Ijambo ry’Umunsi

Ijambo ry'Umunsi
November 30, 2026

Gukongeza 63-1130B

Imana yimika umuntu Wayo, kandi ntimushobora gufata umwanya w’undi muntu. Iyo mubikoze, mutanga gusa kwigana by’umubiri, kandi bizarangira bikubiswe. Ntimushobora kubikora. Imana ibimika mu mwanya wanyu. Yesaya yarabyumvise, ko atashoboraga gushyira ibyiringiro bye mu muntu n’umwe. Aho hari umuntu ukomeye kuruta abandi mu isi, muri icyo gihe, umwami uwo abasigaye bose bagombaga kwishyura umusoro, ariko kuko yavuye mu mwanya we, Yesaya yumvise noneho ko atashoboraga kwiringira ukuboko k’umunyamubiri, noneho ibyo bisunikira umuhanuzi kujya mu rusengero gusenga.

O Mana ! Iyaba itorero, iyaba abantu biyita Abakiristo, bashoboraga kubona ibi uyu munsi, ibyo byabasunikira kujya ku gicaniro ahantu runaka ku bwo gusenga. Ntimushobora kuba ikintu mutari cyo.

Umugati w’Uyu Munsi

kuko nashaka ko abantu bose bamera nkanjye, ariko umuntu wese afite impano ye yahawe n’Imana, umwe ukwe undi ukwe.
1 Abakorinto 7:7

An Independent Church of the WORD,