Ijambo ry'Umunsi
November 5, 2026
Ubutumwa bw’Ubuntu 61-0827
Rero Imana byayisabye kuba umuntu, kandi Yadupfiriye mu mubiri w’umuntu, mu ishusho y’umuntu witwa “Yesu Kristo” kandi uwo yari Mesiya wasezeranwe ko azazana ubuntu. Aho niho ubonera ko Imana na Kristo ari Umuntu umwe, Imana ituye muri Kristo. “Njye na Data turi Umwe, Data utuye muri Njye; ntabwo ari Njye uvuga Ijambo, ahubwo Data utuye muri Njye.” Imana muri Kristo! Ni ukuri.
Ubuntu bwari bwarasezeranwe mu ngombyi ya Edeni, nuko ubuntu buraza, ubuntu kuri Adamu na Eva. Nta nzira yari ihari, nta n’ahandi ho kwerekeza ariko nyamara ubuntu bwaremye inzira!
Mureke mvuge ibi, nshuti yanjye munyabyaha. Ushobora kuba uri hano muri iki gitondo uri indaya, ushobora kuba uri hano muri iki gitondo wiruka inyuma y’abagore, ushobora kuba uri hano uri umusinzi cyangwa ukina urusimbi, cyangwa ukaba uri umwicanyi. Ushobora kuba uri hano uri umugabo wanduye, umugore wanduye. ushobora kuba mubi cyane kurusha abandi mu banyabyaha. Ukavuga ngo, “Namaze kurenga icyo gice cy’ubucunguzi.” Oya, ntabwo uraharenga, cyangwa ukaba utarigeze ugera mu rusengero muri iki gitondo. Ubuntu buraza bugucire inzira kuri iyi saha y’umwijima n’uramuka ubwemeye. Adamu yagombaga kwemera kubwakira, bikore utyo nawe. Bwakire.
Umugati w’Umunsi
Ibyaha ntibikabategeke kuko mudatwarwa n’amategeko, ahubwo mutwarwa n’ubuntu.
Abaroma 6:14