Ijambo ry'Umunsi
October 20, 2026
Ikimenyetso Cy’Inyamaswa 54-0513
Ariko, muri buri torero, dufite amahame.
Akenshi, mu mashyirahamwe, mu madini, bagira amahame. Kandi bihambira kuri ayo mahame bati: “Aya, ni yo mahame yacu.” icyo umubwiriza yaba atekereza cyose, agomba kubwiriza amahame, kuko ari mu idini.
Naho twebwe hano, nta yandi mahame dufite uretse Kirisito, ngayo amahame kandi ntarindi tegeko uretse urukundo; nta kindi gitabo uretse Bibiliya. Kandi Kirisito ni Umutwe ;Bibiliya ni cyo gitabo cy’inyigisho cyacu; isi ni urusengero rwanjye. Rero, nkunda kubwiriza nk’uko numva nyobowe kubwiriza kandi neza neza nk’uko mba mbibona.
Umugati w’Uyu Munsi
Ufite amatwi yumva niyumve
Matayo 11:15