Ijambo ry'Umunsi
November 7, 2026
Ubusabane 62-0204
Nyamara, imibiri yacu ikeneye ibyokurya n’ibyokunywa bya buri munsi kugira ngo ishobore kubaho, umubiri wacu ufatika. Niba tutariye buri munsi, kandi ntitunanywe, icyo gihe umubiri wacu ucika intege. Hari ikintu kiba muri twe kidutera gufata amafunguro. Ibyokurya by’umunsi umwe ntibizageza ku munsi ukurikiye. Ugomba kurya buri munsi, kugira ngo ukomeze umubiri wawe upfa. Ushobora gukomeza kubaho, ariko ukagenda urushaho gucika intege. Ku munsi wa kabiri, ukarushaho kandi gucika intege. Umunsi wa gatatu, ugacika intege bimwe biteye ubwoba.
Mu by’ukuri, ni byo dukunze gukora mu rwego rw’umwuka. Murabona, buri munsi tugomba gusabana na Kristo. Tugomba kumuvugisha buri munsi. Tugomba kwikiranura na We buri munsi. Pawulo yavuze ati: «Mpfa buri munsi.» Murabona? «Buri munsi, ndapfa; kandi ndiho, si njye ukiriho, ni Kristo uriho muri njye.» Rero, niba umubiri wawe ufatika ukenera ibyokurya bya buri munsi n’ibyokunywa bya buri munsi, ngo ubashe kubaho, n’umbiri wawe w’umwuka ukeneye Ibyokurya by’umwuka n’ubusabane n’Uwiteka buri munsi, ngo ubashe kubaho. Yego.
Umugati w’Umunsi
Amagambo yo mu kanwa kanjye, N’ibyo umutima wanjye wibwira bishimwe mu maso yawe, Uwiteka gitare cyanjye, mucunguzi wanjye.
Zaburi 19:14