Ijambo ry'Umunsi
November 18, 2026
Mwizeye Ibi? 50-0115
Umunsi umwe ubwo nakoraga iteraniro ryanjye rya mbere n’abantu bo muri holiness. Nari ndi i St. Louis, kandi nahuye na Reverend Robert Daugherty. Kandi yari mu iteraniro ryo mu ihema. Nanjye nagiyeyo muri iryo joro, kandi umukobwa we muto yari amaze gukira. Ubuhamya bwe bwagaragaye aho.
Kandi yanjyanye mu iteraniro aho barimo barikorera. Arahaguruka, atangira kubwiriza, kandi ni bwo bwa mbere nari numvise umuvugabutumwa wa Pantekote abwiriza. Uwo muhungu yarabwirije kugeza ubwo amavi atengurwa. yubarara hasi, kandi yashobora gutora akuka gato. Washoboraga kumwumvira kure. Aza azamuka arimo abwiriza.
Umuntu umwe arambaza ngo, “Uri umubwiriza?”
Ndamubwira nti: “Oya, mugabo.” Oya, oya. Uburyo bwanjye bwa kera bw’Ababatisita bugenda gake ntabwo ntekereza ko bwakiruka kuriya. Ni ibyo gusa. Njye gusa… Ntabwo nari umubwiriza nyuma yo kumva ibyo. Nakomeje rero guceceka kuva icyo gihe muri abo bantu b’Ubutumwa Bwiza Bwuzuye (Full Gospel people) ku byerekeye kuba umubwiriza. Rwose narabiretse. Naravuze ngo, “Oya, nzasengera abarwayi.” Mubireke bimere bityo.
Ariko nshimishwa no kuza kuri uyu munsi nk’uyu, kugerageza gusoma amwe mu Magambo no kuyasobanura uko nshoboye kose; kuko byose … Nizera ko Ari ukuri. Ijambo ryose ry’Imana ni ukuri.
Umugati w’Uyu Munsi
ntiducogora ahubwo twanga ibiteye isoni bikorwa rwihishwa, tutagendera mu buriganya kandi tutagoreka ijambo ry’Imana, ahubwo tuvuga ukuri tweruye bigatuma umuntu wese adushimisha umutima we imbere y’Imana.
2 Abakorinto 4:2