Ijambo ry’Umunsi

Ijambo ry'Umunsi
November 21, 2026

61-0216 Ikimenyetso cy’Inyamaswa n’Ikimenyetso cy’Imana 1

Kayini yatekereje ibi bintu, “Nzatura ibi bintu.” Ariko ndatekereza ko igitambo cy’Abeli kitari cyiza. Ahari wenda muri kiriya gihe ntibari bafite imigozi, rero agomba kuba yari yazengurukije ayo mashami y’inkeri ku muhogo w’iyo ntama nto, arayishorera maze ayirambika ku rutare. Ntabwo yarafite icumu cyangwa icyuma muri icyo gihe, rero agomba kuba yarafashe i…igisate cy’urutare, maze ahindukiza umutwe wayo muto awerekeza inyuma, maze atangira guhonda uwo muhogo wayo muto. Kandi nibwo yatangiye gutaka no gutera imigeri, kandi amaraso yarimo amutarukiraho hose, irimo ivirirana, itaka, irimo ipfira ku rutare…

Ese ni iki byashushanyaga? Imyaka ibihumbi bine nyuma, Umwana w’intama w’Imana yarashenjaguwe kugera apfuye aho ku gitare cy’ibihe, arimo avirirana amaraso, ataka, avuga mu ndimi mu gihe Yarimo apfira i Karuvari. “Oh, mukundwa Mwana w’Intama wapfuye, Amaraso Yawe y’igiciro ntabwo azigera atakaza imbaraga zayo kugeza ubwo itorero ry’Imana ryaguzwe igiciro rizaba rimaze gukira icyaha bidasubirwaho.” Gahunda zacu z’amashuri, gahunda zacu z’amadini ntabwo byakigera bisobanura nk’ibyo[Mwene Data Branham akubitanya intoki ze–Ubw.]; Nzafata Amaraso ya Yesu Kristo kandi nta kindi kintu cyo kubikora. Yego.

Umugati w’Uyu Munsi

“Na bo bamuneshesheje amaraso y’Umwana w’Intama n’ijambo ryo guhamya kwabo, ntibakunda amagara yabo, ntibanga no gupfa.”
Ibyahishuwe 12:11

An Independent Church of the WORD,