Ijambo ry'Umunsi
November 17, 2026
Ibyahishuwe, Igice cya Kane #3 61-0108
Kandi mubona impano n’ibindi bigenda byiyongera mw’itorero, no gukora kw’izi mpano. Mbere y’uko muzemerera ko zikora, icya mbere…wumva bisunika mu mutima wawe… noneho, umwanzi ni inshakura. Murabona? Kandi nicyo gicamo ibice itorero igihe cyose, ni impano z’ukuri zikoreshejwe nabi. Murabona? Imana igatangira gukora ikintu hanyuma kigakoreshwa nabi, ntibiza… ntibizakora ibyo gusa… ntibizagukomeretsa gusa, ahubwo bizasenya itorero ryose. Murabona? Mubigenzure, mubyinjizemo, mubyinjize muri Bibiliya, hanyuma mubisuzume maze murebe niba ari Imana cyangwa atariyo. Kandi mukomeze kubigenzura no kubisuzuma, murebe niba koko bikwiriye mu buryo butunganye biri ku murongo mu buryo bujyanye n’Ijambo. Noneho aho uba utunganye, murabona.
Igihe Ijambo ryavuze ko bigomba kubaho hano, bigakora mu buryo runaka, mugumane nabyo.. Ntimuzigere muva mu murongo, icyo undi wese yakora, uko byaba bisa n’ukuri kose. Niba bidahura n’ibyanditswe kuva mw’Itangiriro kugera mu byahishuwe, bishyire iruhande. wibitaho umwanya. Turi mu minsi ya nyuma aho Satani ashukana uko ashoboye kose.
Umugati w’Uyu Munsi
Uko ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti “Ntimukemere ko abahanuzi bo muri mwe babahanurira n’abapfumu banyu bakabayobya, kandi ntimukite ku nzozi mujya murota
Yeremiya 29:8