Ijambo ry'Umunsi
November 22, 2026
Ubuhamya Mu Nyanja 64-0307
Murazi, ikibazo ni uko murimo kugerageza kwinjiza Hollywood mu rusengero. Icyo mwari mukwiye kuba mukora ni ugusohora Hollywood mu rusengero. Murabona? Mugerageza gutaka inyubako zanyu, mugerageza kwagura idini yanyu, kugeza ubwo ikurura amatsiko y’abantu. Ntidushobora kujya kuruhande rwabo. Tugomba kubazana ku ruhande rwacu. Ibyo bintu byose birashashagirana, n mwibuke, Hollywood irashashagiranishwa n’iby’isi, mu gihe Ubutumwa Bwiza bwo burabagiranishwa no guca bugufi. Hari itandukaniro rikomeye hagati yo gushashagira no kurabagirana. Ubutumwa bwiza burabagiranira mu guca bugufi, n’ubwitonzi, no kwiyoroshya, n’imbaraga. Mu gihe, Hollywood ishashagirana, umuntu wese aba avuza induru n’urusaku rwinshi, kandi bajya kuri yo. Murabona? Ibyo ntitubikeneye.
Umugati w’Uyu Munsi
Mwicishe bugufi imbere y’Umwami Imana kuko ari bwo izabashyira hejuru.
Yakobo 4:10