Ubutumwa : 60-0518 Kugirwa Abana #2
Bakundwa Nkoramutima,
Ese muriteguye, muragaragajwe kandi mugizwe abahungu n’abakobwa b’Imana, kugira ngo mwicare ahantu ho mu ijuru, muhindutse umwe n’Umugeni uturutse ahantu hose ho ku isi, kugira ngo mwumve Ijwi Ry’Imana rivugana namwe umunwa ku gutwi?
Yego!!! Twiteguye kumva Ijwi ry’Imana ritubwira neza neza abo turibo.
Mbita “inkoramutima” kubera ko niko muri. Mwe–muri inkoramutima zanjye, muzi ibyo aribyo? Reka.. Ngiki icyanditswe hano. Pawulo yaravuze ngo, “mbafuhira ifuhe mwebwe( torero rye) ifuhe ryo muburyo bw’Imana, kubera ko namubakwereye” Ngaho aho muri, ni uko bimeze. ni ibyo. “ kuko nabakwereye nabarambagirije Kristo, nk’umwari utunganye.”
Icyubahiro kibe icy’Imana, Marayika We yaramuturambagirije. Turi abari batanduye ku Ijambo Ryayo, kuri ubu Butumwa, kuri iri Ijwi Ryayo riri ku makasete. Ubu turi abafiyance ba Kristo.
Turaba twiteguye kandi dutegerezanyije amatsiko kuri iki Cyumweru. Turaza kuruma urutoki rwacu, dukomanga ubugingo bwacu, twiyumva mu mitima yacu. Turasakuriza icyarimwe, duhimbaza Umwami, turarangurura “Amen, halleluya”, neza kimwe n’igihe inyenyeri zaririmbiraga hamwe mu gitondo n’abana b’Imana barangurura n’umunezero; igihe babonye umugambi w’agakiza, igihe Imana yashyiraga amazina yacu mu Gitabo Cyayo mbere y’imfatiro z’isi.
Ese twashobora gusobanukirwa ko Data Imana idutegereje, guhera kw’itangira ry’isi, kugeza uyu munsi, KUBWACU? Yabonye aho twajyaga kugaragarizwa mu munsi yanyuma, kandi yarategereje ndetse aradutakira kugira ngo duhaguruke mu mbaraga z’Umwuka Wera kugira zihishure ibanga ry’ibintu byari byarahishwe kugera kuri uyu munsi.
Aha muri ibi bisekuru byose, abahanuzi bategereje ko ibi bintu byerekanwa kugeza muri iyi minsi ya nyuma. Data Imana yavuze ko yari itegereje Itorero Ryayo ko rikura guhera mu gisekuru cya Luteri, mu gisekuru cy’Ababatista, mu gisekuru cy’Abametodiste, mu gisekuru cy’Abapentekote, maze ugakomeza hejuru kugeza Ibuye risoza rishyizweho. Hanyuma Inyubako ikuzura.
Umunsi wasezeranywe uwo Uwiteka yavuze kandi akifuza urimo urabaho uyu munsi kandi birimo birasohozwa imbere yacu… KANDI NI MURI TWE. Ubu turi muri Kristo Yesu, twicaye ahantu ho mu ijuru, imigisha y’Ijuru, Umwuka w’Ijuru, aho buri kintu cyose ari icyacu. Turi mu gihugu cyasezeranijwe kandi twigaruriye mu buryo bwuzuye buri kintu.
Imbuto yayo ya mbere yageze ku bukure bwuzuye kandi yajungujwe imbere y’Umugeni Wayo. Umwuka Wera wajyanye raporo kuri Data Imana maze uvuga ibi kubijyanye na marayika Wayo ukomeye:
Marayika wawe arimo gukurira mu buntu! Arimo gukuraho ibishyitsi. Ajyana izo ntama maze akazitaho kimwe n’uburyo ubikora. Ntabwo yigera azigaburira ibyatsi bibi. Ntabwo azigera aziha ibyo byatsi bikomeye. Igihe zije aho zivuga ngo, “Turashaka kwiyunga kw’itorero,” aravuga ngo, ‘Muceceke, ibyo ntabwo mubikeneye! Oya mugabo. Ngibi hano ibyo mukeneye, “Mwihane kandi mubatizwe, buri wese muri mwe, mu Izina rya Yesu Kristo, kubwo kubabarirwa ibyaha byanyu. Muzakira impano y’Umwuka Wera.”‘
“Oh, ese koko ibyo ni uko abivuga?”
“Yego, Mugabo, nyakuri niko abikora”
“Rero, ubwo nibwo buryo nabyanditsemo.”
“Nibwo buryo abivugamo.”
“Uzi icyo aricyo? Nabonye arikiyeskopi runaka amubwira ko adashobora kuza muri uyu mugi maze ngo akoreshemo amateraniro.” Ariko, Urazi, naramuyoboye, ndavuga ngo, ‘Jyayo uko biri kose.’ Baramubwiye ngo akureho amakasete ye, kandi ntareke asohoka. Twaragiye uko biri kose!
“”Uwo ni umwana Wanjye Nashyize mu mwanya nari ntegereje. Noneho ubu nashobora kuvugira muri we maze ngahishurira intama Yanjye ubwiru Bwanjye bwose bwahishwe
“Data Mana Birashimishije.”
“None se Ushaka ko nguha raporo ku bandi bana Bawe?”
“Yego, bo barimo barakora bate?”
“Oh Data… Urabanezerwa cyane. Inyana n’iya mweru. Abo ba-pasteri bakomeye bakomeje kubabwira ibyo bintu bimwe, ko batagomba kujya mu nsengero za kasete ngo bumve Ijwi Ryawe. Bababwira ko amakasete atariyo Jwi ry’ingenzi cyane bagomba kumva; ko hari andi majwi menshi y’ingenzi ubu.”
“Uzi icyo Intama Zawe zabwiye abo babwiriza?”
“MUCECEKE, TURAGUMANA N’AMAKASETE, TURAGUMANA N’IJWI RY’IMANA.”
“Ni uko babikoze nyakuri?”
“Yego, Mugabo, bameze kimwe na WE”
“Oh, mbega uburyo bitangaje. Ibyo bintera kunezerwa. Namaze igihe kirekire mbategereje. Ubu nabo biteguye GUSHYIRWA MU MWANYA!!”
“Baraza kuba bari mu mwanya wabo kuri iki Cyumweru saa Sita z’Amanywa ku Isaha y’I Jeffersonville (Saa Moya ku Isaha y’I Kigali n’Ibujumbura.) kugira ngo bumve Ijwi Ryayo. Bariyunga hamwe kandi bateranire hamwe ahantu hose ku isi ndetse batumira buri wese kuza kwifatanya nabo.”
“Biratangaje, NDAZA KUBA MPARI HAMWE NABO“
Mwene Data Joseph Branham
Icyitonderwa: ntimwibagirwe impinduka z’amasaha ziza kubaho(Daylight Savings Time)
Ubutumwa: Kugirwa Abana #2 60-0518
Ibyanditswe:
Itangiriro 1:26
Imana iravuga iti “Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’amatungo n’isi yose, n’igikururuka hasi cyose.”
Abefeso igice cya 1
Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, ndabandikiye mwebwe abera bari muri Efeso bizera Kristo Yesu,
ubuntu bube muri mwe n’amahoro biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.
Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo na Se ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y’umwuka yo mu ijuru,
nk’uko yadutoranirije muri we isi itararemwa, kugira ngo tube abera tutariho umugayo imbere yayo.
Kuko yagambiriye kera ku bw’urukundo rwayo ko duhinduka abana bayo, tubiheshejwe na Yesu Kristo ku bw’ineza y’ubushake bwayo,
kugira ngo ubuntu bwayo butagira akagero bushimwe, ubwo yaduhereye mu Mukunzi wayo.
Ni we waduhesheje gucungurwa ku bw’amaraso ye, ari ko kubabarirwa ibicumuro byacu nk’uko ubutunzi bw’ubuntu bwayo buri,
ubwo yadushagirijeho bukatubera ubwenge bwose no kumenya,
itumenyesheje ubwiru bw’ibyo ishaka ku bw’ineza y’ubushake bwayo, ari byo yagambiriye kera
kugira ngo ibihe nibisohora ibone uko iteraniriza ibintu byose muri Kristo, ari ibiri mu ijuru cyangwa ibiri mu isi.
Ku bw’uwo natwe twarazwe umurage tubitoranirijwe kera nk’uko Imana yabigambiriye, ikora byose nk’uko ibishaka mu mutima wayo
ngo tube abo gushimisha ubwiza bwayo, twebwe abiringiye Kristo uhereye kera.
Ni we namwe mwiringiye mumaze kumva ijambo ry’ukuri, ari ryo butumwa bwiza bw’agakiza kanyu, kandi mumaze kwizera ni we wabashyizeho ikimenyetso, ari cyo Mwuka Wera mwasezeranijwe,
uwo twahawe ho ingwate yo kuzaragwa wa murage kugeza ubwo abo Imana yaronse izabacungura. Ubwiza bwayo bushimwe.
Ni cyo gituma nanjye maze kumva uburyo mwizera Umwami Yesu mugakunda abera bose,
mbashimira Imana urudaca nkabasabira uko nsenze,
kugira ngo Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo Data wa twese w’icyubahiro, ibahe umwuka w’ubwenge no guhishurirwa bitume muyimenya,
ngo amaso y’imitima yanyu abone uko ahweza mumenye ibyo mwiringizwa n’Iyabahamagaye, mumenye n’ubutunzi bw’ubwiza bw’ibyo azaraga abera,
mumenye n’ubwinshi bw’imbaraga zayo butagira akagero, izo iha twebwe abizeye nk’uko imbaraga z’ububasha bwayo bukomeye ziri,
izo yakoreye muri Kristo ubwo yamuzuraga mu bapfuye ikamwicaza iburyo bwayo ahantu ho mu ijuru,
imushyize hejuru y’ubutware bwose n’ubushobozi bwose, n’imbaraga zose n’ubwami bwose, n’izina ryose rivugwa uretse muri iki gihe gusa, ahubwo no mu bihe bizaza.
Kandi yamuhaye gutwara byose ibishyira munsi y’ibirenge bye, imuha Itorero ngo abe umutwe waryo usumba byose,
na ryo ribe umubiri we ushyitse kandi ushyikirwamo na byose.
Abaroma 8:19
kuko ndetse n’ibyaremwe byose bitegerezanya amatsiko guhishurwa kw’abana b’Imana,
Abagalatiya 1:6-9
Ndatangazwa n’uko mwimuye vuba mutyo, mukareka uwabahamagariye guhabwa ubuntu bwa Kristo mukajya ku bundi butumwa,
nyamara si ubundi ahubwo ni ikindi. Hariho abantu babahagarika imitima, bagashaka kugoreka ubutumwa bwiza bwa Kristo.
Ariko nihagira ubabwiriza ubutumwa butari ubwo twababwirije, ari twe cyangwa ndetse marayika uvuye mu ijuru, avumwe.
Nk’uko twabanje kubivuga na none nongeye kubivuga nti “Niba umuntu ababwira ubutumwa budahura n’ubwo mwemeye mbere avumwe.”
Abaheburayo igice cya 6
Ni cyo gituma dukwiriye kuba turetse guhora mu bya mbere bya Kristo, tukigira imbere ngo tugere aho dutunganirizwa rwose, twe kongera gushyiraho urufatiro ubwa kabiri ari rwo kwihana imirimo ipfuye no kwizera Imana,
cyangwa ngo twongere kubigisha ibyo kubatizwa no kurambikwaho ibiganza, no kuzuka kw’abapfuye n’iby’urubanza rw’iteka.
Icyakora Imana nibikunda tuzabikora.
Kuko bidashoboka ko abamaze kuvirwa n’umucyo, bagasogongera impano iva mu ijuru, bakagabana ku Mwuka Wera,
bakanasogongera ijambo ryiza ry’Imana, n’imbaraga z’igihe kizaza
maze bakagwa bakavamo, ntibishoboka kongera kubahindura bashya ngo bihane, kuko baba bongeye kwibambira Umwana w’Imana, bakamukoreza isoni ku mugaragaro.
Kuko dore iyo ubutaka bwanyoye imvura yabuguyeho kenshi, bukameramo imyaka igirira akamaro ababuhingirwa, buhabwa n’Imana umugisha.
Ariko niba bumeramo amahwa n’ibitovu, buba buhinyutse bugeze hafi yo kuvumwa kandi amaherezo yabwo ni ugutwikwa.
Ariko bakundwa nubwo tuvuze dutyo, twiringiye tudashidikanya yuko ibyanyu birusha ibyo kuba byiza n’uko bizazana agakiza,
kuko Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo, kuko mwakoreraga abera na none mukaba mukibakorera.
Ariko rero, turifuza cyane ko umuntu wese wo muri mwe yerekana uwo mwete, wo kurinda ibyiringiro byuzuye kugeza ku mperuka
kugira ngo mutaba abanebwe, ahubwo mugere ikirenge mu cy’abaragwa amasezerano babiheshejwe no kwizera no kwihangana.
Ubwo Imana yasezeraniraga Aburahamu kuko ari nta we yajyaga kurahira uyiruta ubwayo, ni cyo cyatumye yirahira ubwayo iti
Ni ukuri no guha umugisha nzaguha umugisha, kandi no kugwiza nzakugwiza.
Uko ni ko byabaye, kuko Aburahamu amaze kwihangana yahawe ibyo yasezeranijwe.
Abantu barahira ubaruta, no mu mpaka zabo zose indahiro ni yo izirangiza, kuko iba ikomeje amagambo.
Ni cyo cyatumye Imana ishatse kurushaho kugaragariza abaragwa ibyasezeranijwe uko imigambi yayo idakuka, yongeraho indahiro
kugira ngo ibintu bibiri bidahinduka, ibyo Imana itabasha kubeshyeramo, biduheshe ihumure rikomeye twebwe abacikiye gusingira ibyiringiro byashyizwe imbere yacu.
Ibyo byiringiro tubifite nk’igitsika umutima gikomeye kandi gishikamye, cyinjira hirya y’umwenda ukingiriza Ahera cyane,
aho Yesu yatwinjiriye atubanjirije, amaze guhinduka Umutambyi mukuru iteka ryose mu buryo bwa Melikisedeki.
Yohana 1:17
kuko amategeko yatanzwe na Mose, ariko ubuntu n’ukuri byo byazanywe na Yesu Kristo.