Nari mbizi ko igihe munyumvise Mvuga, nkoresheje ijwi rya marayika Wanjye, mushobora kumenya imbere mundiba z’umutima, y’uko atari we, ko ari Njye Warimo uvugana namwe. Ko ari Njye Warimo uboherereza urwandiko rw’urukundo, narabatoranije kugira ngo mube Umugeni Wanjye mukundwa.
Mu maso yanjye, nta muntu umeze nkawe. Nta n’umuntu wafata umwanya wawe.Wakomeje kuba umwizerwa kuri Njye. Igihe ndebye kuri wowe, Umutima Wanjye wuzura umunezero
Mugihe nakubwiye nti, mukundwa itondere cyane, ibyo utega amatwi, hari abasigwa benshi bazaza bakoresha Amagambo Yanjye, ariko ni abanyabinyoma. Wasobanukiwe umuburo Wanjye binyuze mu Guhishurirwa kandi ukomeza kuba umwizerwa ku Ijwi Ryanjye
Ndetse nanakubwiye ko ugomba kwitondera cyane pasteri wawe uwo ariwe. Noneho washobora kwibaza ukuntu umutima Wanjye wasabwe n’umunezero igihe nabonye ugumanye n’umupasiteri nohereje kugira ngo akuzane kuri Njye. Wamenye ko ari Umwuka Wera uba mu muhanuzi Wanjye kugira ngo akuyobore kuri Njye.
Ndibuka umunsi wari wishimye cyane, ndetse unezerewe cyane, igihe nazamuye marayika Wanjye ahirengeye kugira ngo Mwereke imbanziriza yanyu. Twari duhagaze aho turimo tubitegereza murimo mutambuka mu karasisi k’injyana ya Mukomeze imbere Ngabo za Kristo muri aho imbere yacu
Yakunze uburyo mwese mwari mwambaye imyambaro ya buri gihugu mwaje muturukamo; nko mu Busuwisi, Ubudage, ndetse no guturuka aho hantu hose ku isi. Buri umwe wese yari afite umusatsi muremure utunganijwe neza. Amajipo yanyu yaramanutse kugera hasi. Narishimye cyangwa kandi nshimishwa no kubamwereka mwese, rero yashoboraga kugaruka kandi akabatera umwete nuko akababwira ko yababonye Hariya.
Buri jisho ryari kuri Twe. ighe abakobwa bake, bari aho inyuma mu murongo, batangiye kureba hirya no hino, yarasakuje cyane, “Ntubikore! Ntuve mu murongo!”
Igihe nakubwiye ko ndimo guhunika Ibyokurya byo uzarya, wamenye neza icyo narimo mvuga. Washakaga kuba Umwari Mugeni Jambo. Sinigeze narimwe ngufata na rimwe uri mu gakungu n’undi uwo ari wese. Igihe cyose yari Njye, Ijambo Ryanjye. Ibyo byanteye kwishima cyane.
Ku basigaye bo muri mwe, MWIHANE, isi irimo iranyeganyega. Umunsi umwe Los Angeles izaba iri aho ku ndiba y’inyanja, nkuko nababwiye ko ari uko bizaba biri. Umujinya wanjye urimo uratogotera munsi yayo. Ntabwo nzakomeza gufata uriya mucanga igihe kirekire. Uzanyerera mu nyanja ku bujyakuzimu bw’ikirometero n’igice kirenga, ugende ugere mu nyanja ya Salton. Bizaba bibi cyane kurusha iminsi ya Pompeii.
Ngiye kweza iy’isi n’umuriro vuba aha. Nzica buri kintu cyose kuri yo ndetse no munsi yayo. Murabona ibirimo kuba hirya no hino ku isi, neza neza nkuko nababwiye. Murabona Umugeni Wanjye arimo yiyunga ku Ijambo Ryanjye, neza neza nkuko nababwiye.
Noneho ubu nicyo gihe. Ubu niwo mwanya. Itegure!
Isaha y’umujinya Wayo iri ku isi. Muhunge mu gihe hari igihe cyo guhunga, kandi muze kuri Kristo.
Mutumiwe kuza kwifatanya natwe, igice cy’Umugeni We, mugihe twitegura kubwo Kuza Kwe, mugihe twumva Ijwi ry’Imana rivugana natwe maze rikatuzanira Ubutumwa. Gutoranywa k’Umugeni 65-0429E kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa, ku isaha y’I Jeffersonville.
Ari Kuvugana natwe, ICYUBAHIRO KIBE ICYAYO, twe torero rye. Ntabwo ari wowe uvuga ngo, “Mwene data Branham ni umuhanuzi, ariko ntabwo ari pasteri wanjye. Pasiteri wacu avuga ko gucuranga kaseti mu rusengero bidakurikije Ijambo ry’uyu munsi. ” “Pasiteri wacu atubwira ko tugomba kumwumva. Dukurikije Ijambo, ubu ari kutuyoboresha Umwuka Wera. ”
Umuhanuzi aravugana nawe hamwe na pasiteri wawe.
Ku babwiriza abo ari bo bose aho ariho hose, igihe icyo ari cyo cyose, ibi ntabwo bigamije gutesha agaciro inyigisho zawe, ibi ntibireba n’intama zawe.
Ntabwo dushaka kugirana impaka namwe bene data na bashiki bacu. Dusobanukiwe ko, ibi ntabwo ari mwe bigenewe, ahubwo ni twe, twemera ko Umwuka Wera yashyize intumwa Yayo marayika wa karindwi kutubera pasteri kandi akatuyobora, Itorero Rye. Twizera ko gucuranga kaseti ariyo NZIRA Y’UKURI YONYINE. Muratunganye kandi muri gukora ibyo umuhanuzi yababwiye gukora:
Kandi buri gihe niko mbibabwira , iyo ari abayoboke b’itorero runaka, nti “Urebe pasteri wawe.”
Ugomba gukora nkuko pasiteri wawe abivuga.
Noneho umuhanuzi abwira indi nshuro pasiteri wawe, kugirango abe ahamirijwe ko asobanukiwe.
Noneho, pasiteri, ndashaka ko umenya ko, ko, ibi ari itorero ryanjye gusa ndimo mbwira ibi bintu. Kandi mfite uburenganzira bwo gukor ibyo, kubera ko nashyizweho n’Umwuka Wera kurinda izi ntama.
Dufite akayunguruzo kamwe, UBU BUTUMWA. Ibintu byose twumva bigomba kunyura muri ako kayunguruzo. Ijwi twumva ku makaseti niryo ijwi ryonyine dufitemo ibyiringiro 100% ryo kuba ari uku niko Uwiteka avuze.
Wizera ko gusigwa kuri kurabo bantu ari ugusigwa k’Umwuka Wera? ” Nibyo, mugabo, Umwuka Wera w’Imana w’ukuri uri ku muntu, kandi nyamara ari mu binyoma.