Ijambo ry'Umunsi
October 19, 2026
Ubukirisito Buhanganye n’Ibigirwamana 61-1217
turi ishusho nzima z’Imana nzima. Noneho, turapfa kuri twe ubwacu, tuzukana na We, Noneho, mwumve, mwumve ibi, Ijambo rye ryambaye umubiri indi nshuro muri twe. (O Mwenedata Neville…) Murebe! Ni ibiki? Atari imigenzo, imana y’ibitekerezo ihagaze aho, ahubwo Imana nzima… Imana nzima n’iki? Ijambo muri wowe ryiyerekana ko ari ukuri. Whew! Icyubahiro kibe icy’Imana!. Oh, Ndabizi ko mutekereza ko ndi Uwera wigaragura. Ahari ndiwe. Ariko, oh, Mwenedata, urabibona? Wishime hejuru ya buri dini, wivuge hejuru ya buri bupagani, Imana nzima igaragajwe mu rusengero ruzima. Kandi Ijambo ry’Imana, ariyo Mana, yambaye umubiri muri wowe. Kubera iki? Wicajwe ahantu ho mw’Ijuru, wishima hejuru y’ibintu byose muri Kristo Yesu. Amena.
Umugati w’Uyu Munsi
Ntimuzi yuko imibiri yanyu ari ingingo za Kristo?
1 Abakorinto 6:15