Ijambo ry'Umunsi
November 16, 2026
Bagabo Turashaka Kureba Yesu 60-0109
Uburyo bwonyine bwo kubona Imana ni ukuyinjiza imbere muri wowe, kugira ngo Ikoreshe amaso yawe. Ubwo nibwo uzayibona. Ariko niba urimo ugerageza kuyibona binyuze mu bwenge bw’ibitekerezo ku Ijambo, cyangwa binyuze mu bintu bikozwe no kwiyumvayumva, ibyo nta kintu bizageraho; Igomba kuba iri muri wowe.
Icyo gihe uzuzura amarira izuba rirenze ndetse n’igihe rirashe. Uzitegereza ubwiza buhebuje mu itangira ry’ibihe by’umwaka. Mbere y’uko ubukonje bukomeye cyangwa imbeho ikaze bigera ku isi, ubuzima bw’igiti buzava mu biti maze bumanuke bujye mu mizi, kwihisha. Kubera ko buramutse bugumye aho hejuru, igihe cy’ubukonje bukomeye cyakwica igiti.
Noneho ndabaza iki kibazo, “Ni ubuhe bwenge bumanura ubuzima bw’igiti bukabujyana mu mizi kwihisha mu gihe cy’imbeho nyinshi?” Oh, umupagani ntacyo afite cyo kwishingikiriza. Ariko igihe Yinjiye mu imbere muri wowe, uzatangira kumubona muri buri kintu.
Umugati w’Uyu Munsi
Yaremesheje isi ububasha bwe, yakomeresheje isi ubwenge bwe, kandi ubuhanga bwe ni bwo yabambishije ijuru.
Yeremiya 51:15