Gutekereza, ayo Magambo amwe twumva iyo Dukanzeho Bikavuga ni Ijwi ry’Imana rituvugisha muri ako kanya. Data yemeye ko bifatwa amajwi maze arabihunika kugira ngo dushobore Gukandaho Bikavuga buri segonda rya buri munsi; bityo dushobora kumwumva adutera umwete, aduha umugisha, adusiga, maze agata kure ubwoba bwacu bwose no gushidikanya, ibyo byose binyuze mu Gukandaho Bikavuga.
Icyo dukeneye gusa kugeza ubu, ni Gukandaho Bikavuga, kandi ngaha aho biri. Ari hano kugira ngo atwibutse y’uko TWE TURI IJAMBO. Ari kumwe natwe, Aratuzengurutse, ARI MURI TWE. Satani ni umwirirazi. Yaratsinzwe. Nta kintu na kimwe cyadukuraho iryo Jambo. Imana yarariduhaye binyuze mu kumenya mbere Kwayo, yari iziko turi Umugeni Wayo. Twarikumwe na Yo guhera mu itangiriro.
Ni irihe Jwi twashobora kumva rikaba ryaruta Ijwi ryonyine ryahamirijwe n’Inkingi y’Umuriro kuba ariryo Jwi ry’Imana?
Nta rindi jwi.
Ni iki iryo Jwi ryatubwiye mu cyumweru gishize?
Igihe cyose mba mbasaba, kandi ibyo ni nka mwene Data na Mushiki wacu. Muri abana banjye; Njye–Ndi so mu Butumwa Bwiza, atari so kuko bimeze ku bapadiri, Njye–Ndi so mu Butumwa bwiza nkuko Pawulo yabivuze hariya. Nabyariye Kristo, kandi ubu, Njye–Nabashyingiye Kristo; nabarambagirije Kristo nk’umwari utanduye. Ntimukankoze isoni! Ntimukankoze isoni! Mugume muri umwari utanduye.
Tugomba kuguma turi abari batanduye ku Ijambo, iryo Jwi. Kuri twe, hari INZIRA IMWE gusa tubasha kumenya ko turi kubikora: GUKANDAHO BIKAVUGA.
Wibuke ibi n’umutima wawe wose: Ugumane n’iryo Jambo! Ntukigere ureka iryo Jambo! Ikintu icyo aricyo cyose gihabanye naryo, ucyihorere, icyo cyaba kiri cyose. Noneho umenya ko bikwiriye.
Nsobanukiwe neza impamvu numvwa nabi kandi bamwe bagatekereza ko rwanya abakozi b’Imana bose; ko nizera ko nta n’umwe ukwiriye kubwiriza. “Nuramuka wumvise undi mubwiriza utari Branham, uzaba utira Umugeni.” Nkuko nabibabwiye inshuro nyinshi, ntabwo nigeze mvuga ibyo cyangwa ngo nizere nk’ibyo.
Umuhanuzi yabisobanuye neza kucyumweru gishize neza uko mbyumva n’uko nizera.
Hari nk’amatorero atatu y’Ubutumwa muri aka gace ka Jeffersonville mu gihe Mwene Data Branham yari hano. Mu materaniro yo Kucyumweru, yaravuze ngo abapasteri bo mu karere ntabwo bari bahari mu materaniro ya nimugoroba. Bari bagize ayabo materaniro ya nimugoroba. Kubw’ibyo, ntabwo bari biyumvishemo kuza kumva Mwene Data Branham kubw’amateraniro ya nimugoroba, ahubwo bahitamo gukora amateranio mu matorero yabo. Icyo cyari icyemezo cyabo, kandi nicyo bari bayobowe gukora, kandi Mwene Data Branham arabyemera.
Uyu munsi haricyari insengero nyinshi mu gace ka Jeffersonville. Nabo bagomba gukora nkuko bumva bayobowe n’Umwami gukora. Niba bumva batayobowe gucuranga amakasete, icyubahiro kibe icy’Uwiteka, barimo barakora icyo bumva bayobowe gukora, kandi icyo nicyo bakwiriye gukora. Bakomeza kuba bene Data na bashiki bacu kandi bakunda ubu Butumwa. Ariko tugomba gukora icyo twumva tuyobowe gukora: Gukandaho Bikavuga. Turashaka kumva umuhanuzi.
Nkuko Mwene Data Branham yabikoze ku itariki 30 kanama 1964, ndabatumira ngo muzaze kwifatanya natwe I saa sita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, ubwo twongera kumva indi nshuro Ubutumwa umuhanuzi atuzaniye: 64-0830M Ibibazo n’ibisubizo #3.
Dutegereje, umwanya uwo ari wose, ko abo basinziriye mu mukungugu wisi babanza gukanguka. Muri ako kanya, tuzahita tubabona; ba papa, ba mama, abagabo, abagore, abavandimwe na bashiki bacu. Bari aho, bahagaze imbere yacu. Tuzamenya muri ako kanya, ko twahageze, igihe kirageze. Kwizera kwizamurwa kuzuzura ubugingo bwacu, ubwenge n’umubiri. Noneho iyi mibiri ipfa izambara kudapfa mu buntu bw’izamurwa mu Mwami.
Kandi hanyuma tuzatangira guhurira hamwe. Twebwe abakiriho ndetse dusigaye tuzahindurwa. Iyi mibiri ipfa ntizongera kubona urupfu. Mu buryo butunguranye, hazaba nko guhuha guciyeho… tuzahindurwa. Kuva kuba umusaza ukaba umusore, kuva kuba umukecuru ugahinduka umukobwa ukiri muto.
We ni Ijambo ryambaye umubiri, atari Ijambo ryo mu minsi ya Mose, Mose cyari icyo gihe, Ijambo, atari Ijambo ryo mu gihe cya Nowa, Nowa yari Ijambo ry’icyo gihe, ntabwo ari icyo gihe… Ijambo ryo mu minsi ya Eliya, Eliya yari Ijambo ryo muri icyo gihe; ariko We ni Ijambo ryo mu ndagihe(uyu munsi), kandi bagendaga babaho nyuma.
Ese uriteguye?…. Ngibi biraje. Ni inkubwe ebyiri ndetse biraremereye, kandi turabikunda cyane!!
Icyo kintu kimwe cyongeye kwisubiramo! Icyo ni igihamya cy’Umwuka Wera, igihe Imana ibiguhishuriye kandi ukabibona, UKU NIKO UWITEKA AVUZE maze ukabyemera. Atari icyo uricyo, icyo waricyo, cyangwa icyo aricyo cyose kuri byo, ni icyo Imana yakoze kubwawe ubu. Ngicyo igihamya.
Halleluya, Yatewe imisumari. NONEHO reka tumwumve Aduhamiriza.
Yaduhaye ibimenyetso by’Umwuka Wera, Yahona 14. Yaravuze ngo,”Mfite byinshi byo kubabwira. Ntabwo Nabonye umwanya wo kubikora, ariko igihe Umwuka Wera azaza, Azabibabwira, Azabibutsa ibyo nababwiye, kandi Azaberaka n’ibyenda kubaho.” Ese ntimuri kubibona? Ngaho aho ibimenyetso biri. Uko ni ukuvuga mbere no kubaho… kubwo kugira ubusobanuro bwa Kimana bw’Ijambo ryanditse. Ubu se, si cyo kimenyetso cy’umuhanuzi?
Umwuka Wera ni umuhanuzi wa buri gisekuru. Ni umuhanuzi w’igisekuru cyacu. Ijambo riza GUSA kuri uwo muhanuzi. Ni Imana irimo kuvuga no kwihishura Ubwayo binyuze mu muhanuzi Wayo. We ni Ijambo ry’umunsi. Ubu Butumwa, BURI KURI KASETE, ni ubusobanuro butunganye bw’Ijambo, hamwe no guhamirizwa kwa Kimana.
“Igihe igitunganye kizaza, ikituzuye kizakurwaho.” Utwo tuntu duto two kwitera hejuru no hasi nk’abana, tugerageza kuvuga mu ndimi, ndetse n’ibyo bintu bindi byose, igihe icyo gitunganye… Kandi turagifite uyu munsi, binyuze mu gufashwa n’Imana, ubusobanuro butunganye bw’Ijambo hamwe no guhamirizwa kwa Kimana! Noneho ibyo bituzuye bigomba gukurwaho. “Igihe nari umwana, navugaga nk’umwana; ariko igihe mpindutse mukuru, ndekura ibyo bintu by’ubwana.” Amen!
Icyo gitunganye cyaraje; ubusobanuro butunganye bw’Ijambo. KANDA BIVUGE. Icyo nicyo gusa Umugeni We akeneye, kandi ni ibyo gusa Ashaka.
Ngwino hamwe natwe maze dufatanye Gukandaho Bikavuga kuri iki Cyumweru I Sasita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, maze twumve IJAMBO RITUNGANYE, HAMWE N’UBUSOBANURO BUTUNGANYE, HAMWE NO GUHAMIRIZA KWA KIMANA mu gihe twumva:
Nta guteranira hamwe kunini, nta gusigwa gukomeye, ntahantu heza ho kuba byaruta kwicara hamwe Ahantu ho mu ijuru, twumva Ijwi ry’Imana.
Ndagutumiye kuza kumva Ijwi ryemejwe n’Imana hamwe natwe kuri iki cyumweru saa 12h00 z’amanywa, isaha y’i Jeffersonville, ubwo Yongera kutuvugisha indi nshuro Abinyujije mu ntumwa malayika Wayo, maze agasubiza ibibazo byose dufite ku mitima yacu, akaduhamiriza ko turi Umugeni We.
Bro. Joseph Branham
Ubutumwa bwo ku cyumweru: Ibibazo nibisubizo # 1 64-0823M
Turabizi ko hari ikintu cyiteguye kubaho. Igihe kiri bugufi. Turifuza ko uza ukadukura muri iyi si. Turashaka kubana na We. Twumva tumaramaje mu ndiba z’ubugingo bwacu.
Ese twaba tugiye kubivugaho? Ese twaba tumaramaje bihagije? Ese twaba turimo kugutakira uko bikwiye ku manywa na nijoro?
Ooh, torero, haguruka maze wikunkumure. Isuzume: kanguka nonaha. Tugomba kumaramaza, bitaba ibyo tukarimbuka. Hari ikintu giturutse k’ Uwiteka. Nzi ko ari UKU NI KO UWITEKA AVUZE. Hari ikintu kije, twaba tugize neza turamutse tumaramaje. Hagati y’Ubugingo n’urupfu. Ibyo bizaduca hejuru kandi nta nubwo tuzabibona.
Turabizi ko bisaba kumaramaza kugira kugira ngo tubashe kukwinjiza mu murimo. Dukwiriye kubikora nonaha cyangwa tukarimbuka. Mwami, reka tube tumaramaje kuruta uko byaba byarigeze biba mbere, ubwo nibwo Uzinjira mu murimo maze Ukaza gutwara Umugeni Wawe ugutegereje.
Nta kindi Imenya uretse… Ikimenyetso! Ni Ubutumwa bw’igihe! Ni Ubutumwa bw’iki gihe! Ni Ubutumwa bw’igihe cyacu! Mu Izina rya Yesu Kristo, nimubwakire!
Twizera ko buri kintu cyose kibaho kandi kigakorwa mu gihe Cyawe gitunganye. Nta kintu na kimwe kitari mu mwanya wacyo. Twabonye ibitangaza byawe byose, kandi twumvise kandi tujya munsi y’ikigaragaza Ikimenyetso.
Noneho mu gihe turi munsi y’ikigaragaza ikimenyetso, tugiye gufata Igaburo Ryera kuri iki Cyumweru mu kumaramaza. Kubera tuziko uri hafi yo gukubitisha urubanza.
Reka turifate nkuko byari igishushanyo cya Pasika, igihe bayifashe mu ikubagahu, mu gihe cyo kumaramaza. Turi mu kumaramaza nanone indi nshuro uyu munsi Data.
Turabizi ubu ko turi abahungu n’abakobwa Bawe. Turi Umugeni Jambo Wawe utunganye Uwo Wategereje igihe kirekire. Ni Wowe, uba kandi utuye muri twe. Waradutoranije, Utugena mbere, kandi noneho Uraje kubwacu.
Mwami, reka tugushake Ijoro n’amanywa. Reka tube tumaramaje rwose mu gihe tugutakira. Reka dutwarane twinjira muri byo kuruta uko byigeze kubaho mbere. Reka uyu ube umwaka Uzaza kuri twe.
Turagukunda Data, kandi turashaka kuba Ubushake Bwawe butunganye. Ngwino Ubane natwe mu gihe twunga ubumwe I Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba. Ku Isaha y’I Jeffersonville, tuzengurutse Ijwi Ryawe kandi twumve Utubwira uburyo tugomba kwinjira mu : Kumaramaza 63-0901E. Hanyuma ubane natwe mu gihe dusangira tumaramaje, Ifunguro rya Nimugoroba Ry’Umwami.
Iyi ni iminsi ikomeye kuruta indi y’ubuzima bwacu Data. Kubera ko tuzi ko Uje kudutwara mu Rugo rwacu rw’Ahazaza hamwe na We. Tubitegerezanyije amatsiko menshi kubw’abera bagiye mbere yacu. Turabizi ko igihe tuzababona, igihe cyo kuza Kwawe kizaba kigeze… ICYUBAHIRO KIBE ICY’UWITEKA!!!
Turamaramaje kubw’uwo munsi, Data.
Mwene Data Joseph Branham.
Ibyanditswe byo gusoma mbere y’amateraniro:
Kuva 12:11 Uku abe ari ko muzazirya: muzazirye mukenyeye, mukwese inkweto, mwitwaje inkoni, muzazirye vuba vuba. Iyo ni yo Pasika y’Uwiteka.
Yeremiya 29:10–14 Ahubwo Uwiteka aravuga ati “Imyaka mirongo irindwi yahanuriwe i Babuloni nishira nzabagenderera, mbasohozeho ijambo ryanjye ryiza rituma mugaruka ino. Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga. Kandi muzanyambaza, muzagenda munsenga nanjye nzabumvira. Muzanshaka mumbone, nimunshakana umutima wanyu wose. Nzabonwa namwe, ni ko Uwiteka avuga, kandi nzagarura abanyu bajyanywe ari imbohe, nzabakoranya mbakuye mu mahanga yose n’ahantu hose, aho nari narabatatanyirije, ni ko Uwiteka avuga, kandi nzabagarura aho nabakuje mukajyanwa muri imbohe.”
Luka 16:16 Amategeko n’abahanuzi byabayeho kugeza igihe cya Yohana, uhereye icyo gihe ni ho ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana bwigishirijwe, umuntu wese arabutwaranira.
Yohana 14:23 Yesu aramusubiza ati “Umuntu nankunda azitondera ijambo ryanjye, na Data azamukunda, tuzaza aho ari tugumane na we.
Abagalatiya 5:6 Muri Kristo Yesu gukebwa nta cyo kumaze cyangwa kudakebwa, ahubwo ikigira icyo kimaze ni ukwizera gukorera mu rukundo.
Ubu nicyo gihe. Ibi nibyo Byokurya. Turi ubwoko. Dufite Guhishurirwa.
Abandi bashobora kutamenya akamaro k’Umurimo w’Amakasete. Twe si uko. Ni ubuzima bwacu; ni buri kintu cyose kuri twe. Biruta ubuzima kuri twe. Igihe dufite ikibazo ku kintu runaka, ntabwo tujya kureba umuntu runaka kugira ngo abidusobanurire, cyangwa ngo abidushakire. Dukora neza neza nk’uko marayika w’Imana yadutegetse gukora igihe tugize icyo tunanirwa gusobanukirwa cyangwa dufite ikibazo.
Ese murabibona? Niba unaniwe, ongera ugaruke kuri iyi kasete. Ntabwo nzi niba muzamara nayo igihe kingana iki. Mwibuke, uku ni Ukuri, k’UKU NIKO UWITEKA AVUZE. Ni Ukuri. Ni Ibyanditswe.
Niba unaniwe, garuka kuri kasete.
Ntukaturakarire, uku niko YAVUZE…BYONGEYE KANDI, uku ni UKURI K’UKU NIKO UWITEKA AVUZE. Ntabwo yavuze ngo igice cya Ryo, bimwe muri Ryo, cyangwa igihe umuntu runaka arimo asobanura ibiri Jambo risizwe n’ibitariryo. AMAKASETE NI UKU NIKO UWITEKA AVUZE.
Ushobora kutabishyikira cyangwa kutabyumva, cyangwa ukaba utarabisobanukirwa. Ariko kuri twe, iki nicyo WE atubwira binyuriye mu muhanuzi Wayo.
Uko niko Imana, Kristo, irimo ikorera Itorero. Murabona? Irimo irarimenera amabanga, amabanga gusa. Atari aba basambanyi; ndavuga Umugore Wayo.
Kandi turimo turabyakira byose. Oh mbega uburyo Umugeni yishimye kandi asazwe n’umunezero aha mbere y’ubukwe. Biragoye kuba twaguma duhagaze dutuje. Turimo kubara iminota… amasegonda. Akomeza kutubwira inshuro nyinshi ko Adukunda.
Satani akomeje kudutera kuruta uko yigeze kubikora mbere, ariko icyo atari yiteze, ni uko twamaze KUMENYA abo turibo. Nta kongera gushidikanya ukundi, TURI IJAMBO RIVUZWE. Dushoboye kandi turabikora kuvuga Ijambo. Dufite igisubizo cyo guha Satani. Imana yarigaragaje Ubwayo. Imana yarihamirije Ubwayo. Turi Ijambo Ryayo rizima kandi tuvuga dukoresheje ububasha Yaduhaye.
kandi Nguyu hano uyu munsi, mu Ijambo Rye, agaragaza cya kintu kimwe Yakoze hariya. Umugeni nta wundi mutwe yakwemera. Oya, mugabo. Nta musenyeri, nta n’undi. Yemera Umutwe umwe, uwo ni Kristo, kandi Kristo ni Ijambo. Oh, mbega! Whew! Ibyo ndabikunda. Oh! Yego, mugabo.
Turi ab’Ubwami, kandi ubwo Bwami ni Ijambo ry’Imana rihindutse Umwuka n’Ubugingo mu buzima bwacu bwite. Kubw’ibyo, turi Ijambo Rye rizima.
Ibi nyakuri birabisobanuye BYOSE nshuti zanjye, NIBA MUFITE GUHISHURIRWA K’UKURI KO KUBYAKIRA NO KUBYIZERA.
Mwitegereze noneho, twunze ubumwe munsi y’Umutwe umwe, mu buryo bumwe, nk’urugero rwa Isiraheri ya Kera. Noneho murimo kubibona? Kimwe na Isiraheri ya kera; Imana Imwe, igaragajwe n’Inkingi y’Umuriro, kandi ikihishura Ubwayo binyuze mu muhanuzi, kubwo kuba Ijambo. Iyo Mana imwe, Inkingi y’Umuriro imwe, inzira imwe; ntabwo Ishobora guhindura inzira Yayo. Ni ibyo… Biratunganye mu buryo bwose bushoboka.
Umuhanuzi… Reka ibyo byinjire. Imana imwe, igaragajwe n’Inkingi y’Umuriro, binyuze mu muhanuzi, kubwo kuba Ijambo ry’icyo gihe, kandi Ikaba idahinduka.
Nashobora gukomeza kandi ngakomeza, ndetse twashobora kwishima kandi tugasabanira ku mirongo nyuma y’indi mirongo; kandi turaza kubikora, duturutse hirya no hino ku isi kuri iki Cyumweru I saa sita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva: Kristo Ni We Bwiru bw’Imana Buhishuwe 63-0728
Bro. Joseph Branham
Ibyanditswe byo gusoma mbere y’amateraniro:
St. Matthew 16:15-17
15.Arababaza ati “Ariko mwebwe ubwanyu mugira ngo ndi nde?”
16.Simoni Petero aramusubiza ati “Uri Kristo, Umwana w’Imana ihoraho.”
17.Yesu aramusubiza ati “Urahirwa Simoni wa Yona, kuko umubiri n’amaraso atari byo byabiguhishuriye, ahubwo ni Data wo mu ijuru.
St. Luke 24th Chapter
1.Ku wa mbere w’iminsi irindwi, kare mu museke bajya ku gituro bajyanye bya bihumura neza batunganije.
2.Babona igitare kibirinduye kivuye ku gituro,
3.binjiramo ntibasangamo intumbi y’Umwami Yesu.
4.Bakiguye mu kantu, abagabo babiri bahagarara aho bari bambaye imyenda irabagirana.
5.Abagore baratinya bubika amaso, nuko abo bagabo barababaza bati “Ni iki gitumye mushakira umuzima mu bapfuye?
6.Ntari hano ahubwo yazutse. Mwibuke ibyo yavuganye namwe akiri i Galilaya ati
7.‘Umwana w’umuntu akwiriye kugambanirwa ngo afatwe n’amaboko y’abanyabyaha, abambwe maze azazuke ku munsi wa gatatu.’ ”
44.Maze arababwira ati “Aya ni amagambo nababwiraga nkiri kumwe namwe, yuko ibyanditswe kuri jye byose mu mategeko ya Mose, no mu byahanuwe no muri Zaburi bikwiriye gusohora.”
13.Ni we namwe mwiringiye mumaze kumva ijambo ry’ukuri, ari ryo butumwa bwiza bw’agakiza kanyu, kandi mumaze kwizera ni we wabashyizeho ikimenyetso, ari cyo Mwuka Wera mwasezeranijwe,
14.uwo twahawe ho ingwate yo kuzaragwa wa murage kugeza ubwo abo Imana yaronse izabacungura. Ubwiza bwayo bushimwe.
12.mushima Data wa twese waduhaye kuraganwa n’abera umurage wo mu mucyo.
13.Ni we wadukijije ubutware bw’umwijima, akadukuramo akatujyana mu bwami bw’Umwana we akunda.
14.Ni we waducunguje amaraso ye ngo tubone kubabarirwa ibyaha byacu.
15.Ni na we shusho y’Imana itaboneka, ni we mfura mu byaremwe byose,
16.kuko muri we ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka, intebe z’ubwami n’ubwami bwose, n’ubutware bwose n’ubushobozi bwose. Ni we wabiremye byose kandi rero ni na we byaremewe.
17.Yabanjirije byose kandi byose bibeshwaho na we.
18.Ni we Mutwe w’umubiri, ni we Torero kandi ni we Tangiriro, ni imfura yo kuzuka mu bapfuye kugira ngo abe uwa mbere uhebuje byose,
19.kuko Imana yashimye ko kuzura kwayo kose kuba muri we.
20.Kandi imaze kuzanisha amahoro amaraso yo ku musaraba we imwiyungisha n’ibintu byose, ari ibyo ku isi cyangwa ibyo mu ijuru.
21.Namwe abari baratandukanijwe n’Imana kera, mukaba mwari abanzi bayo mu mitima yanyu no ku bw’imirimo mibi,
23.niba muguma mu byo twizera mwubatswe neza ku rufatiro, mutanyeganyega kandi mutimurwa ngo muvanwe mu byiringiro biheshwa n’ubutumwa mwumvise, bwabwirijwe mu baremwe bose bari munsi y’ijuru, ari bwo jyewe Pawulo nahindukiye umubwiriza wabwo.
24.None nishimiye amakuba yanjye yo ku bwanyu, kandi ibyasigaye ku byo Kristo yababajwe mbishohoje ubwanjye mu mubiri wanjye ku bw’umubiri we ari wo Torero,