All posts by admin5

24-0512 Ibibazo n’ibisubizo #3

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni Mwari Utanduye,

Mbega ukuntu ngukangurira buri cyumweru Gukandaho Bikavuga no kumva Ijwi ry’Imana ry’igihe cyacu. Kubera ko nziko ari gahunda y’Imana itunganye kubw’igihe cyacu.

Ntabwo ari ibyo Joseph Branham avuga cyangwa yizera. Ni ibyo Ijwi ry’Imana rihamirijwe ryatubwiye:

Ndi Ijwi ry’Imana kuri wowe.

Niba warigeze rimwe ugira ihishurirrwa ry’ubu Butumwa, uyu murongo muto wakwiye kuba uruta ibihagije kuri wowe kugira ngo ubwire buri muntu wese muhuye; buri mwizera, ubwire amatorero yanyu, y’uko Iryo Jwi ari Ijwi ry’ingenzi cyane TUGOMBA KUMVA.

Gutekereza, ayo Magambo amwe twumva iyo Dukanzeho Bikavuga ni Ijwi ry’Imana rituvugisha muri ako kanya. Data yemeye ko bifatwa amajwi maze arabihunika kugira ngo dushobore Gukandaho Bikavuga buri segonda rya buri munsi; bityo dushobora kumwumva adutera umwete, aduha umugisha, adusiga, maze agata kure ubwoba bwacu bwose no gushidikanya, ibyo byose binyuze mu Gukandaho Bikavuga.

Icyo dukeneye gusa kugeza ubu, ni Gukandaho Bikavuga, kandi ngaha aho biri. Ari hano kugira ngo atwibutse y’uko TWE TURI IJAMBO. Ari kumwe natwe, Aratuzengurutse, ARI MURI TWE. Satani ni umwirirazi. Yaratsinzwe. Nta kintu na kimwe cyadukuraho iryo Jambo. Imana yarariduhaye binyuze mu kumenya mbere Kwayo, yari iziko turi Umugeni Wayo. Twarikumwe na Yo guhera mu itangiriro.

Ni irihe Jwi twashobora kumva rikaba ryaruta Ijwi ryonyine ryahamirijwe n’Inkingi y’Umuriro kuba ariryo Jwi ry’Imana?

Nta rindi jwi.

Ni iki iryo Jwi ryatubwiye mu cyumweru gishize?

Igihe cyose mba mbasaba, kandi ibyo ni nka mwene Data na Mushiki wacu. Muri abana banjye; Njye–Ndi so mu Butumwa Bwiza, atari so kuko bimeze ku bapadiri, Njye–Ndi so mu Butumwa bwiza nkuko Pawulo yabivuze hariya. Nabyariye Kristo, kandi ubu, Njye–Nabashyingiye Kristo; nabarambagirije Kristo nk’umwari utanduye. Ntimukankoze isoni! Ntimukankoze isoni! Mugume muri umwari utanduye.

Tugomba kuguma turi abari batanduye ku Ijambo, iryo Jwi. Kuri twe, hari INZIRA IMWE gusa tubasha kumenya ko turi kubikora: GUKANDAHO BIKAVUGA.

Niba mwizera ko ndi icyo muvuga, umukozi w’Imana, umuhanuzi, mwumve icyo mbabwira. Murabona? Mwashobora kutabisobanukirwa, kandi niba mutabibasha, noneho mukore icyo mbabwira gukora.

Yego, hari abandi bantu basizwe n’Umwuka Wera. Kandi kubw’ubuntu n’imbabazi z’Imana, ndasenga ndi umwe muri bo. Nizera ko nahamagawe na Yo kugira ndindire Ijambo Ryayo imbere yanyu kandi mberekeze kuri ubu Butumwa, Ijambo ry’Imana, iryo Jwi.

Nkuko Petero yabivuze, ntabwo nzirengagiza igihe cyose kukwibutsa ko hari IJWI RIMWE GUSA iryo Imana yahamagaye kugira irihishurire Ijambo Ryayo. Ijwi rimwe Imana yahamirije. Ijwi Rimwe iryo Imana yavuze ngo, “Mumwumvire.” Ijwi Rimwe iryo Imana yavuze ngo, “Ndi Ijwi ry’Imana kuri mwe.”

Wibuke ibi n’umutima wawe wose: Ugumane n’iryo Jambo! Ntukigere ureka iryo Jambo! Ikintu icyo aricyo cyose gihabanye naryo, ucyihorere, icyo cyaba kiri cyose. Noneho umenya ko bikwiriye.

Nsobanukiwe neza impamvu numvwa nabi kandi bamwe bagatekereza ko rwanya abakozi b’Imana bose; ko nizera ko nta n’umwe ukwiriye kubwiriza. “Nuramuka wumvise undi mubwiriza utari Branham, uzaba utira Umugeni.” Nkuko nabibabwiye inshuro nyinshi, ntabwo nigeze mvuga ibyo cyangwa ngo nizere nk’ibyo.

Umuhanuzi yabisobanuye neza kucyumweru gishize neza uko mbyumva n’uko nizera.

Hari nk’amatorero atatu y’Ubutumwa muri aka gace ka Jeffersonville mu gihe Mwene Data Branham yari hano. Mu materaniro yo Kucyumweru, yaravuze ngo abapasteri bo mu karere ntabwo bari bahari mu materaniro ya nimugoroba. Bari bagize ayabo materaniro ya nimugoroba. Kubw’ibyo, ntabwo bari biyumvishemo kuza kumva Mwene Data Branham kubw’amateraniro ya nimugoroba, ahubwo bahitamo gukora amateranio mu matorero yabo. Icyo cyari icyemezo cyabo, kandi nicyo bari bayobowe gukora, kandi Mwene Data Branham arabyemera.

Uyu munsi haricyari insengero nyinshi mu gace ka Jeffersonville. Nabo bagomba gukora nkuko bumva bayobowe n’Umwami gukora. Niba bumva batayobowe gucuranga amakasete, icyubahiro kibe icy’Uwiteka, barimo barakora icyo bumva bayobowe gukora, kandi icyo nicyo bakwiriye gukora. Bakomeza kuba bene Data na bashiki bacu kandi bakunda ubu Butumwa. Ariko tugomba gukora icyo twumva tuyobowe gukora: Gukandaho Bikavuga. Turashaka kumva umuhanuzi.

Nkuko Mwene Data Branham yabikoze ku itariki 30 kanama 1964, ndabatumira ngo muzaze kwifatanya natwe I saa sita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, ubwo twongera kumva indi nshuro Ubutumwa umuhanuzi atuzaniye: 64-0830M Ibibazo n’ibisubizo #3.

Mwene Data Joseph Branham

24-0505 Ibibazo nibisubizo # 2

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni Jambo Ritunganye,

Dutegereje gusa Ukuza k’Umwami. Turinde amatara yacu atunganyije, yuzuye Amavuta, twumva amanywa n’ijoro Ijambo ryahishuwe. Dukomeza gusenga, buri saha; atari buri munsi, buri saha. Turimo gukomeza kwitegura kuguma, no gukomeza kwizera, IJAMBO RYOSE.

Dutegereje, umwanya uwo ari wose, ko abo basinziriye mu mukungugu wisi babanza gukanguka. Muri ako kanya, tuzahita tubabona; ba papa, ba mama, abagabo, abagore, abavandimwe na bashiki bacu. Bari aho, bahagaze imbere yacu. Tuzamenya muri ako kanya, ko twahageze, igihe kirageze. Kwizera kwizamurwa kuzuzura ubugingo bwacu, ubwenge n’umubiri. Noneho iyi mibiri ipfa izambara kudapfa mu buntu bw’izamurwa mu Mwami.

Kandi hanyuma tuzatangira guhurira hamwe. Twebwe abakiriho ndetse dusigaye tuzahindurwa. Iyi mibiri ipfa ntizongera kubona urupfu. Mu buryo butunguranye, hazaba nko guhuha guciyeho… tuzahindurwa. Kuva kuba umusaza ukaba umusore, kuva kuba umukecuru ugahinduka umukobwa ukiri muto.

Nyuma yigihe gito, tuzaba tugenda nkigitekerezo hamwe nabamaze kuzuka. HANYUMA… ICYUBAHIRO ICYAYO… tuzazamurwa hamwe nabo tujye guhura n’Umwami mu kirere.

Mbega igihe kiri imbere yacu. Umwanzi agerageza kudukubita hasi, tukiheba, kandi tugacika intege, ariko icyubahiro kibe icy’Imana, ntiyabishobora. Dufite Guhishurirwa kw’icyo We Aricyo; uwo Yatumye kuduhamaga ngo dusohoke;ntabwo ari abo tuzaba bo; ABO TURIBO. UBU bitsitse mu BUGINGO bwacu, MUNTEKEREZO N’UMWUKA, kandi ntakintu gishobora kubidukuraho. Nigute tubimenya? Niko Imana yavuze!

Aha ntabwo ari Iwacu, yose ni iyawe, Satani, ushobora kuyijyana. Ntabwo dushaka igice cyayo. Dufite mu Rugo rw’ahazaza yatwubakiye. Kandi birumvika, satani, kuko twabonye integuza, HARABONETSE. Ubwubatsi bwararangiye. Utwo gukoraho twose twararangiye. Kandi ngumfitiye andi makuru, VUBA AHA, Azaza kutujyana kugirango tumarane imyaka 1000 y’ukwa buki nta kidobya hamwe na We, kandi ntabwo watumiwe, kandi ntabwo uzaba uhari.

Mbega ibintu bitangaje ubu Butumwa buduhishurira buri gihe iyo Dukanzeho Bikavuga. Imana Ubwayo iramanuka, maze Ikavuga binyuze mu minwa y’umuntu bityo Ikabasha kutubwira ibi bintu byose. Iradutoranya maze Ikatwihishurira mu buryo bw’ukuri kandi bwuzuye.

We ni Ijambo ryambaye umubiri, atari Ijambo ryo mu minsi ya Mose, Mose cyari icyo gihe, Ijambo, atari Ijambo ryo mu gihe cya Nowa, Nowa yari Ijambo ry’icyo gihe, ntabwo ari icyo gihe… Ijambo ryo mu minsi ya Eliya, Eliya yari Ijambo ryo muri icyo gihe; ariko We ni Ijambo ryo mu ndagihe(uyu munsi), kandi bagendaga babaho nyuma.

Ese uriteguye?…. Ngibi biraje. Ni inkubwe ebyiri ndetse biraremereye, kandi turabikunda cyane!!

Icyo kintu kimwe cyongeye kwisubiramo! Icyo ni igihamya cy’Umwuka Wera, igihe Imana ibiguhishuriye kandi ukabibona, UKU NIKO UWITEKA AVUZE maze ukabyemera. Atari icyo uricyo, icyo waricyo, cyangwa icyo aricyo cyose kuri byo, ni icyo Imana yakoze kubwawe ubu. Ngicyo igihamya.

Halleluya, Yatewe imisumari. NONEHO reka tumwumve Aduhamiriza.

Yaduhaye ibimenyetso by’Umwuka Wera, Yahona 14. Yaravuze ngo,”Mfite byinshi byo kubabwira. Ntabwo Nabonye umwanya wo kubikora, ariko igihe Umwuka Wera azaza, Azabibabwira, Azabibutsa ibyo nababwiye, kandi Azaberaka n’ibyenda kubaho.” Ese ntimuri kubibona? Ngaho aho ibimenyetso biri. Uko ni ukuvuga mbere no kubaho… kubwo kugira ubusobanuro bwa Kimana bw’Ijambo ryanditse. Ubu se, si cyo kimenyetso cy’umuhanuzi?

Umwuka Wera ni umuhanuzi wa buri gisekuru. Ni umuhanuzi w’igisekuru cyacu. Ijambo riza GUSA kuri uwo muhanuzi. Ni Imana irimo kuvuga no kwihishura Ubwayo binyuze mu muhanuzi Wayo. We ni Ijambo ry’umunsi. Ubu Butumwa, BURI KURI KASETE, ni ubusobanuro butunganye bw’Ijambo, hamwe no guhamirizwa kwa Kimana.

“Igihe igitunganye kizaza, ikituzuye kizakurwaho.” Utwo tuntu duto two kwitera hejuru no hasi nk’abana, tugerageza kuvuga mu ndimi, ndetse n’ibyo bintu bindi byose, igihe icyo gitunganye… Kandi turagifite uyu munsi, binyuze mu gufashwa n’Imana, ubusobanuro butunganye bw’Ijambo hamwe no guhamirizwa kwa Kimana! Noneho ibyo bituzuye bigomba gukurwaho. “Igihe nari umwana, navugaga nk’umwana; ariko igihe mpindutse mukuru, ndekura ibyo bintu by’ubwana.” Amen!

Icyo gitunganye cyaraje; ubusobanuro butunganye bw’Ijambo. KANDA BIVUGE. Icyo nicyo gusa Umugeni We akeneye, kandi ni ibyo gusa Ashaka.

Ngwino hamwe natwe maze dufatanye Gukandaho Bikavuga kuri iki Cyumweru I Sasita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, maze twumve IJAMBO RITUNGANYE, HAMWE N’UBUSOBANURO BUTUNGANYE, HAMWE NO GUHAMIRIZA KWA KIMANA mu gihe twumva:

Ibibazo nibisubizo # 2 – 64-0823E

Bro. Joseph Branham

24-0428 Ibibazo nibisubizo # 1

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Mwumva Amakasete,

Gusa sinshobora kubivuga bihagije, NTA KINTU kiruta kumva Ijwi ry’Imana rituvugisha binyuze mu ntumwa marayika wemejwe w’igihe cyacu. Guhishurirwa nyuma y’ukundi guhishurirwa ibyo Uwiteka arimo aduhishurira. Nta herezo ryabyo. Buri butumwa ni nkaho tutigeze tubwumva mbere. Nijambo Rizima, Manu Nshya, Imana Yabitse Ibyo kurya by’umugeni Wayo, kandi icyo tugomba gukora ni UGUKANDAHO BIKAVUGA.

Twunvise byose kubijyanye Izamurwa RYACU riri bugufi. Tugiye… ICYUBAHIRO KIBE ICYAYO, TUGIYE MU Birori Byubukwe. Yagenye mbere ko TWEBWE turiyo kubwo Kumenya mbere Kwayo, kandi ntakintu na kimwe cyabibuza. Ijambo hano ryiyunze n’umuntu, kandi bombi bahinduka Umwe. Rigaragaza Umwana w’umuntu. Ijambo n’Itorero bihinduka Umwe. Icyo Umwana w’umuntu akoze cyose, Yari Ijambo, Itorero rikora icyo kintu kimwe.

Mbere yuko nkomeza, mushobora gukenera kongera gusoma ibyo !! Nigute dushobora kureka satani akadushyira hasi? Umva ibyo turimo icyo dushaka kugeraho. Umva abo turi bo. Umva ibiri kuba NONAHA.

Tugiye he? Mu Birori by’Ubukwe BWACU ubwo twateganirjwe mbere binyuze mu kumenya mbere Kwayo, aho TWE, Ijambo Ryayo n’Itorero, duhinduka UMWE NAWE, kandi icyo Umwana wumuntu yakoze cyose, NICYO NATWE DUKORA!!

Noneho twumvise ibyerekeye Ubuturo BWACU bw’Ahazaza. Umwubatsi Mana yahanze Umurwa WACU mushya, aho azabana NATWE, Umugeni We. Yarawubatse kandi yashyizemo buri kintu gito cyose neza neza bihura no Kunyurwa Kwacu; ibyo Twakunda. Ahatazaba hakenewe urumuri, kuko Umwana w’Intama azaba ari we Mucyo wacu. Aho umuhanuzi azaba aturanye natwe; azatubera umuturanyi. Tuzarya kuri ibyo biti, tuzagenda muri iyo mihanda ya zahabu tugere ku isoko maze tunyweho. Tuzaba tugenda muri paradizo yImana, hamwe nabamarayika bazenguruka isi, baririmba indirimbo. Icyubahiro kibe Icyayo! Haleluya!

Aduhamiriza  Ijambo rye; We, Nkingi y’Umuriro, yemeye ko ifoto Ye ifatwa hamwe na malayika We intumwa  kugirango yereke kandi abwire isi ati: “Mumwumvire.” Ntidukwiye gushidikanya Ijambo rimwe, kuko Ntabwo ari ijambo ry’umuhanuzi, Ni Ijambo ry’Imana ryavuganye n’Umugeni Wayo. None Aravugana natwe, dufite guhagararirwa binyuze mu kugena mbere, kuduhamiriza. Ntabwo Atubona, Yumva ijwi ryacu gusa binyuze mumaraso ya Yesu. Turi intungane mu maso Ye.

Uburebure burimo guhamagara ubundi burebure kuruta uko byigeze mbere, kandi Data arimo aratwuzuza Ijambo rye ryahishuwe. Ibintu byose dukeneye kumenya byafashwe amajwi maze Barabiduha. Ntaburyo bubaho iri Jambo ry’Ubutumwa Rizima ryagira iherezo. Ntakintu kiruta kumenya ko TWE turi Umugeni We. Igihamya kiri mu kumenya ko kumva iryo Jwi, Gukandaho Bikavuga, aribwo Bushake bw’Uwiteka butunganye; gahunda Yayo Yashyizeho.

Hariho byinshi bigomba kuza! Ni Ijambo ridakama ry’amazi y’ubugingo ku Mugeni Wayo. Ntabwo twigeze tugwa umwuma mubuzima bwacu bwose, ariko ntabwo na rimwe twigeze tugarura ubuyanja nk’iyo turi kunywa tukongera tukanywa ayo dushaka yose.

Buri cyumweru, Umugeni ashimishwa cyane no guteranira hamwe nigice cyumugeni uturutse kwisi yose, kugirango yumve icyo agiye guhishura gikurikiraho. Yatubwiye ngo niba tudashobora kuza hano ku Ngando, tujye mu rusengero runaka; mugeyo.

Ntidushobora guteranira hamwe twese aho umuhanuzi yagize mu rugo; icyicaro cye gikuru aho yabaga ari, ariko dushobora guhindura amatorero yacu, cyangwa Amazu yacu insengero, aho tumushyira ku gicaniro. Hanyuma tugashobora kugaburirwa IJAMBO RITUNGANYE GUSA NKUKO RYAHISHUWE.

Nta guteranira hamwe kunini, nta gusigwa gukomeye, ntahantu heza ho kuba byaruta  kwicara hamwe Ahantu ho mu ijuru, twumva Ijwi ry’Imana.

Ndagutumiye kuza kumva Ijwi ryemejwe n’Imana hamwe natwe kuri iki cyumweru saa 12h00 z’amanywa, isaha y’i Jeffersonville, ubwo Yongera kutuvugisha indi nshuro Abinyujije mu ntumwa malayika Wayo, maze agasubiza ibibazo byose dufite ku mitima yacu, akaduhamiriza ko turi Umugeni We.

Bro. Joseph Branham

Ubutumwa bwo ku cyumweru: Ibibazo nibisubizo # 1 64-0823M

23-1231 Kumaramaza

Ubutumwa : 63-0901E Kumaramaza

BranhamTabernacle.org

Data Mwiza

Twarakinnye cyane muri byinshi. Twagiye kurusengero igihe kirekire. Ariko Guhera igihe twumviye Ubutumwa, Ikimenyetso, bwasunikiye Umugeni Wawe mu kumaramaza.

Turabizi ko hari ikintu cyiteguye kubaho. Igihe kiri bugufi. Turifuza ko uza ukadukura muri iyi si. Turashaka kubana na We. Twumva tumaramaje mu ndiba z’ubugingo bwacu.

Ese twaba tugiye kubivugaho? Ese twaba tumaramaje bihagije? Ese twaba turimo kugutakira uko bikwiye ku manywa na nijoro?

Ooh, torero, haguruka maze wikunkumure. Isuzume: kanguka nonaha. Tugomba kumaramaza, bitaba ibyo tukarimbuka. Hari ikintu giturutse k’ Uwiteka. Nzi ko ari UKU NI KO UWITEKA AVUZE. Hari ikintu kije, twaba tugize neza turamutse tumaramaje. Hagati y’Ubugingo n’urupfu. Ibyo bizaduca hejuru kandi nta nubwo tuzabibona.

Turabizi ko bisaba kumaramaza kugira kugira ngo tubashe kukwinjiza mu murimo. Dukwiriye kubikora nonaha cyangwa tukarimbuka. Mwami, reka tube tumaramaje kuruta uko byaba byarigeze biba mbere, ubwo nibwo Uzinjira mu murimo maze Ukaza gutwara Umugeni Wawe ugutegereje.

Dufashe Data gutwarana ngo twinjiremo. Atari ugutambuka gusa ngo twinjire, ahubwo gutwarana ngo twinjire. Atari ukubivuga ngo niturangiza twikomereze ubuzima busanzwe. Turashaka kugushaka hamwe n’umutima wacu wose, hamwe n’ubugingo bwacu bwose ndetse n’ibitekerezo byacu byose. Mwami, dufashe.

Turabizi ko twagutengushye inshuro nyinshi, Mwami, ariko Waratubwiye ngo nidutsindwa, nta na kimwe bifite gukora kuri ibyo; kuko twatsinzwe kuva na mbere, ahubwo turagufite Wowe uhagaze hariya hamwe n’ukuboko gukomeye kandi ushobora kukumanura hasi maze ukatuzamura hejuru y’amazi.

Umuhanuzi yadutangarije ko Uzadutambukaho gusa igihe uzabona Ikimenyetso Cyashyizweho. Mwami, twakurikije amabwiriza yawe kandi twashyizeho Ikimenyetso kandi twahinduye amazu yacu Insengero za Kasete, turazumva kandi tukizera buri Jambo.

Nta kindi Imenya uretse… Ikimenyetso! Ni Ubutumwa bw’igihe! Ni Ubutumwa bw’iki gihe! Ni Ubutumwa bw’igihe cyacu! Mu Izina rya Yesu Kristo, nimubwakire!

Twemera, kandi twizera ndetse dukora buri kintu dukurikije icyo umuhanuzi yatubwiye.

Twizera ko buri kintu cyose kibaho kandi kigakorwa mu gihe Cyawe gitunganye. Nta kintu na kimwe kitari mu mwanya wacyo. Twabonye ibitangaza byawe byose, kandi twumvise kandi tujya munsi y’ikigaragaza Ikimenyetso.

Noneho mu gihe turi munsi y’ikigaragaza ikimenyetso, tugiye gufata Igaburo Ryera kuri iki Cyumweru mu kumaramaza. Kubera tuziko uri hafi yo gukubitisha urubanza.

Reka turifate nkuko byari igishushanyo cya Pasika, igihe bayifashe mu ikubagahu, mu gihe cyo kumaramaza. Turi mu kumaramaza nanone indi nshuro uyu munsi Data.

Turagushimira, Mwami, kuko tubasha kureba inyuma muri uyu mwaka maze tukareba ibyo wadukoreye byose. Waduhishuriye Ijambo Ryawe kandi uduha Guhishurirwa hejuru y’ukundi Guhishurirwa kuruta uko byigeze biba mbere.

Turabizi ubu ko turi abahungu n’abakobwa Bawe. Turi Umugeni Jambo Wawe utunganye Uwo Wategereje igihe kirekire. Ni Wowe, uba kandi utuye muri twe. Waradutoranije, Utugena mbere, kandi noneho Uraje kubwacu.

Mwami, reka tugushake Ijoro n’amanywa. Reka tube tumaramaje rwose mu gihe tugutakira. Reka dutwarane twinjira muri byo kuruta uko byigeze kubaho mbere. Reka uyu ube umwaka Uzaza kuri twe.

Turagukunda Data, kandi turashaka kuba Ubushake Bwawe butunganye. Ngwino Ubane natwe mu gihe twunga ubumwe I Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba. Ku Isaha y’I Jeffersonville, tuzengurutse Ijwi Ryawe kandi twumve Utubwira uburyo tugomba kwinjira mu : Kumaramaza 63-0901E. Hanyuma ubane natwe mu gihe dusangira tumaramaje, Ifunguro rya Nimugoroba Ry’Umwami.

Iyi ni iminsi ikomeye kuruta indi y’ubuzima bwacu Data. Kubera ko tuzi ko Uje kudutwara mu Rugo rwacu rw’Ahazaza hamwe na We. Tubitegerezanyije amatsiko menshi kubw’abera bagiye mbere yacu. Turabizi ko igihe tuzababona, igihe cyo kuza Kwawe kizaba kigeze… ICYUBAHIRO KIBE ICY’UWITEKA!!!

Turamaramaje kubw’uwo munsi, Data.

Mwene Data Joseph Branham.

Ibyanditswe byo gusoma mbere y’amateraniro:

Kuva 12:11
Uku abe ari ko muzazirya: muzazirye mukenyeye, mukwese inkweto, mwitwaje inkoni, muzazirye vuba vuba. Iyo ni yo Pasika y’Uwiteka.

Yeremiya 29:10–14
Ahubwo Uwiteka aravuga ati “Imyaka mirongo irindwi yahanuriwe i Babuloni nishira nzabagenderera, mbasohozeho ijambo ryanjye ryiza rituma mugaruka ino.
Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga.
Kandi muzanyambaza, muzagenda munsenga nanjye nzabumvira.
Muzanshaka mumbone, nimunshakana umutima wanyu wose.
Nzabonwa namwe, ni ko Uwiteka avuga, kandi nzagarura abanyu bajyanywe ari imbohe, nzabakoranya mbakuye mu mahanga yose n’ahantu hose, aho nari narabatatanyirije, ni ko Uwiteka avuga, kandi nzabagarura aho nabakuje mukajyanwa muri imbohe.”

Luka 16:16
Amategeko n’abahanuzi byabayeho kugeza igihe cya Yohana, uhereye icyo gihe ni ho ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana bwigishirijwe, umuntu wese arabutwaranira.

Yohana 14:23
Yesu aramusubiza ati “Umuntu nankunda azitondera ijambo ryanjye, na Data azamukunda, tuzaza aho ari tugumane na we.

Abagalatiya 5:6
Muri Kristo Yesu gukebwa nta cyo kumaze cyangwa kudakebwa, ahubwo ikigira icyo kimaze ni ukwizera gukorera mu rukundo.

Yakobo 5:16
Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukizwe. Gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete.

23-1119 Kristo ni We Bwiru bw’Imana Buhishuwe

Ubutumwa : 63-0728 Kristo ni We Bwiru bw’Imana Buhishuwe

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Rubuto rw’Umutima w’Umuhanuzi

Ni abawe Wibyariye, binyuze mu Mwuka ndetse binyuze mu Ijambo ry’Ukuri. Kandi ndasenze kugira ngo Ubahe umugisha, Mwami, kandi bagume bunze ubumwe kubw’umurunga w’urukundo rwa Kristo.

Itegure, tugiye kubona imigisha, gusigwa no Guhishurirwa kuruta uko byaba byarigeze biba mbere. Dushobora kubyumva mu bugingo bwacu, hari ikintu cyenda kubaho. Igihe kirageze. Turishimye cyane kandi tubitegerezanyije amatsiko. Umugeni w’ahantu hose ku isi arimo guteranira hamwe kugira ngo yumve Ubutumwa buturutse ku ntebe y’Imana bugiye kutuzamura ahirengeye, no kutwuzuza, ndetse bukatwuzuza, nuko hanyuma bukongera bukatwuzuza Umwuka Wera.

Ibyanditswe bigiye gusohora. Kuburirwa kuri kubaho. Urubanza ruregereje. Umwami arimo arahamagara Umugeni We kugira ngo aze mu Birori by’Ubukwe. Guhamagara kwanyu kwamaze gutangwa. Kuza kw’Imana kwageze. NITWE AZIYE.

Turi Imbuto Ye yagenwe mbere Ibibona kandi ikabyemera. Ibyaha byacu byarasenywe, byaragiye. Byatawe muri iyo wino y’Amaraso ya Yesu Kristo, kandi ntabwo bizigera byongera kwibukwa. Imana yarabitubabariye BYOSE. Duhagaze nk’abahungu n’abakobwa b’Imana, imbere y’Imana. Twe UBU niko turi… Ntabwo ariko tuzaba; UBU turi abahungu n’abakobwa b’Imana.

Tuzi ikintu kimwe, IJAMBO. AMAKASETE. UBU BUTUMWA. Ni bimwe.

Kandi rimwe, hashize igihe gito, igihe Wanyeretse iyerekwa, ingando nto hano, aho twagomba kubika Ibyokurya, y’uko hazabaho igihe ibi byose bizaba bikenewe… “Hunika ibi Byokurya hano kubw’igihe kubw’igihe runaka.”

Ubu nicyo gihe. Ibi nibyo Byokurya. Turi ubwoko. Dufite Guhishurirwa.

Abandi bashobora kutamenya akamaro k’Umurimo w’Amakasete. Twe si uko. Ni ubuzima bwacu; ni buri kintu cyose kuri twe. Biruta ubuzima kuri twe. Igihe dufite ikibazo ku kintu runaka, ntabwo tujya kureba umuntu runaka kugira ngo abidusobanurire, cyangwa ngo abidushakire. Dukora neza neza nk’uko marayika w’Imana yadutegetse gukora igihe tugize icyo tunanirwa gusobanukirwa cyangwa dufite ikibazo.

Ese murabibona? Niba unaniwe, ongera ugaruke kuri iyi kasete. Ntabwo nzi niba muzamara nayo igihe kingana iki. Mwibuke, uku ni Ukuri, k’UKU NIKO UWITEKA AVUZE. Ni Ukuri. Ni Ibyanditswe.

Niba unaniwe, garuka kuri kasete.

Ntukaturakarire, uku niko YAVUZE…BYONGEYE KANDI, uku ni UKURI K’UKU NIKO UWITEKA AVUZE. Ntabwo yavuze ngo igice cya Ryo, bimwe muri Ryo, cyangwa igihe umuntu runaka arimo asobanura ibiri Jambo risizwe n’ibitariryo. AMAKASETE NI UKU NIKO UWITEKA AVUZE.

Ushobora kutabishyikira cyangwa kutabyumva, cyangwa ukaba utarabisobanukirwa. Ariko kuri twe, iki nicyo WE atubwira binyuriye mu muhanuzi Wayo.

Uzi uburyo ujya ubwiramo umugore wawe ibintu, urabizi, wa mukobwa muto uteganya gushaka. Uramukunda cyane, umubwira amabanga, ukamuzamura ukamwiyegereza, kandi akagukunda na buri kintu. Muzi uburyo bigenda

Uko niko Imana, Kristo, irimo ikorera Itorero. Murabona?  Irimo irarimenera amabanga, amabanga gusa. Atari aba basambanyi; ndavuga Umugore Wayo.

Kandi turimo turabyakira byose. Oh mbega uburyo Umugeni yishimye kandi asazwe n’umunezero aha mbere y’ubukwe. Biragoye kuba twaguma duhagaze dutuje. Turimo kubara iminota… amasegonda. Akomeza kutubwira inshuro nyinshi ko Adukunda.

Satani akomeje kudutera kuruta uko yigeze kubikora mbere, ariko icyo atari yiteze, ni uko twamaze KUMENYA abo turibo. Nta kongera gushidikanya ukundi, TURI IJAMBO RIVUZWE. Dushoboye kandi turabikora kuvuga Ijambo. Dufite igisubizo cyo guha Satani. Imana yarigaragaje Ubwayo. Imana yarihamirije Ubwayo. Turi Ijambo Ryayo rizima kandi tuvuga dukoresheje ububasha Yaduhaye.

kandi Nguyu hano uyu munsi, mu Ijambo Rye, agaragaza cya kintu kimwe Yakoze hariya. Umugeni nta wundi mutwe yakwemera. Oya, mugabo. Nta musenyeri, nta n’undi. Yemera Umutwe umwe, uwo ni Kristo, kandi Kristo ni Ijambo. Oh, mbega! Whew! Ibyo ndabikunda. Oh! Yego, mugabo.

Turi ab’Ubwami, kandi ubwo Bwami ni Ijambo ry’Imana rihindutse Umwuka n’Ubugingo mu buzima bwacu bwite. Kubw’ibyo, turi Ijambo Rye rizima.

Ibi nyakuri birabisobanuye BYOSE nshuti zanjye, NIBA MUFITE GUHISHURIRWA K’UKURI KO KUBYAKIRA NO KUBYIZERA.

Mwitegereze noneho, twunze ubumwe munsi y’Umutwe umwe, mu buryo bumwe, nk’urugero rwa Isiraheri ya Kera. Noneho murimo kubibona? Kimwe na Isiraheri ya kera; Imana Imwe, igaragajwe n’Inkingi y’Umuriro, kandi ikihishura Ubwayo binyuze mu muhanuzi, kubwo kuba Ijambo. Iyo Mana imwe, Inkingi y’Umuriro imwe, inzira imwe; ntabwo Ishobora guhindura inzira Yayo. Ni ibyo… Biratunganye mu buryo bwose bushoboka.

Umuhanuzi… Reka ibyo byinjire. Imana imwe, igaragajwe n’Inkingi y’Umuriro, binyuze mu muhanuzi, kubwo kuba Ijambo ry’icyo gihe, kandi Ikaba idahinduka.

Nashobora gukomeza kandi ngakomeza, ndetse  twashobora kwishima kandi tugasabanira ku mirongo nyuma y’indi mirongo; kandi turaza kubikora, duturutse hirya no hino ku isi kuri iki Cyumweru I saa sita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva: Kristo Ni We Bwiru bw’Imana Buhishuwe 63-0728

Bro. Joseph Branham

Ibyanditswe byo gusoma mbere y’amateraniro:

St. Matthew 16:15-17

15.Arababaza ati “Ariko mwebwe ubwanyu mugira ngo ndi nde?”

16.Simoni Petero aramusubiza ati “Uri Kristo, Umwana w’Imana ihoraho.”

17.Yesu aramusubiza ati “Urahirwa Simoni wa Yona, kuko umubiri n’amaraso atari byo byabiguhishuriye, ahubwo ni Data wo mu ijuru.

St. Luke 24th Chapter

1.Ku wa mbere w’iminsi irindwi, kare mu museke bajya ku gituro bajyanye bya bihumura neza batunganije.

2.Babona igitare kibirinduye kivuye ku gituro,

3.binjiramo ntibasangamo intumbi y’Umwami Yesu.

4.Bakiguye mu kantu, abagabo babiri bahagarara aho bari bambaye imyenda irabagirana.

5.Abagore baratinya bubika amaso, nuko abo bagabo barababaza bati “Ni iki gitumye mushakira umuzima mu bapfuye?

6.Ntari hano ahubwo yazutse. Mwibuke ibyo yavuganye namwe akiri i Galilaya ati

7.‘Umwana w’umuntu akwiriye kugambanirwa ngo afatwe n’amaboko y’abanyabyaha, abambwe maze azazuke ku munsi wa gatatu.’ ”

8.Bibuka amagambo ye.

9.Bava ku gituro basubirayo, ibyo byose babibwira abigishwa cumi n’umwe n’abandi bose.

10.Abo ni Mariya Magadalena na Yowana, na Mariya nyina wa Yakobo, n’abandi bagore bari hamwe na bo babwira intumwa ibyo babonye.

11.Ariko ayo magambo ababera nk’impuha ntibayemera.

12.Maze Petero arahaguruka yirukanka ajya ku gituro, arunama arungurukamo, abona imyenda y’ibitare iri yonyine. Asubira iwe atangazwa n’ibyabaye

13.Nuko uwo munsi babiri muri bo bajyaga mu kirorero cyitwa Emawusi. (Kuva i Yerusalemu kugerayo ni nka sitadiyo mirongo itandatu.)

14.Nuko baganira ibyabaye byose.

15.Bakiganira babazanya, Yesu arabegera ajyana na bo,

16.Ariko amaso yabo arabuzwa ngo batamumenya.

17.Arababaza ati “Muragenda mubazanya ibiki?” Bahagarara bagaragaje umubabaro.

18.Umwe muri bo witwaga Kilewopa aramusubiza ati “Mbese ni wowe wenyine mu bashyitsi b’i Yerusalemu, utazi ibyahabaye muri iyi minsi?”

19.Arababaza ati “Ni ibiki?” Bati “Ni ibya Yesu w’i Nazareti, wari umuhanuzi ukomeye mu byo yakoraga n’ibyo yavugaga imbere y’Imana n’imbere y’abantu bose,

20.kandi twavuganaga uburyo abatambyi bakuru n’abatware bacu, bamutanze ngo acirwe urubanza rwo gupfa bakamubamba,

21.kandi twiringiraga yuko ari we uzacungura Abisirayeli. Uretse ibyo, dore uyu munsi ni uwa gatatu uhereye aho ibyo byabereye.

22.None abagore bo muri twe badutangaje, kuko bazindutse bajya ku gituro

23.ntibasangamo intumbi ye. Nuko baraza batubwira ko babonekewe n’abamarayika, bakababwira ko ari muzima.

24.Kandi bamwe mu bari bari kumwe na twe bagiye ku gituro basanga ari ko biri, uko abagore batubwiye, ariko we ntibamubona.”

25.Arababwira ati “Mwa bapfu mwe, imitima yanyu itinze cyane kwizera ibyo abahanuzi bavuze byose.

26.None se Kristo ntiyari akwiriye kubabazwa atyo, ngo abone kwinjira mu bwiza bwe?”

27.Atangirira kuri Mose no ku bahanuzi bose, abasobanurira mu byanditswe byose ibyanditswe kuri we.

28.Bageze bugufi bw’ikirorero bajyagamo, agira nk’ushaka kugicaho.

29.Baramuhata bati “Se waretse tukagumana kuko bwije kandi umunsi ukaba ukuze?” Nuko arinjira ngo agumane na bo.

30.Yicaye ngo asangire na bo, yenda umutsima arawushimira, arawumanyagura arawubaha.

31.Amaso yabo arahumuka baramumenya, maze aburira imbere yabo ntibongera kumubona.

32.Baravugana bati “Yewe, ntiwibuka ukuntu imitima yacu yari ikeye, ubwo yavuganaga natwe turi mu nzira adusobanurira ibyanditswe!”

33.Uwo mwanya barahaguruka basubira i Yerusalemu, basanga abo cumi n’umwe bateranye hamwe n’abandi,

34.bumva bavuga bati “Ni ukuri Umwami Yesu yazutse, ndetse yabonekeye Simoni.”

35.Nuko ba bandi babiri na bo babatekerereza ibyabereye mu nzira, n’uburyo bamumenyeshejwe n’uko amanyaguye umutsima.

36.Bakivuga ibyo, Yesu ahagarara hagati yabo arababwira ati “Amahoro abe muri mwe.”

37.Maze barikanga, bagira ubwoba bwinshi bagira ngo ni umuzimu babonye.

38.Arababwira ati “Ikibahagaritse imitima ni iki, kandi ni iki gitumye mwiburanya mu mitima yanyu?

39.Nimurebe ibiganza byanjye n’ibirenge byanjye, mumenye ko ari jye ubwanjye. Ndetse nimunkoreho murebe, kuko umuzimu atagira umubiri n’amagufwa nk’ibyo mundebana.”

40.Avuze ibyo abereka ibiganza bye n’ibirenge bye.

41.Nuko ibinezaneza bikibabujije kubyemera, bagitangara arababaza ati “Hari icyo kurya mufite hano?”

42.Bamuha igice cy’ifi yokeje,

43.aracyakira akirira imbere yabo.

44.Maze arababwira ati “Aya ni amagambo nababwiraga nkiri kumwe namwe, yuko ibyanditswe kuri jye byose mu mategeko ya Mose, no mu byahanuwe no muri Zaburi bikwiriye gusohora.”

45.Maze abungura ubwenge ngo basobanukirwe n’ibyanditswe,

46.ati “Ni ko byanditswe ko Kristo akwiriye kubabazwa no kuzuka ku munsi wa gatatu,

47.kandi ko kwihana no kubabarirwa ibyaha bikwiriye kubwirwa amahanga yose mu izina rye, bahereye kuri Yerusalemu.

48.Ni mwe bagabo b’ibyo.

49.Kandi dore ngiye kuboherereza ibyo Data yasezeranye, ariko mugume mu murwa kugeza ubwo muzambikwa imbaraga zivuye mu ijuru.”

50.Abajyana hanze, abageza i Betaniya arambura amaboko hejuru, abaha umugisha.

51.Akibaha umugisha atandukanywa na bo, ajyanwa mu ijuru.

52.Na bo baramuramya, basubirana i Yerusalemu umunezero mwinshi,

53.baguma mu rusengero iteka bashima Imana.

St. John 5:24

24.“Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwumva ijambo ryanjye akizera uwantumye, aba afite ubugingo buhoraho kandi ntazacirwaho iteka, ahubwo aba avuye mu rupfu ageze mu bugingo.

 14:12

12.Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data.

1 Corinthians 2nd Chapter

1.Ni cyo gituma bene Data, ubwo nazaga iwanyu ntaje ndi umuhanga n’intyoza yo kuvuga, cyangwa mfite ubwenge buhebuje mbabwira ibihamya by’Imana,

2.kuko nagambiriye kutagira ikindi mbamenyesha keretse Yesu Kristo, ari we Yesu Kristo wabambwe.

3.Nabanaga namwe mfite intege nke, ntinya mpinda umushyitsi mwinshi,

4.n’ibyo navugaga nkabwiriza ntibyari amagambo y’ubwenge yo kwemeza abantu, ahubwo byari ibigaragaza Umwuka n’imbaraga,

5.kugira ngo kwizera kwanyu kudahagararira ku bwenge bw’abantu, ahubwo mu mbaraga z’Imana.

6.Icyakora ubwenge tubuvuga mu batunganijwe rwose, ariko ubwo bwenge si ubw’iki gihe cyangwa ubw’abatware b’iki gihe bashiraho.

7.Ahubwo tuvuga ubwenge bw’ubwiru bw’Imana ari bwo bwenge bwahishwe, Imana yaringanije ibihe byose bitarabaho ngo buduheshe icyubahiro.

8.Mu batware b’iki gihe nta wabumenye, kuko iyo babumenya ntibaba barabambye Umwami w’icyubahiro.

9.Ariko nk’uko byanditswe ngo “Ibyo ijisho ritigeze kureba, N’ibyo ugutwi kutigeze kumva, Ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu, Ibyo byose Imana yabyiteguriye abayikunda.”

10.Ariko Imana yabiduhishurishije Umwuka wayo, kuko Umwuka arondora byose ndetse n’amayoberane y’Imana.

11.Mbese ni nde mu bantu wamenya ibyo undi atekereza, keretse umwuka wa wa wundi umurimo? N’iby’Imana ni ko biri, nta wabimenya keretse Umwuka wayo.

12.Ariko twebweho ntitwahawe ku mwuka w’iyi si, ahubwo twahawe uwo Mwuka uva ku Mana kugira ngo tumenye ibyo Imana yaduhereye ubuntu,

13.ari byo tuvuga ariko ntitubivugisha amagambo akomoka mu bwenge bw’abantu, ahubwo tubivugisha akomoka ku Mwuka, dusobanuza iby’Umwuka iby’umwuka bindi.

14.Ariko umuntu wa kamere ntiyemera iby’Umwuka w’Imana kuko ari ubupfu kuri we, akaba atabasha kubimenya kuko bisobanurwa mu buryo bw’Umwuka.

15.Ariko umuntu w’Umwuka arondora byose, nyamara ubwe nta wumurondora.

16.Mbese ni nde wigeze kumenya icyo Uwiteka atekereza ngo amwigishe? Nyamara twebwe dufite gutekereza kwa Kristo.

Ephesians Chapter 1

1.Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, ndabandikiye mwebwe abera bari muri Efeso bizera Kristo Yesu,

2.ubuntu bube muri mwe n’amahoro biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.

3.Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo na Se ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y’umwuka yo mu ijuru,

4.nk’uko yadutoranirije muri we isi itararemwa, kugira ngo tube abera tutariho umugayo imbere yayo.

5.Kuko yagambiriye kera ku bw’urukundo rwayo ko duhinduka abana bayo, tubiheshejwe na Yesu Kristo ku bw’ineza y’ubushake bwayo,

6.kugira ngo ubuntu bwayo butagira akagero bushimwe, ubwo yaduhereye mu Mukunzi wayo.

7.Ni we waduhesheje gucungurwa ku bw’amaraso ye, ari ko kubabarirwa ibicumuro byacu nk’uko ubutunzi bw’ubuntu bwayo buri,

8.ubwo yadushagirijeho bukatubera ubwenge bwose no kumenya,

9.itumenyesheje ubwiru bw’ibyo ishaka ku bw’ineza y’ubushake bwayo, ari byo yagambiriye kera

10.kugira ngo ibihe nibisohora ibone uko iteraniriza ibintu byose muri Kristo, ari ibiri mu ijuru cyangwa ibiri mu isi.

11.Ku bw’uwo natwe twarazwe umurage tubitoranirijwe kera nk’uko Imana yabigambiriye, ikora byose nk’uko ibishaka mu mutima wayo

12.ngo tube abo gushimisha ubwiza bwayo, twebwe abiringiye Kristo uhereye kera.

13.Ni we namwe mwiringiye mumaze kumva ijambo ry’ukuri, ari ryo butumwa bwiza bw’agakiza kanyu, kandi mumaze kwizera ni we wabashyizeho ikimenyetso, ari cyo Mwuka Wera mwasezeranijwe,

14.uwo twahawe ho ingwate yo kuzaragwa wa murage kugeza ubwo abo Imana yaronse izabacungura. Ubwiza bwayo bushimwe.

15.Ni cyo gituma nanjye maze kumva uburyo mwizera Umwami Yesu mugakunda abera bose,

16.mbashimira Imana urudaca nkabasabira uko nsenze,

17.kugira ngo Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo Data wa twese w’icyubahiro, ibahe umwuka w’ubwenge no guhishurirwa bitume muyimenya,

18.ngo amaso y’imitima yanyu abone uko ahweza mumenye ibyo mwiringizwa n’Iyabahamagaye, mumenye n’ubutunzi bw’ubwiza bw’ibyo azaraga abera,

19.mumenye n’ubwinshi bw’imbaraga zayo butagira akagero, izo iha twebwe abizeye nk’uko imbaraga z’ububasha bwayo bukomeye ziri,

20.izo yakoreye muri Kristo ubwo yamuzuraga mu bapfuye ikamwicaza iburyo bwayo ahantu ho mu ijuru,

21.imushyize hejuru y’ubutware bwose n’ubushobozi bwose, n’imbaraga zose n’ubwami bwose, n’izina ryose rivugwa uretse muri iki gihe gusa, ahubwo no mu bihe bizaza.

22.Kandi yamuhaye gutwara byose ibishyira munsi y’ibirenge bye, imuha Itorero ngo abe umutwe waryo usumba byose,

23.na ryo ribe umubiri we ushyitse kandi ushyikirwamo na byose.

Colossians Chapter 1

1.Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, na Timoteyo mwene Data,

2.turabandikiye bene Data bo muri Kristo bera bo kwizerwa, bari i Kolosayi. Ubuntu n’amahoro bibe muri mwe, biva ku Mana Data wa twese.

3.Dushima Imana Se w’Umwami wacu Yesu Kristo uko tubasabiye iteka ryose,

4.kuko twumvise ibyo kwizera kwanyu mwizeye Kristo Yesu, n’urukundo mukunda abera bose,

5.ku bw’ibyiringiro by’ibyo mwabikiwe mu ijuru, ibyo mwumvise kera mu ijambo ry’ukuri k’ubutumwa bwiza

6.bwabagezeho namwe, nk’uko bwageze no mu isi yose bukera imbuto bugakura, nk’uko no muri mwe bwazeze uhereye wa munsi mwumviyemo mukamenya ubuntu bw’Imana by’ukuri,

7.nk’uko mwigishijwe na Epafura umugaragu mugenzi wacu dukunda, wababereye umukozi ukiranuka wa Kristo wo kubagaburira ibye,

8.kandi watubwiye iby’urukundo rwanyu muheshwa n’Umwuka.

9.Ni cyo gituma tudasiba kubasabira uhereye igihe twabyumviye, twifuza ko mwuzuzwa ubwenge bwose bw’Umwuka no kumenya kose ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka,

10.mugende nk’uko bikwiriye ab’Umwami wacu, mumunezeze muri byose, mwere imbuto z’imirimo myiza yose kandi mwunguke kumenya Imana,

11.mukomereshejwe imbaraga zose nk’uko ubushobozi bwayo bw’icyubahiro bungana, ngo mubone uko mwiyumanganya muri byose mukihanganana ibyishimo,

12.mushima Data wa twese waduhaye kuraganwa n’abera umurage wo mu mucyo.

13.Ni we wadukijije ubutware bw’umwijima, akadukuramo akatujyana mu bwami bw’Umwana we akunda.

14.Ni we waducunguje amaraso ye ngo tubone kubabarirwa ibyaha byacu.

15.Ni na we shusho y’Imana itaboneka, ni we mfura mu byaremwe byose,

16.kuko muri we ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka, intebe z’ubwami n’ubwami bwose, n’ubutware bwose n’ubushobozi bwose. Ni we wabiremye byose kandi rero ni na we byaremewe.

17.Yabanjirije byose kandi byose bibeshwaho na we.

18.Ni we Mutwe w’umubiri, ni we Torero kandi ni we Tangiriro, ni imfura yo kuzuka mu bapfuye kugira ngo abe uwa mbere uhebuje byose,

19.kuko Imana yashimye ko kuzura kwayo kose kuba muri we.

20.Kandi imaze kuzanisha amahoro amaraso yo ku musaraba we imwiyungisha n’ibintu byose, ari ibyo ku isi cyangwa ibyo mu ijuru.

21.Namwe abari baratandukanijwe n’Imana kera, mukaba mwari abanzi bayo mu mitima yanyu no ku bw’imirimo mibi,

22.none yiyungishije namwe urupfu rw’umubiri we, ngo abashyire imbere yayo muri abera n’abaziranenge mutagawa,

23.niba muguma mu byo twizera mwubatswe neza ku rufatiro, mutanyeganyega kandi mutimurwa ngo muvanwe mu byiringiro biheshwa n’ubutumwa mwumvise, bwabwirijwe mu baremwe bose bari munsi y’ijuru, ari bwo jyewe Pawulo nahindukiye umubwiriza wabwo.

24.None nishimiye amakuba yanjye yo ku bwanyu, kandi ibyasigaye ku byo Kristo yababajwe mbishohoje ubwanjye mu mubiri wanjye ku bw’umubiri we ari wo Torero,

25.iryo nahindukiye umubwiriza nkurikije ubusonga Imana yampaye ku bwanyu, kugira ngo mbwirize abantu ijambo ry’Imana ryose,

26.ari ryo bwa bwiru bwahishwe uhereye kera kose n’ibihe byose, ariko none bukaba bwarahishuriwe abera bayo,

27.abo Imana yishimiye kumenyesha ubutunzi bw’ubwiza bw’ubwo bwiru bwageze mu banyamahanga, ari bwo Kristo uri muri mwe, ari byo byiringiro by’ubwiza.

28.Ni we twamamaza tuburira umuntu wese, tumwigisha ubwenge bwose kugira ngo tumurikire Imana umuntu wese, amaze gutunganirizwa rwose muri Kristo.

29.Icyo ni cyo gituma nkora cyane, ndwanana umwete nk’uko imbaraga ze ziri zinkoreramo cyane.

Revelation 7:9-10

9.Hanyuma y’ibyo mbona abantu benshi umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose, bahagaze imbere ya ya ntebe n’imbere y’Umwana w’Intama, bambaye ibishura byera kandi bafite amashami y’imikindo mu ntoki zabo,

10.bavuga ijwi rirenga bati “Agakiza ni ak’Imana yacu yicaye ku ntebe n’ak’Umwana w’Intama.”