Ijambo ry’Umunsi

Ijambo ry'Umunsi
November 23, 2026

Ibintu Bigomba Kuzaba 65-1205

Yesu Kristo yakirwa mu kwizera ; atari mu by’ubuhanga ushobora kugaragaza, ahubwo mu byo wizera. Uyu mugoroba, muri iyi nyubako, sinshobora kubagaragariza mu buryo bwa gihanga ko Imana ibaho, ariko, nyamara, nzi ko Iri hano. Ariko ni ukwizera kwanjye kubihamiriza.

Aburahamu ntiyari kubasha gusobanura mu buryo, bwa siyansi ukuntu yari kubyara umwana kuri uriya mugore, mugihe yari afite imyaka hafi ijana. Ariko ukwizera kwe kwarabihamirije. Murabona ? Ntiyari akeneye ibihamya bya siyansi. Noneho,…umuganga yashobora kuvuga ati : « uyu musaza yarasaze, abwira abantu baturanye nawe ko azabyara umwana kuri uriya mugore ; afite imyaka ijana, naho we afite mirongo icyenda. » Ariko, murabona, Imana yari yarabivuze, ntabwo siyansi yari ikenewe. Dukeneye kwizera kugira ngo twizere Ijambo ry’Imana, si ubushakashatsi.

Umugati w’Uyu Munsi

…ubwo twatsindishirijwe no kwizera, dufite amahoro ku Mana ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo,
Abaroma 5:1

An Independent Church of the WORD,