Ijambo ry’Umunsi

Ijambo ry'Umunsi
November 20, 2026

El Shaddai 60-0802

Uburwayi ni iki? Uburwayi ni ibikomoka ku cyaha. Mbere y’uko tugira uburwayi ubwo aribwo bwose, nta cyaha twari dufite. Icyaha cyaje nk’uwateje uburwayi, wenda, atari ukubera icyaha cyawe, ahubwo icyaha cy’ababyeyi bawe. Kimwe n’uko bakigukongeje igihe wavukaga, n’ibindi

Noneho, ntabwo ugomba gusa… haramutse hari ikiyoka cyangwa–cyangwa inyamaswa nk’intare, ikaba yashinze inzara zayo mu rubavu rwanjye, icyo gishobora kuba ikibyimba cyangwa kanseri, kandi irimo igerageza kunyica. Ntabwo byakenera ko bagerageza guca ikirenge cye ngo yakire gukira indwara kwa kimana. Uramutse ugikubise mu mutwe, byakica icyo kintu cyose.

Kandi igihe yesu yapfiraga ibyaha, yapfiriye na buri ngaruka yose yabyawe n’icyaha. Murabona? Igihe icyaha cyari kirangiye, byari birangiye, wari umugambi wuzuye w’ubucunguzi. Rero twe turi… Nuramuka uyikubise mu mutwe kuri icyo kibazo cy’icyaha, ica icyaha uraba wishe n’ingaruka zacyo zose. Murabona?

Icyaha ni iki? Kutizera. Rero igihe wishe kutizera kose, aho, uba uziyuko Ijambo ry’Imana ari ukuri, ko Ari uko yari ejo hashize uyu munsi ndetse n’iteka, ubwo rero amasezerano yose aba ari ayawe. Ugenda aho mu gihugu, cyose ni icyawe. Ni ibyawe. Byishimire; ni ibyawe. Imana yarabibahaye.

Umugati w’Uyu Munsi

…dusa n’abatagira icyo bafite nyamara dufite byose.
2 Abakorinto 6:10

An Independent Church of the WORD,