The Seventy Weeks of Daniel Series banner

26-1129 Intego Esheshatu Z’Uruzinduko rwa Gaburiyeli kuri Daniyeli

Ubutumwa: 61-0730E Intego Esheshatu Z’Uruzinduko rwa Gaburiyeli kuri Daniyeli

BranhamTabernacle.org

Mukundwa Ukundwa Cyane,

Hariho ibintu byinshi birimo kubaho kandi biri mu bubiko kubwacu. Imana irimo irahishura Ijambo Ryayo kandi Ikarisohoza buri munsi. Dutegereje igihe tuzazamurwa, kandi turimo kwitegura ubwacu. Twerekeje amaso yacu ku Mana binyuze mu masengesho no kwinginga, kandi Arimo kuduhishurira isaha turi kubaho. Igihe kirarangiye; Araje kubwacu; Umugeni We Ukundwa cyane.

Ariko icya mbere, Imana irarangurura binyuze muri marayika Wayo kugira ngo iburire ubwoko Bwayo ko bagomba kumwumvira We. “UKU NIKO UWITEKA AVUZE, Imana ntizigera ikorana n’Itorero Ryayo kugeza igihe rizagarukira muri gakondo Ubutumwa bw’igihe. Kugaruka ku mwimerere!“

Nkunda muby’ukuri ibyo. Igihe nshobora kumva Umuhanuzi ahagurutse afite UKU NIKO UWITEKA AVUZE, Mwene Data, biba bikemutse. Kuri njye, ibyo bikemuye ikibazo, nta kiba gihari cyo kongerwaho.

Oh, mbega uburyo ibyo natwe tubikunda. Ibyo biratwubaka. Turimo turabikora neza neza mu buryo Yadutoje ko dukwiriye kubikora. Mu by’ukuri, ntabwo twigeze na rimwe tureka Ijambo Rye ry’umwimerere, twagumanye igihe cyose n’IJWI RY’IMANA KU MAKASETE, kubera ko ni UKU NIKO UWITEKA AVUZE!!

Dushobora kutabasha gusobanukirwa ibintu byose twabwiwe kandi tugahishurirwa, ariko ikintu kimwe tuzi, twizera buri Jambo riri ku makasete. Icyo nicyo gipimo dupimisha tukamenyeraho ko uri Umugeni We.

Turi rya tsinda ry’ubwoko bw’umuhanuzi yabonye Hakurya y’Inyegamo y’Igihe.

Yari amajwi yacu yarimo asakuza ngo, “Turuhukiye kuri buri Jambo wavuze.”

Turanyotewe kandi turimo turasenga amaso yacu tuyahanze mu Ijuru, dutegereje Kuza Kwe.

Kimwe na Daniyeli, Yumvise amasengesho yacu maze aramanuka kugira ngo aduhishurire icyo Yagenye kubw’Abayuda no kubwa Yerusalemu, ndetse no kugera ku iherezo mu gihe cyo kumarwaho kw’igihe; icyo kintu cyose. Yabwiye Daniyeli ngo, “Aya Magambo uyabike ndetse ushyire ikimenyetso ku Gitabo kugera ku mperuka y’igihe.

Iryo herezo ry’igihe riri ubu. Twahageze. Nitwe Mugeni We Ukundwa Cyane Yarategereje. Ni Igisekuru cy’Itorero cyanyuma. Ubutumwa n’Intumwa ni Kimwe kandi araduhishurira IBINTU BYOSE. Uguhishurirwa k’ukuri kwa Yesu Kristo, kwari kwarashyizweho ikimenyetso kugera iki gihe, UBU NONEHO KWARATWIKURUWE.

atari Umuntu wa gatatu, atari Umuntu wa kabiri, atari Umuntu wa gatatu, ahubwo Ubumuntu bw’Imana. Ubwo bwiru bwose bw’Imana buzahishurwa, kubera ko byanditswe aha, muri iki Gitabo, kandi bizahishurirwa igisekuru cy’igihe cya nyuma.

Ijambo ririmo rirahishurwa kuruta uko byigeze biba mbere kugira ngo rishyire Itorero muri gahunda kubw’Izamurwa no gutaha mu Rugo!! Itorero rigomba KUGARUKA KURI KASETE. Kugaruka kuri gakondo, ku itangiriro. KUGARUKA KU BUTUMWA BW’IGIHE, KUGARUKA KU IJWI RY’UMWIMERERE RYABAHAMAGAYE. KUGARUKA KURI UKU NIKO UWITEKA AVUZE.

Kuri iki Cyumweru, mubwire pasteri wanyu ngo, “Reka twumve Ijwi ry’Imana ry’umwimerere uyu munsi. Ijwi Imana yahisemo kuvugiramo Ubwayo. Ijwi rizatwereka Umwami Yesu igihe Azaza. Ijwi ryonyine Imana Ubwayo yavuze ngo, Ndi Ijwi ry’Imana kuri Mwe.”

Nta Jwi rihari ryashobora KURUTA iryo JWI. Ijwi dushobora twese kuvuga ngo AMEN kuri buri Jambo.

Uhawe ikaze kugira ngo wifatanye n’igice cy’Umugeni wo hirya no hino ku isi mu gihe Imana ivuga kandi iduhishurira igihe neza neza cyo Kuza Kwe. Biraza kuba ari ugusigwa kuruta uko mwigeze mwumva mbere.

Turateranira hamwe I Saa Sita z’Amanywa, ku Isaha y’I Jeffersonville (Saa moya z’umugoroba ku isaha y’I Kigali n’I Bujumbura), kugira ngo twumve: 61-0730E – “Impamvu Esheshatu Zatumye Gabriyeli Asura Daniyeli.”

Mwene Data Joseph Branham