Ijambo ry’Umunsi

Ijambo ry'Umunsi
November 28, 2026

Yayiro no Gukiza Indwara kw’Imana 54-0216

Noneho, ngiye kubanyeganyeza ho gato. Niba ntacyo bibatwaye, sibyo? Niko biri. Urugero, urimo ukaranga inyama, maze muri ako kanya amavuta agatarukira ku kiganza cyawe. Noneho, iyo uyakunkumuye hanyuma ugakomeza ugakaranga inyama, ntacyo bishobora kugutwara. Noneho, nzi ko mutabyumvise neza. Reba. Ikintu muhita mukora, “Oh, umuti w’ubushye urihe?” Ikintu nk’icyo …. Murabona, ukaba ufashe ukuboko kwawe, Murabona, murabona. Bikagutera ubwoba hafi yo gupfa. Icyo nicyo kibitera. Ni ubwoba.

Petero arimo agendera hejuru y’amazi. Yagendaga neza, kugeza abonye imiraba itandukanye nuko agira ubwoba. Yesu ati: “Kuki utinya?” Nicyo kibazo ku bantu b’Umwuka Wera muri iki gihe; bafite ubwoba bwinshi.

Satani igerageza kugutera ubwoba ku bintu runaka. Hari ikintu arimo kugerageza kujyana ahandi hantu, akavuga ngo, “Mu minsi izaza uzaba ibi.” Uribyo ubu. Ubu turi abana b’Imana. Ubu twicaye hamwe ahantu ho mu ijuru. Ubu dufite imbaraga zose mw’ijuru no mw’isi, Murabona?. Ubu turabifite. Ntabwo ari byo mu Ngoma y’Imyaka igihumbi; ntabyo tuzaba dukeneye icyo gihe. Turabifite ubu. Turi … ubu ngubu turi abana b’Imana.

Umugati w’Uyu Munsi

Bakundwa, ubu turi abana b’Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasa na we kuko tuzamureba uko ari.
1 Yohana 3:2

An Independent Church of the WORD,