Ijambo ry'Umunsi
November 25, 2026
Buri Dawidi wese wicaye aha muri uyu mugoroba, ufite igihagararo muri Kirsto. Imana yarabihamije. Gutoranywa, guhamagarwa, gusigwa, no gushyirwa mu mwanya: Yaragutoranije kandi Iraguhamagara. Yaragutoranyije iraguhamagara. Hanyuma Igusukaho Umwuka Wera, kandi ubu, Yagushyize mu mwanya mu mubiri wa Kristo, buri wese muri mwe ni Dawidi.
Arihe Goliyati? “Goliyati ninde, Mwene Data Branham?” Iyo kanseri irimo irakumunga(Uko ni ukuri.). icyo kibyimba kirereta kuri wowe, iryo shaza riri mu jisho ryawe, uko kuboko kwaremaye. Buri kintu cyose kireba kuri cyo maze kikavuga ngo, “ntabwo byashoboka.” Satani akavuga ngo, “N’ibyo kwizera ushaka wabireka. ushaka wakwiyicarira, kubera ko bidashoboka ko wagubwa neza. Dogiteri wawe niko yavuze; n’abasigaye bose ni uko bavuze. Ntabwo ushobora gukira.”
Ariko uwo Kristo waguhaye kureka kunywa inzoga, no kunywa itabi, kubeshya, kwiba, akagukiza akagukura muri ubwo buzima bwo gusinda, akagukura mu kugira akaduruvayo, Akagukura mu cyaha no mu mva ya satani, niba Imana ishobora gukora ibyo kuri wowe, Ishobora no kugukiza igituntu cyawe n’iyo kanseri yawe. Uwo ni Goliyati; ntiwakire uko kwiyemera kwe. Hagarara mu Izina ry’Umwami maze umuhinyuze aho yiyerekaniye. Amen. Halleluya. Ndumva mfashijwe.
Umugati w’Uyu Munsi
…Wanteranye inkota n’icumu n’agacumu, ariko jyewe nguteye mu izina ry’Uwiteka Nyiringabo …
1 Samweli 17:45