Ijambo ry'Umunsi
November 26, 2026
Inshoberamahanga 61-1210
Muri ibi bihe bya Noheri, igihe abantu baba bahaha, kandi babyina, ndetse banywa, kandi bizihiza ikintu badafite na kimwe baziho, nkuko baba barimo bizihiza isabukuru y’amavuko ya Washington cyangwa Lincoln, nyamara batarimo kuramya… Baracyafite Imana mu kavure. mu gihe, Imana itari mu kavure. Yarazutse ava mu bapfuye, kandi ni muzima by’iteka, aba hagati muri twe, Yihamiriza Ubwe, kimwe n’iyo Mana imwe abo ba Data b’i Nekeya batwaye, n’aho hepfo umanutse mu bisekuru uhereye ku Munsi wa Pantekote. Iyo Mana imwe yahuye na Pawulo mu nzira ijya i Damasiko; yari Umumisiyoneri ku Banyamahanga, n’intumwa ivuye ku Mana, itumwe ku Banyamahanga. Ubutumwa bw’Abanyamahanga bwatangiranywe no gusurwa n’Inkingi y’Umuriro, kandi kigomba gusozwa mu buryo bumwe.
Umugati w’Uyu Munsi
…Ni cyo gituma ab’isi batatumenye kuko batayimenye.
1 Yohana 3:1