Pesan: 62-1014E Umuyobora
Bakundwa Nzu Y’Imbaraga
Imana yasezeranye kohereza umuyobozi ku Mugeni Wayo muri iyi minsi yanyuma kugira ngo Ibashe Kwihishura Ubwayo mu mubiri, nkuko Yabikoze igihe Yazaga ku isi mu Mwana Wayo, Yesu. Yaratubwiye mu Ijambo Ryayo ko Yajyaga kohereza Eliya umuhanuzi, ariwe ugomba kuba Umwana w’Umuntu wihishura Ubwe mu mubiri w’umuntu; kubera ko Afite byinshi byo kutubwira no kutwigisha.
kuko atazavuga ku bwe, ahubwo azavuga ibyo azaba yumvise byose, kandi azabamenyesha ibintu byenda kubaho. Kubera ko uwo azanyubahisha; kuko azafata ku byanjye akabibamenyesha.
Yohereje William Marrion Branham kugira ngo asohoze Ijambo Ryayo no kutwubaka ubwacu nk’abantu ku giti cyabo ngo tube igihagararo cya Yesu Kristo; umuntu utunganye ushobora kunesha buri mwanzi wese, kandi tukaba inzu ikomeye yo guturwamo n’Umwuka Wera akahaba.
Imana ntabwo yigeze na rimwe Inanirwa kohereza igihe cyose umuyobozi ku bwoko Bwayo. Ariko kugira ngo ube mu Mugeni Wayo, ugomba kwemera uwo muyobozi. Ugomba kubyizera. Ugomba kunyura mu nzi avuze ngo unyuremo naho ubundi wakisanga wazimiye. Icyo twaba dutekereza cyose, uko cyaba cyumvikana kose, cyangwa uburyo byaba bigaragara nk’ibisuzuguritse, ntabwo dufite uburenganzira bwo kubigabanyaho, umuyobozi niwe wenyine.
Muravuga ngo, Mwene Data Joseph, ese si Umwuka Wera ugomba kutuyobora, hari ubwo ari Mwene Data Branham. Amagambo avuga NI Umwuka Wera kandi ntabwo ari Mwene Data Branham; ahubwo niwe watoranijwe n’Imana guhishura Umwuka Wera, kandi akaba umuyobozi wacu wo ku isi.
Kandi rero, Imana burigihe yohereje abayobozi Bayo, igihe cyose, ntihigize habaho na rimwe igihe aho Itari ifite Umuyobozi, ibihe byose. Imana burigihe yabaga ifite umuntu wayihagarariraga kuri iyi si, mu bihe byose.
Tugomba kumenya uwo uwo muyobozi wo ku isi ariwe kandi ko ari Yo ahagarariye hano ku isi; aho hari Uguhishurirwa k’ukuri ku Ijambo Ryayo.
Turabizi ko Umwuka Wera ari we Muyobozi Mukuru uwo Data yohereje kuyobora Umugeni Wayo, ariko hano Imana yavuze ko igihe cyose Yohereza umuntu kugira ngo abe umuyobozi wo kuyihagararira no kuyobora Umugeni Wayo.
Umuyobozi Wayo yatubwiye ko Koroneriyo yari umuntu ukomeye w’umunyacyubahiro wubatse insengero. Watangaga ubufasha hamwe no gusenga buri munsi. Ariko igihe Umwuka Wera yaje, yarakeneye Umuyobozi.
Imana yamwoherereje Umwuka Wera. Yamwohereje mu muntu witwa Petero: “Ariko, Petero akivuga ayo magambo Umwuka Wera arabamanukira.” Imana yakoresheje Umuyobozi, Inyuze muri Petero. Yaramukoresheje, kubera ko yayoboye Koroneliyo inzira nziza.
Igihe Petero yarataratangira kuvuga, Umwuka Wera arabamanukira. Petero aravuga ngo,
Ninde ubasha kwima amazi aba bantu ngo batabatizwa?” Murabibona, Umuyobozi akomeza kuvuga, ntabwo yari Petero.
Ntabwo turimo kuyoborwa n’umuntu; tuyoborwa n’Umwuka Wera. UVUGA BINYUZE MU MUNTU W’IMANA WATORANIJWE KUGIRANGO ABE UMUYOBOZI WO KU ISI.
Umwuka Wera urimo uvuga binyuze mu muyobozi marayika Wayo uzavuga igihe cyose Ijambo. Yaratubwiye ngo, “Mfite byinshi byo kubabwira. Ntabwo mushobora kubisobanukirwa ubu, ariko igihe Azaza, Azabayobora kuri Ryo.”
Yohana yari ayobowe igihe yandikaga Ibyahishuwe. Yari ayobowe n’Umuyobozi. Ndetse yari ayobowe n’Umuyobozi kuvuga ngo, “Uzagira Ijambo akura kuri Iri, cyangwa akongera ijambo kuri Ryo, nawe umugabane we uzakurwaho, mu Gitabo cy’Ubugingo.”
Umwuka Wera ndetse wayoboye Mwene Data Branham kuvuga ko tugomba kuvuga gusa ikivuzwe ku makasete; nta kongeraho cyangwa ngo ukureho. Kandi Yatanze inzira y’aho dushobora gukora neza neza icyo yatwigishe dukwiriye gukora, Gukandaho Bikavuga.
None, ni buryo ki mushobora gusimbuza ikindi kintu Ijambo ry’Imana, mugakomeza kuvuga ko muyobowe n’Umwuka Wera.
Turimo turayoborwa n’Umwuka Wera uwo waduhaye Guhishurirwa k’uwo Ariwe, uwo Yohereje nk’umuyobozi Wayo wo ku isi kugira ngo ahamagare Umugeni Wayo, kandi ubu iryo buye risoza: Guhishurirwa k’uwo turiwe. Ni ibirenze ibyo amagambo y’umuntu yashobora kugaragaza.
Murebe ibyo yadukoreye, neza neza mu byumweru bike bishize. Yatwigishije uburyo bwo gutsinda buri mwanzi uza imbere yacu; uburyo bwo gukuramo Inkota yacu yo KWIZERA maze tukamucumita kugeza apfuye. Ntacyo dufite cyo gutinya. Nta gihari cyashobora guhagarara imbere yacu.
Uburyo yahunitse Ibyo Kurya Umugeni azarya. Habe n’igihe intumwa Yayo iri kure, turacyafite Umuyobozi uwo isi idafite na kimwe iziho; ariko ni iby’Umugeni Wayo, Ni Ibyo Kurya by’Umwuka Mu Gihe Gikwiriye, Manu yahishwe niyo dufungura buri munsi.
Yatwubatsemo igihagararo cy’umuntu utunganye bityo kugira ngo Abashe kutubamo kandi ature muri buri umwe wese muri twe. Yatwoherereje Umwuka Wera no kwihishura Ubwe mu mubiri, nkuko Yabikoze mu myaka 2000 ishize, kugira ngo abe Umuyobozi wacu, uba kandi akavugira mu muyobozi Wayo wo ku isi.
Ndatumira buri wese muri mwe kuza maze akumva izo za “Honk-honk, honk-honk!” aho Umugeni azaza yihuta kuri izo Honk. Azakora “Honk-Honk, honk-honk!” kandi aho hazaba hari kubera yubile ahantu hose ku isi. Kubera iki? Umugeni azi Ijwi ry’Umuyobozi Wabo.
Niba udashaka kuzimira, ngwino utege amatwi Umuyobozi wacu mu gihe Avuga anyuze mu muyobozi washyizweho wo ku isi kuri iki Cyumweru I Saa Sita z’Amanywa ku I saha y’I Jefferisonvile (saa kumi n’ebyiri ku isaha y’I Kigali n’I Bujumbura.)
Mwene Data Joseph Branham
Ubutumwa :
62-1014E –Umuyobozi
Ibyanditswe
Mariko 16:15-18
Arababwira ati “Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza.
Uwizera akabatizwa azakizwa, ariko utizera azacirwaho iteka.
Kandi ibimenyetso bizagumana n’abizera ngibi: bazirukana abadayimoni mu izina ryanjye, bazavuga indimi nshya,
bazafata inzoka, kandi nibanywa ikintu cyica nta cyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi bakire.”
Yohana 1:1
Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana.
Yohana 16:7-15
Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira ari uko ngenda, kuko nintagenda Umufasha atazaza aho muri, ariko ningenda nzamuboherereza.
Ubwo azaza azatsinda ab’isi, abemeze iby’icyaha n’ibyo gukiranuka n’iby’amateka;
iby’icyaha, kuko batanyizeye,
n’ibyo gukiranuka kuko njya kwa Data, kandi namwe muzaba mutakimbona,
n’iby’amateka kuko umutware w’ab’iyi si aciriweho iteka.
Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira.
Uwo Mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho.
Uwo azanyubahiriza, kuko azenda ku byanjye akabibabwira.
Ibyo Data afite byose ni ibyanjye, ni cyo gitumye mvuga nti Azenda ku byanjye abibabwire.’
Ibyakozwe n’Intumwa 2:38
Petero arabasubiza ati “Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y’Umwuka Wera,
Abefeso 4:11-13
Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n’abandi kuba abahanuzi, n’abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n’abandi kuba abungeri n’abigisha,
kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby’Imana no gukomeza umubiri wa Kristo,
kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo,
Abefeso 4:30
Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w’Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa.
Abaheburayo 4:12
Kuko ijambo ry’Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokōro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira.
2 Petero 1:21
kuko ari nta buhanuzi bwazanywe n’ubushake bw’umuntu, ahubwo abantu b’Imana bavugaga ibyavaga ku Mana bashorewe n’Umwuka Wera.
Kuva 13:21
Uwiteka ku manywa yabagendaga imbere ari mu nkingi y’igicu ngo abayobore, nijoro yabagendaga imbere ari mu nkingi y’umuriro ngo abamurikire, babone uko bagenda ku manywa na nijoro.