Ijambo ry’Umunsi

Ijambo ry'Umunsi
November 6, 2026

Impano 56-1207

Noneho, Imana ituye muri Kristo yakoresheje ijwi Rye mu kuvuga. Yesu yavuze mu gitangaza cye ati: “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko Umwana ntacyo ashobora gukora ku Bwe, ahubwo ibyo abonye Data akora, nibyo n’Umwana akora.” Ese siko biri? Uwera Yohani 5:19.

Noneho ntacyo yakoze ku Bwe. Nta muhanuzi wigeze akora ikintu ari we ubwe, kugeza igihe Imana yabanje kwerekana icyo gukora. Mbega ikosa Mose yakoze igihe yasohokaga nta yerekwa ry’Imana, akubita Umunyegiputa, atekereza ko azababohora n’amaboko ye, kubera ko yatekerezaga ko afite kwizera kwinshi, kandi ko ashobora kubikora, kuko yahamagariwe umurimo.

Nubwo wahamagarirwa umurimo ute, Imana niyo Igomba kuyobora. Murabona? Byaramunaniye hamwe n’amashuri ye yose n’ubwenge bwe bwa gisirikare n’amahugurwa ye nk’umuyobozi ukomeye wa Egiputa. Ariko nyamara byaratsinzwe, ‘kuko Imana yari ifite gahunda kandi tugomba gukora dukurikije gahunda y’Imana. Nubwo twaba dukora iki, uko turi abanyabwenge, tugomba kwicisha bugufi tugakora dukurikije gahunda y’Imana. Amen.

Umugati w’Umunsi

Icyo mbategeka cyose mujye mucyitondera mucyumvire, ntimukacyongereho, ntimukakigabanyeho.
Gutegeka kwa Kabiri 12:32

An Independent Church of the WORD,