Ijambo ry’Umunsi

Ijambo ry'Umunsi
November 27, 2026

Bagabo, Turashaka kubona Yesu 61-0519

Umwuka Wera ntabwo ari igitekerezo; Ni Umuntu. “Igihe We, Umwuka Wera, aje …” kandi We ni ngenga, bityo ni- ni ibidashidikanywaho … Ni- ni Umuntu Kristo mu ishusho y’Umwuka Wera uguturamo. Yesu yaravuze ati: “Ndi Umuzabibu, mukaba amashami.” Noneho, umuzabibu ntabwo wera imbuto. Amashami niyo yera imbuto. Bityo rero, Agomba kugukoresha wowe na Njye, amaso yacu, iminwa yacu, ku – kumva kwacu, kuvuga kwacu, byose … Uwo ni We utuvugiramo. “Ndi Umuzabibu, mukaba amashami.” Bityo rero bigomba kuba ishyirahamwe rya Kristo mu Bwoko Bwe, turamutse tumubonye akora uyu munsi nk’uko yakoraga kiriya gihe. Kuko ari isezerano yasezeranije Itorero Rye. “Nimuguma muri Njye amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka ” Oh, rero amasezerano ibihumbi ashobora kuvugwa hano. Ariko ni Kristo mu Itorero Rye.

Umugati w’Uyu Munsi

Kandi Yohana arahamya ati “Nabonye Umwuka amanuka ava mu ijuru asa n’inuma, atinda kuri we.
Yohana 1:32

An Independent Church of the WORD,