Ijambo ry'Umunsi
November 29, 2026
Mumwumvire 54-0216
Ni iki mutekereza Imana ishobora gukora uyu munsi, igihe Umwuka Wera aje maze Akayibwira ibyo, mu matorero yacu, y’uko twemeye imigenzo mu mwanya w’Ijambo Ryayo? Ni iki mutekereza, kukuba twemera imihango mu mwanya wa Kristo? Ni iki mutekereza Ikora igihe… igihe Aje maze akavuga ko abakobwa Be bose bogoshe imisatsi yabo, bakambara amakabutura, batumura itabi? Ibyo… Bibiliya iravuga ngo abo ntibashobora kwinjira. Kwizera ibitaribyo…
Muravuga ngo, “Ntacyo bitwaye.” Ntimukemerere satani ngo ababwire ibyo. niba Imana yavuze gutya… Pawulo yaravuze, ahangaha, mu Bagaraliya 1:8, “Marayika uvuye mu Ijuru naramuka aje akabwiriza ubundi Butumwa butari ubu nabwirije, uwo avumwe.” Bimeze bite kuri ibyo bihabanye cyane? Haba n’akantu gato k’umugore wa Loti ko guhundukira, urebeye hejuru y’intugu, nuko ahinduka inkingi y’umunyu.
Mugomba gufata Ijambo. Hariho kudohoka ahantu runaka. Mugomba kugaruka inyuma ku Butumwa Bwiza, mugaruke kuri Kristo, mugaruke ku Ijambo rizima, atari ukurica hejuru kubera ikintu runaka muri ubu buryo, mugomba kubyizera.
Umugati w’Uyu Munsi
kugira ngo tudakomeza kuba abana duteraganwa n’umuraba, tujyanwa hirya no hino n’imiyaga yose y’imyigishirize, n’uburiganya bw’abantu n’ubwenge bubi, n’uburyo bwinshi bwo kutuyobya,
Abefeso 4:14