Category Archives: Uncategorized

25-0810 Ibiriho Ubu Bishyizwe ku Mugaragaro n’Ubuhanuzi

Ubutumwa : 65-1206 Ibiriho Ubu Bishyizwe ku Mugaragaro n’Ubuhanuzi

Complete

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni Muzima W’Ukuri,

Igihe Yesu, Ijambo ubwaryo, yamanukiraga ku isi imyaka ibihumbi bibiri ishize, yaje nk’uko yavuze ko azaza,nk’Umuhanuzi. Ijambo rye rivuga ko mbere y’uko agaruka, kwigaragaza kwuzuye kwa Yesu Kristo kuzongera kugaragara mu mubiri, mu muhanuzi. Uwo muhanuzi yaraje, izina rye ni William Marrion Branham.

Nigute umuntu atabona ko kumva Ijwi ry’Imana rivugana nabo ku buryo butaziguye kuri za kasete ari ubushake bwuzuye bw’Imana? Turabizi ko Ijambo buri gihe riza ku Muhanuzi w’Imana; ntirishobora kuza mu bundi buryo. Rigomba kuza rinyuze mu nzira y’umurongo w’Imana, ari yo yaduhishuriye mbere. Ni yo nzira yonyine rizanyuramo. Imana ikora nk’uko yasezeranije ko izabikora, kandi ntihwema kubikora mu buryo bumwe nk’uko yabikoraga igihe cyose.

Buri wese muri bo yariye ibintu bimwe, bose babyina mu Mwuka, bose bari bahuje buri kintu; ariko igihe cyo gutandukanya kigeze, Ijambo ni ryo ritandukanya. Uko niko bimeze n’uyu munsi! Ijambo ni ryo ryabatandukanyije! Igihe kigeze…

Tubona ko icyo gihe kigeza ubu, Ijambo ririmo gutandukanya. Umugeni arashinjwa kwita cyane ku Muhanuzi, igihe bavuga bati: “Hari abandi bantu batoranyijwe n’Imana, buzuye Umwuka Wera, bashobora kuyobora Umugeni muri iki gihe. Mukeneye ibirenze kasete gusa. Imana yashyizeho abantu muri iki gihe kugira ngo bayobore Itorero.”

“ Wibwira ko ari wowe wenyine muri aba bantu bose. Iteraniro ryose rirera!” Ubwo ntibwigeze buba uburyo bw’Imana bwo gukora. Yagomba kuba yari azi ibiruta ibyo. Maze Aravuga ati: “Nibyo, iteraniro ryose rirera. Urashaka kwigira…(turamutse tubivuze uyu munsi, mu mvugo y’ubu): Ntabwo ari wowe kamara.

Mose yari azi ko Imana yamwohereje kugira ngo abikore.

Imana ifite abantu buzuye Umwuka Wera bayobora Umugeni; Babayobora bakabageza kuri “UKU NIKO UWITEKA AVUZE”, INTUMWA MUHANUZI. Kuko Ubutumwa n’Intumwa ari kimwe. Ni yo nzira yatanzwe n’Imana idahinduka, y’uyu munsi n’iteka.

Kuko bumviye ikosa. Mu gihe Mose, wari yarahamirijwe n’Imana, akaba n’umuyobozi wagombaga kubereka inzira igana mu gihugu cy’isezerano, nyamara bari bamaze gukora urugendo rurerure nta kibazo, ariko nyuma, ntibashaka gukomezanya na we… Rero, abizera bashobora kubibona, ariko abatizera ntibashobora kubona Uwo uhamirijwe.

Atari ukubera ko gusa wahisemo kwakira iri hishurwa rikomeye ry’ibi bihe bya nyuma muri iki gihe, ahubwo Imana, binyuze mu nzira y’Ibyo Kurya bihunitse ku makasete , ivugira hagati mu mirongo ibwira Umugeni Wayo Ikunda.

Noneho, niba muri abahungu b’Imana cyangwa abakobwa b’Imana, mwari mu Mana ibihe byose. Ariko Yari izi umurima n’igihe muzaterwamo. Noneho, ubu, muriho nk’ikiremwa; umwana w’Imana, ugaragajwe nk’umuhungu cyangwa umukobwa w’Imana kugira ngo muhinyuze iyi saha, maze muhamirize Imana nzima kandi y’ukuri y’iyi saha, Ubutumwa bwo gutangwa muri ikigihe. Ni ukuri! Mwatoranijwe mbere yuko isi ibaho.

Mbega urwandiko rw’urukundo ruhishe hagati mu mirongo! ICYUBAHIRO KIBE ICY’UWITEKA! Atari ukubera ko gusa Yatumenye kandi Akadutoranya mbere y’imfatiro z’isi, Ahubwo hano Atubwiye ko Yadutoranirije kugira ngo tube abahungu n’abakobwa Be bagaragajwe kubw’UYU MUNSI. Idushyira ku isi muri iki gihe, hejuru y’abandi bera bose kuva mu ntangiriro, kuko Yari izi ko tuzahangana no guhinyuza kw’iyi saha kugira ngo duhamirize Imana nzima kandi y’ukuri y’isaha, Ubutumwa burimo busohoka muri iki gihe.

Twari mu Mana, nk’akagirabuzima fatizo, ijambo, nk’urukiryi guhera mu itangiriro, ariko UBU twicaye HAMWE ahantu ho mu ijuru muri Kristo Yesu, dusabana na We mu Ijambo Rye, binyuze mu Ijambo Rye; kubera ko TURI IJAMBO RYE, kandi Rikaba Rigaburira ubugingo bwacu.

Ntidushobora, kandi ntituzigera, twinjiza ikindi kintu mu buzima bwacu kitari Ijambo ry’Imana ritavangiye. Tuzi kandi twizera ko Ari ryo nzira y’Imana yateguye kubw’uyu munsi.

Turifuza kugutumira kwifatanya natwe kuri iki Cyumweru saa sita z’amanywa ku isaha y’I Jeffersonville, ubwo tuza kuba twumva IJWI RYONYINE, Ijwi ry’Imana kuri za kasete, aho ushobora kuvuga AMEN kuri buri Jambo ryose wumva.

Mwene Data Joseph Branham

Ubutumwa: Ibiriho Ubu Bishyizwe ku Mugaragaro n’Ubuhanuzi 65-1206

Ibyanditswe byo gusoma mbere yo kumva Ubutumwa:

Itangiriro 22
Hanyuma y’ibyo, Imana igerageza Aburahamu iramuhamagara iti “Aburahamu.” Aritaba ati “Karame.”
Iramubwira iti “Jyana umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda Isaka, ujye mu gihugu cy’i Moriya umutambireyo ku musozi ndi bukubwire, abe igitambo cyoswa.”
Aburahamu azinduka kare kare, ashyira amatandiko ku ndogobe ye, ajyana n’abagaragu be babiri, na Isaka umwana we. Yasa inkwi zo kosa igitambo, arahaguruka ajya ahantu Imana yamubwiye.
Ku munsi wa gatatu Aburahamu arambura amaso, yitegereza aho hantu hari kure.
Aburahamu abwira abo bagaragu be ati “Musigirane hano indogobe, jye n’uyu muhungu tujye hirya hariya dusenge, tubagarukeho.”
Aburahamu yenda za nkwi zo kosa igitambo, azikorera Isaka umuhungu we, ajyana n’umuriro n’umushyo, bombi barajyana.
Isaka ahamagara se Aburahamu ati “Data.” Aramwitaba ati “Ndakwitaba, mwana wanjye.” Aramubaza ati “Dore umuriro n’inkwi ngibi, ariko umwana w’intama uri he, w’igitambo cyo koswa?”
Aburahamu aramusubiza ati “Mwana wanjye, Imana iri bwibonere umwana w’intama w’igitambo cyo koswa.” Nuko bombi barajyana. Aburahamu agiye gutamba Isaka, Imana iramubuza
Bagera ahantu Imana yamubwiye, Aburahamu yubakayo igicaniro yararikaho za nkwi, aboha Isaka umuhungu we, amurambika kuri icyo gicaniro hejuru y’inkwi.
Aburahamu arambura ukuboko, yenda wa mushyo ngo asogote umuhungu we.
Marayika w’Uwiteka amuhamagara ari mu ijuru ati “Aburahamu, Aburahamu.” Aritaba ati “Karame.”
Aramubwira ati “Ntukoze ukuboko kuri uwo muhungu, ntugire icyo umutwara, kuko ubu menye yuko wubaha Imana, kuko utanyimye umwana wawe w’ikinege.”
Aburahamu yubura amaso arareba, abona inyuma ye impfizi y’intama, amahembe yayo afashwe mu gihuru. Aburahamu aragenda, yenda ya ntama, ayitambaho igitambo cyoswa mu cyimbo cy’umuhungu we.
Aburahamu yita aho hantu Yehovayire, nk’uko bavuga na bugingo n’ubu bati “Ku musozi w’Uwiteka kizabonwa.”
Maze marayika w’Uwiteka arongera ahamagara Aburahamu ari mu ijuru,
aramubwira ati “Ndirahiye, ni ko Uwiteka avuga, ubwo ugenjeje utyo ntunyime umwana wawe w’ikinege,
yuko no kuguha umugisha nzaguha umugisha, no kugwiza nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n’inyenyeri zo mu ijuru, kandi ruhwane n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja, kandi ruzahindura amarembo y’ababisha barwo.
Kandi mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha kuko wanyumviye.”
Aburahamu asubira aho abagaragu be bari, barahaguruka bajyana i Berisheba, agezeyo arahatura.
Hanyuma y’ibyo babwira Aburahamu bati “Na Miluka yabyaranye na mwene so Nahori abana.”
Imfura ye ni Usi, hakurikiraho Buzi murumuna we, na Kemuweli se wa Aramu,
na Kesedi na Hazo na Piludashi, na Yidilafu na Betuweli.
Betuweli yabyaye Rebeka. Abo uko ari umunani, Miluka yababyaranye na Nahori mwene se wa Aburahamu.
Inshoreke ye yitwa Rewuma, na yo yabyaye Teba na Gahamu, na Tahashi na Maka.

Gutegeka kwa kabiri 18:15
Uwiteka Imana yawe izabahagurukiriza umuhanuzi umeze nkanjye ukomotse hagati muri mwe, muri bene wanyu, azabe ari we mwumvira.

Zaburi 16:10
Kuko utazareka ubugingo bwanjye ngo bujye ikuzimu, Kandi utazakundira umukunzi wawe ko abona kubora.

Zaburi 22:1
Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi, babwirishaga inanga ijwi ryitwa “Imparakazi yo mu gitondo.” Ni Iya Dawidi. Mana yanjye, Mana yanjye, Ni iki kikundekesheje, Ukaba kure ntuntabare, Kure y’amagambo yo kuniha kwanjye?

Zaburi 22:18

Bagabana imyenda yanjye, Bafindira umwambaro wanjye.

Zaburi 22:7-8
Abandeba bose baranseka bakanshinyagurira, Barampema bakanzunguriza imitwe bati
Bishyire ku Uwiteka amukize, Abimukuremo kuko amwishimira.

Zaburi 35:11
Abagabo b’ibinyoma barahaguruka, Bakandega ibyo ntazi bakabimbaza.

Yesaya 7:14
Ni cyo kizatuma Uwiteka ubwe ari we uzabihera ikimenyetso. Dore Umwari azasama inda, azabyara umwana w’umuhungu amwite izina Imanweli.

Yesaya 9:6
Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’amahoro.

Yesaya 35:7
Kandi umusenyi wotsa utera ibishashi uzahinduka ikidendezi, n’umutarwe uzahinduka amasōko. Mu ikutiro ry’ingunzu, aho zaryamaga, hazaba ubwatsi n’uruberanya n’urufunzo.

Yesaya 50:6
Abakubita nabategeye umugongo n’imisaya nyitegera abampfura uruziga, kandi mu maso hanjye sinahahishe gukorwa n’isoni no gucirwa amacandwe.

Yesaya 53:9
Bategetse ko ahambanwa n’abanyabyaha, yari kumwe n’umutunzi mu rupfu rwe nubwo atagiraga urugomo, kandi ntagire uburyarya mu kanwa ke.

Yesaya 53:12
Ni cyo gituma nzamugabanya umugabane n’abakomeye, azagabana iminyago n’abanyamaboko, kuko yasutse ubugingo bwe akageza ku gupfa akabaranwa n’abagome, ariko ubwe yishyizeho ibyaha bya benshi kandi asabira abagome.

Yesaya 40:3
Nimwumve ijwi ry’urangurura ngo “Nimutunganyirize Uwiteka inzira mu butayu, mugororere Imana yacu inzira nyabagendwa mu kidaturwa.

Amosi 3:7
Ni ukuri Uwiteka Imana ntizagira icyo ikora itabanje guhishurira abagaragu bayo b’abahanuzi ibihishwe byayo.

Zekariya 11:12
Ndababwira nti “Niba mureba ko ari byiza nimumpe ibihembo byanjye, kandi niba atari byiza nimurorere.” Nuko bangerera ibice by’ifeza mirongo itatu, babimpa ho ibihembo.

Zekariya 13:7
Byuka wa nkota we, urwane n’umushumba wanjye, urwane n’umuntu mugenzi wanjye, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kubita umwungeri intama zisandare, kandi n’abato nzabashyiraho ukuboko kwanjye.

Zekariya 14:7
Ahubwo uzaba umunsi umwe uzwi n’Uwiteka, utari amanywa ntube n’ijoro, ariko nibigeza nimugoroba hazaba umucyo.

Malaki 3:1
Dore nzatuma integuza yanjye, izambanziriza intunganyirize inzira. Umwami mushaka azāduka mu rusengero rwe, kandi intumwa y’isezerano mwishimana dore iraje. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Malaki 4:5-6
Dore nzaboherereza umuhanuzi Eliya, umunsi w’Uwiteka ukomeye kandi uteye ubwoba utaragera.
Uwo ni we uzasanganya imitima ya ba se ku bana n’imitima y’abana ku ya ba se, kugira ngo ntazaza kurimbuza isi umuvumo.

Matayo 4:4
Aramusubiza ati “Handitswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.'”

Matayo 24:24
Kuko abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n’intore niba bishoboka.

Matayo 11:1-19
Yesu amaze gutegeka abigishwa be cumi na babiri, avayo ajya kwigisha no kubwiriza abantu mu midugudu y’aho.
Ariko Yohana yumviye mu nzu y’imbohe ibyo Yesu akora, atuma abigishwa be ko bamubaza bati
Mbese ni wowe wa wundi ukwiriye kuza, cyangwa dutegereze undi?
Yesu arabasubiza ati “Nimugende mubwire Yohana ibyo mwumvise n’ibyo mubonye.
Impumyi zirahumuka, ibirema biragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa, abakene barabwirwa ubutumwa bwiza.
Kandi hahirwa uwo ibyanjye bitazagusha.”
Abo bakigenda, Yesu atangira kuvugana n’abantu ibya Yohana ati “Mwagiye mu butayu kureba iki? Urubingo ruhungabanywa n’umuyaga?
Ariko mwagiye kureba iki? Umuntu wambaye imyenda yorohereye? Erega abambara iyorohereye baba mu ngo z’abami!
Ariko mwajyanywe n’iki? Kureba umuhanuzi? Ni koko, kandi ndababwira yuko aruta umuhanuzi cyane.
Uwo ni we wandikiwe ngo ‘Dore ndenda gutuma integuza yanjye mbere yawe, Izakubanziriza igutunganirize inzira.’
Ndababwira ukuri, yuko mu babyawe n’abagore hatigeze kubaho umuntu uruta Yohana Umubatiza, ariko umuto mu bwami bwo mu ijuru aramuruta.
Uhereye ku gihe cya Yohana Umubatiza ukageza none, ubwami bwo mu ijuru buratwaranirwa, intwarane zibugishamo imbaraga.
Kuko abahanuzi bose n’amategeko byahanuye kugeza igihe cya Yohana,
kandi niba mushaka kubyemera, ni we Eliya wahanuwe ko azaza.
Ufite amatwi yumva niyumve.
Ariko ab’iki gihe ndabagereranya n’iki? Bameze nk’abana bato bicaye mu maguriro bahamagara bagenzi babo bati
‘Twabavugirije imyironge ntimwabyina, twaboroze ntimwarira.’
Kuko Yohana yaje atarya atanywa, bagira bati ‘Afite dayimoni.’
Umwana w’umuntu aje arya anywa, bagira bati ‘Dore iki kirura cy’umunywi w’inzoga, incuti y’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha.’Ariko ubwenge bwerekanwa n’imirimo yabwo.”

Luka 17:22-30
Abwira abigishwa be ati “Hazabaho igihe muzifuza kubona umunsi umwe mu minsi y’Umwana w’umuntu, ariko ntimuzawubona.
Kandi bazababwira bati ‘Dore nguriya’, cyangwa bati ‘Dore nguyu.’Ntimuzajyeyo kandi ntimuzabakurikire.
Nk’uko umurabyo urabiriza mu ruhande rumwe rw’ijuru, ukarabagiranira mu rundi, uko ni ko Umwana w’umuntu azaba ku munsi we.
Ariko akwiriye kubanza kubabazwa uburyo bwinshi, no kwangwa n’ab’iki gihe.
Kandi uko byari biri mu minsi ya Nowa, ni ko bizaba no mu minsi y’Umwana w’umuntu:
bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge, umwuzure uraza urabarimbura bose.
No mu minsi ya Loti na yo byari bimeze bityo: bararyaga, baranywaga, baraguraga, barabibaga, barubakaga,
maze umunsi Loti yavuye i Sodomu, umuriro n’amazuku biva mu ijuru biragwa, birabarimbura bose.
Ni na ko bizamera umunsi Umwana w’umuntu azabonekeraho.

Luka 24:13-27
Nuko uwo munsi babiri muri bo bajyaga mu kirorero cyitwa Emawusi. (Kuva i Yerusalemu kugerayo ni nka sitadiyo mirongo itandatu.)
Nuko baganira ibyabaye byose.
Bakiganira babazanya, Yesu arabegera ajyana na bo,
Ariko amaso yabo arabuzwa ngo batamumenya.
Arababaza ati “Muragenda mubazanya ibiki?” Bahagarara bagaragaje umubabaro.
Umwe muri bo witwaga Kilewopa aramusubiza ati “Mbese ni wowe wenyine mu bashyitsi b’i Yerusalemu, utazi ibyahabaye muri iyi minsi?”
Arababaza ati “Ni ibiki?” Bati “Ni ibya Yesu w’i Nazareti, wari umuhanuzi ukomeye mu byo yakoraga n’ibyo yavugaga imbere y’Imana n’imbere y’abantu bose,
kandi twavuganaga uburyo abatambyi bakuru n’abatware bacu, bamutanze ngo acirwe urubanza rwo gupfa bakamubamba,
kandi twiringiraga yuko ari we uzacungura Abisirayeli. Uretse ibyo, dore uyu munsi ni uwa gatatu uhereye aho ibyo byabereye.
None abagore bo muri twe badutangaje, kuko bazindutse bajya ku gituro
ntibasangamo intumbi ye. Nuko baraza batubwira ko babonekewe n’abamarayika, bakababwira ko ari muzima.
Kandi bamwe mu bari bari kumwe na twe bagiye ku gituro basanga ari ko biri, uko abagore batubwiye, ariko we ntibamubona.”
Arababwira ati “Mwa bapfu mwe, imitima yanyu itinze cyane kwizera ibyo abahanuzi bavuze byose.
None se Kristo ntiyari akwiriye kubabazwa atyo, ngo abone kwinjira mu bwiza bwe?”
Atangirira kuri Mose no ku bahanuzi bose, abasobanurira mu byanditswe byose ibyanditswe kuri we.

Abaheburayo 13:8
Yesu Kristo uko yari ari ejo, n’uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora iteka ryose.

Abaheburayo 1:1
Kera Imana yavuganiye na ba sogokuruza mu kanwa k’abahanuzi mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi,

Yohana 1:1

Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana.

Ibyahishuwe 3:14-21
Wandikire marayika w’Itorero ry’i Lawodikiya uti Uwiyita Amen, umugabo wo guhamya kandi ukiranuka w’ukuri, inkomoko y’ibyo Imana yaremye aravuga aya magambo ati
‘Nzi imirimo yawe, yuko udakonje kandi ntubire. Iyaba wari ukonje cyangwa wari ubize!
Nuko rero kuko uri akazuyazi, udakonje ntubire, ngiye kukuruka.
Kuko uvuga uti “Ndi umukire, ndatunze kandi ndatunganiwe nta cyo nkennye”, utazi yuko uri umutindi wo kubabarirwa, kandi uri umukene n’impumyi ndetse wambaye ubusa.
Dore ndakugira inama: ungureho izahabu yatunganirijwe mu ruganda ubone uko uba umutunzi, kandi ungureho n’imyenda yera kugira ngo wambare isoni z’ubwambure bwawe zitagaragara, kandi ungureho umuti wo gusīga ku maso yawe kugira ngo uhumuke.
Abo nkunda bose ndabacyaha, nkabahana ibihano. Nuko rero gira umwete wihane.
Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire.’
Unesha nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y’ubwami, nk’uko nanjye nanesheje nkicarana na Data ku ntebe ye.

Ibyahishuwe 10:7
ahubwo mu minsi y’ijwi rya marayika wa karindwi ubwo azatangira kuvuza impanda, ni ho ubwiru bw’Imana buzaba busohoye nk’uko yabwiye imbata zayo ari zo bahanuzi.”

25-0803 Ibintu Bigomba Kuzaba

Ubutumwa : 65-1205 Ibintu Bigomba Kuzaba

Complete

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Rukiryi Rw’Imana,

Buri Jambo ryavuzwe muri Ubu Butumwa ni urwandiko rw’urukundo ku Mugeni We. Kubwo gutekereza ko Data uri mu Ijuru adukunda cyane, Akaba atarashatse ko dusoma Ijambo Rye gusa, ahubwo Yashatse ko twumva Ijwi Rye rivugana n’imitima yacu kugira ngo Atubwire ngo, “Uri isezerano Ryanjye rizima, uri urukiryi Rwanjye ruzima, kugira ngo nshobore kwiyereka isi.”

Noneho gutekereza ko nyuma y’igitambo Cye yatanze hano ku isi, uko Yabagaho, Inzira yanyuzemo, Yasabye ikintu kimwe gusa:

Kugira ngo Aho ndi, nabo abe ariho baba.” Yasabye ubusabane hamwe natwe. Ni cyo kintu cyonyine yasabye Data mu isengesho: kubana namwe by’iteka ryose.

Aho ndi, “Ijambo Rye” iryo tugomba kubaryo, kwakira ubusabane Bwe, Ubufatanye Bwe, iteka. Kubw’ibyo, tugomba kubeshwa na buri Jambo Yatubwiye ku makasete kugira ngo tube Umwari Mugeni We Jambo, aricyo kitugira igice cy’Umukwe.

Uku ni UGUHISHURIRWA kwa Yesu Kristo muri iki gihe. Atari icyo yari cyo mu kindi gihe, ahubwo uwo ari we NONAHA. Ijambo ry’uyu munsi. Aho Imana iri uyu munsi. Ni byo guhishurwa k’uyu munsi. Ubu kurimo kurakura mu Mugeni, idushyira mu gihagararo cyuzuye cy’abahungu n’abakobwa batunganye

Twibona ubwacu mu Ijambo Rye. Tuzi abo turi bo. Turabizi ko turi mu migambi Ye. Ngiyi inzira yateguwe n’Imana kubw’iki gihe. Turabizi ko Izamurwa riri hafi. Vuba aha abacu dukunda bazagaragara. Icyo gihe tuzamenya ko: Twahageze. Twese tugiye mu Ijuru… yego, Ijuru, ahantu hafatika nk’aha.

Ahubwo turagana ahantu hahari h’ukuri, aho tuzakora ibintu runaka, aho tugiye kuzaba. Tuzajyayo dukore. Tugiyeyo kunezerwa. Tugiye kubayo. Tugiye mu Bugingo, mu Bugingo bw’Iteka by’ukuri. Tugiye mu ijuru, muri paradizo. Nk’uko Adamu na Eva bakoraga, babagaho, kandi baryaga, banezererwa mu ngobyi ya Eden mbere y’uko icyaha cyinjira, turi mu nzira dusubira yo, ni ukuri, turi kuhasubira. Adamu wa mbere binyuze mu cyaha yarahadukuye. Adamu wa kabiri binyuze mu gukiranuka, atugaruye yo ; aradutsindishiriza kandi akatugarura yo.

Nigute umuntu yashobora kubonera inyito icyo ibi bivuze kuri twe? Mu kuri ko tugiye muri paradizo aho tuzatura iteka ryose turi kumwe. Ntihazongera kubaho umubabaro, ububabare cyangwa intimba, gutungana kwiyongera kukundi gutungana.

Imitima yacu iranezerewe, ubugingo bwacu buragurumana imbere muri twe. Satani yongera igitutu kuri twe kurushaho buri munsi, ariko dukomeje kunezerwa. Impamvu:

  • TUZI, ABO TURI BO.
  • TUZI KO, TUDASHOBORA, KANDI TUTAZIGERA TUMUTENGUHA.
  • TUZI KO, TURI MU BUSHAKE BWE BUTUNGANYE.
  • TUZI KO, YADUHAYE GUHISHURWA K’UKURI KWIJAMBO RYE.

Mwene Data Joseph, wandika ibintu bimwe buri cyumweru. ICYUBAHIRO KIBE ICY’UWITEKA, nzabyandika buri ku cyumweru kuko Ashaka ko umenya uburyo Agukunda. Uwo uri we. Aho ugiye. Igicucu kirimo kirahinduka igifatika. Uri Ijambo rihinduka Ijambo.

Nshuti z’isi yose, muze twifatanye ku cyumweru saa 12h00 z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe cyo kwifatanya ku murongo w’itumanaho; atari ukubera ko “Njye” ngutumiye, ahubwo kubera ko “We” Agutumiye. Atari ukubera ko “Njye” natoranyije kaseti, ahubwo kugira ngo twumve Ijambo hamwe n’igice cy’Umugeni ku isi yose icyarimwe.

Ese twashobora gutahura ko bishoboka ko Umugeni yumva Ijwi ry’Imana ku isi yose, ku isaha imwe? Ibyo bigomba kuba ari Imana. Imana yategetse umuhanuzi kubikora igihe marayika wayo yari hano ku isi. Yashishikarije Umugeni guhuriza hamwe mu masengesho, BOSE KU ISAHA IMWE Y’I JEFFERSONVILLE 9:00, 12:00, 3:00. Mbega uko bihambaye muri iki gihe, ko Umugeni ashobora kwiyunga hamwe nk’UMUNTU UMWE kugira ngo yumve Ijwi ry’Imana rivugana na bo ku isaha imwe?

Mwene Data Joseph Branham

Ubutumwa: Ibintu bigomba kuba 65-1205

Ibyanditswe:

Matayo 22: 1-14
Yesu yongera kuvugana na bo abacira imigani ati
Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umwami wacyujije ubukwe bw’umwana we arongora,
atuma abagaragu be guhamagara abatorewe gutaha ubukwe, banga kuza.
Arongera atuma abandi bagaragu ati ‘Mubwire abatowe muti: Dore niteguye amazimano, amapfizi yanjye n’inka zibyibushye babibaze, byose byiteguwe, muze mu bukwe.’
Maze abo ntibabyitaho barigendera, umwe ajya mu gikingi cye, undi ajya mu rutundo rwe,
abasigaye bafata abagaragu be barabashinyagurira, barabica.
Maze umwami ararakara agaba ingabo ze, arimbura abo bicanyi atwika umudugudu wabo.
Maze abwira abagaragu be ati ‘Ubukwe bwiteguwe, ariko abari babutorewe ntibari babukwiriye.
Nuko mujye mu nzira nyabagendwa, abo muri buboneyo bose mubahamagare baze batahe ubukwe.’
Abo bagaragu barasohoka bajya mu nzira, bateranya abo babonye bose, ababi n’abeza, inzu yo gucyurizamo ubukwe yuzura abasangwa.
Umwami yinjiye kureba abasangwa, abonamo umuntu utambaye umwenda w’ubukwe.
Aramubaza ati ‘Mugenzi wanjye, ni iki gitumye winjira hano utambaye umwenda w’ubukwe?’Na we arahora rwose.
Maze umwami abwira abagaragu be ati ‘Nimumubohe amaboko n’amaguru, mumujugunye mu mwijima hanze, ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo’,
kuko abatowe ari benshi, ariko abatoranyijwe bakaba bake.

Yohani 14: 1-7
Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere.
Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurira ahanyu.
Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo.
Kandi aho njya, inzira murayizi.
Toma aramubwira ati “Databuja, ntituzi aho ujya, inzira twayibwirwa n’iki?”
Yesu aramubwira ati “Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye.
Iyaba mwaramenye, muba mwaramenye na Data. Uhereye none muramuzi kandi mwamurebye.”

Abaheburayo 7: 1-10

Melikisedeki uwo wari umwami w’i Salemu, n’umutambyi w’Imana Isumbabyose (wa wundi wasanganiye Aburahamu, ubwo yatabarukaga avuye gutsinda abami, amuha umugisha,
ni na we Aburahamu yahaye kimwe mu icumi cya byose). Ubwa mbere izina rye risobanurwa ngo “Umwami wo gukiranuka”, kandi irya kabiri yitwa “Umwami w’i Salemu”, risobanurwa ngo “Umwami w’amahoro.”
Ntagira se ntagira nyina, ntagira ba sekuruza kandi ntafite itangiriro ry’iminsi cyangwa iherezo ry’ubugingo, ahubwo ubwo ashushanywa n’Umwana w’Imana, ahora ari umutambyi iteka ryose.
Nuko mutekereze namwe uburyo uwo muntu yari akomeye, byatumye ndetse Aburahamu sogokuruza mukuru amuha kimwe mu icumi cy’iminyago y’inyamibwa.
Kandi abana ba Lewi ari bo bahabwa ubutambyi, bafite itegeko ryo gukoresha abantu kimwe mu icumi, ni bo bene wabo nubwo abo bakomotse ku rukiryi rwa Aburahamu.
Ariko dore wa wundi utakomotse mu muryango wabo yakoresheje Aburahamu kimwe mu icumi, kandi aha umugisha nyir’ibyasezeranijwe!
Nta wahakana ko uworoheje ahabwa umugisha n’ukomeye.
Kandi muri twe abantu bapfa ni bo bahabwa kimwe mu icumi, naho icyo gihe cyahawe uhamywa ko ahoraho.
Ndetse byabasha kuvugwa yuko Lewi uhabwa kimwe mu icumi, na we ubwe yagikoreshejwe ku bwa Aburahamu
kuko yari akiri mu rukiryi rwa sekuruza, ubwo Melikisedeki yamusanganiraga.

25-0727 Izamurwa

Ubutumwa : 65-1204 Izamurwa

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni Utagira Amakemwa,

Umwami yaduhaye ibihe byiza cyane mu mwiherero w’ingando w’icyumweru gishize, ubwo yaduhishuriraga Ijambo Rye. Yabihamije binyuze mu Ijambo Rye, ko ikidakuka cyacu ni uko: Ijambo Rye, Ubu Butumwa, n’Ijwi ry’Imana riri ku makasete; byose ari ikintu kimwe, Yesu Kristo uko yari ejo, niko ari uyu munsi, kandi niko azahora iteka ryose.

Twumvise uko satani agerageza gutandukanya Ubutumwa n’Intumwa yabuzanye, ariko Umwami wacu Yesu ashimwe, kuko Imana ubwayo yavugiye muri marayika Wayo ukomeye, maze iratubwira iti:

Tuzi yuko igihe umuntu aje, atumwe n’Imana, yaratoranijwe n’Imana, azanye UKU NIKO UWITEKA AVUZE by’ukuri , ubwo ubutumwa n’intumwa biba ari kintu kimwe. Kuko yoherejwe guhagararira UKU NIKO UWITEKA AVUZE, Ijambo ku Ijambo, kubw’ibyo we n’ubutumwa bwe aba ari ikintu kimwe.

Ntushobora gutandukanya ubutumwa n’intumwa, byombi ni kimwe, UKU NIKO UWITEKA AVUZE. Ntacyo bitwaye icyo umusigwa w’ikinyoma wese yavuga, Imana yavuze ko byombi ari kintu kimwe kandi ntushobora kubitandukanya.

Noneho yatubwiye ko tudakeneye agatambaro ko kuyungurura udukoko iyo turi kumva amakasete, kuko nta dukoko cyangwa umutobe w’udukoko uri muri Ubu Butumwa. Iyi ni Isoko Ye y’amazi adudubiza, iteka ihora itemba itunganye kandi itanduye. Ihora iteka idudubiza, ntiyigera ikama, ihora isunika kandi igasunika, igenda iduha guhishurirwa kuruseho kw’Ijambo Ryayo.

Yatwibukije ko TUTAGOMBA KWIBAGIRWA ko isezerano rye natwe ari iridashidikanywaho, si iryo kongera kwigwaho,ahubwo riruta ibintu byose, Ntirigira amakemwa.

Byaba ari urukundo, ubufasha, cyangwa kwiyegurira, niba ikintu ari nta makemwa kiba ari IKIDAKUKA kandi ntikiba gifite ibyo gishingiyeho bidasanzwe cyangwa izindi nshingano. Kizabaho uko byagenda kose, nta kabuza.

Noneho Ashaka kubishimangira, noneho Aratubwira ko uyu munsi Ibyanditswe Bye birimo birasohorera imbere y’amaso yacu.

Rya zuba rimwe rirasira mu burasirazuba, ni ryo zuba rimwe rirengera mu burengerazuba. Kandi ni uwo Mwana w’Imana waje mu burasirazuba, akagaragaza ubwiza bw’Imana mu mubiri, ni we Mwana w’Imana umwe uri mu gice cy’Uburengerazuba hano, aribyo bigaragaza ko ari mu itorero uyu mugoroba, akaba ari uko yari ejo hashize uyu munsi ndetse n’iteka. Umucyo wa nimugoroba w’Umwana waraje. Uyu munsi iki Cyanditswe kirasohoye imbere yacu.

Umwana w’umuntu yongeye kuza mu mubiri w’umuntu muri iyi minsi yacu, nk’uko yabisezeranye ko azabikora, kugirango ahamagare umugeni asohoke. Ni Yesu Kristo uvugana natwe mu buryo budaciye iruhande, kandi ntibikeneye ubusobanuro bw’umuntu uwo ari we wese. Icyo dukeneye gusa, icyo dushaka gusa, ni ijwi ry’Imana rivuga ku makasete, riturutse ku Mana Ubwayo.

Ni uguhishurirwa ko kugaragazwa kw’ijambo ryabaye ukuri. Kandi turi kubaho muri iyo minsi; icyubahiro kibe icy’Imana; ihishurirwa ry’ubwiru ry’Uwo ari We Ubwe.

Mbega ibihe byiza umugeni ari kugira, ari imbere y’ubwiza bw’Umwana, akomera. Ingano yagarutse ku ngano nanone, kandi nta musemburo uri muri twe. Ni ijwi ry’ukuri ry’Imana rivugana natwe, riducura kandi ritugira ishusho ya Kristo, Ijambo.

Turi abahungu n’abakobwa b’Imana, urukiryi Rwe yagennye mbere ko tugomba kuza muri iki gisekuru, igisekuru gikomeye cyane kuruta ibindi mu mateka y’isi. Yamenye ko tudashobora kunanirwa, tudashobora kugambana, ahubwo ko tuzaba Umugeni Jambo we w’ukuri no gukiranuka, Urubyaro rwa Cyami rw’Abraham rwagombaga kuza.

Igihe cy’Izamurwa kirageze. Igihe kigeze ku iherezo. Aje gutwara Umugeni We witeguye Ubwe kandi akaba yicaye mu Kugaragara k’Umwana, arimo yumva Ijwi Rye ririmo rimwambika. Vuba aha tuzatangira kubona abacu bari inyuma y’inyegamo y’igihe, barategereje kandi bifuza kuba hamwe natwe.

Amakasete ni inzira Imana yateguye yo gutunganya Umugeni Wayo. Aya makasete niyo yonyine azunga Umugeni Wayo. Aya makasete ni Ijwi ry’Imana ku Mugeni Wayo.

Ndagutumira kuza kwifatanya natwe, igice cy’Umugeni Wayo, kuri iki Cyumweru saa Sita z’amanywa ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva byose ku byerekeye ibyenda kubaho vuba: Izamurwa 65-1204.

Mwene Data Joseph Branham

25-0713 Ahantu Hamwe Rukumbi Imana Yagennye Ho Kuramirizwa

Ubutumwa : 65-1128M Ahantu Hamwe Rukumbi Imana Yagennye Ho Kuramirizwa

Complete

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Muryango wa Yesu Kristo

Hari ikintu kiri kubaho ku rwego rutigeze rubaho mbere hamwe n’Umugeni wa Kristo ku isi hose. Ibintu twumvise kera kandi twifuzaga kuzabona noneho biragaragajwe imbere y’amaso yacu.

Umwuka Wera ari guhuriza hamwe Umugeni we nk’uko yabivuze ko azabikora, abinyujije mu buryo Bwe BWONYINE yatanze muri iki gihe: Ijwi ry’Imana kuri za kaseti.

Arimo guhishura no kwemeza Ijambo Rye ku buryo butigeze bubaho mbere. Kimwe n’iriba ridudubiza, guhishurirwa kuradudubiza imbere muri twe.

ubu bumwe bw’umwuka bwa Kirisito n’Itorero rye, noneho, igihe Umubiri uhindutse Ijambo, kandi Ijambo rihindutse umubiri, rigaragajwe, rihamirijwe. Neza neza ibyo Bibiliya yatangaje kubw’uyu munsi, ni byo bibaho, umunsi ku munsi. Yoo, kandi ibi byirundanya cyane vuba, hariya mu butayu, kandi habaye ibintu, nta nabasha gukurikira.

Buri munsi Guhishurirwa kurushaho kwiyongera, kurahishurwa kandi kugaragazwa imbere yacu. Kimwe n’umuhanuzi, ibintu birimo kubaho mu buryo bwihuse — ku buryo tutanabasha kubikurikira… ICYUBAHIRO KIBE ICY’UWITEKA!!!

Igihe cyacu kirageze. Ibyanditswe birimo gusohora. Umubiri urimo urahinduka Ijambo, n’Ijambo ririmo rirahinduka umubiri. Ibintu umuhanuzi yavuze ko bizabaho — birimo kubaho ubu nyine.

Kubera ki twebwe?

Nta musemburo, nta jwi ririmo urujijo, nta n’igisobanuro cy’umuntu gikenewemo hagati muri twe. Turimo kumva Ijambo Ryera, Ritunganye, riva mu kanwa k’Imana, mu gihe rituvugisha umunwa ku gutwi.

Noneho tubona iryo Jambo rimwe ryasezeranijwe rya Luka, rya Malaki, ayo masezerano yandi yose kubw’uyu munsi- yambaye umubiri, aturana na twe, kandi uwo amatwi yacu yari yarumvise bavuga; noneho amaso yacu Amubona asobanura Ijambo Rye bwite, ntidukeneye gusobanura kw’abantu.

Mugeni, nta buryo buhari byagaragara cyane kurusha ibi. Ni Imana, ihagaze imbere y’Umugeni wayo mu mubiri w’umuntu kugira ngo dushobore kumubona n’amaso yacu, atuvugisha kandi asobanura Ijambo Rye Ubwe, no kurishyira kuri kaseti. Ni Ijambo Ritunganye, rivugwa kandi ryandikwa n’Imana ubwayo. Kubw’ibyo, nta na kimwe cyaryo gikeneye ibisobanuro by’umuntu.

  • Imana irimo kuvugana n’Umugeni wayo idaciye iruhande kuri kaseti.
  • Imana iri gusobanura Ijambo Ryayo Ubwayo, kuri kaseti.
  • Imana iri kwihishura Ubwayo kuri kaseti.
  • Imana ibwira Umugeni Wayo ngo: ‘Nta gisobanuro cy’umuntu ukeneye, Ijambo Ryanjye riri kuri kaseti ni ibintu byose UMUGENI WANJYE AKENEYE .’

Mwibuke, nimusohoka hano! Noneho mutangire musohoke mu gishishwa . mugiye kwinjira mw’ihundo, ariko mugume mu mucyo w’Umwana. Ntimwongere kucyo navuze kandi ntimugire icyo mugabanya. Kubera yuko mvuga ukuri uko nkuzi, nkuko Data yakumpishuriye. Murabona?

Imana yaremye INZIRA YONYINE ITUNGANYE kugira ngo Umugeni akore gusa nk’uko yadutegetse gukora. Ibi ntibyari byarigeze bibaho kugeza uyu munsi. Ntihakiriho gukekeranya, cyangwa gushidikanya, nta no kubaza niba hari ikintu cyongeweho, cyakuweho, cyangwa cyasobanuwe. Umugeni yahawe Guhishurirwa k’Ukuri: KUVUZA AMAKASETE NI INZIRA Y’IMANA ITUNGANYE.

Mugihe byaba ngombwa, reka nongere mbivuge. Guhishurirwa kwanjye ni uko Umugeni wa Yesu Kristo  si abandi  UMUGENI, NTA KINDI akeneye, uretse Ijwi ry’Imana riri ku makasete.

Ariko igihe kimwe Umwuka Wera w’ukuri…, Ijambo ry’ukuri ryinjiye muri wowe byukuri (Ijambo, Yesu), ubwo rero, mwene Data, ubutumwa ntibuba bukiri ibanga kuri mwe, Urabuzi mwene Data, buracanye rwose imbere yawe.

Ubutumwa ntabwo ari ibanga kuri njye. Yesu Kristo  ari uko yari ejo hahise, uyu munsi ndetse n’iteka. Ijuru ryose, n’isi, byose byitwa YESU. Yesu ni Ijambo.

Kandi iryo Zina riri mw’Ijambo kuko We ni Ijambo. Amen! Ubwo none We ni iki? Ijambo risobanuwe ni ukugaragazwa kw’Izina ry’Imana.

Imana kunga hamwe Umugeni wayo n’Ijwi Ryayo, Iryo ryafashwe kuri kasete maze rirahunikwa kubw’uyu munsi, bityo kugira ngo Ishoborore kunga hamwe Umugeni Wayo nk’Itsinda Rimwe. Umugeni azaribona,  kandi azamenya ko ari yo NZIRA YONYINE Imana yashyizeho yo guhuriza hamwe Umugeni Wayo.

Yarabikoze hashize imyaka irenga 60, kugira ngo atwereke uko yari agiye kubikora muri iyi minsi turimo. Turi rimwe mu matorero ye ku mirongo y’itumanaho ‘

 Niba ntizera mu byo kujya ku rusengero, kubera iki mfite insengero? Turazifite aho hose mu gihugu,twahuriye ku murongo undi mugoroba, kuri buri birometero kare maganatatu mpafite rumwe mu nsegero zanjye.

Ababwiriza benshi babwira amatorero yabo ngo: ‘Kuba “ku mirongo y’itumanaho” cyangwa “kumva ubutumwa bumwe icyarimwe”,, ibyo ntabwo ari ukujya mu rusengero.’YAVUZE KO ARI UKUJYAYO! Abavuga gutyo, ni uko batazi Ijambo, cyangwa ntibashobora gusoma Ibaruwa y’urukundo nk’uko Umugeni abikora.

Urusengero ni iki? Reka turebe gusa uko Mwene Data Branham icyo yavuze ko ruricyo.

Insengero nyinshi zifite ibyo bikoresho, mwari mufite mwese hano, uhereye ku rusengero. No muri Phoenix bafite iryo tumanaho; kugira ngo aho amateraniro abera hose, kugira ngo Ubutumwa buhite busakazwa kugeza… kandi abantu bateranira mu nsengero, no mu ngo n’ahantu nkaho, mu buryo bwiza cyane bw’itumanaho.

Mwene Data Branham avuga neza ko abantu bari mu “ngo zabo” hamwe n’“ahandi nkaho” bari rimwe mu matorero ye bari bahurijwe ku mirongo y’itumanaho.

Kubw’ibyo, ingo, sitasiyo za lisansi, inyubako, mu miryango iteraniye hamwe kumirongo ye y’itumanaho yabigize amatorero.

Reka twongere dusome bike mu IBARUWA Y’URUKUNDO.

Turasengera insengero zose n’amateraniro ateranye, ahantu hose impande y’indangururamajwi ntoya, kuva muri iyi Leta kugera ku Gice cy’Uburengerazuba, aho mu misozi y’Arizona, mu bibaya bya Texas, kugera ku Gice cy’Iburasirazuba, mu gihugu hose, Mwami, aho bateraniye. Dufite amasaha atandukanye nk’uko turi mu gihe, ariko Mwami, duteranye uyu mugoroba nk’abantu bunze ubumwe, nk’abizera bategereje kuza kwa Mesiya.

Kubwo kuba rero turi ku Mirongo y’Itumanaho, twumve Mwene Data Branham BOSE KU ISAHA IMWE; abo turi kumwe nk’itsinda rimwe, abizera, bategereje Kuza kwa Mesiya.

Ariko muravuga ngo ‘Nimuramuka mubikoze gutyo uyu munsi, ibyo ntabwo ari ukujya mu rusengero, ni amakosa, ntabwo ibyo ari uguteranira hamwe, cyane cyane ko tugomba kurushaho kubikora uko  tubona wa munsi wegera,’ ese ibyo ntabwo ari ukujya ku rusengero?

Reka nkubaze ikibazo, kandi usubize itorero ryawe. Iyo Mwene Data Branham ajya kuba yari hano uyu munsi, mu mubiri, ese mwajyaga gukurikira ubutumwa hamwe cyangwa kuba ku mirongo y’itumanaho kugira ngo umwumve buri Kucyumweru mu gitondo, twese hamwe ku isaha imwe hamwe n’Umugeni wo ku isi yose, ba pasteri, ese mwashoboraga KUJYA KU MIRONGO Y’ITUMANAHO maze mukumva Mwene Data Branham cyangwa mwajyaga kubwiriza?

Mwene Data Branham avuga  mu buryo bweruye ko inshingano zanyu ari itorero ryanyu. Iyo mujya kuba mwari hano mu myaka 60 ishize kandi Mwene Data Branham akaba yarimo agira amateraniro, ariko itorero ryanyu rikaba ritaribuyakurikire kuko bafite ayabo materaniro (aricyo ababwiriza benshi bakoze hariya kera), ese wajyaga kujya “mu itorero ryawe”, cyangwa wajyaga kujya kuri “Branham Tabernacle” kugira ngo wumve Mwene Data branham?.

Ndaguha igisubizo cyanjye. Najyaga kuba mpagaze ku muryango mu mvura, mu rubura cyangwa mu gihuhusi kugira ngo ninjire mu Ngando numve umuhanuzi w’Imana. Iyo MBA jya kuri iryo torero rindi, najyaga guhindura amatorero uwo mugoroba.

Ariko uriya mugore, ntiyari azi niba imbaraga zari muri iyo nkoni cyangwa zitari muri yo, ariko yari azi neza ko Imana yari muri Eliya. Aho ni ho Imana yari iri — mu muhanuzi wayo. Yaravuze ngo ‘Ndahiye Uwiteka n’ubugingo bwawe, ntabwo ndibugusige.”

Ndagutumiye kwifatanya natwe kugira ngo ube rimwe mu matorero ya Mwene Data  Branham ku mirongo y’itumanaho kuri iki Cyumweru saa sita z’amanywa (12:00 PM), ku isaha y’I Jeffersonville, igihe tuza kuba turi kumva Ijwi ry’Imana rituzanira Ubutumwa  “Ahantu Hamwe Rukumbi Imana Yagennye Ho Kuramirizwa 65-1128M.

Mwene Data Joseph Branham

25-0706 Numvise, Ariko Noneho Ndabona

Ubutumwa : 65-1127E Numvise, Ariko Noneho Ndabona

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni Ushimangiwe

Uyu munsi, aya Magambo Imana yavuze binyuze muri Marayika Wayo wa Karindwi Intumwa aracyasohozwa muri TWE, UMUGENI WA YESU KRISTO.

Niba ntizera ko bikwiye kujya ku rusengero, kubera iki mfite insengero? Twari tuzifite aho hose mu gihugu,ziri duhurijwe ku mu rongo wa telefone urya mugoroba, kuri buri birometero kare maganatatu mpafite rumwe mu nsegero zanjye.

Bari mu nsengero, mu ngo, mu nyubako nto, ndetse no kuri za station za essance; bakwirakwiye hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bakurikira, bose ku isaha imwe Ijambo ryabaga ririmo gutambuka.

Kandi uyu munsi, turacyari RIMWE MU MATOREROYE. We ARACYARI PASTERI WACU. Ijambo Rye N’UBU NTA BUSOBANURO RIKENEYE, kandi twe DUKOMEJE guteranira hamwe hirya no hino mu isi, DUHUJWE N’IMIRONGO Y’ITUMANAHO, twumva IJWI RY’Imana ritunganya Umugeni wa Yesu Kristo.

Uyu munsi, iri Jambo riracyarimo rirasohozwa.

Kubera iki ibyo babigaruye nanone? Kubera iki abapasteri bafunze insengero zabo kugira ngo bumve burya Butumwa nyine? Bagombaga gutegereza kugira ngo babone amakasete, muri icyo gihe babwiriza Ubutumwa ubwabo ku bantu babo nyuma; kandi ndabizi neza ko benshi babikoze kubwo kubura guhishurirwa.

Cyangwa ahari bamwe babwiye amatorero yabo ngo, “Noneho mwumve, twizera ko Mwene Data Branham ari umuhanuzi w’Imana, ariko ntiyigeze avuga ko tugomba kumwumva mu matorero yacu. Ndimo kubwiriza kuri iki Cyumweru, ndetse n’ibindi Byumweru; gusa mujye mufata amakasete maze muyumve mu ngo zanyu. “

Umugeni icyo gihe, ni kimwe n’Umugeni uyu munsi, yari afite Guhishurirwa, kandi yashakaga kwiyumvira ubwe Ijwi ry’Imana. Bashakaga kunga ubumwe hamwe n’Umugeni hirya no hino mu gihugu kugira ngo bumve Ijwi ry’Imana mugihe ryabaga ritambuka. Bashakaga kwigaragaza nka rimwe mu matorero ye, ingo, cyangwa aho baba bari hose, bari kumwe n’Ubutumwa, Ijwi, none ubu ni hamwe n’ amakasete.

Uyu munsi, iri Jambo rikomeje gusohora.

Kuki twebwe twabibonye abandi ntibabibone? Ku bwo kumenywa mbere , twatoranirijwe kubibona. Ariko wowe utarabitoranirijwe, ntuzigera ubibona. Ingano irabibona kandi yatangiye kwitandukanya.

Ntabwo bivuze ko ugomba guhagarika kujya mu rusengero rwawe. Ntanubwo bivuze ko umushumba wawe agomba guhagarika umurimo w’ivugabutumwa. Bisobanura gusa ko minisiteri nyinshi n’abashumba bibagiwe ICY’INGENZI, kandi ntibabwira abantu babo ko IJWI RY’INGENZI ugomba kumva ari IJWI ry’Imana riboneka kuri makaseti.

Kujya mu rusengero buri munsi wa buri cyumweru ntibiguhindura Umugeni wa Kristo; ibyo ntabwo ari byo Imana isaba. Abafarisayo n’Abasadukayo bari barasobanukiwe iyo nyigisho rwose. Bari bazi inyuguti zose z’Ijambo, ariko Ijambo Rizima ryari rihagaze HANO mu mubiri w’abantu — ariko se bakoze iki? Nk’icyo benshi barimo gukora muri iki gihe.

Bazavuga bati: “Ariya ni amadini yavugaga. Ntabwo bemeraga ko Mwenedata Branham abwiriza mu matorero yabo, ariko twe tubwiriza Ijambo kandi tuvuga uko yabivuze.”

Nibyiza cyane. Imana Ihimbazwe . Nicyo wagombye gukora.
Ariko warangiza, ukavuga ngo uyu munsi ibintu byarahindutse, ngo gucuranga kaseti za Mwene Data Branham mu rusengero ntibikwiriye — ubwo rero nta tandukaniro ufite n’Abafarisayo n’Abasadukayo, cyangwa amadini.

Uri indyarya.

Nk’uko byari bimeze icyo gihe, ni Yesu, uhagaze ku rugi akomanga, agerageza kwinjira kugira ngo avugane n’Itorero rye ubwaryo., ni nako badakingura imiryango, kandi batanashaka no gucuranga kaseti mu matorero yabo. “Ntitwakwemera ko aza kubwiriza mu itorero ryacu.”

Umwanzi agiye kubigoreka no kubyerekeza mu nzira nyinshi zitandukanye, kuko yanga ko ashyirwa ku ka rubanda. Ariko nubwo bimeze bityo, birimo kwigaragaza imbere y’amaso yacu, kandi benshi barimo kwitandukanya.

Mbere na mbere hariho Ja” [Iteraniro riravuga riti: “Jambo,” -U.I.] “Jambo uwo yahoranye n'[”Imana“] ”kandi Jambo yari“ [”Imana.“] ”Kandi Jambo yabaye umuntu, maze abana na twe.“ Si byo? Noneho turimom kubona iryo Jambo rimwe ryasezeranijwe- rya Luka, rya Malaki, ayo masezerano yandi yose kubw’uyu munsi- yambaye umubiri, aturana na twe, kandi uwo amatwi yacu yari yarumvise bavuga; noneho amaso yacu Amubona asobanura Ijambo Rye bwite, ntidukeneye gusobanura kw’abantu. Yoo torero ry’Imana nzima, mwebwe muri hano cyangwa muhujwe natwe na Telefone! Mukanguke bwangu, mbere yuko biba impita gihe! Imana ibahe umugihsa.

Mufungure imitima yanyu, mwumve ibyo Imana ibabwiye, amatorero yayo yose!
Noneho turamubona n’amaso yacu, ASOBANURA IJAMBO RYE ubwe!
Ntabwo dukeneye ibisobanuro by’umuntu!
MUKANGUKE MBERE Y’UKO BIBA IMPITAGIHE!!

Twumvise ibi bintu ubuzima bwacu bwose — ibyari bitegerejwe kuzabaho mu bihe by’imperuka. Noneho turabibona n’amaso yacu bisohora. Imana iri gukuraho igihu, ikagaragaza byose uko biri. Umuhanuzi yaravuze, none Ijambo ririmo gusohora.

Yatubwiye ko hari inzira IMWE RUSA—iyo ni yo Mana yateganyirije Umugeni wayo. Ugomba kuguma ku ijwi ry’Imana riri kuri za kazeti.

Ntumiye isi yose ngo yifatanye natwe ku Cyumweru saa sita z’amanywa, ku isaha ya Jeffersonville, maze twumve Inzira Imana yateganyije kuri uyu munsi. Nuko nawe uzabasha kuvuga uti: ‘Nari narumvise ibyawe, ariko noneho ndakubonye.’

Bro. Joseph Branham

Ubutumwa: 65-1127E — Numvise, Ariko Noneho Ndabona

Ibyanditswe (Kinyarwanda)
Itangiriro 17
Kuva 14:13–16
Yobu 14 n’igice cya 42:1–5
Amosi 3:7
Mariko 11:22–26 na 14:3–9
Luka 17:28–30

25-0622 Ibikorwa Ni Ukwizera Kugaragajwe

Ubutumwa : 65-1126 Ibikorwa Ni Ukwizera Kugaragajwe

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Jambo Ryambaye Umubiri,

Halleluya! Ubutaka bw’Umutima wacu bwamaze gutegurwa no kumva Ijambo kandi twararihishuriwe, TURI Umugeni w’Imbaraga za Kristo; uw’igiciro, utunganye, umwana w’Imana utagira icyaha, uhagararanye n’Ijambo ritunganye ritagira agatotsi, wogejwe n’Amazi y’Amaraso Ye Ubwe.

Twahindutse Ijambo ryambaye umubiri, bityo kugira ngo Yesu abone uko atujyana, abo Yagennye mbere y’uko imfatiro z”isi zishyirwaho, atujyanye mu gituza cya Data.

Isi ishobora kubona kugaragazwa ko Kwizera kwacu binyuze mu buryo dukora, ndetse bigaragaza ko dufite Guhishurirwa k’ukuri kw’Imana kw’Ijambo Ryayo rihamirijwe, kandi nta bwoba dufite. Ntabwo twitaye kubyo isi yose irimo ivuga cyangwa yizera… Ntabwoba dufite. Gukandaho Bikavuga ni inzira yahawe Umugeni wa Yesu Kristo.

Hari benshi bavuga ko bizera ubu Butumwa bw’Igihe cya nyuma, bakizera ko Imana yohereje Umuhanuzi, bizera ko William Marrion Branham yariwe marayika wa karindwi intumwa, bizera ko yavuze Uku Niko Uwiteka Avuze, ariko bo NTABWO BIZERA ko iryo Jwi ari ryo jwi ry’ingenzi cyane mugomba kumva. Ntibizera ko yavuze Amagambo adashidikanywaho. Ntibizera mu kuvuza ayo makasete mu nsengero zabo.

Ese ibyo bivuze iki? BISOBANUYE KO BITIGEZE BIBAHISHURIRWA!

Ni uguhishurirwa. Yabahishuriye ibyo kubw’Ubuntu bwayo. Ntabwo ari ikintu mwakoze. Ntimwageze ku kwizera kubw’imbaraga zanyu bwite. Igihe mugize kwizera, muba muguhawe kubw’ubuntu bw’Imana. Kandi Imana irakubahishurira, kubw’ibyo kwizera ni uguhishurirwa. Kandi Itorero ryose ry’Imana ryubatse ku guhishurirwa.

Kubwo KWIZERA twahishuriwe ko ubu Butumwa ari Ijwi ry’Imana ryashyizwe ku makasete rigafatwa amajwi, maze rigahunikwa, kugira ngo rigaburire Umugeni wa Kristo kandi rimutunganye.

Ni UKWIZERA k’umwimerere, kutavangiye mu cyo Imana yavuze ko ari Ukuri. Kandi kwashinze imizi mu mitima yacu n’ubugingo kandi nta kintu gihari gishobora kukunyeganyeza. Kuzagumamo kugeza igihe umuhanuzi Wayo azatwereka Umwami wacu.

Ntitwabyishoboza ubwacu. Yaduteguriye kwakira no kwizera Ibyo mbere y’uko imfatiro z’isi zishyirwaho. Yaribizi ko tuzakira Ijwi Ryayo muri iki gisekuru. Yatumenye mbere kandi itugenerera kubyakira.

Rero, imirimo y’Umwuka wera akora uyu munsi kubw’aya mayerekwa adahusha na rimwe, kubw’aya Masezerano atabura gusohora na rimwe, ibimenyetso byose by’intumwa byasezeranijwe muri Bibiliya, bya Malaki 4 n’, oh, Ibyahishuwe 10:7, ibyo byose birimo gusohora, kandi byagaragajwe n’ubuhanga, n’ubundi buryo bwose. Kandi niba narababwiye ukuri, birahamya ko nababwiye Ukuri. Ntahinduka nk’uko Yari ejo, niko Ari uyu munsi, kandi niko Azahora iteka ryose, kandi ukwigaragaza k’Umwuka We kurimo kuzamura umugeni. Uku kwizera (uguhishurirwa) nikumanuke mu mutima wanyu, ko “Iyi ariyo saha.”

Iyi niyo saha. Ubu nibwo Butumwa. Iryo niryo Jwi ry’Imana rihamagara Umugeni wa Yesu Kristo. Oh Torero, reka Umwami ategure imitima yanyu nk’ubutaka buteguwe neza kugira ngo mugire Kwizera no guhishurirwa ko kumva iri Jwi, riri ku makasete, ari cyo gitunganya kandi kigahuriza hamwe Umugeni wa Yesu Kristo.
Nongeye indi nshuro kubatumira kugira ngo mwiyunge natwe Kucyumweru I saa Sita z’Amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, mu kuzamura KWIZERA kwanyu mu bice byo hejuru, kugira ngo mwicare hamwe natwe mu hantu ho mu ijuru mu gihe twumva Ijwi ry’Imana ridutegurira kuza Kwe kwegereje.

Mwene Data Joseph Branham

Ndabasaba ngo mutwibuke mu masengesho yanyu mu cyumweru gitaha mu gihe dutangira ibihe by’ingando bya Still Waters Camp

Ubutumwa: Ibikorwa Ni Ukwizera Kugaragajwe 65-1126

Ibyanditswe byo gusoma:

Itangiriro 15:5-6
Aramusohokana aramubwira ati “Rarama urebe ijuru, ubare inyenyeri niba wabasha kuzibara.” Ati “Urubyaro rwawe ni ko ruzangana.”
Nuko yizera Uwiteka, abimuhwaniriza no gukiranuka.

Itangiriro 22:1-12
Hanyuma y’ibyo, Imana igerageza Aburahamu iramuhamagara iti “Aburahamu.” Aritaba ati “Karame.”
Iramubwira iti “Jyana umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda Isaka, ujye mu gihugu cy’i Moriya umutambireyo ku musozi ndi bukubwire, abe igitambo cyoswa.”
Aburahamu azinduka kare kare, ashyira amatandiko ku ndogobe ye, ajyana n’abagaragu be babiri, na Isaka umwana we. Yasa inkwi zo kosa igitambo, arahaguruka ajya ahantu Imana yamubwiye.
Ku munsi wa gatatu Aburahamu arambura amaso, yitegereza aho hantu hari kure.
Aburahamu abwira abo bagaragu be ati “Musigarane hano indogobe, jye n’uyu muhungu tujye hirya hariya dusenge, tubagarukeho.”
Aburahamu yenda za nkwi zo kosa igitambo, azikorera Isaka umuhungu we, ajyana n’umuriro n’umushyo, bombi barajyana.
Isaka ahamagara se Aburahamu ati “Data.” Aramwitaba ati “Ndakwitaba, mwana wanjye.” Aramubaza ati “Dore umuriro n’inkwi ngibi, ariko umwana w’intama uri he, w’igitambo cyo koswa?”
Aburahamu aramusubiza ati “Mwana wanjye, Imana iri bwibonere umwana w’intama w’igitambo cyo koswa.” Nuko bombi barajyana. Aburahamu agiye gutamba Isaka, Imana iramubuza
Bagera ahantu Imana yamubwiye, Aburahamu yubakayo igicaniro yararikaho za nkwi, aboha Isaka umuhungu we, amurambika kuri icyo gicaniro hejuru y’inkwi.
Aburahamu arambura ukuboko, yenda wa mushyo ngo asogote umuhungu we.
Marayika w’Uwiteka amuhamagara ari mu ijuru ati “Aburahamu, Aburahamu.” Aritaba ati “Karame.”
Aramubwira ati “Ntukoze ukuboko kuri uwo muhungu, ntugire icyo umutwara, kuko ubu menye yuko wubaha Imana, kuko utanyimye umwana wawe w’ikinege.”

Ibyakozwe 2:17
Imana iravuze iti: Uku ni ko bizaba mu minsi y’imperuka, Nzasuka ku Mwuka wanjye ku bantu bose, Kandi abahungu n’abakobwa banyu bazahanura, N’abasore banyu bazerekwa, N’abakambwe babarimo bazarota.

Abaroma 4:1-8
Niba ari uko biri, twavuga iki kuri Aburahamu sogokuruza ku mubiri?
Iyaba Aburahamu yaratsindishirijwe n’imirimo aba afite icyo yirata, ariko si imbere y’Imana.
Mbese ibyanditswe bimuvuga iki? Ntibivuga ngo “Aburahamu yizeye Imana, bikamuhwanirizwa no gukiranuka”?
Nyamara ukora ibihembo bye ntibimuhwanira no guherwa ubuntu, ahubwo abyita ubwishyu.
Ariko rero udakora ahubwo akizera Utsindishiriza abanyabyaha, kwizera kwe kumuhwanirizwa no gukiranuka,
nk’uko Dawidi na we yeruye amahirwe y’umuntu, uwo Imana ibaraho gukiranuka atabiheshejwe n’imirimo ati
Hahirwa abababarirwa ibicumuro byabo, Kandi ibyaha byabo bigatwikirwa.
Hahirwa umuntu Uwiteka atazabaraho icyaha.

Abaroma 8:28-34
Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye,
kuko abo yamenye kera yabatoranirije kera gushushanywa n’ishusho y’Umwana wayo, kugira ngo abe imfura muri bene se benshi.
Abo yatoranije kera yarabahamagaye, kandi abo yahamagaye yarabatsindishirije, n’abo yatsindishirije yabahaye ubwiza.
None ubwo bimeze bityo tuvuge iki? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde?
Mbese ubwo itimanye Umwana wayo ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose?
Ni nde uzarega intore z’Imana? Ni Imana kandi ari yo izitsindishiriza?
Ni nde uzazicira ho iteka? Ni Kristo Yesu kandi ari we wazipfiriye, ndetse akaba yarazutse ari iburyo bw’Imana adusabira?

Abefeso 1:1-5
Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, ndabandikiye mwebwe abera bari muri Efeso bizera Kristo Yesu,
ubuntu bube muri mwe n’amahoro biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.
Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo na Se ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y’umwuka yo mu ijuru,
nk’uko yadutoranirije muri we isi itararemwa, kugira ngo tube abera tutariho umugayo imbere yayo.
Kuko yagambiriye kera ku bw’urukundo rwayo ko duhinduka abana bayo, tubiheshejwe na Yesu Kristo ku bw’ineza y’ubushake bwayo,

Yakobo 2:21-23
Mbese sogokuruza Aburahamu ntiyatsindishirijwe n’imirimo, ubwo yatangaga Isaka umwana we ngo atambwe ku gicaniro?
Ubonye yuko kwizera kwafatanije n’imirimo ye, kandi ko kwizera kwe kwatunganijwe rwose n’imirimo ye.
Ni cyo cyatumye ibyanditswe bisohora, bya bindi bivuga ngo “Aburahamu yizeye Imana bimuhwanirizwa no gukiranuka”, yitwa incuti y’Imana.

Yohani 1:26
Yohana arabasubiza ati “Jye ndabatirisha amazi, ariko muri mwe hahagaze uwo mutaramenya,

Yohani 6:44-46
Nta wubasha kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye, nanjye nkazamuzura ku munsi w’imperuka.
Byanditswe mu byahanuwe ngo ‘Bose bazigishwa n’Imana.’Umuntu wese wumvise ibya Data akabyiga aza aho ndi.
Si ukugira ngo hari umuntu wabonye Data, keretse uwavuye ku Mana, uwo ni we wabonye Data.

25-0615 Ubumwe Butagaragara bw’Umugeni Wa Kristo

Ubutumwa : Ubumwe Butagaragara bw’Umugeni Wa Kristo 65-1125

Complete

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugore w’Imana Watoranijwe,

Nta buryo buhari bwabihakana, Uri akaremangingo k’Umwuka k’Imana, ukugaragazwa kw’ibigize ibitekerezo Byayo, kandi twari muri We mbere y’imfatiro z’isi.

Nta handi twashobora kujya, turi kimwe neza n’iyo mbuto yaguye mu butaka. Turi Yesu umwe, mu ishusho y’Umugeni, hamwe n’imbaraga zimwe, Itorero rimwe, Ijambo rizima rimwe kandi rituye muri twe ririmo ryiyegeranya ngo rihure n’umutwe, RYITEGUYE IZAMURWA.

Yatubwiye ko twatandukanye n’ubumwe bwacu bwa mbere, kubw’urupfu rw’umwuka, kandi twavutse ubwakabiri, cyangwa twongeye gushyingirwa, kubw’ubumwe bwacu bushya bw’Umwuka. Ubuzima bwa kamere yacu ya kera ntibukiriho habe n’ibintu by’isi, ahubwo ni Ubugingo bw’Iteka. Imbuto yari muri twe mu itangira, yaratubonye!

Ese ibyo ni iki bisobanuye? Bisobanuye ko igitabo cyacu cya kera cyajyanye n’ubumwe bwacu bwa kera, byarimuwe . UBU biri mu “Gitabo Gishya” cy’ Imana; ntabwo ari igitabo cy’ubugingo… oya, oya, oya,.. Ahubwo ni mu Gitabo cy’Ubugingo cy’Umwana w’Intama. Icyo Umwana w’Intama yacunguye. Ni icyemezo cyacu cy’urushako ni aho imbuto y’Iteka Ifashe.

Ese uriteguye? Ngibi biraje. Byaba byiza wisuzumye kandi ukitegura gusakuza no kurangurura ngo icyubahiro n’Icyayo, halleluya, icyubahiro kibe icy’Uwiteka, ni akagega bwikube kabiri n’ibyapakiwe n’ijuru.

“Ese ushaka kuvuga ko igitabo cyanjye cya kera n’amakosa yanjye yose, n’aho natsinzwe hose…”
Imana yabishyize mu Nyanja yo Kwibagirwa, kandi ntabwo mwababariwe gusa, ahubwo mwaratsindishirijwe…Icyubahiro kibe icy’Uwiteka! “Gutsindishirizwa”

Kandi icyo ni iki gisobanuye? Bisobanuye ko utanigeze ubikora mu Maso y’Imana.
Uhagaze utunganye imbere y’Imana. ICYUBAHIRO KIBE ICY’UWITEKA! Yesu, Jambo, yafashe umwanya wawe. Yahindutse wowe, kugira ngo nawe, munyabyaha wanduye, ubashe guhinduka We, IJAMBO. Turi IJAMBO.

Ibyo bitugira Akagirangingo Mbuto Ke ako yagenye mbere uhereye mu itangira. Turi Ijambo ryiyongera ku Ijambo, ukongeho Ijambo, ukongeraho Ijambo, ukongeraho Ijambo, kandi turimo kugera ku gihagararo cya Kristo bityo kugira ngo Ashobore kuza atugeze ku kuba Umugeni We.

Ni iki kiri kubaho UBUNGUBU?

Ni Ubumwe Butagaragara bw’Umugeni Wa Kristo urimo uteranirizwa hamwe ku Ijambo, aturutse hirya no hino ku isi.

kandi birakwirakwira mu mpande zose z’igihugu. Nonaha, muri New York, ni saa tatu na makumyabiri n’itanu. Hariya hose, muri Pfiladelpfie, kandi no muri aka gace, abera bakundwa bahariya barikumva, mu matorero, mu mpande zose. Hariya hose, mu majyepfo, hafi ya Mexique, hariya hose, muri Canada, kandi mu mpande zose wambutse mu gihugu. Hafi ibirometero Magana atatu byose [300 km], hose imbere mu mugabane w’Amerika y’amajyaruguru, hari abantu bari hariya, bari kumva muri akakanya. Ibihumbi incuro ibihumbi bateze amatwi.

Kandi ubu ni Ubutumwa bwanjye kuri mwe, Torero, mwebwe mukoze ubumwe, ubumwe bw’umwuka binyuze mu Ijambo,

Yavuze ko Bwari ubumwe bwa Kristo n’Itorero Rye, kandi BIRIMO KUBAHO UBUNGUBU. Umubiri uriguhinduka Ijambo, n’Ijambo rigahinduka umubiri. Turagaragajwe, kandi turahamirijwe; neza neza icyo Bibiliya yavuze ko kigomba kubaho muri iyi minsi, kandi Biri kubaho ubungubu, umunsi ku munsi muri buri wese muri twe.

Imana igiye kugira Itorero rifite imbaraga. Umugeni Jambo w’ukuri, wizewe. TURI UMUGORE WA YESU KRISTO WATORANIJWE.

Ubu ni gihe ki, Mugabo?

Twakiriye uguhishurirwa muri iyi minsi ya nyuma, ku bw’Ubutumwa bw’Umwami Imana Buteraniriza hamwe Umugeni We. Ibitarasezeranijwe ikindi gisekuru. Byasezeranijwe iki gisekuru: Malaki 4, Luka 17:30, Yohana 14:12, Yoweli 2:38. Ayo masezerano ameze neza neza nk’uko Yohana Umubatiza yigaragaje mu Byanditswe.

Ninde wasohoje ibi byanditswe?

Marayika Wayo wa karindwi ukomeye, William Marrion Branham. Igihe cyose yabikoze akurikije icyitegererezo. Yagiye abikora buri gihe akurikije icyitegererezo. Yongeye kubikora indi nshuro mu gihe cyacu, arahamagara kandi ateraniriza hamwe Umugeni w’imbaraga mu minsi yanyuma binyuze mu muhanuzi Wayo.

Mbega ibihe byiza Umugeni arimo kugira. Buri guterana kugenda kuba kunini kwiyongera kandi kukagenda kuba kwiza kurushaho. Aho ntabwo higeze haba igihe nk’iki. Gushidikanya kose kwarashize.

Ngwino wiyunge natwe mu gihe twumva Ijambo ryasezeranwe rivugwa kubw’igihe cyacu, kandi rikatubwira abo turibo n’ikiri kubaho mu minsi yacu. Ubumwe Butagaragara bw’Umugeni Wa Kristo 65-1125.

Mwene Data Joseph Branham

Ibyanditswe :

Matayo 24:24
Kuko abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n’intore niba bishoboka.

Luka 17:30
Ni na ko bizamera umunsi Umwana w’umuntu azabonekeraho.

Luka 23:27-31
Abantu benshi baramukurikira, barimo n’abagore bikubita mu bituza bamuborogera.
Yesu arabakebuka arababwira ati “Bakobwa b’i Yerusalemu, ntimundirire, ahubwo mwiririre n’abana banyu,
kuko iminsi izaza bazavuga bati ‘Hahirwa ingumba n’inda zitabyaye, n’amabere atonkeje.’
Ni bwo bazatangira kubwira imisozi bati ‘Nimutugwire’, babwire n’udusozi bati ‘Nimudutwikire.’
Mbese ubwo bagenje batya igiti kikiri kibisi, nikimara kuma bizacura iki?”

Yohana 14:12
Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data.

Ibyakozwe 2:38
Petero arabasubiza ati “Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y’Umwuka Wera,

Abaroma 5:1
Nuko rero ubwo twatsindishirijwe no kwizera, dufite amahoro ku Mana ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo,

Abaroma 7:1-6
Mbese bene Data muzi amategeko, ntimuzi yuko amategeko atwara umuntu gusa akiriho?
Ni cyo gituma amategeko ahambira umugore ku mugabo we akiriho, ariko iyo umugabo amaze gupfa, umugore aba ahambuwe ku mategeko y’umugabo we.
Nuko rero, ni cyo gituma iyo umugabo we akiriho, niba abaye uw’undi mugabo yitwa umusambanyikazi, ariko iyo umugabo we apfuye, ntaba agitegekwa n’ayo mategeko, ni cyo gituma ataba umusambanyikazi naho yacyurwa n’undi mugabo.
Nuko rero bene Data, ni ko namwe mwapfuye ku mategeko ku bw’umubiri wa Kristo, kugira ngo mubone uko muba ab’undi ari we wa wundi wazutse, mubone no kwerera Imana imbuto.
Ubwo twari tukiri abantu ba kamere, irari ry’ibibi ryabyukijwe n’amategeko ryakoreraga mu ngingo zacu, kugira ngo ryere imbuto z’urupfu.
Ariko noneho ntitugitwarwa n’amategeko, kuko twapfuye ku mategeko yari atuboshye. Ni cyo gituma turi imbata mu bubata bushya bw’Umwuka, butari bwa bundi bwa kera bw’inyuguti.

2Timoteyo 2:14
Ujye ubibutsa ibyo, ubihanangiririze imbere y’Imana ko bareka kurwanira amagambo kuko ari nta cyo bimaze, ahubwo bigusha abumva.

1Yohana 2:15
Ntimugakunde iby’isi cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we,

Itangiriro 4:16-17
Nuko Kayini ava mu maso y’Uwiteka atura mu gihugu cy’i Nodi, mu ruhande rw’iburasirazuba rwa Edeni.

Kandi Kayini atwika umugore we inda abyara Henoki, yubaka umudugudu awitirira umwana we Henoki.

Itangiriro 4:25-26
Adamu arongera atwika umugore we inda, abyara umuhungu amwita Seti ati “Ni uko Imana inshumbushije urundi rubyaro mu cyimbo cya Abeli, kuko Kayini yamwishe.”
Na Seti abyara umuhungu amwita Enoshi, icyo gihe abantu batangira kwambaza izina ry’Uwiteka.

Daniyeli 5:12
kuko muri uwo mugabo Daniyeli, uwo umwami yahimbye Beluteshazari habonetsemo umwuka mwiza no kwitegereza, yashoboraga gusobanura inzozi no guhishura ibihishwe, no guhangura ibyananiranye. Nuko nibahamagare Daniyeli, aze asobanure impamvu yabyo.”

Yoweli 2:28
Hanyuma y’ibyo, nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n’abasore banyu bazerekwa.

Malaki 4
Dore hazaba umunsi utwika nk’itanura ry’umuriro, abibone bose n’inkozi z’ibibi zose bazaba ibishingwe, maze habe umunsi uzabatwika bashire, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, ntuzabasigira umuzi cyangwa ishami.
Ariko mwebweho abubaha izina ryanjye, Izuba ryo gukiranuka rizabarasira rifite gukiza mu mababa yaryo, maze muzasohoka mukinagire nk’inyana zo mu kiraro.
Kandi muzaribatira abanyabyaha hasi, bazaba ivu munsi y’ibirenge byanyu ku munsi nzabikoreraho. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nimwibuke amategeko y’umugaragu wanjye Mose, ayo namutegekeye i Horebu yari ay’Abisirayeli bose, yari amategeko n’amateka.

25-0608 Umuyobozi

Ubutumwa : 62-1014E Umuyobozi

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni Wibumbiye Hamwe,

 Kandi rero, Imana burigihe yohereje abayobozi Bayo, igihe cyose, ntihigize habaho na rimwe igihe aho Itari ifite Umuyobozi, ibihe byose.Imana burigihe yabaga ifite umuntu wayihagarariraga kuri iyi si, mu bihe byose.

Imana ntabwo ishaka ko twishingikiriza kubwenge bwacu cyangwa ku bindi bitekerezo byahimbwe n’umuntu. Iyo niyo mpamvu Yoherereje Umugeni Wayo Umuyobozi; kubera ko afite gusobanukirwa k’, uburyo akwiriye kugenda n’icyo akwiriye gukora. Imana NTABWO YIGEZE  NA RIMWE IHINDURA gahunda Yayo. Ntiyigeze inanirwa kohereza Umuyobozi kubwoko Bwayo, ariko mugomba kwemera uwo Muyobozi.

Ugomba kwizera buri Jambo Yavuze binyuze mu Muyobozi Wayo. Mugomba kugenda bikurikije uko Uwo Muyobozi Wayo avuze ko mugomba kugenda. Niba ujya wumva kandi ukizera andi majwi nk’umuyobozi wawe, bizarangira uyobye.

Yohana 16 haravuga ngo Yarafite ibintu byinshi byo kutubwira no kuduhishurira, kubw’iyo mpamvu yatwoherereje Umwuka Wera kugira ngo Atuyobore kandi Atubwire. Yavuze ko Umwuka Wera ni we muhanuzi uyobora buri gisekuru. Kubw’iyo mpamvu, abahanuzi Bayo boherejwe kugira ngo bagaragaze Umwuka Wera uyobora Umugeni Wayo.

Ni Umwuka Wera woherejwe kugira ngo ayobore iteraniro, kandi ntabwo ari itsinda ry’abantu. Umwuka Wera ni umunyabwenge butarondoreka. Abantu bahinduka ab’amahame, abantu badafite icyo bitaho.

Ntabwo ari umuntu, ahubwo ni Umwuka Wera MURI uwo muntu. Umuntu Yatoranije kugira ngo Yigaragarizemo Ubwayo kandi abe umuyobozi wo ku isi uyobowe n’Umuyobozi wacu wo mu Ijuru. Ijambo ritubwira ko tugomba gukurikira uriya Muyobozi. Icyo twaba dutekereza cyose, uko byaba byumvikana kose, cyangwa icyo abandi bantu bavuga, ntidufite ubushobozi bwo kugira icyo tubigabanyaho, bireba umuyobozi wenyine.

Imana yohereje Umuyobozi, kandi Imana yifuza ko mwibuka ko uwo ari  Umuyobozi Wayo yashyizeho.

Umuhanuzi wacu ariwe muyobozi washyizweho n’Imana kugira ngo avuge Ijambo Ryayo. Ijambo rye NI IJAMBO RY’IMANA. Umuhanuzi ariwe muyobozi, kandi we wenyine, niwe ufite ubusobanuro bwa kimana bw’Ijambo. Imana imubwira Ijambo Ryayo umunwa ku gutwi. Nicyo gituma, udakwiriye kubijyaho impaka, kubihindura, cyangwa ngo wibaze ku Ijambo ry’Umuyobozi wawe.

Ugomba kumukurikira, ndetse We wenyine. Nuramuka utabikoze, bizarangira uzimiye. Wibuke igihe umuretse, Uwo Muyobozi washyizweho n’Imana, icyo gihe uba wiyoboye, niyo mpamvu dushaka kurushaho kwegera hafi y’umuyobozi Yatoranije, maze tukumva kandi tukubaha buri Jambo Yavugiye muri we.

Umuyobozi Wacu yatwigishije ko isezerano rya kera ryari igicucu cy’isezerano rishya.

Igihe Isirayeli yavuye muri Egiputa kugira ngo ijye mu gihugu cyasezeranijwe, mu Kuva 13:21, Imana yari Izi ko batigeze bakora urwo rugendo na rimwe mbere. Urugendo rw’ibirometero 64 gusa, nyamara bifuzaga uko biri kose ikintu runaka kibaherekeza. Bajyaga kuyoba. Rero. oh, Imana yaboherereje Umuyobozi. Kuva 13:21, ikintu nk’iki: “Nohereje Marayika wanjye imbere yanyu, Inkingi y’Umuriro, kugira ngo Ibarindire mu rugendo.” Kugira ngo Abayobore kugera muri icyo gihugu cyasezeranijwe. Kandi abana ba Isirayeli bakurikiraga uwo Muyobozi, Inkingi y’umuriro nijoro, Igicu ku manywa. Igihe yahagararaga, barahagararaga. Igihe yagendaga, baragendaga. Nuko igihe yabagejeje bugufi bw’igihugu, aho ntibari bakwiriye byatuma bacyinjiramo, Yabasubije inyuma mu butayu bundi bushya.

Yavuze ko iryo ariryo torero uyu munsi. Twajyaga kuba twararangiye iyo tujya kuba twarabikosoye ubwacu maze tukabiha umurongo, ariko Yagiye atuyobora ahantu hose.

Bagombaga gukurikira umuyobozi nkuko YAKURIKIRAGA kandi akumvira Inkingi y’Umuriro. Yababwiye icyo Imana yavuze kandi bumviraga buri Jambo avuze. Yari Ijwi ry’Umuyobozi. Ariko baraburanye kandi bajya impaka n’umuyobozi Imana yabahaye, kubw’iyo mpamvu bazerereye mu butayu imyaka 40

Hariho ababwiriza benshi mu minsi ya Mose. Imana yari yabashyiriyeho gufasha abantu, kuko Mose atashoboraga kubikora byose. Ariko umurimo wabo kwari ukwibutsa abantu icyo Mose yavuze. Bibiliya nta kintu na kimwe Ivuga abo bantu bavuze, ivuga gusa ko icyo Mose yavuze aricyo cyari Ijambo ryayoboraga abantu.

Igihe Imana yakuye Mose mu nzira, Yosuwa yahawe inshingano yo kuyobora ubwoko, aribyo bishushanya Umwuka Wera uyu munsi. Yosuwa nta kintu gishya yigeze yigisha, habe no kugerageza gufata umwanya wa Mose, habe no kugerageza gusobanura icyo umuyobozi yavuze; yasomaga gusa icyo Mose yavuze maze akabwira abantu ngo, “Mugumane n’Ijambo. Mugumane n’icyo Mose yavuze” : Yasomaga gusa icyo Mose yavuze.

Mbega urugero rutunganye rw’uyu munsi. Imana yahamirije Mose ikoresheje Inkingi y’Umuriro. Umuhanuzi wacu nawe yahamirijwe n’iyo Nkingi y’Umuriro imwe. Amagambo Mose yavuze yari Ijambo ry’Imana kandi yashyizwe mu Isanduku. Umuhanuzi w’Imana yaravuze mu minsi yacu maze bishyirwa kuri kasete.

Igihe Mose yakuwe mu nzira, Yosuwa yahawe inshingano yo kuyobora abantu akurikiza Amagambo Mose yavugiye imbere yabo. Yababwiye kwizera no kugumana na buri Jambo umuyobozi w’Imana yavuze.

Yosuwa yasomaga buri gihe icyo Mose yanditse Ijambo ku Ijambo abikuye mu mizingo. Yashyiraga Ijambo imbere yabo igihe cyose. Ijambo ryo mu gihe cyacu ntabwo ryanditswe, ariko Ryafashwe amajwi kugira ngo Umwuka Wera abashe gutuma Umugeni Wayo yumva Ijambo ku Ijambo icyo Yavuze, binyuze mu Gukandaho Bikavuga.

Imana ntabwo yigeze ihindura gahunda Yayo. Niyo Muyobozi Wacu. Ijwi Ryayo niryo riri kuyobora no kunga Umugeni Wayo uyu munsi. Turashaka kumva gusa Ijwi ry’Umuyobozi wacu mu gihe atuyoboresha Inkingi y’Umuriro. Ni ukwiyunga kutagaragara k’Umugeni wa Kristo. Tuzi Ijwi Rye.

Igihe umuyobozi wacu aje ku gicaniro, Umwuka Wera amukoraho kandi aho ntabwo aba akiri we, ahubwo aba ari Umuyobozi wacu. Yubura umutwe agatumbira hejuru maze akarangurura ngo, “Uku Niko Uwiteka Avuze, Uku Niko Uwiteka Avuze!” Kandi buri wese mu bagize Umugeni wa Kristo hirya no hino ku isi aza kuri we. Kubera iki? TUZI RWOSE UBURYO UMUYOBOZI WACU AVUGA.

Umuyobozi Wacu= Ijambo

Ijambo= Ikiza ku muhanuzi

Umuhanuzi=Umusobanuzi wa Kimana w’Imana wenyine; umuyobozi Wayo wo ku isi.

Nimugume inyuma y’Ijambo! Oh, yego mugabo! Nimugumane n’uwo Muyobozi! Mugume rwose inyuma Ye. Ntimumutange imbere, mugume inyuma Ye. Mumureke abayobore, ntabe ari mwe mumuyobora. Mumureke akore.

Niba udashaka kuzimira, ngwino wumve Umuyobozi wacu mu gihe Avuga binyuze mu muyobozi wo ku isi yashyizeho, kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville.

Mwene Data Joseph Branham

Ubutumwa:

62-1014E — Umuyobozi

Ibyanditswe:

Mariko 16:15-18

Arababwira ati “Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza.

Uwizera akabatizwa azakizwa, ariko utizera azacirwaho iteka.

Kandi ibimenyetso bizagumana n’abizera ngibi: bazirukana abadayimoni mu izina ryanjye, bazavuga indimi nshya,

bazafata inzoka, kandi nibanywa ikintu cyica nta cyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi bakire.”


Yohani 1:1

Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana.

Yohani 16:7-15

Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira ari uko ngenda, kuko nintagenda Umufasha atazaza aho muri, ariko ningenda nzamuboherereza.
Ubwo azaza azatsinda ab’isi, abemeze iby’icyaha n’ibyo gukiranuka n’iby’amateka;
iby’icyaha, kuko batanyizeye,
n’ibyo gukiranuka kuko njya kwa Data, kandi namwe muzaba mutakimbona,
n’iby’amateka kuko umutware w’ab’iyi si aciriweho iteka.
Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira.

Uwo Mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho.

Uwo azanyubahiriza, kuko azenda ku byanjye akabibabwira.

Ibyo Data afite byose ni ibyanjye, ni cyo gitumye mvuga nti ‘Azenda ku byanjye abibabwire.’

Ibyakozwe 2:38

Petero arabasubiza ati “Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y’Umwuka Wera,

Abefeso 4:11-13

Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n’abandi kuba abahanuzi, n’abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n’abandi kuba abungeri n’abigisha,

kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby’Imana no gukomeza umubiri wa Kristo,

kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo,

Abefeso 4:30

Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w’Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa.

Abaheburayo 4:12

Kuko ijambo ry’Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokōro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira.

2 Petero 1:21

kuko ari nta buhanuzi bwazanywe n’ubushake bw’umuntu, ahubwo abantu b’Imana bavugaga ibyavaga ku Mana bashorewe n’Umwuka Wera.

Kuva 13:21

Uwiteka ku manywa yabagendaga imbere ari mu nkingi y’igicu ngo abayobore, nijoro yabagendaga imbere ari mu nkingi y’umuriro ngo abamurikire, babone uko bagenda ku manywa na nijoro.