko ubimenye, ubyitegereze yuko uhereye igihe bazategekera kubaka i Yerusalemu bayisana kugeza kuri Mesiya Umutware hazabaho ibyumweru birindwi, maze habeho ibindi byumweru mirongo itandatu na bibiri bahubake basubizeho imiharuro n’impavu, ndetse bizakorwa mu bihe biruhije.
Ibyo byumweru uko ari mirongo itandatu na bibiri nibishira Mesiya azakurwaho, kandi nta cyo azaba asigaranye. Maze abantu b’umutware uzaza bazarimbure umurwa n’ubuturo bwera, uwo iherezo rye rizaba nk’utembanywe n’umwuzure w’amazi, intambara n’ibyago bizarinda bigeza imperuka. Ni ko bitegetswe.
Uwo mutware azasezerana na benshi isezerano rikomeye, rimare icyumweru kimwe. Nikigera hagati azabuzanya ibitambo n’amaturo, umurimbuzi azaza ku ibaba ry’ibizira, maze kugeza ku mperuka yategetswe uburakari buzasandazwa kuri uwo murimbuzi.

Ibyakozwe 15:13-14
Barangije kuvuga Yakobo aravuga ati “Bagabo bene Data, munyumve.
Simoni yabatekerereje uko Imana yatangiye kugenderera abanyamahanga, kubatoranyamo ubwoko bwo kubaha izina ryayo.

Abaroma 11:25-26
Bene Data kugira ngo mutabona uko mwirata ndashaka ko mumenya iby’iri banga: Abisirayeli bamwe banangiwe imitima ariko si bose, kugeza ubwo abanyamahanga bazinjira mu Itorero bakagera ku mubare ushyitse.
Ni bwo Abisirayeli bose bazakizwa nk’uko byanditswe ngo “Umukiza azava i Siyoni, Azakura muri Yakobo kutubaha Imana.”

Ibyahishuwe 6:9-11
Numva hagati y’ibyo bizima bine igisa n’ijwi rivuga riti “Urugero rumwe rw’ingano rugurwe idenariyo imwe, n’ingero eshatu za sayiri zigurwe idenariyo imwe, naho amavuta na vino ntugire icyo ubitwara.”
Umwana w’Intama amennye ikimenyetso cya kane, numva ijwi ry’ikizima cya kane kivuga kiti “Ngwino.”
Nuko, ngiye kubona mbona ifarashi y’igitare igajutse, kandi uyicayeho yitwa Rupfu, kandi Kuzimu aramukurikira. Nuko bahabwa ubutware bwa kimwe cya kane cy’isi, ngo babicishe inkota n’inzara n’urupfu, n’ibikoko byo mu isi.

Ibyahishuwe 11:7-8
Kandi nibarangiza guhamya kwabo, inyamaswa izazamuka ivuye ikuzimu irwane na bo, ibaneshe ibīce.
Intumbi zabo zizarambarara mu nzira nyabagendwa yo mu mudugudu munini, ari wo witwa i Sodomu no muri Egiputa mu mvugo y’umwuka, ari na ho Umwami wabo yabambwe.

Ibyahishuwe 22:8-9
Jyewe Yohana numvise ibyo kandi ndabireba. Maze kubyumva no kubireba nikubitira hasi imbere y’ibirenge bya marayika wabinyeretse, kugira ngo muramye.
Ariko arambwira ati “Reka! Ndi imbata mugenzi wawe kandi ndi mugenzi wa bene So b’abahanuzi, n’uw’abitondera amagambo y’iki gitabo. Imana abe ari yo uramya.”

25-0406 Ikimenyetso cya Kane

Ubutumwa : 63-0321 Ikimenyetso cya Kane

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Abera Babyawe N’Ijuru

Data arimo araduteraniriza hamwe akoresheje Ijambo Rye. Kandi guhamirizwa k’Uguhishurirwa kurimo kuraduha gushagurutswa. Yadutoranije mbere y’imfatiro z’isi, kubera ko Yarazi ko tuzaba abizerwa ku Ijambo Rye kubwo guhitamo kwacu bwite.

Reka nongere mbivuge indi nshuro kugira ngo bibashe kwinjira imbere cyane. Yarebye aho mu gihe, kugeza aho kw’iherezo ry’ibihe byose, maze ARATUBONA… ese ibyo mubitegeye amatwi? YARAKUBONYE, YARAMBONYE, maze aradukunda, kuko mu guhitamo kwacu, twagombaga KUGUMANA N’IJAMBO RYE. 

Muri uwo mwanya, agomba kuba yarahamagaye abamarayika bose n’abakerubi bose hamwe maze akatwerekana maze akavuga ngo: “NI URIYA,” “URIYA NIWE MUGENI WANJYE,” “URIYA NIWE NARINTEGEREJE!”

Kimwe na Yohana, ngiyo impamvu ituma tuvuza akaruru kandi tukarangurura, maze turakaramya Umwami, dushagurukijwe na Vino Nshya kandi turabizi, MUBURYO BUDASHIDIKANYWAHO, TURI Umugeni We.

Ni kimwe n’iyo mvura yose no guhinda kw’inkuba twagize hano muri Jeffersonville iki cyumweru… Natwe turimo turohereza UMUBURO ku isi.

Umugeni arimo aragira GUHINDA KW’INKUBA K’UGUHISHURIRWA, KANDI BIRI KUBYARA UMWUZURE WO GUHISHURIRWA. UMUGENI YARITEGUYE UBWE KANDI BAMENYE ABO BARIBO. MUJYE MU BWIHISHO VUBA. MUKANDEHO BIVUGE CYANGWA MURIMBUKE.

Ntabwo turi kubaho mu Gisekuru cy’Intare, cyangwa mu Gisekuru cy’Ikimasa, habe no mu Gisekuru cy’Umuntu; turi kuba mu GISEKURU CY’IKIZU, kandi Imana yohereje ikizu gikomeye, Malaki 4, kugira ngo ahamagare kandi ayobore Umugeni We

Mbega uburyo biza kuba biri mu mwanya kuri iki Cyumweru, mu gihe turaba duteraniye hamwe turimo twumva Ikimenyetso cya Kane. Biraba ari Umunsi w’Amavuko w’ikizu cy’Imana gikomeye umuhanuzi.

Reka twizihize uyu munsi ukomeye kandi dushimire Umwami kubwo kutwoherereza Ikizu Cye intumwa, uwo Yatumye kuza kuduhamagara ngo dusohoke kandi duhishurirwe Ijambo Ryayo

Mwene Data Joseph Branham

Ubutumwa: Ikimenyetso cya Kane 63-0321

Isaha: 12h00 z’Amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville

Ibyanditswe byo gusoma mukwitegura.

Matayo 4

Maze Yesu ajyanwa n’Umwuka mu butayu kugeragezwa n’umwanzi,

amaze iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine atarya, abona gusonza.

Umushukanyi aramwegera aramubwira ati “Niba uri Umwana w’Imana, bwira aya mabuye ahinduke imitsima.”

Aramusubiza ati “Handitswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.'”

Maze umwanzi amujyana ku murwa wera, amuhagarika ku gasongero k’urusengero

aramubwira ati “Niba uri Umwana w’Imana, ijugunye hasi kuko handitswe ngo ‘Izagutegekera abamarayika bayo, Bakuramire mu maboko yabo, Ngo udakubita ikirenge ku ibuye.'”

Yesu aramusubiza ati “Kandi handitswe ngo ‘Ntukagerageze Uwiteka Imana yawe.'”

Umwanzi arongera amujyana mu mpinga y’umusozi muremure cyane, amwereka ubwami bwose bwo mu isi n’ubwiza bwabwo

aramubwira ati “Biriya byose ndabiguha nupfukama ukandamya.”

Yesu aramubwira ati “Genda Satani, kuko handitswe ngo ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.'”

Umwanzi aherako aramureka, maze haza abamarayika baramukorera.

Yesu yumvise ko babohesheje Yohana, aragenda ajya i Galilaya.

Yimuka i Nazareti atura i Kaperinawumu, umudugudu uri ku nyanja mu rugabano rwa Zebuluni na Nafutali,

ngo ibyavuzwe n’umuhanuzi Yesaya bisohore ngo

Mu gihugu cya Zebuluni na Nafutali, Hafi y’inyanja hakurya ya Yorodani, N’i Galilaya y’abapagani,
Abantu bari bicaye mu mwijima babonye umucyo mwinshi, kandi abari bicaye mu gihugu cy’urupfu no mu gicucu cyarwo, Bamurikirwa n’umucyo.

Yesu ahera ubwo atangira kwigisha avuga ati “Mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi.”

Agenda iruhande rw’inyanja y’i Galilaya abona abavandimwe babiri, Simoni witwaga Petero na Andereya mwene se, barobesha urushundura mu nyanja kuko bari abarobyi.

Arababwira ati “Nimunkurikire nzabagire abarobyi b’abantu.”

Uwo mwanya basiga inshundura baramukurikira.

Yicumye imbere abona abandi bavandimwe babiri, umwe ni Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se, bari mu bwato hamwe na se Zebedayo bapfundikanya inshundura zabo, arabahamagara.

Uwo mwanya basiga ubwato na se, baramukurikira.

Yesu agenderera ab’i Galilaya hose, abigishiriza mu masinagogi yabo ababwira ubutumwa bwiza bw’ubwami, akiza n’indwara zose n’ubumuga bw’abantu.

Inkuru ye yamamara i Siriya yose, bamuzanira abarwayi bose n’indembe barwaye indwara zitari zimwe, n’abatewe n’abadayimoni, n’abarwaye ibicuri n’ibirema arabakiza.

Abantu benshi baramukurikira bavuye i Galilaya n’i Dekapoli, n’i Yerusalemu n’i Yudaya no hakurya ya Yorodani.

Luka 24:49

Kandi dore ngiye kuboherereza ibyo Data yasezeranye, ariko mugume mu murwa kugeza ubwo muzambikwa imbaraga zivuye mu ijuru.”

Yohani 6:63

Umwuka ni we utanga ubugingo, umubiri nta cyo umaze. Amagambo mbabwiye ni yo mwuka, kandi ni yo bugingo,

Ibyakozwe 2:38

Petero arabasubiza ati “Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y’Umwuka Wera,

Ibyahishuwe 2:18-23

Wandikire marayika w’Itorero ry’i Tuwatira uti Umwana w’Imana, ufite amaso asa n’ibirimi by’umuriro n’ibirenge bye bigasa n’umuringa w’umuteke aravuga aya magambo ati

‘Nzi imirimo yawe n’urukundo rwawe no kwizera kwawe, no kugabura kwawe no kwihangana kwawe, n’uburyo imirimo yawe ya nyuma iruta iya mbere kuba myinshi.

Nyamara mfite icyo nkugaya, kuko ukundira urya mugore Yezebeli wiyita umuhanuzikazi akigisha imbata zanjye, akaziyobya kugira ngo zisambane kandi zirye intonōrano.

Icyakora namuhaye uburyo bwo kwihana, ariko ntiyashaka kwihana ubusambanyi bwe.

Dore nzamugusha ku buriri, mutezane amakuba menshi n’abasambane be nibatihana imirimo yabo mibi.

Kandi n’abana be nzabicisha urupfu, amatorero yose amenye yuko ari jye urondora ubwenge n’imitima, kandi ko nzītura umuntu wese wo muri mwe ibikwiriye ibyo yakoze.

Ibyahishuwe 6: 7-8

Nuko haza indi farashi itukura cyane, uyicayeho ahabwa gukura amahoro mu isi ngo bicane, kandi ahabwa inkota ndende.

Umwana w’Intama amennye ikimenyetso cya gatatu, numva ikizima cya gatatu kivuga kiti “Ngwino.” Nuko ngiye kubona mbona ifarashi y’umukara, kandi uyicayeho yari afite urugero rw’indatira mu intoki ze.

Ibyahishuwe 10: 1-7

Mbona marayika wundi ukomeye amanuka ava mu ijuru yambaye igicu, umukororombya uri ku mutwe we, mu maso he hasa n’izuba, ibirenge bye bisa n’inkingi z’umuriro.

Mu intoki ze yari afite agatabo kabumbutse. Nuko ashyira ikirenge cye cy’iburyo ku nyanja, n’icy’ibumoso agishyira ku butaka.

Arangurura ijwi rirenga nk’uko intare yivuga, avuze iryo jwi rirenga guhinda kurindwi kw’inkuba kuvuga amajwi yako.

Kandi guhinda kurindwi kw’inkuba kumaze kuvuga, nari ngiye kwandika nuko numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti “Iby’uko guhinda kurindwi kw’inkuba kuvuze ubizigame, bibe ubwiru ntubyandike.”

Marayika nabonye ahagaze ku nyanja no ku butaka amanika ukuboko kwe kw’iburyo, agutunga mu ijuru

arahira Ihoraho iteka ryose yaremye ijuru n’ibirimo, n’isi n’ibiyirimo n’inyanja n’ibiyirimo ati “Ntihazabaho igihe ukundi,

ahubwo mu minsi y’ijwi rya marayika wa karindwi ubwo azatangira kuvuza impanda, ni ho ubwiru bw’Imana buzaba busohoye nk’uko yabwiye imbata zayo ari zo bahanuzi.”

Ibyahishuwe 12:13

Nuko cya kiyoka kibonye yuko kijugunywe mu isi, gihīga wa mugore wabyaye umuhungu.

Ibyahishuwe 13:1-14

Ngihagarara ku musenyi wo ku nyanja, ngiye kubona mbona inyamaswa iva mu nyanja ifite amahembe cumi n’imitwe irindwi. Ku mahembe yayo hariho ibisingo cumi, no ku mitwe yayo hariho amazina yo gutuka Imana.

Iyo nyamaswa nabonye yasaga n’ingwe, amajanja yayo yasaga n’aya aruko, akanwa kayo kasaga n’ak’intare. Cya kiyoka kiyiha imbaraga zacyo n’intebe yacyo y’ubwami, n’ubutware bukomeye.

Nuko mbona umwe mu mitwe yayo usa n’ukomeretse uruguma rwica, ariko urwo ruguma rwawishe rurakira. Abari mu isi yose bakurikira iyo nyamaswa bayitangarira.

Baramya icyo kiyoka kuko cyahaye iyo nyamaswa ubutware bwacyo, baramya n’iyo nyamaswa bati “Ni nde uhwanye n’iyi nyamaswa, kandi ni nde ubasha kuyirwanya?”

Ihabwa akanwa kavuga ibikomeye n’ibyo gutuka Imana, ihabwa no kurama ngo imare amezi mirongo ine n’abiri.

Ibumburira akanwa kayo gutuka Imana, no gutuka izina ryayo n’ihema ryayo n’ababa mu ijuru.

Ihabwa kurwanya abera no kubanesha, ihabwa no gutwara imiryango yose n’amoko yose, n’indimi zose n’amahanga yose.

Abari mu isi bose bazayiramya, umuntu wese izina rye ritanditswe mu gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’Intama, watambwe uhereye ku kuremwa kw’isi.

Ufite ugutwi niyumve.

Nihagira ujyana abandi ho iminyago na we ubwe azajyanwa ho umunyago, kandi uwicisha abandi inkota na we akwiriye kwicishwa inkota. Aho ni ho kwihangana kw’abera kuri no kwizera kwabo.

Nuko mbona indi nyamaswa izamuka iva mu butaka. Iyo yo yari ifite amahembe abiri nk’ay’umwana w’intama, ivuga nk’ikiyoka.

Itegekesha ububasha bwose bwa ya nyamaswa ya mbere mu maso yayo, ihata isi n’abayirimo ngo baramye ya nyamaswa ya mbere yakize uruguma rwayishe,

kandi ikora ibimenyetso bikomeye, imanura umuriro uva mu ijuru ugwa mu isi mu maso y’abantu.

Iyobesha abari mu isi ibyo bimenyetso yahawe gukorera imbere ya ya nyamaswa, ibabwira kurema igishushanyo cya ya nyamaswa yari ikomerekejwe n’inkota ikabaho.

Ibyahishuwe 16:12-16,

Marayika wa gatandatu asuka urwabya rwe mu ruzi runini Ufurate. Amazi yarwo akamira kugira ngo inzira y’abami baturuka iburasirazuba yitegurwe.

Nuko mbona mu kanwa ka cya kiyoka no mu kanwa ka ya nyamaswa, no mu kanwa ka wa muhanuzi w’ibinyoma, havamwo imyuka itatu mibi isa n’ibikeri,

kuko ari yo myuka y’abadayimoni, ikora ibitangaza igasanga abami bo mu isi yose, ngo ibahururize kujya mu ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose.

(Dore nzaza nk’umujura. Hahirwa uba maso akarinda imyenda ye, kugira ngo atagenda yambaye ubusa bakareba isoni z’ubwambure bwe.)

Ibateraniriza ahantu mu Ruheburayo hitwa Harimagedoni.

Ibyahishuwe 19:15-17

Mu kanwa ke havamo inkota ityaye kugira ngo ayikubite amahanga, azayaragize inkoni y’icyuma. Yengesha ibirenge mu muvure w’inkazi y’umujinya w’Imana Ishoborabyose.

Kandi ku mwenda we no ku kibero cye afite izina ryanditsweho ngo UMWAMI W’ABAMI, N’UMUTWARE UTWARA ABATWARE.

Mbona marayika ahagaze mu zuba arangurura ijwi, abwira ibisiga byose bigurukira mu kirere ati “Nimuze muteranire kurya ibyokurya byinshi Imana ibagaburira,

Itangiriro 1:1

Mbere na mbere Imana yaremye ijuru n’isi.

Zaburi 16:8-11

Nashyize Uwiteka imbere yanjye iteka, Kuko ari iburyo bwanjye sinzanyeganyezwa.

Ni cyo gituma umutima wanjye unezerwa, Ubwiza bwanjye bukishima, Kandi n’umubiri wanjye uzagira amahoro.

Kuko utazareka ubugingo bwanjye ngo bujye ikuzimu, Kandi utazakundira umukunzi wawe ko abona kubora.

Uzamenyesha inzira y’ubugingo, Imbere yawe ni ho hari ibyishimo byuzuye, Mu kuboko kwawe kw’iburyo hari ibinezeza iteka ryose.

II Samweli 6:14

Maze Dawidi yiyerekera imbere y’Uwiteka aca ikibungo, kandi yari yambaye efodi y’igitare.

Yeremiya 32

Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka mu mwaka wa cumi wa Sedekiya umwami w’u Buyuda, wari umwaka wa cumi n’umunani wa Nebukadinezari.

Nuko icyo gihe ingabo z’umwami w’i Babuloni ni bwo zagose i Yerusalemu, kandi umuhanuzi Yeremiya yari akingiraniwe mu gikari cy’inzu y’imbohe iri mu rugo rw’umwami w’u Buyuda,

kuko Sedekiya umwami w’u Buyuda yari yamufunze. Umwami yaramubajije ati “Ni iki gituma uhanura utyo uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ati: Dore nzatanga uyu murwa mu maboko y’umwami w’i Babuloni kandi azawigarurira,

na we Sedekiya umwami w’Abayuda ntazava mu maboko y’Abakaludaya ahubwo azagabizwa umwami w’i Babuloni, bazavugana bahanganye barebana mu maso,

kandi azajyana Sedekiya i Babuloni, ni ho azaguma kugeza ubwo nzamugenderera. Ni ko Uwiteka avuga, nubwo murwanya Abakaludaya, ntimuzahirwa?'”

Yeremiya aravuga ati “Ijambo ry’Uwiteka ryanjeho riti

‘Dore Hanamēli mwene Shalumu so wanyu azagusanga ati: Tugure umurima wanjye uri mu Anatoti, kuko ari wowe ufite ubutware bwo kuwugura.’

Bukeye Hanamēli mwene data wacu ansanga mu gikari cy’inzu y’imbohe, nk’uko ijambo ry’Uwiteka ryari riri arambwira ati ‘Ndakwinginga, ugure umurima wanjye uri muri Anatoti mu gihugu cya Benyamini, kuko ari wowe ubasha kuwuzungura kandi ubutware bwo kuwugura ari wowe ubufite, uwigurire.’Nuko menya ko rya jambo ryavuye ku Uwiteka.

Maze ngura wa murima uri muri Anatoti na Hanamēli mwene data wacu, mugerera ibiguzi shekeli cumi n’indwi z’ifeza.

Maze nandika urwandiko rw’isezerano ndushyiraho icyitegererezo cyanjye cy’ubushishi, ntora abagabo mugerera ifeza ku minzani.

Njyana urwandiko rw’ubuguzi, rwari rwashyizweho icyitegererezo cy’ubushishi uko amategeko n’imigenzo biri, n’urundi rudafatanishijwe ubushishi.

Maze urwandiko ruhamya ko nguze nduha Baruki mwene Neriya mwene Mahaseya, imbere ya Hanamēli mwene data wacu n’imbere y’abagabo banditse urwandiko rw’ubuguzi, kandi n’imbere y’Abayuda bose bari bicaye mu gikari cy’inzu y’imbohe.

Maze ntegekera Baruki imbere yabo nti

‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo: Enda izi nzandiko z’ubuguzi, urwashyizweho ikimenyetso cy’ubushishi n’urutagishyizweho, uzishyire mu kibindi cy’ibumba kugira ngo zihamare iminsi myinshi.’

Kuko uku ari ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Amazu n’imirima n’inzabibu byo muri iki gihugu bizongera bigurwe.’

Nuko maze guha Baruki mwene Neriya urwandiko rw’ubuguzi, nasabye Uwiteka mvuga nti
‘Yewe Mwami Uwiteka, dore ni wowe waremesheje ijuru n’isi ububasha bwawe bukomeye n’ukuboko kwawe kurambuye, nta kintu na kimwe kikunanira.
Ugirira imbabazi abantu ibihumbi kandi uhanira abana ibyaha bya ba se hanyuma yabo, uri Imana nkuru ikomeye, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina ryawe.
Ushobora inama kandi no mu mirimo uyikomeyemo, amaso yawe areba inzira z’abantu zose, ugaha umuntu wese ibihwanye n’imigenzereze ye n’ibihwanye n’imbuto z’imirimo ye.
Ni wowe washyize ibimenyetso n’ibitangaza mu gihugu cya Egiputa, mu Bisirayeli no mu bandi na n’ubu ukibikora, kandi wihesheje izina nk’uko biri n’uyu munsi.
Ni wowe wakuje ubwoko bwawe Isirayeli mu gihugu cya Egiputa ibimenyetso n’ibitangaza, n’ukuboko gukomeye n’ukuboko kurambuye n’ibiteye ubwoba bishishana
maze ubaha iki gihugu, icyo warahiye ba sekuruza ko uzakibaha, igihugu cy’amata n’ubuki.
Bakijyamo baragihindūra ariko ntibarakumvira ijwi ryawe, habe no kugendera mu mategeko yawe, mu byo wabategetse byose nta cyo bakoze, ni cyo cyatumye ubateza ibyo byago byose.
Dore ibirundo byo kuririraho, umenye ko bazanywe no guhindūra umurwa kandi umurwa ugabijwe Abakaludaya bawuteye, kuko hatejwe inkota n’inzara n’icyorezo, kandi ibyo wavuze birasohoye dore nawe urabiruzi.

Kandi warambwiye Mwami Uwiteka uti: Igurire uwo murima ifeza kandi witorere abagabo, kandi umurwa utanzwe mu maboko y’Abakaludaya.'”

Maze ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yeremiya riti

Dore ndi Uwiteka Imana y’ibifite imibiri byose. Mbese hariho ikinanira?
Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati ‘Dore ngiye gutanga uyu murwa mu maboko y’Abakaludaya, no mu maboko ya Nebukadinezari umwami w’i Babuloni kandi azawuhindūra,
kandi Abakaludaya barwanye uyu murwa. Bazaza bawutwike bawutwikane n’amazu, ayo bajyaga bosererezaho Bāli imibavu, bagasukira izindi mana amaturo y’ibinyobwa kugira ngo bandakaze.’
Kuko Abisirayeli n’Abayuda bakoreye ibibi gusa imbere yanjye uhereye mu buto bwabo, Abisirayeli bahora banyendereza bakandakaza ku bw’imirimo y’amaboko yabo. Ni ko Uwiteka avuga.
Erega uyu murwa wambereye agateramujinya n’uburakari, uhereye umunsi bawubatse ukageza na bugingo n’ubu kugira ngo nywukure imbere yanjye,
mpoye Abisirayeli n’Abayuda ibyaha byose bakoreye kundakaza, bo n’abami babo n’ibikomangoma byabo, n’abatambyi babo n’abahanuzi babo, n’abantu b’i Buyuda n’abatuye i Yerusalemu.
Kandi aho kumpangaho amaso banteye umugongo, nubwo nabigishaga nkazinduka kare nkabigisha ntibarakumvira, kugira ngo bemere kwigishwa.
Ahubwo bahagaritse ibizira byabo mu nzu yitirirwa izina ryanjye, kugira ngo bayanduze.
Kandi bubatse ingoro za Bāli, iziri mu gikombe cya mwene Hinomu kugira ngo banyuzurize Moleki abahungu babo n’abakobwa babo mu muriro, icyo ntari nabategetse habe no gutekereza, yuko bakora icyo kizira bagacumuza Yuda.

Ni cyo gituma noneho Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iby’uyu murwa, uwo muvuga ngo ushyirishijwe mu maboko y’umwami w’i Babuloni inkota n’inzara n’icyorezo iti

Dore ngiye kubakoraniriza hamwe mbakuye mu bihugu byose aho nari nabatatanirije, mbitewe n’uburakari bwanjye n’umujinya wanjye ndetse n’umujinya ukaze, kandi nzabagarura ino mpabatuze amahoro.
Na bo bazaba ubwoko bwanjye, kandi nanjye nzaba Imana yabo,
nzabaha imitima ihuje n’inzira imwe babone kunyubaha iteka ryose, kugira ngo bibabere ibyiza bo n’abana babo bazabakurikira.
Kandi nzasezerana na bo isezerano rihoraho yuko ari ntabwo nzabata ngo ndeke kubagirira neza, nzabatera kunyubaha mu mitima yabo kugira ngo batanyimūra.
Ni ukuri nzanezezwa no kubagirira neza, rwose nzabatera bamere muri iki gihugu, mbishyizeho umutima wanjye wose n’ubugingo bwanjye bwose.

Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Nk’uko nateje ubu bwoko ibyo byago bikomeye byose, ni ko nzabasohoreza ibyiza nabasezeraniye byose.

Maze imirima izagurwa muri iki gihugu, icyo muhinyura ngo ‘Ni amatongo, nta muntu ukikibamo, haba n’amatungo, kigabijwe Abakaludaya.’

Abantu bazagura imirima ifeza, bandike inzandiko z’ubuguzi bazishyireho icyitegererezo cy’ubushishi, bitorere abagabo mu gihugu cya Benyamini n’imisozi ikikije i Yerusalemu no mu midugudu y’u Buyuda, mu midugudu yo mu misozi miremire no mu midugudu yo mu bibaya no mu midugudu y’ikusi, kuko nzagarura ababo bajyanywe ari imbohe.” Ni ko Uwiteka avuga.

Yoweli 2:28

Hanyuma y’ibyo, nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n’abasore banyu bazerekwa.

Amosi 3:7

Ni ukuri Uwiteka Imana ntizagira icyo ikora itabanje guhishurira abagaragu bayo b’abahanuzi ibihishwe byayo.

Malaki 4

Dore hazaba umunsi utwika nk’itanura ry’umuriro, abibone bose n’inkozi z’ibibi zose bazaba ibishingwe, maze habe umunsi uzabatwika bashire, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, ntuzabasigira umuzi cyangwa ishami.

25-0330 Ikimenyetso cya Gatatu

Ubutumwa : 63-0320 Ikimenyetso cya Gatatu

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Eva w’Umwuka

Reka ntangire urwandiko rwanjye uyu munsi hamwe na bombe atomike y’Imana; ntabwo ari imbunda ya .22, ni BOMBE ATOMIKE ku Mugeni wa Yesu Kristo.

Noneho, niba mushaka kubyandika, kubera ko mwe mwese ibyo murabizi; Yesu; Yohana 14:12; na Yoweli; Yoweli 2:38; Pawulo; II Timoteyo 3; Malaki ibice 4, na Yohana Umuhishuzi; Ibyahishuwe 10:17, 1-17. Murabona? Neza neza icyo nicyo cyagombaga kubaho.

Kumenyesha no kuburira: umurongo ukurikiyeho ntabwo ari uwawe niba wizera.

“Tugereka byinshi ku muhanuzi w’Imana,” ntabwo ushobora kuba Umugeni niba wumva gusa umuhanuzi.” “Kuvuza amakasete mu rusengero ni amakosa.” “itara ryamaze gutambuka; ikintu cy’ingenzi uyu munsi ni ukumvira ubukozi.” “Gukandaho bikavuga ni idini kimwe n’ibindi byose.”

ku itorero, icyo ni iki? Ijambo ryambaye umubiri rikaba umuntu hagati mu bantu Bayo indi inshuro (Murabona?),

KABOOM… Noneho mu gukandaho bikavuga, dushobora kumva Ijambo ryambaye umubiri rihindutse umuntu, rivugana natwe umunwa ku gutwi Irimo Iduhishurira Ijambo Ryayo.

Kandi hari ushobora kuvuga ngo NTABWO ARIRYO JWI RY’INGENZI TWASHOBORA KUMVA? Iki gice cy’umurongo  nicyawe.

Kandi ntabwo babyizera.

Uko Umwami Arushaho kuduhishurira Ijambo Rye, ndetse n’abo turibo, niko abandi bose barushaho kujya kure y’uko Guhishurirwa.

Reka mvuge ibyo nyakuri, bityo mwe… birinjiramo aho neza. Ndashaka ko tubyakira; Icyo nicyo kibazo kuri mwe uyu munsi. Murabona? Ntabwo muzi Ijambo.

Imana yasize abantu kugira ngo babwirize Ubu Butumwa, ariko hariho Ikidakuka kimwe: Ijambo. Igihe wumvise umubwiriza, cyangwa undi wese avuga, ugomba kugira kwizera ukizera ko icyo gihura NEZA NEZA n’icyo umuhanuzi w’Imana yamaze kuvuga. Amagambo yabo, guhishurirwa kwabo, ubusobanuro bwabo bwashobora kwibeshya; Ijwi ry’Imana ku makasete NTIRISHOBORA KWIBESHYA.

Tuvuge ku Mana iri mu buryo buciye bugufi kubwo gukandaho bikavuga… Yongera kubivuga INDI NSHURO.

Bamuciye iruhande, Ijambo rizima rigaragajwe mu mubiri binyuze mu Ijambo ryasezeranijwe. Ijambo ryasezeranye gukora ibi bintu. Isezerano ryaratanzwe, kandi bizaba bimeze nka gutya mu minsi ya nyuma.

Mwumve Inkuba Yayo. Inkuba ni Ijwi ry’Imana. William Marrion Branham ni Ijwi ry’Imana kuri iki gisekuru.

Uwo… Umugeni ntabwo yigeze agira ububyutse. Murabona? Ntabwo higeze haba ububyutse aho, nta kugaragara kw’Imana guhagurutsa Umugeni kwari kwaba. Murabona? Turagutegereje. Bizasaba izo nkuba zirindwi zitazwi aho inyumva kugira ngo zongere kumubyutsa. Izazohereza. Yarabisezeranye. Noneho, ubu, mwitegereze.

Washobora kubigoreka ubishatse, ariko Inkuba Zirindwi zizaha Umugeni gushagurutswa no Guhishurirwa no kwizera kw’izamurwa, ariko kuzanwa n’Umwuka Wera uvuga unyuriye mu muhanuzi w’Imana. Birimo birabaho MURI UYU MWANYA ahantu hose ku isi. Imana yateye Umugeni Wayo gushagurutswa n’Ijambo Ryayo.

Atari ibyo gusa, ahubwo Yamaze kubwira umwanzi wacu icyo gukora.

Mwirinde ntimubakoreho, bazi aho bagiye. Kubera ko basizwe amavuta Yanjye, kandi kubwo kuba abasizwe amavuta Yanjye, basinze umunezero, kubera ko bazi Ijambo Ryanjye ry’isezerano, ‘Dore nzongera mbazure.’ Ntukagire icyo ubatwara! Ntukagerageze kubanduza,

Yabwiye umwanzi wacu kutadukozaho ibiganza bye byanduye. Ariko twaba tugishobora kurwara? Yego. Ese twaba tugihura n’ibibazo? Yego. Ariko yatubwiye icyo tugomba gukora.

Birimbitse. Ubisomane ubwitonzi kandi wongere ubisuremo ndetse wongere

Mbere y’ijambo haba hari igitekerezo, kandi igitekerezo kigomba kuremwa. Niko biri. Uko niko ibitekerezo by’Imana byahindutse ibiremwa igihe byavuzwe n’Ijambo. Aho ni cya gihe Ibikugaragarariza nk’igitekerezo, ibitekerezo Byayo, maze ukabihishurirwa, noneho biba bikiri ibitekerezo kugeza ubwo ubivuze

Ibitekerezo Byayo bihunduka ibiremwa igihe bivuzwe.Noneho, ibitekerezo Byayo twarabyeretswe kandi turabihishurirwa nk’Ijambo. Noneho Rikomeza kuba ari igitekerezo hamwe kugeza igihe Turivuze.  NONEHO TURARIVUGA. KANDI TURARYIZERA.

Ndi Urubyaro rwa Cyami rw’Abraham. Ndi Umugeni wa Kristo. Naratoranijwe kandi ngenerwa kuba Umugeni Wayo mbere y’imfatiro z’isi, kandi nta kintu cyabihindura. Buri sezerano riri muri Bibiliya ni iryanjye. Yo ni Uwiteka Imana Niyo inkiza indwara zanjye zose. Icyo nkeneye cyose ni icyanjye, Niko Imana ivuga.

Imana mu guca bugufi: Kwizera kuzanwa no kumva, kumva Ijambo. Ijambo riza ku muhanuzi.

Buri wese ashaka gukoresha “IMIRONGO” kugira ngo yerekane ibitekerezo bye, imyumvire ye, ubutumwa bwe. Kandi bafite ukuri, kandi nanjye ni uko, ninayo mpamvu ibyo mbaha byose ari imirongo yo kubabwira ngo: Mugumane n’Amakasete. Mwumve iryo Jwi. Iryo Jwi ni Ijwi ry’Imana. Mugomba kwizera buri Jambo riri ku makasete, atari icyo ubonetse wese avuze. Iryo Jwi NIRYO JWI RY’INGENZI MUGOMBA KUMVA.

Abandi bakoresha imirongo kugira ngo babazane mu bukozi bwabo, mu munsengero zabo, mu busobanuro bwabo, mu guhishurirwa kwabo. “Mugumane na pasteri wanyu.” (Rero, ibyo nanjye ndabikunda, kubera ko dufite, abapasteri batandukanye) “Ntabwo ari we kabuye konyine kari ku nkome y’amazi.” “NTabwo yigeze avuga ko dukwiriye gucuranga amakasete mu rusengero.”

Ntimukigere mushyira ubusobanuro bw’umuntu ku giti cye kuri Ryo. Arashaka ibitunganye, bitavangiye, habe n’utwo dukino duto dusa n’ubuhehesi. Ntabwo nakwifuza ko umugore wanjye agirana igisa n’ubuhehesi n’undi mugabo. Kandi igihe utangiye kujya gutega amatwi ubwoko bwose bw’imitekereze hanze y’iri Jambo, uba urimo  gukorana ubuhehesi na Satani. Amena. Ese ibyo ntibirimo kubatera kumva mwinjiye mu mwuka? Imana ishaka ko muguma mutavangiwe. Mugumane n’iryo Jambo. Mugumane na Ryo. Niko biri.

Ariko njye n’inzu yanjye, tuzajya dukandaho bivuge kandi dukurikire Ijambo ry’Imana ryambaye umubiri rivuga binyuriye mu ntumwa marayika Wayo wa karindwi. Ntabwo tuzigera twongera ubusobanuro bwacu bwite kuri Ryo; ntabwo tuzigera duheheta cyangwa ngo twumvire ukundi gutekereza. Twe TUZAGUMANA N’IJAMBO NKUKO RYAVUZWE KU MAKASETE. Ni Imana mu guca bugufi.

Mbega ibihe byiza turaza kugira kuri iki Cyumweru saa sita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva: Ikimenyetso cya Gatatu 63-0320. Ndashaka kubatumira kugira ngo mwiyunge natwe tuzengurutse Ijambo ry’uyu munsi.

Mwene Data Joseph Branham

Reka mfate uyu mwanya kugira ngo mbisobanure neza indi nshuro. Ntabwo ndwanya ubukozi butanu. Nizera mu bukozi butanu. Ntabwo nibwira ko ari bibi kumva umubwiriza. Nizera ko mukwiriye kumva pasteri wanyu aho Imana yabashyize. Ingingo yanjye ni iyi, nizera ko Imana yohereje umuhanuzi muri iyi minsi yacu. Imana ihishurira Ijambo Ryayo umuhanuzi Wayo. Nshobora gukora ikosa, pasteri wawe ashobora gukosa, ariko TUGOMBA kwemera (Niba tuvuga ko twizera UBU BUTUMWA ko ari ukuri kandi Mwene Data Branham akaba ari umuhanuzi w’Imana) ko ikivuzwe ku makasete ari Uku Niko Uwiteka Avuze. Niba ibyo utabyizera, aho uba utizera Ubutumwa. Rero, nizera ko ARIRYO JWI RYONYINE RY’INGENZI TUGOMBA KUMVA.  Ntabwo ari njye mugomba kumva, nta nubwo ari undi wundi mukwiriye kumva, ariko MUGOMBA KUMVA IJWI RIRI KU MAKASETE.

Ibyanditswe byo gusoma mbere yo kumva Ubutumwa:

Matayo 25:3-4

Icyo gihe ubwami bwo mu ijuru buzagereranywa n’abakobwa cumi bajyanye amatabaza yabo, bajya gusanganira umukwe.
Ariko muri abo cumi, abatanu bari abapfu, abandi batanu bari abanyabwenge.
Abapfu bajyanye amatabaza yabo ntibajyana n’amavuta,

Yohani 1:1

Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana.

Yohani 1:14

Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe (tubona ubwiza bwe busa n’ubw’Umwana w’ikinege wa Se), yuzuye ubuntu n’ukuri.

Yohani 14:12

Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data.

Yohani 17:17

Ubereshe ukuri: ijambo ryawe ni ryo kuri.

Ibyakozwe igice cya 2

Umunsi wa Pentekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima.

Nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk’uw’umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo.

Haboneka indimi zigabanije zisa n’umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo.

Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi nk’uko Umwuka yabahaye kuzivuga.

Muri Yerusalemu habaga Abayuda b’abaturage b’abanyadini, bari baraturutse mu mahanga yose ari munsi y’ijuru.

Uwo muriri ubaye abantu benshi baraterana, batangazwa n’uko umuntu wese yumvise ba bandi bavuga ururimi rw’iwabo.

Barumirwa bose baratangara bati “Mbese aba bose bavuga si Abanyagalilaya?

None se ni iki gitumye twese tubumva bavuga indimi z’iwacu za kavukire?

Kandi turi Abapariti n’Abamedi n’Abanyelamu, n’abatuye i Mezopotamiya n’i Yudaya, n’i Kapadokiya n’i Ponto no muri Asiya,

n’i Furugiya n’i Pamfiliya no muri Egiputa, no mu gihugu cy’i Libiya gihereranye n’i Kurene, n’Abaroma b’abashyitsi n’Abayuda n’abakomeza idini yabo,

kandi n’Abakirete n’Abarabu, turabumva bavuga ibitangaza by’Imana mu ndimi z’iwacu.”

Bose barumirwa, bibayobeye barabazanya bati “Mbese ibi ni ibiki?”

Abandi barabanegura bati “Basinze ihira.”

Ariko Petero ahagararana n’abo cumi n’umwe, ababwiza ijwi rirenga ati “Yemwe bagabo b’i Yudaya n’abatuye i Yerusalemu mwese mwe, ibi mubimenye kandi mwumvirize amagambo yanjye.

Aba ntibasinze nk’uko mwibwira kuko ubu ari isaha ya gatatu y’umunsi,

ahubwo ibyo mureba ibi byavuzwe n’umuhanuzi Yoweli ngo

‘Imana iravuze iti: Uku ni ko bizaba mu minsi y’imperuka, Nzasuka ku Mwuka wanjye ku bantu bose, Kandi abahungu n’abakobwa banyu bazahanura, N’abasore banyu bazerekwa, N’abakambwe babarimo bazarota.

Ndetse n’abagaragu banjye n’abaja banjye muri iyo minsi, Nzabasukira ku Mwuka wanjye bazahanura.

Nzashyira amahano mu ijuru hejuru, Nshyire n’ibimenyetso mu isi hasi, Amaraso n’umuriro no gucumba k’umwotsi.

Izuba rizahinduka umwijima, N’ukwezi guhinduke amaraso, Uwo munsi mukuru kandi utangaje w’Uwiteka utaraza.

Kandi umuntu wese uzambaza izina ry’Uwiteka azakizwa.’

Yemwe bagabo ba Isirayeli mwe, nimwumve aya magambo: Yesu w’i Nazareti, wa muntu Imana yabahamirishije imirimo ikomeye n’ibitangaza n’ibimenyetso, ibyo yamukoresheje hagati yanyu nk’uko mubizi ubwanyu,
Ibyakozwe n’Intumwa

uwo muntu amaze gutangwa nk’uko Imana yabigambiriye, ibimenye bitari byaba, mwamubambishije amaboko y’abagome muramwica.
Ibyakozwe n’Intumwa

Ariko Imana yaramuzuye ibohoye umubabaro uterwa n’urupfu, kuko bitashobotse ko akomezwa na rwo.
Ibyakozwe n’Intumwa

Kuko Dawidi yavuze iby’uwo ati ‘Nabonye Umwami ari imbere yanjye iteka ryose, Kuko ari iburyo bwanjye ngo ntanyeganyezwa.
Ibyakozwe n’Intumwa

Ni cyo gituma umutima wanjye unezerwa, Ururimi rwanjye rukishima, Kandi n’umubiri wanjye uzaruhuka wiringiye ibizaba.
Ibyakozwe n’Intumwa

Kuko utazarekera ubugingo bwanjye ikuzimu, Cyangwa ngo uhane Uwera wawe abone kubora.
Ibyakozwe n’Intumwa

Wamenyesheje inzira y’ubugingo, Uzanyuzuza umunezero kuko ndi imbere yawe.’
Ibyakozwe n’Intumwa

Bagabo bene Data, nta kimbuza kubabwira nshize amanga ibya sogokuruza mukuru Dawidi, yuko yapfuye agahambwa ndetse n’igituro cye kiracyari iwacu n’ubu.

Nuko rero, kuko yari umuhanuzi akamenya ko Imana yamurahiye indahiro, yuko izamuha umwe mu buzukuruza be ngo abe ari we usubira ku ngoma ye,

yavugaga ibyo kuzuka kwa Kristo abibonye bitari byaba. Ni cyo cyatumye avuga ko atarekewe ikuzimu, kandi ngo n’umubiri we nturakabora.

Imana yazuye Yesu uwo, natwe twese turi abagabo bo guhamya ibyo.

Nuko amaze kuzamurwa n’ukuboko kw’iburyo kw’Imana, no guhabwa na Se ibyo yasezeranije ari byo Mwuka Wera, none asutse icyo mureba kandi mwumva.

Kuko atari Dawidi wazamutse mu ijuru, ahubwo ubwe yaravuze ati ‘Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati: Icara iburyo bwanjye,

Ugeze aho nzashyira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.’

Nuko abo mu muryango wa Isirayeli bose, nibamenye badashidikanya yuko Yesu uwo mwabambye, Imana yamugize Umwami na Kristo.

Abo bantu bumvise ibyo bibacumita mu mitima, nuko babaza Petero n’izindi ntumwa bati “Bagabo bene Data, mbese tugire dute?”

Petero arabasubiza ati “Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y’Umwuka Wera,

kuko isezerano ari iryanyu n’abana banyu n’abari kure bose, abazahamagarwa n’Umwami Imana yacu.”

Nuko akomeza kubahamiriza n’andi magambo menshi, arabahugura ati “Mwikize ab’iki gihe biyobagiza.”

Nuko abemeye amagambo ye barabatizwa, abongewe ku basanzwe kuri uwo munsi baba nk’ibihumbi bitatu.

Bahoraga bashishikariye ibyo intumwa zigishaga, bagasangira ibyabo, no kumanyagura umutsima no gusenga.

Abantu bose bagira ubwoba, nuko intumwa zikora ibitangaza n’ibimenyetso byinshi.

Abizeye bose babaga hamwe bagasangira ibyabo byose,

ubutunzi bwabo n’ibintu byabo barabiguraga, bakabigabanya bose nk’uko umuntu akennye.

Kandi iminsi yose bakomezaga kujya mu rusengero n’umutima uhuye, n’iwabo bakamanyagura umutsima bakarya bishimye, bafite imitima itishama

bahimbaza Imana, bashimwa n’abantu bose, kandi uko bukeye Umwami Imana ikabongerera abakizwa.

2Timoteyo 3:16

Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka

Abaheburayo 4:12

Kuko ijambo ry’Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokōro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira.

Abaheburayo 13:8

Yesu Kristo uko yari ari ejo, n’uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora iteka ryose.

Yohana 5:7

Hari ibihamya bitatu mu ijuru, Data, Ijambo, n’Umwuka  kandi ibi bitatu ni Umwe.

Abalewi 8:12

Asuka ku mutwe wa Aroni ayo mavuta yo gusīga, amusīgira kumweza.

Yeremiya 32

Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka mu mwaka wa cumi wa Sedekiya umwami w’u Buyuda, wari umwaka wa cumi n’umunani wa Nebukadinezari.

Nuko icyo gihe ingabo z’umwami w’i Babuloni ni bwo zagose i Yerusalemu, kandi umuhanuzi Yeremiya yari akingiraniwe mu gikari cy’inzu y’imbohe iri mu rugo rw’umwami w’u Buyuda,

kuko Sedekiya umwami w’u Buyuda yari yamufunze. Umwami yaramubajije ati “Ni iki gituma uhanura utyo uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ati: Dore nzatanga uyu murwa mu maboko y’umwami w’i Babuloni kandi azawigarurira,na we Sedekiya umwami w’Abayuda ntazava mu maboko y’Abakaludaya ahubwo azagabizwa umwami w’i Babuloni, bazavugana bahanganye barebana mu maso,kandi azajyana Sedekiya i Babuloni, ni ho azaguma kugeza ubwo nzamugenderera. Ni ko Uwiteka avuga, nubwo murwanya Abakaludaya, ntimuzahirwa?'”Yeremiya aravuga ati “Ijambo ry’Uwiteka ryanjeho riti‘Dore Hanamēli mwene Shalumu so wanyu azagusanga ati: Tugure umurima wanjye uri mu Anatoti, kuko ari wowe ufite ubutware bwo kuwugura.’Bukeye Hanamēli mwene data wacu ansanga mu gikari cy’inzu y’imbohe, nk’uko ijambo ry’Uwiteka ryari riri arambwira ati ‘Ndakwinginga, ugure umurima wanjye uri muri Anatoti mu gihugu cya Benyamini, kuko ari wowe ubasha kuwuzungura kandi ubutware bwo kuwugura ari wowe ubufite, uwigurire.’Nuko menya ko rya jambo ryavuye ku Uwiteka.Maze ngura wa murima uri muri Anatoti na Hanamēli mwene data wacu, mugerera ibiguzi shekeli cumi n’indwi z’ifeza.

Maze nandika urwandiko rw’isezerano ndushyiraho icyitegererezo cyanjye cy’ubushishi, ntora abagabo mugerera ifeza ku minzani.

Njyana urwandiko rw’ubuguzi, rwari rwashyizweho icyitegererezo cy’ubushishi uko amategeko n’imigenzo biri, n’urundi rudafatanishijwe ubushishi.

Maze urwandiko ruhamya ko nguze nduha Baruki mwene Neriya mwene Mahaseya, imbere ya Hanamēli mwene data wacu n’imbere y’abagabo banditse urwandiko rw’ubuguzi, kandi n’imbere y’Abayuda bose bari bicaye mu gikari cy’inzu y’imbohe.Maze ntegekera Baruki imbere yabo nti

‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo: Enda izi nzandiko z’ubuguzi, urwashyizweho ikimenyetso cy’ubushishi n’urutagishyizweho, uzishyire mu kibindi cy’ibumba kugira ngo zihamare iminsi myinshi.’

Kuko uku ari ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Amazu n’imirima n’inzabibu byo muri iki gihugu bizongera bigurwe.’

Nuko maze guha Baruki mwene Neriya urwandiko rw’ubuguzi, nasabye Uwiteka mvuga nti‘Yewe Mwami Uwiteka, dore ni wowe waremesheje ijuru n’isi ububasha bwawe bukomeye n’ukuboko kwawe kurambuye, nta kintu na kimwe kikunanira. Ugirira imbabazi abantu ibihumbi kandi uhanira abana ibyaha bya ba se hanyuma yabo, uri Imana nkuru ikomeye, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina ryawe.
Ushobora inama kandi no mu mirimo uyikomeyemo, amaso yawe areba inzira z’abantu zose, ugaha umuntu wese ibihwanye n’imigenzereze ye n’ibihwanye n’imbuto z’imirimo ye.
Ni wowe washyize ibimenyetso n’ibitangaza mu gihugu cya Egiputa, mu Bisirayeli no mu bandi na n’ubu ukibikora, kandi wihesheje izina nk’uko biri n’uyu munsi.
Ni wowe wakuje ubwoko bwawe Isirayeli mu gihugu cya Egiputa ibimenyetso n’ibitangaza, n’ukuboko gukomeye n’ukuboko kurambuye n’ibiteye ubwoba bishishana
maze ubaha iki gihugu, icyo warahiye ba sekuruza ko uzakibaha, igihugu cy’amata n’ubuki.
Bakijyamo baragihindūra ariko ntibarakumvira ijwi ryawe, habe no kugendera mu mategeko yawe, mu byo wabategetse byose nta cyo bakoze, ni cyo cyatumye ubateza ibyo byago byose.
Dore ibirundo byo kuririraho, umenye ko bazanywe no guhindūra umurwa kandi umurwa ugabijwe Abakaludaya bawuteye, kuko hatejwe inkota n’inzara n’icyorezo, kandi ibyo wavuze birasohoye dore nawe urabiruzi.

Kandi warambwiye Mwami Uwiteka uti: Igurire uwo murima ifeza kandi witorere abagabo, kandi umurwa utanzwe mu maboko y’Abakaludaya.'”

Maze ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yeremiya riti

Dore ndi Uwiteka Imana y’ibifite imibiri byose. Mbese hariho ikinanira?
Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati ‘Dore ngiye gutanga uyu murwa mu maboko y’Abakaludaya, no mu maboko ya Nebukadinezari umwami w’i Babuloni kandi azawuhindūra,
 kandi Abakaludaya barwanye uyu murwa. Bazaza bawutwike bawutwikane n’amazu, ayo bajyaga bosererezaho Bāli imibavu, bagasukira izindi mana amaturo y’ibinyobwa kugira ngo bandakaze.’
Kuko Abisirayeli n’Abayuda bakoreye ibibi gusa imbere yanjye uhereye mu buto bwabo, Abisirayeli bahora banyendereza bakandakaza ku bw’imirimo y’amaboko yabo. Ni ko Uwiteka avuga.
Erega uyu murwa wambereye agateramujinya n’uburakari, uhereye umunsi bawubatse ukageza na bugingo n’ubu kugira ngo nywukure imbere yanjye,
mpoye Abisirayeli n’Abayuda ibyaha byose bakoreye kundakaza, bo n’abami babo n’ibikomangoma byabo, n’abatambyi babo n’abahanuzi babo, n’abantu b’i Buyuda n’abatuye i Yerusalemu.
Kandi aho kumpangaho amaso banteye umugongo, nubwo nabigishaga nkazinduka kare nkabigisha ntibarakumvira, kugira ngo bemere kwigishwa.
Ahubwo bahagaritse ibizira byabo mu nzu yitirirwa izina ryanjye, kugira ngo bayanduze.
Kandi bubatse ingoro za Bāli, iziri mu gikombe cya mwene Hinomu kugira ngo banyurize Moleki abahungu babo n’abakobwa babo mu muriro, icyo ntari nabategetse habe no gutekereza, yuko bakora icyo kizira bagacumuza Yuda.

Ni cyo gituma noneho Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iby’uyu murwa, uwo muvuga ngo ushyirishijwe mu maboko y’umwami w’i Babuloni inkota n’inzara n’icyorezo iti

Dore ngiye kubakoraniriza hamwe mbakuye mu bihugu byose aho nari nabatatanirije, mbitewe n’uburakari bwanjye n’umujinya wanjye ndetse n’umujinya ukaze, kandi nzabagarura ino mpabatuze amahoro.
Na bo bazaba ubwoko bwanjye, kandi nanjye nzaba Imana yabo,
nzabaha imitima ihuje n’inzira imwe babone kunyubaha iteka ryose, kugira ngo bibabere ibyiza bo n’abana babo bazabakurikira.
Kandi nzasezerana na bo isezerano rihoraho yuko ari ntabwo nzabata ngo ndeke kubagirira neza, nzabatera kunyubaha mu mitima yabo kugira ngo batanyimūra.
Ni ukuri nzanezezwa no kubagirira neza, rwose nzabatera bamere muri iki gihugu, mbishyizeho umutima wanjye wose n’ubugingo bwanjye bwose.

Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Nk’uko nateje ubu bwoko ibyo byago bikomeye byose, ni ko nzabasohoreza ibyiza nabasezeraniye byose.

Maze imirima izagurwa muri iki gihugu, icyo muhinyura ngo ‘Ni amatongo, nta muntu ukikibamo, haba n’amatungo, kigabijwe Abakaludaya.’

Yoeli 2:28

Hanyuma y’ibyo, nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n’abasore banyu bazerekwa.

Zekariya 4:12

Nongera kumubaza ubwa kabiri nti “Ariya mashami y’imyelayo abiri, ari impande zombi z’imibirikira y’izahabu uko ari ibiri, akīkamuramo amavuta asa n’izahabu asobanurwa ate?”

25-0323 Ikimenyetso cya Kabiri

Ubutumwa : 63-0319 Ikimenyetso cya Kabiri

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Mwumva Amakasete,

IKIBAZO: Ese turi mu bushake Bwayo butunganye kubwo kuba twumva Amakasete?

IGISUBIZO: YEGO

IKIBAZO: Ese Umugeni  akeneye ibirenze ibivugwa ku makasete?

IGISUBIZO: OYA

IKIBAZO: Ese hari icyo dutakaza kubwo kuba twumva GUSA Amakasete?

IGISUBIZO: OYA

IKIBAZO: Ese twashobora kuba Umugeni binyuze GUSA mu kumva Amakasete?

IGISUBIZO: MU BURYO BUDASUBIRWAHO, YEGO!

Noneho mwibuke,”nta kintu na kimwe gihishurwa; nta kintu na kimwe Imana yakora; habe na gato, keretse ibanje Kugihishurira abagaragu bayo, abahanuzi.”

Rero, IBYO dukeneye BYOSE byaravuzwe kandi biri ku makasete; cyangwa,  igihe marayika Wayo wa karindwi azagaruka ku isi, WE icyo gihe azabitubwira

Oh Mugeni, reka turebere hamwe ikirimo kubaho hamwe n’Umugeni wa Kristo wo ku isi hose. Data arimo arahuriza hamwe Umugeni We binyuze mu Ijwi Rye kandi ririmo guhinda nk’inkuba, “Uku niko Uwiteka Avuga.”

Mwibuke, yatubwiye icyo Inkuba aricyo: “Guhinda gukomeye kw’inkuba ni Ijwi ry’Imana” Kandi Ijwi ry’Imana ku Mugeni ni iki? Marayika wa karindwi intumwa y’Imana, William Marrion Branham.

Yaravuze ngo hagiye kuza guhinda kurindwi kw’Inkuba k’ubwiru uko nta nubwo kwigeze kwandikwa na gato. Kandi binyuze muri uko guhinda Kurindwi kw’Inkuba, kuzahuriza hamwe Umugeni kubwo kwizera kw’izamurwa.

Ijambo ry’Uwiteka riza ku bahanuzi. Iyo hajya kubaho indi mikorere myiza kurushaho Yajyaga kuyikoresha. Yatoranije imikorere myiza kurusha indi guhera mu itangira kandi Ntishobora, kandi ntizigera, ihindura.

Rero, Ijwi ry’Imana, rivuga rinyuriye muri marayika Wayo wa karindwi, kugira ngo rihurize hamwe Umugeni Wayo kandi rimuhe kwizera kw’Izamurwa.

Guhera 1933 aho hepfo ku mugezi wa munsi, Itorero ntabwo ryigeze ritekereza ko, uwo William Marrion Branham ari Ijwi ry’Imana, Inkuba irimo ihinda,”Uko Niko Uwiteka Avuga,” kandi yoherejwe guhamagara, guteranya, no kuyobora Umugeni.

Ndifuza kugutumira kugira ngo uze wumve hamwe natwe kuri Iki Cyumweru Saa Sita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, Umwami wacu Yesu afungura Igitabo, akamena Ikimenyetso, kandi Akacyohereza ku isi, kuri marayika We wa karindwi, kugira ngo Agihishurire TWEBWE!

Mwene Data Joseph Branham

Itariki: KUCYUMWERU, 23 Werurwe 2025

Ubutumwa: Ikimenyetso cya Kabiri 63-0319

Isaha: 12h00 z’amanywa., ku isaha y’I Jeffersonville

Ibyanditswe byo gusoma mbere yo kumva Ubutumwa:

Matayo 4:8

Umwanzi arongera amujyana mu mpinga y’umusozi muremure cyane, amwereka ubwami bwose bwo mu isi n’ubwiza bwabwo

Matayo 11: 25-26

Muri iyo minsi Yesu aravuga ati “Ndagushima Data, Mwami w’ijuru n’isi, kuko wahishe ibyo abanyabwenge n’abahanga, ukabimenyesha abana bato.

Ni koko Data, kuko ari ko wabishatse.

Matayo 24:6

Muzumva iby’intambara n’impuha z’intambara, mwirinde mudahagarika imitima kuko bitazabura kubaho, ariko imperuka izaba itaraza.

Mariko 16:16

Uwizera akabatizwa azakizwa, ariko utizera azacirwaho iteka.

Yohana 14:12

Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data.

2 Abatesalonike 2: 3

Ntihakagire umuntu uboshya uburyo bwose, kuko uwo munsi utazaza kurya kwimūra Imana kutabanje kubaho, kandi urya munyabugome atarahishurwa ari we mwana wo kurimbuka.

Abaheburayo 4: 12

Kuko ijambo ry’Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokōro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira.

Ibyahishuwe 2:6

Ariko rero ufite icyo ngushimira, ni uko wanga imirimo y’Abanikolayiti, iyo nanjye nanga.’

Ibyahishuwe 6: 3-4 /

Umwana w’Intama amennye ikimenyetso cya kabiri, numva ikizima cya kabiri kivuga kiti “Ngwino.”

Nuko haza indi farashi itukura cyane, uyicayeho ahabwa gukura amahoro mu isi ngo bicane, kandi ahabwa inkota ndend

Ibyahishuwe 17

Haza umwe wo muri ba bamarayika barindwi bari bafite za nzabya ndwi arambwira ati “Ngwino nkwereke iteka maraya ukomeye azacirwaho, yicara ku mazi menshi.

Ni we abami bo mu isi basambanaga na we, abari mu isi bagasinda inzoga ari zo busambanyi bwe.”

Anjyana mu butayu ndi mu Mwuka, mbona umugore yicaye ku nyamaswa itukura yuzuye amazina yo gutuka Imana, ifite imitwe irindwi n’amahembe cumi.

Uwo mugore yari yambaye umwenda w’umuhengeri n’uw’umuhemba. Yari arimbishijwe n’izahabu n’amabuye y’igiciro cyinshi n’imaragarita, mu intoki ze yari afite igikombe cy’izahabu cyuzuye ibizira n’imyanda y’ubusambanyi bwe.

Mu ruhanga rwe afite izina ry’amayoberane ryanditswe ngo BABULONI IKOMEYE, NYINA W’ABAMARAYA, KANDI NYINA W’IBIZIRA BYO MU ISI.

Mbona ko uwo mugore asinze amaraso y’abera n’amaraso y’abahōwe Yesu. Mubonye ndatangara cyane.

Marayika arambaza ati “Ni iki kigutangaje? Reka nkumenere ibanga ry’uriya mugore n’iry’inyamaswa imuhetse, ifite imitwe irindwi n’amahembe cumi.

Iyo nyamaswa ubonye yahozeho nyamara ntikiriho, kandi igiye kuzamuka ive ikuzimu ijye kurimbuka. Abari mu isi amazina yabo atanditswe mu gitabo cy’ubugingo, uhereye ku kuremwa kw’isi, bazatangara babonye iyo nyamaswa yahozeho ikaba itakiriho, kandi ikazongera kubaho.

Aha ni ho hakwiriye ubwenge n’ubuhanga. Iyo mitwe irindwi ni yo misozi irindwi uwo mugore yicaraho. Kandi ni yo bami barindwi: abatanu baraguye, umwe ariho undi ntaraza, kandi naza azaba akwiriye kumara igihe gito. Ya nyamaswa yariho ikaba itakiriho, iyo ubwayo ni uwa munani, nyamara kandi ni umwe muri ba bandi barindwi kandi arajya kurimbuka. Ya mahembe cumi wabonye ni yo bami cumi batarīma, ariko bahabwa gutegekera hamwe na ya nyamaswa nk’abami kumara isaha imwe. Abo bahuje inama, baha ya nyamaswa imbaraga zabo n’ubutware bwabo.

Bazarwanya Umwana w’Intama, ariko Umwana w’Intama azabanesha, kuko ari we Mutware utwara abatware n’Umwami w’abami, kandi abari hamwe na we bahamagawe batoranijwe bakiranutse na bo bazayinesha.” Nuko arambwira ati “Ya mazi wabonye wa maraya yicaraho, ni yo moko n’amateraniro y’abantu n’amahanga n’indimi. Ya mahembe cumi wabonye na ya nyamaswabizanga maraya uwo, bimunyage bimucuze birye inyama ze, bimutwike akongoke. Kuko Imana yashyize mu mitima yabyo gukora ibyo yagambiriye, no guhuza inama no guha ya nyamaswa ubwami bwabyo, kugeza aho amagambo y’Imana azasohorera. Wa mugore wabonye ni we wa mudugudu ukomeye utegeka abami bo mu isi.

Ibyahishuwe 19: 11-16

Mbona ijuru rikinguye kandi ngiye kubona mbona ifarashi y’umweru. Uhetswe na yo yitwa Uwo kwizerwa, kandi Uw’ukuri. Ni we uca imanza zitabera akarwana intambara zikwiriye.

Amaso ye ni ibirimi by’umuriro no ku mutwe we afite ibisingo byinshi, kandi afite izina ryanditswe ritazwi n’umuntu wese keretse we wenyine.

Yambaye umwenda winitswe mu maraso kandi yitwa Jambo ry’Imana.

Ingabo zo mu ijuru ziramukurikira zihetswe n’amafarashi y’imyeru, zambaye imyenda y’ibitare myiza, yera kandi itanduye.

Mu kanwa ke havamo inkota ityaye kugira ngo ayikubite amahanga, azayaragize inkoni y’icyuma. Yengesha ibirenge mu muvure w’inkazi y’umujinya w’Imana Ishoborabyose.

Kandi ku mwenda we no ku kibero cye afite izina ryanditsweho ngo UMWAMI W’ABAMI, N’UMUTWARE UTWARA ABATWARE.

Yoweli 2:25

Nzabashumbusha imyaka inzige zariye, n’iyariwe n’uburima n’ubuzikira na kagungu, za ngabo zanjye zikomeye nabateje.

Amos 3: 6-7

Mbese impanda yavugirizwa mu mudugudu abantu ntibagire ubwoba? Hari ibibi byatera umudugudu Uwiteka atari we ubizanye?

Ni ukuri Uwiteka Imana ntizagira icyo ikora itabanje guhishurira abagaragu bayo b’abahanuzi ibihishwe byayo.

25-0316 Ikimenyetso cya Mbere

Ubutumwa : 63-0318 Ikimenyetso cya Mbere

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mwamikazi W’Ijuru

Nkubikiye mbyinshi kuri iki Cyumweru. Icya mbere, urumva guhinda kw’inkuba. Riraba ari Ijwi Ryanjye, Ijwi ry’Imana rivugana nawe, Mugeni Wanjye. Ndaba ndimo nguhishurira Ijambo Ryanjye birenze uko byaba byarigeze bibabaho mbere. Uraza kumbona, Umwana w’Intama wuzuyeho amaraso watambwe isi itarashyirwaho imfatiro, Afata kandi agafungura Igitabo, Akamena Ibimenyetso, Kandi akabyohereza hasi ku isi, kuri marayika Wanjye wa karindwi, William Marrion Branham, kugira ngo Ahishurire WOWE ubwiru bwari bwarahishwe kuva isi yaremwa!

Harabaho kurangurura, kuvuza akaruru, naza halleluya ziturutse ahantu hose ku isi mu gihe Ndimo mvugana nawe. Intare iraba irimo intontoma; gusigwa, imbaraga, ubwiza, kugaragara biraba birenze uko byavugwa. Wowe, Mwamikazi Wanjye, uraba urimo wicazwa ahantu ho mu ijuru hamwe Nanjye mu gihe mvugana nawe kandi nkaguha Kwizera kw’Izamurwa.

Wibuke, ugomba kugira kwa Kwizera kwahawe abera inshuro imwe gusa. Ndakubwiwe ukwiriye kumva marayika Wanjye nohereje.

 kubera ko agomba “kugarura kwizera kw’abana ku kwa ba se.” Ukwizera k’umwimerere kwa Bibiliya kugomba kugarurwa na marayika wa karindwi.

Ijambo Ryanjye rikubwira ko, mu minsi y’Ijwi rya marayika wa karindwi, atangiye kurangurura, atangiye kuvuza impanda y’Ubutumwa Bwiza; agomba kurangiza ubwiru bwose bw’Imana. Aho nta kintu kigomba kongerwaho kandi nta kintu na kimwe kigomba gukurwaho kubyo yavuze ku makasete; muvuge gusa ibyo Navugiye muri marayika Wanjye intumwa. Iyo niyo mpamvu yatumye mbifata amajwi, bityo kugira ngo mu buryo bworoheje ubashe GUKANDAHO BIVUGE kandi wumve neza neza icyo mvuze, n’uburyo nkivuzemo. Biraguha kuba urimo Kuzamurwa mu Kwizera.

Mukundwa Mwamikazi, mu Maso Yanjye, uratunganye, kuburyo budakuka, nta cyaha ufite imbere yanjye. Ntutinye, ntabwo UZIGERA unyura mu karengane; kubera ko wemeye Amaraso Yanjye, Ijambo Ryanjye, marayika Wanjye, Ijwi Ryanjye, kubw’ibyo nta cyaha ugira mu buryo bwuzuye imbere Yanjye.

Mfite ibintu nk’ibyo bikomeye nkubikiye. Uraza kubona Ijambo Ryanjye rifungukira imbere y’amaso yawe buri munsi. Nagiye nshyira ibimenyetso mu kirere kugira ngo nkubwire ikintu cyenda kubaho. Ndimo ndaza, itegure. Ushyire Ijambo Ryanjye, Ijwi Ryanjye, kumwanya wa mbere mu buzima bwawe.

Ibindi byose ubishyire ku ruhande, nta kintu cy’ingenzi gihari cyaruta Ijambo Ryanjye. Ndabizi ko umwanzi arimo kugerageza kubakubita hasi, ariko nabasezeranije ko nzabahagurutsa. Ndi kumwe namwe, ndetse MURI MWE. Wowe na Njye turimo turaba Umwe mu gihe nguhishurira Ijambo Ryanjye.

Urabizi mu mutima wawe, wowe URI Umwamikazi Wanjye Mugeni. Urabizi ko nakumenye mbere. Urabizi ko ngukunda. Urabizi ko Mba Ndi kumwe nawe buri segonda rya buri munsi. Urabizi ko NTAZIGERA NKUREKA.

Turaza kuba tugira ibihe bitangaje mu gihe nguhishurira biruseho kuri buri Cyumweru, buri munsi, mu gihe unyumva Mvuga binyuze muri marayika Wanjye kuri wowe. Abandi bashobora kutambyumva cyangwa ngo babone ibyo muri kubona, ariko birashimangiye mu mutima wawe ko iyi ariyo Nzira Yanjye Nateguye.

Mbega ubuhungiro Naguteguriye. Ushobora gusa Gukandaho Bikavuga igihe icyo aricyo cyose, kumanywa cyangwa nijoro, kugira ngo Unyumve Mvuga. Ndaba mpumuriza ubugingo bwawe mu gihe Nguhishurira Ijambo Ryanjye kandi nkakubwira uwo uri we. Buri Butumwa ni ubwawe, kandi ni ubwawe wenyine. Dushobora gusabana kandi tukaramya hamwe igihe cyose ubishakiye.

Kucyumweru I Saa Sita z’Amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, Itsinda ry’Umugeni riraba riteraniye hamwe ahantu hose ku isi kugira ngo twumve ubu bwiru bukomeye burimo guhishurwa. Ndabatumira kugira ngo muze mwiyunge natwe mu gihe twumva, 63-0318 – “Ikimenyetso cya Mbere”

Mwene Data Joseph

Ibyanditswe byo gusoma mu kwitegura kumva Ubutumwa:

Matayo 10: 1

Ahamagara abigishwa be cumi na babiri, abaha ubutware bwo kwirukana abadayimoni no gukiza indwara zose n’ubumuga bwose.

Matayo11: 1-14

Yesu amaze gutegeka abigishwa be cumi na babiri, avayo ajya kwigisha no kubwiriza abantu mu midugudu y’aho.

Ariko Yohana yumviye mu nzu y’imbohe ibyo Yesu akora, atuma abigishwa be ko bamubaza bati

Mbese ni wowe wa wundi ukwiriye kuza, cyangwa dutegereze undi?

Yesu arabasubiza ati “Nimugende mubwire Yohana ibyo mwumvise n’ibyo mubonye.

Impumyi zirahumuka, ibirema biragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa, abakene barabwirwa ubutumwa bwiza.

Kandi hahirwa uwo ibyanjye bitazagusha.”

Abo bakigenda, Yesu atangira kuvugana n’abantu ibya Yohana ati “Mwagiye mu butayu kureba iki? Urubingo ruhungabanywa n’umuyaga?

Ariko mwagiye kureba iki? Umuntu wambaye imyenda yorohereye? Erega abambara iyorohereye baba mu ngo z’abami!

Ariko mwajyanywe n’iki? Kureba umuhanuzi? Ni koko, kandi ndababwira yuko aruta umuhanuzi cyane.

Uwo ni we wandikiwe ngo Dore ndenda gutuma integuza yanjye mbere yawe, Izakubanziriza igutunganirize inzira.’

Ndababwira ukuri, yuko mu babyawe n’abagore hatigeze kubaho umuntu uruta Yohana Umubatiza, ariko umuto mu bwami bwo mu ijuru aramuruta.
Uhereye ku gihe cya Yohana Umubatiza ukageza none, ubwami bwo mu ijuru buratwaranirwa, intwarane zibugishamo imbaraga.
Kuko abahanuzi bose n’amategeko byahanuye kugeza igihe cya Yohana,
kandi niba mushaka kubyemera, ni we Eliya wahanuwe ko azaza.

Matayo 24: 6

Muzumva iby’intambara n’impuha z’intambara, mwirinde mudahagarika imitima kuko bitazabura kubaho, ariko imperuka izaba itaraza.

Matayo 28:19

Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera,

Yohana 12:23-28

Yesu arabasubiza ati “Igihe kirasohoye ngo Umwana w’umuntu ahabwe ubwiza bwe.

Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko iyo akabuto k’ishaka kataguye hasi ngo gapfe kagumaho konyine, ariko iyo gapfuye kera imbuto nyinshi.

Ukunda ubugingo bwe arabubura, ariko uwanga ubugingo bwe muri iyi si, azaburinda ageze ku bugingo buhoraho.

Umuntu nankorera ankurikire, kuko aho ndi n’umugaragu wanjye ari ho azaba. Umuntu nankorera Data azamuha icyubahiro.

None umutima wanjye urahagaze, kandi navuga iki? Nti ‘Data, nkiza undokore iki gihe’, kandi ari byo byanzanye ngo nkigeremo?
Data, ubahiriza izina ryawe. Nuko ijwi rivugira mu ijuru riti “Ndaryubahirije, kandi nzongera kuryubahiriza.”

Ibyakozwe 2: 38

Petero arabasubiza ati “Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y’Umwuka Wera,

2 Abatesalonike 2: 3-12

Ntihakagire umuntu uboshya uburyo bwose, kuko uwo munsi utazaza kurya kwimūra Imana kutabanje kubaho, kandi urya munyabugome atarahishurwa ari we mwana wo kurimbuka.

Ni umubisha wishyira hejuru y’icyitwa imana cyose cyangwa igisengwa, kugira ngo yicare mu rusengero rw’Imana, yiyerekane ko ari Imana.

Ntimwibuka yuko nababwiye ibyo nkiri kumwe namwe?

Kandi none muzi yuko ikimubuza ari ukugira ngo azahishurwe mu gihe cye,

kuko amayoberane y’ubugome n’ubu atangiye gukora, ariko ntazahishurwa keretse uyabuza ubu akuweho.

Ni bwo wa mugome azahishurwa, uwo Umwami Yesu azicisha umwuka uva mu kanwa ke, akamutsembesha kuboneka k’ukuza kwe.

Kuza k’uwo mugome kuri mu buryo bwo gukora kwa Satani, gufite imbaraga zose n’ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma,

n’ubuhenzi bwose bwo gukiranirwa ku barimbuka, kuko batemeye gukunda ukuri ngo bakizwe.

Ni cyo gituma Imana izaboherereza ubushukanyi bukomeye cyane ngo bizere ibinyoma,

kugira ngo abatizeye iby’ukuri bose bakishimira gukiranirwa, bacirwe ho iteka.

Abaheburayo 4: 12

Kuko ijambo ry’Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokōro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira.

Ibyahishuwe 6: 1-2

Nuko mbona Umwana w’Intama amena kimwe muri ibyo bimenyetso birindwi bifatanije cya gitabo, numva kimwe muri bya bizima bine kivuga ijwi nk’iry’inkuba kiti “Ngwino.”

Ngiye kubona mbona ifarashi y’umweru, kandi uyicayeho yari afite umuheto ahabwa ikamba, nuko agenda anesha kandi ngo ahore anesha.

Ibyahishuwe 10: 1-7

Mbona marayika wundi ukomeye amanuka ava mu ijuru yambaye igicu, umukororombya uri ku mutwe we, mu maso he hasa n’izuba, ibirenge bye bisa n’inkingi z’umuriro.

Mu intoki ze yari afite agatabo kabumbutse. Nuko ashyira ikirenge cye cy’iburyo ku nyanja, n’icy’ibumoso agishyira ku butaka.

Ibyahishuwe 12: 7-9

Mu ijuru habaho intambara. Mikayeli n’abamarayika be batabarira kurwanya cya kiyoka, ikiyoka kirwanana n’abamarayika bacyo.

Ntibanesha kandi mu ijuru ahabo ntihaba hakiboneka.

Cya kiyoka kinini kiracibwa, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi na Satani, ari cyo kiyobya abari mu isi bose. Nuko kijugunywa mu isi, abamarayika bacyo bajugunyanwa na cyo.

Ibyahishuwe 13:16

Itera bose aboroheje n’abakomeye, n’abatunzi n’abakene, n’ab’umudendezo n’ab’imbata, gushyirwaho ikimenyetso ku kiganza cy’iburyo cyangwa mu ruhanga,

Ibyahishuwe 19: 11-16

Mbona ijuru rikinguye kandi ngiye kubona mbona ifarashi y’umweru. Uhetswe na yo yitwa Uwo kwizerwa, kandi Uw’ukuri. Ni we uca imanza zitabera akarwana intambara zikwiriye.

Amaso ye ni ibirimi by’umuriro no ku mutwe we afite ibisingo byinshi, kandi afite izina ryanditswe ritazwi n’umuntu wese keretse we wenyine.

Yambaye umwenda winitswe mu maraso kandi yitwa Jambo ry’Imana.

Ingabo zo mu ijuru ziramukurikira zihetswe n’amafarashi y’imyeru, zambaye imyenda y’ibitare myiza, yera kandi itanduye.

Mu kanwa ke havamo inkota ityaye kugira ngo ayikubite amahanga, azayaragize inkoni y’icyuma. Yengesha ibirenge mu muvure w’inkazi y’umujinya w’Imana Ishoborabyose.

Kandi ku mwenda we no ku kibero cye afite izina ryanditsweho ngo UMWAMI W’ABAMI, N’UMUTWARE UTWARA ABATWARE.

Malaki igice cya 3

Dore nzatuma integuza yanjye, izambanziriza intunganyirize inzira. Umwami mushaka azāduka mu rusengero rwe, kandi intumwa y’isezerano mwishimana dore iraje. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ni nde uzabasha kwihangana ku munsi wo kuza kwe? Kandi ni nde uzahagarara ubwo azaboneka? Kuko ameze nk’umuriro w’umucuzi, n’isabune y’abameshi.

Kandi azicara nk’ucura ifeza akayitunganya akayimaramo inkamba, azatunganya abahungu ba Lewi, abacenshure nk’uko bacenshura izahabu n’ifeza, maze bazature Uwiteka amaturo bakiranutse.

Maze amaturo y’i Buyuda n’i Yerusalemu azanezeze Uwiteka, nk’uko yamunezezaga mu minsi ya kera no mu myaka yashize.

Kandi nzabegera nce urubanza, nzabanguka gushinja abarozi n’abasambanyi n’abarahira ibinyoma, n’abima abakozi ibihembo byabo, bakarenganya abapfakazi n’impfubyi, bakagirira nabi umunyamahanga kandi ntibanyubahe. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Kuko jyewe Uwiteka ntabwo mpinduka, ni cyo gituma abahungu ba Yakobo mutamarwaho.

Uhereye mu bihe bya ba sogokuruza banyu muhora muteshuka, mukareka amategeko yanjye ntimuyitondere. Nimungarukire, nanjye ndabagarukira. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Nyamara murabaza muti ‘Tuzagaruka dute?’
Mbese umuntu yakwima Imana ibyayo? Ariko mwebwe mwarabinyimye. Nyamara murabaza muti ‘Twakwimye iki?’Mwanyimye imigabane ya kimwe mu icumi n’amaturo,
muvumwa wa muvumo kuko ishyanga ryose uko mungana mwanyimye ibyanjye.
Nimuzane imigabane ya kimwe mu icumi ishyitse mubishyire mu bubiko, inzu yanjye ibemo ibyokurya. Ngaho nimubingeragereshe, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, murebe ko ntazabagomororera imigomero yo mu ijuru, nkabasukaho umugisha mukabura aho muwukwiza.
Nzahana indyanyi nyibahora, ntizarimbura imyaka yo ku butaka bwanyu, kandi n’umuzabibu wanyu ntuzaragarika imbuto mu murima igihe cyawo kitaragera. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Kandi amahanga yose azabita abanyamahirwe, kuko muzaba igihugu kinezeza. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Amagambo mwamvuze yari akomeye, ni ko Uwiteka avuga, nyamara murabaza muti ‘Twakuvuze iki?’

Mwavuze yuko gukorera Imana ari nta mumaro, kandi muti ‘Byatumariye iki ubwo twitonderaga amategeko yayo, tukagendera imbere y’Uwiteka Nyiringabo twambaye ibyo kwirabura?

Noneho abibone ni bo twita abanyamahirwe, ni koko abakora ibyaha barakomezwa, ndetse bagerageza Imana bagakizwa.'”

Maze abubahaga Uwiteka baraganiraga, Uwiteka agatega amatwi akumva, nuko igitabo kikandikirwa imbere ye cy’urwibutso rw’abubahaga Uwiteka bakita ku izina rye.

Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Bazaba abanjye umunsi nzakoreraho bazaba amatungo yanjye bwite, nzabababarira nk’uko umuntu ababarira umwana we umukorera.

Ubwo ni bwo muzagaruka mukamenya gutandukanya abakiranutsi n’abanyabyaha, abakorera Imana n’abatayikorera.

Malaki igice cya 4

Dore hazaba umunsi utwika nk’itanura ry’umuriro, abibone bose n’inkozi z’ibibi zose bazaba ibishingwe, maze habe umunsi uzabatwika bashire, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, ntuzabasigira umuzi cyangwa ishami.
Ariko mwebweho abubaha izina ryanjye, Izuba ryo gukiranuka rizabarasira rifite gukiza mu mababa yaryo, maze muzasohoka mukinagire nk’inyana zo mu kiraro.
Kandi muzaribatira abanyabyaha hasi, bazaba ivu munsi y’ibirenge byanyu ku munsi nzabikoreraho. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nimwibuke amategeko y’umugaragu wanjye Mose, ayo namutegekeye i Horebu yari ay’Abisirayeli bose, yari amategeko n’amateka.

Dore nzaboherereza umuhanuzi Eliya, umunsi w’Uwiteka ukomeye kandi uteye ubwoba utaragera.
Uwo ni we uzasanganya imitima  ya ba se ku bana n’imitima y’abana ku ya ba se, kugira ngo ntazaza kurimbuza isi umuvumo.

Danieli 8:23-25

IIgihe ubwo bwami buzaba bwenda gushirira, abanyabyaha bamaze gukabya, umwami w’umunyamwaga umenya ibitamenyekana azima.

Imbaraga ze zizaba zikomeye, ariko ntizizaba ari ize ubwe. Azarimbura bitangaje, azabasha ibyo yagambiriye, azarimbura abakomeye n’ubwoko bw’abera.

Azagira imigambi ituma abashishwa byose n’uburyarya, kandi azishyira hejuru mu mutima we, azarimbura benshi biraye ndetse azahaguruka kurwanya Umwami w’abami. Ariko azavunagurika nta wumukozeho.

Danieli 11:21

Bukeye mu cyimbo cye hazahaguruka umuntu w’insuzugurwa adahawe icyubahiro cy’ubwami, ariko azaza mu gihe cyo kwirara, aziheshe igihugu kwihakirizwa kwe.

Danieli 9:25-27

Nuko ubimenye, ubyitegereze yuko uhereye igihe bazategekera kubaka i Yerusalemu bayisana kugeza kuri Mesiya Umutware hazabaho ibyumweru birindwi, maze habeho ibindi byumweru mirongo itandatu na bibiri bahubake basubizeho imiharuro n’impavu, ndetse bizakorwa mu bihe biruhije.
Ibyo byumweru uko ari mirongo itandatu na bibiri nibishira Mesiya azakurwaho, kandi nta cyo azaba asigaranye. Maze abantu b’umutware uzaza bazarimbure umurwa n’ubuturo bwera, uwo iherezo rye rizaba nk’utembanywe n’umwuzure w’amazi, intambara n’ibyago bizarinda bigeza imperuka. Ni ko bitegetswe.
Uwo mutware azasezerana na benshi isezerano rikomeye, rimare icyumweru kimwe. Nikigera hagati azabuzanya ibitambo n’amaturo, umurimbuzi azaza ku ibaba ry’ibizira, maze kugeza ku mperuka yategetswe uburakari buzasandazwa kuri uwo murimbuzi.

25-0309 Icyuho kiri hagati y’Ibisekuru Birindwi by’itorero n’Ibimenyetso Birindwi

Ubutumwa : 63-0317E Icyuho kiri hagati y’Ibisekuru Birindwi by’itorero n’Ibimenyetso Birindwi

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Mwebwe Abagaruwe,

Ntabwo njya ndambirwa kumva Ijwi ry’Imana ritubwira abo turibo, aho twaturutse, aho tugiye, n’icyo tuzaragwa, n’uburyo Idukunda cyane.

Abatambyi b’umwuka, ishyanga ryera, ritura Imana ibitambo by’umwuka, imbuto z’iminwa yabo, ihimbaza Izina rye”. Mbega ubwoko! Abo Yaronse.

guhumurizwa kwacu konyine n’amahoro bituruka mu kumva Ijwi ry’Imana rivugana natwe, hanyuma tukongera kuvugana na Data kubwo kumutura ibitambo by’imbuto z’iminwa yacu, duhimbaza Izina Ryayo.

Iyi si yose iraniha. Ibyaremwe biraniha. Turimo turaniha kandi dutegereje kuza k’Umwami. Iyi si ntacyacu ifite. Turiteguye kuva aha maze tukajya mu Birori by’Ubukwe no mu Buturo bw’Ahazaza hamwena We n’abo bose bamaze kuhagera, aho hakurya y’inyegamo y’igihe, baradutegereje.

Reka duhaguruke maze twicuguse! Dukomange amarangamutima yacu, dukangukire kureba ibirimo kubaho ubu ndetse n’ibigiye kubaho mu gihe cyo guhumbya no guhumbura.

Ntibyigeze bibaho mu mateka y’isi aho byigeze bishoboka ko Umugeni wa Kristo yiyunga hamwe ku isi hose, bose ku isaha imwe, kugira bumve Ijwi ry’Imana rivuga kandi rihishurira Umugeni Wayo Ijambo.

Abizera, baribaza ubwabo, ni irihe jwi, ni uwuhe mukozi w’Imana, n’uwuhe muntu, washobora kunga hamwe no kuzana Umugeni wa Kristo ngo ajye hamwe? Niba uri Umugeni wa Kristo, urabizi neza ko nta rindi Jwi uretse Ijwi ry’Imana riri ku makasete.

Yego, Umwuka Wera ari muri buri umwe wese muri twe, buri mukozi mu itorero, ariko Imana Ubwayo yatubwiye ko izacira isi urubanza ikoresheje Ijambo Ryayo. Umugeni azi Ijambo Ryayo ko rituruka ku muhanuzi Wayo. Umuhanuzi Wayo niwe musobanuzi WENYINE w’Ijambo ry’Imana. Icyo avuze ntawe ushobora kugira icyo yongeraho cyangwa ngo akureho. Ni Ijambo, riri ku makasete, ibyo nibyo twese bazaducira urubanza bakoresheje, kandi nta yandi magambo cyangwa ubusobanuro bw’iryo Jambo.

Ntibishoboka kurindi jwi ryose kunga Umugeni.  Ni Ijwi ry’Imana ryonyine riri ku makasete rishobora kunga Umugeni Wayo. Niryo Jambo ryonyine Umugeni wese ashobora kwemeranyaho. Niryo Jwi ryonyine Imana Ubwayo yahamirije ko ari Ijwi Ryayo ku Mugeni Wayo. Umugeni Wayo agomba kugira Igitekerezo Kimwe n’Umutima Uhuye kugira ngo abe hamwe na We.

Abakozi bashobora gukora, abigisha bashobora kwigisha, abashumba bashobora gushumba, ariko Ijwi ry’Imana riri ku makasete niryo Jwi ry’ingenzi ryonyine bagomba gushyira imbere y’abantu. Nicyo Kidakuka cy’Umugeni.

Niba ufite Guhishurirwa kw’ibyo, noneho iki nicyo kigiye kubaho.

Ijambo ritubwira ko Adamu yatakaje umurage we, ari wo si. Yavuye mu kiganza cye ijya mu kiganza cy’uwo yayigurishijeho, ariwe Satani. Yaguranye kwizera kwe mu Mana, abigurana ibitekerezo bya Satani. Yanyazwe buri gace kose kajya mu biganza bya Satani. Yabikuye mu kiganza cye abishyira mu kiganza cya Satani.

Imana ni Imana y’isi yose, ahantu hose, ariko umwana Wayo, yari afite isi mu buyobozi Bwe. Yashoboraga kuvuga, yashoboraga kwita amazina, yashoboraga kurangurura, agahagarika ibyaremwe, yarashoboye icyo ashatse cyose. Yari afite mu buryo bwuzuye ndetse bw’ikirenga ubuyobozi bw’isi.

Adamu yarabitakaje byose, ariko icyubahiro kibe icy’Imana, ibyo yatakaje byose kandi akabinyagwa byacunguwe na Mwene Wacu wa Bugufi, nta wundi utari Imana Ishobora Byose, yahindutse Imanuweli, umwe muri twe. UBU, NI IBYACU.

Turi abahungu n’abakobwa Be abo bazima kandi bakaba abami n’abatambyi hamwe na We. Dufite ubugingo buhoraho hamwe na We ndetse n’abo bose bamukunda. Nta kongera kurwara, nta gahinda, nta rupfu, hamwe n’iteka.

Mu gutekereza ibyo, ni gute twashobora kwemerera satani kudushyira hasi? Ni IBYACU, aho niho twerekeje vuba aha. Yaduhaye ikintu gikomeye cyane Yashobora kuduha. Iyi minsi mike y’ibipimo n’ibigeragezo kuri iyi si irimo irashira vuba binyuze MU NTSINZI IKOMEYE ISIGAJE IMINSI MIKE IMBERE YACU.

KWIZERA Kwacu kurakomeye bitigeze kubaho. Umunezero wacu ni mwinshi bitigeze bibaho.  Tuzi abo turibo n’aho tugiye. Turabizi ko turi mu Bushake Bwayo butunganye hamwe n’Ijambo Ryayo. Icyo ducyeneye gukora gusa ni ukugumana n’aya makasete kandi tukizera buri Jambo; atari uko tubisobanukiwe byose, AHUBWO TWIZERA BURI JAMBO… kandi TURABIKORA.

Kwizera kuzanwa no kumva, kumva Ijambo. Ijambo riza ku muhanuzi. Imana yararivuze. Imana irifata amajwi, Imana irarihishura. Twe turaryumva. Twe tukaryizera.

Mwashobora kwakira uku Guhishurirwa binyuze mu Ijwi ry’IMANA riri ku makasete.

Ibyo byose Kristo azakora ku iherezo tuzabihishurirwa muri iki cyumweru, mu Bimenyetso Birindwi, niba Imana ibitwemereye. Murabona ? Byiza cyane. Bizahishurwa, Kandi nibihishurwa, uko Ibimenyetso birindwi bizagenda bimenwa, kandi tukabihabwa, noneho dushobora kubona uwo mugambi w’ugucungurwa uwo ari wo, gihe ki na buryo ki uzagerwaho. Ibyo byose bihishwe muri iki Gitabo cy’ubwiru, hano. Gifatanishije ibimenyetso, gifungishijwe Ibimenyetso Birindwi…Kandi noneho Umwana w’Intama ni we wenyine wabasha kubimena.

Kuri iki Cyumweru 12:00 z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, igice cy’Umugeni wo ku isi hose azaba arimo kumva Ijwi ry’Imana bose ku isaha imwe. Tuzaba tunyeganyeza ijuru hamwe n’amasengesho yacu no kumuhimbaza. Ndabatumira kugira ngo muze mwiyunge natwe mu gihe twumva: Icyuho kiri hagati y’Ibisekuru Birindwi by’itorero n’Ibimenyetso Birindwi 63-0317E

Ntimuze kwibagirwa impinduka z’amasaha muri Jeffersonville kuri iyi mpera y’icyumweru

Mwene Data Joseph Branham