Ijambo ry’Umunsi

Ijambo ry'Umunsi
November 24, 2026

Abrahamu n’Urubyaro rwe nyuma ye 61-0416

Ntukirebeho ubwawe; reba ku Gitambo cyawe. Imana ntabwo ireba kuri wowe; Ireba ku Gitambo cyawe aricyo Kristo. Ntukigere wirebaho wowe ubwawe. Ntabwo nkwiriye; ntabwo ukwiriyel nta muntu ukwiriye; ariko We Arakwiriye. Ntabwo ndimo nishingikiriza kubyo nakoze, icyo ndicyo, cyangwa njye… ntabwo nashobora kubikora. Ariko nita kucyo We yakoze. Aho niho hari ibyiringiro byanjye: Icyo Yakoze. Ni We Gitambo cyanjye. Ntabwo nkwiriye kubwo gukira indwara. Oya, mugabo. Mwami, nari nkwiriye kuba narapfuye hashize igihe kinini, nta nubwo najyaga kuba naravutse. ariko ndiho; mfite Ubugingo Buhoraho; ndimo kujya mu Ijuru. Kubera iki? Kubera ko Yabikoze kubwanjye. Yari uwo Umwe. Yafashe umwanya Wanjye. Nakubiswe hasi, nanyujije amaso mu mimerere y’uburyo bwose, ariko Yafashe umwanya wanjye. Mu mivugire y’umwuka, nari narateraganwe, kandi byose narabyangije; ariko Afata umwanya wanjye; nuko Ampindura umwana w’Imana utunganye, umukobwa w’Imana utunganye. Igitambo Cye cyarabikoze, ntabwo ari njye. Ntacyo narimfite gukorana nacyo. Nari naravutse ndi nk’ikiburaburyo. Ariko njye– njye siniringira ibyo nakoze. Niringira icyo We yakoze(Murabona?), icyo Yaricyo, nicyo gihari.

Umugati w’Uyu Munsi:
kuko Umwana w’umuntu ataje kurimbura abantu, ahubwo yaje kubakiza.” Luka 9:56

An Independent Church of the WORD,