All posts by admin5

ITANGAZO RIDASANZWE

Mukundwa Mugeni,

Umwami yashyize ku mutima wanjye Ubutumwa Bwihariye n’Amateraniro y’Ubusabane ku munsi ubanziriza Ubunani. Ni ikihe kintu gikomeye twashobora gukora, nshuti, cyaruta kumva Ijwi ry’Imana rivugana natwe, dusangira Ifunguro ry’Umwami, kandi tukongera kwegurira ubuzima bwacu umurimo We mu gihe dutangira Umwaka Mushya. Mbega igihe gitunganye byabacyo dufungiranye isi hanze, maze tukiyunga hamwe n’Umugeni kubw’uku guterana mu Ijambo Kudasanzwe, nkuko tubivuga biturutse mu mitima yacu, “Mwami utubabarire amakosa yose twakoze muri iki gihe cyose cy’umwaka; ubu turimo turakwegera, dusaba ko wadufata ukuboko kandi ukatuyobora muri uyu mwaka uje. Reka tugukorere kurusha uko twaba twarigeze tubikora, kandi niba biri mu Bushake Bwawe bwa Kimana, reka ube umwaka w’Izamurwa rikomeye rigomba kubaho. Mwami, turashaka kujya mu Rugo kugira ngo tubane na We mu Iteka. ” Nkumbuye cyane kongera kuzenguruka Intebe y’Ubwami kubw’uku kongera kwiyegurira umurimo kudasanzwe, Icyubahiro kibe cy’Uwiteka.

Kubw’abizera bari mu gice cya Jeffersonville, ndashaka ko dutangira kasete I saa Moya z’umugoroba ku isaha yo mu karere k’iwacu. Ubutumwa Bwose n’amateraniro y’Ubusabane azaba ari guca kuri Voice Radio kuri iyo saha, nkuko twagiye tubikora mu bihe byahise. Vino yo gukoresha mu busabane  izaba ihari Kuwa Gatatu ku itariki 18, guhera saa saba kugera saa kumi n’imwe, muzaza kuyifata ku nyubako ya YFYC. 

Kuri abo baba ahandi hatari mu karere ka Jeffersonville, mwagira aya materaniro adasanzwe ku isaha iboroheye. Turaza kubaha umurongo mwamanuriraho Ubutumwa n’Amateranior y’Ubutumwa vuba aha.

Mu gihe twegera Iminsi mikuru ya Noheri, Ndashaka kubifuriza wowe n’umuryango wawe ibihe by’ibiruhuko BYIZA  kandi BITEKANYE, na CHRISTmas Nziza, yuzuye umunezero w’umuzuko w’Umwami Yesu… IJAMBO. 

Imana ibahe umugisha.

Mwene Data Joseph

Source : https://branhamtabernacle.org/en/bt/F6/110067

24-1208 Igisekuru cy’Itorero rya Lawodokiya

Ubutumwa : 60-1211E Igisekuru cy’Itorero rya Lawodokiya

Exposition of The Seven Church Ages book, Chapter 9 :

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Mwe Ntore,

Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryange agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire, kandi we hamwe Nanjye.

Bukozi , mukingurire imiryango marayika w’Imana mbere y’uko mukererwa. Mugarure Ijwi ry’Imana ku bicaniro byanyu kubwo gucuranga amakasete. Niryo Jwi ry’Imana ryonyine rihamirijwe kubw’igihe cyacu hamwe n’amagambo atabeshya. Ni Jwi ryonyine rifite Uku Niko Uwiteka Avuga. Niryo Jwi ryonyine Umugeni wese ashobora gusubiza AMEN kuri Ryo.

Nicyo gisekuru gikomeye mu bisekuru byose. Yesu arimo araduha ibisobanuro ku Uwo Ari We mu gihe iminsi y’ubuntu irimo kurangira. Igihe kigeze kwiherezo. Yamaze kuduhishurira imiterere Ye nyirizina muri iki gisekuru cyanyuma. Yamaze kuduha isura yanyuma y’Ubumana Bwe bwiza kandi busumba byose. Iki gisekuru ni igisekuru cy’ukuguhishurirwa Kwe Ubwe kw’ibuye risoza.

Imana yaje mu gisekuru cya Lawodokiya nuko ivuga ikoresheje umubiri w’umuntu. Ijwi Ryayo ryafashwe ku mfatamajwi maze rirabikwa kugira riyobore kandi ritunganye Umugeni Jambo. Mu buryo budakuka nta rindi Jwi ryatunganya Umugeni We usibye Ijwi Rye Bwite.

Muri iki gisekuru cyanyuma, Ijwi Rye ku makasete ryashyizwe ku ruhande; ryakuwe mu nsengero. Ntibashobora na busa gucuranga kasete. Rero Imana iravuga ngo,”Ngiye kubarwanya mwese. Nzabaruka mbakure mu kanwa Kanjye. Iri niryo herezo.”

 Mu gihe cyose k’ibisekuru birindwi, nta kindi Nabonye usibye gusa abantu bashyira ijambo ryabo bwite hejuru y’Iryange. Ni yo mpamvu ku iherezo ry’iki gisekuru, mbaruka mukava mu kanwa Kange. Birarangiye. Noneho, ku buryo budasubirwaho, ngiye kuvuga mu buryo bukwiye. Ni byo, Ndi hano hagati mu Itorero. Amen w’Imana, Umugabo Wo kwizerwa kandi W’ukuri, Agiye kwihishura, kandi IBYO BIZA BINYURIYE MU MUHANUZI WANGE.

Nkuko byari bimeze mbere, barimo kwirukira kugira ishusho nk’iya ba sekru bo mu minsi y’Ahabu. Bari maganane muri bo kandi bose hamwe baremeranyaga; kandi bose hamwe bavugaga ikintu kimwe, bashutse abantu. Ariko umuhanuzi UMWE, UMWE GUSA,  niwe wari mu kuri naho abasigaye bose bari mu kinyoma kubera ko Imana yari yahaye guhishurirwa UMWE GUSA.

Ibi ntabwo ari ukuvuga ko ababwiraza bose ari abanyabinyoma kandi bashuka abantu. Nta nubwo nshaka kuvuga ko umuntu ufite umuhamagaro wo gukorera Imana atabwiriza cyangwa ngo yigishe. Ndimo kuvuga ko ubukozi butanu bw’UKURI buzafata IZI KASETE, Ijwi ry’Imana ku Mugeni, nk’Ijwi ry’ingenzi cyane kuruta andi MUKWIRIYE KUMVA. Ijwi ku makasete niryo Jwi RYONYINE ryahamirijwe n’Imana Ubwayo kuba ari Uku Niko Uwiteka Avuze.

Mwitondere abahanuzi b’ibinyoma kuko ari amasega aryana.

Ni gute uzamenya nyakuri inzira y’ukuri muri iyi minsi? Hari ibice hagati mu bizera. Itsinda rimwe ry’abantu rivuga ko ubukozi butanu aribwo buzatunganya Umugeni, mu gihe irindi rivuga ko ari Ugukandaho Bikavuga gusa. Ntabwo dukwiriye gucikamo ibice; dukwiriye kwiyunga nk’UMUGENI UMWE. Ese ni ikihe gisubizo cy’ukuri?

Reka dufungure imitima yacu hamwe kandi twumve icyo Imana irimo kuvuga binyuze mu muhanuzi Wayo ku Mugeni. Kubera ko twese twemeranya ko, Mwene Data Branham ari intumwa Yayo marayika wa karindwi.

ukurikije imyitwarire y’abantu ubwayo, buri wese arabizi ko ahari abantu benshi haba hari imyumvire itandukanye ku tuntu duto tugize inyigisho nkuru iyo bose bahuriyeho. Ni nde rero uzagira ubushobozi bwo kutagira icyo yakosa, ariwe uzongera kugarurwa muri iki gisekuru cya nyuma, akaba ari we muri iki  gisekuru cya nyuma uzongera kugaruka kukugaragaza Umugeni Jambo Utavangiye? Ibyo bisobanuye ko tuzongera tukabona Ijambo nk’uko ryari ryaratanzwe neza neza kandi bakarisobanurikirwa mu buryo butunganye mu gihe cya Pawulo. Ngiye kubabwira uzaba arifite. Azaba ari umuhanuzi na none uzahamirizwa ku buryo bwuzuye, cyangwa ndetse uzahamirizwa kuburyo bwuzuye kurusha uko byaba byarigeze kuba kuwundi muhanuzi mu bindi bisekuru byose kuva kuri Enoki ukageza uyu munsi,  kubera ko ni ngombwa ko uwo muntu azaba afite ubukozi bw’ibuye risoza, kandi Imana ni yo Izamugaragaza. Ntazaba akeneye kwihamiriza ubwe, ni Imana izamuhamiriza ikoresheje ijwi ry’ikimenyetso. Amina.

Rero, ubu Butumwa bwavuzwe n’intumwa Yayo bwatanzwe mu buryo butunganye, kandi burasobanutse neza neza.

Ese ni iki kindi Imana yavuze kubijyanye n’intumwa Yayo marayika wa karindwi n’Ubutumwa bwe?

●      Azumvira Imana yonyine.

●      Azaba afite : “Uku ni ko Uwami Avuze”, kandi azavuga ibiturutse ku Mana.

●      Azaba ari umunwa w’Imana

●      We, NK’UKO MALAKI 4 :6 IBIHAMYA, AZAGARURA IMITIMA Y’ABANA KU YA BASE.

●      Azagarura intore z’Umunsi wa nyuma, kandi bazumva umuhanuzi uhamirijwe, abwiriza ukuri uko kuri, nk’uko byari kuri Pawulo.

●      Azagarura ukuri nk’uko bo bari bagufite.

Kandi noneho ni iki Yavuze kuri twe?

Kandi intore zizaba ziri kumwe na we kuri uwo munsi abo ni bo bazagaragaza by’ukuri Umwami, kandi bazaba ari Umubiri We, bazaba ari jwi Rye, kandi bazakora imirimo Ye. Haleluya! Mbese ibyo murabyumva?

Niba ugifite gushidikanya, saba Imana binyuze mu Mwuka Wayo kugira ngo Ukuzuze kandi Ukuyobore, kubera ko Ijambo rivuga ngo, “INTORE NTABWO ISHOBORA KUYOBA”. Nta muntu washobora kukuyobya niba uri Umugeni.

Igihe Abametodisiti baguye, Imana yahagurukije abandi, kandi ibyo byagiye bikomeza bityo igihe cy’imyaka myinshi, kugeza kuri uyu munsi wa nyuma, aho hongeye kuboneka ubwoko mu gihugu, ubwo, buyobowe n’intumwa yabwo, uwo azaba ari ijwi rya nyuma ry’igisekuru cya nyuma.

Yego mugabo. Itorero ntirikiri akanwa k’Imana, ririvugira ryonyine ubwaryo. Noneho, Imana Iriho irarirwanya. Izarikoza isoni Ikoresheje umuhanuzi, n’umugeni, kuko ijwi ry’Imana rizaba riri muri we. Yego niko biri, riri muri we, kuko bivugwa mu gice cya nyuma cy’Ibyahishuwe, ku murongo wa 17 ngo:
“Umwuka n’umugeni baravuga bati: Ngwino.”Indi nshuro na none, isi izongera kumva biturutse ku Mana ku buryo butaziguye, nko kuri Pentekote; ariko biragaragara ko uwo Mugeni-Jambo azongera acibwe nkuko byari mu gisekuru cya mbere.

Umugeni afite ijwi, ariko azavuga gusa ibiri ku makasete. Kubera ko iryo Jwi RIVA KU MANA MU BURYO BUTAZIGUYE, mu buryo ridakeneye ubusobanuro kuko rizaba ryatanzwe mu buryo butunganye kandi bakarisobanukirwa mu buryo butunganye.

Ngwino tujye hamwe kuri iki Cyumweru isaa sita z’amanya ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva iryo Jwi riduhishurira : Igisekuru cy’Itorero rya Lawodokiya 60-1211E.

Mwene Data Joseph Branham

24-1201 Abari Icumi, N’Abayisirayeli Ibihumbi Ijana Na Mirongo Ine Na Bine

Pesan: 60-1211M Abari Icumi, N’Abayisirayeli Ibihumbi Ijana Na Mirongo Ine Na Bine

BranhamTabernacle.org

MWARAMUTSE NSHUTI,

Ntibyigeze bibaho mbere mu mateka y’isi ko haba harigeze habaho igihe ubwo Umugeni wa Kristo wo ku isi yose ashobora guteranira hamwe ahuje umutima, igihe ijwi ryumvikana rivuye mu Ijuru, Ijwi ry’Imana nyirizina, rigashobora kwinjira n’umuriri.

Ibyanditswe birimo birasohora. Ni ikimenyetso cy’igihe cyo kunga ubumwe kw’Imbuto. Kwiyunga kutagaragara k’Umugeni wa Kristo kurimo kurabaho mu gihe twicaye imbere y’Umwana, dukomera, Umugeni arimo yitegura Ubwe kubwo kumva Ijwi nyirizina ry’Imana.

Turimo turatunganywa n’ubukozi Bwayo butanu.

Ni bangahe bizera ko impano n’umuhamagaro biticuzwa? Bibiliya ivuga ko hariho imihamagaro itanu mu itorero. Imana yashyize mu itorero Intumwa, cyangwa abamisiyoneri, intumwa, abahanuzi, abigisha, ababwiriza, abapasteri.

. Umubwiriza: Nshoboara kumanuka umuhanda. Umuntu akavuga ngo “Uri umubwiriza?” Nkavuga ngo “Yego mugabo. Oh yego, ndi umubwiriza.”

. Umwigisha: Kandi noneho impamvu ntigeze mbwiriza iki gitondo, kwari ukubera ko, natekereje ko, mu kwigisha, dushobora kubyumva neza kurusha gufata umutwe maze nkagenda mbica hejuru. Turashaka kubyigisha.

. Intumwa: Ijambo “misiyoneri” bisobanuye “uwatumwe.” “Intumwa” bisobanuye “uwatumwe.” Umumisioneri ni intumwa. Njye–Njye, ndi misiyoneri, nkuko mubizi, nkora ububwirizabutumwa, umurimo w’ubumisiyoneri, inshuro zigera kuri zirindwi nambutse inyanja, hirya no hino ku isi.

. Umuhanuzi: Ese mwizera ko ndi umuhanuzi w’Imana? Noneho mugende mukore ibyo mbabwira gukora.

. Pasteri: Muzi icyo nabagiriye? Munyita pasteri wanyu, kandi mubivuga ukuri, kuko ari ko ndi.

Kandi nababonye  ari ayo mamiliyoni bahagaze hariya ndavuga ngo: “mbese bose ni aba Branham?” arasubiza: “ Ati Hoya, ni abo wahinduye.” hanyuma ndavuga, njye– njye ndavuga ngo: “ndashaka kubona Yesu.” Aransubiza ati: “Si ubu. Hazatambukaho igihe mbere y’uko Aza. Ariko azabanza kuza kuri wowe kandi uzacirwa urubanza  hashingiwe ku Ijambo wabwirije,

Noneho twese tuzamura ibiganza byacu maze tukavuga ngo, “Turuhukiye kuri byo!

Hari ikintu cyenda kubaho. Ni iki kirimo kubaho? Abapfiriye muri Kristo barimo gutangira kuzuka aha hose hanzengurutse. Ndimo kumva guhindurwa kurimo kuza mu mubiri wanjye. Imisatsi yanjye y’imvi, yagiye. Murebe mu maso yanjye… ya minkanyari yanjye yabuze. Kwa kuribwaribwa no kubabara… BYAGIYE. Bya byiyumviro byo kwiheba byamaze kubura. Namaze guhindurwa mu kanya gato, mu kanya nk’ako guhumbya.

Noneho turatangira kureba ahatuzengurutse maze tubone abo dukunda. Oh mbega, nguriya Mama na Papa… Icyubahiro kibe icy’Uwiteka, umwana wanjye… umukobwa wanjye. Sogokuru, Nyogokuru, oh mwese nari mbakumbuye. Eh… nguriya mukuru wanjye. OH MUREBE, ni Mwene Data Branham, umuhanuzi wacu, Halleluya!! biri hano. Birimo biraba!

Noneho hamwe, twese icyarimwe, tuzazamurwa hakurya ahantu runaka mu kirere aharenze isi. Tuzahura n’Umwami mu nzira Arimo amanuka. Tuzahagarara aho hamwe na We ku nziga z’iyi si maze turirimbe indirimbo yo gucungurwa. Tuzaririmba kandi tumuhimbaze kubw’ubuntu Bwe bwaducunguye ubwo Yaduhaye.

Ibyo byose bibikiwe Umugeni We. Mbega ibihe tuzagira aho ngaho mu iteka umwe ku wundi, n’Umwami wacu Yesu. Amagambo y’abapfa ntashobora gusobanura, Mwami, uburyo twiyumva mu mitima yacu.

Niba mwifuza kumwumva Abita Umugeni We, kandi akababwira uko bizaba bimeze hamwe na We, ngwino wiyunge natwe kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa. Ku isaha y’I Jeffersonville, kandi murahabwa umugisha birenze urugero.

Mwene Data. Joseph Branham

60-1211M Abari Icumi, N’Abayisirayeli Ibihumbi Ijana Na Mirongo Ine Na Bine

24-1124 Igisekuru Cy’Itorero Rya Filadelifiya

Ubutumwa : 60-1210 Igisekuru Cy’Itorero Rya Filadelifiya

Exposition Of THe Seven Church Ages – Chapter 6 :

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Muka. Yesu Kristo

Ese ni iki iki Cyumweru kibikiye Umugeni wa Yesu Kristo? Ni ibiki Umwuka Wera Azaduhishurira? Kumenya mu buryo butunganye. Tuzamenya byimazeyo binyuze mu Guhishurirwa, Ikigereranyo gihujwe n’icyo cyashushanyaga n’igifatika gihujwe n’igicucu. Yesu ni Umutsima w’Ubugingo w’Ukuri. We Ni Uwo Mutsima Wose. We ni Imana Imwe. We ni Abaheburayo 13:8. We ni NDIHO.

Kristo, kubwo kugaragara mu mu muburi no kumena Amaraso Ye, yataye kure ibyaha byacu ubutagaruka kandi byose kubwo kwitanga Ubwe; kubwibyo YARADUTUNGANIJE. Ubuzima Bwe Nyirizina buri muri twe. Amaraso Ye yaratwejeje. Umwuka We Uratwuzuza. Imibyimba Ye Niyo Adukirisha.

Ijambo Rye riri mumitima yacu no mu minwa. Ni Kristo mu buzima bwacu kandi nta kindi, mu gihe buri kintu mu buzima bwacu kigenda kiburira mu busa, usibye We n’Ijambo Rye.

Imitima Yacu iribwuzure umunezero mu gihe Atubwira ibyo binyuze mu itegeko Rye rya Kimana, Azi neza ugomba kuba Umugeni We. Uburyo Yadutoranije. Yaduhamagaye. Aradupfira. Yishyuye igiciro kubwacu kandi turi Abe, kandi We wenyine. Aravuga, kandi Turamwumvira, kubera ko niwe byishimo byacu. Turi umutungo we udakuka kandi ntawundi Afite uretse TWE. We ni Umwami w’Abami wacu kandi turi ubwami bwe. Turi ubutunzi Bwe bw’Iteka.

Araza kudukomeza kandi atumurikire binyuze mu Ijwi ry’Ijambo Rye. Aradusobanurira mu buryo bweruye kandi Aduhishurire ko We ari Umuryango w’intama. We ni icyarimwe Alufa na Omega. We ni Data, We ni Umwana, ndetse We ni Umwuka Wera. We ni Umwe, kandi turi Umwe hamwe na We ndetse muri We.

Azatwigisha kwihangana; nkuko Yabikoreye Abraham, kubwo kudusobanurira uburyo dukwiriye gutegereza twihanganye kandi tugashikama niba twifuza kugera ku isezerano iryo ariryo ryose.

Aratwereka mu buryo bweruye umunsi nyirizina turi kubamo. Uburyo impuzamadini izahinduka ikomeye muri politike, kandi igashyira agahato ku maguverinoma kugira ngo bose biyunge kuri yo binyuze mu kwifatanya n’amahame yemejwe n’amategeko, kuburyo nta muntu n’umwe ushobora kwemerwa nk’itorero uretse gusa ari mu buryo butaziguye cyangwa buziguye munsi y’ububasha bw’inama yabo.

Aradusobanurira uburyo benshi bazinjiramo, batekereza ko barimo gukorera Imana

Muri uwo muyoboro w’iryo shyirahamwe.  Ariko Aratubwira ngo, “Ntimutinye, kuko Umugeni atazigera ayoba, tuzagumana n’Ijambo Ryayo, Ijwi Ryayo.”

Mbega uburyo bishishikaje kuza Kumwumva Atubwira ngo:”Mukomere, Muhatane. Ntimukigere mucika intege, ahubwo mwambare intwaro z’Imana, buri ntwaro, buri mpano yose nabahaye irahari kubwanyu. Ntimukigere mucika intege bakundwa, mukomeze mutumbire imbere hamwe n’umunezero kubera ko Ngiye kubambika ikamba, Umwami w’Abami n’Umutwa utwara Abatware wacu, Umugabo wacu.”

Muri itorero Ryanjye ry’ukuri; Ingando nyirizina y’Imana binyuze mu Mwuka Wera Wanjye ariwe utuye muri mwe. Muzahinduka inkingi mu ngando nshya;

Kuri urwo rufatiro nyirizina ruzafata iyo nyubako idasanzwe. Nzabashyiramo nk’abanesheje hamwe n’abigishwa n’abahanuzi, kubera ko nabahaye Guhishurirwa kw’Ijambo Ryanjye, Kwanjye Ubwanjye.

Araza kuduhishurira ko amazina yacu yari yaranditswe mu Gitabo cy’Ubugingo cy’Umwana w’Intama mbere y’imfatiro z’isi.  Tuzaba noneho imbere y’intebe Ye amanywa n’ijoro tumukorera mu rusengero Rwe. Turi ab’Umwami yitaho bidasanzwe; turi Umugeni We.

Tuzagira izina rishya kubwo gutwara izina Rye. Rizaba ari izina twahawe igihe Azatwishyira Ubwe. Tuzaba turi Muka Yesu Kristo.

Yerusalemu nshya irimo imanuka iva ku Mana iturutse mu ijuru, Umugeni urimbishirijwe Umugabo we. Ntihazigera hongera kubaho urupfu ukundi, agahinda, habe no kurira. Nta nubwo hariya hazongera kubaho kubabara kubera ko ibya kera biba byashize. Amasezerano atangaje y’Imana yose azaba yasohoye. Impinduka zizaba zasohoye. Umwana w’intama n’Umugeni We  bazahora iteka mu gutungana kw’Imana.

Mukundwa Muka. Yesu Kristo, UJYA UROTA IBIBYEREKEYE. Bizaba bitangaje kuruta uko ushobora kubitekereza.

Ndatumira buri wese kugira ngo aze yiyunge natwe kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa. Ku Isaha y’I Jeffersonville, mu gihe Umugabo wacu, Yesu Kristo, Avuga anyuriye mu ntumwa marayika wa karindwi ukomeye maze akatubwira ibi bintu byose.

Mwene Data Joseph Branham

Ubutumwa: Igisekuru cy’Itorero rya Filadelifiya 60-1210

24-1117 Igisekuru cy’Itorero ry’I Sarudi

Ubutumwa : 60-1209 Igisekuru cy’Itorero ry’I Sarudi

Chapter 6 – Exposition of The Seven Church Ages book

BranhamTabernacle.org

Bakundwa Bantu b’Amakasete

Mbega uburyo twishimye kwitwa “Abantu b’amakasete”.  Imitima yacu igurumanishwa no kumenya ko buri kucyumweru tuzaba duteranye hamwe hirya no hino ku isi turimo kumva Ijwi ry’Imana rivugana natwe.

Turabizi neza, nta n’agace ko gushidikanya, ko turi mu Bushake bw’Imana butunganye kubwo kugumana n’Ijambo Ryayo; twumva Ijwi Ryayo binyuze mu nzira ya marayika Wayo intumwa ya karindwi ikomeye.

Intumwa Yadutoranirije mu gihe cyacu ni William Marrion Branham. Ni itara ry’Imana ku isi, rigaragaza umucyo w’Imana. Irimo Irahamagara Umugeni Jambo Utunganye binyuze muri marayika Wayo.

Binyuze mu kwigana ubwitonzi Ijambo Ryayo, Yaduhishuriye ikoresheje Umwuka Wera ko William Marrion Branham ari marayika Watoranijwe kugira ngo atange Guhishurirwa n’Ubukozi Bwayo mu gihe cyacu. Tubona marayika Wayo, INYENYERI YACU, mu kuboko Kwe kw’iburyo mu gihe Amuha imbaraga kugira ngo ahishure Ijambo Ryayo maze ahamagarire Umugeni Wayo gusohoka.

Yaduhaye Guhishurirwa kuzuye k’Uwo Ariwe. Umwuka Wera utwiyereka Ubwe binyuze mu buzima bw’intumwa Yayo marayika wa karindwi; marayika Yatoranije kugira ngo abe amaso Yayo muri iki gihe cyacu.

Mbega uburyo imitima yacu igurumana muri twe mu gihe Atubwira akoresheje buri Butumwa ko ari umugambi We kutuzana muri We Ubwe; kuko turi Umugeni We Jambo.

Akunda kudusubiriramo inshuro nyinshi uburyo Yadutoranije MURI WE mbere y’imfatiro z’isi. Uburyo Yatumenye mbere kandi Akatwikundira.

Mbega uburyo dukunda kumva Avugana natwe kandi Akatubwira ko yaducunguje Amaraso Ye kandi ko tudashobora HABE NA GATO gucirwaho iteka. Ntidushobora kujya mu rubanza, kubera ko icyaha kidashobora kutubarwaho.

Mbega uburyo tuzicarana na We mu gihe Azafata intebe Ye y’Ubwami ya Dawidi yo ku isi, maze tukimana na We; nkuko Yabikoze mu ijuru, afite imbaraga n’ubutware hejuru y’isi yose. Ibigeragezo n’amagorwa  by’ubu buzima bizaba ntacyo biricyo icyo gihe.

Ariko kandi Yaratuburiye ko dukwiye kuba maso. Kuko aho mu bisekuru iyo mizabibu yombi ikurana. Uburyo umwanzi igihe cyose yagiye yegera hafi; kugira ngo ashukane. Habe na Yuda yari yatoranijwe n’Imana, kandi yigishwa ukuri. Yasangiye n’abandi ubumenyi kuby’ubwiru. Yahawe ubukozi bw’imbaraga kandi yakijije abarwayi ndetse yirukana amadayimoni mu Izina rya Yesu. Ariko ntabwo yashoboraga gukomeza inzira yose.

Ntabwo ushobora kugenda ujyanye igice cy’Ijambo, ugomba kujya Ijambo RYOSE. Hariho abantu basa nkaho binjiye mu bintu by’Imana hafi ijana ku ijana, ariko bikaba ataribyo.

Yaravuze ngo ntabwo byari bihagije kuba Yariyunze Ubwe n’itorero ryose, cyangwa ndetse n’ubukozi butanu bwo mu b’Efeso kane. Yatuburiye ko muri buri gisekuru itorero ryagiye riyoba, kandi ntabwo bari abalayiki ahubwo itsinda ry’abayobozi– abungeri bayobye kimwe n’intama.

Binyuze mu nama yiyemeje z’ubushake Bwe bwite, We Ubwe nk’Umwungeri Mukuru mu gisekuru cyacu Yazanye mu murimo intumwa marayika Wayo wa karindwi kugira ngo ayobore ubwoko Bwayo abugarure ku kuri no mu mwuzuro w’imbaraga z’uko kuri.

We ni intumwa Yayo kandi uwo ufite kuzura kw’Imana azakurikira intumwa mu gihe intumwa nayo ikurikira Umwami binyuze mu Ijambo Ryayo.

Ndashaka kugira kuzura kw’Imana kandi ngakurikira intumwa Yayo. Rero, kuri twe, Ingando ya Branham, inzira imwe yo gukurikira intumwa nkuko akurikira Umwami binyuze mu Ijambo Rye, ni UGUKANDAHO BIKAVUGA maze tukumva Ijwi ry’Imana Ritavangiye rivugana natwe amagambo adashobora kwibeshya.

Ntabwo tugomba gukekeranya cyangwa ngo tugenzure ibyo turimo twumva, tugomba gusa Gukandaho Bikavuga maze tukizera buri Jambo turimo twumva.

Numvise Mwene Data Branham avuga umurongo ukurikira ari mugitondo kare kuri radiyo Ijwi. Igihe nywumvishe, biza mu mutima wanjye ko ari bwo buryo nyakuri njye cyangwa twe twiyumva mu kuvuga ngo:

DUKANDAHO GUSA MAZE TUKUMVA AMAKASETE.

Byumvikanye nk’amagambo yo Kwizera kuri njye.

iyo niyo mpamvu nizera mu butumwa, ni ukubera ko bituruka mw’ijambo ry’Imana. Kandi ikintu icyo ari cyo cyose kiri hanze y’Ijambo, ntabwo nacyizera. birashoka ko byaba ariko biri,ariko nzakomeza ngumane n’icyo Imana ivuga kandi mbe nzineza ko ndi mu kuri. Noneho, Imana ishobora gukora icyo ishatse; Ni Imana. Ariko igihe cyose ngumanye n’Ijambo, noneho mba nziko ibyo ari ukuri. Ibyo ndabyizera.

Icyubahiro kibe icy’Uwiteka, yabivuze mu buryo BUTUNGANYE. Abandi babwiriza bose bashobora kuba, kubera ko Imana yashobora gukora icyo Ishatse, hamwe n’uwo Ishatse, Yo ni Imana. Ariko igihe cyose ngumanye n’Ijambo Ryayo, Ijwi Ryayo, Amakasete, noneho ndabizi ko ibyo bitunganye. Ibyo ndabyizera.

Ndabizi ko benshi basoma inzandiko zanjye maze bakumva nabi icyo mvuze n’icyo nizera ko ari Ubushake bw’Uwiteka ku itorero ryacu. Reka nongere mbisubiremo nciye bugufi nkuko umuhanuzi yavuze ngo: “Izi nzandiko zireba itorero ryanjye gusa. Abo bashaka kwita Branham Tabernacle urusengero rwabo. Abo ngabo BASHAKA KWITWA  KANDI BAKAMENYEKANA NK’ ABANTU BUMVA AMAKASETE.”

Niba utemeranya n’icyo mvuze kandi nizera, ibyo ni byiza 100% mwene Data na Mushiki Wanjye. Inzandiko Zanjye ntabwo zigamije wowe cyangwa ngo zibe zirwanya wowe cyangwa urusengero rwanyu. Itorero Ryanyu ririgenga kandi mugomba gukora uko mwumva muyobowe gukora, ariko bijyanye n’Ijambo, uko niko bimeze no kuryacu, kandi iki nicyo twizera ni inzira Imana yaduciriye.

Bose baratumiwe kugira ngo biyunge natwe buri Kucyumweru I saa Sita z’Amanywa. Ku isaha y’I Jeffersonville. Kuri iki cyumweru, Inyenyeri y’Imana kubw’igisekuru cyacu, William Marrion Branham, Araza kuba atuzanira Ubutumwa, 60-1209 Igisekuru cy’Itorero ry’I Sarudi.

Mwene Data Joseph Branham

24-1110 Igisekuru cy’Itorero rya Tuwatira

Pesan: 60-1208 Igisekuru cy’Itorero rya TuwatiraKinyarwanda_

Pesan: Chapter 6 – Exposition of The Seven Church Ages book

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni Urabagirana

Mbega uburyo Umwami arimo kuduhishurira y’uko mu bisekuru byose hagiye habaho itsinda rito ryagiye rigumana n’Ijambo Ryayo. Ntabwo bigeze bagwa mu mutego w’ibishuko  by’umwanzi, ahubwo bagumye ari abanyakuri n’abo kwizerwa ku Ijambo ry’igihe cyabo.

Ariko ntabwo higeze habaho igihe, cyangwa itsinda ry’abantu abo Umwami yigeze yishimira, cyangwa bari bamuteye ishema, kurusha twe. Turi Umugeni Umugore We Ntore utigeze kubaho, kandi igikomeye kurushaho, NTIDUSHOBORA, gushukwa; kubera ko twumva Ijwi ry’Umwungeri maze tukamukurikira.

Arimo kutwereka binyuze muri ibyo bisekuru ko habayeho amatsinda abiri y’abantu, bombi bahamya ko guhishurirwa kwabo kwaturutse ku Mana n’imibanire yabo n’Imana. Ariko Yaratubwiye ngo, Uwiteka azi abe. Agenzura ibitekerezo byacu. Azi ibiri mu mitima yacu. Abona imirimo yacu binyuze mu kugumana n’umuhanuzi n’Ijambo Ryayo, aricyo kigaragaza mu buryo budakuka ikiri imbere muri twe. Ikitugenza, Intego zacu bimenywa nawe igihe yitegereza buri gikorwa cyacu.

Aratubwira ngo buri masezerano yahaye buri gisekuru, ni AYACU. Aratureba twe abakomeza gukora imirimo Ye n’ubudahemuka kugeza ku iherezo. YADUHAYE gutwara amahanga. Atubwira ko dukomeye, dushoboye , abatware bakomeye bashobora guhangana mu buryo bw’imbaraga na buri kibazo cyose. Habe n’umwanzi w’icyihebe kurusha abandi azavunagurika nibiba ngombwa.  Kwerekana ubutware bwacu binyuze mu mbaraga Ze bizaba kimwe kuri buri Mwana. ICYUBAHIRO KIBE ICY’IMANA!!

Twakiriye uburebure bw’Imana mu buzima bwacu. Ni imyitozo y’Umwuka w’Imana utura muri twe ku muntu ku giti cye. Ibitekerezo byacu bimurikiwe n’ubwenge n’ubumenyi bw’Imana binyuze mu Ijambo Ryayo.

Tujya aho Umukwe ari hose. Ntabwo Azigera adusiga. Ntabwo tuzigera tuva mu ruhande Rwe. Tuzambikwa ikamba kubw’ubwiza n’Icyubahiro Bye.

Yaduhishuriye uburyo umwanzi ushukana yagiye amera muri buri gisekuru n’uburyo ari ingenzi  KUGUMANA N’IJAMBO RYE RY’UMWIMERERE. Nta Jambo na  rimwe rishobora guhindurwa. Buri gisekuru bagiye bongera kandi bagakura kuri Ryo, bagashyira ubusobanuro bwabo bwite ku Ijambo ry’umwimerere; kandi barazimiye by’iteka kubwo gukora batyo.

Mu Gisekuru cy’Itorero rya Tuwatira, iyo myuka iyobya yavugiye muri papa w’I Roma maze ahindura Ijambo Ryayo. Abigira ko ari “umuhuza umwe hagati y’Imana n’umuntu (atari abantu)” Noneho ubu niwe uri hagati y’umuhuza n’abantu. Ni muri ubwo buryo, gahunda yose y’Imana yahinduwe; atari uguhindura ijambo rimwe, ahubwo guhindura INYUGUTI IMWE. Satani yahinduye ahari “E (aba)” iyigira “A (Umu)”

Buri Jambo rizagenzuzwa Ijambo Ryayo ry’Umwimerere ryavuzwe ku makasete. Kubw’ibyo, Umugeni Wayo AGOMBA kugumana n’amakasete. Mugihe umwanzi agerageza guca abantu intege abaha guhunda ihabanye, ibitekerezo bihabanye, inyuguti itandukanye, Umugeni AZAGUMANA N’IJAMBO RY’UMWIMERERE.

Muri buri gisekuru Yesu yigaragazaga Ubwe hamwe n’intumwa y’icyo gisekuru. Bakiraga uguhishurirwa kw’Ijambo ry’icyo gisekuru. Uku guhishurwa kw’Ijambo gusohora intore y’Imana mu isi kandi kukayinjiza mu bumwe bwuzuye na Yesu Kristo.

Yahamagaye kandi Yeza abantu benshi kugira ngo babe umugisha ku itorero, ariko Yo UBWAYO  ifite INTUMWA IMWE  yahamagaye kugira ngo IYOBORE itorero Ryayo binyuze mu Mwuka Wera Wayo. Hariho IJWI RIMWE rifite Uku Niko UWITEKA Avuze. Hariho IJWI RIMWE Izaducira urubanza ikoresheje. Hariho IJWI RIMWE Umugeni Wayo ashingiraho aho agiye h’iteka. IRYO JWI NI IJWI RY’IMANA RIRI KU MAKASETE.

Mugeni, ubushake bw’Imana kuri twe ni Ugutungana, kandi mu maso Ye, TURATUNGANYE. Kandi uko gutungana ni ukwihanga, dutegereje Imana…. Kandi gutegereza Imana. Yatubwiye ko ari inzira yo gutuma umuco wacu ukura.  Dushobora kugira ibigeragezo, ibipimo n’amagorwa, ariko gukiranuka ku Ijambo Rye gutera kwihangana muri twe kugira ngo tube dutunganye kandi twuzuye, nta na kimwe tubura.

Ntabwo tuzigera twibagirwa ko KWIZERA kuzanwa no kumva, kumva Ijambo, kandi Ijambo riza ku muhanuzi.

Ngwino kandi wakire ku munezero ukomeye w’ubuzima bwawe mu gihe wicara hamwe natwe ahantu ho mu Ijuru mu gihe twumva Ijwi ry’Imana rituzanira Ijambo ku: Igisekuru cy’Itorero rya Tuwatira 60-1208 I Saa Sita z’amanywa. Ku isaha y’I Jeffersonville.

Mwene Data Joseph Branham

24-1103 Igisekuru cy’Itorero rya Perugamo

Ubutumwa : 60-1207 Igisekuru cy’Itorero rya Perugamo

Chapter 5, Exposition of the Seven Church Ages (book)

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni Mwari Utanduye

Ese urimo kuryoherwa n’Ibisekuru Birindwi by’Itorero? Imana irimo iraha Umugeni Wayo ububyutse kurusha uko byari bimeze mbere. Arimo kuduha Guhishurirwa kuruseho, Kwizera kurushaho, ndetse no guhamirizwa mu kumenya abo turibo, n’icyo turimo gukora mu kugumana n’Ijambo, Inzira Yayo yateguye uyu munsi.

Noneho Aratubwira ngo: “Guhera mu materaniro yo Kucyumweru gukomeza, mwambare ibitekerezo byanyu by’umwuka. Reka Umwuka Wera abicengezemo imbere maze afate gusobanura k’umwuka muri byose ngiye gukora. Ni Ukunyeganyeza k’Umwuka Wanjye binyuze mu Muhanuzi Wanjye wa Malaki 4”.

Reka dusome kandi dufate amwe mu Magambo Ye maze dukoreshe gutekereza kwacu k’umwuka kuri yo

Imana ishyiraho umuyobozi wuzuye Umwuka Wera akayobora itsinda Ryayo ryuzuye Umwuka: marayika Wayo; Maze Ikamushyiraho ikimenyetso cy’izina, ariko ntagomba kurihishura. Agomba kurigumana ubwe. Murabona? Nta muntu n’umwe urizi, usibye we ubwe.

Rero Imana yahaye Umugeni Wayo umuyobozi wuzuye Umwuka kubw’itsinda Ryayo ryuzuye Umwuka. UMUYOBOZI, ATARI ABAYOBOZI kubw’itsinda Ryayo ryuzuye Umwuka.

Agiye kuza mu isi bidatinze, uwo marayika ukomeye w’Umucyo ugomba kuza kuri twe, uzadusohora, Umwuka wera ukomeye Aza afite imbaraga, Uzatuyobora ku Mwami Yesu Kristo.

Marayika ukomeye w’Umucyo. Ni nde marayika ukomeye w’Umucyo kuri iki gisekuru cyanyuma? William Marrion Branham. Ntabwo arimo avuga Umwuka Wera. Yamaze kuza kandi avuga ko azaza.

Uwo UZADUSOHORA HANZE. Tuzi nyakuri kandi twizera ko ari Umwuka Wera uzatuyobora, ariko Ishyira mu buryo bweruye marayika Wayo n’Umwuka Wera hamwe maze Ikavuga ngo We(Umwuka Wera Wayo) Uzatuyobora (BINYUZE MURI) marayika Wayo ukomeye w’Umucyo.

Yakomeje kubahuza mu kuvuga ngo:

Birashoboka ko atazabimenya

Ntabwo avuga ko Umwuka Wera utazamena uwo Uriwe, ariko marayika Wayo intumwa wo ku isi uwo yatoranije kugira ngo ADUSOHORE HANZE.

ariko Azaba iri hano umwe muri iyo minsi. Azakora… Imana izamumenyekanisha. Ntazaba akeneye kwimenyekanisha, kuko Imana izamumenyekanisha. Imana izahamiriza abayo. 

Indi nshuro, Ntabwo Ivuga ko Umwuka Wera azaba ari hano UMWE MURI IYO MINSI, ahubwo marayika Wayo ukomeye w’Umucyo kugira ngo ayobore Umugeni Wayo. Ntabwo agomba kwimenyekanisha ubwe, Imana izamenyekanisha umuyobozi Wayo ukomeye ku Mugeni Wayo binyuze mu GUHISHURIRWA.

Ese murimo gushyikira uko gusobanura k’umwuka? Mubasha kubona uwo marayika w’Umucyo uwo ari we uwo Imana yatoranije kugira ngo ayobore Umugeni Wayo? Ese hano hari ubwo havuze ko inkoni yahawe abandi bayobozi?

Ntuzigera ubaho imibereho iri hejuru kurusha umushumba wawe! Ibyo mubyibuke  ! Murabona.

Mugihe abandi bashobora kutadusobanukirwa kandi bakadusuzugura, mbega uburyo twishimye kandi dushimira byimazeyo kuko turi mu Guhishurirwa iyo tuvuga ngo, WILLIAM MARRION BRANHAM NI PASTERI WACU.

Noneho kubera ko buri bumwe muri ubu butumwa bubwirwa “marayika” (intumwa y’umuntu), inshingano zikomeye cyane ndetse n’amahirwe atangaje niwe bigenewe.

Ubutumwa bwohererejwe marayika Wayo, hanyuma marayika Wayo abuha Umugeni; atari mu bukozi gusa, ahubwo UMUGENI WAYO WESE kandi buri kuri kasete kubwa bose kugira ngo babwumve. Ntabwo bushobora kongerwaho cyangwa ngo bukurweho, kandi NTA BUSOBANURO bukeneye.

Araje bidatinze, kandi igihe Azazira, ni wowe Azazaho bwa mbere, Akagucira urubanza Akurikije Ubutumwa bwiza wabwirije, kandi tuzaba turi  abo uyobora.“ Ndavuga nti: “Ushatse kuvuga ko ari nge uzabazwa bariya bantu bose?” Aransubiza ati: “Buri wese muri bo. Wavukiye kugira ngo ube umuyobozi.”

Igihe umunsi ukomeye w’urubanza uje, Abanza kuza kuri marayika We ukomeye w’Umucyo kandi azamucira urubanza mbere akurikije ubutumwa yabwirije. Turi abo AYOBORA. Ashinzwe buri umwe wese muri twe kuko yari uwo Imana yatoranije kuba UMUYOBOZI.

Mushyire gusobanukirwa k’umwuka kuri ibyo. Tuzacirwa urubanza bigendeye kucyo marayika w’Imana yavuze. Noneho, urashaka gushingira amahirwe y’ubugingo bwawe bw’iteka ugendeye kucyo undi muntu avuga ko YAVUZE mu gihe washobora kucyiyumvira biturutse kuri YO?

Nigute umuntu yashobora kwizera ko hari UBUKOZI BW’INGENZI CYANE BURUTA ICYAVUZWE HANO KURI KASETE. Niba wizera ibyo, cyangwa ukaba warabyemejwe no gutekereza, byaba byiza ugarutse ku IJAMBO RY’UMWIMERERE; kubera ko uzacirwa urubanza bagendeye ku magambo ari ku makasete. Mugumane n’Ijambo nkuko ryavuzwe.

Ariko uyu Muhanuzi azaza, kandi nk’uko Integuza yo kuza kwa mbere yarangururaga igira ngo: “Dore Umwana w’intama ukuraho ibyaha by’abari mu isi”, na we azarangurura nta gushidikanya ngo: “Nguyu Umwana w’intama w’Imana uje mu cyubahiro ke.” Azakora ibi, kuko, nk’uko Yohana yari intumwa y’ukuri ku batoranijwe ni nako uyu ari intumwa ya nyuma ku Mugeni watoranijwe ndetse wabyawe n’Ijambo.
.

Ari we uzatumenyesha Umwami Yesu? Marayika Wayo ukomeye w’Umucyo, William Marrion Branham.

Muze mube Umwari Mugeni Utanduye hamwe natwe mu gihe twumva marayika Wayo intumwa ukomenye atuzanira Guhishurirwa kuruseho, Kucyumweru Saa Sita z’Amanywa. Ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva Ubutumwa 60-1207 – “Igisekuru cy’Itorero rya Perugamo”.

Mwene Data Joseph Branham

24-1027 Igisekuru cy’Itorero ry’I Simuruna

Ubutumwa : 60-1206 Igisekuru cy’Itorero ry’I Simuruna

Exposition of The Seven Church Ages (book) :

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni Wuzuye Umwuka

Hariho itsinda rimwe gusa ry’abantu; itsinda ridasanzwe ry’abantu, bashobora kumva icyo Umwuka avuga muri iki gisekuru cyanyuma. Ni itsinda ridasanzwe ryakiriye Guhishurirwa kw’iki gisekuru. Iryo tsinda ni iry’Imana. Itsinda ridashobora kugira icyo ryumva kitari icy’Imana.

Itsinda rishobora kumva kandi ryumva icyo Umwuka arimo kuvuga rikakira Guhishurirwa k’Ukuri. Abo bafite Umwuka w’Imana nitwe. Nitwe twabyawe n’Imana kandi tubatizwa n’Umwuka Wera. Turi Umugeni We Wuzuye Umwuka wakiriye Guhishurirwa kw’igisekuru cyacu.

Gukandaho Bikavuga ni iki bisobanuye kuri twe? GUHISHURIRWA! Ni ukumva, kwakira no kugumana n’Inzira Imana yateguye kubw’uyu munsi. Ijwi nyirizina ry’Imana rivugana n’Umugeni Wayo umunwa ku gutwi. Ni Umwuka Wera uvugana n’imitima yacu n’ubugingo.

Tuziko Imana ikoresha abantu basizwe n’Umwuka Wayo mu kuvuga, ariko nta handi hantu wakumva Uku Niko Uwiteka Avuze uretse binyuze mu Gukandaho Bikavuga maze ukumva IJWI rya marayika Wayo wa karindwi, William Marrion Branham. Niryo Jwi ry’Imana ryonyine ryahamirijwe n’Umwuka Wera Ubwe. We ni Ijwi ry’Imana, umuhanuzi w’Imana, pasteri w’Imana, kuri twe, ndetse no ku isi.

Igihe avuze, turavuga AMEN kuri buri Jambo; kubera ko ni Imana Ubwayo ivugana natwe. Ijambo Ryayo niryo Jambo ridakeneye ubusobanuro. Ni Imana ikoresha ijwi rye kugira ngo ivugane n’Umugeni Wayo.

Ni Imana Ubwayo Itubwira ngo, “Bana Banjye, ntabwo ari mwe mwantoranije, Ahubwo ninjye wabatoranije. Mbere y’uko habaho n’agace gato k’umukungugu; mbere yuko namenyekana kuri mwe nk’Imana yanyu, Narabamenye. Mwari mu Bitekerezo Byanjye, mwariho mu Bitekerezo Byanjye by’iteka. Muri Umugeni Wanjye Imbuto Jambo Rivuzwe ufatika  “

Nubwo mwahoze mu Bitekerezo Byanjye by’iteka, ntabwo nigeze mbagaragaza kugeze mu gihe cyanjye nateguye kandi nkagena. Kubera ko Namenye ko muzaba itsinda Ryanjye ridasanzwe rishobora kugumana n’Ijambo Ryanjye. Abandi bose barananiwe, ariko namenye ko mwe mutananirwa.

Ndabizi ko mutotezwa kandi bakabakoba kubera ko mwagumanye n’umuhanuzi Wanjye, ariko muri Umuzabibu Wanjye w’ukuri utarateshutse ku Ijambo Ryanjye, ahubwo mwagumye gukiranuka no kuba abizerwa ku muhanuzi Wanjye ariwe uvuga Amagambo Yanjye.

Hariho abandi benshi bigishijwe neza, ariko batitaye igihe cyose ku buryo ari ngombwa kuvuga gusa icyo Navuze nyuriye mu ntumwa Yanjye.”

Mbega ukuntu tugomba kwitwararika kumva ijwi rimwe rukumbi, kuko Umwuka afite ijwi rimwe gusa, ari ryo Jwi ry’Imana.

Yoo! Mbega ukuntu ari ingirakamaro kumva Ijwi ry’Imana rinyuze mu ntumwa Zayo, maze zikavuga icyo zahawe kubwira amatorero!

“Ijambo Ryanjye ryagiye igihe cyose riza ku muhanuzi Wanjye, ariko muri iyi minsi, mfite Ijwi Ryanjye ryafashwe ku makasete rero NTA  AMAKOSA ari kucyo nabwiye Umugeni. Hariho umurongo umwe gusa ugororotse, inkoni imwe gusa, kandi uwo ni IJAMBO  Navuze binyuze muri marayika Wanjye. Nkuko biri muri buri gisekuru, umuhanuzi Wanjye ni Ijambo ry’igihe. “

Amakasete, Ijwi Ryayo, ni urwandiko rw’urukundo kuri twe. Mu gihe umwanzi yarugashaho kudukubita hasi binyuze mu bigeragezo byacu no kurenganywa n’imibabaro, Yohereje marayika Wayo ukomeye kugira ngo atubwire ko ari nta kindi uretse urukundo rw’Imana Rutoranya kuri twe, ruduhamiriza ko Yadutoranije kuburyo tudashobora kunyeganyezwa.

Umugambi Wayo ukomeye ni nyuma y’uko tumaze kubabazwa akanya gato, Azadutunganya, atugaragaze kandi atwambike imbaraga. Yatubwiye ko habe n’Umwami wacu Yesu yatunganijwe n’imibabaro Ye. Mbega umugisha Yadusigiye. Kubw’imibabaro yacu, Abasha natwe kutugeza mu gutungana.

Yubaka imico muri twe binyuze mu bigeragezo no kurengana Kwacu. Kubera ko imico yacu ntabwo ishobora kubaho nta kubabazwa. Rero, kubabazwa kwacu ni UKUNESHA kuri twe, kandi ntabwo ari impano. 

Ni gute twakerekana urukundo rwacu tumukunda?

·        Mu kwizera icyo Avuze.

·        Kugumana n’Ijambo Rye.

·        Kugendana umunezero mu bigeragezo no kurenganywa kwacu, ibyo We, mu bwenge Bwe, yemerera ko bibaho.

Mbega uburyo Azamura umwuka wacu kubwo kumva Ijambo Rye. Ijwi Rye rikomeza ubugingo bwacu. Igihe Dukanzeho Bikavuga maze tukumva arimo Avuga, imitwaro yacu yose ihita iterurwa. Ntidushobora no kwiyumvisha ubutunzi butubikiwe aho hejuru binyuze muri ayo makuba yacu yose.

Oh, Mugeni wa Yesu Kristo, mbega uburyo nishimye kuba Umwe muri Bo hamwe na buri wese muri mwe. Mbega umunezero wuzuye umutima wanjye kubwo kumenya ko yaduhaye Guhishurirwa kw’Ijambo Ryayo. Igihe Atubwiye ko izaba yegeranye kugeza naho yayobya n’intore iyo biba bishoboka, Yaduhaye GUHISHURIRWA K’UKURI.

Ngwino, tujye hamwe mu Mwuka kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville, mu gihe twumva Ijambo ritunganye: 60-1206 — Igisekuru cy’Itorero ry’I Simuruna.

Mwene Data Joseph Branham

24-1020 Igisekuru cy’Itorero rya Efeso

Ubutumwa: 60-1205 Igisekuru cy’Itorero rya Efeso

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Mugeni w’Ukuri

Mbega ibihe byiza turimo kugira mu gihe Ubuzima Bwe burimo butembera kandi busunika imbere muri twe, biduha  ubuzima. Adahari, nta buzima bwaba buhari. Ijambo Rye niryo guhumeka kwacu.

Kuri uyu munsi wuzuyeho umwijima, turi itsinda ry’igisekuru cyanyuma ryahagurutse; Umugeni Wayo w’ukuri wo mu minsi yanyuma uwo ushobora gutega amatwi gusa Umwuka, Ijwi ry’Imana ry’igihe cyacu.

Mbega uburyo dukunda kumwumva arimo atubwira ngo, “Kuri Njye, mugereranywa n’izahabu nziza yatunganijwe. Gukiranuka Kwanyu niko  Gukiranuka Kwanjye. Ibibagize nibyo bingize by’igiciro. Muri Umugeni Wanjye w’Ukuri ukundwa. “

Mu gihe urugamba rwacu rusa nkaho rugenda rukomera kurushaho buri cyumweru, Dukandaho gusa Bikavuga kugira ngo tumwumve Avugana natwe mwituze kandi Atubwira ngo, “Ntimutinye, mukwiriye Ubutumwa Bwanjye Bwiza. Muri ikintu cyiza cy’umunezero. Nkunda kubitegereza mu gihe munesha buri mwanzi muri byo bigeragezo byanyu no mu bipimo by’ubu buzima.'”

Mbona ibyo bise byanyu by’urukundo; ni umuhamagaro ukomeye mubuzima bwanyu wo kunkorera. Namenye mbere y’uko imfatiro z’isi zibaho y’uko muzamenya marayika Wanjye ukomeye uwo Nagombaga kohoreza kuba Ijwi Ryanjye kuri mwe; uburyo mudashobora gushukwa n’ibyo birura biteye ubwoba byaje aho bihamya ko bifite guhishurirwa guhwanye n’ukwe. Ntabwo mwashoboraga kuva ku Ijambo Ryanjye, habe na gato, HABE N’AKADOMO GATO. Mugumana n’Ijambo ryanjye, Ijwi Ryanjye.

Mushobora kubishyikira igihe Ndimo mbahishurira Ijambo Ryanjye uburyo Umuzabibu w’Ukuri n’Umuzabibu w’ikinyoma yatangiriye mu Ngobyi ya Edeni yagomba gukomeza kumera aho mu bisekuru.

Icyatangiye mu itorero rya mbere cyagombaga gukomeza aho muri buri gisekuru. Uburyo mu gisekuru cya mbere, umuzabibu w’ikinyoma wa Satani watangiye gucengeramo, maze urwanya abalayiki ikoresheje uwo mwuka w’abanikolayiti. Ariko mbega uko nkunda ko arimwe gusa, Mugeni Wanjye natoranije, utazigera ashukwa

Iki cyumweru, Ndagaragaza neza Ijambo Ryanjye muri mwe kubwo guhishura ubwiru bukomeye bw’urubyaro rw’inzoka. Ndabibahishurira mu buryo burambuye  ibyabaye mu ngombyi ya Edeni; uburyo Satani yimvanze mu nyoko muntu.

Ndaba mfite ibitekerezo by’umunezero kubwo kumenya ko Njye, Giti cy’Ubugingo mu Ngobyi ya Edeni, icyo kitashoboraga kwegerwa kugeza ubu kubera kugwa kw’Adamu, ubu mukaba mwaragihawe, Mwe Abanesha.

Iyi niyo ngororano yanyu. Nzabaha uburenganzira kuri Paradizo y’Imana; ubusabane buhoraho hamwe Nanjye. Ntabwo muzigera mutandukana Nanjye. Aho njya hose, mwebwe, Umugeni Wanjye niho muzajya. Muri Abanjye, Nzasangira namwe, Abakundwa banjye.

Mbega uburyo imitima yacu yitera hejuru muri twe mu gihe dusoma aya magambo. Tuziko gusohora kw’amasezerano kuri kwihuta cyane, kandi dutegerezanyije amatsiko. Reka twihutire cyane kubaha Ijambo Ryayo no guhamya ko dukwiriye gusangira kubwiza Bwe.

Ndifuza kubatumira kuza kwifatanya natwe mu gihe dukomeza inyigisho yacu ikomeye ku Bisekuru Birindwi by’Itorero, aho Imana irimo iduhishurira Ijambo Ryayo binyuze mu nzira Yayo yagenwe mbere, intumwa marayika Wayo wa karindwi.

Mwene Data Joseph Branham

Kucyumweru Saa sita z’amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville.

60-1205 Igisekuru cy’Itorero rya Efeso