All posts by admin5

24-0811 Ni Ukuhe Gukurura kuri Ku Musozi?

Ubutumwa : 65-0725E Ni Ukuhe Gukurura kuri Ku Musozi?

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Mwunze Ubumwe

Dutegerezanyije amatsiko kandi twiteguye. Dushobora kubyiyumvamo, hariho ikintu kigiye kubaho. Turashaka kunga ubumwe twumva Ijwi Ryawe; kugira ngo twakire icyo aricyo cyose na buri kintu wavuze. Turabishaka. Turashaka kuba igice Cyaryo. Twizera Ijambo ryose.

Ni iki kiri kubaho? Imana irimo gukora amateka. Imana irimo gusohoza ubuhanuzi. Igihe cyose bitera gukurura. Bizana kunenga kose, inkongoro z’Ubutumwa twumvise Kucyumweru gishize, ariko binaza Ibizu Byayo ngo bijye hamwe. Kubera ko aho Umubiri uri, Niho Ibizu biteranira.

Ni igisubizo cy’ubuhanuzi bw’umuhanuzi, dore nzohereza umuhanuzi Eliya. Imana ihamiriza umuhanuzi Wayo. Ni Imana irimo gusohoza ubuhanuzi. Imana irimo gukora amateka, isohoza Ijambo Ryayo. Ni Ugukurura kwa Gatatu kurimo gusohozwa.

Nzi ko ibyo nkora byose bisa nkaho ntemerenya n’abayobozi b’amatorero, kandi bisa nkaho ncyaha buri kintu bakora, ariko nizera ko turi itsinda ry’abantu bateganirijwe mbere ko bagomba Gukandaho Bikavuga kandi bakumva ubwo Butumwa, iryo Jwi, ndetse bakarikurikira.

Ntitwita ku gihiriri. Ntitwita ku kunenga k’umutizera. Nta mpaka dufite kujya nabo. Dufite ikintu kimwe cyo gukora, uko ni ukuryizera kandi tukakira buri gace karyo mu buryo bwose bushoboka; Tukarishyira imbere muri twe nka Mariya wari wicaye aho ku birenge bya Yesu.

Nta kindi kidushishikaje icyo cyaba cyo cyose. Nta kindi kindi dukeneye. Twizera ko buri kintu dukeneye kumva kiri ku makasete. Ijambo ry’Imana nta busobanuro rikeneye.

isezerano rirasohoye. Ubu ni gihe ki, mugabo, kandi ni ukuhe gukurura? Imana irimo gusohoza Ijambo  Ryayo! Iri uko yari ejo hahise, uyu munsi, ndetse n’iteka.

Ni ukuhe gukurura? Imana, indi nshuro, irimo gusohoza Ijambo Ryayo, iregeranya abantu Bayo mu nsengero, ku masitasiyo, mu ngo, bazengurutse izo ndangururamajwi nto hirya no hino ku isi, aho hose kugera ku nkombe y’Uburengerazuba, kuzamuka aho mu misozi y’i Arizona, ukamanuka hepfo mu bibaya bya Texas, ugakomeza aho ku nkombe y’Uburasirazuba; aho hose mu gihugu no hirya no hino ku isi.

Turahabanye cyane ku bijyanye n’amasaha, ariko turi hamwe nk’itsinda rimwe, abizera, bategereje Kuza kwa Mesiya. Ndimo kugerageza gukurikiza no gukora kimwe n’icyo umuhanuzi Wawe yakoze mu kunga Umugeni Wawe igihe yari hano. Icyo yakoze nirwo rugero rwanjye.

Ntabwo dufite icyumba cyo kwicaza buri wese hano kuri Branham Tabernacle, rero bidusaba kuboherereza Ijambo binyuze muri izo nzira za telephone, nkuko yabikoze icyo gihe. Duteranira hano, muri Jeffersonville, no mu nsengero zo mu ngo zacu, dutegereje Kuza k’Umwami.

Warabitubwiye ko hazabaho benshi muri iyi minsi yanyuma bazagerageza kugukorera umurimo ariko ataribwo bushake Bwawe butunganye. Hazabaho benshi bazaba basizwe n’Umwuka Wera w’ukuri, ariko bazaba ari abigisha b’ibinyoma. Uwiteka, inzira imwe gusa DUHAMIRIJWE KO ARI UKURI ni ukugumana n’Ijambo, mugumane n’inyigisho y’amakasete, mugumane n’Ijwi rihamirijwe.

Twizera ko turi Imbuto Yawe yagenwe mbere idashobora gukora kindi kintu cyose uretse kurikurikira; Biruta ubuzima kuri twe. Twara  ubuzima bwacu, ariko ntudutware Iryo.

Ese ni iki kigiye kubaho kuri Cyumweru? Imana iraba irimo isohoza Ijambo Ryayo. Aho hose mu gihugu, binyuze mu nzira za telephone, amagana y’abantu araba arambitse ibinganza byabo umwe ku wundi aho hose mu gihugu, kuva ku nkombe imwe kugera ku yindi, kuva mu Majyaruguru ukagera mu Majyepfo, Iburasirazuba ukagera mu Burengerazuba.

Ndetse no mu bihugu by’amahanga aho hose ku isi, turaba turambitse ibiganza umwe ku wundi. Watubwiye ko, “Tudakeneye amakarita yo gusengerwa, singombwa ko tuza mu murongo w’amasengesho, dukeneye gusa KWIZERA.”

Twese turazamura ibiganza byacu maze tuvuge tuti, “Ndi umwizera.” Ese ni iki kigiye kubaho?

Satani, Waratsinzwe. Uri umubeshyi. Kandi, nk’umukozi w’Imana, ndetse n’abakozi, turagutegetse mu Izina rya Yesu Kristo, kugira ngo wumvire Ijambo ry’imana, maze usohoke mu bantu, kubera ko byanditswe ngo, “Mu Izina Ryanjye bazirukana abadayimoni.”

Mukundwa Mana. Ni Wowe Mana yo mu Ijuru Yatsinze, urya munsi hamwe no gukurura kwari ku  Musozi Karuvali, uburwayi bwose n’ibyorezo ndetse n’imirimo yose ya satani. Uri Imana. Kandi abantu bakijijwe uburwayi n’imibyimba Yawe. Barabohowe. Mu Izina ry’Umwami Yesu Kristo. Amen.

Imana IRAsohoza Ijambo Ryayo!

Ndashaka kubatumira ngo muze kumva hamwe natwe, igice cy’Umugeni We, mu gihe twumva Ubutumwa: 65-0725E Ni Ukuhe Gukurura kuri Ku Musozi? Tuzaba duteranye Kucyumweru I Saa Sita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville.

Bamwe bashobora kumva nkaho turi idini kubwo kuba duterana, tukumva Ubutumwa bumwe ku isaha imwe, ariko nizera ko Mwene Data Branham iyo aba hano, yari gukora neza neza icyo tuza kuba turi gukora, guhuriza hamwe Umugeni, uturutse hirya no hino ku isi, kugira ngo bumvire icyarimwe MUMWUMVE.

Mwene Data Joseph Branham

Ibyanditswe:

Matayo 21: 1-4

1.Bageze bugufi bw’i Yerusalemu, bajya i Betifage ku musozi wa Elayono, maze Yesu atuma abigishwa babiri

2.arababwira ati “Mujye mu kirorero kiri imbere, uwo mwanya muri bubone indogobe izirikanye n’iyayo, muziziture muzinzanire.

3.Ariko nihagira umuntu ubabaza ijambo, mumubwire muti ‘Databuja ni we uzishaka’, maze araherako azibahe.”

4.Ibyo byabereyeho kugira ngo ibyavuzwe n’umuhanuzi bisohore ngo

Zekariya 9: 9

9.Nezerwa cyane wa mukobwa w’i Siyoni we, rangurura wa mukobwa w’i Yerusalemu we, dore umwami wawe aje aho uri. Ni we mukiranutsi kandi azanye agakiza, yicishije bugufi agendera ku ndogobe, ndetse no ku cyana cyayo.

Zekariya 14: 4-9

4.Uwo munsi azashinga ibirenge bye ku musozi wa Elayono, werekeye i Yerusalemu iburasirazuba. Uwo musozi wa Elayono uzasadukamo kabiri uhereye iburasirazuba ugeze iburengerazuba. Uzacikamo igikombe kinini cyane, igice cy’umusozi kimwe kizashinguka kijye ikasikazi, ikindi kizajya ikusi.

5.Muzahunga munyure mu gikombe cy’imisozi yanjye, kuko igikombe cy’iyo misozi kizagera Aseli. Nuko muzahunga nk’uko mwahungaga igishyitsi cy’isi cyabaye ku ngoma ya Uziya umwami w’Abayuda, maze Uwiteka Imana yanjye izazana n’abera bayo bose.

6.Nuko uwo munsi ntihazabaho umucyo urabagirana, kandi ntuzaba ikibunda.

7.Ahubwo uzaba umunsi umwe uzwi n’Uwiteka, utari amanywa ntube n’ijoro, ariko nibigeza nimugoroba hazaba umucyo.

8.Kandi uwo munsi amazi y’ubugingo azava i Yerusalemu, amazi amwe azatembera mu nyanja y’iburasirazuba, ayandi azatembera mu nyanja y’iburengerazuba. Bizaba bityo mu cyi no mu itumba.

9.Kandi Uwiteka azaba Umwami w’isi yose, uwo munsi Uwiteka azaba umwe n’izina rye rizaba rimwe.

Yesaya 29: 6

6.Uwiteka Nyiringabo azamuteza guhinda kw’inkuba n’umushyitsi w’isi n’umuriri ukomeye, na serwakira n’inkubi y’umuyaga, n’ikirimi cy’umuriro ukongora.

Ibyahishuwe 16: 9

6.Numva ijwi risa n’iry’abantu benshi n’irisa n’iry’amazi menshi asuma, n’irisa n’iryo guhinda kw’inkuba gukomeye kwinshi rivuga riti “Haleluya! Kuko Umwami Imana yacu Ishoborabyose iri ku ngoma!

Malaki 3: 1

1.“Dore nzatuma integuza yanjye, izambanziriza intunganyirize inzira. Umwami mushaka azāduka mu rusengero rwe, kandi intumwa y’isezerano mwishimana dore iraje. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Malaki Igice cya 4

1.“Dore hazaba umunsi utwika nk’itanura ry’umuriro, abibone bose n’inkozi z’ibibi zose bazaba ibishingwe, maze habe umunsi uzabatwika bashire, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, ntuzabasigira umuzi cyangwa ishami.

2.Ariko mwebweho abubaha izina ryanjye, Izuba ryo gukiranuka rizabarasira rifite gukiza mu mababa yaryo, maze muzasohoka mukinagire nk’inyana zo mu kiraro.

3.Kandi muzaribatira abanyabyaha hasi, bazaba ivu munsi y’ibirenge byanyu ku munsi nzabikoreraho. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

4.“Nimwibuke amategeko y’umugaragu wanjye Mose, ayo namutegekeye i Horebu yari ay’Abisirayeli bose, yari amategeko n’amateka.

5.“Dore nzaboherereza umuhanuzi Eliya, umunsi w’Uwiteka ukomeye kandi uteye ubwoba utaragera.

6.Uwo ni we uzasanganya imitima y’abana n’iya ba se, kugira ngo ntazaza kurimbuza isi umuvumo.”

Yohani 14:12

12.Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n’iyiruta, kuko njya kwa Data.

Yohani  15: 1-8

1.“Ndi umuzabibu w’ukuri, kandi Data ni nyirawo uwuhingira.

2.Ishami ryose ryo muri jye ritera imbuto arikuraho, iryera imbuto ryose aryanganyaho amahage yaryo ngo rirusheho kwera imbuto.

3.None mumaze kwezwa n’ijambo nababwiye.

4.Mugume muri jye, nanjye ngume muri mwe. Nk’uko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye mu muzabibu, ni ko namwe mutabibasha nimutaguma muri jye.

5.“Ni jye muzabibu, namwe muri amashami. Uguma muri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari nta cyo mubasha gukora mutamfite.

6.Umuntu utaguma muri jye ajugunywa hanze nk’ishami ryumye, maze bakayateranya bakayajugunya mu muriro agashya.

7.Nimuguma muri jye amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa.

8.Ibyo ni byo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi, mukaba abigishwa banjye.

Luka 17: 22-30

22.Abwira abigishwa be ati “Hazabaho igihe muzifuza kubona umunsi umwe mu minsi y’Umwana w’umuntu, ariko ntimuzawubona.

23.Kandi bazababwira bati ‘Dore nguriya’, cyangwa bati ‘Dore nguyu.’ Ntimuzajyeyo kandi ntimuzabakurikire.

24.Nk’uko umurabyo urabiriza mu ruhande rumwe rw’ijuru, ukarabagiranira mu rundi, uko ni ko Umwana w’umuntu azaba ku munsi we.

25.Ariko akwiriye kubanza kubabazwa uburyo bwinshi, no kwangwa n’ab’iki gihe.

26.Kandi uko byari biri mu minsi ya Nowa, ni ko bizaba no mu minsi y’Umwana w’umuntu:

27.bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge, umwuzure uraza urabarimbura bose.

28.No mu minsi ya Loti na yo byari bimeze bityo: bararyaga, baranywaga, baraguraga, barabibaga, barubakaga,

29.maze umunsi Loti yavuye i Sodomu, umuriro n’amazuku biva mu ijuru biragwa, birabarimbura bose.

30.Ni na ko bizamera umunsi Umwana w’umuntu azabonekeraho.

24-0804 Abasizwe Bo Mu Gihe cyanyuma

Ubutumwa : 65-0725M Abasizwe Bo Mu Gihe cyanyuma

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Murya kuri Manu yahishwe,

Imana yohereje intumwa Yayo marayika wa karindwi kugira ngo ayobore Umugeni Wayo; ntabwo ari undi muntu, ntabwo ari itsinda ry’abantu, ahubwo UMUNTU UMWE, kubera ko Ubutumwa n’intumwa Yayo ni kimwe. Ijambo ry’Imana ntabwo rikeneye ubusobanuro. Yabibwiye Umugeni Wayo Ikoresheje iminwa y’umuntu kandi tubyizera nkuko Yabivuze.

Tugomba kuba maso uyu munsi tukamenya ijwi rituyoboye, n’icyo riri kutubwira. Aho tugiye h’iteka hashingiye kuri icyo cyemezo nyirizina; Rero tugomba gufata icyemezo tukamenya n’irihe jwi ry’ingenzi dukwiriye kumva. Ni irihe Jwi ryahamirijwe n’Imana? Ni irihe Jwi rifite Uku niko Uwiteka Avuze? Ntabwo bishoboka ko ryaba ari jwi ryanjye, amagambo yanjye, inyigisho yanjye, ahubwo rigomba kuba ari Ijambo, rero tugomba kujya mu Ijambo tukareba icyo ritubwira.

Ese ryaba ritubwira ko Izahagurutsa ubukozi butanu kugira ngo butuyobore ku iherezo? Twashobora kureba neza mu Ijambo bafite umwanya wabo; ahantu h’ingenzi, ariko se Ijambo HABA HARI  AHO ryavuze ko habaho abantu bazagira amajwi y’ingenzi DUHATIWE kumva kugira ngo tube Umugeni?

Umuhanuzi yatubwiye ko hazabaho abantu benshi bazahaguruka mu minsi yanyuma bakagerageza gukorera Imana umurimo nyamara atari ubushake Bwayo. Izaha umugisha imirimo yabo, ariko ntabwo ari yo nzira Yayo itunganye yo kuyobora Umugeni Wayo. Yavuze ko Ubushake Bwayo butunganye ari, kandi igihe cyose bwabaye, kumva no kwizera Ijwi ry’umuhanuzi Wayo Uhamirijwe. Kubera ko ari Ryo, kandi Ryo ryonyine, rifite Uku niko Uwiteka Avuze. Nicyo cyatumye Yohereza marayika Wayo; bituma Imutoranya; bituma Imufata amajwi.  Ni Ibyo Kurya by’Umwuka Mu Gihe Gikwiriye, Manu Yahishwe, y’Umugeni Wayo.

Birindwi mu  bisekuru birindwi, nta kindi Nabonye usibye gusa abantu bashyira ijambo ryabo bwite hejuru y’irya Njye. Ni yo mpamvu ku iherezo ry’iki gisekuru, mbaruka mukava mu kanwa Kanjye. Birarangiye. Noneho, ku buryo budasubirwaho, ngiye kuvuga. Ni byo, Ndi hano hagati mu Itorero. Amen w’Imana, Umugabo Wo kwizerwa kandi W’ukuri, Agiye kwihishura, kandi IBYO BIZA BINYURIYE MU MUHANUZI WANJYE. OH Ni byo, Niko biri.

Birindwi muri ibyo bisekuru birindwi abantu baha agaciro Ijambo ryabo kurusha IryaNjye. Ukwiriye kwibaza ubwawe, ese ibi ntibiri kuba ubu hagati muri twe? ngo “Ntimugacurange amakasete mu rusengero, ahubwo mugomba kumva pasteri wanyu, mujye mucuranga amakasete gusa mungo zanyu”. Ntabwo bafata Ijwi Ryayo riri ku makasete nk’Ijwi ry’ingenzi cyane, keretse amajwi yabo.

Bayobora abantu kuri bo ubwabo, n’umumaro w’ubukozi BWABO, umuhamagaro WABO wo kuzana Ijambo, kuyobora Umugeni, ariko Umugeni ntabwo ashobora kubyihanganira. Ntabwo bazigera babyemera. Ntabwo bazigera babikora. Ntabwo bazigera bagambana; Ni Ijwi ry’Imana kandi ntakindi. Icyo nicyo Ijambo rivuga.

Ikibazo kiri mu bitekerezo by’abantu uyu munsi ni iki: Ni nde Imana yatoranije kugira ngo ayobore Umugeni Wayo, amakasete cyangwa ubukozi butanu? Ese ubukozi buzatunganya Umugeni? Ese ubukozi buzayobora Umugeni? Dukurikije Ijambo ry’Imana , iyo ntabwo yigeze  iba Inzira Yayo.

Hari abantu benshi uyu munsi bavuze ko bakurikiye kandi bakizera ubu Butumwa imyaka n’imyaka, ariko  ubu barimo gufata UBWO bukozi nk’ijwi ry’ingenzi cyane mugomba kumva.

Ni ubuhe bukozi uzakurikira noneho? Ni ubuhe bukozi uzashingiraho aho ugiye hawe h’iteka? Bose bavuga ko bahamagawe n’Imana kugira ngo babwirize Ubutumwa. Ntabwo mbihakana cyangwa ngo mbivugeho, ariko bamwe mu bakozi b’Imana bavuga rikumvikana mu bukozi butanu baravuga ngo, “Ntabwo ari Ijwi ry’Imana, ni gusa ijwi rya William Branham”. Abandi bakavuga ngo, “iminsi y’Ubutumwa bw’umuntu umwe yararangiye”, cyangwa ngo”ubu Butumwa ntabwo ari Ikidakuka.” Ese uwo niwe ubayobora?

Abagabo babwirije amagana y’ibiterane byabo; abayobozi bakomeye bo mu bukozi butanu, UBU bahakana Ubutumwa kandi bakavuga ngo, “ubu Butumwa ni ikinyoma.”

Benshi muri abo bakozi bose uyu munsi baravuga ngo, “ntabwo mugomba kumva Ijwi rya marayika w’Imana, uretse gusa mu ngo zanyu.” ngo,”Mwene Data Branham ntabwo yigeze avuga gucuranga amakasete mu rusengero.”

Ibyo birenze ukwemera. Ntabwo nshobora kwizera mwene Data cyangwa mushiki wacu abo bavuga ko bizera ubu Butumwa, ko Mwene Data Branham ari intumwa marayika wa karindwi w’Imana, Umwana w’Umuntu uri kuvuga, ese wagwishwa n’amagambo ashukana nkayo. Byagutera kugubwa nabi mu nda. Niba uri Umugeni. NIKO BIZAGENDA.

Imana ntiyigera ihindura igitekerezo Cyayo kubijyanye n’Ijambo Ryayo. Yagiye ihitamo umuntu umwe igihe cyose kugira ngo ayobore ubwoko Bwayo. Abandi bafite imyanya yabo, ariko bagomba kuzana abantu kuri uwo nguwo YO Yatoranije kugira ngo ayobore ubwoko. Mubyuke bantu. Mwumve icyo aba bakozi bari kubabwira. Iyo mirongo bakoresha kugira ngo bashyire umurimo wabo imbere y’uw’umuhanuzi. Bishoboka bite ko ubukozi bw’umuntu uwo yabawe wese bwaba ingenzi cyane kubwumva kuruta Ijwi rihamirijwe ry’Imana iryo Yagaragaje kandi ikarihamiriza ko ari Uku Niko Uwiteka Avuze?

Yarabitubwiye kandi irabitubwira, ko hashobora kubaho abantu basizwe by’ukuri, basizwe n’Umwuka Wera w’ukuri kuri bo, ariko bari mu binyoma. Hariho INZIRA IMWE gusa yizewe, MUGUMANE N’IJAMBO RY’UMWIMERERE, kubera ko ubu Butumwa n’intumwa ari kimwe. Hariho Ijwi rimwe ry’Imana yahisemo Kuba Uku Niko Uwiteka Avuze… RIMWE.

Ubukozi bw’ukuri buzababwira ko NTA KINTU kirenze kumva Ijwi ry’Imana binyuze ku Ijwi ry’Imana kuri kasete. Bashobora kubwiriza, kwigisha, cyangwa icyo aricyo cyose bahamagariwe gukora, ARIKO BARAGOMBA GUSHYIRA IJWI RY’IMANA KU MWANYA WA MBERE; ARIKO NTABWO BABIKORA, AHUBWO BASHYIRA UBUKOZI BWABO IMBERE. Ibikorwa byabo ubwabyo bihamya icyo bizera.

Birinda gusubiza ikibazo kubijyanye no gushyira Ijwi ry’Imana ku bicaniro byabo kubwo kuvuga ngo, Mwene Data Joseph ntiyemera abakozi b’Imana. Ntabwo yemera kujya ku rusengero. Baramya umuntu. Bakurikiye inyigisho ya Joseph. Ariko arakora idini kubwo gucuranga no kumva ayo makasete. Bakarindagiza bantu ngo barekere ikibazo nyamukuru. Ibikorwa byabo bihamya icyo bizera binyuze mu byo bigisha abantu babo, UBUKOZI BWABO NIBWO BUBANZA.

Baravuga ngo, kuba abantu bumva kasete imwe icyarimwe ni idini. Ese sicyo kintu kimwe Mwene Data Branham yakoze igihe yari hano; gushyira ku murongo wa telephone abantu bakumva Ubutumwa bose icyarimwe?

Ibaze ubwawe, iyo Mwene Data Branham ajya kuba yari hano uyu munsi mu mubiri, ese ntiyajyaga guhuriza hamwe Umugeni KUMURONGO WA TELEPHONE kugira ngo bamwumve bose icyarimwe? Ese ntiyajyaga guhuriza hamwe Umugeni KU BUKOZI BWE nkuko yabikoze mbere y’uko Imana imucyura?

Reka ngire ikintu mvuga hano. Abanegura bazavuga ngo, mwabonye, ngaho aho agiye, kwita cyane ku muntu; barimo gukurikira umuntu, William Marrion Branham!! Reka tuvuge icyo Ijambo ryavuze kuri ibyo nabyo:

Mu minsi y’intumwa ya karindwi, mu minsi y’igisekuru cya Lawodikiya, iyo ntumwa izahishura ubwiru bw’Imana, nk’uko bwahishuriwe Pawulo. Azavuga, kandi abazakira uwo muhanuzi mu izina rye bwite bazahabwa ingororano z’imigisha ikomoka ku bukozi bw’uwo muhanuzi.

Ibi bigiye kurakaza satani kuruta ikindi gihe, kandi azantera cyane kurushaho, ariko bantu, byaba byiza kugenzura ibi ukoresheje Ijambo. Atari ukubera ko mbivuze, oya, aho naba mbaye nk’undi muntu wese, Ahubwo mufungure imitima yanyu n’ibitekerezo maze mubigenzuze Ijambo. Atari icyo undi muntu wese avuze cyangwa abasobanuriye, ahubwo icyo umuhanuzi w’Imana avuze.

Nyuma y’uru rwandiko barabaha imirongo nyuma y’indi mirongo n’indi mirongo, kandi mvuga AMEN kuri buri murongo, ARIKO BIMEZE BITE KU KINTU NYAMUKURU? Ese barimo barakoresha iyo mirongo kugira bakubwire ko kumva umuhanuzi aricyo ukwiriye gukora, cyangwa UBUKOZI BWABO? Nibaramuka bavuze ko ari Ubutumwa, umuhanuzi, noneho babwire bashyire iryo Jwi IMBERE mu rusengero rwanyu.

Buri umwe arabizi, tuzi imyitwarire y’abantu, ko ahari abantu benshi haba gutandukana kw’ibitekerezo ku ngingo nto z’inyigisho y’ingenzi bahuriyeho.

Ngaha aho biri. Uyu murongo ubabwira ko bidashoboka, kandi NTIBIZIGERA BIBAHO, itsinda ry’abantu. Ntabwo ari ubukozi buzunga ubwoko kubera iyo myafatire y’abantu ubwayo, barahabanye ku ngingo nto z’inyigisho nkuru, ntibashobora kumvikana, kubwibyo mugomba kugaruka ku IJAMBO RY’UMWIMERERE.

Ni nde rero uzagira ubushobozi bwo kutagira icyo yakosa, ugomba kongera gushyirwaho muri iki gisekuru cya nyuma, kubera ko iki gisekuru cya nyuma kizongera kigaragaze Umugeni Jambo Ritavangiye? 

NINDE uzatuyobora? IJWI RIMWE rifite imbaraga zo kudakosa niryo rigomba kuyobora Umugeni.

Ibyo bisobanuye ko tuzongera tukabona Ijambo nk’uko ryari ryaratanzwe ritunganye kandi rikumvwa mu buryo butunganye mu gihe cya Pawulo.

Icyubahiro kibe icy’Imana… Ryatanzwe mu buryo butunganye kandi ryumvwa mu buryo butunganye. Ntabwo rikeneye ubusobanuro, ryatanzwe mu buryo butunganye, kandi twe, Umugeni, twumva kandi tukizera mu buryo butunganye Ijambo ryose.

Rwose ni ibyo. Yohereza umuhanuzi uhamirijwe.

Yohereza umuhanuzi nyuma y’aho imyaka ibihumbi bibiri iri hafi.

Yohereza umuntu uri kure cyane y’amashyirahamwe ya kidini, y’ubumenyi bw’amashuri, n’isi ya kidini, nk’uko mu bihe bya kera Yohana Umubatiza na Eliya bari bameze,

Ku buryo azumvira Imana yonyine,

Kandi akazaba afite : “Uku ni ko Uwiteka Avuze”, kandi azavuga ibiturutse ku Mana.

Azaba ari akanwa k’Imana,

WE, NK’UKO MALAKI 4 :6 ABIHAMYA, AZAGARURA IMITIMA Y’ABANA KU YA BASE.

Azagarura intore z’Umunsi wa nyuma, kandi bazumva umuhanuzi uhamirijwe, abwiriza ukuri uko kuri, nk’uko Pawulo yabikoraga.

Azagarura ukuri nk’uko bo bari bagufite.

Kandi intore zizaba ziri kumwe na we kuri uwo munsi abo ni bo bazagaragaza by’ukuri Umwami, kandi bazaba ari Umubiri We, bazaba ari jwi Rye, kandi bazakora imirimo Ye. Haleluya! Mbese ibyo murabyumva?

Turabibona. Turabyizera. Turuhukiye muri BYO.

Muratumiwe kugira ngo mwiyunge natwe mu gihe twumva akanwa k’Imana, Ijwi rizunga Umugeni wa Yesu Kristo, umuhanuzi Wayo ugaragajwe, mu gihe aduhereza ukuri nyako, I saa Sita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville.

Mwene Data Joseph Branham

65-0725M – Abasizwe Bo Mu Gihe cyanyuma

24-0728 Ibyo Kurya by’Umwuka mu Gihe Gikwiriye

Ubutumwa : 65-0718E Ibyo Kurya by’Umwuka mu Gihe Gikwiriye

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni wa Kristo, reka tujye hamwe kuri iki Cyumweru I saa sita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, kugira ngo twumve 65-0718E Ibyo Kurya by’Umwuka mu Gihe Gikwiriye

24-0721 Kugerageza Gukorera Imana Umurimo Bitari Ubushake Bwayo

Ubutumwa : 65-0718 Kugerageza Gukorera Imana Umurimo Bitari Ubushake Bwayo

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni wa Kristo, reka tujye hamwe kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’amanywa, Ku isaha y’I Jeffersonville, kugira ngo twumve:
65-0718M – Kugerageza Gukorera Imana Umurimo Bitari Ubushake Bwayo

Mwene Data Joseph Branham

24-0714 Kumugirira isoni

Ubutumwa : 65-0711 Kumugirira isoni

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni Udafite Isoni

Ntabwo higeze habaho igihe cyangwa abantu bimeze nk’iki gihe. Turi muri we, abaragwa b’ibyo yatwishyuriye byose. Arimo aradusangiza ukwera Kwe, kugeza tugeze muri We, twahindutse gukiranuka kw’Imana.

Yatumenye mbere binyuze mu iteka rya Kimana, kugira ngo tuzabe Umugeni We. Yaradutoranije, ntabwo ari twe twamutoranije. Ntabwo twaje kubwacu, ni ugutoranya Kwe. Noneho Yashyize mu mitima yacu n’ubugingo Guhishurirwa kuzuye kw’Ijambo Ryayo.

Umunsi nyuma y’undi, Aduhishurira Ijambo Rye, Akadusukaho Umwuka We, akaragaza ubuzima Bwe muri twe. Ntibyigeze bibaho ko abagize Umugeni We bahamye mu mitima yabo bakamenya ko bari mu bushake butunganye Bwe, na Gahunda Ye, binyuze mu kugumana n’Ijambo Rye, bakumva Ijwi Rye.

Urukundo rw’Imana n’ubu Butumwa bwuzura imitima yacu kugeza aho biba birimo bibira. Nta kindi kintu twifuza kumva, kuganiraho, gusabana nacyo, cyangwa mu buryo bworoshye gutambutsa umurongo twumvise nuko tugahimbaza Umwami.

Tumeze kimwe na Mose aho inyuma mu butayu. Twagendanye imbonankubone n’Imana Ishoborabyose, kandi twabonye Ijwi rivugana natwe; neza neza hamwe n’Ijambo ndetse n’isezerano ry’igihe. Hari ikintu byakoze kuri twe. Ntabwo biduteye isoni. Dukunda kubitangariza isi. Twizera ko Umwami Yesu ari Ubutumwa bw’igihe kandi ko TURI UMUGENI WE.

Yadukomeresheje Ijambo Rye. Nta gacucu ko gushidikanya, iyi niyo nzira Imana yatanze. Imana ntabwo ijya ihindura ibitekerezo Byayo kubijyanye n’Ijambo Ryayo. Yatoranije malayika wa karindwi kugira ngo ahamagarire Umugeni Wayo gusohoka, kugira ngo Ajye mu murongo hamwe n’Ijambo Ryayo.

Nta kintu gihari muri ubu buzima uretse We n’Ijambo Rye. Ntabwo tubasha kubihaga. Biruta ubuzima kuri twe. Ubutumwa bwiza n’Imbaraga z’Imana Ishobora byose byakwiriye ku isi kuruta ikindi gihe mbere. Ijambo ubu riri mu biganza n’amatwi by’Umugeni. Igihe cyo gutandukana ubu kirimo kubaho, mu gihe Imana irimo ihamagara Umugeni, satani arimo arahamagara itorero.

Turagukunda n’Ijambo Ryawe, Mwami. Ntabwo tubasha kubihaga. Twicara imbere y’Ijambo Ryawe buri munsi, turimo dukomera, twitegura Kuza Kwawe kwegereje. Data, bigomba kuba byegereje. Dushobora kubyiyumvamo, Mwami. Dutegerezanyije amatsiko menshi.

Data, reka turusheho kuba abanyakuri ndetse twongera kuvugurura imihigo yacu nanone. Tuziko Kwizera kwacu mu Ijambo Ryawe kuri kugurumana mu mitima yacu. Watwaye kure gushidikanya kose. Nta kindi kirimo uretse Ijambo Ryawe. Turabizi neza, kandi ntabwo bidutera isoni kubibwira isi, turi Umugeni Wawe w’amakasete.

Ndashaka gutumira isi ngo ize kumva hamwe natwe kuri iki Cyumweru I saa sita z’amanywa ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva Ubutumwa: Kumugirira isoni 65-0711.

Mwene Data Joseph Branham

Mariko 8:34-38
34.Ahamagara abantu n’abigishwa be arababwira ati “Umuntu nashaka kunkurikira niyiyange, yikorere umusaraba we ankurikire,
35.kuko ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura, kandi utita ku bugingo bwe ku bwanjye no ku bw’ubutumwa bwiza azabukiza.
36.Kandi umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi, niyakwa ubugingo bwe?
37.Mbese umuntu yatanga iki ngo acungure ubugingo bwe?
38.Umuntu wese ugira isoni zo kunyemera no kwemera amagambo yanjye muri iki gihe cy’ubusambanyi kandi kibi, Umwana w’umuntu na we azagira isoni zo kumwemera, ubwo azazana n’abamarayika bera afite ubwiza bwa Se.”

24-0707 Ese Imana Yaba Ihindura Igitekerezo Cyayo Kubijyanye n’Ijambo?

Ubutumwa : 65-0418E Ese Imana Yaba Ihindura Igitekerezo Cyayo Kubijyanye n’Ijambo?

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni Bushake Butunganye

Umunsi urakuze kandi Kuza k’Umwami kuregereje. Urugi rurigukingwa kandi igihe kirimo gushira, niba niba kitarangiye. Burije cyane nta gukubita hirya no hino;  ngo ube nk’urubingo ruhungabanywa n’umuyaga; ukagira amatwi akurya. Ni umwanya wo gufata icyemezo gitunganye. Ni iki nkwiriye gukora kugira ngo mbe Umugeni We?

Ese Imana yaba ihindura igitekerezo cyayo ku Ijambo Ryayo? NTIBIBAHO. Noneho tugomba guhatana buri munsi, hamwe n’umutima wacu wose n’ubugingo kugira ngo tube mu BUSHAKE BWAYO BUTUNGANYE. Tugomba kwiyegurira ubwacu ubushake Bwayo n’Ijambo Ryayo. Ntitwigere turigisha impaka, uryizere gusa kandi uryemere. Ntukigere ugerageza gushakira inzira hirya Yaryo. Urifate gusa mu buryo Riri.

Umuhanuzi atubwira ko muri ubu Butumwa intego nyamukuru ari ukutwereka ko Imana irinda Ijambo Ryayo kugira ngo Igume ari Imana, ariko benshi begerageza kurica iruhande, maze bakishakira izindi nzira. Igihe babikoze, bibona ibintu bigenda, kandi Imana ikabaha umugisha, ariko baba bari gukorera mu bushake Bwayo buhaswe atari ubushake Bwayo butunganye, Ubushake bw’Imana.

Umuhanuzi atugarura ku Ijambo kandi akaduha urugero rwo gukurikiza, tukiga, ndetse akatwibutsa, ko IMANA  ITAJYA ihidura Igitekerezo Cyayo cyangwa inzira Yayo, Yo ni Imana kandi NTIhinduka.

Noneho, tubona ko aba bombi bari abantu b’umwuka, bombi bari abahanuzi, bombi barahamagawe. Kandi Mose, yari aho mu murimo, hamwe n’Inkingi y’Umuriro nshya imbere ye buri munsi, Umwuka w’Imana uri kuri we, ari mu murimo. Hano haza undi mukozi w’Imana, wahamawe n’Imana, agasigwa n’Imana, umuhanuzi uwo Ijambo ry’Imana ryazagaho. Hano niho hari umurongo uteye akaga. Nta muntu n’umwe washoboraga kubijyaho impaka ko uriya muntu atari umuntu w’Imana-w’Imana, kubera ko Bibiliya ivuga ko Umwuka w’Imana yavuganye nawe , kandi yari umuhanuzi.

Mwami, mbese ibyo byegeranye bingana iki? Ni gute nabimenya, mu gihe BOMBI bari abahanuzi? Bombi bari abantu buzuye Umwuka bahamagawe n’Imana, basizwe n’Imana; abahanuzi b’Imana abo Ijambo ry’Imana rizaho. Bombi bavuga ko Umwuka Wera abayobora.

Reka dusome kandi twige imirongo mike twitonze kubijyanye n’icyo marayika wa karindwi w’Imana yavuze. Turashaka icyo yavuze; atari icyo itorero rivuze, icyo Dogiteri Jones avuze, cyangwa icyo umuntu runaka wundi avuze. Turashaka icyo UKU NIKO UWITEKA AVUZE kivuze binyuze mu muhanuzi Wayo.

Mose, kubwo kuba umuhanuzi wasizwe n’Ijambo ry’Uwiteka, agahamya ko yatoranijwe kugira ngo abe umuyobozi icyo gihe, kandi ko Abrahamu yari yarasezeranije ibi bintu byose…

Nta n’umwe washoboraga gufata umwanya wa Mose. Nubwo hajyaga guhaguruka ba Kora bangana iki, ndetse na ba Datani bangana iki; yari Mose, Imana yari yaramuhamagaye, uko byari kose.

Mose niwe umwe Imana yari yatoranije kuyobora ubwoko. Abandi bantu barahagurukaga maze bakavuga ko basizwe, abagabo buzuye Umwuka Wera nabo. Ko nabo Imana yabahamagaye kugira ngo bayobore. Ariko Mose yari umuyobozi w’Ubushake Butunganye bw’Imana kugira ngo abayobore.

Ariko, nanone niba abantu badashaka kugendera mu bushake butunganye Bwayo, Ibafitiye ubushake buhaswe ubwo Izabemerera kugenderamo. Mwitegereze, Irabyemera, ariko Izemera ko byose bikorera hamwe kubw’icyubahiro Cyayo, mu bushake Bwayo butunganye. Noneho niba mubishaka…

Nta n’umwe ushaka kuba mu bushake buhaswe bw’Imana. Umugeni w’ukuri ashaka kuba mu bushake Butunganye Bwayo, igihe cyose, igiciro byamugomba cyose.

Hariho ukutemeranye kwinshi, ibitekerezo, urujijo, imyumvire, ku mumaro wo kumva amakasete.

Twese turabizi ko iki ari ikibazo cyateye ko abizera b’Ubutumwa batandukana uyu munsi. Turabizi ko Umugeni AGOMBA, KANDI NIKO AGOMBA KUBA, kwiyunga hamwe; iryo ni Ijambo.

Ni abuzuye Umwuka, mu itorero hariho abagabo uyu munsi bahamagawe. Ni abantu b’Imana basizwe bahamagawe kugira ngo babwirize ubu Butumwa. Ariko nta numwe muri bo twese dushobora kumvikanaho.

Ni gute bashobora kuba aribo bagomba kunga Umugeni? Ese twakiyunga ku murimo wabo? Nyakuri bahamagawe kugira ngo baragire umukumbi wabo, ariko kugira ngo bawugarure kuri GAHUNDA Y’UKURI Y’IMANA. UMUYOBOZI WAYO. UMUHANUZI WAYO. Atari imirimo yabo.

Niba batabigisha ko iri Jwi riri kuri aya mabande ariryo MUGOMBA gukurikira, kandi mugomba kwizera ko ariryo Jwi ry’ingenzi cyane mugomba kumva, aho abo bari mubushake buhaswe Bwayo.

Niba bakubwira ko ariryo Jwi ry’ingenzi cyane, kandi bakaba bizera nyakuri ibyo, none  se ni iki kibabuza kurishyiramo ngo rivuge igihe muhuriye hamwe?

Niba ushaka kuba uhamirijwe, UBIZI NEZA, y’uko uri mu bushake Bwayo butunganye, hariho  INZIRA YIZEWE imwe gusa. Ni ukumva Ijwi ry’Imana ryahamirijwe riri kuri aya makasete.

Ikintu cya mbere mu menya, ni uko kasete yinjira mu mazu yabo. Ko bazifite. Niba ari intama, aho azajyana nazo. Niba ari ihene, azajugunya kasete hanze.

Ndagomba kuba MPAMIRIJWE NEZA. Ko ntashobora, kandi ko ntazigera, nkinisha na gato aho kuba hanjye h’Iteka. NDABIZI KO Ijwi riri ku mabande ariryo Jwi ry’Imana ku Mugeni. NDABIZI KO nta kosa ririho. NDABIZI KO ryahamirijwe n’Inkingi y’Umuriro. NDABIZI KO Ariryo Rimwe Imana yatoranije ngo riyobore Umugeni Wayo. NDABIZI KO iryo Jwi ariryo Jwi ryonyine rishobora kandi rizunga Umugeni. NDABIZI KO ariryo Jwi nzumva rivuga ngo “Dore, Ntama w’Imana”

NGOMBA GUKANDAHO BIKAVUGA kandi nkumva iryo Jwi. Uratumiwe kugira ngo wiyunge hamwe natwe kuri iki Cyumweru I saa sita z’amanywa., ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva : 65-0418E Ese Imana Yaba Ihindura Igitekerezo Cyayo Kubijyanye n’Ijambo?

Mwene Data Joseph Branham

Tuributangirire Ubutumwa kuri Paragraph ya 61.

Ibyanditswe byo gusoma mbere yo kumva Ubutumwa:

Kuva igice cya 19

1.Mu kwezi kwa gatatu Abisirayeli bavuye mu gihugu cya Egiputa, kuri uwo munsi bagera mu butayu bwa Sinayi.

2.Bavuye i Refidimu bageze mu butayu bwa Sinayi, babubambamo amahema. Ni ho Abisirayeli babambye amahema, imbere y’umusozi.

3.Mose arazamuka ngo ajye aho Imana iri, Uwiteka ari ku musozi amubwira amutera amagambo ati “Uko abe ari ko ubwira inzu ya Yakobo, ubu butumwa abe ari bwo ubwira Abisirayeli uti

4.‘Mwabonye ibyo nagiriye Abanyegiputa, kandi uko naramije mwe amababa nk’ay’ikizu nkabizanira.

5.None nimunyumvira by’ukuri, mukitondera isezerano ryanjye muzambera amaronko, mbatoranije mu mahanga yose kuko isi yose ari iyanjye,

6.kandi muzambera ubwami bw’abatambyi n’ubwoko bwera.’ Ayo abe ari yo magambo ubwira Abisirayeli.”

7.Mose araza ahamagara abakuru b’abantu, abazanira ayo magambo yose Uwiteka yamutegetse.

8.Abantu bose bamusubiriza icyarimwe bati “Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora.” Mose ashyira Uwiteka amagambo y’abantu.

9.Uwiteka abwira Mose ati “Dore ndaza aho uri ndi mu gicu gifatanye, kugira ngo abantu bumve mvugana nawe maze bakwemere iteka ryose.” Mose abwira Uwiteka amagambo y’abantu.

10.Uwiteka abwira Mose ati “Jya ku bantu ubeze none n’ejo, bamese imyenda yabo,

11.uwa gatatu uzasange biteguye, kuko ku munsi wa gatatu Uwiteka azamanukira imbere y’ubwo bwoko bwose ku musozi Sinayi.

12.Ubashyirireho urugabano rugota uyu musozi impande zose, ubabwire uti ‘Mwirinde mwe kuzamuka ku musozi cyangwa gukora ku rugabano rwawo. Uzakora kuri uyu musozi no kwicwa azicwe.

13.He kugira ukuboko kumukoraho, ahubwo bamwicishe amabuye cyangwa bamurase imyambi, naho ryaba itungo cyangwa umuntu cye kubaho.’ Ihembe nirivuga ijwi rirandaze, bazamuke bigire ku musozi.”

14.Mose aramanuka ava kuri uwo musozi, aza ku bantu arabeza, bamesa imyenda yabo.

15.Abwira abantu ati “Umunsi wa gatatu uzasange mwiteguye, ntimuterane n’abagore banyu.”

16.Ku wa gatatu mu gitondo inkuba zirakubita, imirabyo irarabya, igicu gifatanye kiba kuri uwo musozi. Ijwi ry’ihembe rirenga cyane rirumvikana, abantu bose bari mu ngando z’amahema bahinda imishyitsi.

17.Mose azana abantu akuye mu ngando gusanganira Imana, bahagarara munsi y’uwo musozi.

18.Umusozi wa Sinayi wose ucumba umwotsi, kuko Uwiteka yawumanukiyeho aje mu muriro. Umwotsi wawo ucumba nk’uw’ikome, umusozi wose utigita cyane.

19.Ijwi ry’ihembe rirushijeho kurenga Mose aravuga, Imana imusubirisha ijwi.

20.Uwiteka amanukira ku musozi wa Sinayi, ku mutwe wawo. Uwiteka ahamagara Mose ngo azamuke ajye ku mutwe w’uwo musozi, Mose arazamuka.

21.Uwiteka abwira Mose ati “Manuka, utegeke abantu be gutwaza ngo bajya aho Uwiteka ari kumwitegereza, benshi muri bo bakarimbuka.

22.Kandi n’abatambyi bigire hafi y’Uwiteka bīyeze, kugira ngo Uwiteka atabagwira.”

23.Mose abwira Uwiteka ati “Abantu ntibabasha kuzamuka kuri uyu musozi wa Sinayi, kuko ubwawe wadutegetse uti ‘Ugoteshe uyu musozi urugabano, uweze.’ ”

24.Uwiteka aramubwira ati “Genda umanuke maze uzamukane na Aroni, ariko abatambyi n’abantu be gutwaza ngo baze aho Uwiteka ari, kugira ngo atabagwira.”

25.Nuko Mose aramanuka ajya aho abantu bari, arabibabwira.

Kubara 22:31

31.Maze Uwiteka ahwejesha amaso ya Balāmu, abona marayika w’Uwiteka ahagaze mu nzira, akuye inkota ayifashe mu ntoki. Arunama, yikubita hasi yubamye.

Matayo 28:19

19.Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera,

Luka 17:30

30.Ni na ko bizamera umunsi Umwana w’umuntu azabonekeraho.

Ibyahishuwe igice cya 17

1.Haza umwe wo muri ba bamarayika barindwi bari bafite za nzabya ndwi arambwira ati “Ngwino nkwereke iteka maraya ukomeye azacirwaho, yicara ku mazi menshi.

2.Ni we abami bo mu isi basambanaga na we, abari mu isi bagasinda inzoga ari zo busambanyi bwe.”

3.Anjyana mu butayu ndi mu Mwuka, mbona umugore yicaye ku nyamaswa itukura yuzuye amazina yo gutuka Imana, ifite imitwe irindwi n’amahembe cumi.

4.Uwo mugore yari yambaye umwenda w’umuhengeri n’uw’umuhemba. Yari arimbishijwe n’izahabu n’amabuye y’igiciro cyinshi n’imaragarita, mu intoki ze yari afite igikombe cy’izahabu cyuzuye ibizira n’imyanda y’ubusambanyi bwe.

5.Mu ruhanga rwe afite izina ry’amayoberane ryanditswe ngo BABULONI IKOMEYE, NYINA W’ABAMARAYA, KANDI NYINA W’IBIZIRA BYO MU ISI.

6.Mbona ko uwo mugore asinze amaraso y’abera n’amaraso y’abahōwe Yesu. Mubonye ndatangara cyane.

7.Marayika arambaza ati “Ni iki kigutangaje? Reka nkumenere ibanga ry’uriya mugore n’iry’inyamaswa imuhetse, ifite imitwe irindwi n’amahembe cumi.

8.Iyo nyamaswa ubonye yahozeho nyamara ntikiriho, kandi igiye kuzamuka ive ikuzimu ijye kurimbuka. Abari mu isi amazina yabo atanditswe mu gitabo cy’ubugingo, uhereye ku kuremwa kw’isi, bazatangara babonye iyo nyamaswa yahozeho ikaba itakiriho, kandi ikazongera kubaho.

9.“Aha ni ho hakwiriye ubwenge n’ubuhanga. Iyo mitwe irindwi ni yo misozi irindwi uwo mugore yicaraho.

10.Kandi ni yo bami barindwi: abatanu baraguye, umwe ariho undi ntaraza, kandi naza azaba akwiriye kumara igihe gito.

11.Ya nyamaswa yariho ikaba itakiriho, iyo ubwayo ni uwa munani, nyamara kandi ni umwe muri ba bandi barindwi kandi arajya kurimbuka.

12.“Ya mahembe cumi wabonye ni yo bami cumi batarīma, ariko bahabwa gutegekera hamwe na ya nyamaswa nk’abami kumara isaha imwe.

13.Abo bahuje inama, baha ya nyamaswa imbaraga zabo n’ubutware bwabo.

14.Bazarwanya Umwana w’Intama, ariko Umwana w’Intama azabanesha, kuko ari we Mutware utwara abatware n’Umwami w’abami, kandi abari hamwe na we bahamagawe batoranijwe bakiranutse na bo bazayinesha.”

15.Nuko arambwira ati “Ya mazi wabonye wa maraya yicaraho, ni yo moko n’amateraniro y’abantu n’amahanga n’indimi.

16.Ya mahembe cumi wabonye na ya nyamaswabizanga maraya uwo, bimunyage bimucuze birye inyama ze, bimutwike akongoke.

17.Kuko Imana yashyize mu mitima yabyo gukora ibyo yagambiriye, no guhuza inama no guha ya nyamaswa ubwami bwabyo, kugeza aho amagambo y’Imana azasohorera.

18.“Wa mugore wabonye ni we wa mudugudu ukomeye utegeka abami bo mu isi.”

24-0623 Gushyingirwa no Gutana

Ubutumwa : 65-0221M Gushyingirwa no Gutana

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni Wera Utanduye w’Ijambo

Turi Umugore We mwiza mukundwa; utandujwe, utarigeze ukorwaho n’imikorere y’umuntu iyo ariyo yose, ibitekrekerezo ibyaribyo byose bya kimuntu. Turi abatanduye na gato, Umugeni w’Ijambo! Turi umukobwa w’Imana utwite.

Turi abana Jambo Rivuzwe Be, ariryo Jambo Ryayo ry’Umwimerere! Nta cyaha kiba mu Mana, ninako nta cyaha kiba muri twe, kuko turi ishusho Ye Bwite. Ese ni gute twagwa? Ntibishoboka… NTIBISHOBOKA! Turi igice Cye, IJAMBO Rye ry’UMWIMERERE.

Ni buryo ki twamenya ibi tudashidikanya? GUHISHURIRWA. Bibiliya yose, ubu Butumwa, Ijambo ry’Imana, byose ni Uguhishurirwa. Ubwo nibwo buryo tumenya ukuri hagati y’iri Jwi n’andi majwi yose, kubera ko ari Uguhishurirwa. Kandi Guhishurirwa guhuye neza neza n’Ijambo. Ntabwo kunyuranye n’Ijambo.

 Kandi kuri iryo buye, (Ihishurirwa ry’uburyo bw’umwuka ry’icyo ijambo riri cyo), nzubaka itorero ryanjye; kandi amarembo y’ikuzimu ntazarinyeganyeza.”

Umugore We ntabwo azashukwa n’abandi bagabo. “Nzubaka Itorero Ryanjye, kandi amarembo y’ikuzimu ntabwo yashobora na gato kurinyeganyeza.”

Tuzaba abizerwa kandi bakiranukira Ijambo Ryayo n’Ijwi Ryayo gusa. Ntabwo tuzigera twanduzwa na rimwe n’undi mugabo ngo dukore ubusambanyi. Tuzaguma turi Umugeni Jambo We w’umwari. Ntabwo tuzigera tureba, ngo twumve cyangwa dukore agakungu n’irindi jambo iryo ariryo ryose.

Biri imbere mu mitima yacu. Ntabwo twashobora kugira undi mugabo, ariko UMUGABO UMWE wacu Yesu Kristo, Umuntu umwe, Imana, Emanweli. Umugore  We azaba ari ibihumbi n’ibihumbi. Aribyo byerekana ko Umugeni agomba guturuka mu Ijambo. “Umwami Yesu Umwe, naho Umugeni We akaba benshi, mu bumwe.”

Tugomba kwibuka kandi tukamenyako ibi atari ibya buri wese, ni iby’itsinda ry’umuhanuzi GUSA. Abe bamwemera. Ubu Butumwa nibo bugenewe gusa, umukumbi muto Umwuka Wera yamuragije.

Imana izamubaza ibyo atubwira, kandi  twe, abo yahinduye hirya no hino mu gihugu, abo yazanye kuri Kristo, Imana inshingano itubaza ni ukwizera buri Jambo ryabwo kandi ntitwigere turigambanira.

Mbega uburyo bitangaje kuri twe kwicara maze tukamwumva arimo avugana natwe Abo Yitoranirije, Mbega uburyo Umugeni We wa mbere, n’Umugeni wa kabiri, bamunaniye; ariko twe, Umugeni We ukomeye w’igihe cya nyuma NTITUZIGERA NA RIMWE TUMUNANIRA. Tuzaguma turi ab’ukuri, bizerwa, Umugeni Jambo w’umwari kugeza ku iherezo.

Kwizera kwacu mu Ijambo Rye kugenda gukura buri munsi. Turimo turitegura ubwacu binyuze mu kumva no kubaha Ijambo Rye ryose, twuumva Ijwi Rye rivugana natwe, dusoma Bibiliya yacu, dusenga kandi tumuramya igihe cyose.

Turabizi ko Agomba kuza vuba. Igihe icyo aricyo cyose. Kimwe na Nowa, twibwiraga ko azaza ejo hahise, ahari wenda ejo mu gitondo, wenda isasita, nimugoroba se, ariko tuziko Aje. Umuhanuzi w’Imana n’Ijambo Ryayo ntabwo bijya byibeshya, ARAJE. Turabyiyumvamo ni umunisi wa 7, kandi dushobora kubona ibicu byiyegeranya ndetse ibitonyanga biremereye by’imvura bigwa; igihe kirageze.

Turatekanye tuguwe neza mu nkunge, dutegerazanyije amatsiko. Ngwino wiyunge hamwe natwe twumva Ijwi ry’Imana ridukomeza kuri iki Cyumweru I saa sita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva Gushyingirwa no Gutana 65-0221M.

Mwene Data Joseph

Ibyanditswe byo gusoma mbere yo kumva Ubutumwa:

Matayo 5: 31-32

31.    “Kandi byaravuzwe ngo ‘Uzasenda umugore we, amuhe urwandiko rwo kumusenda.’

32.    Ariko jyeweho ndababwira yuko umuntu wese usenda umugore we atamuhora gusambana, aba amuteye gusambana, kandi uzacyura uwasenzwe azaba asambanye.

/ 16:18

18. Nanjye ndakubwira nti ‘Uri Petero, kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora.’

/ 19: 1-8

1.      Yesu arangije ayo magambo ava i Galilaya, ajya mu gihugu cy’i Yudaya hakurya ya Yorodani.

2.      Abantu benshi baramukurikira, abakirizayo.

3.      Abafarisayo baza aho ari baramugerageza, baramubaza bati “Mbese amategeko yemera ko umuntu asenda umugore we amuhora ikintu cyose?”

4.      Na we arabasubiza ati “Ntimwari mwasoma yuko Iyabaremye mbere yaremye umugabo n’umugore,

5.      ikababwira iti ‘Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe’?

6.      Bituma batakiri babiri, ahubwo babaye umubiri umwe. Nuko icyo Imana yateranyije hamwe, umuntu ntakagitandukanye.”

7.      Baramubaza bati “Niba ari uko, ni iki cyatumye Mose ategeka ko umugabo aha umugore urwandiko rwo kumusenda, abone uko yamwirukana?”

8.      Arabasubiza ati “Mose yabemereye gusenda abagore banyu kuko imitima yanyu inangiye, ariko uhereye mbere hose ntibyari bimeze bityo.

/ 28:19

19.      Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera,

Ibyakozwe 2:38

38.    Petero arabasubiza ati “Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y’Umwuka Wera,

Abaroma 9: 14-23

14.   Ni cyo gituma bitaba ku bushake bw’umuntu cyangwa ku mwete abigirira, ahubwo biva ku Mana ibabarira.

15.   Ibyanditswe byabwiye Farawo biti “Icyatumye nkwimika ni ukugira ngo nkwerekanireho imbaraga zanjye, kandi ngo izina ryanjye ryamamazwe hose mu isi yose.”

16.   Nuko ibabarira uwo ishaka, kandi inangira umutima w’uwo ishaka.

17.   None wambaza uti “None se ni iki gituma ikomeza kugaya umuntu? Ni nde wagandira ibyo ishaka?”

18.   Ariko wa muntu we, uri nde ugisha Imana impaka? Mbese icyabumbwe cyabaza uwakibumbye kiti “Ni iki cyatumye undema utya?”

19.   Mbese umubumbyi ntategeka ibumba, ngo mu mugoma umwe abumbemo urwabya rumwe rwo gukoresha iby’icyubahiro, n’urundi rwo gukoresha ibiteye isoni?

20.   None se bitwaye iki niba Imana, nubwo yashatse kwerekana umujinya wayo no kugaragaza imbaraga zayo, yihanganiranye imbabazi nyinshi inzabya z’umujinya zari zikwiriye kurimbuka,

21.   kugira ngo yerekanire ubutunzi bw’ubwiza bwayo ku nzabya z’imbabazi, izo yiteguriye ubwiza uhereye kera

22.   ari zo twebwe abo yahamagaye, atari mu Bayuda honyine ahubwo no mu banyamahanga?

23.   Nk’uko yavugiye no mu kanwa ka Hoseya iti “Abatari ubwoko bwanjye nzabita ubwoko bwanjye, Kandi uwari inyungwakazi nzamwita inkundwakazi.

I Timoteyo  2: 9-15

9.     Kandi n’abagore ni uko ndashaka ko bambara imyambaro ikwiriye, bakagira isoni birinda, kandi batirimbisha kuboha umusatsi, cyangwa izahabu cyangwa imaragarita, cyangwa imyenda y’igiciro cyinshi,

10.   ahubwo birimbishishe imirimo y’ingeso nziza nk’uko bikwiriye abagore bavuga yuko bubaha Imana.

11.   Umugore yigane ituza aganduke rwose,

12.   kuko nanga ko umugore yigisha cyangwa ngo ategeke umugabo, ahubwo agire ituza

13.   kuko Adamu ari we wabanje kuremwa nyuma hagakurikiraho Eva.

14.   Kandi Adamu si we wayobejwe, ahubwo umugore ni we wayobejwe rwose, ahinduka umunyabicumuro.

15.   Nyamara abagore bazakizwa mu ibyara nibakomeza kwizera, bakagira urukundo no kwera, bakirinda.

I Abakorinto 7: 10-15

10.   Abamaze kurongorana ndabategeka, nyamara si jye ahubwo ni Umwami wacu, umugore ye kwahukana n’umugabo we.

11.   Ariko niba yahukanye, abe igishubaziko cyangwa yiyunge n’umugabo we, kandi umugabo ye gusenda umugore we.

12.   Ariko abandi bo ni jye ubabwira si Umwami wacu. Mwene Data niba afite umugore utizera, kandi uwo mugore agakunda kugumana na we ye kumusenda.

13.   Kandi umugore ufite umugabo utizera na we agakunda kugumana na we, ye kwahukana n’umugabo we

14.   kuko umugabo utizera yezwa ku bw’umugore we, kandi umugore utizera yezwa ku bwa mwene Data uwo. Iyo bitameze bityo abana banyu baba bahumanye, ariko none dore ni abera.

15.   Icyakora wa wundi utizera, niba ashaka gutana atane. Mwene Data w’umugabo cyangwa w’umugore ntaba agihambiriwe iyo bimeze bityo, kuko Imana yaduhamagariye amahoro.

/ 14:34

34. abagore nibacecekere mu materaniro, kuko batemererwa kuvuga, ahubwo baganduke nk’uko amategeko na yo avuga.

Abaheburayo 11: 4

4. Kwizera ni ko kwatumye Abeli aha Imana igitambo kiruta icya Kayini kuba cyiza, ni na ko kwamuhaye guhamywa ko ari umukiranutsi ubwo Imana yahamyaga ko amaturo ye ari meza, kandi ni ko kwatumye na none akivuga nubwo yapfuye.

Ibyahishuwe 10: 7

7.        ahubwo mu minsi y’ijwi rya marayika wa karindwi ubwo azatangira kuvuza impanda, ni ho ubwiru bw’Imana buzaba busohoye nk’uko yabwiye imbata zayo ari zo bahanuzi.”

Itangiriro 3 igice

1.     Inzoka yarushaga uburiganya inyamaswa zo mu ishyamba zose, Uwiteka Imana yaremye. Ibaza uwo mugore iti “Ni ukuri koko Imana yaravuze iti ‘Ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi’?”

2.     Uwo mugore arayisubiza ati “Imbuto z’ibiti byo muri iyi ngobyi twemererwa kuzirya,

3.     keretse imbuto z’igiti kiri hagati y’ingobyi ni zo Imana yatubwiye iti ‘Ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa.’ ”

4.     Iyo nzoka ibwira umugore, iti “Gupfa ntimuzapfa,

5.     kuko Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza mugahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.”

6.     Uwo mugore abonye yuko icyo giti gifite ibyokurya byiza, kandi ko ari icy’igikundiro, kandi ko ari icyo kwifuriza kumenyesha umuntu ubwenge, asoroma ku mbuto zacyo, arazirya, ahaho n’umugabo we wari kumwe na we, arazirya.

7.     Amaso yabo bombi arahweza, bamenya yuko bambaye ubusa, badoda ibibabi by’imitini, biremeramo ibicocero.

8.     Bumva imirindi y’Uwiteka Imana igendagenda muri ya ngobyi mu mafu ya nimunsi, wa mugabo n’umugore we bihisha hagati y’ibiti byo muri iyo ngobyi amaso y’Uwiteka Imana.

9.     Uwiteka Imana ihamagara uwo mugabo, iramubaza iti “Uri he?”

10.   Arayisubiza ati “Numvise imirindi yawe muri iyi ngobyi, ntinyishwa n’uko nambaye ubusa, ndihisha.”

11.   Iramubaza iti “Ni nde wakubwiye ko wambaye ubusa? Wariye kuri cya giti nakubujije kuryaho?”

12.   Uwo mugabo arayisubiza ati “Umugore wampaye ngo tubane, ni we wampaye ku mbuto z’icyo giti, ndazirya.”

13.   Uwiteka Imana ibaza uwo mugore iti “Icyo wakoze icyo ni iki?” Uwo mugore arayisubiza ati “Inzoka yanshukashutse ndazirya.”

14.   Uwiteka Imana ibwira iyo nzoka iti “Kuko ukoze ibyo, uri ikivume kirengeje amatungo yose n’inyamaswa zo mu ishyamba zose, uzajya ugenda ukurura inda, uzajya urya umukungugu iminsi yose y’ubugingo bwawe.

15.   Nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe, ruzagukomeretsa umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino.”

16.   Kandi Uwiteka Imana ibwira uwo mugore iti “Kugwiza nzagwiza cyane umubabaro wawe ufite inda: uzajya ubyara abana ubabara, kwifuza kwawe kuzaherera ku mugabo wawe, na we azagutwara.”

17.   Na Adamu iramubwira iti “Ubwo wumviye umugore wawe ukarya ku giti nakubujije ko utazakiryaho, uzaniye ubutaka kuvumwa. Iminsi yose yo kubaho kwawe uzajya urya ibibuvamo ugombye kubiruhira,

18.   buzajya bukumereramo imikeri n’ibitovu, nawe uzajya urya imboga zo mu murima.

19.   Gututubikana ko mu maso hawe ni ko kuzaguhesha umutsima, urinde ugeza ubwo uzasubira mu butaka kuko ari mo wakuwe: uri umukungugu, mu mukungugu ni mo uzasubira.”

20.   Uwo mugabo yita umugore we Eva, kuko ari we nyina w’abafite ubugingo bose.

21.   Uwiteka Imana iremera Adamu n’umugore we imyambaro y’impu, irayibambika.

22.   Uwiteka Imana iravuga iti “Dore uyu muntu ahindutse nk’imwe yo muri twe ku byo kumenya icyiza n’ikibi, noneho atarambura ukuboko agasoroma no ku giti cy’ubugingo, akarya akarama iteka ryose.”

23.   Ni cyo cyatumye Uwiteka Imana imwirukana muri ya ngobyi muri Edeni, kugira ngo ahinge ubutaka yavuyemo.

24.   Nuko yirukana uwo muntu, kandi mu ruhande rw’iyo ngobyi yo muri Edeni rwerekeye iburasirazuba, ishyiraho Abakerubi n’inkota yaka umuriro, izenguruka impande zose, ngo ibuze inzira ijya kuri cya giti cy’ubugingo.

Abalewi 21: 7

7.         Ntibakarongore malaya cyangwa uwanduye, kandi ntibagacyure uwasenzwe, kuko umutambyi ari uwera ku Mana ye.

Yobu 14: 1-2

1.       “Umuntu wabyawe n’umugore, Arama igihe gito kandi cyuzuyemo umuruho agakenyuka.

2.       Avuka ameze nk’ururabyo, maze agacibwa, Ahita nk’igicucu kandi ntarame.

Yesaya 53

1.     Ni nde wizeye ibyo twumvise, kandi ukuboko k’Uwiteka kwahishuriwe nde?

2.     Kuko yakuriye imbere ye nk’ikigejigeji, nk’igishyitsi cyumburira mu butaka bwumye, ntiyari afite ishusho nziza cyangwa igikundiro, kandi ubwo twamubonaga ntiyari afite ubwiza bwatuma tumwifuza.

3.     Yarasuzugurwaga akangwa n’abantu, yari umunyamibabaro wamenyereye intimba, yasuzugurwaga nk’umuntu abandi bima amaso natwe ntitumwubahe.

4.     Ni ukuri intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye, ariko twebweho twamutekereje nk’uwakubiswe n’Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa n’imibabaro.

5.     Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha.

6.     Twese twayobye nk’intama zizimiye, twese twabaye intatane, Uwiteka amushyiraho gukiranirwa kwacu twese.

7.     Yararenganye ariko yicisha bugufi, ntiyabumbura akanwa ke amera nk’umwana w’intama bajyana kubaga, cyangwa nk’uko intama icecekera imbere y’abayikemura, ni ko atabumbuye akanwa ke.

8.     Guhemurwa no gucirwa ho iteka ni byo byamukujeho. Mu b’igihe cye ni nde witayeho ko yakuwe mu isi y’abazima, akaba yarakubitiwe ibicumuro by’ubwoko bwe?

9.     Bategetse ko ahambanwa n’abanyabyaha, yari kumwe n’umutunzi mu rupfu rwe nubwo atagiraga urugomo, kandi ntagire uburyarya mu kanwa ke.

10.   Ariko Uwiteka yashimye kumushenjagura, yaramubabaje. Ubwo ubugingo bwe buzitamba ho igitambo cyo gukuraho ibyaha, azabona urubyaro, azarama, ibyo Uwiteka ashaka bizasohozwa neza n’ukuboko kwe.

11.   Azabona ibituruka mu bise by’ubugingo bwe bimwishimishe, bimuhaze. Umugaragu wanjye ukiranuka azatuma benshi baheshwa gukiranuka no kumenya, kandi azīshyiraho gukiranirwa kwabo.

12.   Ni cyo gituma nzamugabanya umugabane n’abakomeye, azagabana iminyago n’abanyamaboko, kuko yasutse ubugingo bwe akageza ku gupfa akabaranwa n’abagome, ariko ubwe yishyizeho ibyaha bya benshi kandi asabira abagome.

Ezekiyeli 44:22

22. Kandi ntibagacyure abapfakazi cyangwa abagore basenzw, ahubwo bajye barongora abageni bo mu rubyaro rw’ab’inzu ya Isirayeli, cyangwa se bacyure abapfakazi barongowe n’abatambyi.

24-0616 Ahantu Imana yahisemo Kuramirizwa

Ubutumwa : 65-0220 Ahantu Imana yahisemo Kuramirizwa

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Muka Yesu Kristo,

Niba twashobora kubaza ikibazo kubijyanye n’ubuzima bwacu, hagomba kuba hari igisubizo cy’ukuri. Hashobora kuba ikintu cyenda kwegerana nacyo, ariko hari n’icy’ukuri, igisubizo nyacyo kuri buri kibazo. Kubw’ibyo, buri kibazo kiza mu buzima bwacu, hagomba kuba hari igisubizo cy’ukuri kandi gitunganye.

Niba dufite ikibazo cya Bibiliya, hagomba kuba igisubizo cya Bibiliya. Ntabwo dushaka ibiturutse ku itsinda ry’abantu, biturutse mu busabane runaka, cyangwa ibiturutse ku mwarimu, cyangwa biturutse ku idini runaka. Turashaka ikije giturutse neza neza mu Byanditswe. Tugomba kumenya: Ese nihe hantu h’ukuri kandi hatunganye h’Imana ho kuyiramiriza?

, ahantu hatoranijwe n’Imana… hatoranyijwe n’Imana ku bwo guhura n’umuntu, atari mu itorero, atari mu idini, atari mu mihango, ahubwo ni muri Krisito. Ni ho hantu honyine Imana ihurira n’umuntu, aho uwo muntu ashobora kuramiriza Imana, ni muri Krisito. Ni ho hantu honyine. Mwaba abametodisita, ababatisita, abagatulika, abaporoso, icyo mwaba muri cyo cyose, hari ahantu hamwe gusa mushobora kuramiriza Imana nkuko bikwiye; ni muri Kirisito.

Ahantu honyine hatunganye, Imana yatoranije kuramirizwa ni muri Yesu Kristo; iyo niyo Nzira yonyine yatoranijwe.

Bibiliya yadusezeranije Ikizu muri Malaki 4, Inkingi y’Umucyo tugomba gukurikira. Azatwereka itorero ryayobye We ni Abaheburayo 13:8, Yesu Kristo uko yari ejo hahise, niko ari uyu munsi, ndetse n’iteka. Kandi twasezeranijwe muri Luka 17:30 ko Umwana w’umuntu (Ikizu) azihishurira Ubwe Umugeni We.

Mu Byahishuwe 4:7, hatubwira ko hari Ibizima bine, aho icya mbere cyari intare. Igikurikiyeho cyari Ikimasa. Hanyuma, igikurikiyeho cyari umuntu; uwo muntu yari umugorozi, inyigisho z’umuntu, tewolojiya, n’ibindi.

Ariko Bibiliya yaravuze ngo mu gihe cya nimugoroba, Ikizima cya nyuma cyagombaga kuza cyari Ikizu kiguruka. Imana yagombaga guhereza Umugeni Wayo w’igihe cyanyuma Ikizu; Umwana w’umuntu Ubwe, wihishura Ubwe mu mubiri kugira ngo ayobore Umugeni We.


Bibiliya iravuga kandi ko ibyo bintu bya kera, byo mu Isezerano Rya kera, byari igicucu cy’ibintu bigomba kuza. Mu gihe icyo gicucu cyegera hafi, igishushanyo kimirwa mu cyo kirimo gushushanya. Ibyabaye noneho byari igicucu cy’ibirimo kubaho uyu munsi.


muri Samweli 8, Isezerano rya Kera ritubwira ko Imana yatanze Samweli umuhanuzi kugira ngo ayobore abantu. Abantu baramusanga bamubwira ko bashaka umwami. Samweli agira ubwoba bwinshi kuburyo umutima wanze kumuvamo.

Imana yayoboraga abantu binyuze muri uyu muhanuzi wari warayiyeguriye, kandi ahamirjwe n’ibyanditswe nuko amenya ko yanzwe. Nuko yegeranya abantu arabinginga kugira ngo be kureka Imana yabahetse guhera bakiri abana, ikabateza imbere ndetse ikabaha umugisha. Ariko baratsimbarara.

Babwira Samweli ngo, “Ntabwo wigeze wibeshya mu kutuyobora. Nta nubwo wigeze uba umuriganya mu bikorwa bijyanye n’ubutunzi. Wakoze ibishoboka byose kugira ngo uturindire mu nzira y’Ijambo ry’Uwiteka. Dushima ibitangaza, ubwenge, ibyo Iduha no kurinda kw’Imana”. Turabyizera. Turabikunda. Kandi ikiruseho ntabwo dushaka kubaho tutabifite. Ni uko gusa dushaka umwami kugira ngo atuyobore mu ntambara.

Noneho birumvikana igihe tugiye ku rugamba icyo dushaka ni uko abatambyi bakomeza kujya imbere na Yuda agakurikiraho, hanyuma tukavuza impanda kandi tukarangurura maze tukaririmba. Nta na kimwe tuzakuramo. ARIKO TURASHAKA UMWAMI AKABA ARI UMUNTU UMWE MURI TWE NUKO AKAJYA ATUYOBORA.


Aba ntabwo bari abanyedini bo muri kiriya gihe. Aba bari abantu bahamyaga ko WE ARI nyakuri ari umuhanuzi w’Imana akaba ariwe watoranijwe n’Imana kugira ngo abayobore.

“yego, uri umuhanuzi. Twizera Ubutumwa. Imana iguhishurira Ijambo Ryayo, kandi turabikunda, kandi nta n’ubwo twifuza kubaho tutarifite, ariko turashaka undi muntu utari WOWE kugira ngo atuyobore; umwe muri twe. Turacyashaka kuvuga ko twizera Ubutumwa watuzaniye. Ni Ijambo. Uri umuhanuzi, ariko ntabwo ari wowe wenyine cyangwa ngo ube Ijwi ry’ingenzi kurusha andi.”

Hariho abantu beza mu isi uyu munsi, insengero nziza. Ariko hariho Muka Yesu

Kristo umwe, kandi niwe turi We, Uwo Azaba Aziye; Ijambo Mugeni mwari utunganye uwo uzagumana n’IJWI RYONYINE IMANA YAHAMIRIJE KANDI IKEMEZA KO ARI RYO UKU NIKO UWITEKA AVUZE.

Niba ushaka gufatanya natwe kuri iki Cyumweru I saa sita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville,
turaza kuba turi ku ihuzanzira rya telephone hirya no hino ku isi turimo twumva. Ibi nibyo bigiye kubaho.

Kora kuri bene Data, bashiki banjye, incuti zanjye ziri hano, aha hantu muri uyu mugoroba, n’abari gukurikira kuri telefoni hariya. Hariho amaleta atandukanye bari kutwumva, hose, guhera ku Nkombe y’Iburasirazuba kugera ku Nkombe y’Iburengerazuba. Ndasaba, Mana dukunda, hariya kure mu butayu bwa Tucson, hariya muri Californie, iyo hejuru muri Nevada, no muri Idaho, iyo kure Iburasirazuba, na hariya i Texas; mu gihe ubu butumire butanzwe, hariho abantu bicaye mu dusengero duto, ku maradiyo, mu mazu, barimo kumva. O Mana, reka uyu mugabo cyangwa uyu mugore, uyu musore cyangwa uyu mukobwa wazimiye, Akugarukire kuri iyi saha. Bikore ubu. Tubigusabye mu Izina Rya Yesu, babone ubu buhungiro hakiri igihe.

Noneho, Mwami, uku guhinyuza kwaneshejwe: Satani, umuriganya, nta bubasha afite bwo kuzitira umwana w’Imana. Ni ikiremwa cyaneshejwe. Yesu Krisito, ahantu hamwe ho kuramiriza, Izina ryonyine ry’ukuri, ryamunesheje i Kalvari. Kandi ubu duha agaciro Amaraso Ye, ayo Yanesherejemo indwara zose, buri bubabare bwose.

Ndategeka Satani ave muri iki cyumba. Mu Izina rya Yesu Kirisito, sohoka muri aba bantu, babohoke.

Abemera gukira kwabo bashingiye ku Ijambo ryanditse, mubihamirize muhagurutse maze muvuge muti: “Nemeye gukira kwanjye ubu ngubu mu Izina rya Yesu Krisito.” Muhaguruke.

Icyubahiro ni icy’Imana. Dore. Murebe hano, ibimuga, n’abandi bose, bahagurutse. Icyubahiro ni icy’Imana. Ni uko. Mwizere gusa. Ari hano.

Mwene Data Joseph Branham

Ahantu Imana Yahisemo Ho Kuramiriza 65-0220

Ibyanditswe byose gusoma mbere yo kumva Ubutumwa:

Gutegeka kwa kabiri 16: 1-3
Kuva 12: 3-6
Malaki Igice cya 3 n’Igice 4
Luka 17:30
Abaroma 8: 1
Ibyahishuwe 4: 7

24-0609 Uyu Munsi, Iki Cyanditswe kirasohoye!

Ubutumwa : Uyu Munsi, Iki Cyanditswe kirasohoye! 65-0219

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni Mbuto ya Cyami y’Umwuka Idasanzwe

Nta kongera gutegereza ukundi, nta kwibaza ukundi, TWAHAGEZE! TURI Umugeni Mbuto ya Cyami y’Umwuka Idasanzwe. Imbuto y’Umwuka ku Mwana w’Ubwami wasezeranijwe. Atari itsinda runaka mu gihe kizaza; atari mu gisekuru kizaza; turi kubaho ku munsi wanyuma, turi igisekuru kizareba Yesu Kristo agarutse ku isi.

Uyu Munsi, Iki Cyanditswe kirasohoye!

Ubwo Butumwa Bwiza bumwe, Izo Mbaraga zimwe, Uwo Mwana w’umuntu UMWE  uko yari ejo hahise, niko ari uyu munsi, kandi niko azahora iteka.

Uyu Munsi, Iki Cyanditswe kirasohoye!

Bakundwa nshuti muri muri Arizona, Califonia, Texas, aho hose muri Leta z’Ubumwe z’Amerika no HIRYA NO HINO MU ISI mwumva iyi kasete ku ihuzanzira; uwo Mwana(S-o-n) w’Imana umwe waje mu burasirazuba kandi akihamiriza nk’Imana igaragaye mu mubiri, ni we uwo Mwana (S-o-n) w’Imana mu gice cy’uburengerazuba hano, niwe urimo wigaragaza Ubwe hagati mu itorero uyu mugororoba, Ari uko yari ejo, uyu munsi, n’iteka. Umucyo wa nimugoroba w’Umwana waje.

Uyu Munsi, Iki Cyanditswe kirasohoye!

Ijwi rya Messiya, uwo wari uhagaze arimo avugira ku gicaniro mu gihe Cye, Yigaragaza Ubwe hamwe n’Ijambo ry’isezerano ry’icyo gihe, niryo Jwi rimwe rya Mesiya, riri kuvugana n’Umugeni Wayo uyu munsi hirya no hino ku isi kuri aya makasete, ritubwira ngo: Ndi uko nari ejo hahise, uyu munsi n’iteka. NDI Ijwi ry’Imana kuri Mwe. MURI UMUGENI MBUTO YA CYAMI Y’UMWUKA iyo yagumanye n’Ijambo Ryanjye.

Uyu Munsi, Iki Cyanditswe kirasohoye!

Hariho guteraganwa mu bantu uyu munsi kuburyo bananirwa kubona ukuri kw’Imana. Ni kubera ko hariho ubusobanuro bwinshi ku Ijambo ry’Imana butanzwe n’umuntu. Imana nta n’umwe ikeneye ngo asobanure Ijambo Ryayo. Irisobanura Ubwayo. Yoherereje Umugeni Wayo Ibyahishuwe 10:7 byayo mu minsi y’Ijwi rya mayayika muhanuzi kugira ngo asobanure Ijambo Ryayo. Ibyo ni UKU NIKO UWITEKA AVUZE.

Uyu Munsi, Iki Cyanditswe kirasohoye!

Muravuga muti, “Iyo njya kuba narimpari mu gihe Yesu yari ku isi, najyaga kuba narakoze ibi na biriya.” Ni byiza, icyo  ntabwo cyari igisekuru cyawe. Ariko, iki nicyo gisekuru cyawe, iki nicyo gihe cyawe. Ese ni irihe Jwi urimo uvuga ko ari Ijwi ry’Imana?

Imana? Ijwi ufata ko ari Ijwi ry’ingenzi kuri wowe ni irihe?

Uyu Munsi, Iki Cyanditswe kirasohoye!

Satani akomeje gutera Umugeni kurusha uko yigeze kubikora mbere. Yashobora kugutera gutekereza ko ufite icyorezo cyangwa ubwoko runaka bw’uburwayi, cyangwa agatera umuryango wawe. Rimwe na rimwe Imana yemera ko ibintu bihinduka umwijima ukaba utabasha kureba hejuru, hirya cyangwa hino ndetse n’ahandi hose. hanyuma Iraza ikakuremera inzira muri byo, kugira ngo ubashe kuvuga ngo,”Ntabwo ndi urubyaro rwa Hagari, ntabwo ndi urubyaro  rwa Sara, yewe nta nubwo ndi urubyaro rwa Mariya, Ndi Imbuto y’Umwuka y’Abarahamu y’Ubwami Idasanzwe y’Imana” Mfata gusa Ijambo nasezeranijwe, Ni Uku niko Uwiteka Avuze. Ntabwo nzigera nyeganyezwa. Uko byaba bigaragara kose, uko satani yavuga. Icyo nkeneye gusa, ni ugufatira Imana ku Ijambo Ryayo.

Uyu Munsi, Iki Cyanditswe kirasohoye!

Ijwi ry’Imana riratubwira ngo. Nahunitse Ibyo Kurya byose by’Umwuka mukeneye. Muvuge GUSA ibiri ku makasete. Ndi Ijwi ry’Imana kuri mwe. Ijambo Ryanjye nta busobanuro rikeneye. Ntimukajye impaka cyangwa ngo murwane, mukundane, ARIKO mugumane n’IJAMBO RYANJYE.

Uyu Munsi, Iki Cyanditswe kirasohoye!

Ntugacike intege. Ntukihebe. Ntukemere ko Satani akwiba UMUNEZERO wawe. Wibuke uwo URIWE, aho ugiye, uko bizaba bimeze muri ibyo Birori bikomeye by’Ubukwe. Gutura muri uwo Murwa mwiza yakubakiye. Aho ugiye kuzabana na We ubuziraherezo hamwe n’abo bose batambutse mbere.

Nta ndwara izongera kubaho. Hehe n’agahinda. Nta rupfu ukundi. Habe no kuba mu ntambara ukundi. Ahubwo ni Ubugingo Buhoraho hamwe na We. Hanyuma tuzavuga ngo:

Uyu Munsi, Iki Cyanditswe kirasohoye!

Ntitukijime ngo maze tuvuge ngo, “Ndambiwe aha hantu, ndashaka kuva hano. Ahubwo reka tuvuge dutya ngo: Araza umunota uwo ari uwo wose ubu, KUBWA NJYE… ICYUBAHIRO KIBE ICY’IMANA! ndakumbuye cyane. Ngiye kubona abo nkunda bose. Bagiye kugaragara aha imbere yanjye, noneho nzamenya ko, BIRANGIYE,  ko TWAHAGEZE.”

Noneho, mu kanya nk’ako guhumbya, tuzaba turi hamwe twese ku rundi ruhande.

Tunezerwe kandi twishime, kuko Ubukwe bw’Umwana w’Intama butashye, kandi Umugeni We… Umugeni We akaba yiteguye ubwe.

Niba wifuza kwishima, kandi ukaba mu Bukwe bw’Umwana w’Intama hamwe natwe, ngwino witegure ubwawe kuri iki Cyumweru I saa sita z’amanywa ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva :

Uyu Munsi, Iki Cyanditswe kirasohoye! 65-0219

Mwene Data Joseph Branham

Ibyanditswe byo gusoma:

Yohana igice cya 16

1.“Icyo mbabwiriye ibyo ni ukugira ngo hatagira ikibagusha.

2.Bazabaca mu masinagogi, kandi igihe kigiye kuza, uzabica wese azibwira ko akoreye Imana umurimo.

3.Kandi ibyo bazabikorera batyo kuko batamenye Data, nanjye ntibamenye.

4.Ariko ibyo mbibabwiriye kugira ngo igihe cyabyo nikigera, muzibuke ko ari jye wabibabwiye. Umumaro Umwuka Wera azabagirira “Uhereye mbere na mbere sinabibabwiye, kuko nari nkiri kumwe namwe.

5.Ariko none ndajya ku Uwantumye, kandi muri mwe nta wumbaza ati ‘Urajya he?’

6.Ariko kuko mbabwiye ibyo, imitima yanyu yuzuye agahinda.

7.“Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira ari uko ngenda, kuko nintagenda Umufasha atazaza aho muri, ariko ningenda nzamuboherereza.

8.Ubwo azaza azatsinda ab’isi, abemeze iby’icyaha n’ibyo gukiranuka n’iby’amateka;

9.iby’icyaha, kuko batanyizeye,

10.n’ibyo gukiranuka kuko njya kwa Data, kandi namwe muzaba mutakimbona,

11.n’iby’amateka kuko umutware w’ab’iyi si aciriweho iteka.

12.“Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira.

13.Uwo Mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho.

14.Uwo azanyubahiriza, kuko azenda ku byanjye akabibabwira.

15.Ibyo Data afite byose ni ibyanjye, ni cyo gitumye mvuga nti ‘Azenda ku byanjye abibabwire.’

16.“Hasigaye igihe gito ntimumbone, maze hazabaho ikindi gihe gito mumbone.”

17.Bamwe mu bigishwa be barabazanya bati “Ibyo atubwiye ni ibiki ngo ‘Hasigaye igihe gito ntimumbone, maze hazabaho igihe gito mumbone’, kandi ngo ‘Kuko njya kuri Data.’ ”

18.Kandi bati “Ibyo ni ibiki ngo ‘Igihe gito’? Ntituzi ibyo avuze.”

19.Yesu amenye ko bashaka kumubaza arababaza ati “Murabazanya ibyo mbabwiye ibyo ngo ‘Hasigaye igihe gito ntimumbone, maze hazabaho ikindi gihe gito mumbone’?

20.Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko mwebweho muzarira mukaboroga, ariko ab’isi bazanezerwa. Mwebweho muzababara, ariko umubabaro wanyu uzahinduka umunezero.

21.Umugore iyo aramukwa arababara kuko igihe cye gisohoye, ariko iyo umwana amaze kuvuka ntaba akibuka kuribwa, kuko anejejwe n’uko umuntu avutse mu isi.

22.Ni ko namwe mubabara none, ariko nzongera kubonana namwe kandi imitima yanyu izanezerwa, n’umunezero wanyu nta muntu uzawubaka.

23.Uwo munsi nta cyo muzambaza. Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye azakibaha.

24.Kugeza none nta cyo mwasabye mu izina ryanjye. Musabe muzahabwa ngo umunezero wanyu ube wuzuye.

25.“Ibyo mbibabwiriye mu migani, ariko igihe kizaza sinzavuganira namwe mu migani, ahubwo nzababwira ibya Data neruye.

26.Uwo munsi muzasaba mu izina ryanjye, kandi simbabwira ko nzabasabira kuri Data,

27.kuko Data na we abakunda ubwe kuko mwankunze mukizera yuko navuye ku Mana.

28.Navuye kuri Data nza mu isi, kandi isi ndayivamo nsubire kuri Data.”

29.Abigishwa baravuga bati “Dore noneho ureruye, nta mugani uduciriye.

30.Ubu tuzi yuko uzi byose kandi ko utagomba ko umuntu wese agira icyo akubaza, ni cyo gituma twizera ko wavuye ku Mana.”

31.Yesu arabasubiza ati “None murizeye?

32.Dore igihe kirenda gusohora ndetse kirasohoye, ubwo muri butatane umuntu wese ukwe, mukansiga jyenyine. Ariko sindi jyenyine, kuko Data ari kumwe nanjye.

33.Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.”

Yesaya 61: 1-2

1.Umwuka w’Umwami Imana ari kuri jye, kuko Uwiteka yansīze amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza, yantumye kuvura abafite imvune mu mutima no kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukingurira abari mu nzu y’imbohe.

2.Kandi yantumye no kumenyesha abantu umwaka w’imbabazi z’Uwiteka, n’umunsi Imana yacu izahoreramo inzigo, no guhoza abarira bose.

Luka 4:16

16.Ajya i Nazareti iyo yarerewe, ku munsi w’isabato yinjira mu isinagogi nk’uko yamenyereye, arahagarara ngo asome.