Ijambo ry’Umunsi

Ijambo ry'Umunsi
November 8, 2026

Kurwanira Kwizera Kwahawe Abera Inshuro Imwe Gusa 53-0614A

Rero, Imana ifite ububasha busesuye. Birumvikana, Yo– Irabizi, “Ntabwo yifuza ko hagira n’umwe urimbuka ahubwo ko bose bagera aho bihana.” Ariko mu buryo bwo kuba Imana, Igomba kubimenya, kandi Yari ibizi mbere y’uko hagira ikintu kibaho, ugomba gukizwa n’utagomba gukizwa. Uko ni ukuri.

Rero hariho abantu batazigera bakizwa, kandi Imana yabimenye mbere ko batazakizwa. Kuko Yahagurukije Farawo maze inangira umutima we kubw’iyo mpamvu, kugira ngo Yerekane imbaraga Zayo. Ndetse na Esawu na Yakobo, mu kwerekana ko gutoranya kw’Imana kugomba kugenda uko… Mbere y’uko n’umwana abaho–igihe bavukaga, mbere y’uko bavuka, Imana yaravuze ngo, “Nakunze Yakobo nanga Yesawu.” Uko ni ukuri. Mbere…

Murabona, uri Umukristo kubera ko Imana yagennye ko ugomba kuba Umukristo. Rero, ntaho ushobora kubihungira. Bamwe… Imana yashyira umuntu mu mwanya wawe. Ariko umwanya wawe uba uri aho. Niba Imana yaguhamagaye, genda uwufate kandi uwubemo.

Umugati w’Uyu Munsi

…mukwiriye kurushaho kugira umwete wo gukomeza guhamagarwa no gutoranywa kwanyu, kuko nimukora ibyo ntabwo muzasitara na hato,
2 Petero 1:10

An Independent Church of the WORD,