Ijambo ry'Umunsi
November 19, 2026
Kurwanira Kwizera 54-0404M
Oh, Imana ishaka kugarura kwizera kwahawe abera inshuro imwe gusa. Mwavuga ngo, “Mwene Data Branham, ese uko ni ukwizera?” Ntugafate imigenzo y’Abametodiste, imigenzo y’Ababatista, cyangwa imigenzo y’Abapantekote; fata Bibiliya. Mureke turebe ibyo bakoze. bari hamwe bose mu cyumba cyo hejuru bahuje umutima, kandi mu kanya gato, umuyaga uhuha cyane uturuka mu Ijuru, wuzura inzu barimo. Ni iki mwajyaga kuvuga? Baravuze ngo,”Ohhh, ntabwo nzi niba nashobora gukora ibi cyangwa ntabishobora. Nindamuka nsohotse, bazampindura ibitwenge. Ndamutse ngize icyo mvuga, “Rero, yavuze ko tugomba gusohoka.” Oya mugabo. Umwuka Wera yahuye nabo, ririya tsinda rito ry’abanyabwoba. Bakira ubuzima maze basohoka banyuze mu madirishya no mu miryango, bajya aho ku mihanda, ndetse bakora nk’itsinda ry’abasazi, badandabirana kandi basakuza ndetse barangurura na buri kintu, kimwe n’itsinda ry’abantu basinze; kugeza ubwo iryo torero ry’imigenzo ry’icyo gihe ryavuze ngo, “Aba bantu basinze ihira.”
Kandi umva, mushiki wacu, wowe wiyubashye mu itsinda ry’abadozi bo mu itorero ryawe, n’ibindi, kandi ukaba ufite icyo cyubahiro muri rubanda bo muri Louisville, New Albany, na Jeffersonville, umwari Mariya uhiriwe yarimo aho ngaho. Kandi niba Imana ishobora byose yarabitegetse umwari Mariya uhiriwe, kandi akaba atarashoboraga kujya mu Ijuru kugeza abonye uwo mwitozo, niburyo ki uzinjira hariya ukoresheje ikindi kintu kidahuye nacyo?
Umugati w’Uyu Munsi
Ariko jyeweho nzagutambira igitambo n’ijwi ry’ishimwe, Kandi nzahigura umuhigo wanjye, Agakiza gaturuka ku Uwiteka.